Category: Uncategorized

  • Birababaje! Wa mukobwa wagize isabukuru bakam… – #rwanda #RwOT

    Amashusho yagiye ahagaragara kuri interineti ku wa mbere tariki ya 14 Kamena 2021, agaragaza uyu mukobwa utatangajwe amazina akorerwa ibirori by’isabukuru y’imyaka 19 y'amavuko. Kubera ko ibirori by'isabukuru usanga hari abantu batandukanye, abari bahari bafashe icyemezo cyo kumusuka inzoga zo mu bwoko bwa Liquor.


    Amajwi yumvikana mu mashusho, abamusukaga inzoga bari kugenda babara inshuro bari kumusomeza. Basoje, umukobwa yahise asinzira kuko yahise ata umutwe abura ubwenge. Amakuru y'ikinyamakuru Brightkenyanews avuga ko uyu mukobwa yamaze kwitaba Imana kubera inzoga bamusutse. Abantu bose bari mu kirori cy'isabukuru y’uyu mukobwa bakaba bari gukorwaho iperereza kubera urupfu rwe.

    Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero atari byiza kuko mu maraso yawe bishobora gutuma uduce tujyana amaraso dufungana bityo guhumeka bikagorana, umutima ushobora kandi guhindura uko wateraga bikaba byagutera gupfa. 

    Isomo ririmo muri iyi nkuru ni uko atari byiza kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero by’umwihariko iz’amako afite ubukana ndetse sinabyiza kuzinywesha umuntu ku gahato kuko ushobora kurenza urugero rw’izo umubiri we wakira, bityo bikaba byamugiraho ingaruka.


    Bamusukaga inzoga babara  


    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106673/wa-mukobwa-wagize-isabukuru-bakamusuka-inzoga-zo-mu-bwoko-bwa-liquor-byarangiye-zimuhitany-106673.html

  • Dore ibintu abagore bibesha ko abagabo babo batabikenera kandi babikunda kubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi nibyo bintu abahore benshi bibesha ko abagabo babo batabikenera kandi babikunda kubi bikaba byatuma igihe bibuze umubano wabo ushobora kuzamo agatotsi ka hato na hato.

    Bibiliya ibihishura neza aho mu itangiriro ry'irema ry'ibiriho byose Imana yaremye Adamu maze ubwo yitegerezaga neza iza kubona ko Adamu hari icyo abura, niko kumuremera uwo kumwunganira ari we Eva, Adamu amaze kubona Eva yavuze igisigo cyuje imitoma agaragaza ko yishimiye umugore we, byerekana ko yari abonye uzamubera icyuzuzo.

    Nubwo abagabo n'abasore bakunze kwihagararaho, mu mushyikiraro bagirana n'abakunzi babo hari ibyo baba bifuza gukorerwa bibazanira umunezero, ibyishimo n'amahoro. Ibyo ni byo tugiye kurebera hamwe mu gice cyacu cy'ubuzima n'inama mu rwego rwo gufasha abakundana kubungabunga umubano bafitanye.

    Muri iyi minsi kubera ko ubuzima busa naho bugoye benshi, hari abakobwa bakunda abasore bitewe n'ibyo batunze ariko burya ngo abasore baba bashaka umuntu abakundira uko bameze kuruta ubakundira ibyo bagezeho mu buzima.

    Iyo ngo bagaragarijwe n'abakunzi babo ko babakundira uko bari batitaye ku butunzi bafite ngo bibatera akanyabugabo bigatuma babaho mu buzima bwuje amahoro n'umunezero kuko baba bazi ko abakunzi babi babakunda by'ukuri:

    1. Bakenera ubatera ingabo mu bitugu

    Ubundi bizwi ko abantu bakenera ubufasha butandukanye ari abagore n'abakobwa. Nyamara ngo abasore n'abagabo bakenera ubatera ingabo mu bitugu nkuko abagore n'abakobwa babikenera.

    Ni yo mpamvu nk'igihe bagize ibibazo bijyanye no gusubira inyuma mu bukungu, baba bakeneye amagambo ahumuriza imitima yabo cyangwa se ubundi bufasha bwo kubagoboka bakava muri ibyo bibazo.

