Category: Uncategorized

  • Abarerera muri APE Rugunga bateye utwatsi gahunda yo kubishyuza amafaranga bita ay’igihembwe cya kane –

    Ubusanzwe iki kigo cyishyura amafaranga ibihumbi 95 Frw ku biga mu mashuri yisumbuye na ho abo mu cyiciro cy’abanza bakishyura ibihumbi 85 Frw.

    Ababyeyi bavuga ko bishyuye ayo basabwa buri gihembwe, bitatu bikaba byararangiye ariko batunguwe no kubona abana babo basohorwa mu ishuri bitewe n’andi bari gusabwa.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko badasobanukiwe impamvu abana bari kwishyuzwa ibihembwe bine kandi barize bitatu.

    Umwe yagize ati “Twarishuye amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya gatatu, hashize nk’ibyumweru bibiri biga, batubwira ko tugomba kwishura andi nka yo.”

    Undi ati “Bari kutwishyuza inshuro enye mu bihembwe bitatu ku buryo nabajije niba bazatanga indangamanota enye ko tugiye kwishyura kane, bati hoya ikigo cyarahombye mugomba kudufasha.”

    Nubwo ababyeyi bavuga ko bari kwakwa amafaranga y’ibihembwe bine, Umuyobozi w’Ikigo, Bwaruhanga Willson, avuga ko atari amafaranga y’ishuri ahubwo ari ayo gufasha iri shuri gukemura ibibazo ryahuye na byo kandi ko yumvikanweho mu nama y’ababyeyi bahagarariye abandi.

    Ati “Ababyeyi bemeranyijwe ko bagomba kongeraho amafaranga angana n’ayo bishyura ku gihembwe, kugira ngo ibibazo bitandukanye bicyemuke bikaba bijyanye n’utuntu duke twari dukenewe kugira ngo ubuzima bw’ikigo bwongere gutangira nyuma ya kiriya kiruhuko kirekire.”

    Nubwo uyu muyobozi avuga ko hari ibibazo bigomba gukemuka, yongeraho ko ibyo bibazo atabisobanukiwe kuko byabaye ataragera muri iki kigo kuko aje kuhayobora vuba.

    Ati “Ibyo ntimubimbaze cyane sindi bubijyemo kuko byakozwe ntahari. Naje ku wa Mbere nsanga kimwe cya kabiri cy’abana ntibishyuye amafaranga mbaza perezida icyo nakora arambwira ngo ni ukubirukana.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko bitari bikwiye ko abana birukanwa mu ishuri, ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

    Ati “Ni byo twahereye kera tubwira amashuri ko icya mbere atari ukwihutira kwirukana umwana; nk’ubu bageze igihe cyo gukora ibizamini ntabwo ari igihe cyo guta ishuri.”

    “Ibyemezo bifatwa byose bigomba kuba birengera inyungu z’abana kugira ngo bajye ku ishuri bahabwe serivisi bakeneye, ibi rero birakurikiranwa kugira ngo turebe neza uko byagenze harakurikiranwa inyungu z’abana.”

    Iri shuri risanzwe ryigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi bibiri kimwe cya kabiri cyabo bakaba batarishuye aya amafaranga, ababyeyi babo bavuga ko batazi aho iyo nama yo kuyemeza yabereye ari yo mpamvu batayatanga.

    Ishuri APE Rugunga riravugwaho kwaka ababyeyi amafaranga arenze ayo basanzwe bishyura mu buryo budasobanutse

  • Rutsiro: Umwarimu utwite yahiritswe n’umunyeshuri we ahura n’ikibazo –

    Ku gicamunsi cyo ku wa 15 Kamena 2021, nibwo aya mahano yabereye muri iri shuri ryo mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Rurara mu Murenge wa Mushonyi, Akarere ka Rutsiro.

    Bivugwa ko ahagana saa munani z’amanywa ubwo uyu mwarimukazi yasabaga abanyeshuri kwicara bagakurikira amasomo ariko uyu munyeshuri w’imyaka 15 arabyanga ari nabwo yahise aca inyuma ya mwarimu aramuhirika, undi yikubita ku ntebe.

    Uyu mubyeyi yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayove nyuma aza koherezwa ku Bitaro bikuru bya Murunda muri aka karere ka Rutsiro.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu munyeshuri afite imyaka 15 y’amavuko ariko akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza bitewe n’uko ari mu bagaruwe mu ishuri nyuma y’uko yari amaze igihe yararivuyemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko bakimara kumenya ibyabaye bagiye kuri iri shuri nk’abayobozi b’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano kuganiriza abanyeshuri n’abarimu ku myitwarire.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mwenedata yagize ati “Yamuhutaje agwa ku ntebe kubera ko yari atwite bimuviramo kumererwa nabi, icyakurikiyeho ni uko inzego z’umutekano twagiyeyo tuganira nabo tubibutsa ko bakwiye kwitwara neza mu ishuri.”

