Category: Uncategorized

  • Rutsiro FC yatsinze Rayon Sports, Etincelles inyagira AS Muhanga #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hakinwaga imikino y’ibirarane ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2021, Rutsiro FC ikaba yaje gutsinda Rayon Sports 2-0 mu makipe 8 ahataniye igikombe, ni mu gihe arwana no kutamanuka Etincelles yanyagiye AS Muhanga 4-0, imikino yose yabereye mu Bugesera.

    Umukino w’ikirarane mu cyiciro cy’amakipe ahataniye igikombe wari wasubitswe bitewe n’uko Akarere ka Rubavu aho Rutsiro yagombaga kwakirira Rayon Sports, kashyizwe muri Guma mu Karere.

    Iyi kipe ikaba uyu munsi yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

    Igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports niyo yageze inshuro nyinshi imbere y’zamu rya Rutsiro ariko amahirwe ba rutahizamu bayo barimo Sugira Ernest na Drissa Dagnogo babonye ntibayabyaza umusaruro.

    Rutsiro yaje gufungura amazamu ku munota wa 15 kuri penaliti yatewe na Ndarusanze Jean Claude, ni ku ikosa Kayumba Soter yakoreye rutahizamu wa Rutsiro FC. Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    Umutoza Kayiranga Jean Baptiste wa Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Ciza Hussein Mugabo, Drissa Dagnogo na Nshimiyimana Amran hinjiramo Manace Mutatu, rudasingwa Prince na Mudacumura Jackson [Rambo].

    Nko mu gice cya mbere Rayon Sports yasatiriye ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe babonye. Rutsiro yaje kubatungura itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 49, ni ku mupira Lomami Frank yahinduye imbere y’izamu bagatera mu izamu Bashunga awukuramo ariko ntiyawukomeza habura umutabara maze Ndarusanze ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

    Rayon Sports yakomeje kugerageza, umutoza akora izindi mpinduka, Sugira ku munota wa 73 aha umwanya Mambote ariko umukino warangiye ari 2-0.

    Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona isozwe, muri iki cyiciro APR FC irayoboye n’amanota 16 izigamye ibitego 14, AS Kigali ifite 16 yo izigamye 10, Police FC 8, Espoir FC 7, Rutsiro 6, Rayon Sports 5, Bugesera na Marines FC zifite 4.

    Uyu munsi nabwo hari habaye umukino w’ikirarane w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, Etincelles yanyagiye AS Muhanga 4-0. Iki cyicoro kiyobowe na Musanze FC ifite 12, Kiyovu Sports 10, Etincelles 9, Gorilla 7, Sunrise FC na Gasogi United 6, Mukura VS 5 mu gihe AS Muhanga ifite 0.

    Rutsiro FC yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutsiro-fc-yatsinze-rayon-sports-etincelles-inyagira-as-muhanga

  • Riyad Mahrez ukinira Man City, yambitse impet… – #rwanda #RwOT

    Ku rukuta rwa Instagram rw’uyu mukobwa niho hamenyekaniye aya makuru bwa mbere, nyuma yo gupositinga ifoto ari kumwe n’umukunzi we ndetse ifoto yaherekejwe n’amagambo y’urukundo. Yagize ati “Nta n’umwe natekerezaga ko nakora ibi bintu turi kumwe, sinjye uzabona dukomezanyije ndetse tukanasazana. Nabyemeye kandi ndagukunda.”


    Riyad Mahrez yahisemo kwambika impeta uyu mukunzi we, nyuma yaho agiye mu biruhuko n’umuryango we ndetse muri ibi birori akaba yari ari kumwe na Rutahizamu wa Dortmund, Haaland ushobora kwerekeza muri Chelsea uyu mwaka.


    Riyad Mahrez yari yarashakanyeho mbere na Rita Johal bashakanye mu 2015 ndetse bafitanye abana 2 ba abakobwa. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo yatangiye gupositinga Taylor Ward. Iyi mpeta Mahrez yahisemo, atangaza ko cyari ikimenyetso cy’uko akunda Taylor ndetse avuga ko atitaye ku kuba ihenda kuko nta kintu na kimwe cyari ku musubiza inyuma. Yagize ati “Nagiye mu iduka mpasanga iyi mpeta ihagaze £400,000 mpitamo kuyigura sintekereza ko Taylor yatekerezaga ko ibi bintu bizabaho.”


