Category: Uncategorized

  • Abategura inyama z’ingurube basabwe kwitwararika kuko zishobora gutera indwara –

    Mu kiganiro na IGIHE, Umukozi w’Ishami Rishinzwe Ubworozi n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Fabrice Ndayisenga, yasabye abategura aya mafunguro kwitwararika bagateka inyama z’ingurube zigashya neza.

    Ati “Abadakora ubworozi bw’ingurube kinyamwuga batuma zizerera zikajya gutora imyanda y’abantu, ari naho zikura inzoka. Iyo umuntu ariye inyama z’ingurube zitatetswe neza ngo zishye, za nzoka ntabwo ziba zapfuye, ibyo bituma uziriye ahita yandura za nzoka, zamara kuba nyinshi mu nda zikajya mu bwonko zikamutera indwara yo kwitura hasi.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko n’inyama zindi zishobora gutera ibibazo, asaba abazitegura kujya babanza kuzimaramo amaraso.

    Ati “Turacyafite ikibazo cy’ababaga amatungo nabi amaraso ntashiremo, itungo ryamara no kubagwa ntirikonjeshwe kugira ngo amatembabuzi aba mu nyama avemo. Iyo zitetswe atavuyemo, bikiyongeraho ko zitatetswe ngo zishye, udukoko tuba turimo dushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.”

    Dr. Ndayisenga yavuze ko abategura inyama bakwiye kwita ku isuku yazo kugira ngo birinde ibyago zishobora kubateza.

    Yagize ati “Abafite restaurant n’ahandi hategurirwa inyama, bagomba kuziteka zigashya kandi bakazikura ahantu hizewe habagirwa ingurube n’ubwo hataraba henshi, ibi byose bikajyana no kuzitegurana isuku ihagije mu rwego rwo kurinda indwara abari buzirye.”

    Mu Rwanda hari ingurube zirenga miliyoni 1,200,000.

    Ingurube zidateguwe neza zishobora gutera indwara

  • Karasira Aimable agiye kugezwa imbere y’ubutabera –

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Karasira Aimable azitaba urukiko bwa mbere ku wa 22 Kamena 2021 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

    Ku wa 31 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable.

    Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

    Mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera, Karasira Aimable afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

    Karasira Aimable agiye kugezwa imbere y’ubutabera

  • Igitego cya Anicet cyo mu minota ya nyuma gihesheje intsinzi APR FC imbere ya Rayon Sports ikomeza gukubana na AS Kigali #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Rayon Sports kimwe ku busa cya Anicet mu mukino w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe.

    Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports ni wo mukino ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda bitewe n’ubukeba bw’amakipe yombi.

    Kuri iyi nshuro aya makipe yagiye gukina APR FC ari yo iri mu bihe byiza dore ku rutonde yarushaga amanota 5 Rayon Sports. AS Kigali niyo yari iya mbere n’amanota 10 inganya na APR FC mu gihe Rayon Sports ya gatatu ifite amanota 5.

    Rayon Sports yari ibizi neza ko gutsindwa uyu mukino wabereye ku kibuga cya Bugesera saa 15:30′ zo kuri uyu wa Gatatu bihita biyikura mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona cya 2021.

    Ni umukino wa 92 wari ugiye guhuza aya makipe yombi. Kuva mu 1995, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 91 harimo imikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa. Ni amakipe utapfa kumva yakinnye umukino wa gishuti.

    Muri izi nshuro zose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 39, Rayon Sports igatsinda 29 banganya inshuro 23.

    Muri izi nshuro kandi ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi mu izamu rya Rayon Sports kuko mu bitego 248 bimaze kuboneka muri uyu mukino APR FC yinjije 129 naho Rayon Sports yinjiza 120.

    Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo kwicaza Sugira Ernest azana Rudasingwa Prince, Adil wa APR FC we yicaje Seif wari umaze iminsi mu bihano yongera kugirira icyizere Rwabuhihi Aime Placide.

    Iminota ya mbere amakipe yombi yahererekanyaga neza ashaka uburyo bw’igitego.

    Ku munota wa 3 Luvumbu yacomekeye umupira Prince ariko umunyezamu Pierre arasohoka arawumutanga.

    Kuri uyu munota Manace Mutatu yinjiranye Mutsinzi Ange ateye mu izamu Pierre arawufata.

