Category: Uncategorized

  • Inkuru yo mu ijoro ryo ku wa 15 Ukuboza 2018: Amaganya, imiborogo n’ibikomere ku batewe na FLN ya Rusesabagina –

    Ni ubuhamya bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.

    Hari hakomeje kuburanishwa urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte n’abandi baregwa hamwe ibyaha bitandukanye by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo.

    Saa mbili n’iminota 39 nibwo Inteko Iburanisha yinjiye mu rukiko, itangira yumva abasaba indishyi muri urwo rubanza n’impamvu zabo.

    Ngirababyeyi Désiré w’imyaka 31 niwe wahagurutse mbere. Yavuze ko indishyi asaba zikomoka ku bububare yanyuzemo ku mugoroba wo kuwa 15 Ukuboza 2018 ubwo yari atwaye imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Alpha yari iturutse i Rusizi yerekeza i Kigali.

    Ngirababyeyi yavuze ko bahagurutse i Rusizi saa kumi z’umugoroba. Ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 bageze muri Nyungwe rwagati, nibwo bakase ikorosi basanga abasirikare batari Abanyarwanda batambitse ibiti mu muhanda.

    Abo basirikare ngo bahise batangira kubarasaho. Uwo mugabo yavuze ko bageze muri iryo korosi imbere hari indi modoka batangiye gutwika iri gushya.

    Ati “Bari bajagaragaye, naraguye kuko hari mu ikorosi, bari bajagaragaye bafite wasiwasi, umwe aravuga ngo uriya mushoferi mumuzane. Naribajije nti ‘ese abasirikare b’Abanyarwanda nibo bari gutwika imodoka?”

    Ngirababyeyi yavuze ko yashatse gukomeza kugendesha imodoka nubwo bari bari kuyirasaho, umwe mu nyeshyamba wari uhagaze mu ikorosi ahita abarasa igisasu (roquette) imodoka igwa munsi y’umuhanda mu ishyamba.

    Ngo yahise amena ibirahure by’imbere mu modoka avamo, asaba na bagenzi be kuvamo ngo batangire urugendo rw’ishyamba muri iryo joro.

    Yavuze ko yahise akuramo imyenda akagenda yambaye ubusa kuko muri ibyo bihuru byuzuyemo amahwa, atashoboraga kugenda yambaye imyenda.

    Kubera ko atagiye kure cyane y’umuhanda, ngo hari imodoka y’ikamyo yanyuzeho ayireba, igeze imbere barayirasa. Icyakora kuko ngo hashobora kuba hari harimo umusirikare, nawe yarasanye nabo, inyeshyamba ziriruka.

    Nibwo haje hakurikiyeho ibifaru by’ingabo z’u Rwanda ari nabwo zatangiraga gutabara zishakishha abakomeretse.

    Ngirababyeyi yabwiye urukiko ko amaze kwizera ko ingabo z’u Rwanda zaje, yavuye mu bihuru ajya kubiyereka, bamusaba guhamagara abo bari bari kumwe bose kugira ngo batabarwe.

    Yavuze ko bagiye bamwe bari kuvirirana kuko hari abari barashwe amasasu.

    Ati “Nibwo ambulance zatangiye kuza kudutwara zitugeza ku Kigeme baradufasha abandi babakomeretse cyane babajyanye CHUK.”

    Ngirababyeyi yavuze ko yarashwe amasasu mu kirenge ku buryo n’ubu hari ayahezemo kuko abaganga bamubwiye ko nibamubaga ashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe kuko bamurashe mu mitsi ifite aho ihurira n’iyo mu bwonko.

    Undi watanze ubuhamya ni Habimana Zerote w’imyaka 30. Yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri sosiyete itwara imodoka ya Alpha Express icyakora kuri uwo mugoroba yari yahagurutse mu modoka itwara abagenzi ya OMEGA ivuye Huye yerekeza mu karere ka Rusizi agiye mu bukwe no gusura ababyeyi.

    Iyo modoka niyo yatwitswe bwa mbere n’inyeshyamba za FLN. Ubwo bari binjiye muri Nyungwe, inyeshyamba za FLN zatangiye kubarasaho.

    Ati “Umushoferi yakase ikorosi bahita baturasa, bakimara kuturasa njye nibwira ko ari ibintu bisanzwe ariko nza kubona ko ari inyeshyamba. Nabonye ko bidasanzwe mbonye uwari uri imbere ahita apfa. Imodoka bahise bayiteramo igisasu barasa amasasu menshi ariko njye nari nicaye ku ruhande negereye umuryango.”