    Ngo n'igihe yagize ikibazo cy'ihungabana cyangwa ubundi burwayi bwaturutse ku kazi akora, aba akeneye umugaragariza urukundo cyane.

    2. Bakenera kwitabwaho no guteteshwa

    Uko abagore bakenera ubitaho abakorera utuntu dushimishije tunezeza umutima we, ngo n'abagabo baba babikeneye.

    Ngo bikunda kugaragara igihe abakunzi babo babahaye impano, iyo babatekeye indyo bakunda cyangwa se babakoreye ikindi kintu cyose kibakora ku mutima.

    Iki ngo ni cyo kigaragaza ko na bo nta tandukaniro hagati yabo n'abagore kuko imbamutima zabo ntizijya zihishira mu gihe bakorewe ibi bikorwa.

    Bakenera ko abakunzi babo bababera inkoramutima

    Abakobwa benshi bibwira ko umusore ari we ugomba kumwereka ko yamukunze cyane, ariko burya niba umugabo akweretse ko agukunda bikomeye, na we aba ashaka kugaragarizwa urwo rukundo kuko aba akeneye ko umubera inkoramutima azajya abwira amabanga ye.

    Ngo nta mugabo wishimira ko umukunzi we amugenera agahe gato ko kwishima ahubwo aba ashaka urukundo rwinshi no kumara igihe kirekire muri kumwe kandi umwereka ko nta wundi umuruta.

    Aba ashaka kubahwa

    Iyo umusore cyangwa umugabo akunda bikomeye umukunzi we abigaragarisha kumwubaha no kumwubahisha mu bandi. Iki cyubahiro agaragariza umukunzi we ngo na we aba agishaka ku buryo aba akeneye ko umwereka ko umwubashye no hagati y'abandi bantu.

    Ngo nta mugabo wifuza kubahukwa n'umugore we, ni yo mapamvu bakora igishoboka cyose bita ku bagore babo cyangwa se bakanabubaha kugira ngo batabasebya. Ikindi kandi ngo banezezwa no kubona abagore babo babashyigikira mu ruhame.

    Bakunda gukina n'abakunzi babo

    Mugore ufite umugabo ugaragara ko atajya akunda gukina, ngo ntuzite kuri iyo miterere kuko muri we aba ashaka ko mukina akabura uko abivuga cyangwa akabura aho ahera.

    Ibanga rihari ni uko abagabo bakunda abagore bakunda gukina cyangwa se bakazana ibintu byo gutebya bari mu rugo biba bigamije kuzana umunezero mu muryango.

    Nta muntu udakenera umwunganira mu buzima kuko kunganirana bizana iterambere haba mu muryango, ku kazi, mu masomo no mu bundi buzimai. Ni yo mpamvu bagore mufite abagabo mukwiriye gukora ibishoboka byose mwita ku bakunzi banyu kugira ngo banezezwe n'uko babahisemo babakunze.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-abagore-bibesha-ko-abagabo-babo-batabikenera-kandi-babikunda-kubi/

  • Karabaye: Ikizungerezi gishyize hanze abapasiteri bose baryamanye| Biteye ubwoba! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Sandrine yatanze ubuhamya bw'ukuntu yasambanyike n'umwe mu bapasiteri bamwigishaga ijambo ry'Imana. Nkuko uyu mukobwa yabivugiye mu kiganiro yagiranye na THE CHOICE LIVE, yavuze ko uyu mupasiteri yamusabye ko bajyana ahantu ha bombi hatuje bakaganira birambuye. Baje kujyana nyuma bajyana mu cyumba atungurwa no kubona uwo mupasiteri amusengera mbere yo kuryamana na we.

    Uyu mukobwa yakomeje avuga ko kuryamana n'uwo mupasiteri byahise bituma azinukwa ibyigishwa bitangwa n'abapasiteri nu nsengero ndetse yamafashe icyemezo cyo kureka idini yararimo kuko yasanze abigisha ijambo ry'Imana banahatira abakirisitu kuva mu byaha aribo babikora cyane. Si uyu mupasiteri gusa kuko uyu mukobwa yavuze ko hari n'indi nshuti ye nayo bahuje ubuhamya bw'uko yasambanyijwe n'umupasiteri wigishaga ijambo ry'Imana mu rusengero rw'idini yasengeragamo.