    Yakomeje agira ati “Twababwiye ko iyo myitwarire idakwiriye ku munyeshuri cyangwa undi wese. Ubu ni n’ubutumwa twahaye ababyeyi babo, burya kurera ntabwo byoroshye bisaba guhozaho.”

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kumva ko bafite inshingano zo gukurikirana abana babo bakabatoza imyitwarire myiza ikwiye kubaranga buri munsi.

    Ati “Ikigaragara, icya mbere tuba dusaba ababyeyi ko bashyira imbaraga mu gukurikirana imyitwarire yabo ya buri munsi. Icyo navuga ni uko kurera ni umurimo ukomeye usaba ubufatanye, ababyeyi, abarezi muri rusange, ibibazo nk’ibyo birashoboka ko abantu bahura.”

    Uyu mubyeyi wahutajwe yari akuriwe gusa amakuru avuga ko aho yajyanywe kwa muganga ari kugenda amererwa neza naho umunyeshuri we kuri ubu ari mu maboko ya polisi akaba ari kuganirizwa hanatekerezwa uko yasubizwa mu ishuri cyangwa akajyanwa kugororwa.


  • Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y'umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi, Urukiko Rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, humviswe ubuhamya bw'abagizweho ingaruka n'igitero cy'inyeshyamba za FLN tariki ya 15 Ukuboza 2018.

    Izo nyeshyamba za FLN ni umutwe w'abitwaje ibirwanisho ushamikiye ku rugaga rw'amashyaka MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina. MRCD yari igizwe na RRM ya Callixte Nsabimana, PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka.

    Mu batanze ubuhamya harimo Ngirababyeyi Désiré w'imyaka 31aho yagize ati 'Natwaraga imodoka y'abagenzi ya sosiyete Alpha yavaga Rusizi yerekeza Kigali aho twahagurutse saa kumi z'umugoroba maze ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 15 twageze muri Nyungwe rwagati. Dukase ikorosi dusanga abasirikare batari Abanyarwanda batambitse ibiti mu muhanda bahita batangira kuturasaho'

    Yongeye ko ' bajagaragaye, naraguye kuko hari mu ikorosi, bari bajagaragaye bafite wasiwasi, umwe aravuga ngo uriya mushoferi mumuzane. Naribajije nti 'ese abasirikare b'Abanyarwanda nibo bari gutwika imodoka?'nashatse gukomeza kugendesha imodoka nubwo bari bari kuyirasaho, umwe mu nyeshyamba wari uhagaze mu ikorosi ahita arasa roquette imodoka igwa munsi y'umuhanda mu ishyamba. Nahise mena ibirahure by'imbere mu modoka mvamo, nsaba na bagenzi nari ntwaye kuvamo dutangira urugendo rw'ishyamba'

    Ngirababyeyi we yasabye indishyi za miliyoni 137 Frw zirimo miliyoni 50 Frw zo kwivuza, miliyoni 66 Frw z'uko yamugajwe atakibasha kwikorera ibimubeshaho na miliyoni imwe y'ikurikiranaburubanza.

    Mu bandi batanze ubuhamya harimo Habimana Zerote w'imyaka 30. Yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri sosiyete itwara imodoka ya Alpha Express icyakora kuri uwo mugoroba yari yahagurutse mu modoka itwara abagenzi ya OMEGA ivuye Huye yerekeza mu karere ka Rusizi agiye mu bukwe no gusura ababyeyi.

    Iyo modoka niyo yatwitswe bwa mbere n'inyeshyamba za FLN. Ubwo bari binjiye muri Nyungwe, inyeshyamba za FLN zatangiye kubarasaho. Ati 'Umushoferi yakase ikorosi bahita baturasa, bakimara kuturasa njye nibwira ko ari ibintu bisanzwe ariko nza kubona ko ari inyeshyamba. Nabonye ko bidasanzwe mbonye uwari uri imbere ahita apfa. Imodoka bahise bayiteramo igisasu barasa amasasu menshi ariko njye nari nicaye ku ruhande negereye umuryango.'
    Ati 'Tumaze kubona ibintu bikomeye, ibyo twari dufite byose barabitwatse ibindi barabitwikoreza, batumanura mu ishyamba . Twagenze urugendo rw'amasaha ari hagati y'atandatu n'umunani. Baratujyana badukubita ibibuno by'imbunda n'inkoni.'