    “Inyeshyamba zavugaga Ikirundi, abandi bavuga Igiswahili, barambwira ngo ‘mfungure umuryango’. Uwabimbwiraga yari afite inkota ndende”.

    Habimana yanze gufungura umuryango, barawurasa urafunguka. Batangiye kubarasa ariko kuko imodoka yari yahengamye batangira gukururuka bakwira imishwaro mu ishyamba.

    Ngo inyeshyamba zakomeje kubakurikira, zibambura ibyo bari bafite ibindi zirabibikoreza, zibashorera mu ishyamba ijoro ryose bagenda urugendo rw’amasaha umunani.

    Ati “Tumaze kubona ibintu bikomeye, ibyo twari dufite byose barabitwatse ibindi barabitwikoreza, batumanura mu ishyamba . Twagenze urugendo rw’amasaha ari hagati y’atandatu n’umunani. Baratujyana badukubita ibibuno by’imbunda n’inkoni.”

    “Bakomeje kutujyana tuvirirana. Nka saa sita z’ijoro saa saba twageze aho ibirindiro byabo byari biri. Badusiga aho baragenda, ntabwo tuzi aho bagiye kuko bwari bwije.”

    Babonye izo nyeshyamba zigiye, ngo bigiriye inama yo kugaruka inyuma aho bavuye ari bwo bahuraga n’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Twarimo tuvirirana, njye nateruwe n’abasirikare batatu baranzamura bangeza ku muhanda, kuko nari navuye amaraso menshi bantera inshinge banzirika na bande mu mutwe, banzirika indi ku kuboko, banzirika n’indi mu mugongo no ku kirenge. Bakimara kudukorera ubwo butabazi bahise batujyana ku bitaro bya Kigeme.”

    Aba batanze ubuhumaya bavuze ko barashwe bakaba baramugajwe ku buryo ntacyo bakibasha kwikorera bityo basaba indishyi.

    Habimana yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 50 Frw yo kwivuza, miliyomi 20 y’iyicarubozo yakorewe ubwo bari bari mu ishyamba, miliyoni 68.4 Frw y’impozamarira y’uko atakibasha gukora ibimutunga na miliyoni imwe y’ikurikiranarubanza.

    Ngirababyeyi we yasabye indishyi za miliyoni 137 Frw zirimo miliyoni 50 Frw zo kwivuza, miliyoni 66 Frw z’uko yamugajwe atakibasha kwikorera ibimubeshaho na miliyoni imwe y’ikurikiranaburubanza.

    Ngirababyeyi yavuze ko amasasu yarashwe n’inyeshyamba za FLN yamusigiye ubumuga

    Habimana yavuze ko ntacyo akibasha kwikorera kubera ubumuga yasigiwe n’ibitero bya FLN

    Ubwo abaregwa bageraga ku rukiko

    Bose bafungiye muri Gereza ya Mageragere ari naho bageze mu rukiko baturutse

    Mbere yo kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, bahabwaga umuti wica udukoko mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Bamwe mu baregera indishyi barimo n’abakomerekejwe n’ibitero bya FLN bari bitabiriye iburanisha

    Nsabimana Callixte aganira n’umunyamategeko we mbere y’uko iburanisha ritangira

    Abaregwa bose mu rukiko

    Angelina Mukandutiye ni umwe mu baregwa wari mu rukiko

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • BREAKING : Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rigagaragaza ko Akarere ka Rubavu kose gashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere kugira ngo inzego zibishinzwe n’abaturage babashe gukurikirana no kugenzura icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata intera muri kariya Karere.

    Aya mabwiriza agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, avuga ko muri kariya Karere ingendo zibujijwe kuva saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko hari utundi Turere twashyiriweho umwihariko w’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Mu Karere ka Rutsiro na ho guhera kuri uyu wa Kane, ingendo zirabujijwe kuva saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Aya mabwiriza y’ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, aranareba imirenge imwe n’imwe irimo Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe mu Karere ka Burera.

    Mu Karere ka Gicumbi ho aya mabwiriza areba Imirenge wa Rubaya, Cyumba na Kaniga naho muri Nagatare akaba areba Matimba, Musheri. Rwempasha, Tabagwe, Karamba na Kiyombe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/BREAKING-Akarere-ka-Rubavu-kashyizwe-muri-Guma-mu-Karere

  • Agaciro k’igihe ni ntagereranywa #rwanda #RwOT

    Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge (Zaburi 90:12).