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106835/riyad-mahrez-ukinira-man-city-yambitse-impeta-umukunzi-we-taylor-ward-ihagaze-akayabo-ka-m-106835.html

  • Ngororero: Guverineri Habitegeko Francois yibukije urubyiruko kudahuza amavi n'amatwi #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko Francois yibukije urubyiruko rwo mu karere ka Ngororero ndetse n'urw'ahandi ko rudakwiye guhora ruvuga ko rwabuze icyo guko, ko rukwiye kugana amashuri yigisha imyuga n'ibigo by'urubyiruko bagafashwa guhabwa ubumenyi.

    Guverineri Habitegeko, ibi yabigarutseho mu muhango wo kwakira ibikoresho byashyizwe mu kigo cy'urubyiruko cya Nyange, aho byatanzwe n'umuryango mpuzamahanga wa World Vision.

    Guverineri Habitegeko Francois

    Yagize ati' Twishimiye kwakira ibi bikoresho kuko tubyitezeho kuzateza imbere  ababigenewe aribo rubyiruko. Kugeza ubu muri gahunda nuko tugira urubyiruko rufite icyo gukora rukiteza imbere. Twifuza ko rwava mu bidafite umumaro birimo no gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo tukagira abantu bazi gukora kandi bagakora ibintu bazi bize muri aya mashuri agenda abegerezwa'.

    Yongeyeho ko kandi kubona urubyiruko rwirirwa rwahuje amavi n'amatwi biba bibabaje, avuga ko atazi niba uyu muntu aba atekereza ku iterambere ry'ejo hazaza. Ati' Ntabwo twifuza kugira abakiri bato cyangwa abakuru babaho uyu munsi ejo ntibatekereze yuko bazabaho. Dukeneye kubona urubyiruko rwacu ruticara ngo nuko rudafite icyo rukora, dukeneye ko rwiga rukamenya bityo rukiteza imbere'.

    Nyiramisago Vanessa, afite imyaka 21 avuga ko yize amashuri atandatu abanza, ahamya ko urubyiruko rukigowe n'ubukene bwo mu miryango bakomokamo ku buryo banabura uko biga amashuri asanzwe bakayavamo, ariko ngo hari naho utabona ishuri.

    Yagize ati' Twarize biratunanira tuva mu ishuli ariko n'imiryango duturukamo nayo iba itifashije, iba mu bukene kandi aya mashuri ntabwo aba hose bigatuma tubireka tukajya gufasha ababyeyi bacu guhinga'.

    Mukashyaka Jeannine, avuga ko habonetse amashuri menshi y'imyuga byafasha kugabanya inda zitateguwe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko ngo urubyiruko rufite akazi rurimo kwiteza imbere ntawarushukisha ubusa ngo rwishore mu bikorwa birujyana ahabi.

    Bimwe mu bikoresho byatanzwe.

    Yagize ati' Njyewe mbona twegerejwe amashuri menshi yigisha imyuga byafasha imiryango ndetse na Leta kugabanya abakobwa baterwa inda batarageza imyaka y'ubukure ndetse n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko turamutse dufite akazi n'abadushuka ntibabona aho bahera bashuka urubyiruko ngo rwishore mu birwangiriza ubuzima'.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu mushinga wa World Vision, Sentozi Anannias avuga ko uyu mushinga wo gutunganya iki kigo bawufatanyijemo n'akarere ka Ngororero hagamijwe kubaka ubushobozi bw'urubyiruko mu kurwongerera ubumenyi ndetse bagakora neza ibijyanye n'ubumenyi bafite bagamije kwiteza imbere.

    Yagize ati' Uyu mushinga twawukoranye n'aka karere dutunganya iki kigo tugamije kubaka ubushobozi bw'urubyiruko no kurwongerera ubumenyi ndetse bagakora ibyo bize kandi neza bityo bakarushaho kwiteza imbere biciye mubyo bazigira hano no kureba neza ibyo bakora nicyo bihindura mu buzima bwabo'.

    Ibi bikoresho byahawe iki kigo binyuze muri World Vision bifite agaciro ka miliyoni ijana na mirongo itatu ( 130.000.000Fr) z'amafaranga yu Rwanda mu bikoresho by'ubwubatsi, amashanyarazi, Gusudira no gukora ibisenge by'amazu hagamijwe gufasha urubyiruko ruzagana YESS Center Nyange (Youth Employment Support Services) rugomba kuzagira ubuzima bwiza. Biteganyijwe ko iki kigo hazacamo abasaga 1500 bakigishwa mu bihe bitandukanye.