    Ku munota wa 4 Mangwende yagerageje guhindura umupira imbere y’izamu ariko Samuel awushyira muri koruneri yatewe na Keddy, Herve arongera arawurenza batanga indi koruneri yongeye guterwa na Keddy itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 11 Luvumbu yafashe icyemezo azamukana umupira agerageza gutera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko atera agapira gato umupira Pierre arawufata.

    Ku munota wa 13, Ourega yakoreye ikosa Djabel batanga kufura yatewe na Keddy ariko ugarurwa n’urukuta.

    Ange Mutsinzi ku munota wa 17 yagerageje ishoti yatereye nko muri 47 ariko umupira ujya hanze.

    Kuri uyu munota Manace yongeye kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC ariko ateye mu izamu uca hanze yaryo.

    APR FC yabonye koruneri ku munota wa 18 yatewe na Keddy ariko nta kintu yatanze.

    Ku munota wa 20 Keddy yacomekeye umupira mwiza Omborenga aritakuma atera mu izamu ariko uca hejuru yaryo.

    Mangwende yakoreye ikosa kuri Luvumbu ku munota wa 23, Luvumbu yahannye iri kosa ariko ubwugarizi bwa APR FC burawugarura.

    Kugeza kuri uyu munota amakipe yombi wabonaga akirimo kwigana ariko anyuzamo akarema uburyo bw’igitego.

    Ku munota wa 30 APR FC yabonye koruneri nyuma y’uko Rugwiro atangiriye umupira wari uhinduwe na Jacques Tuyisenge, koruneri nta kintu yatanze.

    Ku munota wa 33, Manzi Thierry na Jean Vital Ourega bahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’uko buri umwe yari amaze gukorera undi ikosa.

    Ku munota wa 40 Jacques yateye umupira n’umutwe unyura hanze yaryo, wari uhinduwe na Omborenga Fitina.

    Ku munota 45 Hussein Habimana yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Djabel. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yatantangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, havamo Bizimana Yannick, Nsanzimfura Keddy na Rwabuhihi Aime Placide hinjiramo Mugunga Yves, Byiringiro Lague na Niyonzima Olivier Seif.

    APR FC yihariye umupira mu ntangiriro z’igice cya mbere, iminota 6 umupira wakinirwaga mu kibuga cya Rayon Sports.

    Ku munota wa 53 w’umukino, Manace Mutatu yazamukanye umupira maze ahindura neza ariko habura ushyira mu izamu.

    Ku munota wa 55, yabonye indi koruneri ku mupira wari uhinduwe na Lague ariko Mujyanama arawurenza, iyi koruneri nta yatewe na Djabel nta kintu cyavuyemo.

    Guy Bukasa yakoze impinduka za mbere ku munota wa 57 havamo Nishimwe Blaise wagize ikibazo cy’imvune na Rudasingwa Prince hinjiramo Sekamana Maxime na Sugira Ernest.

    Ku munota wa 61, Sugira Ernest yafashe umupira mu kibuga hagati aha umupira Sekamana Maxime yinjira mu rubuga rw’amahina na we atanga umupira mwiza ariko Ourega ananirwa gushyira mu izamu.

    Ku munota wa 63, Djabel yahinduye umupira imbere y’izamu habura umuntu.

    APR FC yabonye koruneri ya 6 ku munota wa 65, ariko nta kintu cyavuyemo.

    Ku munota wa 71, Manace yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Sugira na Maxime bananirwa gushyira mu izamu. Soter yahise asimbura Ndizeye Samuel wagize ikibazo cy’imvune.

    Muri iyi minota Rayon Sports wabonaga ko iri hejuru ya APR FC ndetse ni nayo yasatiraga cyane.

    Ku munota wa 74 Ourega wa Rayon Sports yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Seif.

    Ku munota wa 75 APR FC yabonye koruneri ya 7, ni nyuma y’umupira Herve yarengeje ariko Djabel ayiteye ntiyagira icyo itanga.

    Ku munota wa 77 Manace yahaye umwanya Sadjati. Ku munota wa 80 Lague yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Ourega.

    Ku minota wa 82 Jacques yananiwe gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na Omborenga. Ku munota wa 87 Luvumbu yateye mu izamu ariko Pierre arawufata.

    APR FC yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 87, Anicet asimbura Bosco, uyu mukinnyi yaje guhita arokora APR FC ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 89 ni nyuma yo guhererekanya neza na Lague mu rivuga rw’amahina. Umukino warangiye ari 1-0.

    Muri iki cyiciro AS Kigali yatsinze Marines 1-0, Bugesera itsindwa na Espoir FC 2-1, Rutsiro inganya Police FC 1-1.

