Category: Uncategorized

  • Rubavu: Abaturage batunze agatoki abayobozi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n’abana, ni uko imiryango y’abahohoterwa idatanga amakuru y’abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n’abana badahanwa, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

    Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ’’Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b’inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.”

    Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n’ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

    Ati “Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z’ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].”

    Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n’abana

  • Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye. #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yakinaga umukino wayo w'umunsi wa gatanu wa shampiyona y'amakipe umunani na Rayon Sports, uyu mukino warangie ikipe ya APR FC itsinde Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade y'akarere ka Bugesera, muri uyu mukino wabaye ikipe ya Rayon Sports isabwa gutsinda kugirango yizere kuza mu makipe abiri ya mbere agomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, gusa siko byaje kugenda kuko ikipe y'ingabo z'igihugu yegukanye amanota yo kuri uyu munsi, ni nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ubwo hari ku munota wa 90′.

    Nyuma yaho uyu mukino urangiye umutoza wa Rayon Sports akaba yafashe umwanzuro wo gusezera muri iyi kipe yari amazemo igihe cy'umwaka umwe nyuma yaho yayigezemo avuye mu ikipe ya Gasogi United.

    Nkuko ikinyamakuru Rwandamagazine.com cyabyanditse, nyuma y'uyu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC, umutoza Guy Bukasa ageze aho ikipe ibarizwa mu Nzove, yahamagaye abagize Staff technique arabasezera ndetse asezera n'abakinnyi. Ati 'sindi wa muntu ukunda guhatiriza.'

    Uyu mutoza kandi akaba yabashimiye mu buryo bakoranye ndetse abashimira umuhate bagaragaje nubwo ngo byari bigoye.

    Ati 'Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwira ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira abandi twazahurira.'

    Yunzemo ati ' Guy Bakira nguyu aha, yabibabwira. Nabonye amakipe anyuranye muri Congo harimo n'iyo muri Ghana ariko nanze kugenda kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.'
    Guy Bukasa wageze mu ikipe ya Rayon Sports tariki ya 7 Nyakanga 2020 ngo yahise kandi ahamagara abakinnyi arabasezera abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye ngo umwaka wa 2020-2021 urangire.

    Uyu mwaka w'imikino kandi ukaba ugiye gusiga ikipe ya Rayon Sports itazahagarira u Rwanda mu mikino iyariyo yose yaba iya Caf Champions League ndetse na Confederations Cup, kuko mu mikino ibiri izatanga amanota 6 kandi ikipe ya mbere ndetse n'iya kabiri zirarusha Gikundiro amanota umunani.

    The post Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gutsindwa-na-apr-fc-umutoza-wa-rayon-sports-guy-bukasa-yeguye-ku-mirimo-ye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gutsindwa-na-apr-fc-umutoza-wa-rayon-sports-guy-bukasa-yeguye-ku-mirimo-ye

  • Inzira unyuzemo ugenda, ntukayisibe kuko uba… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi muri iyi minsi akunda gukoresha cyane urubuga rwe rwa Twitter anyuzaho ubutumwa butandukanye bwigisha abantu ndetse bakanyurwa nabwo urebeye no mu bitekerezo baba batanze ku ngingo runaka cyangwa ku nama runaka Tom Close aba yatanze.


    Dr Tom Close yatangiye umuziki kuva mwaka wa 2007

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter bumazeho amasaha macye bwahise bwakirwa n'abatari bake bishimiye iki gice cy'ubuzima nyuma y'icyo yari yabasangije mbee nacyo bakiriye mu buryo budasanzwe, agize ati “(…) Inzira unyuzemo ugenda, ntukayisibe kuko uba ushobora gukenera kuyinyuramo ugaruka. Burya nta gitumbagira kitagaruka keretse ikigeze mu isanzure ni cyo cyomongana iteka ryose.''

    Uyu muhanzi kandi no ku itariki 3 Gashyantare nabwo yari aherutse gushyiraho ubutumwa bwafashije abatari bacye basangiza uyu muhanzi amarangamutima n'ibyishimo bamwereka ko banyuzwe n'ubutumwa yabageneye.

    Icyo gihe yari yagize ati “(…) Ntugatinye kugwa kuko hagwa uwahagaze. Ntugatinye gukosa kuko hakosa uwakoze. Ikibi ni ukugwa ugakomerezaho ukaryama cyangwa gukosa hanyuma ikosa ukoze ntirikubere isome ngo wikosore.''

    Dr Muyombo ni umuganga w'umwuga kuko yize mu ishami ry'ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda, asoza amasomo ye ari Dogiteri 'Medecin Generaliste'.

