Category: Uncategorized

  • Knowless yatangaje ko yiteguye kwitaba RIB ka… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, hacicikanye inyandiko y'ikirego cya Munezero Rosette waregeye Urwego rw'Igihugu cy'Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umuhanzikazi Butera Knowless ashinja 'ubwambuzi'.

    RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021. Kopi y'ikirego igaragaza ko ibi byabereye mu bucuruzi bw'uruhererekane buzwi nka 'Pyramid Scheme' butemewe mu Rwanda.

    Munezero Rosette yanditse agira ati 'Nyakubahwa Muyobozi Ushinzwe kugenza ibyaha mbandikiye ngira ngo mumfashe gusubizwa amafaranga nambuwe ubwo nari mu kimina cyitwa 'Happy Family. Mu by'ukuri ndarega uwitwa Butera Knowless.”

    “Icyo gihe ntanga amafaranga 1,350,000 Frw ni we wari ugezweho gufata, birangije birapfa abandi bari kumwe bafata abenshi bansubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.'

    Munezero asaba RIB kumufasha ikamuhuza na Knowless bakavugana uko 'azadusubiza ayo mafaranga'.

    Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Butera Knowless yavuze ko atazi Munezero Rosette wamureze, kandi ko yiteguye kwitaba RIB.

    Ati 'Ntabwo muzi nanjye nabibonye kuriya. Uwo muntu ntawe nzi, amazina ye ni ubwa mbere nyabonye, hanyuma ikindi, yavuze ko yampaye amafaranga nkanga kuyamusubiza ubwo niba yaratanze ikirego yatanze n'ibimenyetso.

    “…Niyo mpamvu niteguye kujya kuri RIB kugira ngo numve ibyo bintu ibyo ari byo nanjye nsobanukirwe. Urumva nanjye nkeneye kugira amakuru arambuye ku kirego.'

    Uyu muhanzikazi anavuga ko nta nyandiko n'imwe igaragaza ko habayeho guhererakenya amafaranga hagati ye na Munezero Rosette. Akavuga kandi ko ibijyanye n'ubucuruzi bwa Pyramid Scheme asanzwe abuzi ku mbuga nkoranyambaga nk'abandi, ariko ko atigeze abukoresha.

    Knowless yavuze ko yiteguye kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kabone n’ubwo umushinja ubwambuzi atamuzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106638/knowless-yatangaje-ko-yiteguye-kwitaba-rib-kandi-ko-umushinja-ubwambuzi-atamuzi-106638.html

  • Miss Mutesi Jolly agiye kwakirwa ninteko Ish… – #rwanda #RwOT

    Mutesi wagizwe Visi-Perezida w'irushanwa rya Miss East Africa ari muri Tanzania kuva ku wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, aho yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyavuze birambuye kuri iri rushanwa.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutesi Jolly wahawe gutegura iri rushanwa, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 yakirwa n'inteko ishingamategeko ya Tanzania, hanyuma akagirana ibiganiro n'abayobozi barimo aba Minisitiri muri Guverinoma.

    Ati 'Ejo bazanyakira mu Inteko Ishingamatageko ya Tanzania aho ntegerejwe kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Ubukerarugendo, ububanyi n'amahanga n'Umuco ku bufatanye muri uyu mushinga.'

    Uyu mukobwa yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 yafashe urugendo yerekeza mu Mujyi wa Dodoma aho Inteko Ishingamategeko ya Tanzania ikorera.

    Kugeza ubu ibihugu 16 byamaze kwemeza kuzitabira Miss East Africa 2021 rizabera mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania mu Ugushyingo 2021.

    Tariki 14 Kamena 2021, Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba.

    Icyo gihe yabwiye INYARWANDA ko yahuye na Ambasaderi Maj.Gen. Charles Karamba kugira ngo amusobanurire icyamujyanye muri Tanzania.

    Ashima uko Ambasaderi Maj.Gen Charles Karamba yamwakiriye muri Tanzania n'impanuro yamuhaye.

    Ati 'Mwakoze kunyakira. Umwanya wanyu, umugisha, n'impanuro bisobanuye ikintu kinini kuri njye muri uru rugendo rw'inshingano zitandukanye mu gihe cy'amahanga. Guhura namwe ku munsi wa kabiri w'uruzinduko byatumye numva ntekanye kandi nshyigikiwe. Nishimiye kuba Umunyarwanda.'