    Nyuma y'ibyo byose byagiye biba no kubona ibyaha bikorwa n'abapasiteri, uyu mukobwa yahisemo kwiberaho nta dini abarizwamo kubera ko yasanze urusengero rw'umuntu ruri muri we ubwe bityo iyo umuntu akoze icyaha aba agomba kwiherera akigorora n'Imana ndetse akanasaba imbabazi z'icyaha yakoze.

    Sandrine yahisemo kureka idini yararimo nyuma yo gusanga abigisha ijambo ry'Imana banigisha abakirisitu kureka ibyaha aribo babikora cyane

    Source : https://yegob.rw/karabaye-ikizungerezi-gishyize-hanze-abapasiteri-bose-baryamanye-biteye-ubwoba/

  • #COVID19 mu Rwanda yishe abantu 4, habonetse abarwayi bashya 263 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n’abagabo babiri b’imyaka 59 na 48 (i Kigali).

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Uruganda rusanzwe rukora imodoka zihenze rwatangiye gukora imyenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ruganda rwagati rusanzwe rukoreramo Ferrari, i Maranello mu Majyaruguru y’u Butaliyani ni ho aberekana imideli batambutse bambaye imyenda yitiriwe Ferrari bwa mbere mu mateka yarwo.

    Mu mabara menshi atandukanye yiganjemo umutuku n’umuhondo nk’uko asanzwe ari aya Ferrari, bamuritse iyi myenda yambarwa n’abagabo ndetse n’abagore.

    Umuyobozi wa Ferrari John Elkann yagize ati “Iri murika ryabereye mu ruganda mu rwego rwo gushyigikira indashyikirwa mu guhanga udushya n’ubugeni bw’Abataliyani”.

    Ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 nibwo iyi myenda yagiye ku isoko kugira ngo abayishimye nyuma yo kuyimurika bashobore kuyigura. Umwe mu bayikoze yahoze akorera andi masosiyete akomeye asanzwe akora imyenda nka Giorgio Armani, Dolce & Gabbana na Rocco Iannone.

  • APR FC yatsinze Rayon Sports ikomeza gukubana… – #rwanda #RwOT

    AS Kigali yabonye amanota atatu y’ingenzi yakuye kuri Marines FC mu mukino wabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatatu, bikaba byatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

    Kugeza magingo aya harabura imikino ibiri uyu mwaka w’imikino ugasozwa, Rayon Sports yamaze kuva burundu mu makipe azasohokera igihugu ndetse inasezera ku gikombe. Urugamba rw’igikombe cya shampiyona rusigaye hagati ya AS Kigali na APR FC zinganya amanota 13.

    KURIKIRA UKO UMUKINO WA RAYON SPORTS NA APR FC WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

    Umukino waberaga i Bugesera urangiye APR FC itsinze Rayon Sports mu mukino w’abakeba 1-0, ikomeza gukubana na AS Kigali ku gikombe

    Rayon Sports ikomeje guhiga igitego cyo kwishyura, binyuze ku bakinnyi barimo Sadjat, Aurega na Luvumbu ariko bukomeje kwanga

    90’+4′ Umusifuzi yongeyeho iminota ine

    90′ Anicet aryamye mu kibuga ndetse akaba asohowe hanze y’ikibuga ku mbago

    89′ Goaaaal! APR FC ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Anicet winjiye mu kibuga asimbuye, ku mupira aherejwe neza na Byiringiro Lague

    Umutoza Adil akoze impinduka avana mu kibuga Ruboneka Jean Bosco, hinjira Ishimwe Anicet

    87′ Byiringiro Lague yari abonye amahirwe yo gutsinda ariko umusifuzi avuga ko yaraririye

