Category: Uncategorized

  • Muri Gare ya Nyabugogo hazindukiye abantu benshi bashaka kujya mu Ntara (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwinshi bw’abantu bagaragaye muri gare ya Nyabugogo burangana n’ubw’abasanzwe bajya mu minsi mikuru isoza umwaka cyangwa mu gihe abanyeshuri baba bagana ku mashuri.

    Hari abavuga ko bashatse kugenda mbere y’uko gahunda ya “Guma mu Karere” itangira, bitewe n’uko imirimo bakora buri munsi ishingiye ku ngendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

    Mugabo Fulgence avuga ko yaranguraga inkweto akajya kuzicururiza mu Ntara, akaba abona ko ubucuruzi bwe bugiye guhagarara kubera gahunda ya “Guma mu Karere”.

    Mugabo yagize ati “Nsubiye iwacu i Rusizi ariko ndabona na byo bigoranye kuko imodoka zijyayo baratubwira ko ari amafaranga ibihumbi 10 uvuye i Kigali”.

    Abazindutse barimo uwitwa Murekeyisoni Petronille wahageze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akaba ajya mu Ruhango, yavuze ko afite icyizere ko aza kurara iwabo.

    Murekeyisoni yagize ati “Jyewe ndagerayo rwose kuko nazindutse kandi turimo guhabwa serivisi nziza, barimo kuduha amatike bakurikije uko twaje.”

    Umukozi w’Ikigo gitwara abantu Iburasirazuba cyitwa Stella, yavuze ko bitewe n’uko abagenzi ari benshi, hari impungenge z’uko bamwe batari burare batashye.

    Uyu mukozi wa Stella witwa Nadine yagize ati “Ntabwo abagenzi barangira uyu munsi, ni benshi, reba uriya murongo w’abajya i Rusizi imbere ya za Omega Express na Alfa, birarenze”.

    Ikigo Horizon Express gitwara abagenzi mu Majyepfo kivuga ko cyatumije imodoka zose ziri mu Ntara kugira ngo kibashe gutwara abantu barimo kubyigana muri gare ya Nyabugogo.

    Tuyishime Bosco ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri icyo kigo avuga ko imodoka zajyaga zihaguruka buri minota 30, ariko ubu bashyizeho uburyo ziri buhaguruke buri minota 15.

    Ibigo bitwara abagenzi bisaba inzego zibishinzwe kubongerera amasaha cyangwa undi munsi umwe kugira ngo bibashe gucyura abagenzi bose.

    N’ubwo abashinzwe umutekano n’urubyiruko rwiswe ‘Youth Volunteers’ barimo gusaba abantu guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19, ubwinshi bw’urujya n’uruza muri Nyabugogo ntabwo butuma ayo mabwiriza yubahirizwa.

    Reba mu mashusho (Video) uko byari byifashe:

  • Bugesera: RIB yakomeje gahunda yo kwakira ibirego by’abaturage ibasanze aho batuye – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda ikorwa na RIB, aho abakozi b’uru rwego bajya mu gace by’umwihariko akategereye Sitasiyo yarwo maze bakakira ibirego by’abaturage, bimwe bigakemurwa, ibindi bigahabwa umurongo ndetse hakabaho n’ibifungurirwa dosiye kugira ngo bitangire gukorwaho iperereza.

    Ni ibintu bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ahakirwa itsinda rito ry’abantu, maze inzego zose zifite aho zihurira n’umuturage zikaganirizwa ku ruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha ariko hibandwa cyane ku cyaha cyo gusambanya abana.

    Kuri uyu wa 22 Kamena 2021, ibi bikorwa byakomereje mu Murenge wa Juru, Akarere ka Bugesera aho abaturage baganirijwe, basobanurirwa ibyaha, uburyo bwo kubyirinda ndetse n’uko bashobora gutanga amakuru y’aho bikekwa.
    Abaturage bashimiye RIB, yafashe uwo mwanya ikabegera ndetse bayizeza kujya batangira amakuru ku gihe ku hakekwa icyaha.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Juru, Thamani Tryphine, ati “Ibi biganiro bibaye byiza cyane nko guhoterwa kw’abana si ubwa mbere mbyumvise ariko numvise ko bikomeje gufata indi ntera ku buryo ntatekerezaga. Ntahanye umukoro w’uko ikigiye gukurikiraho ari ugushyiramo imbaraga nyinshi mu kubirwanya no gutanga amakuru y’aho nkeka bishobora kuba.”