    Miss East Africa iri gutegurwa na Miss Mutesi Jolly yaherukaga kuba mu 2017. U Rwanda rwaserukiwe na Umwali Neema mu 2012. Mu 2009 iri rushanwa ryegukanwe na Akazuba Cynthia, Amahoro Annet yambikwa ikamba rya Miss Popularity.

    Miss East Africa 2021 izitabirwa n'ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Burundi, Ethiopia, Somalia, Sudani y'Epfo, Eritrea, Djibouti, Malawi, Seychelles, Madagascar, Mauritius, Comors na Reunion. Miss Mutesi yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu agirana ibiganiro n'Inteko Ishingamategeko ya Tanzania ku bijyanye na Miss East Africa yahawe gutegura

    Mutesi Jolly yagiye mu Mujyi wa Dodoma aho Inteko Ishingamategeko ikorera. Ndetse azagirana ibiganiro n'abayobozi barimo aba Minisitiri muri Guverinoma 

    Miss Mutesi Jolly aherutse kugirana ibiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106637/miss-mutesi-jolly-agiye-kwakirwa-ninteko-ishingamategeko-ya-tanzania-106637.html

  • Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho 3.5% mu gihembwe cya mbere cya 2021 – #rwanda #RwOT

    Urwego rwa serivise nirwo rwagize uruhare runini rungana na 46%, rukurikirwa n'urwego rw'ubuhinzi rwagize 27%, urw'inganda rugira 20% mu gihe izindi nzego zagabanye uruhare rusigaye.

    Muri serivise, umusaruro w'itumanaho wazamutseho 18%, uw'urwego rw'amabanki uzamukaho 10%. Ku rundi ruhande, umusaruro w'urwego rw'amahoteli na restaurant wagabanutse ku kigero 34%, mu gihe umusaruro w'urwego rw'ubwikorezi wagabanutseho 14%.

    Igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka kibaye icya gatatu ubukungu bw'u Rwanda buzamutseho, gikurikira icya gatatu n'icya kane cy'umwaka ushize, nyuma y'uko ubukungu bwari bwamanutse ku kigero cya 12.4 mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka ushize, bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Uyu musaruro ubonetse ukurikira ikigega nzahurabukungu cya miliyari 300 Frw Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kunganira ubucuruzi bwazahajwe n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z'iki cyorezo ku bukungu.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yashyizeho gahunda yo kunganira inganda zo mu gihugu kongera umusaruro, zikurirwaho imwe mu misoro zitanga, indi zikayigabanyirizwa.

    Inganda zibanzweho cyane ni izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi (agro processing), izikora ibikoresho by'ubwubatsi n'izindi zongera agaciro ku bikoresho fatizo. Ni ukuvuga inganda zikora ibikoresho by'ibanze abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi birimo inkweto, imyenda, ibikoresho byo mu rugo n'ibindi

    Igihembwe cya mbere kandi cyahuriranye n'amezi icyorezo cyari gitangiye kugeza amaguru make, ibikorwa bimwe na bimwe by'ubucuruzi bigenda bikomorerwa ari nako amasaha yo gukora ubucuruzi yagendaga yongerwa.

    Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-wazamutseho-3-5-mu-gihembwe-cya-mbere-cy-uyu-mwaka

  • Rubavu: Iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo ryateje ibura ry'amazi – #rwanda #RwOT

    Iruka ry'iki kirunga ryakurikiwe n'imitingito yangije ibikorwa remezo bitandukanye mu Karere ka Rubavu, mu byangiritse harimo n'imiyoboro y'amazi.

    Nyuma yo kwangirika kw'iyi miyoboro byatumye amazi abura mu bice bya Karukogo, Byahi, Majengo na Mbugangari mu mujyi wa Rubavu, ubu abaturage bakaba bahangayikishijwe no kutabona amazi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu baganiriye na Televiziyo Rwanda, bayibwiye ko ubu bahangayikishijwe n'ikibazo cy'amazi kuko ubu ayo bari kubona bari kuyagura 250Frw ku ijerekani.

    Umwe yagize ati 'Twagiye kuvoma turayabura, tuyabuze turagaruka, duhura n'umunyonzi atugurisha ijerekani 250Frw, twasabaga ubuvugizi tukajya tubona amazi.'

    Undi ati 'Ubu byatuyobeye turi gufata umwana tukamwohereza epfo iriya kugurayo amazi ibido ku 100Frw, bahora baduhereza icyizere ngo amazi araza, twategereje twayabuze.'

    Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) ishami rya Rubavu, Murindabigwi Gilbert, yavuze ko imiyoboro myinshi imaze gusanwa n'indi ikiri gukorwa.