    85′ Umupira ukomeje gukinirwa mu kibuga hagati Rayon Sports ihiga igitego

    82′ Jacques Tuyisenge ahushije igitego cyabazwe ku mupira ateye n’umutwe aca gato ku ruhande rw’izamu

    80′ Byiringiro Lague ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Jean Vital Aurega mu kibuga hagati

    79′ Ombolenga Fitina ahinduye umupira ariko urengera ku rundi ruhande nta mukinnyi uwukozeho

    77′ Umutoza Guy Bukasa wa Rayon Sports akoze impinduka, Manace Mutatu asohotse mu kibuga, hinjira Niyonkuru Sadjat

    76′ APR FC ihushije uburyo bw’igitego ku mupira uhinduwe na Djabel, Jacques Tuyisenge arasimbuka ateresha umutwe ariko umupira uca hejuru y’izamu

    74′ Rayon Sports ikomeje guhiga igitego, iri kurusha APR gusatira izamu

    71′ Ndizeye Samuel wavunitse asohotse mu kibuga akaba asimbuwe na Kayumba Soter

    70′ Rayon Sports ihushije uburyo bw’igitego ku mupira uhinduwe na Manace ariko Sugira asimbutse umupira umubana muremure

    68′ Ndizeye Samuel aryamye mu kibuga nawe ashobora gusohoka mu kibuga

    66′ Ndizeye Samuel wa Rayon Sports ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Byiringiro Lague mu kibuga hagati

    63′ APR FC ihushije uburyo bw’igitego ku mupira wari uhinduwe na Djabel, Lague arasimbuka umupira umubana muremure

    61′ Jean Vital Aurega ahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira wari ukarazwe na Sekamana Maxime ariko Aurega atinda kuwugeraho awuteye uca kuruhande gato rw’izamu

    58′ Coup Franc itewe na Luvumbu ariko umupira awutera mu rukuta uvamo

    57′ Umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa akoze impinduka ebyiri, Blaise wavunitse yasimbuwe na Sekamana Maxime, mu gihe Sugira Ernest asimbuye Rudasingwa Prince

    56′ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Seif akoreye Luvumbu

    53′ Manase Mutatu azamukanye neza umupira acenga Ombolenga ahita awumukuraho

    51′ Blaise asohotse mu kibuga acumbagira nyuma yo kugongana na Ruboneka Jean Bosco

    50′ Nishimwe Blaise wa Rayon Sports aryamye mu kibuga bigaragara ko yavunitse

    49′ APR FC iri kugaragaza umukino mwiza mu kibuga hagati, haba mu guhererekanya neza ndetse no kugerageza kurema uburyo bw’igitego

    47′ APR FC itangiye igaragaza inyota yo gufungura amazamu

    Igice cya kabiri gitangiranye impinduka eshatu ku ruhande rwa APR FC, aho umutoza Adil yinjije mu kibuga Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Niyonzima Olivier Seif

    Igice cya kabiri cy’umukino gitangijwe na Rayon Sports

    Igice cya mbere cy’umukino kirangiye amakipe anganya 0-0

    45’+2′ Umusifuzi yongeraho iminota ibiri

    45′ Ombolenga Fitina ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kubwira nabi umusifuzi Justin

    44′ Habimana Hussein ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Manishimwe Djabel

    43′ Rayon Sports iri kugerageza guhererekanya neza mu kibuga hagati yicuma yerekeza ku izamu rya APR FC

    39′ Blaise yari azamukanye neza umupira atera ishoti mu izamu, ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    38′ Tuyisenge Jacques ahushije uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira ateye n’umutwe ariko unyura ku ruhande rw’izamu

    35′ Luvumbu azamukanye neza umupira yari aherejwe na Manace, aracenga yinjira mu rubuga rw’amahina, Mutsinzi Ange aramutega, umusifuzi Abdul avuga ko nta penaliti irimo, mu gihe benshi batekerezaga ko ari penaliti

    34′ Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi asa n’ayatinyanye

    31′ Jean Vital Aurega aryamye mu kibuga ku ikosa akorewe na Manzi Thierry

    30′ Koruneri ya APR FC ku mupira wari uzamukanywe na Jacques Tuyisenge ashatse kuwuhindura Rugwiro awushyira muri Koruneri