    Kabera Enock uhagarariye Abajyanama b’Ubuzima mu Murenge wa Juru, yavuze ko hari ibyo batari bazi byerekeranye n’ihohoterwa rikorerwa abana.

    Yagize ati “Agashya twabonyemo ni uko twamaze kumenya ko gusambanya abana bidahera ku kwinjiza igitsina mu kindi ahubwo ko hari ibindi bikorwa bibanza ariko nabyo bifatwa nko gusambanya abana.”

    “Igishya twamenye ni uko hari uburyo bwo gutanga amakuru n’ababyeyi b’abo bana cyangwa ababifitemo inyungu ntibabe bamenya n’uwayatanze. Twahawe telefone zitishyurwa umuntu yatangaho amakuru.”

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko ibikorwa nk’ibi n’ubwo byakomwe mu nkokora na Covid-19 ariko bizahoraho mu gukomeza kwegereza abaturage serivisi.

    Ati “Ni ukwegereza serivisi abaturage by’umwihariko abatuye kure ya sitasiyo kugira ngo babashe gutanga ibirego ku byaha runaka baba bakorewe.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi abayobozi b’ibanze b’aho tuba twagiye nabo bashishikarizwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha by’umwihariko ibyo gusambanya abana, gucuruza abantu, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.”

    Dr Murangira avuga ko mu buryo bw’umwihariko abayobozi b’inzego z’ibanze bahabwa umwihariko bakaganirizwa ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwa aho bayobora.

    Imibare ya RIB igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020 hakiriwe ibirego 183 ku cyaha cyo gusambanya umwana. Ni imibare RIB ivuga ko ikiri hejuru cyane ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye bw’inzego mu gukumira ibi byaha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Rurangirwa Fred, yavuze ko ibikorwa nk’ibi biba byateguwe na RIB, ari byiza kuko biza byunganira gahunda zisanzwe z’inzego z’ibanze zo guhashya ibyaha.

    Ati “Baje nyuma y’iminsi mike dutangije gahunda y’umudugudu utagira icyaha, aho twagiye tugaragariza abaturage ibyaha bikunze kugaragara mu midugudu yabo aho batuye, tugenda tujya inama n’uburyo byagabanyuka. Ni n’intambwe ishimishije kuko twagiye tugaragaza abagenda babigiramo uruhare cyangwa abakunze kubigaragaramo, abo twita ibihazi, abacuruza ibiyobyabwenge, abakekwa n’abajya bacuruza utubari mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

    Yakomeje avuga ko abaturage bamenye neza ko hari n’urundi rwego rufite inshingano zo kubarenganura mu gihe baba barenganye.

    Ati “Bemeye no kujya batanga amakuru ku hakekwa icyaha. Mpamya ko dufatanyije hari byinshi tuzageraho kandi ibyaha tubigabanye.”

    Gahunda ya RIB yo kwegereza serivisi abaturage, iherutse kubera mu Turere twa Rubavu na Musanze ndetse biteganyijwe ko izakomereza no mu bindi bice by’igihugu.

    Gakwaya Elade ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Bugesera yaganirije abaturage bo mu Murenge wa Juru

    Gitifu Rurangirwa Fred yavuze ko abaturage b’Umurenge wa Juru bishimye kuba RIB yabegereje serivisi

    Abaturage bahise banatanga ibirego bimwe RIB itangira kubikorera iperereza

    Abaturage bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umukozi wa RIB ku rwego rw’Igihugu ukorera mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, aganira n’aba baturage

    Ntirenganya yasabye abayobozi kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

    Imodoka za RIB zijyanwa hirya no hino mu turere abakozi b’uru rwego bakakira ibirego bimwe bigahita bitangira gukorerwa iperereza

  • Abofisiye 47 bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh bari kwigira ku bikorwa bya RDF (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aba basirikare bose uko ari 47 bari mu Rwanda kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Kamena 2021, biga muri iri shuri rya Bangladesh NDC, baturuka mu bihugu by’u Buhinde, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y’Epfo.