    Ati 'Twagiye tugira ahantu henshi ubutaka bwagiye bucikamo haba ari mu mihanda no mu ngo z'abaturage no ku matiyo yacu byagezemo. Hari aho turimo turakora mu itiyo ijyana amazi muri Mbugangari ariko kubera iyo mitingito itiyo yatandukaniye ahantu tutabasha kubona, amazi akagwa mu butaka.'

    Yakomeja avuga ko mu kwirinda ibi bibazo batangiye gukoresha amatiyo atangizwa n'imitingito.

    Ati 'Dufite gahunda yo gusimbuza imiyoboro isanzwe tugashyiraho amatiyo agezweho ajyanye n'ibice bikunze kugaragaramo imitingito, zo ziba zikomeye ku buryo zitahungabana.'

    Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Rubavu, bwijeje abaturage badafite amazi ko ikibazo cyabo kizaba cyakemutse mu minsi ine.

    Abaturage bo muri Rubavu bahangayikishijwe no kubura amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-iruka-ry-ikirunga-cya-nyiragongo-ryateje-ibura-ry-amazi

  • Els Van Hoof ushaka ko Rusesabagina arekurwa yibukijwe amarorerwa igihugu cye cyakoreye Lumumba – #rwanda #RwOT

    Els Van Hoof asanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Bubiligi umutwe w'Abadepite.

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi uyu mugore wanabaye Senateri yakunze kumvikana avuga ko akwiye guhabwa ubutabera bukwiye ndetse Igihugu cye kigakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe.

    Ku wa 8 Kamena 2021, abinyujije kuri Twitter, Els Van Hoof yavuze ko Komisiyo ishinzwe ububanyi n'amahanga mu Bubiligi yafashe umwanzuro wo kumushyigikira ku cyemezo cye cyo gusaba ko Rusesabagina arekurwa.

    Yagize Ati “Komisiyo Ishinzwe ububanyi n'amahanga y'u Bubiligi yemeye umwanzuro wanjye wamagana gushimutwa n'iburanishwa ritanyuze mu mucyo rya Paul Rusesabagina no gusaba Guverinoma y'u Bubiligi ko yatangira gusaba ko asubizwa mu gihugu cye binyuze mu biganiro n'u Rwanda.”

    Ubu butumwa, Els Van Hoof yabusoresheje intero igira iti 'murekure Rusesabagina', ubundi anamenyesha (tagging) umukobwa w'uyu mugabo witwa Carine Kanimba.

    Ubu butumwa bwa Els Van Hoof bwamaganwe n'Abanyarwanda batandukanye barimo na Ambasaderi Valentine Rugwabiza, wavuze ko gushyira igitutu ku butabera ari ibintu bitihanganirwa.

    Ati “Igitutu ku bwigenge bw'ubutabera buri gihe ni ibintu bitemewe. Nta myitwarire iboneye iri mu cy'uhagarariye igihugu kitarasubiza iryinyo, igice cyonyine gisigaye cya Minisitiri w'Intebe wishwe ku manywa y'ihangu, kimwe mu byaha bitaratangwaho ubutabera. Irondaruhu ntiryihishira!”

    Pressure on the Independence of Justice is always unwarranted.
    It lacks minimun moral decency from a representative of a country yet to return a “tooth”, the only left remain of a Prime Minister assassinated in daylight, one of many crimes yet to face Justice. Racism can’t hide! https://t.co/PFwKfMRKhI

    — Valentine Rugwabiza (@VRugwabiza) June 15, 2021

    Ku wa 17 Mutarama mu 1961 nibwo Patrice Lumumba afatiwe anicirwa i Katanga n'abapolisi b'Ababiligi batwitse umurambo we bakoresheje acide.

    Umuryango we kuva mu 2011 wasabye ko wahabwa iryinyo rye, ryabitswe n'umupolisi w'Umubiligi nk'ikimenyetso cy'uwakoze igikorwa gikomeye. Ni mu rubanza barezemo Ababiligi icumi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

    U Bubiligi bwemeye uruhare rwabwo mu iyicwa rya Patrice Lumumba ufatwa nk'intwari ya Afurika na RDC by'umwihariko, ndetse bwemera ko buzasubiza iri ryinyo rye gusa kugeza n'uyu munsi ntibirakorwa.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w'ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w'iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba, Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba, Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba, Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Kuva imiryango itandukanye yakunze kugaragaza ko itizeye ko azahabwa ubutabera bukwiye ndetse imwe igasaba ko arekurwa, gusa Leta y'u Rwanda nayo ntiyahwemye kugaragaza ko abo bose bakwiye gutegereza umwanzuro uzafatwa n'urukiko.