    27′ APR FC igerageje kuzamukana umupira bashaka kurema uburyo bw’igitego ariko biranga, Yannick wari uzamukanye umupira uramucika urengera ku rundi ruhande

    Umupira w’umuterekano utewe na Luvumbu ariko uca ku ruhande gato rw’izamu

    24′ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Ruboneka akoreye Manace

    22′ Coup Franc itewe na Luvumbu ariko ntacyo itanze kuko ukuwemo n’abakinnyi ba APR

    21′ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Mangwende akoreye Luvumbu wari umucenze amuzenguruka

    19′ Ombolenga Fitina ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ashaka gutungura umunyezamu Adolf ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu

    17′ Koruneri ya APR FC itewe na Keddy ariko Niyigena Clement awukuramo

    15′ Rayon Sports ikomeje guhererekanya neza mu kibuga hagati cyane cyane igerageza kwinjira mu rubuga rwa APR

    12′ Coup Franc ya APR FC inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu itewe na Nsanzimfura Keddy ariko awutera mu maguru y’abakinnyi ba Rayon Sports bari ku rukuta

    10′ Hertier Luvumbu agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko umunyezamu awukuramo, ryari ishoti rya mbere Rayon Sports igerageje mu izamu rya APR FC

    7′ Jacques Tuyisenge agerageje kwinjira ariko Rugwiro amubera ibamba

    4′ Hertier Luvumbu agerageje gukinana na bagenzi be mu kibuga hagati barimo Manace na Aurega

    1′ Umukino utangiye ukinirwa mu kibuga hagati nta gusatirana gukomeye kuragaragara

    APR FC XI:

    Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Ruboneka Jean Bosco, Rwabuhihi Placide, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick & Tuyisenge Jacques.

    Rayon Sports XI:

    Hakizimana Adolphe, Rugwiro Herve (c), Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Mujyanama Fidel, Habimana Hussein, Jean Vital Ourega, Luvumbu Heritier, Rudasingwa Prince & Manace Mutatu.

    Rayon Sports yashakishije igitego cyo kwishyura biranga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106670/live-rayon-sports-00-apr-fc-umukino-wamateka-ukiniwe-bwa-mbere-i-bugesera-106670.html

  • Madamu Jeannette Kagame yifatanyije nabana k… – #rwanda #RwOT

    Umunsi w'umwana w'umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16/06/, washyizweho ugamije guteza imbere uburenganzira bw'umwana bwari bukomeje kubangamirwa hirya no hino ushyizweho n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika kuva mu mwaka w'1990'. Mu butumwa bwe kuri uyu munsi Madamu Jeannette Kagame yagize ati ''Umunsi mwiza w’Umwana w’Umunyafurika! 

    Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter bwari buherekejwe n'ifoto ya Madamu Jeannette Kagame ateruye umwana muto. Madamu Jeannette Kagame yagize ati: ''Uyu mwaka, u Rwanda rwihaye intego yo kongera imbaraga mu kugaragaza uruhare rw'isibo mu gushyigikira gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana bato. Babyeyi, bafatanyabikorwa, bakozi ba leta, n'abikorera, dukomeze kwitabira iyi gahunda izafasha buri mwana guhabwa uburezi bufite ireme, kwitabwaho ndetse no kugira ubuzima butekanye''

    Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106664/madamu-jeannette-kagame-yifatanyije-nabana-kwizihiza-umunsi-wumwana-wumunyafurika-106664.html

  • Mu Rwanda abantu 400 mu bakingiwe babasanzemo Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana , avuga ko abafashe inkingo batagomba kwirara kuko indwara igihari, kandi abakingiwe bashobora kwanduza.

    Dr Sabin Nsanzimana
    Dr Sabin Nsanzimana

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu banyarwanda ibihumbi 390 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda, ababarirwa muri 400 bongeye kubapima bakabasangamo Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) babitangaje mu gihe imibare y’abarwayi ba Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.”