    'Bakomeje kutujyana tuvirirana. Nka saa sita z'ijoro saa saba twageze aho ibirindiro byabo byari biri. Badusiga aho baragenda, ntabwo tuzi aho bagiye kuko bwari bwije.'

    Habimana yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 50 Frw yo kwivuza, miliyomi 20 y'iyicarubozo yakorewe ubwo bari bari mu ishyamba, miliyoni 68.4 Frw y'impozamarira y'uko atakibasha gukora ibimutunga na miliyoni imwe y'ikurikiranarubanza.

    Undi wa gatatu watanze ubuhamya ni Alice Kayitesi uzwi cyane muri Sinema Nyarwanda wavuze ko yifuza guhura imbonankubona na Callixte Nsabimana ndetse na Callixte Nsabimana nyuma yahoo bigambye ibitero we ari mu bitaro bya Kigeme.

    Mu buhamya bwe Kayitesi yagize ati 'Twageze mu ishyamba rya Nyungwe butangiye kwira nuko dusanga ibiti mu nzira. Tuhasanga abantu bafite imbunda baratubwira ngo duhagarare. 'Bahise batangira kurasa, hari akana k'imyaka 15 kari kicaye iruhande rwacu bahise bakarasa mu mutwe. Shoferi yakomeje kugenda, tugeze imbere twumva ikintu imodoka kirayiteruye, irahengama igana mu ishyamba. Ikimara gucurama hari harimo abantu benshi bamwe bari kuboroga.

    Hari umwana wari uri kurira inyuma yanjye ndebye nsanga mama we yapfuye, ariko umwana ari kuririra ku bibero bya nyina.'

    'Badukurikije amasasu mbona abantu bari kubarasa ni abana bangana na we b'imyaka 23 na 25. Twakomeje kugenda tuvirirana, njye na mugenzi wanjye Bwimba wari warashwe bikomeye. Nanjye nari narashwe ariko sinabimenya. Twagenze urugendo runini. Bwari ubwa mbe mbonye ishyamba, bwari ubwa mbere nari mbonye intambara. Nabonye ishyamba ribi.'

    Yongeyeho ati 'Twaraye mu ishyamba, bigeze saa kumi nibwo natangiye kugagara. Ntabwo nari mbizi. Umubiri wanjye wari wuzuye ibisebe hose n'ibiti byanjombye. Mbwira abantu twari turi kumwe, nti munkurure mungeze ku muhanda.' Baramfashe turagenda tugeze ku muhanda, mpabona abasirikare b'u Rwanda. Njye nagize ubwoba nsubira inyuma nirukanka sinari kwizera ko aribo. Abaturashe nabo bari bambaye impuzankano z'igisirikare cy'u Rwanda ariko zisa nabi , hamwe ugasanga bambaye ipantalo ya gisirikare barengejeho umupira usanzwe cyangwa ikote rya gisirikare.'

    Yaje guhumurizwa, Ingabo z'u Rwanda zimwereka ko atari abagizi ba nabi ashira impumu aremera zitangira kumwitaho we na bagenzi be.
    Ati 'Banjyanye i Kigeme mu bitaro nari natakaje amaraso menshi. Njye sinumvaga ko ari isasu. Twagezeyo, nari mfite amasasu mu kuguru barambwira ngo njye CHUB kuncisha mu cyuma, ntabwo nahatinze naratashye bakajya bampfukira mu rugo.'

    Urubanza rurakomeje …warukurikira kuri iyi link

    The post Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y'umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarokotse-ibitero-bya-fln-babwiye-urukiko-inzira-yumusaraba-banyuzemo-mu-ijoro-ryo-kuwa-15-ukuboza-2018/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarokotse-ibitero-bya-fln-babwiye-urukiko-inzira-yumusaraba-banyuzemo-mu-ijoro-ryo-kuwa-15-ukuboza-2018

  • Ngoma: Uko amashanyarazi yahinduye imibereho y'imiryango yari ibayeho mu kizima – #rwanda #RwOT

    Ni umuriro wagejejwe mu ngo 700 zituye igice cy'umujyi wa Kibungo ariko abahatuye bakaba bari mu bwigunge, nibura umuturage utuye mu Kagari ka Gahima yakoraga ibirometero bitanu agiye gushesha ibigori, gushyirisha umuriro muri telefone cyangwa kwiyogoshesha.