    Valentine Rugwabiza yavuze ko gushyira igitutu ku butabera bw’u Rwanda ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-els-van-hoof-ushaka-ko-rusesabagina-arekurwa-yibukijwe-ko-igihugu-cye

  • Bashwaniye muri Salon de coiffure! Hari kum… – #rwanda #RwOT

    Byatangiye Seyi Shey yasanze Tiwa Savage mu nzu itunganya imisatsi ‘Salon de Coiffure’ y’abagore ajya kumusuhuza, Tiwa Savage amwuka inabi amubwira ko adakunda uburyarya.

    Abatari bacye babonye amashusho ntibigeze babitindaho cyane. Babifashe ko iri iteranamagambo risanzwe ry’abahanzi n'ubwo bifite ukuri ariko inkomoko yabyo ntiyigeze imenyekana.

    Inkomoko y’uru rwango rw’aba bagore ihera mu 2019 inagarukamo undi muhanzikazi w’umunya-Kenyakazi witwa Victor Kimana.

    Seyi Shey na Victor Kimana basubiyemo indirimbo F…You (Twirinze kwandika izina ryayo ryose) ya Kizz Daniel mu buryo bayisubiyemo, ababikurikiye neza bumvise ko rwari urugamba n’ihangana ryagutse bari batagije kuri Tiwa Savage.

    Nk’urugero hari aho Seyi Shey yaririmbye ati “Uvuga ko ndi Murumuna wawe ariko ukitambika inzira zanjye zose zanyinjiza mu bitaramo, ubu noneho urashaka no kuntwara umukunzi wanjye.' Abakurikiye neza barabyumvise ko ari Tiwa Savage yabwiraga kandi na Tiwa yarabyumvise ko ari we.

    Tugarutse kuri Victor Kimana we binavugwa ko hari igihe yigeze kujya muri gahunda yo gusibisha indirimbo za Tiwa Savage ku Radio zo muri Kenya.

    Muri iyo ndirimbo hari aho agira ati 'Ukomeza kwiyita umukobwa urenze kandi dore ugiye kugeza imyaka mirongo ine n'itanu. Muri uyu muziki ntacyo ugicuruzamo uretse umubiri wawe.' Mu buryo butaziguye byarumvikanye ko nawe ari Tiwa Savage yari yibasiye.

    Ubwo yari mu kiganiro na Television yo muri Nigeria abajijwe ku mubano we na Tiwa Savage, Seyi Shey yavuze ati ” Noneho nanamenye ko yabuzaga Wizkid kumfasha.'

    Ibi byose byagera mu matwi ya Tiwa Savage, n’abanyamakuru bakamutunga ibikoresho by'akazi ngo agire icyo abivuga akaruca akarumiro.

    Uyu mwuka mubi wakomeje gututumba hagati y’ibi byamamare gusa Tiwa Savage ntagire icyo abivugaho kugeza ubwo ahuriye na Sey Shey mu nzu itunganya imisatsi y’abagore maze bagakozanyaho mu guterana amagambo.

    Seyi Shay yahishuye ko Tiwa Savage yasabye Wizkid kutamufasha mu muziki Tiwa Savage yarahiye avuga ko atigeze atekereza gusubiza inyuma mu muziki Seyi Shay na Victoria Kimani

    KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MURI ‘SALON DE COIFFURE’ UBWO TIWA SAVAGE YASHWANAGA NA SEYI SHEY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106630/bashwaniye-muri-salon-de-coiffure-hari-kumenyekana-inkomoko-yurwango-ruri-hagati-ya-tiwa-s-106630.html

  • Rubavu: Iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryateje ibura ry’amazi –

    Iruka ry’iki kirunga ryakurikiwe n’imitingito yangije ibikorwa remezo bitandukanye mu Karere ka Rubavu, mu byangiritse harimo n’imiyoboro y’amazi.

    Nyuma yo kwangirika kw’iyi miyoboro byatumye amazi abura mu bice bya Karukogo, Byahi, Majengo na Mbugangari mu mujyi wa Rubavu, ubu abaturage bakaba bahangayikishijwe no kutabona amazi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu baganiriye na Televiziyo Rwanda, bayibwiye ko ubu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi kuko ubu ayo bari kubona bari kuyagura 250Frw ku ijerekani.