    Mu buvuzi, Dr Muyombo yatangiriye akazi ke k'ubuganga mu byahoze ari ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, ari na ko abifatanya n'indi mirimo itandukanye akora nk'ubuhanzi bw'indirimbo ndetse no kwandika ibitabo by'abana.

    Mu buhanzi; Tom Close ni umwe mu bahanzi bazwi kandi bafite ibigwi mu Rwanda akaba yaranegukanye ibihembo byinshi birimo Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere mu 2011, yegukana Salax Awards nk'umuhanzi w'umwaka mu 2009, 2010 na 2011.

    Tom Close n’umuryango we

    Yamenyekanye mu muziki kuva mu myaka ya za 2007, akaba yarakoranye indirimbo n'abahanzi b'ibyamamare ku isi ndetse no mu karere nka Shawn Kingston, Umunyamerika ukomoka muri Jamaica, Goodlyfe na Eddy Kenzo bo muri Uganda, Big Farious n'abandi. Ni umwe mu bitabiriye ibitaramo bikomeye birimo n'abahanzi bakomeye ku isi nka Shaggy, ubwo MTN yizihizaga imyaka icumi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106657/inzira-unyuzemo-ugenda-ntukayisibe-kuko-uba-ushobora-gukenera-kuyinyuramo-ugaruka-tom-clos-106657.html

  • Cristiano Ronaldo yakubise ishoka ubukungu bwa Coca-cola nyuma y'amasegonda make cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomeye ku Isi, Cristiano Ronaldo yakhbise ishoka ubukungu bw'uruganda rwa Coca-cola aho mu masegonda make cyane, uyi mukinnyi yaruhombeje miliyari 4 z'Amadorali.

    Coca-cola aka kayabo nyuma y'uko Cristiano Ronaldo yafashe amacupa yarwo yari amuteretse imbere arayahigika ayegeza ku ruhande, nyuma yaho aranayahisha ahubwo asaba amazi.

    Kuwa Mbere w'iki cyumweru, ubwo Ronaldo n'umutoza we Fernando Santos bari bagiye gutanga ikiganiro n'abanyamakuru,uyu mukinnyi yafashe amacupa ya Coca Cola arayahisha ntiyatuma agaragara kuri camera arangije ahita afata iry'amazi ryari aho aravuga ati 'Amazi.'

    Iyi videwo y'amasegonda asaga 10 ya Ronaldo yakwirakwijwe hose bituma abantu bamwe banga iki kinyobwa gikundwa na benshi ku isi ariyo mpamvu habaye igihombo gikomeye.

    Imigabane ya Coca Cola yavuze ko yahombye iva ku madolari 56.10 ijya kuri 55.22 nyuma y'iki gikorwa cya Ronaldo.Ibi bivuze kandi ko agaciro ka Coca Cola kaguye kava kuri miliyari 242 kagera kuri 238.

    Imbaraga za Cristiano Ronaldo mu kwamamaza ziri ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu Coca Cola yamurakariye cyane.

    Mu minsi ishize,Ronaldo yahishuye ko adakunda Coca Cola ubwo yavugaga ku muhungu we mukuru mu bihembo bya Global Soccer.

    Yagize ati 'Tuzareba niba umuhungu wanjye azaba umukinnyi ukomeye.Rimwe na rimwe anywa Coca Cola akanarya amafiriti kandi arabizi ko mbyanga cyane.
    Ronaldo yaraye akoze agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ukinnye Euro 5 ndetse umaze kuyitsindamo ibitego byinshi kuko yatsinze 2 muri 3-0 batsinze Hongria byatumye aca kuri Michel Platini wari uwa mbere wari ufite 9.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yakubise-ishoka-ubukungu-bwa-coca-cola-nyuma-yamasegonda-make-cyane/

  • Raguza umutwe: Rayon Sports iratsinda cyangwa APR iratsinda? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo hari umukino w'ishiraniro hagati y'ikipe ya Rayon Sports FC iri bwakire ikipe ya APR FC ni umukino uri bubere kuri stade ya Bugesera guhera ku isaha ya Saa cyenda n'igice.

    Raguza umutwe: Ese ni Rayon Sports iratsinda cyangwa ni APR?

    Rayon Sports FC

    APR FC

    Ushobora gutanga igitekerezo cyawe uciye muri comment section

    Source : https://yegob.rw/raguza-umutwe-rayon-sports-iratsinda-cyangwa-apr-iratsinda/

  • Rubavu: Hagaragajwe ko bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bahishira abahohotera abagore n'abana – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw'Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n'abana, ni uko imiryango y'abahohoterwa idatanga amakuru y'abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n'abana badahanwa, harimo abayobozi b'inzego z'ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

    Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ''Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b'inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.'

    Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by'abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n'ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

    Ati 'Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z'ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].'

    Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n’abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hagaragajwe-ko-bamwe-mu-bayobozi-b-inzego-z-ibanze-bahishira-abahohotera

  • Abakobwa beza bakoze amarushanwa yo kunywa inzoga birangira zibatesheje agaciro bata ibaba| Umva uko byagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa beza bakoze amarushanwa ubwo bari basohotse maze barushanwa kunywa inzoga zisindisha cyane vuba ibyo benshi bakunze kwita shots. Icyaje kuba kibi nuko aba bakobwa barangije kunywa izi nzoga baje gusinda batangira kubyina ndetse nyuma bamwe baje no gutangira kugwa hasi barandavura ndetse bamwe banata ibaba.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-beza-bakoze-amarushanwa-yo-kunywa-inzoga-birangira-zibatesheje-agaciro-bata-ibaba-umva-uko-byagenze/

  • Rubavu: Hagaragajwe ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahishira abahohotera abagore n’abana –

    Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n’abana, ni uko imiryango y’abahohoterwa idatanga amakuru y’abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n’abana badahanwa, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

    Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ’’Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b’inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.”

    Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n’ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

    Ati “Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z’ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].”

    Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n’abana

  • Nkundana n'abasore babiri gusa umwe muri bo yanteye inda ariko simukunda nikundira undi wundi| Ndaremerewe mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakunzk bacu yaratwandikiye ashaka ko tumugira inama. Yagize ati:

    Muraho! Ndi umukobwa w'imyaka 26 y'amavuko nkaba nkundana n'abasore babiri ariko umwe muri bo yanteye inda, ikibazo nuko uwo wanteye inda simukunda nkunda uriya wundi wa kabiri kandi nawe akaba yemera ko tubana, none ndikwibaza ko nuwayinteye abizi ko yayinteye ariko nkaba ntamukunda nisangire uyu wa kabiri ko ariwe nunda nubwo atariwe papa w'umwana nzabyara?

    Mungire inama pee!

    Source : https://yegob.rw/nkundana-nabasore-babiri-gusa-umwe-muri-bo-yanteye-inda-ariko-simukunda-nikundira-undi-wundi-ndaremerewe-mungire-inama/

  • Ibi ni bimwe mu bintu umugabo wese adakunda ku mugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya abagabo hari ibintu badakunda kubagore babo.Ni ibintu bigoranye kuba yabikubwira ko bitamushimisha kuko umutima we akenshi ntiwabimwemerera. Reba ibintu umugabo wawe cyangwa yanga inshuti yawe y'umuhungu idakunda kuri wowe:

    1.Iyo akoze ikintu cyikababaza umutima wawe ntibimushimisha

    Ushobora kuba wibaza niba koko atishimira ko cyakubabaza impamvu agikoze bikagucanga, Umenye ko inshuro nyinshi atari uko aba yabigambiriye ahubwo biba bimutunguye.

    Iyo akubwiye nabi akabona ntabwo wishimye arushaho kubabara cyane kandi birangira yicujije cyane impamvu yabimuteye akabikora. Ikimubabaza cyane nuko bishobora kuba byabaviramo ugutandukana kandi atabyifuza.

    2.Ntakunda kuba yakubona urira

    Nta kintu kibabaza kikanatera agahinda umugabo wawe kukubona urimo urarira, kabone nubwo yaba yagukuise.

    Ashobora kuba yarakumvise urimo uraririra gake nko mu rwiyuhagiriro muvuganye nabi. Ariko ntakunda kuba yabona umugore we arira, kuko amarira yawe aramushavuza akagira aghinda kenshi ku mutima we.

    Naramuka aguhojeje uzemere uceceke kuko bizamushimisha cyane kuko kukubona urira ntabwo ari byiza kuri we.

    3.Ntakunda kumva ngo umeze nabi

    Mu gihe wumva umeze nabi umugabo wawe nawe akabimenya ahita yumva mu mubiri we atameze neza kukurusha kuko ntabwo aba yifuza ko wagira uburibwe muri wowe.

    Umutima we uratera cyane ukamurya kubera ukuntu abayumva agukunda cyane. Icyo akora ni ugushaka inzira zose zishoboka kugira ngo akwiteho mu buryo bwose.