    AS Kigali na APR FC zifite 13 zikomeje gukubana, Espoir FC 7, Police FC 6, Rayon Sports na Rutsiro 5, Marines FC na Bugesera FC 4.

    Abakinnyi 11 buri kipe yabanje mu kibuga

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Rugwiro Herve(C), Niyigena Clement, Mujyanama Fidele, Ndizeye Fidele, Jean Vital Ourega, Habimana Hussein, Nishimwe Blaise, Héritier Luvumbu, Manace Mutatu na Rudasingwa Prince

    APR FC: Ishimwe Pierre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Bizimana Yannick

    Hussein agerageza gukura umupira kuri Bizimana Yannick

    Herve agerageza kuzibira Jacques Tuyisenge

    Rayon Sports yatsinzwe mu minota ya nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitego-cya-anicet-cyo-mu-minota-ya-nyuma-gihesheje-intsinzi-apr-fc-imbere-ya-rayon-sports-ikomeza-gukubana-na-as-kigali

  • Amezi atatu ashize yagaragayemo umubare munini w'impinja zavutse zitagejeje igihe – #rwanda #RwOT

    Abaganga bakorera mu bitaro birimo ibyo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali na Nyamata mu Karere ka Bugesera bemereye RBA ko abana bavutse igihe kitageze n'abavukanye ibibazo bitandukanye birimo iby'ubuhumekero biyongereye mu mezi atatu ashize.

    Umwe mu baganga bakurikirana aba bana mu Bitaro bya Muhima yagize ati 'Nko muri iyi minsi aha hantu hakurikiranirwa abana urebye nk'abo twakiriye mu mezi atatu ashize ni 145.'

    Undi ati 'Ibigaragara muri ayo mezi guhera mu kwa Kane byagaragaye ko turi kwakira abana barenze abo twari dusanzwe twakira.'

    Yongeyeho ko mu mpinja ziri kugaragara muri ibi bitaro harimo izavutse igihe kitageze n'izihumeka nabi n'izavukanye umunaniro.

    Aba babyeyi barwarije abana mu Bitaro bya Muhima babwiye RBA ko impinja zabo zavukanye ibibazo biturutse ku buryo babyayemo. Hari nko kubyarira mu nzira, gutinda kujya kwa muganga igihe bagize ibise n'ibindi.

    Umwe muri aba babyeyi yagize ati 'Umwana wanjye yavutse atagejeje igihe, inda yarikoroze ariko kubera kutabimenya bigeze nijoro nibwo nagiye kwa muganga bahita basanga umwana yaje.'

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, ahakana ko nta mibare y'abana barwaye yazamutse, ariko agashimangira ko iyo yiyongereyeho gato biba ari umukoro kuri Minisiteri y'Ubuzima.

    Ati 'Nta mpinduka nini zabayemo ni igihe gitoya, ubona ko imibare y'abana bari mu bitaro ari myinshi ariko iyo ugereranije n'ikindi gihe usanga nta kinyuranyo kinini kirimo ariko bikaduha umukoro kuko bariya bana ni bo bavamo abashobora kuducika, kuko baba bafite ibyago by'uko kubatabara bitugora aho bisaba kubongera umwuka n'indi miti.'

    Yakomeje kugira inama ababyeyi yo kujya bajya kwisuzumisha hakiri kare kubera ko ibigo nderabuzima n'ibitaro bihari kugira ngo bibafashe.

    Mu Bitaro bya Muhima ni hamwe mu hagaragaye abana benshi bavutse igihe kitageze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amezi-atatu-ashize-yagaragayemo-umubare-munini-w-impinja-zavutse-zitagejeje

  • Ikipe y'igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021. #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021 nibwo ikipe y'igihugu ya Sierra Leone yashimangiye kuzitabira imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cya 2021, ni nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Benin igitego kimwe ku busa mu mukino wasozaga amatsinda yo guhatanira igikombe cya Afurika.

    Ni umukino wabaye nyuma yaho wari wasubitswe mu minsi yashize by'umwihariko ku munsi wo ku wa mbere w'iki cyumweru ubwo uyu mukino wagombaga kubera mu gihugu cya Guinea maze ntiwaba bitewe nuko byavugwaga ko abakinnyi batandatu b'ikipe ya Sierra Leone basanganywe ubwandu bwa Koronavirusi bityo umukino usubikwa uko.

