Category: Uncategorized

  • Mutesi Jolly yahawe ikaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania_ [AMAFOTO ] #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda 2016 ,uri mubagize itsinda ritegura irushanwa rya Miss East Africa, mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena, bakiriwe mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagomba kugirana ibiganiro n'abayobozi batandukanye.

    Babinyujije ku rukuta rwa Instagram rwa Miss East Africa, bagize bati 'Uyu munsi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania hamwe n'ikipe ngari itegura irushanwa rya Miss East Africa'.

    Ikipe itegura Miss East Africa bakiriwe mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

    Ku munsi w'ejo Miss Mutesi Jolly kava mu Mujyi wa Dar es Salaam yerekeza mu Murwa Mukuru wa Dodoma, yavuze ko bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bazaganirira n'abayobozi batandukanye munzego nkuru ziyoboye iki gihugu cya Tanzania.

    Mu ba Minisitiri byitezwe ko baganira, Miss Jolly Mutesi yavuze ko harimo uw'Ubukerarugendo, Ububanyi n'Amahanga, n'uw'Umuco wa Tanzania.

    Aba bose byitezwe ko baganira ku bijyanye n'ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa bakorera.

    Jolly Mutesi umuyobozi wungirije wa Miss East Africa ari kumwe na Mariam Ikoa ushinzwe imirimo yo gutegura iri rushanwa

    Hashize icyumweru Miss Jolly Mutesi ari kubarizwa muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa. Bashobora kubitangaza muri iyo nama.

    Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w'iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/17/mutesi-jolly-yahawe-ikaze-mu-nteko-ishinga-amategeko-ya-tanzania_-amafoto/

  • Rwanda: Covid19 yahitanye abantu 4 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y' Ubuzima mu Rwanda , kuwa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, yatangaje abantu bane bahitanwe n' icyorezo cya Covid19 mu Rwanda.

    Kuri iyi tariki kandi abanduye Covid19 , n' abantu 263 mu gihe ntawigeze ukira iki cyorezo ndetse kandi ko abakirembye ari 11 nk' uko imibare yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima ibigaragaza.

    Abahitanwe n' iki cyorezo ni abagore babiri b' imyaka 76 (i Kigali) na 73( i Huye)n' abagabo babiri b' imyaka 59 na 48 (i Kigali)

    16.06.2021 Amakuru Mashya | Update
    Twihanganishije imiryango y'abagore babiri b'imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n'abagabo babiri b'imyaka 59 na 48 (i Kigali) bitabye Imana. pic.twitter.com/oH3u5Bl1Qe

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 16, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/17/rwanda-covid19-yahitanye-abantu-4/

  • Menya byinshi ku ndwara y’isusumira #rwanda #RwOT

    Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease) ni indwara iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko (neuronal cells), tw’agace gashinzwe kugenzura imikorere y’ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka.

    Iyi ndwara yibasira abantu b’ibitsina byombi, ikaba ikunze kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka 50 na 65, gusa ishobora no gufata abakiri bato. Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura nk’uko bisobanurwa n’urubuga rwa santé.fr.

    Iyo hashize imyaka iri hagati y’10 na 20 umuntu yarafashwe no gususumira aba ageze ku rugero rwo kuba nta kintu na kimwe ashobora gukora, ariko kureba, kumva hamwe no gutekereza byo biguma gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira ko ino ndwara itibasira igice cy’ubwonko cya sereburo korutegisi (cerebral cortex) kibiyobora.

    Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara y’isusumira:

    • Uwo yamaze gufata atangira asusumira ikiganza kimwe cyangwa byombi

    • Intoki zafata ntizikomeze, hagakurikiraho amaboko n’amaguru,

    • Kugenda yomboka.

    • Imikaya irakanyarara (Rigid muscles)

    • Mu gihe gikurikiyeho noneho umuntu iba imaze kumwibasira ku buryo no kuvuga
    bitangira kuba ikibazo, ugasanga ahora avuga magambo amwe (monotonous speech).

    Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’isusumira

    * Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko

    * Gukora imyitozo ngororamubiri (Physical Exercises)

    * Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru (Daily living activities)

    * Kurya indyo yuzuye.

    * Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.