    Umuyobozi wa RBC avuga ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245% mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, naho abantu babuze ubuzima biyongereye ku kigero cya 25%, mu gihe abakenera ibitanda kwa muganga umubare wazamutse hejuru ya 70%.

    Kwiyongera kw’abarwayi byatumye Minisiteri y’Ubuzima yongera gufungura ibigo byita ku barwayi ba Covid-19 byari byarafunzwe kugira ngo bishobore kwita ku barembye.

    Ibitaro bya Nyarugenge bifite ibitanda 100, ubu umubare w’ababigana ukomeje kwiyongera ndetse hari gahunda yo kongera gufungura ibitaro bya Kanyinya na Gatenga byari byarafunzwe.

    N’ubwo ku isi hari virusi ya Covid-19 nshya iri kuboneka mu gihugu cy’u Buhinde, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko itaragera mu Rwanda n’ubwo yamaze kugera mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda byatewe n’urujya n’uruza rwatewe no guhunga kw’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yabikurikiye kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021.

    Hari kandi ubundi bwandu ngo bwatewe n’Abanyarwanda bahoze mu gihugu cya Uganda ubu kiri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi gahunda ngo yatumye bamwe bashaka gutaha mu Rwanda banyura mu nzira zitemewe ndetse ntibashobora no kwipimisha bituma ubwandu bukwira mu turere turimo nka Burera, Gicumbi na Nyagatare.

  • Kenya: Umuhanzi wumuherwe Bahati arashinjwa… – #rwanda #RwOT

    Kevin Kioko wamamaye nka Bahati muri muzika, yasohoye indirimbo ayita 'Pete Yangu'. Ni indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Nadia Mukami. Abanyamakuru bo muri Kenya no mu Rwanda bazi kumva neza muzika, bumvise iyi ndirimbo ya Bahati 'Pete Yangu' basanga ifitanye isano n'iy’umuhanzikazi Nyarwanda Butera Knowless, 'Peke Yangu' niko gutangira kumushinja ubusambo.


    Ibinyamakuru bitandukanye birimmo Chatspotnews na Nairobigossipclub, bivuga ko Bahati atashyizemo ubushishozi ko yazavumburwa mu gihe yafatamo akadiho mu ndirimbo ya Butera Knowless 'Peke Yangu'. Bitangira kumvikana neza neza ko Bahati yibye Butera Knowless iyo indirimbo ye 'Pete Yangu' igeze ku munota umwe n'amasengo 11(1 :11).


    Bhati na Nadia bakoranye indirimbo ‘Pete Yangu’

    Amagambo agize indirimbo z'aba bombi ntabwo ari amwe, ahubwo aho bisa ni uburyo bwo gutwaramo amajwi n'injyana. Muri 'Pete Yangu', Bahati na Nadia baba bashaka kuvuga 'impeta yanjye' mu gihe 'Peke Yangu' ya Butera Knowless  bisobanuye 'Njyewe ubwanjye'.  Kugeza ubu ariko ntacyo Bahati aratangaza kuri ubu bujura ashinjwa bwo kwiba indirimbo y’umuhanzikazi wo mu Rwanda.

    Bahati ashyirwa mu bahanzi bakize muri Kenya kuko amakuru avuga ko nibura ashobora kuba atunze Miliyoni 15 z'Amadorali ya Amerika, ubwo ni Miliyari 15 z'Amanyarwanda. Ni we muhanzi wafatwaga nka nimero ya mbere mu muziki wa Gospel muri Kenya, gusa yamaze kuyivamo ajya muri Secular. 


    Butera Knowless  


    Bahati ni umuherwe ugenda mu modoka zihenze akambara n’amasaha ahenze


    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106666/kenya-umuhanzi-wumuherwe-bahati-arashinjwa-kwiba-indirimbo-ya-butera-knowless-azi-ko-bitam-106666.html

  • Nyarugenge: Biyemeje kugira urugo mbonezamikurire muri buri Sibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w
    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, abana mu bice bitandukanye by’Igihugu bahawe amafunguro arimo intungamubiri

    Ubuyobozi bw’ako Karere hamwe n’ababyeyi bavuga ko ingo mbonezamikurire zituma benshi batazongera gutanga akayabo k’amafaranga ku marerero amenyerewe ku izina rya Crèche cyangwa mu mashuri y’incuke(Gardienne).