    Aka karere ka Ngororero gafite ibigo 4 by'urubyiruko; Hindiro, Muhororo, Nyange, Muramba (Charles Rwanga) mu mirenge 13 yose. Urubyiruko rwemeza ko ibi bigo bikiri bike cyane ugereranyije n'ababikeneye kuko ngo urubyiruko ari rwinshi cyane rwifuza kwigishwa nibura umwuga umwe gusa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ngororero-guverineri-habitegeko-francois-yibukije-urubyiruko-kudahuza-amavi-namatwi/

  • Rulindo : Umuyobozi w’ishuri wigeze gutura muri Uganda yasanzwe mu nzu yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Dukuzimana Peter Celestin yari asanzwe ayobora ririya shuri ry’incuke riherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Nyagisozi mu Kagari ka Kiyanzi.

    Dukuzimana Peter Celestin yaje kuyobora kiriya kigo cya Ntare Education for Better Future muri 2020 ubwo yari avuye muri Uganda aho yari asanzwe atuye we n’umuryango we.

    Gusa yari asanzwe akomoka mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, abaturanyi be bamusanze yapfiriye aho yabaga mu Karere ka Rulindi hafi yari ririya shuri ry’incuke yayoboraga.

    Hari amakuru avuga ko Dukuzimana Peter Celestin yari asanzwe arwara indwara y’ubuhumekero ya Asthma ku buryo bikekwa ko ari yo yaba yamuhitanye

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Shabana Jean Claude yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uriya mugabo rwamenyekanye mu masaaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryo gutahura icyaha cyamuhitanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Umuyobozi-w-ishuri-wigeze-gutura-muri-Uganda-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye

  • Amajyaruguru: Urubyiruko ruri mu bukangurambaga budasanzwe bwo gukumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw
    Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni hamwe mu haganwa n’abantu benshi hakenewe ko bafashwa mu bwirinzi bwa Covid-19

    Urwo rubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi rutangaza ko mu bukangurambaga rumaze iminsi rukora, bugamije kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa, badasiba kubona abanyuranya n’ayo mabwiriza.

    Byiringiro Robert, ukuriye urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagize ati “Mu bukangurambaga dukora, ntidusiba kubona abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19. Hari abagaragara bagendagenda mu mihanda batambaye neza udupfukamunwa, abandi batahurwa mu tubari bahanywera inzoga, bamwe muri bo banasinze kandi tuzi neza ko bitemewe”.

    Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko hari abanga gutanga amakuru y’aho ibyo bikorwa bibera nyamara babizi neza. Bakabiharira inzego zishinzwe gukurikirana abayarengaho, bo ntibabigire ibyabo. Urebye ntabwo dutuje mu gihe hakigaragara ibikorwa nk’ibi bikomeje gutuma habaho ubwiyongere bw’icyorezo Covid-19, ari yo mpamvu ubukangurambaga twabwongeyemo imbaraga, tukaba twashyizeho na gahunda yo gukora amagenzura mu masaha ya nijoro, kuko ari na bwo ibyo bikorwa byinshi bigaragara”.

    Kigali Today yifashishije imibare Minisiteri y’Ubuzima ishyira ahagaragara buri munsi, y’uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu gihe cy’iminsi itanu ishize mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ukuvuga guhera tariki 16 kugeza tariki 20 Kamena 2021, igaragaza ko Akarere ka Musanze ari ko kari ku isonga mu tugize Intara y’Amajyaruguru mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19, kuko abayanduye muri icyo gihe bagera ku 154.

    Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Gakurikirwa n’Akarere ka Burera gafite abantu 116, Akarere ka Rulindo hagaragara abanduye 64, Gicumbi 67 mu gihe Akarere ka Gakenke ariko kaza inyuma gafite 36.

    Igiteranyo cy’iyi mibare kigaragaza ko mu turere uko ari dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, mu gihe cy’iminsi itanu ishize, hagaragaye abantu banduye Covid-19 bagera kuri 439 hagati y’ayo matariki.

    Urubyiruko rwemeza ko ubu bwiyongere buhangayikishije, ibituma bakangurira buri wese kutagoheka mu gihe bikimeze gutya.

    Uwitonze Patricie, umwe mu bagize urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke na we avuga biyemeje gukora na nijoro.