    Bisobanura iki kubara iminsi yacu? Reka nkubaze ikindi kibazo. Niba nakubajije nti: “Ni iki mu buzima bwawe ubona bikugora gucunga? Ni iki ubura kenshi? Cyangwa ugira ku buryo ubona kidahagije?” Wasubiza iki?

    Ushobora gutekereza ku mafaranga, ariko mu bunararibonye bwanjye hari ikintu kigoye kugicunga cyangwa kukigenga nkunda kubura kenshi kuruta amafaranga, icyo ni igihe.

    Nizera neza ko igihe ari cyo kintu gikomeye mu buzima bwacu kukigenga no kugicunga. Igitekerezo cyanjye ni uko imikoreshereze y’igihe cyacu twavuga ko ari ikizamini gikomeye mu bijyanye n’ubuzima bwacu bwa gikristo. Ni yo mpamvu, nsenga nk’umwanditsi wa Zaburi: “Unyigishe kubara iminsi yanjye neza, uburyo butuma ntunga umutima w’ubwenge”. Unyigishe gutegura neza ibyo nshyira imbere, unyigishe guha umwanya ukenewe ibintu by’ingenzi.

    Urabona, uko ukoresha igihe byerekana ibyo uha agaciro. Ibyo ushyira imbere byerekana ibyo uha agaciro rwose. Ibintu bidafite agaciro kenshi ubishyira inyuma ku rutonde. Niba udashyize imbere ibintu bigufitiye akamaro, ubuzima bwawe buzahungabana. Ni muri ubu buryo, wowe na njye tugomba gusubiramo iri sengesho: “Nyigisha kubara iminsi yanjye neza, gusuzuma neza ibyihutirwa, unyigishe gucunga igihe cyanjye”.

    Umva ijwi ry’Imana:

    Reka dufate umwanya wo kumva icyo Imana ishaka kuvuga. Imana idufasha gucunga igihe neza dushyira imbere ibyihutirwa mu mitima yacu. Baza Imana ngo ni ibiki byihutirwa?

    Gusenga biroroshye. Vugana n’Imana nk’uko wifuza kuganira n’inshuti yawe magara. Imana iragukunda kandi yumva byose.

    Dore urugero rw’isengesho: “Mwami, urakoze kubw’iki gitekerezo, umfashe gucunga neza igihe cyanjye no gusuzuma ibyihutirwa. Mfasha gusobanukirwa neza ibyo nshyira imbere no kubihuza'.

    Kuramya Imana:

    Kuramya Imana ni ukuyereka ko tuyshimira. Uyu munsi, ni iyihe nsanganyamatsiko wafashe? Fata akanya ushimire Uwiteka kubw’imbabazi ze.

    Kora uyu munsi:

    Noneho ucukumbure cyane mu byo wakiriye. Ni iki wakora kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo Imana yavuze? Andika ibikorwa bifatika ushobora gukora.

    Wubahe Umukiza:

    Urugendo rwacu rw’umunsi rurarangiye. Reka dusengere hamwe kugira ngo twubahe Imana.

    “Mwami, ndagushimira kuri iki gihe cyo kuruhuka aho numvaga ibyo wambwiye bijyanye no gukoresha igihe cyanjye neza nshyira imbere ibyihutirwa. Mpisemo kukumva guhera ubu, kuko uri umutware w’ Igihe. Ubwami, imbaraga n’icyubahiro bibe ibyawe iteka ryose. Amen! “

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Agaciro-k-igihe-ni-ntagereranywa.html

  • Umunyarwanda utunganya umuziki wahuye n’uwakoze indirimbo za Rick Ross agiye gutangiza umushinga wo kuzamura impano zo muri Diaspora #rwanda #RwOT

    Umusore w’umunyarwanda Musuma Diéudonne utunganyiriza umuziki we mu nzu ye yise Mr Hood Dream Productionz mu gihugu cy’u Bufaransa agiye gutangiza umushinga wo guteza imbere impano z’abana ba banyarwanda ariko ahereye kubo muri Diaspora Nyarwanda iri ku mugabane w’u Burayi.

    Uyu musore avuga ko akunda injyana ya hip hop ariko akaba yarakuze akunda umuziki nk’aba Michael Jackson, 2Pac.

    Ati “nakuze nkunda umuziki wa Michael Jackson, 2pac, Notorius BIG ndetse na old skul cyane ndetse n’uko umuraperi P Diddy yakoragamo indirimbo muri iyo myaka biri mu bintu byamusunikiye mu kujya kwiga uko batunganya umuziki.”