    Uwingeneye Jeannette utuye mu Mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge avuga ko yabonye aho asiga umwana hatamuhenze, bikamworohera kujya gushaka ibitunga umuryango we.

    Uwingeneye ati “Nta bushobozi mfite, aha ni ho hadufasha ha make, umwana yajyaga aguma mu rugo nkamusigira abaturanyi, ariko ngasanga ameze nabi n’izuba ryamwishe, ariko iri shuri(urugo mbonezamikurire) ryaradufashije cyane kuko abana bitabwaho”.

    Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho
    Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho

    Uwingeneye n’abaturanyi be bavuga ko muri za Crèches cyangwa mu mashuri y’incuke asanzwe, amafaranga make basabwa aba atari munsi y’ibihumbi 15 ku gihembwe(5,000frw/kwezi) kandi nta mafunguro ku ishuri babaha.

    Nyiri urugo rwashyizwemo irerero mu Isibo yitwa Agaciro, Rev Dr Innocent Iyakaremye avuga ko mu rugo iwe harererwa abana 30 baturuka mu baturanyi be.

    Ababyeyi barerera mu rugo iwe basabwa gutanga amafaranga 2,000 Frw gusa buri kwezi y’agahimbazamusyi k’abarezi biriranwa abo bana.

    Ibikoresho nk’intebe zo kwicaraho arabyifitiye, amafunguro abana bahabwa ku ishuri akaba ayahabwa n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko abana birirwaga bandagaye bitewe n’uko ababyeyi babo nta bushobozi bafite bwo kubashyira mu marerero.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, aha amata n’andi mafunguro abana bo mu Rugunga mu Kagari ka Kiyovu

    Ati “Hari ibibazo bikomeye cyane ku bijyanye n’ubushobozi, aho wasangaga ababyeyi batabasha kujyana abana babo mu bigo mbonezamikurire bisaba amafaranga menshi. Urugo mbonezamikurire muri buri Sibo ni igisubizo ku babyeyi nk’abo bafite ubushobozi buke.”

    Emmy Ngabonziza ashimira abaturage barimo Rev Dr Iyakaremye, bemeye ko ingo zabo zishyirwamo irerero ry’abana b’abaturanyi badafite ahandi babasiga iyo bagiye mu mirimo.

    Ngabonziza yavuze ko kuba Leta yarashyizeho gahunda y’urugo mbonezamikurire muri buri sibo itibeshye, kandi ko mu karere ayobora nta mpungenge ahafitiye ko bidashoboka.

    Kugeza ubu akarere ka Nyarugenge kamaze kugira ingo mbonezamikurire (amarerero) 294, kavuye ku 185 mu mwaka ushize wa 2020.

    Ngabonziza yizeye ko gahunda y’irerero kuri buri sibo yazaba yagezweho mu myaka ibiri iri imbere, bikazarinda abana gukomeza guhohoterwa(bishingiye ku gitsina) no kwirirwa bandagaye, ari na ko batozwa imico mibi.

    Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy
    Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi

    Ingo mbonezamikurire kandi zitezweho gutanga uburezi butegura umwana kuzatangira amashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze.

    Ingo mbonezamikurire zashyizweho na Leta muri 2018, igamije ahanini kurwanya imirire mibi mu bana bato, nyuma y’uko muri 2015 abagera kuri 38% bari barwaye bwaki, ndetse baragwingiye.

    Gakuru Jean Marie ukorera Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) avuga ko kugeza ubu abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi ari 33%.

    Gakuru yifuje ko abatuye Kigali basimbuza indabo n’ibyatsi bya pasiparumu, ibiti by’imbuto n’imboga, bakagera n’ubwo bahinga imboga mu mifuka ku batagira umwanya w’ubusitani mu ngo zabo.

    Yavuze ko ku munsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, umwana w’Umunyarwanda agomba kugira ubuzima n’imitekerereze myiza.