    Iri tsinda riyobowe na Maj Gen Ashraful Islam, ryasuye Ibiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, RDF, rigirana ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, wabagejeho ishusho rusange y’ibikorwa bya RDF.

    Maj Gen Ashraful Islam yavuze ko impamvu yo kuza kwigira ku Rwanda ari iterambere rukomeje kugeza ku baturage barwo ndetse n’irya RDF muri rusange.

    Yagize ati “Kandi twishimiye kwiga amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y’amateka mabi.”

    Aba basirikare ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse banasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bindi basuye harimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko, basobanurirwa imikorere y’imishinga ya RDF irimo nka Zigama CSS, Ubwisungane mu kwivuza, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe n’ibindi.

    Biteganyijwe ko mbere yo gusubira muri Bangladesh, bazasura ibigo bitandukanye bya Leta ndetse bagirane n’ibiganiro na bamwe mu bayobozi batandukanye.

    Itsinda ry’abasirikare bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh bagiranye ibiganiro na Lt Gen Jean Jacques Mupenzi

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ashyikiriza impano Maj Gen Ashraful Islam

  • Ishusho y’i Nyabugogo mbere y’umunsi w’iyubahirizwa rwa Guma mu Karere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ingendo hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zihagarara, isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo ikurwa saa Tatu z’ijoro ishyirwa saa Moya.

    Ibyo byatumye bamwe bava aho basanzwe bakorera kubera ko batazi igihe iyo gahunda yazarangirira, abari baragiye gusura inshuti n’abavandimwe nabo basubira aho basanzwe baba mbere y’uko izo ngamba zitangira kubahirizwa ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

    Mu bo IGIHE yasanze i Nyabugogo bategereje imodoka zibageza iyo bajya mu ngendo bita ko zabatunguye, basobanuye ko imodoka zari zabaye iyanga.

    Iradukunda Fabrice washakaga imodoka imugeza i Muhanga, yavuze ko yahageze mu masaha y’igitondo ariko kugeza saa Munani yari atarabona itike y’imodoka.

    Yagize ati “Naje mu gitondo ariko kugeza izi saha ntabwo ndabona itike, ndacyari ku murongo.”

    Uyu musore usanzwe akorera ubwubatsi muri Kigali ariko akenshi akajya asubira n’i Muhanga bya hato na hato, yahisemo kujyayo kugira ngo ingendo zitazafungwa akabura uko agera iwabo.

    Yakomeje ati “Biragoye cyane. Ubwo ngiye kuba nkora aka hariya wenda ingamba bafashe nizidohoka nzabona kugaruka. Gusa urumva ko noneho kamwe kazaba gapfuye.”

    Nsabimana Emmanuel waturukaga i Musanze yerekeza i Nyagatare, na we yatangaje ko yabonye atagumayo ingendo zihuza uturere zifunze.

    Yagize ati “Biturutse ku mpamvu z’akazi n’iz’izi ngamba zafashwe batubwira ko tugomba kuba mu karere kandi ntabasha kuba muri Musanze kubera ko nta mikoro mfite yo kubayo, ngomba kwerekeza mu rugo.”

    Uretse abafashe ingendo zibatunguye kubera ingamba nshya, hari n’abari bafite ingendo zisanzwe ziteguye bahuye n’ikibazo cy’imodoka nke, bakaba biriwe bategereje.

    Mukankaka Espérance wari ku murongo w’abategereje imodoka zerekeza i Nyagatare, yavuze ko we yari yageze i Kigali kwivuza ariko yageze muri gare saa Kumi n’ebyiri z’igitondo ashaka itike, bakamuha iya saa Cyenda.

    Yagize ati “Haje abagenzi benshi habamo ikibazo cyo kubura imodoka, mpabwa itike ya nyuma.”

    Umuyobozi w’Abakorerabushake bakangurira abagenzi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri Gare ya Nyabugogo, Semungerere Abdelaziz, yabwiye IGIHE ko kubera ubwinshi bw’abagenzi hari ibitubahirijwe uyu munsi.

    Yagize ati “Abagenzi babaye benshi ku gipimo cy’abo imodoka yari gutwara bituma guhana intera bitubahirizwa. Ku bijyanye no gutwara 50%, abagenzi babaye benshi n’imyanya iba mikeya ugereranyije n’abagenzi bari bakeneye kugenda bituma guhana intera bitubahirizwa neza.”