    Ati “N’ubwo twari dusanzwe dukora ubukangurambaga mu baturage, dusanga igihe kigeze ngo turusheho kubwongeramo imbaraga, cyane cyane mu bugenzuzi dukora mu gihe cy’amasaha y’ijoro; kuko byagaragaye ko hari abantu bari bamaze kwirara, bitwikira ijoro, bakaduca mu rihumye, bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Aho usanga bamwe bahuriye nko mu tubari, ibirori bitemewe cyangwa andi mahuriro bakora mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo”.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iherutse gushingira ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Kamena 2021, n’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima; maze ishyiraho ingamba zihariye mu turere tumwe na tumwe, zatangiye kubahirizwa guhera tariki 17 Kamena 2021, hagamijwe gukumira ubwiyongere bw’icyorezo Covid-19.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru imirenge 10 yo mu Turere twa Burera na Gicumbi, mu gice cyegereye umupaka uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda, yashyiriweho amasaha ntarengwa, yo kuba ingendo zitagomba kurenza saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.

  • Nitudahindura imyitwarire turagana mu yindi Guma mu Rugo – Minisitiri Ngamije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w
    Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima

    Mu kiganiro Dr Ngamije yahaye RBA ari kumwe n’abandi Baminisitiri hamwe n’Umuvugizi wa Polisi kuri uyu wa kabiri, yavuze ko habayeho kudohoka kw’abantu n’inzego bigatuma imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19 yiyongera.

    Dr Ngamije yagize ati “Twe gutegereza ko tujya muri Guma mu rugo nk’uko twayigiyemo mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu mu mwaka ushize, kandi nitudahindura imyitwarire ni ho tugana”.

    Yasabye abantu kumenya ko ibihe byahindutse bagafata ingamba zikomeye zo gukomeza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane cyane gukaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe.

    Ministiri w’Ubuzima yavuze ko habayeho kudohoka kw’abantu n’inzego nk’uko byagenze mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, bigatuma habaho ubwiyongere bw’abantu muri Mutarama na Gashyantare muri uyu mwaka.
    Yavuze ko abantu badohotse ku mabwiriza igihe babonaga inkingo zije bagatangira kujya mu tubari, bagakora ubusabane mu bukwe n’ahandi hahurira abantu benshi kandi nta kwirinda guhari.

    Minisitiri Dr Ngamije avuga ko mu gihe inkingo zizaba zije ku bwinshi ari ho hazava igisubizo, ariko kugeza ubu ngo nta na 10% by’abagomba gukingirwa barazibona.

    Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rubavu ari ho abantu bibasiwe cyane, imibare ikaba irimo kuzamuka mu buryo budasubira inyuma, ariko ahandi ngo byagiye bihindagurika.

    Dr Ngamije avuga ko abantu bose bafite uruhare rwo kugabanya imibare y’abandura Covid-19 ikava kuri 622 (yagaragaye kuri uyu wa mbere) ikongera gusubira ku bantu bari hagati ya 15 na 30 bandura ku munsi.

    Avuga ko umubyeyi n’abana, umukoresha n’abakozi be, umuyobozi n’abo ayobora bose bafite uruhare mu gutuma amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa mu gihe Leta itegereje ko inkingo ziza zikagera ku baturage ari nyinshi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi na we avuga ko abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bagomba kwita ku barwayi ba Covid-19 bari mu ngo kugira ngo batajya kwanduza abandi.


  • Aka gahigo ntikazasibangana mu mateka yIsi!… – #rwanda #RwOT

    Kuva Isi yaremwa, uko igenda itera imbere ni ko n'ibihugu bizana udushya dushingiye ku bwenge buhanitse bimaze kugeraho. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihugu 5 byageze ku gahigo katazibagirana mu mateka y'Isi ko kugera ku kwezi bikahashinga amabendera y'ibihungu byabo nk'ikimenyetso gikomeye kigaragaza aka gahigo.

    1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Mu mateka y'Isi ntibizibagirana ko Leta Zunze ubumwe za America ari cyo gihugu cyageze ku kwezi bwa Mbere. Mu 1969 abashakashatsi bakaba n'abahanga mu bijyanye n'isanzure b'aba- Nyamerika Armstrong, n'umupirote Buzz Aldrin ni bwo bageze ku kwezi.

    Babaye aba mbere bahakandagiye maze bahashinga ibendera rya America bagaragaza ko iki gihugu ari cyo cyesheje aka gahigo kuva Isi yabaho. Nyuma yaho baje kumurika icyogajuru Apollo 11 bifashishije.