    Yakomeje agira ati “njya kugira igitekerezo cyo gutunganya umuziki byaje nkiri muto cyane kuko navukiye mu Rwanda 1988 aho yavuye ajya gukomereza amasomo ye mu gihugu cy’ubufaransa.”

    Dieudonne yavuze kandi ko nyuma yo kubona amahirwe yo kuganira n’abatunganya umuziki (producers) bakomeye muri Amerika mu mwaka 2010 barimo Lex Luger wakoze indirimbo BMF ya Rick Ross na Metro Boomin wakoze zimwe mu ndirimbo za Drake na Future nibwo yahise abishyira mu bikorwa atangira kubyiga bya kinyamwuga maze mu mwaka 2015 akora indirimbo ye ya mbere y’umuraperi witwa SLY.

    Ku bijyanye n’umushinga afite wo guteza imbere impano z’umuziki nyarwanda yavuze ko ubu yamaze gutangira gukorana n’abo ku mugabane w 'u Burayi cyane cyane mu gihugu cy’u Bufaransa akaba yifuza no kuza kwagurira umushinga we hano mu Rwanda aho, kugeza ubu ngo yifuza abahanzi baririmba injyana ya trap kuko ariyo igezweho akaba aribo atangira nabo mu minsi iri mbere .

    Yasoje asaba abahanzi nyarwanda gukomeza gushyira hamwe kuko biri mu bituma muzika nyarwanda ikomeza gutera imbere cyane anabizeza ko igihe icyoreco cya Covid cyaba kigabanutse azaba bagakorana byinshi byateza imbere muzika nyarwanda.

    Dieudonne afite intego yo kuzamura impano zo muri Diaspora

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwanda-utunganya-umuziki-waganiriye-n-uwakoze-indirimbo-za-rick-ross-agiye-gutangiza-umushinga-wo-kuzamura-impano-zo-muri-diaspora

  • Huye : Hafunguwe ikigo kizafasha abanyabukorikori gifite imashinzi zirimo n’izikora ibipupe #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyafunguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Huye, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovation ndetse n’Ikigo cy’Abayapani (JICA) kirimo imashini zikora ibikoresho binyuranye birimo ibikoze mu mbaho, ibyuma, na parasitike.

    Muri iki kigo harimo imashini ikora ibipupe bya parasitike. Umuhanzi ajya muri mudasobwa agakora icyo gipupe, hanyuma iyo mashini ikagicapa mu buryo bufatika ku buryo umuhanzi ahita agishyira ku isoko.

    Abanyabukorikori basanzwe bakorera mu gakiriro ka Huye bavuga ko izi mashini zizabafasha kugabanya umwanya batakazaga ku gikoresho kimwe bityo bakajya bakora ibikoresho byinshi mu gihe gito.

    Evariste Kabera, ukorera mu gakiriro ka Huye agira ati 'Hari nk’urugi rwa Dubai twajyaga dukora dufatanyishije imbaho na kole bikadufata iminsi ibiri, ariko muri iyi mashini bisaba amasaha abiri gusa. Upfa kuba wabanje kurushashanya mu mashini ibindi ni ako kanya.'

    Izi mashini zose mbere yo gusohora igihangano, bisaba ko icyo gihangano kigomba kuba cyabanje gukorera muri mudasobwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyashyiriweho cyane cyane urubyiruko, akabasaba kuzajya bacyifashisha mu guhanga udushya bazashyira ku isoko tukababyarira inyungu.

    Ati 'Turasaba abaturage ko iki kigo bakibyaza umusaruro. Huye nk’umujyi wunganira Kigali ukaba n’igicumbi cy’uburezi dufite abanyabugeni benshi by’umwihariko mu bice bya Gishamvu aho bakora ubukorikori. Biriya bihangano bakoraga kikamutwara nk’amezi atatu ariho arahanga igihangano kimwe yakorana n’umunyeshuri wa IPRC akakimukorera mu mashini noneho agacapa byinshi agashyira ku isoko byinshi. Urumva bizagira icyo bifasha umuntu mu kumwinjiriza binagaragaza umwihariko wa Huye mu bijyanye n’ubukorokori'.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves iradukunda yavuze ko ikigo nk’icyo cyari cyatangijwe i Kigali, i Huye hakaba habaye aha kabiri. Mu gihe kitarenze umwaka, ngo bazanagitangiza no mu yindi mijyi yunganira Kigali ari yo Musanze, Rwamagana, Muhanga, Rubavu na Rusizi.

