Ni umukino wabaye Rayon Sports idafite umutoza mukuru nyuma yaho Guy Bukasa asezeye kuri iyi mirimo nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.
Nyuma yaho Rubavu ishyizwe muri Guma mu Karere, umukino wagombaga guhuza Rutsiro yakira Rayon Sports wahise usubikwa, nyuma FERWAFA yemeza ko umukino uzakinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 kuri sitade ya Bugesera.
Ku munota wa 15 gusa, Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu kuri Penariti, ikipe ya Rayon Sports yisanga ikina irwana no kwishyura, ariko ntibyayihira kuko igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rutsiro ku busa bwa Rayon Sports.Â
Mu gice cya 2 Rayon Sports itari ifite Luvumbu yaje ishaka kwishyura ariko Ndarusanze Jean Claude nabwo abakoma mu nkokora abatsinda igitego cya 2 ku munota wa 49, umukino unarangira nta mpinduka zibaye.
Kayiraga Jean Baptiste wari wahawe iyi kipe nyuma y’igenda rya Guy Bukasa, yagombaga gutoza iminiko 2 harimo n’uyu atsinzwe na Rutsiro FC. Rutsiro FC ihise iba iya 5 n’amanota 6, mu gihe Rayon Sports igiye ku mwanya wa 6 n’amanota 5 igomba kuzatsinda umukino wa Espoir FC kugira ngo nibura irebe ko yasoreza mu makipe 4 ya mbere, mu gihe APR yaba yatsinze Rutsiro.
Imikino 4 y’irushanwa imaze guhuza Rayon Sports na Rutsiro FC, Rutsiro imaze gutsinda 1 banganya 2 Rayon Sports nayo itsinda rimwe.
Niyonzima Alfred uzwi cyane ku izina rya Monster yakoze agashya ko gusimbuka imodoka yari iparitse. Nkuko amashusho ya Big Town Tv dukesha iyi nkuru abigaragaza, uyu musore usanzwe akora imyitozo ngororamubiri itandukanye yasimbutse imodoka ibintu avuga ko atari ubwa mbere abikoze kuko asanzwe asimbuka imodoka ndetse abantu benshi banabimuziho.
Monster yasimbutse imodoka
Monster kandi yavuze ko hari ibindi bintu byinshi akora harimo no kuba akora acting mu ma filimes atandukanye, agakorana n'abashinzwe umutekano w'abahanzi (bouncers) mu bitaramo n'ibindi.
Sajitha, yavuye mu rugo ijoro rimwe muri Gashyantare 2010, ahita yisangira umusore baturanye witwa Rahman, bahise babana mu ibanga rikomeye, kuko yagiye atavuze ababyeyi batanze amatangazo hose n'abapolisi bamushakishije hasi hejuru mu gihugu hose ariko biba iby'ubusa bageze aho barabireka.
Uyu mukobwa yabuse afite imyaka 18, waburiwe irengero mu mudugudu wa Ayalur muri Palakkad, mu myaka 11 ishize basanze atuye muri metero 500 uvuye mu rugo rw'ababyeyi be, amara imyaka 11 mu cyumba ari kumwe n'umugabo yakundaga byahebuje. Ikindi gitangaje ni uko uyu musore yari akiba mu nzu y'ababyeyi be babana mu nzu, nabo iyo myaka yose ntibamenye ko umusore wabo afite umukobwa mu cyumba cye.
Sajitha, umuryango we wari warahebye ibyiringiro byo kuzongera kumubona, yavumbuwe nyuma y'uko Alinchuvattil Rahman, ubu ufite imyaka 34, yafashe icyemezo cyo kwimuka kwa nyina bakajya gutura mu wundi mudugudu ni bwo abantu guhise babimenya.