    2. Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete


    Mu 1986, igihe u Burusiya bwari bukiri umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete nibwo iki gihugu kifashishije proton K mu kugera ku kwezi maze kiba igihugu cya Kabiri kihashinze ibendera nyuma y'abanyamerika.

    3. Japan


    Iki ni cyo gihugu cya gatatu cyageze ku kwezi muri Nzeri 2007. Bifashishije icyo bise 'Selene' cyangwa Kaguya mission. Icyo gihe babaye aba gatatu bageze ku kwezi bakahashyira ibendera ry'igihugu cyabo.

    4. India


    Abahinde bageze ku kwezi mu Ukwakira 2008. Bifashishije Chandrayaan 1 mission maze kuva Isi yaremwa baba aba kane bakandagiye ku kwezi bakahashinga ibendera.

    5. China


    Abashinwa bari mu bihugu byateye imbere ku isi muri tekinoloji nibo baheruka gushinga ibendera ryabo ku Kwezi. Babigezeho tariki 1 Ukuboza 2013. Bifashishije uburyo bise Change's 3 mission.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106797/aka-gahigo-ntikazasibangana-mu-mateka-yisi-menya-ibihugu-5-byageze-ku-kwezi-bikahasiga-iki-106797.html

  • Impeta ya miliyoni 400 niyo Riyad Mahrez yambitse umukunzi we amusaba ko bazabana #rwanda #RwOT

    Umunya-Algeria ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza, Riyad Mahrez yambitse umukunzi we, Taylor impeta ya fiancailles ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ni ukuvuga ibihumbi 400 by’amadorali.

    Taylor Ward wambitswe iyi mpeta akaba asanzwe ari umunyadeli, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa ndetse ahamya ko nta muntu wabikekaga, avuga ko atari we uzarota asazanye na Riyad Mahrez.

    Ati' nta muntu n’umwe watekerezaga ko twakora ibi bintu, sinjye uzabona dukomezanyije ndetse tukanasazana. Navuze ngo yego. Ndagukunda.'

    Iyi mpeta akaba yarayimwambitse ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere, aho umwe mu nshuti y’uyu mukinnyi yabwiye ikinyamakuru The Sun ko uyu mukobwa atari yiteze iyi mpeta y’agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadorali.

    Ati' Taylor ntabwo yari yiteze ibi. Riyad ni we wihitiyemo impeta , ahitamo iriya y’agatangaza.'

    Riayd agiye kubana na Taylor bamaranye amezi 16 bakundana, ni nyuma yo gutandukana n’umugore we Rita Johal bamaranye imyaka 6 aho babyaranye abana babiri b’abakobwa.

    Yamwambitse impeta igura ibihumbi 400 by’amadorali

    Riyad Mahrez na Taylor bamaze amezi 16 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impeta-ya-miliyoni-400-niyo-riyad-mahrez-yambitse-umukunzi-we-amusaba-ko-bazabana

  • Australia: Imbeba zatumye Gereza ifungwa #rwanda #RwOT

    Imbeba zateye Gereza mu ntara ya New South Wales ho muri Australia, zatumye abanyururu amagana n'amagana bahungishwa kugira ngo habanze hakuburwe neza, hatunganywe babone kongera kuhagaruka.

    Imfungwa 400 n'abakozi 200 muri Gereza ya Wellington bazimurirwa mu bindi bigo mu minsi iri imbere. Izo mbeba zarononnye byinshi cyane ku nyubako z'iyi Gereza birimo kuba zaraciye intsinga no kurya igisenge imbere muri gereza.

    Intara ya New South Wales yugarijwe n'ubwinshi bw'imbeba butari bwigere buboneka mu myaka mirongo. Ukwiyongera k'umusaruro w'ibishyimbo n'ibigori (intete) cyangwa se ibinyampeke muri rusange, kwatumye izo mbeba ziyongera ku bwinshi muri iyo ntara aho hashize amezi ziteje ibibazo cyane mu bahinzi n'aborozi.

    Abashinzwe amagereza muri iyo ntara nkuko BBC ibitangaza, bavuze ko ibikorwa muri iyo gereza bizagabanurwa mu gihe cy'amezi hafi ane bategereje ko ikuburwa, igasanwa hanyuma igakingirwa mu buryo nta mbeba zizongera kuyitera.

    Peter Severin, umukuru ushinzwe amagereza yagize ati: 'Imbeba zateye ikigo kandi ibyononekaye ni byinshi ku buryo tugomba kubanza kukivamo'.

    Ubwinshi bw'izi mbeba bwatewe n'iki?