    -  Bashimye ingamba zashyizweho

    Nubwo bwose bamwe bari bakerejwe n’imodoka zabaye nke abandi batarabona itike ariko bafite icyizere ko bazibona, abagenzi bose bahurije ku kuba ingamba zashyizweho zikwiye.

    Iradukunda yagize ati “Twararengereye pe! Twaragiye turirara ngo Coronavirus yagabanutse nyamara twese si ko twirinda kimwe. Ku ruhande rwanjye nashima ubuyobozi kuko ni bwo butureberera ejo hacu hazaza. Bagumye kuturebera na none hapfa byinshi.”

    Mukankaka na we yunzemo ko ingamba zashyizweho zikwiye kuko imibare y’abandura icyorezo yari yaragabanutse, abantu bakirara bigatuma ubwandu bwongera gutumbagira.

    Basabye abaturarwanda kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima kugira ngo icyorezo gihagarare, bityo imirimo izakomeze nta nkomyi.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kigaruka kuri izo ngamba kuri uyu wa 22 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Guma mu Karere atari Guma mu rugo kuko ibikorwa bizakomeza, bityo ko abantu badakwiye kwihuta birukankira mu byaro.

    Ku mpungenge zo kuba hari abashobora kuva muri Kigali bagakwirakwiza icyorezo, Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko inzego z’ibanze zamaze kwitegura uko bazakirwa.

    Yagize ati “Inzego z’ibanze ubu tumaze gukorana inama […] y’uburyo bagomba kwitegura kubakira. Ubusanzwe uko tubigenza iyo habaye ikibazo nk’iki ngiki, iyo bageze mu cyaro basanga babiteguye ku buryo bamenyekanisha abavuye mu mujyi, noneho akenshi bene abo ngabo bakanapimwa kugira ngo bataza kujya mu baturage batazwi. Bakabimenyesha inzego z’ubuzima bakanakurikirana imibereho yabo, haramutse hagize ugaragaza ibimenyetso bakabimenyekanisha bakamufasha kugira ngo yipimishe.”

    Guma mu karere yashizweho nyuma y’iminsi mike ubwandu bwa Coronavirus bwongeye gutumbagira. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 21 Kamena 2021 yerekanye ko mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 622, hapfa batandatu, ntihakira n’umwe.

    Abagenzi bari benshi imodoka zabaye nke muri Gare ya Nyabugogo

    Abagenzi baganiriye na IGIHE batangaje ko banze ko Guma mu Karere ibasanga aho bakorera kuko batazi igihe izarangirira

    Abagenzi bategerezaga imodoka batonze imirongo hirindwa umubyigano kandi bakambara udupfukamunwa neza

    Bamwe bagendanye n’ibyo bararaho n’ibindi biryamirwa

    Benshi babyutse bazinga utwangushye bashaka kujya mu ntara kubera gahunda ya Guma mu Karere yashyizweho mu gukumira ubwiyongere bwa Coronavirus

    Saa Munani zageze hari abagenzi batarabona itike z’imodoka zibajyana mu ntara

    Ubwinshi bw’abagenzi bwatumye hari guhana intera byirengagizwa kugira ngo babashe kuva muri gare

  • Akoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwinshi, Umugabo wa Clarisse Karasira yifurije umugore we isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo Clarisse Karasira yagize isabukuru y'amavuko. Umugabo we, Sylvain Dejoie, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo meza yuzuyemo urukundo rwinshi adhimangira urwo akunda Clarisse. Ni nyuma yuko yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na Clarisse Karasira.

    Nyuma yuko Sylvain ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/akoresheje-amagambo-yuzuyemo-urukundo-rwinshi-umugabo-wa-clarisse-karasira-yifurije-umugore-we-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • #COVID19: Mu Rwanda abandi 4 bapfuye, abanduye bashya ni 861 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 56 na 42 n’abagabo babiri b’imyaka 67 na 52 i Kigali, bakaba bahise batuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 392.

    Abantu 247,402 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 315 bayihawe kuri uyu wa Kabiri.