Umukozi wa sitasiyo ya Polisi ya Nenmara, Deepa Kumar, yatangaje ko Sajitha na Rahman bagumanye umubano wabo kuko bari mu madini atandukanye kandi ko batinyaga ko hasubira inyuma mu rukundo rwabo. Ati: 'Inkuru yabo isa n'aho idasanzwe, ariko twasuye abashakanye kwa Rahman batubwira uko Sajitha yabayeho rwihishwa mu cyumba kimwe muri iyi myaka yose.'
Basheer wabanaga n'uwo musore mu nzu, yavuze ko Rahman ukora akazi ko gusiga amarangi mu mazu, yari afite icyumba cyihariye, akagumya gufunga, kandi ko atigeze yemera ko hagira umuntu n'umwe winjira aho aryama. Ababyeyi be, ni abamotari ba buri munsi, ntibakunze kumubabaza, ibye.
Muvandimwe Jean Marie Vianney, Myugariro ukina  w'Ikipe ya Police FC yateye ivi anambika impeta umukunzi we, Umwali Rurangwa Irène uzwi nka Soleil, nyuma yo kumwemerera ko azamubera umugore.
Ni ibirori byabaye ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, bibera muri The Manor Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Ubu inkuru igezweho ni ikiganiro Zari na Diamond bamaze igihe batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri, benda gutambutsa kuri Netflix South Africa kizaba kigaruka ku byo abantu bahishwe kuri ibi byamamare.
Urubuga rwa Netflix South Africa, rubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ruherutse gutangaza ko rugiye gutangiza ikiganiro 'Young Famous and African'(Ibyamamare bikiri bito by’Afurika), iki kiganiro kikazajya kigaruka k’ubuzima bwabo ndetse n’amabanga menshi ibi byamamare biba byarahishe.
Zari Hassan ni we wabanje gutigisa imbuga nkoranyambaga ateguza abantu ko agiye kuzagirana ikiganiro na Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro kizaba cyuzuye ukuri gusa.
Abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho post yanditseho iti'ndi umuhanga, umubyeyi, nyir’umukino, simbirwanira, ndi umuherwekazi.'
Iyi post ikaba yari herekejwe n’amagambo agira ati' yavukiye Uganda muri Mzansi. Ubu turimo gufata Netflix! Ndeba kuri Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro cya mbere muri Afurika kivuga ukuri, ni vuba cyane.'
Abantu bamushimiye cyane kuri iki kiganiro agiye gutambutsa, ariko byaje guhumira ku mirari ubwo na Diamond yatangazaga ko na we mu minsi mike azatanga ikiganiro cy’ukuri kuri uru rubuga rwa Netflix.
Post Diamond yashyize kuri Instagram ye mu rurimi rw’icyongereza, umuntu agerageje gushyira mu Kinyarwanda iragira iti' nkeka ko nkundana cyane, uburyo mfatamo umukunzi wanjye ni nk’aho ari umugore wanjye.'
Aya magambo yari yanditse na we mu ifoto ye, yaherekejwe n’andi agira ati' kuva Tandale kugera ku Isi hose⦠menya icyo bisaba kuba icyitegererezo muri Afurika n’Isi yose muri rusange na Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro cya mbere cy’ukuri muri Afurika, muzaba muri kumwe n’uwanyu umwe rukumbi, Simba, ntugomba kugicikwa.'
Ibi byahise bikurura ikiganiro mpaka kubabakurikiraaho bavuze ko urukundo rwabo rwari urwa mbere ndetse bari baberanye bityo ko babishatse bakiyunga bakongera bakibanira.
Zari na Diamond bagiye gutambutsa ikiganiro cyavugishije benshi
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko isukari nyinshi yangiza umubiri, itangira gukora iminota micye nyuma yo kuyinywa bikaba byageza ku masaha 5.
Iyo unyweye isukari nyinshi, itangira kugabanya vitamin C (vitamin y'ingenzi mu kongera ubudahangarwa) mu mubiri ndetse ishobora no kwangiza imiterere y'uturemangingo twitabazwa mu kurinda umubiri.