    Ibi byatumye mu ntangiriro z'ukwezi kwa Mbere Leta itangira kugeza amashanyarazi kuri buri rugo maze imiryango 700 yose ihabwa umuriro itangira gucana muri Gicurasi.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze uburyo aho baboneye umuriro w'amashanyarazi batangiye kuwubyaza umusaruro batangiza imishinga yo kogosha, iy'ibyuma bisya n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Izerimana Announciata utuye mu Mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Gahima avuga ko bakimara kubona umuriro we n'umugabo we batekereje uburyo bagura icyuma gisya kigafasha abaturage ariko kikanabaha amafaranga.

    Yakomeje avuga ko bafite intego zo kugura ikindi gisya isombe ndetse no kujya basudirira inzugi kuko abakeneye iyi serivisi bibatwara ibirometero byinshi bajya kuzigura ahandi.

    Gakuru John Peter watangiye umushinga wo kogosha, avuga yari asanzwe ari umuhinzi agakorera amafaranga make ugereranyije n'ayo abona kuri ubu mu kogosha abantu.

    Ati 'Ubu ku munsi nibura sinabura 2000 Frw byaba na ngombwa nkanayarenza, ubuzima bwanjye bwahindutsemo byinshi, mbasha kwizigamira kandi nanaguye ibitekerezo ku buryo nakwagura salo yanjye nkashyiramo n'ibindi.'

    Muteteri Christine ufite imyaka 40 we yavuze ko ikintu cya mbere yishimira ari uko Imana yamukijije gucana agatadowa.

    Ati 'Ubu sinkijya gusaba umuriro, radiyo ndacuranga ndetse twanaguze televiziyo aho imfasha mu kumenya amakuru yo hirya no hino ku isi.'

    Yakomeje avuga ko abana be batatu bigiraga ku gatadowa rimwe bikanabaca intege none ubu ngo bava ku ishuri bagasubiramo amasomo yabo neza bikanatuma babona amanota meza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko kugeza amashanyarazi kuri aba baturage bigamije kwihutisha iterambere ku baturage no kubahiriza gahunda y'igihugu igamije kugeza umuriro ku baturarwanda bose bitarenze 2024.

    Yavuze ko uretse aba baturage bahawe umuriro w'amashanyarazi abandi 1200 na bo bahawe imirasire y'izuba kugira ngo nibura abatagerwaho n'imiyoboro minini babe bakoresha imirasire mu gihe bategereje no kugezwaho undi muriro w'amashanyarazi.

    Kuri ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma butangaza ko abaturage bagerwaho n'amashanyarazi bageze kuri 73% mu gihe intumbero ari uko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi.

    Agace kabaga mu kizima kahawe umuriro w’amashanyarazi

    Abaturage batangiye gukora imishinga y’ibyuma bisya imyaka

    Muteteri Christine avuga ko abana be basigaye basubiramo amasomo neza kubera umuriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-uko-amashanyarazi-yahinduye-imibereho-y-imiryango-700-yari-ibayeho-mu

  • Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato ka guma mu Karere #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) kuri uyu wa 16 Kamena 2021, rivuga ko impamvu nyamukuru yo gufata iki cyemezo ari uko muri aka karera hari kugaragara ubwandu bwiyongera kuburyo bukabije noneho inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iki cyorezo cya Covid-19.

    MINALOC ivuga ko kuva kuwa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 nta urujya n’uruza ruva n’urwinjira mu Karere ka Rubavu rutazaba rwemewe mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo cyongeye kugaragaza ubwiyongere mu Rwanda.

    Uretse iki cyemezo cya Guma mu Karere, Minaloc yatangaje ko isaha yo gutaha ku batuye Akarere ka Rubavu yashyizwe saa Moya bitandukanye n’iyari isanzwe ya saa Tatu.

    Uretse Akarere ka Rubavu, iyi gahunda yo gutaha saa Moya izubahirizwa no mu turere twa Rutsiro, Burera mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe.

    Mu Karere ka Nyagatare iki cyemezo kirareba imirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe, mu gihe mu Karere ka Gicumbi kireba imirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga.

    Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kuvuga ko ubwiyongere bwagaragaye mu minsi 12 iheruka buteye inkeke ndetse ko bushobora kuba bugiye kubanziriza ikindi cyiciro cy’ubwandu bwinshi mu gihugu.

    Minisitiri Ngamije avuga ko hirya no hino mu gihugu habayeho kudohoka cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.