    Imibare y’abandura ikomeje gutumbagira, by’umwihariko kuri uyu wa Kabiri bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe. Ni mu gihe mbere yaho ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 mu Rwanda hari habonetse abanduye bashya 622, ku Cyumweru hari habonetse abanduye bashya 296, ku wa Gatandatu hari habonetse 469, mbere yaho ku wa Gatanu hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

    Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana tariki 21 Kamena 2021, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo. Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri HANO.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Perezida wa Philippines yasabye ko abatemera gukingirwa Coronavirus bafungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Rodrigo Duterte akunze gutangaza udushya twinshi
    Perezida Rodrigo Duterte akunze gutangaza udushya twinshi

    Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo tariki 21 Kamena 2021, Perezida Duterte yagize ati “Urahitamo urukingo cyangwa se nkubone wafunzwe.”

    Ibyo Perezida Duterte yabivuze nyuma ya raporo zigaragaza ko ubwitabire bw’abaza kwikingiza Covid-19 kuri ‘sites’ zitandukanye mu murwa mukuru Manila bwari bukeya cyane.

    Ayo magambo Perezida Duterte yavuze, avuguruzanya cyane n’ay’abayobozi b’inzego z’ubuzima muri Philippines, kuko bavugaga ko iyo basaba abantu kuza kwikingiza Covid-19, ari ibintu bikorwa ku bushake bw’umuntu nta gahato.

    Duterte ati “Ntimunyumve nabi, hari icyorezo muri iki gihugu. Ni uko gusa numva mfite uburakari bukabije kubera Abanya-Philippines batumvira Guverinoma.”

    Kugeza ku itariki 20 Kamena 2021, abayobozi ba Philippines bari bamaze gukingira abantu bagera kuri miliyoni 2.1, uwo mubare rero ukaba ngo ari umubare muto cyane ugereranyije n’intego ya Guverinoma yo gukingira abantu Miliyoni 70 bitarenze uyu mwaka, muri iki gihugu gifite abaturage bagera kuri Miliyoni 110 .

    Perezida Duterte wakomeje kunengwa kubera ko yashyizeho ingamba zikomeye ku buryo bw’umurengera mu rwego rwo gukumira coronavirus, yakomeje guhagarara ku cyemezo cye cyo kutemerera amashuri kongera gufungura.


  • Minisitiri Habyarimana yagereranyije abacuruzi buriza ibiciro bitwaje Covid-19 n’abajura – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, yafatiwemo ingamba zitandukanye zo kwirinda Covid-19, zirimo no kuba mu masoko hagomba kujyamo 50% by’abantu bari basanzwe bayajyamo.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isobanura ko 50% ireba uruhande rw’abacururiza muri ayo masoko ndetse n’abaguzi baza kuyahahiramo. Uretse kubahiriza uyu mubare ariko abantu basabwa no gukomeza gukurikiza andi mabwiriza yo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no kwibuka gukaraba neza intoki.

    Ni nyuma y’uko amasoko kimwe n’ahandi hahurira abantu benshi nko mu nzu z’ubucuruzi ari hamwe mu hashobora kuba intandaro y’ubwiyongere bwinshi bwa Covid-19, biturutse ku bantu benshi bahahurira kandi baba baturutse hirya no hino.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Habyarimana yavuze ko ari ngombwa kuzahura ubukungu ariko ko hagomba no kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho utazayubahiriza akazahanwa.

    Ati “Kugira ngo duhuze izahura ry’ubukungu no kurwanya icyorezo, hari uruhare abacuruzi n’abantu bikorera bakwiye kugira muri iyi gahunda, ndabivuga mu rwego rw’ubucuruzi n’imibare ariko icyo ushoye nicyo usarura.”

    “Niba utita ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 urasarura gufunga ubucuruzi bwawe. Uko gukaraba, uko guhana intera, guhinduranya abantu bagakora kimwe cya kabiri ubyitayeho ni cyo gishoro gikomeye.”

    Minisitiri Habyarimana yasabye ko hashyirwaho abantu bihariye bo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akurikizwa mu masoko.

    Ati “Mu byerekeranye n’amasoko turasaba kugira ngo babashe gushyiraho abantu bakurikirana, uko bahana intera, uko bakaraba. Kuba umuntu yajya ahagera mu minsi ibiri biraruta kutahagera na gato, iki kintu abacuruzi n’abikorera bakwiye kucyumva.”