    Nyuma yaho bongeye gupima amakipe yombi ku mugoroba wo ku wa mbere, bakaba barasanze ntamukinnyi n'umwe urwaye Koronavirusi bityo umukino ushyirwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

    Uyu mukino ukaba warangiye Sierra Leone yasabwaga gutsinda gusa kugirango ibone itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika ibigezeho nyuma yaho rutahizamu Kei Kamara aboneye igitego cy'itsinzi cyo kuri penaliti bityo iyi kipe isanga Nigeria bari kumwe mu itsinda rya L.

    Kugera mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika ku ikipe y'igihugu ya Sierra Leone bigezweho nyuma y'imyaka 25 iki gihugu cyitaritabira iyi mikino ihuza ibihugu byitwaye neza kuri uyu mugabane ushaje kurusha iyindi.

    Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike yo gukina igikombe cya Afurika 2021 kizabera mu gihugu cya Cameroon mu ntangiriro za 2022 ni Algeria, Burkina Faso, Cameroon, Cape Verde, Comoros, Cote d'Ivoire, Egypt, EQuatorial Guinea, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea, G. Bissau, Malawi, Mali, Mauritania, Morocco, Nigeria, Senegal, Tunisia, Sudan, Zimbabwe na Sierra Leone.

    The post Ikipe y'igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-ya-sierra-leone-yabaye-ikipe-ya-24-yashimangiye-kuzitabira-igikombe-cya-afurika-cya-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-ya-sierra-leone-yabaye-ikipe-ya-24-yashimangiye-kuzitabira-igikombe-cya-afurika-cya-2021

  • Ngwino urebe imbaraga z’umuzuko! #rwanda #RwOT

    'Ngwino urebe.' Aya magambo yanditse muri Yohana 4:29 yavuzwe n’umusamariya ufite ubwoba bwo gutangara no gutinya. Yari amaze guhura n’Umugabo ku mudugudu neza avuga ko ari Mesiya. Ikintu kijyanye nuyu mugabo cyamwemeje ko amuzi byose nubwo atari amagambo menshi yavuzwe.

    Yumvaga urukundo rwe n’impuhwe n’ubwo yabaga mu cyaha. Amaze kumva ko byihutirwa yihutira gusubira mu mudugudu we. Na we ati: 'Ngwino wirebere.'

    Yesu yaje ku isi afite ubutumwa bw’amizero. Urukundo n’imbabazi bye byageze kuri buri wese. Yakijije abarwayi, ahumuriza abababaye, abwiriza agakiza. Benshi bakiriye inyigisho ze baramukurikira.

    Abayobozi b’amadini bumvise babangamiwe n’ubutumwa bwe bw’urukundo no kwicisha bugufi, maze bagambirira kumwica. Yarahemukiwe, arafatwa, akatirwa urwo gupfa. Agatsiko karakaye gakurikira, abasirikari b’Abaroma bajyana Yesu kumusozi wa Golgota bamutera imisumari kumusaraba wibiti hagati y’abajura babiri.

    Yesu yabambwe ku isaha ya cyenda. Nyuma yaho, Yesu yarize n’ijwi rirenga ati: 'Birarangiye,' maze atanga ubuzima bwe. Habayeho umutingito ukomeye utigisa amabuye kandi ufungura imva nyinshi.

    Abigishwa ba Yesu bamanuye umurambo we kumusaraba. Babigiranye urukundo bawushyira mu mva nshya bafunga umuryango n’amabuye manini. Mu gitondo cya kare cy’umunsi wa gatatu habaye umutingito ukomeye.

    Umumarayika amanuka ava mu ijuru, azunguza ibuye kure y’imva. Bamwe mu bagore bamukundaga baza gusiga umubiri we, batungurwa no kubona imva irimo ubusa. Bahuye n’abamarayika bababwira bati: 'Ntabwo ari hano, ahubwo yazutse: ibuka uko yakubwiye akiri i Galilaya, ati:' Umwana w’umuntu agomba gushyikirizwa amaboko y’abanyabyaha, kandi akabaho. kubambwa, kandi umunsi wa gatatu uzamuka. Kandi bibuka amagambo ye '(Luka 24: 6-8).

    Nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yahuye n’abigishwa be mucyumba cyo hejuru. Yaberetse ibikomere mu ntoki no mu rubavu, abaha amahoro y’Imana. Yamaze iminsi mirongo ine yigisha kandi avuga ibintu bijyanye n’ubwami bw’Imana. Urupfu rwe n’izuka rye, gahunda y’agakiza yararangiye.