    Ibinyamakuru byaho bivuga ko ibi byatangiye ku mpeshyi ya 2020 mu gihe c'iyimbura/isarura. byatewe n'ikirere cyagenze neza cyatumye imbeba zibyara bihurirana n'isarura aho imyaka yeze cyane bitewe nuko hari hashize igihe habaye imiriro yatwitse amashyamba n'imyaka myinshi.

    Mu gihe hari intete( ibishyimbo n'ibigori) byinshi byo kurya, ibindi bikoko nabyo byajyaga birya imbeba, ubu byaragabanutse bitewe n'uwo muriro uheruka kwaduka, imbeba zahise ziyongera ku bwinshi kuko ibi bikoko byajyaga bizirya byapfuye ibindi bigahunga.

    Mu gihe iyo ntara ya South Wales ariyo imbeba ziyongeyemo cyane gusumba ahandi, n'intara za Queensland , Victoria na South Australia nazo zakozweho n'ubwinshi bw'imbeba. Abahanga muri Australia bemeza ko hashobora kuba hari za miriyoni z'imbeba muri izo ntara.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/australia-imbeba-zatumye-gereza-ifungwa/

  • CAF yatangaje ingengabihe y'umwaka w'imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n'amakipe ane mu marushanwa yayo. #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, yamaze gutangaza gahunda y'uko imikino itegura izagenda mu mwaka utaha w'imikino wa 2021-2022, iyi ngengabihe yashyizwe hanze n'iyi mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

    Nkuko CAF yamaze kubitangaza amarushanwa itegura y'amakipe, ni ay'imikino ya Confederations Cup ndetse na Champions League izatangira mu kwezi kwa Nzeri 2021 izasozwe muri Gicurasi 2022.

    Nk'uko bigaragara imikino y'icyiciro cya mbere ku makipe azahatana muri CAF Champions League ndetse na Confederations biteganyijwe ko bazakina hagati ya 10-12 Nzeri 2021 ni mu gihe imikino yo kwishyura izakina hagati ya 17-19 Nzeri 2021.

    Imikino y'icyiciro cya kabiri mu guhatanira kujya mu matsinda, imikino ibanza izakinwa tariki ya 15-17 Ukwakira 2021 iyo kwishyura izabe hagati ya tariki ya 22-24 Ukwakira 2021.

    Imikino ibanziriza amatsinda yo iteganyijwe tariki ya 26-28 Ugushyingo 2021 ndetse iyo kwishyura yo izakinwe hagati ya tariki ya 3-5 Ukuboza 2021.

    Biteganyijwe ko imikino y'amatsinda kuri aya marushanwa izakinwa guhera ku itariki ya 11 na 13 Gashyantare 2021.

    CAF yanaboneyeho gutangaza ko amashyirahamwe atandukanye agomba gutangaza amazina y'amakipe azayahagararira bitarenze tariki ya 30 Kamena 2021 naho igikorwa cyo kwandikisha abakinnyi cyo giteganyijwe bitarenze tariki ya 15 Kanama 2021, aha kandi buri kipe ikazaba yemerewe kwandikisha abakinnyi 40 kuko umubare w'abasimbura wavuye ku bakinnyi batatu bagera kuri 5.

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru kandi yatangaje ko hari ibihugu 12 bigomba guhagararirwa n'amakipe abiri muri buri rushanwa, ni ukuvuga abiri mu marushanwa ya CAF Champions League ndetse n'abiri muri CAF Confederations Cup.

    Kugeza ubu amashyirahamwe azahagararirwa n'amakipe abiri muri buri cyiciro ni Algeria, Angola, RD Congo, Egypt, Guinea, Morocco, Nigeria, South Africa, Sudan, Tanzania, Tunisia ndetse na Zambia.

    Kugeza ubu mu Rwanda ntabwo haramenyekana amakipe azahagararira igihugu mu marushanwa yafurika, gusa aya makipe azamenyekana bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021 kuko nibwo imikino izasozwa ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

    The post CAF yatangaje ingengabihe y'umwaka w'imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n'amakipe ane mu marushanwa yayo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/caf-yatangaje-ingengabihe-yumwaka-wimikino-wa-2021-2022-inatangaza-ibihugu-bizahagararirwa-namakipe-ane-mu-marushanwa-yayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=caf-yatangaje-ingengabihe-yumwaka-wimikino-wa-2021-2022-inatangaza-ibihugu-bizahagararirwa-namakipe-ane-mu-marushanwa-yayo