    Source: http://www.horahoclinic.rw/, Wikipedia.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-ku-ndwara-y-isusumira.html

  • Abanyamahanga biga n’abakora muri Kaminuza ya Kigali basabwe kuba abahamya ba Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa 16 Kamena 2021, ubwo iyi kaminuza yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga 250 000 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi n’abanyeshuri bahagarariye abandi mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ariko muri bake baje hari harimo abanyamahanga benshi.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Tombola Gistave, yavuze ko impamvu bahisemo kuzana abanyamahanga benshi ku rwibutso ari ukugira ngo bige amateka y’u Rwanda, bityo bazabashe kuba abahamya bayo mu bihugu byabo birimo n’abahakana Jenoside.

    Ati “Mu mahanga turacyafite abantu bahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo tuzanye abanyamahanga baje gusura Urwibutso, babona ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari isomo batwara niyo bageze iwabo haba hari icyo bamenye kuko baba bazi neza amateka yaranze igihugu cyacu.”

    Yakomeje asaba aba banyeshuri kuba abahamya b’ibyo babonye mu rwibutso, bagafasha u Rwanda kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Turabasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose, na bamwe bahakana ko Jenoside yabayeho bagahangana nabo, bakaba abahamya y’amateka babonye.”

    Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Sam Aine, yavuze ko bazana abanyeshuri ku rwibutso, kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside.

    Ati “Turabwira abanyeshuri n’abavandimwe bacu b’abanyamahanga, ko tugomba gushyira hamwe dufatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi kugira ngo turwanye ikintu cyose n’umuntu uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya.”

    Abanyeshuri n’abalimu basuye uru rwibutso bavuze ko bakozwe ku mutima n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda, bakangurira buri wese kwirinda gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umwalimu ukomoka muri Nigeria, Prof Abdulrazaq Oniye, yagize ati “Ni ukuri hari abantu bashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itabayeho, ibyo bavuga ni ibinyoma kandi nashishikariza Isi yose guhaguruka tukarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yarabaye nta muntu ufite uburenganzira bwo kuyihakana.”

    Umunyeshuri uhagarariye abanyamahanga ukomoka muri Cameroon, Mbenghah Mirabeau, yavuze ko ari bwo akimenya ukuri ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside.

    Ati “Aya ni amahirwe nabonye yo kumenya ibyabaye by’ukuri, abantu bakwiye guhagarika kubwira itangazamakuru ko nta Jenoside yabaye kuko ukuri kurayigaragaza, n’undi wese ushaka kumenya ukuri yaza kukureba hano.”

    Kugeza ubu muri Kaminuza ya Kigali habarirwa abanyeshuri b’abanyamahanga 495 baturutse hirya no hino ku Isi.

    Abasuye urwibutso basobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye ndetse igashyirwa mu bikorwa

    Uyu muhango wakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

    Kaminuza ya Kigali yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Kaminuza ya Kigali yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali

    Uhagarariye abanyamahanga biga muri Kaminuza ya Kigali yasabye Isi yose kuza kwirebera amakuru kurusha kubeshywa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Tombora Gistave, yasabye abanyamahanga biga n’abakora muri Kaminuza ya Kigali bakwiye kuba abahamya ba Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umwalimu ukomoka muri Nigeria, Prof Abdulrazaq Oniye, yavuze ko Isi ikwiye gufatanyiriza hamwe mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Sam Aine, yavuze ko bazana abanyeshuri b’Abanyamahanga ku rwibutso kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Mucyo Jean Regis


  • UR yungutse icyumba cy’ikoranabuhanga cyitezweho gufasha intiti mu bukungu – #rwanda #RwOT

    Iki cyumba cyatashywe ku mugaragaro cyubatswe ku bufatanye n’umushinga w’Ikigo cy’Abadage cyita ku iterambere (GIZ-MIP), hagamijwe gufasha abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza gukurikirana amasomo yabo bifashishije ikoranabuhanga, dore ko bahabwa ubumenyi n’abarimu bari muri Kaminuza ya Kiel yo mu Budage, binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya GIZ-MIP na UR.

    Ubufatanye bwa UR na GIZ mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda si ubwa none kuko iki kigo gisanzwe ari umuterankunga wa Kaminuza muri gahunda zitandukanye zirimo ubushakashatsi, gutanga ibitabo by’abanyeshuri, mudasobwa n’ibindi bigamije kongera ireme ry’uburezi.

    Umuyobozi Ushinzwe Imishinga, Politiki y’Ubukungu n’Ishoramari muri GIZ-MIP, Ksenija Maver, yavuze ko kubaka icyo cyumba biri mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga no korohereza abanyeshuri mu myigire.