9. Kunywa itabi
Ingaruka zo kunywa itabi ni nyinshi, uretse kuba byagutera kanseri y'ibihaha, itabi rigabanya ubudahangarwa bw'umubiri.
Uburozi bwinshi buboneka mu itabi bugabanya ubudahangarwa bw'umubiri, bubuza uturemangingo turinda umubiri gukora ndetse no kwiyongera. Ibi byose nibyo bituma abanywi b'itabi bakunze kwibasirwa n'indwara z'ibihaha nk'umusonga, gukorora cyane ndetse na asima.
Ntawe byigeze bigora kubyumva kuko gihamya ihari! Kuva mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo umuraperi Rick Ross yatangiye kubenguka Hamisa wabyariye Diamond ndetse abigaragaza ubwo uyu mugore yashyiraga ifoto ye kuri Instagram maze Rick Ross akaba uwa mbere wayishyizeho igitekerezo.
Icyo gihe nta jambo rigaragara yavuze gusa kuri iyi Foto yashyizeho utu emoji dufite ibisobanuro bigaragaza urukundo. Bidateye kabiri mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka yareruye noneho atangira kumureshya bya nyabyo ndetse anamusaba kuzajya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bisa nko korosora uwabyukaga kuko Hamisa nawe yahise asamira hejuru icyifuzo cya Rick Ross.
Aba bombi ibiganiro byabo byaberaga ku mbuga nkoranyambaga kandi bikabonwa na buri wese. Hamisa Mobetto yabwiye Rick Ross ko yeteguye kujya kumureba ndetse ko n’ibikapu bipaye ntagisigaye. Byavugishije abatari bake bashimangira ko baba bombi bari mu rukundo kubera amagambo babwiranaga. Yewe hari naho Rick Ross yabwiye Hamisa ko ari uwe undi nawe arabyemera ndetse anamwerurira ko ari uwe gusa.
Rick Ross yakuruwe n’ikimero cya Hamisa arabigaragazaÂ
Kuri iyi nshuro abatari bake bahaga ikizere urukundo rw’aba bombi batunguwe nyuma y’uko hamenyekanye undi mukobwa w'uburanga w'umunyamideri bivugwa ko Rick Ross ari gutereta.
Uyu mukobwa yitwa Tommie Lee kaba ari umunyamideri n'umuraperi wamamaye mu kiganiro kitwa Love and Hip-Hop Atlanta. Iby’urukundo rwe na Rick Ross byatangiye kuvugwa ubwo bagaragaraga bari kumwe mu minsi itanu ishize mu kabyiniro gaherereye Miami.
Umunyamaideri Tommie bivugwa ko Rick Ross ari kureshyaÂ
Nyuma bagaragaye bari kumwe ibinyamakuru byinshi bikomeye ku Isi bigaruka ku myidagaduro byavuze ko uyu munyamideri ari mu rukundo na Rick Ross. Hagati ya Hamisa na Tommie ninde uregukana umutima wa Rick Ross? Ese ubundi uyu muraperi yaba areshya Hamisa Mobetto by'uburyarya cyangwa?
Uyu munyamideri akurikirwanywa n’abasaga miliyoni 4 kuri instagram
Ku rundi ruhande Tommie we yavuze ko nta rukundo arimo n'umuraperi Rick Ross ahubwo ko bahuzwa n'ubucuruzi. Ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse n'ibinyamakuru bikomeye nka TMZ bibigarukaho.Â
Ku rukuta rwa Instagram rwa TMZ hagaragaraho ubutumwa uyu mukobwa yanyujije kuri konti ye anyomoza amakuru y'uru rukundo avuga ko nta mukunzi afite kandi ahuzwa na Rick Ross n’akazi gusa. Ibi bishobora kuba amahire kuri Hamisa wabwiye Rick Ross ko ari uwe gusa mbese amwihariye.