    Umwe yagize ati “Twagiye kuvoma turayabura, tuyabuze turagaruka, duhura n’umunyonzi atugurisha ijerekani 250Frw, twasabaga ubuvugizi tukajya tubona amazi.”

    Undi ati “Ubu byatuyobeye turi gufata umwana tukamwohereza epfo iriya kugurayo amazi ibido ku 100Frw, bahora baduhereza icyizere ngo amazi araza, twategereje twayabuze.”

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ishami rya Rubavu, Murindabigwi Gilbert, yavuze ko imiyoboro myinshi imaze gusanwa n’indi ikiri gukorwa.

    Ati “Twagiye tugira ahantu henshi ubutaka bwagiye bucikamo haba ari mu mihanda no mu ngo z’abaturage no ku matiyo yacu byagezemo. Hari aho turimo turakora mu itiyo ijyana amazi muri Mbugangari ariko kubera iyo mitingito itiyo yatandukaniye ahantu tutabasha kubona, amazi akagwa mu butaka.”

    Yakomeja avuga ko mu kwirinda ibi bibazo batangiye gukoresha amatiyo atangizwa n’imitingito.

    Ati “Dufite gahunda yo gusimbuza imiyoboro isanzwe tugashyiraho amatiyo agezweho ajyanye n’ibice bikunze kugaragaramo imitingito, zo ziba zikomeye ku buryo zitahungabana.”

    Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Rubavu, bwijeje abaturage badafite amazi ko ikibazo cyabo kizaba cyakemutse mu minsi ine.

    Abaturage bo muri Rubavu bahangayikishijwe no kubura amazi

  • Els Van Hoof ushaka ko Rusesabagina arekurwa yibukijwe amarorerwa igihugu cye cyakoreye Lumumba –

    Els Van Hoof asanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi umutwe w’Abadepite.

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi uyu mugore wanabaye Senateri yakunze kumvikana avuga ko akwiye guhabwa ubutabera bukwiye ndetse Igihugu cye kigakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe.

    Ku wa 8 Kamena 2021, abinyujije kuri Twitter, Els Van Hoof yavuze ko Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bubiligi yafashe umwanzuro wo kumushyigikira ku cyemezo cye cyo gusaba ko Rusesabagina arekurwa.

    Yagize Ati “Komisiyo Ishinzwe ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yemeye umwanzuro wanjye wamagana gushimutwa n’iburanishwa ritanyuze mu mucyo rya Paul Rusesabagina no gusaba Guverinoma y’u Bubiligi ko yatangira gusaba ko asubizwa mu gihugu cye binyuze mu biganiro n’u Rwanda.”

    Ubu butumwa, Els Van Hoof yabusoresheje intero igira iti ’murekure Rusesabagina’, ubundi anamenyesha (tagging) umukobwa w’uyu mugabo witwa Carine Kanimba.

    Ubu butumwa bwa Els Van Hoof bwamaganwe n’Abanyarwanda batandukanye barimo na Ambasaderi Valentine Rugwabiza, wavuze ko gushyira igitutu ku butabera ari ibintu bitihanganirwa.

    Ati “Igitutu ku bwigenge bw’ubutabera buri gihe ni ibintu bitemewe. Nta myitwarire iboneye iri mu cy’uhagarariye igihugu kitarasubiza iryinyo, igice cyonyine gisigaye cya Minisitiri w’Intebe wishwe ku manywa y’ihangu, kimwe mu byaha bitaratangwaho ubutabera. Irondaruhu ntiryihishira!”

    Ku wa 17 Mutarama mu 1961 nibwo Patrice Lumumba afatiwe anicirwa i Katanga n’abapolisi b’Ababiligi batwitse umurambo we bakoresheje acide.

    Umuryango we kuva mu 2011 wasabye ko wahabwa iryinyo rye, ryabitswe n’umupolisi w’Umubiligi nk’ikimenyetso cy’uwakoze igikorwa gikomeye. Ni mu rubanza barezemo Ababiligi icumi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

    U Bubiligi bwemeye uruhare rwabwo mu iyicwa rya Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Afurika na RDC by’umwihariko, ndetse bwemera ko buzasubiza iri ryinyo rye gusa kugeza n’uyu munsi ntibirakorwa.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Kuva imiryango itandukanye yakunze kugaragaza ko itizeye ko azahabwa ubutabera bukwiye ndetse imwe igasaba ko arekurwa, gusa Leta y’u Rwanda nayo ntiyahwemye kugaragaza ko abo bose bakwiye gutegereza umwanzuro uzafatwa n’urukiko.