    Ati “Nk’uko mwabibonye iri shuri rifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho, birafasha abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo bari i Kigali na mwarimu ari muri Kaminuza ya Kiel, kandi iri koranabuhanga rirabafasha bakamera nk’aho bari kumwe mu ishuri. Muri ibi bihe bya Covid-19, ni ingenzi cyane kuko amasomo ashobora gukomeza, kandi bitewe ahanini n’uko icyorezo cyagize ingaruka nyinshi si ngombwa ko abanyeshuri n’abarimu bahurira hamwe.”

    Maver yavuze ko iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa n’abanyeshuri bose ba Kaminuza y’u Rwanda, aho kuba abanyeshuri biga ’Masters’ gusa, rishobora kandi kwifashishwa mu nama z’ubuyobozi bwa Kaminuza zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu, Dr Charles Ruhara, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abanyeshuri bagorwaga no kubona internet.

    Ati “Kubera Covid-19, hashyizweho gahunda yo gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko hari igihe usanga umunyeshuri akoresheje mudasobwa ngendanwa ariko ntabashe gukurikira neza amasomo bitewe na Internet nkeya cyangwa ntanabone mwarimu, ariko nk’ubu abanyeshuri arabigisha neza bamureba akandika bamureba. Turumva ko ari byiza cyane biradufasha.”

    Uyu mwarimu yagaragaje ko n’ubwo gukoresha ikoranabuhanga ari izingiro ry’ubumenyi, hari imbogamizi y’uko iki cyumba kikiri gito, bityo agaragaza ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ariko hazongerwa ibyumba nk’ibyo kugira ngo bibashe kwifashishwa n’umubare munini w’abanyeshuri.

    Umwe mu banyeshuri bari kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Sebeza Celestin, yagaragaje ko ari inyungu kuri bo kuko hari bamwe batari bafite imashini zigezweho zibafasha mu myigire.

    Yagize ati “Biradufasha cyane. Birumvikana ko tugiye gutsinda kurushaho noneho na mwarimu aho yigishaga abanyeshuri batamukurikiye, bigiye gutuma bamukurikira bityo bitume ireme ry’uburezi rikomeza kuzamuka ndetse n’ubumenyi bw’abanyeshuri buzamuke muri rusange.”

    Kuva mu 2018, GIZ yatangaje ko imaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe mu bikorwa bitandukanye iteramo inkunga Kaminuza y’u Rwanda, harimo kubaka icyo cyumba cy’ikoranabuhanga, amahugurwa, ibitabo by’abanyeshuri, gufatanya mu bushakashatsi, ndetse n’amafaranga ya buruse ahabwa abanyeshuri bari kwiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

    Umwarimu uri muri Kaminuza ya Kiel yo mu Budage abanyeshuri bamukurikira nk’aho ari kumwe n’abo

    Abanyeshuri 29 nibo biga muri iki cyiciro kugeza ubu , amasomo yabo arakomeje

  • Abantu 400 mu bakingiwe Covid-19 mu Rwanda barayanduye – #rwanda #RwOT

    Nsanzimana yavuze ko kuba hari abahawe inkingo ariko bakandura Covid-19, bikwiye kuba isomo.

    Yagize ati “Kuba dufite abantu 400 banduye Covid-19 ariko barigeze gufata ku rukingo, biratanga ubutumwa bubiri, ubwa mbere ni uko gukingirwa bitakubuza kwandura. Ikindi ni uko iyo wamaze gufata urukingo uba ufite inshingano zo kwirinda kuba ikiraro kugira ngo Covid-19 ikuveho ijye ku wundi. Uwakingiwe rero ashobora kwanduza, ibyo turabibona mu mibare dufite.”

    Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yari yavuze ko mu Rwanda hari abantu bahawe urukingo ariko bakaza kwandura Covid-19, gusa avuga ko batarembye.

    Yaragize ati “Icyagaragaye ni uko abenshi bakingiwe batarwara kuko hari [inkingo] zifite 95% by’ubushobozi bwo kurinda umuntu wakingiwe n’uwanduye mu bakingiwe kuko birashoboka.”

    Yarakomeje ati “Haboneka bake cyane, icyiza ni uko iyo babonetse ntabwo baremba, nta bimenyetso mu by’ukuri baba bafite, uramupima ukabona ko yanduye, afite Covid-19, ariko nta bimenyetso bijyanye no kurwara aba afite ku buryo byamuviramo no gupfa. Ibyo rwose nta bihari ku bantu bakingiwe, ni imwe mu ngaruka nziza zo gukingirwa.”

    Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara z’Ibyorezo (American CDC), agaragaza ko muri Leta Illinois na Chicago, abantu 243 muri miliyoni 5,2 bahawe urukingo rwa Covid-19, barwaye bakaremba ndetse bakajya mu bitaro, abagera kuri 81 irabahitana bitewe n’ibindi bibazo by’ubuzima bari basanganywe.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu bagera 389 832.

    Abantu 400 bakingiwe Covid-19 mu Rwanda barayanduye

  • Abantu bane bishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni umugore w’i Kigali w’imyaka 76 n’undi w’imyaka 73 w’i Huye ndetse n’umugabo w’imyaka 59 n’undi w’imyaka 48 b’i Kigali.

    Abanduye iki cyorezo ni abantu 263 mu bipimo 5 676 byafashe, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 29 175, mu bipimo 1 522 174 bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Nta muntu mushya wakize uyu munsi, ibyatumye umubare w’abamaze gukira iki cyorezo uguma ku 26 383. Abakirwaye ni 2 416 mu gihe abarembye muri abo ari 11.

    Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo ubwandu bwinshi n’abantu 78, ukurikirwa na Musanze ifite 42, Burera ikagira 38, Rubavu ikagira 32 naho Rulindo ikagira abantu 20.

    Muri rusange abamaze gukingirwa mu Rwanda ni 389 832 barimo 113 babonye urukingo uyu munsi.

    16.06.2021 Amakuru Mashya | Update
    Twihanganishije imiryango y’abagore babiri b’imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n’abagabo babiri b’imyaka 59 na 48 (i Kigali) bitabye Imana. pic.twitter.com/oH3u5Bl1Qe

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 16, 2021


  • Sankara yasabiwe gufungwa imyaka 25 #rwanda #RwOT

    Ubushinjaha mu Rwanda bwasabiye gufungwa imyaka 25 bwana Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara wahoze ari umuvugizi w'umutwe w'iterabwoba wa FLN.

    Ni urubanza rwitiriwe Rusesabagina nawe uregwa mu nkiko mu Rwanda, akurikiranweho gushinga impuzamashyaka MRDC ifite uyu mutwe w'ingabo FLN.

    Urubanza rwatangiye ahagana saa mbiri n'iminota 40 za mu gitondo, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021.

     Abaregwa bose bari mu rukiko usibye Rusesabagina washinze MRCD-FLN wivanye mu rubanza mu minsi ishize.

    Bwana Rusesabagina yavugiye mu rukiko ko atazahagaruka kuko atizeye kuzabona ubutabera mu nkiko zo mu Rwanda.

    Iburanisha ryatangiye humvwa abaregeye indishyi n'abahaye amakuru kubyo bazi byabereye muri Nyungwe ubwo baraswagaho.

    Bose bahuriza kukuba bashaka ubutabera, bakazashobora kwivuza ibikomere.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya busobanura impamvu burega Nsabimana Callixte busaba ko ikirego cyemerwa busaba ibihano.

    Mu kumusabira ibihano, ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza igihano bumusabira kuri buri cyaha, nubwo bwabihurije hamwe bukamusabira igifungo cy'imyaka 25.

    Uteranije imyaka y'ibyaha bitasabiwe burundu igera muri 200.

    Nsabimana Callixte Sankara ngo yakabaye ahanishwa gufungwa ubuzima bwe bwose, ariko umushinjacyaha yamusabiye gufungwa 25.

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 16 birimo iremwa ry'umutwe w'ingabo ritemewe, icyaha cy'iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Mu bindi byaha kandi ashinjwa harimo kugirana umubano na leta y'amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    Nsabimana mu bwiregure bwe muri uru rubanza, yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi.

    Ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga ibihano, Nsabimana yari yicaye atuje, akanyuzamo akongorerana n'abo baregwa hamwe, ubundi agasoma ku rupapuro yari afite mu ntoki.

    Ni mu rubanza ruri kuburanishwa n'urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru, ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambuka imbibi, rukaba ruregwamo Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana ndetse n'abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba.

    Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa kane tariki 17 Kamena 2021, ubushinjacyaha busabira ibihano Herman Nsengimana wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN.