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni ukuzahura ubukungu rero twinjire muri iyo gahunda, abashinzwe ibigo nk’amasoko n’ahandi hahurira benshi badufashe kubishyira mu bikorwa. Aho kugira ngo duhagarike byose ikigo n’iduka ritabyubahiriza bizabe bihagaze kugira ngo abandi bakomeze.”

    Minisitiri Habyarimana kandi yagarutse ku kijyanye no kwishyurana mu ikoranabuhanga avuga ko nta kintu guverinoma itakoze ngo bikorwe ariko usanga hari abadohotse ku kubikoresha.

    Ati “Habayeho kudohoka mu bakoresha kwishyurana mu ikoranabuhanga kuko guverinoma yakoze ibishoboka kugira ngo umuntu ugiye kwishyura umucuruzi ye kumuca amafaranga yihariye, kimwe n’abashobora kwishyurana kuri telefoni ntibacibwe amafaranga y’ikirenga.”

    “Ibyo kuba twarabishyizeho tukanabishishikariza abantu ni ikintu gishobora kudufasha kudahanahana amafaranga. Hari uburyo bw’amakarita ku bafite amakonte turakangurira abantu bo ku masoko no mu maduka ko bakoresha kwishyura kuri telefoni.”

    Aburiza ibiciro ni abajura

    Hirya no hino byagaragaye ko iyo habayeho ingamba zikomeye nka guma mu rugo cyangwa mu karere, abacuruzi baba babonye umwanya mwiza wo kuriza ibiciro bavuga ko biba byabahenze.

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko abakora ibi bikorwa ari abajura baba bashaka kungukira ku bandi, kuko ingamba zifatwa ntaho ziba zibangamiye abatwara ibicuruzwa.

    Yagize ati “Buriya ni ubujura kuko muri gahunda yashyizweho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rurakomeza, nta na kimwe cyarutangiriye ntawe babwiye ngo atware ikamyo y’igice ni ukuvuga ngo ibicuruzwa yavanaga mu gace kamwe abijyana ahandi bizakomeza nk’uko bisanzwe.”

    Yakomeje agira ati “Nta mpinduka bifite mu rugendo rw’ibicuruzwa, byaba byiza ko tuzirikana ko ibiciro biriho bidashobora guhinduka kuko nta mpamvu yindi ihari.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze umunsi ku munsi igaragaza ko uhereye nko ku wa 11 Kamena ukageza ku wa 20 Kamena 2021, mu gihugu hose hari hamaze kuboneka ubwandu bw’abantu 3153.

    Ni mu gihe mu masaha 24 yari ashize ku wa 21 Kemena 2021, abantu batandatu barimo n’uruhinja bishwe na Coronavirus naho abayanduye baba 622.

    Amasoko yashyiriweho umwihariko mu guhangana n’ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus

  • Menya ibyiza n'ibibi ushobora kuba utazi byo kunywa inzoga||igipimo ntarengwa buri munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo tuvuga inzoga, tuba tuvuga ibinyobwa byose bisembuye, cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel, waragi, whisky, ikibuti, kanyanga, yewemuntu, umurahanyoni, umumanurajipo n'izindi. Izi zose zihurira ku kuba zirimo alukolo, zigatandukanira ku gipimo cya alukolo irimo uko ingana.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe inzira inzoga inyura ukimara kuyinywa kugeza isohotse mu mubiri wawe tunarebere hamwe igipimo udakwiye kurenza ku munsi bitewe n'ubwoko wanyoye ndetse tunarebere hamwe ingaruka zo kurenza icyo gipimo.

    Ese inzoga igera ite mu maraso? (Absorption).

    Iyo umaze kunywa inzoga, iyo igeze mu gifu 20% bya alukolo ibamo ariyo ethanol (soma etanolu); CH3CH2OH, bihita bijya mu maraso. Hanyuma 80% nibyo bijya mu maraso iyo inzoga igeze mu mara.