    Ntuzumve ko atakwitayeho, ahubwo biba byamubabaje ku buryo utakumva. Iki kintu rero ntabwo umugabo wawe agikunda cyangwa inshuti yawe y'umuhungu igikunda.

    4.Ntakunda kukubona nta cyizere wifitiye

    Umugabo wawe nta kunda kuba yaba akuri iruhande kubera aba akeka ko umeze neza nta kibazo na kimwe ushobora guhura nacyo.

    Akunda kuba ari kumwe nawe mu gihe abona ko wifitiye icyizere cy'ibyo uri gukora. Ariko iyo abona wifitemo akavuyo ntago abikunda, areba intege nke zawe.
    Biramubabaza kubona utari gukora ibyo ugomba gukora neza, kuko ngo aba abona nta cyizere wifitiye bikamubabaza.

    5.Ntakunda umuntu wagufata nabi

    Ubusanzwe abagabo barihangana mu buzima bwabo. Niyo mpamvu amaraso yabo atishimira kubona undi muntu agufata nabi, uko utari ugasanga akeneye kumenya byinshi kuri wowe.

    Ibi biramubabaza cyane kurusha uko wowe wumva bikubabaje. Utekereze ko impamvu y'ibi aruko agukunda kandi ataba asobanukiwe impamvu abantu batakubaha nkuko abayumva byagakwiye kugenda.

    6.Ntakunda ko washaka kwigira nk'uko abandi bagore bameze

    Akenshi aho tuba ndetse n'abo tubana nibo bashobora gutuma duhindura imitekerereze n'imikorere. Niba ushakanye n'umusore wigira ukumva amabwire y'abandi bagore bakubwira koi bi cyangwa biriya aribyo umugabo wawe yakunda kurusha biriya wamukoreraga.

    Umugabo wawe yagukundiye uko uri ndetse n'uburyo wamushimishagamo ariko niwiha gushaka gukora ibintu btamushimisha habe na gato ntabwo azigera abyihanganira ahubwo uzabona akunda guhora arakaye wibaze impamvu yabyo uyibure.

    Ntiyishimira ko wakigana ibyo abandi bakora kugira ngo bashimishe abagabo babo kuko wowe icyo yagukundiye ni icyo umukorera cyangwa se wamukoreraga.

    Nushaka kumva amabwire wowe mugore, urimo urasenya urugo rwawe. Ibyo rero ntago umugabo azabyihanganira.

    7.Ntakunda ko wamujya kure

    Umugabo wawe agukumbura cyane akumva yahindutse nk'umusazi muri we, birenze uko wowe ubitekereza. Kukubura iruhande rwe biramushavuza cyane akumva abuze amahoro muri we atakubonye.

    Ibi ni ukuri kuko aba agutekereza cyane birenze. Nkiyo hari ahantu wagiye abayumva utatinda yo kuko akenshi aranakubwira ngo ubanguke ntutinde yo. Kandi wibuke ko wowe mugore umugabo wawe no mubyatumye ngo akugira umugore kwari ukugira ngo umube hafi ibhe byose ajye akubona.

    8.Ntakunda kumva uvuga ko utari mwiza nk'abandi

    Mu buzima bw'abagore birazwi ko umubiri wabo uhinduka cyane ndetse rimwe na rimwe bakaba bakumva biyanze ku giti cyabo. Wowe mugore ikintu ugomba kumenya nuko umugabo wawe icyo yagukundiye akenshi atari isura yawe ahubwo ari umutima mwiza ufite cyangwa se ukuntu umushimisha bikamurenga.

    Ikindi kandi gishimisha umugabo wawe ni uburyo umubwira ibyo ushaka n'ibyo wifuza akaba yabasha kubigukemurira mu buryo bwihuse. Kuri we kumva uvuga ko utari mwiza cyangwa udashimisha n'imihindagurikire y'umubiri wawe ntibimugwa neza.

    9.Ntakunda kukubona watsinzwe

    Umugabo wawe arashaka ko ahora akubona ushoboye, wimwereka ko nta kintu rero ushoboye. Ahubwo gerageza ukomeze umushimishe nkuko wajyaga umushimisha,
    ndetse nibinaba ngombwa ujye umukorera udutendo kugira ngo ukomeze bagarire urukundo mufitanye kandi unaruvomerera.

    Akunda kukubna iruhande rwe umufata neza uko bikwiye. Ariko ni byiza guhora ukora icyashimisha umugabo wawe, kandi ntukishimire gutsindwa ngo umugabo wawe akubone wakonje.

    Source : https://yegob.rw/ibi-ni-bimwe-mu-bintu-umugabo-wese-adakunda-ku-mugore-we/