    The post Sankara yasabiwe gufungwa imyaka 25 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/06/16/sankara-yasabiwe-gufungwa-imyaka-25/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sankara-yasabiwe-gufungwa-imyaka-25

  • Kigali: Umukobwa yatewe inda ku myaka 15 ashukishijwe isambusa 2 z'ibiraha #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 17 y'amavuta uvuka mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro twahimbye izina rya Gakumi,yemeza ko  kubera irari ry'utuntu twahato na hato yatewe inda ashukishijwe isambuza  ebyiri  zizwi ku izina ry'ibiraha.

    Inkuru  dukesha IGIHE uyu mukobwa  yagiranye ikiganiro yemeje ko yatewe inda afite imyaka 15 ashukishijwe isambusa z'ibiraha n'umuhungu w'imyaka 17 bari bamaze igihe gito bakundana,uyu mukobwa yemeza ko kugira irari ry'utuntu dutandukanye aribyo byatumye atwara inda imburagihe.

    Ati 'Ntakubeshye ni irari ryatumye nterwa inda kuko uwo musore buri gihe iyo yashakaga ko njya kumureba yambazaga ngo antegurire iki?Nkamubwira ko nshaka isambusa z'ibiraha noneho nawe arabimenyera ko nzikunda yaba anshaka akambwira ngo yaziguze kandi nintinda ziri buhore nkahita njyayo vuba vuba.'

    Yakomeje avuga ko ubwo uwo musore yamuteraga inda,yari yamuguriye isambusa ebyeri  z'ibiraha z'amafaranga 100 Frw ndetse ko atahise abimenya ahubwo nyina ariwe wabiketse nyuma yo kubona atacyimwaka Cotex,ahita amujyana kwa muganga basanga yarasamye.

    Ati'Nari nkiri muto ni yo mpamvu ntahise menya ko nasamye ahubwo mama yaratekaga agahita abona ndarutse biba ngombwa ko anjyana  kwa muganga nibwo basanze narasamye.'Yongeyeho ko nyina akimenya ko yasamye yamubajije uwamuteye inda aramubwira ariko bagiye kumureba basanga yarimutse ku buryo kugeza ubu batari bongera kubonana na rimwe.

    Mama w'umukobwa avuga ko ahangayishijwe n'ubuzima bw'umwana we umaze kugira imyaka ibiri bitewe n'uko agorwa no kumubonera icyo kurya kubera ko avuka mu muryango utifashije.yasoje avuga ko ahorana intimba ku mutima we y'uko umwana we atazamenya se n'uburyo iwabo bahora bamubwira ko yabazaniye ikinyendaro aboneraho kugira inama abandi bana b'abakobwa yo kutagira irari ry'ibisi kugirango ngo nabo batazahura  n'ibyago nk'ibyo yahuye nabyo .

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/16/kigali-umukobwa-yatewe-inda-ku-myaka-15-ashukishijwe-isambusa-2-zibiraha/

  • Guy Bukasa yanze guhatiriza, asezera ku mirim… – #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1 ku busa mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona, igitego cyatsinzwe na Ishimwe Anicet.

    Nyuma y’uyu mukino, Bukasa yahamagaye abagize ‘Staff Technique’ arabasezera ndetse asezera n'abakinnyi. Ati “Sindi wa muntu ukunda guhatiriza. Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwire ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira abandi twazahurira.”

    Bukasa yari yasinyishijwe na Munyakazi Sadate 

    Guy Bukasa kandi yanahamagaye abakinnyi, arabasezera abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye. Bukasa ntiyeguye wenyine kuko na Guy Bakira umwungirije na we yahise akuramo ake karenge. Nyuma yo kwegura, Guy Bakira wari umwungirije na we yahise yegura.

    Haburaga igice cy’ukwezi ngo Guy Bukasa yuzuze umwaka atoza iyi kipe ibarizwa mu Nzove, kuko yayigezemo tariki 7 Kanama 2020 avuye mu ikipe ya Gasogi United nabwo mu buryo butavuzweho rumwe.

    Mu Ukuboza 2019 Rayon Sports yari yirukanye umutoza wayo Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi 3 atoza iyi kipe ariko na we akazira umusaruro mucye yari yagiriye ku mukino wa Rayon Sports yari yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0.

    Guy Bukasa abaye umutoza wa 5 utandukanye n’ikipe muri iyi Shampiyona ibura iminsi 2 gusa, ndetse hakaba hari abandi batoza 2 nabo babayeho bahagaritswe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106674/guy-bukasa-yanze-guhatiriza-asezera-ku-mirimo-yo-gutoza-rayon-sports-106674.html