    Umwanya bitwara kugirango ikwirakwire mu maraso biterwa n'impamvu zikurikira:

    • Umuvuduko uri kunyweraho. Iyo ugotomera inzoga nayo yihutira kujya mu maraso kuruta unywa buhoro
    • Ubwinshi bw'inzoga wanyoye. Ntabwo nunywa icupa rimwe uzaba nk'uwanyoye igaziye.
    • Ingano ya alukolo iri mu nzoga. Urugero nunywa primus (5% alcohol) ntuzaba nk'uwanyoye Bond 7 (40% alcohol).
    • Kuba inzoga ifite cyangwa idafite gas. (CO2). Inzoga twita rufuro zirukanka mu maraso kuruta liqueur.
    • Kuba wariye cg utariye. Iyo wariye bituma alukolo nyinshi itagera mu bwonko ahubwo igasohoka. Niyo mpamvu kunywa unarya bigabanya kuba wasinda.
    • Kuba hari imiti uri kunywa. Imiti imwe yihutisha ikwira ry'inzoga, indi igatuma itinda gukwira mu maraso. Niyo mpamvu atari byiza kunywa inzoga uri ku miti.

    Ni gute alukolo ikwirakwizwa mu mubiri? (Distribution)

    Ubusanzwe alukolo iba mu nzoga yivanga byihuse n'amavuta cyangwa ibinure kuruta uko yivanga n'amazi (liposoluble). Niyo mpamvu feri ya mbere ya alukolo ari mu bwonko. Kuko mu mubiri w'umuntu nicyo gice kigizwe n'ibinure byinshi.
    Ni nayo mpamvu ingaruka mbi z'inzoga nyinshi uzibonera mu mikorere y'ubwonko:

    • Kudedemanga
    • Kutareba neza
    • Gucika intege mu ngingo
    • Guhubuka mu gufata imyanzuro bijyana no guseka ubusa kuri bamwe, umujinya ku bandi, kugurira nuwo utazi, n'ibindi..

    Itunganywa ite mbere yo gusohoka mu mubiri? (Metabolism).

    Alukolo yo mu nzoga, ethanol (CH3CH2OH); iyungururirwa mu mwijima.Iyo igeze mu mwijima, uyihinduramo acetaldehyde (soma asetalideyide); CH3CHO. Iyi ituma imitsi y'amaraso yaguka (dilatation) aribyo bitera kumva umunaniro, gucika intege no kuremera umutwe iyo wanyoye nyinshi. Tubizi nka hangover.

    Mbere yo gusohoka mu mubiri ya acetaldehyde nayo ihindukamo acetate (soma asetate),CH3COO-, imeze nka vinaigre, yo rero isohoka mu mubiri ku buryo bworoshye.

    Ni gute isohoka mu mubiri? (Excretion).

    Ethanol (alukolo yo mu nzoga) isohoka mu mubiri binyuze mu bihaha no mu mpyiko. Mu yandi magambo isohokera mu nkari, mu byuya, mu guhumeka (wongereho no gutura umubi). Uretse nka 8% bisohoka uko byakabaye, ubundi iyo unyoye ethanol mu mubiri hasohoka acetate.

    Ese inzoga hari icyo imaze?

    Tutitaye ku myizerere ya buri umwe muri twe, muri rusange kunywa inzoga itarengeje urugero bigirira umubiri akamaro.

    Ese inzoga itarengeje urugero ni ingana ite?

    Ubushakashatsi bwagaragajeko kunywa mu rugero ari ukutarenza hagati ya 12g na 14g za alukolo gusa mu Buyapani ho kugeza kuri 18g ku munsi biremewe. Hari n'ibihugu bivuga kutarenza 10g, gusa imibare yo hagati ya 12 na 14 niyo rusange ku isi yose.

    Ibi kugirango ubibare biroroshye.

    Twibukeko ireme bwite rya ethanol (alcool iba mu nzoga) ari 0.789g/ml.

    Biraboneka ko ukoze imibare uri busange ku munsi udakwiye kurenza hagati ya 9.5ml na 11ml za ethanol.

    Bivuze iki rero?

    Niba primus ifite 5% vol. Bivuzeko muri 100ml za primus harimo 5ml za ethanol.

    Nukora imibare urasanga udakwiye kurenza hagati ya 190ml na 220ml za primus ku munsi. Urabona ko na petit primus uba warengeje igipimo kuko igira 330ml.

    Urundi rugero ni V&A yo igira 20% vol. Ubwo muri 100ml zayo harimo 20ml za ethanol.

    Kuri yo rero ku munsi ntugomba kurenza hagati ya 47.5ml na 55ml.
    Twibutseko udakwiye kwitwaza ngo ntunywa buri munsi ngo maze aho uyinywereye urenze igipimo cy'umunsi. Oya. Ku munsi ntugomba kurenza kiriya gipimo waba unywa buri gihe cyangwa unywa gacye mu kwezi.