    Valentine Rugwabiza yavuze ko gushyira igitutu ku butabera bw’u Rwanda ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa

  • Police FC yahagaritse byagateganyo umutoza H… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize Police FC iherutse kwandagazwa na APR FC mu mukino wa shampiyona, iyitsinda ibitego 3-0, bituma iyi kipe ya polisi y'igihugu iva muri kuruse y'igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ibintu bitashimishije na gato ubuyobozi bw'iyi kipe.

    Amakuru Inyarwanda.com ikura mu bari hafi y'iyi kipe avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, Umutoza mukuru wa Police FC Haringingo Francis, Claude Rwaka wari umwungirije na Jean Paul Niyintunze “Rambura” wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, bose bamaze kwakira amabaruwa abahagarika ku kazi by'agateganyo kubera umusaruro mubi.

    Haringingo Francis yahagaritswe iminsi 7, mu gihe amasezerano y’umutoza Rwaka wungirije na Jean Paul wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi yahagaritswe kugeza imikino itatu ya shampiyona isigaye gukinwa irangiye.

    Police FC yashoye amafaranga menshi muri uyu mwaka w'imikino igura abakinnyi batandukanye ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona, gusa magingo aya mu gihe habura imikino itatu ngo hamenyekane uwegukanye igikombe cy'uyu mwaka, Police FC iri ku mwanya wa Kane n'amanota 4 ikaba irushwa amanota 6 na APR FC ndetse na AS Kigali ziyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Haringingo n'abungiriza be bageze muri Police FC mu 2019 bavuye muri Mukura Victoryu Sport yo mu karere ka Huye. Ntiharamenyekana niba Police FC izahita ifata umwanzuro wo kubasezerera burundu cyangwa bazagarurwa mu kazi nyuma y'igihe runaka.

    Haringingo yamaze guhagarikwa n’ikipe ya Police FC

    Rwaka Claude wungirije Haringingo muri Police FC nawe yahagaritswe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106632/police-fc-yahagaritse-byagateganyo-umutoza-haringingo-francis-nabungiriza-be-bose-106632.html

  • Ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week bigaru… – #rwanda #RwOT

    Ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week ni ibirori byamenyekanye cyane biterwa inkunga n'uruganda rukora imodoka rwa Mercedes Benz harimo ibibera muri Ghana, Ububiligi, Turukiya, Amerika, Uburusiya, n'ahandi hatandukanye ku isi.

    Mu kiganiro kirambuye na Ndayishimiye Daniel utegura ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week yahaye InyaRwanda.com yavuze ko ubu abiyandikisha byarangiye ahubwo ubu bari kugenda batangaza abemerewe kwitabira ndetse anavuga itariki nyirizina y'ibirori n'impamvu bitazaba mu buryo bwari busanzwe nka mbere kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati ''Ku basaba kwiyandikisha ho byararangiye, ibirori nyirizina bizaba ku itariki 10 Nyakanga 2021 naho abashyitsi batandukanye bakomeye bazaba bari muri ibi birori tuzatangira kubatangaza mu mpera z'iki cyumweru. Ni ibirori bizagaragaramo impinduka bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19. Danny yavuze ko bizanyura imbonankubone kuri KC2.''

    Daniel kandi yavuze ko bari kugenda berekana abatoranyijwe harimo abo batangiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse hari n'abo bari bushyireho uyu munsi kugeza umunsi nyirizina w'ibirori.

    Mu mwaka wa 2019 nibwo Ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali byari bibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, byamurikiwemo imideli itandukanye yiganjemo iyahanzwe n'Abanyarwanda, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri bigiye kuba.

    U Rwanda rukaba rwarabaye igihugu cya kabiri muri Afurika byari bibereyemo nyuma ya Ghana aho bibera mu Mujyi wa Accra.

    Ibi birori ubwo byabaga byabimburiwe no kwifotoza kw'abanyamideli mu myambaro isanzwe (Street Style) mu gikorwa cyabereye hanze ya Kigali Convention Centre mbere y'uko ibirori nyir'izina bitangira gusa abantu bari bemerewe no kubyitabira ariko kuri iyi nshuro bikazaca imbonankubone kuri KC2.

    Ndayishimiye Daniel utegura Mercedes-Benz Fashion Week

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106604/ibirori-bya-mercedes-benz-fashion-week-bigarutse-mu-isura-nshya-106604.html