    Umunsi umwe, ubwo yavuganaga n’abigishwa be, Yesu yababwiye gutegereza i Yerusalemu kugeza babonye imbaraga z’Umwuka Wera. Ibi byabafasha kumuhamya aho bagiye hose.

    Arangije kuvuga, yazamuye amaboko, abaha umugisha, azamuka mu ijuru. Igihe abigishwa bamwitegereza azamuka, haza abagabo babiri bambaye imyenda yera baravuga bati: 'Yemwe bantu b’i Galilaya, ni iki gitumye mwitegereza mu i Juru? uyu Yesu umwe, yakuwe muri mwe akajya mw’ijuru, niko azaza nk’uko wamubonye ajya mu i Juru '(Ibyakozwe 1:11).

    Igihe rero abaturage ba Samariya bumvise ubutumwa bwa Yesu, baramwemera. Babwira uwo mugore bati: 'Noneho ntitwemera ibyo wavuze, ahubwo ni uko twamwumvise ubwacu kandi tuzi ko mu by’ukuri ari Kristo.' Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, arizo nyigisho ze, urupfu, n’izuka rye, ni imbaraga z’Imana ku gakiza. Kugira ngo ubone agakiza, uze kuri Yesu, wihane, ureke icyaha.

    Izere Umwami Yesu Kristo nk’Umukiza wawe bwite kandi umwiyegurire ubuzima bwawe. Noneho kubwimbaraga z’Umwuka Wera ushobora gukunda no kubabarira abantu bose, ndetse n’abanzi bawe. Mu gihe abakristo bakomeje kumvira kwizera, Yesu abaha imbaraga zo kubaho banesha icyaha.

    Yesu ubu ari mu i Juru asabira abantu kandi ategurira abizerwa (Yohana 14: 2-3). Umunsi umwe azagaruka gucira isi urubanza. Intumwa Yohana yanditse kuri uwo munsi. 'Nabonye intebe nini yera, n’uwayicayeho … Nabonye abapfuye, aboroheje n’abakuru, bahagaze imbere y’Imana; ibitabo birakingurwa … kandi abapfuye bacirwa imanza muri ibyo bintu byanditswe mu bitabo '(Ibyahishuwe 20: 11-12).

    Imana izatandukanya abayoboke bizerwa ba Yesu kristo nababayeho mu kutizera, kwikunda. Azakira abizerwa bose mu gihugu cyo mu i Juru aho yabateguriye . Ese waba warakiriye imbaraga z’umuzuko (Kristo Yesu)?

    Source: Isezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ngwino-urebe-imbaraga-z-umuzuko.html

  • Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 –

    Uramutse ushingiye ku gihano cyasabwe kuri buri cyaha Nsabimana yashinjwaga, iyo hataza kubamo inyoroshyo uvanyemo ibyo yasabiwe burundu, ibindi bifite igiteranyo cy’igifungo cy’imyaka 256.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusanzwe kubera impurirane y’ibyaha akurikiranweho by’iterabwoba yakabaye ahabwa igifungo cya burundu ariko ko akwiriye korohereza kubera ko atagoye ubutabera haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko aho yagiye yemera ibyaha aregwa ndetse akabisabira imbabazi anagaragaza kwicuza.

    Bwavuze ko kandi ikindi gituma bamusabira ibihano byoroheje ari uko yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza mu ikurikiranacyaha kuri we n’abandi bakurikiranywe. Ngo ni n’ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku byaha.

    Bongeye ko basaba urukiko gutegeka ko inyandiko mpimbano zirimo pasiporo ya Lesotho yafatanywe binyagwa ndetse na telefone eshatu yafatanwe.

    Ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa Gatatu mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ubwo hakomezaga urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte.

    Ni urubanza rwatangiye ahagana saa mbiri n’iminota 40 kuri uyu wa Kane abaregwa bose bari mu rukiko usibye Rusesabagina washinze MRCD-FLN wivanye mu rubanza mu minsi ishize.

    Nsabimana Callixte yafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.

    Mu kumusabira ibihano kuri uyu wa Gatatu, ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza igihano bumusabira kuri buri cyaha, nubwo bwabihurije hamwe bukamusabira igifungo cy’imyaka 25.

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Ashinjwa kandi ubwicanyi nk’icyaha cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwand amu bihugu by’amahanga, guhakana no gupfobya Jenoside, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Mu bindi byaha kandi ashinjwa harimo kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    Nsabimana mu bwiregure bwe muri uru rubanza, yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi.