    Source : https://imirasire.com/?Akarere-ka-Rubavu-kashyizwe-mu-kato-ka-guma-mu-Karere

  • Ndifuza guhura na Rusesabagina na Sankara – Kayitesi wamugajwe n’ibitero bya FLN muri Nyungwe –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo Urukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi hakomeza kuburanishwa urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte n’abandi baregwa hamwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo.

    Kayitesi Alice w’imyaka 25, atuye mu Murenge wa Nyakabanda. Ni umwe mu barashwe ubwo inyeshyamba za FLN zagabaga igitero mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018, bagatwika imodoka zanyuraga muri iryo shyamba ari nako barasa ababaga bazirimo.

    Mu buhamya yavugiye imbere y’urukiko, Kayitesi wakoreraga mu Karere ka Rusizi acuruza telefone muri Sosiyete ya Tecno, yavuze ko hari kuwa Gatandatu saa kumi n’imwe ubwo imodoka yabavanaga i Rusizi baje i Kigali aho yari aje gusura ababyeyi.

    Bageze mu ishyamba rya Nyungwe butangiye kwira aribwo basangaga ibiti mu nzira. Bahasanze abantu bafite imbunda n’izindi ntwaro, bababwira ngo bahagarare.

    Shoferi yabanje kwanga, abwira abagenzi ko batangiriwe n’abantu bashobora kuba ari ‘intaragahanga cyangwa inyeshyamba’.

    Muri uko kubwirana bibaza ikibaye, inyeshyamba zatangiye kubarasaho amasasu menshi.

    Ati “Bahise batangira kurasa, hari akana k’imyaka 15 kari kicaye iruhande rwacu bahise bakarasa mu mutwe. Bwimba (mugenzi we bari kumwe ) yahise ambwira ngo njye munsi y’intebe.”

    “Shoferi yakomeje kugenda, tugeze imbere twumva ikintu imodoka kirayiteruye, irahengama igana mu ishyamba. Ikimara gucurama hari harimo abantu benshi bamwe bari kuboroga. Hari umwana wari uri kurira inyuma yanjye ndebye nsanga mama we yapfuye, ariko umwana ari kuririra ku bibero bya nyina.”

    Kayitesi n’ikiniga cyinshi, yavuze ko bakomeje gukurikizwa amasasu, akebutse abona abantu bari kubarasa ni abana bangana na we b’imyaka 23 na 25.

    Bakomeje kugenda bavirirana, we na mugenzi we Bwimba wari warashwe bikomeye. Kayitesi na we yavuze ko yari yarashwe nubwo atari yabimenye.

    Ubwo bari mu ishyamba biruka, ngo ntazibagirwa umugabo bahagaritse bamusaba kubasindagiza, agihagarara inyeshyamba zikamurasira imbere yabo akagwa aho.

    Ati “Twagenze urugendo runini. Bwari ubwa mbe mbonye ishyamba, bwari ubwa mbere nari mbonye intambara. Nabonye ishyamba ribi.”

    Muri iryo shyamba ry’inzitane, Kayitesi yari yambaye agasengeri kuko ikote yari yarihambirije mugenzi we Bwimba wari wakomeretse nubwo bari batatanyije agasigara inyuma.

    Imbeho yari yose, amaraso akomeza kumushiramo nubwo atari yabimenye ko bamurashe. Ngo baje kugera ahantu ku mugezi utemba baricara, imvura ihabanyagirira ijoro ryose.

    Ati “Twaraye mu ishyamba, bigeze saa kumi nibwo natangiye kugagara. Ntabwo nari mbizi. Umubiri wanjye wari wuzuye ibisebe hose n’ibiti byanjombye. Mbwira abantu twari turi kumwe, nti munkurure mungeze ku muhanda.”

    “Baramfashe turagenda tugeze ku muhanda, mpabona abasirikare b’u Rwanda. Njye nagize ubwoba nsubira inyuma nirukanka sinari kwizera ko aribo. Abaturashe nabo bari bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Rwanda ariko zisa nabi , hamwe ugasanga bambaye ipantalo ya gisirikare barengejeho umupira usanzwe cyangwa ikote rya gisirikare.”

    Yaje guhumurizwa, Ingabo z’u Rwanda zimwereka ko atari abagizi ba nabi ashira impumu aremera zitangira kumwitaho we na bagenzi be.

    Ati “Banjyanye i Kigeme mu bitaro nari natakaje amaraso menshi. Njye sinumvaga ko ari isasu. Twagezeyo, nari mfite amasasu mu kuguru barambwira ngo njye CHUB kuncisha mu cyuma, ntabwo nahatinze naratashye bakajya bampfukira mu rugo.”