    Ati 'Ikoranabuhanga ni urugendo rukomeza, nkaba nizera rero ko Huye izabera urugero n’ahandi hose hazakurikira, kugira izi Innovation Hub zitubereye igicumbi cyo kwimakaza guhanga udushya tugakoreshwa hano ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo. Turabizi neza ko urubyiruko rw’u Rwanda rushoboye'.

    Umuntu wese ukeneye gukoresha izi mashini azajya abanza ahange igihangano cye abikoreye muri mudasobwa, hanyuma iki kigo kimutize imashini acape igihangano cye, yishyure amafaranga make kugira ngo ikigo kizage kibona uko kishyura umuriro, amazi n’ibindi by’ibanze.

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW/Huye

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Hafunguwe-ikigo-kizafasha-abanyabukorikori-gifite-imashinzi-zirimo-n-izikora-ibipupe

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry'Abasirikare bo muri Nigeria – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda riyobowe na Brig Gen Aniedi Edet wakiriwe n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant General Mubarakh Muganga, wamusobanuriye inshingano za RDF n'imiterere yayo.

    Uyu muyobozi wo muri Nigeria yavuze ko muri uyu mwaka, we n'itsinda bayoboye, ari aba munani bakoreye urugendoshuri hanze ya Nigeria, gusa by'umwihariko itsinda rye ryasuye u Rwanda kugira ngo rirebe ibijyanye n'ubuvuzi.

    Gen Edet yavuze ko gutoranya u Rwanda nk'igihugu cyo gukoreramo uru rugendo, byari bishingiye ahanini ku bufatanye busanzwe hagati y'ibihugu byombi. Yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa Nigeria.

    Igisirikare cy'u Rwanda n'icya Nigeria bifitanye imikoranire ishingiye kuri gahunda z'amasomo n'imyitozo ahabwa abasirikare ku mpande zombi.

    Aho iri tsinda ryasuye rikigera mu Rwanda, harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane ziruruhukiyemo.

    Mu minsi bazamara mu Rwanda, bazasura kandi Minisiteri y'Ubuzima; Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC; Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga, RISA; Zigama CSS; MMI [Ubwishingizi bwa Gisirikare]; Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe; Ingoro y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside; Inzu Ndangamurage ya Huye n'izindi nzego zitandukanye za Guverinoma.

    Rikigera mu Rwanda, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Aba bayobozi bombi bashimangiye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’igisirikare cyabyo

    Iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwa RDF

    Lt Gen Mubarakh Muganga mu ifoto y’urwibutso hamwe n’itsinda ry’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Nigeria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-mubarakh-muganga-yakiriye-itsinda-ry-abasirikare-bo-muri-nigeria

  • Mme J.Kagame arahamagarira buri wese kugira uruhare mu gutuma buri mwana agira ubuzima bwiza #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa 16 Kamena ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w’Umunyafurika.

    Ubutumwa yanyuijije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu munsi wizihiza mu gihe muri uyu mwaka u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwibutsa umuryago mugari uruhare rwaho mu kwita ku bana bakiri bato.

    Yagize ati 'Turahamagarira ababyeyi, abafatanyabikorwa, abakozi ndetse na buri wese gukomeza gushyigikira izi ntego zigamije kwihutisha ko buri mwana agira uburenganzira ku burezi bufite ireme, kwitabwaho, kuvuzwa ndetse no kurindwa.'

    Uyu ufite insanganyamatsiko igira iti 'Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana' wizihijwe mu gihe u Rwanda n’isi Yose muri rusange bari mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19 byigeze no gutuma amashuri afunga bigatuma uburenganzira bw’abana buzahara.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. BAYISENGE Jeannette, ashimira ababyeyi bombi yaba umugore n’umugabo bagize mu kwita ku bana muri ibi bihe bitoroshye.

    Yagize ati 'ababyeyi bombi, umugabo n’umugore, bakoze akazi gakomeye ko kwita ku burere bw’abana. Ndabashimira izo mbaraga bashyize mu burere no kwigisha abana babo kugira ngo basigasire ahazaza habo heza. Ndabakangurira gukomeza kwita ku mikurire n’uburere bw’abana babo.'

    Mu Rwanda hasanzwe hariho gahunda zigamije kwita ku burere bw’abana bakiri bato zirimo ibigo mbonezamikurire y’abana bato ndetse na gahunda yo gufasha abana kugira indyo yuzuye nk’igikoni cy’Umudugudu no gutanga amata n’ifu y’igikoma ifite intungamubiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mme-J-Kagame-arahamagarira-buri-wese-kugira-uruhare-mu-gutuma-buri-mwana-agira-ubuzima-bwiza

  • Rayon Sports vs APR FC: 11 bashabora kubanzamo ku mpande zombi #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make rukambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC, ni mu mukino w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, amakipe yombi agiye guhura nta bibazo by’abakinnyi byinshi afite.