    Benshi bibuka ijambo yavuze tariki 23 Gicurasi 2019, ubwo yitabaga Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira ngo amenyeshe ibyo aregwa, aho amaze gusomerwa ibyo ashinjwa yavuze ati “Icyo nongeraho ni uko nemera ibyaha nakoze nkanabisabira imbabazi kuko njye nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya mu butabera, nzi n’inyungu yo korohereza ubutabera. Njye nkaba ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha mfitiye ibimenyetso. Hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja. Murakoze.”

    Ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga ibihano kuri uyu wa Gatatu, Nsabimana yari yicaye atuje, akanyuzamo akongorerana n’abo baregwa hamwe, ubundi agasoma ku rupapuro yari afite mu ntoki.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasabiye Nsabimana igihano cyoroheje kuko atagoye ubutabera

    Nsabimana Callixte yasabiwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Musanze: Umugabo yishwe n’amazi aturuka mu Birunga –

    Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Bubande, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Urupfu rw’uyu mugabo rwatewe n’uko aya mazi yari menshi akaza kuzuza ruhurura ya Cyuve anyuramo ava mu Birunga, maze akica uyu nyakwigendera ubwo yageragezaga kuyambuka akagwamo, aho yari agiye mu kazi k’ubuyede ari kumwe na bagenzi be. Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

    Nyakwigendera yaje gutembanwa n’ayo mazi aza kuboneka saa tatu za mu gitondo ari mu myaka y’abaturage mu Mudugudu wa Yorodani, Akagali ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve uyu mugabo yari atuyemo, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo umurambo we ukorerwe ibizamini.

    Yagize ati “Nibyo amazi aturuka mu Birunga agaca muri ruhurura ya Cyuve yahitanye uwo mugabo Samson, ni imvura ubundi tutari twiteze kuko tumaze iminsi dutangiye kubona impeshyi ariko imiterere y’agace dutuyemo imvura ishobora kugwa mu bihe bitari byitezwe, niyo mpamvu tubwira abantu kujya bigengesera igihe cyose bigaragara ko muri ruhurura harimo amazi menshi.”

    Ntabwo bikunze kugaragagara ko mu bihe nk’ibi by’impeshyi hagwa imvura nyinshi yangiza ndetse ikica n’abantu, ari ho ubuyobozi buhera busaba ko abaturage kutirara cyane cyane mu bihe bigaragara ko imvura iba yaguye muri aka gace karimo Ibirunga.


  • Amezi atatu ashize yagaragayemo umubare munini w’impinja zavutse zitagejeje igihe –

    Abaganga bakorera mu bitaro birimo ibyo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali na Nyamata mu Karere ka Bugesera bemereye RBA ko abana bavutse igihe kitageze n’abavukanye ibibazo bitandukanye birimo iby’ubuhumekero biyongereye mu mezi atatu ashize.

    Umwe mu baganga bakurikirana aba bana mu Bitaro bya Muhima yagize ati “Nko muri iyi minsi aha hantu hakurikiranirwa abana urebye nk’abo twakiriye mu mezi atatu ashize ni 145.”

    Undi ati “Ibigaragara muri ayo mezi guhera mu kwa Kane byagaragaye ko turi kwakira abana barenze abo twari dusanzwe twakira.”

    Yongeyeho ko mu mpinja ziri kugaragara muri ibi bitaro harimo izavutse igihe kitageze n’izihumeka nabi n’izavukanye umunaniro.

    Aba babyeyi barwarije abana mu Bitaro bya Muhima babwiye RBA ko impinja zabo zavukanye ibibazo biturutse ku buryo babyayemo. Hari nko kubyarira mu nzira, gutinda kujya kwa muganga igihe bagize ibise n’ibindi.

    Umwe muri aba babyeyi yagize ati “Umwana wanjye yavutse atagejeje igihe, inda yarikoroze ariko kubera kutabimenya bigeze nijoro nibwo nagiye kwa muganga bahita basanga umwana yaje.”

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, ahakana ko nta mibare y’abana barwaye yazamutse, ariko agashimangira ko iyo yiyongereyeho gato biba ari umukoro kuri Minisiteri y’Ubuzima.

    Ati “Nta mpinduka nini zabayemo ni igihe gitoya, ubona ko imibare y’abana bari mu bitaro ari myinshi ariko iyo ugereranije n’ikindi gihe usanga nta kinyuranyo kinini kirimo ariko bikaduha umukoro kuko bariya bana ni bo bavamo abashobora kuducika, kuko baba bafite ibyago by’uko kubatabara bitugora aho bisaba kubongera umwuka n’indi miti.”