    Yasabye guhuzwa na Rusesabagina

    Kayitesi wari umaze igihe arangije amashuri yisumbuye, yavuze ko amaso ye yabonye ibyo atari yiteze abona, ubuzima bwe bugahinduka mu gihe gito mu buryo atari yiteze.

    Yavuze ko yari umwana ufite ejo heza, ukeneye kwibeshaho we n’umuryango we, nyamara inyeshyamba za FLN zabimwambuye mu ijoro rimwe ku ‘nyungu zabo bwite’.

    Ati “Nari umwana ufite ahazaza heza, nshaka kwiga. Nagiye i Cyangugu ngiye gushaka akazi, mfite umuryango ntunze nanjye nshaka kwibeshaho. Abantu runaka bafata umwanzuro wo kumpindurira ubuzima, banyitwaza mu bibazo byabo. Ndi umwana washakaga ejo heza. Nagombaga kwiga nkarangiza.”

    Yakomeje ati “Bwarakeye turi ku Kigeme nza kubona amashsuho, abitwa ba Sankara bari kwigamba ko bafashe Nyungwe. Barayifashe nk’uko babitekereza, ariko [n’ikiniga] ndiho mfite igihugu cyiza, nanjye ndi muzima. Bansubije inyuma, nta kintu nshobora gukora ngo kigende ariko meze neza.”

    Kayitesi yabwiye urukiko ko ubuzima bwe buhora mu ishyamba kubera ibyo yariboneyemo, akabibona mu gihe atari yiteguye.

    Ati “Iyo ngize Imana nkabona uwo nganiriza, ndabivuga nkumva ndaruhutse. Mu mutwe wanjye mpora mu ishyamba. Ni ubwa mbere nabonye ishyamba, ni ubwa mbere nabonye umuntu apfa, nabibonye mu gihe kitari cyo.”

    “Ntabwo ntekereza uburyo umuntu ufite inyama n’amasrao, wavutse yakwifuza kumena amaraso y’abantu nk’ayo yamennye mu ishyamba rya Nyungwe. Nakwibaza ngo kuki uriya mwana w’imyaka 15 yapfuye cyangwa se kuki uriya mubyeyi wa ruriya ruhinja yapfuye?”

    Amasasu amwe yarasiwe muri Nyungwe aracyayagendana. Yavuze ko ahorana ikibazo cy’umugongo kubera ibiti n’imvune yagiriye muri iryo shymba.

    Ati “Ntabwo nshobora guhagarara igihe kinini, ntabwo nakwambara inkweto ndende z’abakobwa. Nta buvuzi mfite burenze, nkeneye kujya guca mu cyuma.”

    Umucamanza yamubajije icyo yumva yifuza n’ikiniga cyinshi ati “Ngira ihungabana kubera abantu bagize uruhare mu ihungabana ryanjye, ndifuza ko bazagira uruhare mu mikire yanjye. Nifuzaga guhura nabo nkabavugisha. Ndifuza kubona uwo Rusesabagina na Sankara”.

    Igitero cya FLN cyo kuwa 15 Ukuboza 2018 cyagabwe mu karere ka Nyamasheke, cyahitanye abaturage batandatu gikomeretsa abandi basaga. Icyo gihe kandi hatwitswe imodoka zitandukanye zirimo iza sosiyete zitwara abagenzi.

    Kayitesi yavuze ko ahorana ihungabana ry’ibyo yaboneye mu ishyamba rya Nyungwe bikozwe na FLN

    Aha Kayitesi yerekaga urukiko amafoto y’ibikomere yasigiwe n’igitero cya FLN

    Ifoto igaragaza aho Kayitesi yarashwe isasu mu kuguru bikozwe na FLN

    Ifoto Kayitesi yeretse urukiko yafashwe hashize iminsi mike arokotse igitero cyo muri Nyungwe

    Aha Nsabimana Callixte yari ateze amatwi ubuhamya bwa Kayitesi wifuza guhura na we

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Ngoma: Uko amashanyarazi yahinduye imibereho y’imiryango yari ibayeho mu kizima –

    Ni umuriro wagejejwe mu ngo 700 zituye igice cy’umujyi wa Kibungo ariko abahatuye bakaba bari mu bwigunge, nibura umuturage utuye mu Kagari ka Gahima yakoraga ibirometero bitanu agiye gushesha ibigori, gushyirisha umuriro muri telefone cyangwa kwiyogoshesha.