    Iyo ubikurikije rero dore ibyiza:

    • Kuko alukolo ituma umubiri ukora cholesterol (soma koresiterolu) nziza, kunywa mu rugero bigabanya ibyago byo kurwara umutima.
      Kunywa umaze cyangwa uri kurya byongerera umubiri ubudahangarwa bityo bigafasha kuramba.
    • Ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko kunywa mu rugero byongera imbaraga n'ubushake mu gukora imibonano.
      Kunywa ka divayi bigabanya 60% kuba warwara ibicurane.
      Kunywa mu rugero bituma ubwonko bwongera imbaraga bityo bigafasha mu kukurinda kwibagirwa.
    • Byoza impyiko bityo bigafasha kurwanya indwara yo kuzana utubuye mu mpyiko (calcul renale/gallstones).
      Bifasha mu kurwanya kuba warwara diyabete.
      Twongereho ko inzoga ihuza abantu, mu birori n'amakwe.
    • Inzoga ni imfura ikanyobwa n'imfura

    Kuko ibibi by'inzoga ari byo byinshi bitewe nuko inyobwa birenze ibyemewe, usanga ibi byiza byo kunywa mu rugero bipfukiranwa nuko tukarenza urugero maze ibibi bikaba aribyo bigaragara gusa.

    Ni ibihe bibi by'inzoga?
    Nubwo twabonyeko iyo zinyowe mu rugero ntacyo zangiza mu mubiri, iyo uyinyoye ukarenza igipimo cyemewe, igutera ibibazo haba mu mubiri no mu muryango.
    Ikindi kandi uko unywa cyane niko igipimo cya alukolo mu maraso kigenda cyiyongera bityo mu mubiri bikagaragara mu buryo bungana n'igipimo wanyoye aho biva ku kugaragaza ibyishimo bidasanzwe, kudatekereza neza, kugeza ubwo haza coma ndetse n'urupfu rwaza bitewe n'igipimo ufite mu maraso.

    Uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo
    Reka turebe mu mubiri ingaruka z'inzoga nyinshi kuko mu muryango no muri sosiyete muri rusange ingaruka zirigaragaza: imyiryane, gusesagura, impanuka, urugomo, …

    Ku bwonko

    Kunywa inzoga nyinshi bituma:

    — Unanirwa gufata imyanzuro

    — Ugira ikibazo cyo kureba neza

    — Kudedemanga

    — Ikibazo cyo mu ngingo: gususumira

    Ku mutima

    — Kubyimbagana k'umutima

    — Umuvuduko udasanzwe w'amaraso

    — Guteragura k'umutima ku buryo budasanzwe

    — Gutera k'umutima inshuro nyinshi k'umunota

    Ku gifu

    — Bitera kubyimba inda ( kuzana nyakubahwa)

    — Bitera kuruka kuko iyo inzoga ibaye nyinshi ihinduka uburozi

    — Bitera ibibazo mu gifu

    — Bishobora kugutera kanseri y'igifu

    Ku mwijima

    — Nkuko twabibonye, Kunywa nyinshi bitobagura umwijima:

    — Zitera kubyimba k'umwijima (hepatite)

    — Zitera kanseri y'umwijima

    — Iyo kanseri ituma iyo ukomeretse amaraso adakama

    — Kutabasha kuyungurura amaraso ngo zivanemo imyanda na mikorobe

    — Kurwara diyabete

    Ku myororokere

    — Inzoga nyinshi zituma ucika intege mu gukora imibonano

    — Umwana uvutse ku basinzi nta bwenge buhagije agira (si kuri bose)

    — Kubabara cyane uri mu mihango

    — Kutiyobora mu bijyanye n'imibonano, bishobora gutuma uryamana nuwo ubonye wese utanikingiye

    — Imihango iza uko yiboneye, igihe wayiteganyaga ntibe ariho iza

    — Kuba watwitira inyuma y'umura (ectopic pregnancy)

    Source : https://yegob.rw/menya-ibyiza-nibibi-ushobora-kuba-utazi-byo-kunywa-inzogaigipimo-ntarengwa-buri-munsi/