    Yakomeje kugira inama ababyeyi yo kujya bajya kwisuzumisha hakiri kare kubera ko ibigo nderabuzima n’ibitaro bihari kugira ngo bibafashe.

    Mu Bitaro bya Muhima ni hamwe mu hagaragaye abana benshi bavutse igihe kitageze

  • Menya ko Satani yihuta nk’umurabyo! #rwanda #RwOT

    Arababwira ati 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo. Luka 10:18

    Iyo urebye mu nsengero ahantu hatandukanye, twigishijwe imikorere y’Imana no kubona ibitangaza by’Imanana ariko hari igihe tutamenya ko Satani afite imikorere ye kandi akora. Yesu yaravuze ngo 'Ntawakwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amwambure ibintu bye atabanje kumuboha' Muri iyi nyigisho, singamije kwamamaza Satani cyangwa se imbaraga afite kuko Yesu yaramutsinze. Ariko tutamenye uburiganya akoresha mu kuturwanya cyangwa se mukudutera twazisanga rimwe na rimwe twatsinzwe n’uburiganya bwe cyane ko ntawe atinya. Uwo uriwe wese ikigero cyose uriho, ntabwo Satani atinya umuntu numwe ikigero cyose waba uriho icyo atinya gusa ni imbaraga n’amaraso ya Kristo Yesu.

    Dukwiye kumenya amayeri ye n’uburyo bw’imikorere ye kuko azana uburiganya kandi akihuta ku kigero kiri hejuru. Aha Yesu yavuze ngo mukigenda, ni igihe yari atumye abigishwa 70 kwigisha, baragenda barigisha bigenda neza, ibitangaza birakorwa bagaruka bitera hejuru bishimye ko ibitangaza byakoretse. Yesu we yari yasigaye ku mavi asenga, cyane ko iyo umuntu asenga ari bwo ashobora kuvumbura imikorere y’abadayimoni, n’imikorere ya Satani. Arababwira ngo “Mukigenda nabonye Satani agwa ameze nk’umurabyo ariko njye nabasengeye, nabingingiye nimumara gukomera muzakomeze n’abandi”.

    Nagira ngo mbabwire ko imikorere ya Satani iragaragara, Yesu yarabyemeye ko ‘Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amwambure ibintu bye atafashe igihe cyo kumuboho’. Rimwe na rimwe Hari igihe tujya gusenga dufite ibyifuzo bitugoye, ibyo twifuza ko Imana idukorera. Ibyo ni byiza ariko dukwiye no kumenya kurwanya Satani, Bibiliya iravuga ngo 'Murwanye Satani nawe azabahunga ahora azerera ameze nk’intare ashaka uwo aconcomera’ . Iyo uvumbuye imikorere ye ukamutegeka arahunga ariko iyo azi ko utabizi ko ahari, iyo azi ko utazi imikorere ye ashobora kukubababaza kandi mu byukuri nta mbaraga afite nta butware afite, ariko kuko utamenye amayeri ye rimwe na rimwe akagira ibyo yangiza:

    Ashobora gutera umuntu ku giti cye, ashobora gutera umuryango, itorero, ashobora gutera mu buryo butandukanye niyo mpamvu dukwiye kuba maso. Buriya Abanyamasengesho ni abarinzi bakwiye guhora bari maso basenga, bagasenga ubudasiba kugira ngo batsinde imikorere y’umwanzi. Ni abarinzi b’inkike bakwiye guhora basenga kugira ngo imikorer ya Satani itagira icyo yangiza haba mu buzima bwa buri munsi cyangwa se mu buryo bw’umwuka kuko Satani azanwa no kwica, kwiba no kurimbura.

    Pawulo yatugiriye inama, aravuga ngo ‘Twambare intwaro zose’ nizo zizatuma dushobora guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa wa mubi. Aravuga ngo 'Muhagarrare mushikamye, mukomeye ku munsi mubi wo kugeragezwa’. Hari igihe umuntu ahura n’umunsi mubi wo kugeragezwa. No mu bigeragezo dukwiye kumenya ese ibigeragezo turimo turwana ni ibiva kuri Satani, ni Imana ishaka kutwigisha, ese biva ku miterere yacu? Iyo utamenye ikigeragezo cyawe imiterere yacyo Satani abasha kwihisha ahantu hamwe akakugirira nabi, kuko utamenye ubutware bwawe n’icyo uri bukore.