    Ibi byatumye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mbere Leta itangira kugeza amashanyarazi kuri buri rugo maze imiryango 700 yose ihabwa umuriro itangira gucana muri Gicurasi.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze uburyo aho baboneye umuriro w’amashanyarazi batangiye kuwubyaza umusaruro batangiza imishinga yo kogosha, iy’ibyuma bisya n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Izerimana Announciata utuye mu Mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Gahima avuga ko bakimara kubona umuriro we n’umugabo we batekereje uburyo bagura icyuma gisya kigafasha abaturage ariko kikanabaha amafaranga.

    Yakomeje avuga ko bafite intego zo kugura ikindi gisya isombe ndetse no kujya basudirira inzugi kuko abakeneye iyi serivisi bibatwara ibirometero byinshi bajya kuzigura ahandi.

    Gakuru John Peter watangiye umushinga wo kogosha, avuga yari asanzwe ari umuhinzi agakorera amafaranga make ugereranyije n’ayo abona kuri ubu mu kogosha abantu.

    Ati “Ubu ku munsi nibura sinabura 2000 Frw byaba na ngombwa nkanayarenza, ubuzima bwanjye bwahindutsemo byinshi, mbasha kwizigamira kandi nanaguye ibitekerezo ku buryo nakwagura salo yanjye nkashyiramo n’ibindi.”

    Muteteri Christine ufite imyaka 40 we yavuze ko ikintu cya mbere yishimira ari uko Imana yamukijije gucana agatadowa.

    Ati “Ubu sinkijya gusaba umuriro, radiyo ndacuranga ndetse twanaguze televiziyo aho imfasha mu kumenya amakuru yo hirya no hino ku isi.”

    Yakomeje avuga ko abana be batatu bigiraga ku gatadowa rimwe bikanabaca intege none ubu ngo bava ku ishuri bagasubiramo amasomo yabo neza bikanatuma babona amanota meza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko kugeza amashanyarazi kuri aba baturage bigamije kwihutisha iterambere ku baturage no kubahiriza gahunda y’igihugu igamije kugeza umuriro ku baturarwanda bose bitarenze 2024.

    Yavuze ko uretse aba baturage bahawe umuriro w’amashanyarazi abandi 1200 na bo bahawe imirasire y’izuba kugira ngo nibura abatagerwaho n’imiyoboro minini babe bakoresha imirasire mu gihe bategereje no kugezwaho undi muriro w’amashanyarazi.

    Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bageze kuri 73% mu gihe intumbero ari uko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi.

    Agace kabaga mu kizima kahawe umuriro w’amashanyarazi

    Abaturage batangiye gukora imishinga y’ibyuma bisya imyaka

    Muteteri Christine avuga ko abana be basigaye basubiramo amasomo neza kubera umuriro

  • Muri Uganda, nyuma yo gutahura inkingo za covid 19 zicuruzwa rwihishwa muri farumasi, ubu haravugwa ubucuruzi bw'imyanya y'imibiri y'abavugwa ko bishwe n'iyo ndwara. #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda rero ni ivuga ko muri icyo gihugu, muri District ya Kasese, kuri uyu wa mbere tariki 14 Kamena 2021 habaye agashya! Umuryango w'umuntu byari byavuzwe

    Muri Uganda umuntu wishwe na Covid-19 ashyingurwa na Leta, kugirango umurambo we utanduza abandi baturage mu muhango wo kumuherekeza.

    Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda rero ni ivuga ko muri icyo gihugu, muri District ya Kasese, kuri uyu wa mbere tariki 14 Kamena 2021 habaye agashya! Umuryango w'umuntu byari byavuzwe ko yishwe na Covid-19 wamenye ko isanduku yiswe iya nyakwigendera irimo ubusa, maze usaba ko ifungurwa. Imbere y'abapolisi n'abandi bategetsi, ibyari impuha byaje kuba impamo, kuko basanze hari hagiye gushyingurwa isanduku irimo ubusa.

    Aya makuru akimara gusakara, abaturage bakubiswe n'inkuba, dore ko byari bimaze igihe binugwanugwa ko abantu babeshyerwa ko bishwe na COVID-19, kugirango bashyingurwe na Leta, bene umuntu batahakandagiye.

    Biravugwa ko aba ari amayeri yo kwihererana umurwayi agakurwamo imyanya imwe n'imwe y'umubiri nk'impyiko, nyuma bakavuga ko yishwe na Covid-19, maze agashyingurwa n'abatumwe na Leta. Baba batinya ko bavuze ko umuntu yishwe n'indwara isanzwe, umuryango we wasaba kumwishyingurira, bigatuma umenya ko hari imyanya imwe n'imwe y'umubiri we yibwe.