    Ni umukino uri bube ku isaha ya saa 15:30′ ukabera ku kibuga cya Bugesera FC, Rayon Sports niyo yakira uyu mukino.

    APR FC nta mukinnyi n’umwe ibura uretse Seif wari wahagaritswe n’ubuyobozi ariko ubu amakuru avuga ko yamaze gusubizwa mu mwiherero.

    Rayon Sports yo irakina uyu mukino idafite Mugisha Gilbert ufite ikibazo cy’imvune na Ndizeye Samuel na we wavunitse.

    Uyu ni umukino w’abakeba uhuruza abantu benshi cyane ko ari nayo makipe afite abafana benshi mu Rwanda, gusa kuri iyi nshuro kubera icyorezo cya Coronavirus, barakina nta bafana bahari.

    APR FC niyo ihabwa amahirwe bitewe n’uko amakipe ahagaze umukinnyi k’umukinnyi. Muri iki cyiciro APR FC ni iya 2 n’amanota 10 inganya na AS Kigali ni mu gihe Rayon Sports ifite amanota 5.

    Aya makipe agiye guhura ku nshuro ya 92 nyuma y’imyaka 53 Rayon Sports ishinzwe na 28 APR FC ishinzwe.

    Mu 1968, imyaka 53 irashize ikipe ya Rayon Sports ishinzwe, yashingiwe i Nyanza mu Magepfo y’u Rwanda ikaba ari ikipe y’ubukombe ifite abafana benshi mu gihugu imaze kwegukana ibikombe 9 bya shampiyona aho icyo iheruka yagitwaye mu mwaka w’imikino wa 2018-19. Ifite kandi ibikombe 9 by’Amahoro na 1 cya CECAFA Kagame Cup.

    APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, yashinzwe mu 1993, imyaka 28 irashize iyi kipe ishingiwe ku Mulindi wa Byumba. Igitekerezo cyo kuyishinga cyazanywe n’ingabo za APR (Armée Patriotique Rwandaise ubu zahindutse RDF) zari iz’ishyaka rya FPR Inkotanyi, icyo gihe zari ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ubu iyi kipe niyo ifite ibikombe byinshi bya shampiyona aho ifite 18, ifite kandi ibikombe 8 by’Amahoro na 3 CECAFA Kagame Cup.

    Umukino uhuza aya makipe uretse ihangana ry’abakinnyi n’abatoza mu kibuga, usanga n’abafana baba bawukaniye kuruta abakinnyi babihemberwa.

    Kuva mu 1995, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 91 harimo imikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa. Ni amakipe utapfa kumva yakinnye umukino wa gishuti.

    Muri izi nshuro zose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 39, Rayon Sports igatsinda 29 banganya inshuro 23.

    Muri izi nshuro kandi ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi mu izamu rya Rayon Sports kuko mu bitego 248 bimaze kuboneka muri uyu mukino APR FC yinjije 129 naho Rayon Sports yinjiza 120.

    Abakinnyi 11 buri kipe ishobora kuza kwitabaza

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Rugwiro Herve(C), Niyigena Clement, Mujyana, Jean Vital Ourega, Nshimiyimana Amran, Nishimwe Blaise, Héritier Luvumbu, Manace Mutatu na Sugira Ernest

    APR FC: Ishimwe Pierre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Mugunga Yves

    Ni umukino uba utoroshye

    Ni umukino ugiye gukinwa nta mufana uri muri stade

    Ubundi abafana babaga bahari ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-vs-apr-fc-11-bashabora-kubanzamo-ku-mpande-zombi

  • HRW yinjiye mu bya Cassien ngo ifite impungenge ko yakoherezwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko #rwanda #RwOT

    HRW (Human Rights Watch) ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

    BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko HRW ishinja Mozambique kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko.

    Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora koherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

    Ntamuhanga yatorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kugambanira ubutegetsi.

    Yari aherutse kandi gukatirwa indi myaka 25 mu rundi rubanza rwarimo ibyaha by’iterabwoba.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/HRW-yinjiye-mu-bya-Cassien-ngo-ifite-impungenge-ko-yakoherezwa-mu-Rwanda-binyuranyije-n-amategeko