    Hari ibintu njya mbona rimwe na rimwe ukumva abanyamasengesho ntacyo bibabwiye. Ukumva mu gihugu hari impanuka zidasanzwe bakagerageza kugabanya umuvuduko, bagakora ibishoboka byose ariko ukagira ngo ni icyorezo cyateye mu mihanda myinshi abantu bagapfa muri ubwo buryo. Naho ntibamenye ko Satani azanwa no kwiba, kwica no kurimbura, niyo bitaba ari impanuka, ukumva mu gihugu hariho umwuka wo gufata ku ngufu. Hirya no hino mu gihugu ukumva abasaza barafata abana ku ngufu, ukumva ni ibintu biteye ubwoba, icyo gihe nacyo kikazavaho ukumva hateye nkongwa mu bigori kugira ngo Satani yicishe abantu inzara umusaruro ntuboneke.

    Abanyamasengesho ntibamenye ko ari imikorere ya Satani, ejo ukumva hari abagabo bica abagore babo, hari amakimbirane mu ngo mu buryo buteye ubwoba, imfu nka bene izo zikabaho abantu ntibamenye ko ari imikorere y’abadayimoni. Abadayimoni bagira igihe batera kandi biteguye bakazamukana igitero gifite ingufu, ejo hakazaza gusenyuka kw’ingo: Ingo zose umuriro ukaka bikaba biteye ubwoba abanyamasengesho ntibamenye ko ari imikorere y’abadayimoni, ko ari igihe Satani yateye.

    Cyangwa hakaduka umwuka w’ibiyobyabwenge mu rubyiruko: Ukabona urubyiruko rwinshi ruri mu businzi, ukabona ni ibintu birimo gukora kw’abadayimoni. Cyangwa ukabona mu bana bakiri bato hadutse gutwara inda zidateganyijwe mu turere twinshi imyuka mibi igatera. Bitaba ibyo intambara mu matorero zigatera, itorero ritatewe bagatangira gucirana imanza abandi bati(abo ntibakijijwe). Ntibamenye ko uko ari uguterwa k’umubiri wa Kristo(Benedata), ukumva amatorero menshi arimo ararwana: Abakristo ntibumvikana, ukumva abashumba barimo barakurwa ku mirimo ku buryo budasobanutse, kumbe ni umwuka wa Satani urimo urazerera.

    Mwibuke igihe Satani yateraga Yesu ari mu masengesho y’iminsi 40, akamugerageza mu buryo bufatika Yesu akamutsinda, Bibiliya iravuga ngo 'Yamuretse amuteze ikindi gihe’: Niba Satani waramucitse uri umusore azagutegera mu rugo, niba waramucitse mu bushomeri azagutegera mu kazi, niba waramucitse mu kazi azagutegera mu bushomeri. Niba waramucitse ukennye azagutega wakize, niba waramutsinze utarabyara azagutegera mu rubyaro, niba waramutsinze utubashywe azagutegera mu cybahiro.

    Bibiliya iravuga ngo 'Turwanye Satani nawe azaduhunga’ Niturwanye imikorere y’umwijima. Itorero ribereyeho gukora ibyo isi itashobora: Mu miyoborere y’isi bagerageza kuyobora neza nkuko babyize mu bwenge, ariko isi y’umwijima nayo irakora. Mwibuke ko ibitagaragara aribyo biyobora ibigaragara. Niduhaguruka tugasenga isi izagira amahoro, tuzahinga tweze imvura izagwira igihe, imyuka mibi izava mu bantu, ntabwo abantu bazaba abasinzi, ntibazajya mu busambanyi. Ntabwo bazajya mu byaha bitandukanye kuko abera basenze.

    Nagira ngo nkwibutse ko Satani agwa ameze nk’umurabyo, ntiwicare ngo wirare ngo wumve ko wageze aho Satani atageza imyambi, ni umurwanyi usibye ko atanesha ariko ahora yiteguye. Iyo acunze urangaye, usinziriye utarii maso ashobora kugira ibyo yangiza mu rubyaro rwawe, mu rugo rwawe, mu mibereho yawe, mu bukristo bwawe, mu itorero ryawe, mu gihgu no mu buzima bwawe bwa buri munsi.

    Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv mu kiganiro' Ubutumwa bukiza'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-ko-Satani-yihuta-nk-umurabyo.html