    Birazwi ko impyiko ari urugingo ruhenda cyane hirya no hino ku isi, kuko hari ubwo biba ngombwa ko impyiko irwaye isimbuzwa iy'undi muntu ikiri nzima. Ibyari Koronavirusi, muri Uganda byabaye 'Koronabizinesi'!

    Aya mahano aravugwa nyuma y'aho mu cyumweru gishize, mu mafarumasi amwe namwe muri Uganda yafatanywe inking 600 za Covid-19 bazicuruza rwihishwa. Nta handi izo nkingo zava kandi uretse mu nzego za Leta, kuko arizo zonyine zizihabwa muri gahunda ya COVAX.

    Muri icyo cyumweru gishize kandi, umuyobozi w'ivuriro ry'ahitwa Mbale yafatanwe ibyuma bitanga umwuka ugenewe indembe zirimo n'iza Covid-19, agerageza kuzamutsa ngo ajye kubigurisha muri Kenya!

    Ibi byose kandi birakorwa mu gihe ibitaro mu gihugu byamaze kuzurirana, ndetse bikivugira ko ubushobozi bwo kwita ku ndembe za Covid-19 bwabaye iyanga. Ngibyo ibyo muri Uganda inanirwa kwita ku baturage bayo, yabura icyo ibahumisha amaso, ikarega u Rwanda ibinyoma bidafashije.

    The post Muri Uganda, nyuma yo gutahura inkingo za covid 19 zicuruzwa rwihishwa muri farumasi, ubu haravugwa ubucuruzi bw'imyanya y'imibiri y'abavugwa ko bishwe n'iyo ndwara. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-uganda-nyuma-yo-gutahura-inkingo-za-covid-19-zicuruzwa-rwihishwa-muri-farumasi-ubu-haravugwa-ubucuruzi-bwimyanya-yimibiri-yabavugwa-ko-bishwe-niyo-ndwara-mu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-uganda-nyuma-yo-gutahura-inkingo-za-covid-19-zicuruzwa-rwihishwa-muri-farumasi-ubu-haravugwa-ubucuruzi-bwimyanya-yimibiri-yabavugwa-ko-bishwe-niyo-ndwara-mu

  • Umugabo wasambanaga numukobwa we buri munsi… – #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko uyu mugabo utatangajwe amazina, yimanitse mu giti kubera kwicwa n'ikimwaro. Yagiragana ubucuti budasanzwe n'umukobwa we w'imyaka 17 y'amavuko. Amakuru aturuka mu baturage yatangarijwe ikinyamakuru Nigeriananews, avuga ko abaturage bamukekaga, bamusanze kugira ngo bamubaze icyo kibazo ariko arabihakana yeruye kandi we n'umukobwa we barafatiwe mu gikorwa cy'ubusambanyi.


    Kubera amahano yakoze, uyu mugabo watangiye gusambanya umukobwa we afite imyaka 16 y'amavuko, nyuma yaje kujyanwa mu ngoro y’umutegetsi gakondo abona kwemera icyaha. Yasabye imbabazi abantu bose n'umukobwa we by'umwihariko, ahita amanuka mu gihuru yurira igiti ariyahura.

    Umukobwa we yavuze ko Se umubyara yamusambanije umwaka wose akaba yari yaramubujije kumena ibanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106654/umugabo-wasambanaga-numukobwa-we-buri-munsi-byamenyekanye-yicwa-nikimwaro-ahitamo-kwiyahur-106654.html

  • Rubavu yashyizwe muri Guma mu Karere –

    Mu itangazo Minaloc yashyize hanze kuri uyu wa 16 Kamena 2021, yavuze ko impamvu yo gufata iki cyemezo ari ukugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iki cyorezo cya COVID-19. Iyi Guma mu Karere izatangira kubahirizwa ku wa 17 Kamena 2021.

    Uretse iki cyemezo cya Guma mu Karere, Minaloc yatangaje ko isaha yo gutaha ku batuye Akarere ka Rubavu yashyizwe saa Moya bitandukanye n’iyari isanzwe ya saa Tatu.

    Rutsiro, Burera, Nyagatare na Gicumbi nabyo birarebwa n’iki cyemezo

    Uretse Akarere ka Rubavu, iyi gahunda yo gutaha saa Moya izubahirizwa no mu turere twa Rutsiro, Burera mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe.

    Mu Karere ka Nyagatare iki cyemezo kirareba imirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe, mu gihe mu Karere ka Gicumbi kireba imirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga.

    Muri utu turere twose iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa 17 Kamena 2020.