Category: Uncategorized

  • Idamange yasabiwe kuburanishirizwa mu muhezo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Kemena 2021 nibwo urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda rwasubukuwe nyuma y’uko ku wa 15 Kamena 2021 rwari rwasubitswe nyuma y’uko uyu mugore avuze ko agiye koga ariko urukiko rukamutegereza rukamubura.

    Iburanisha ryatangiye ahagana saa Tatu. Ubushinjacyaha butangira busaba umwanya kugira ngo bugire icyifuzo bugeza ku Nteko iburanisha mbere y’uko urubanza rutangira.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rwa Idamange ruburanishirizwa mu muhezo rubishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imiterere y’ibyaha Idamange aregwa.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kuburanisha Idamange mu ruhame byamubera urubuga rwo gukomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse.

    Buti “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”

    Bwasabye ko ku nyungu za rubanda Idamange yaburanishirizwa mu muhezo. Buti “Ku nyungu z’umutekano no kunyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

    Uruhande rwa Idamange ntirubikozwa

    Idamange Iryamugwiza Yvonne ahawe umwanya ngo avuge ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, yavuze ko bidashoboka ko yaburanishirizwa mu muhezo kuko ngo ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu ruhame.

    Ati “Kugira ngo urukiko rumpamagare mu ruhame runabigaragaze mu nyandiko ningera mu rukiko umushinjacyaha asabe ko mburanishwa mu muhezo ntabwo bibaho. Cyane cyane ko ibyaha muvuga ko nakoze bigaragara ko nabikoze mu ruhame kandi mwandeze mu ruhame. Ntabwo numva uburyo uyu munsi najya kuburana bakamburanishiriza mu muhezo.Ntabwo njye nakwemera kuburanishirizwa mu muhezo.”

    Abunganizi ba Idamange bahawe umwanya bavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kinyuranyije n’amategeko ngo kuko kuba urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo bifatwaho icyemezo n’urukiko.

    Abunganira Idamange bakomeje bavuga ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kitarimo ubunyamwuga ngo kuko cyaje gitunguranye.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yongeye guhabwa umwanya avuga nta bunyamwuga buke buri mu busabe bwabo ngo kuko iki cyifuzo cy’uko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo bagishyize mu ikoranabuhanga ry’urukiko ku wa 21 Kamena 2021.

    Ibi bisobanuro by’ubushinjacyaha ntibyakiriwe neza n’abunganira Idamange bavuze ko n’ubundi iki gihe ubushinjacyaha bwabishyiriyemo bwari bwatinze, bavuga ko kwemera icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bishobora gutera ingaruka z’uko urubanza ruburanishwa mu buryo butandukanye n’uko rukwiye kuburanishwa.

    Nyuma yo kumva impande zombi Inteko Iburanisha yafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo ifate umwanzuro kuri iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha.

    Inkuru irambuye irabageraho mukanya….


  • Perezida Kagame yerekanye ibyitezwe ku Bufaransa nyuma y’uruzinduko rwa Macron – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Ihuriro rya ‘Qatar Economic Forum’, ryagarutse ku ngingo zitandukanye, ziganisha ku miterere y’ubuyobozi mu bihe bizakurikira icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku ‘mbabazi’ Perezida Macron yasabiye mu ruzindiko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda rwatangiye kuwa 27 Gicurasi uyu mwaka.

    Muri urwo ruzindiko rw’amateka, Perezida Macron ‘yemeye uruhare’ igihugu cye cyagize mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gihe yaragize ati “Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.”

    Perezida Kagame yavuze ko muri rusange uruzindiko rwa Macron mu Rwanda rutari rugamije gusaba imbabazi gusa, ahubwo ko rwari rugamije “Kugaragaza ukuri” ku mateka yabaye mu Rwanda.

    Yagize ati “Ibi byari ingenzi cyane bitari ukubera gusa imbabazi, ahubwo kubera [kugaragaza] ukuri kw’ibyabaye. Ku ruhande rw’ukuri, kwemera uru ruhare byari ingenzi cyane.”

    Perezida Kagame yasobanuye ko impamvu kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside byari ingenzi cyane, ari uko bizarushaho kwemeza abantu ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, bityo bigaca intege abagifite umugambi wo kuyihakana no kuyipfobya.

    Yagize ati “Byari ingirakamaro kuko mu myaka yashize, twabonye ubwiyongere bwo guhakana no gupfobya Jenoside. Imvugo zitandukanye [kuri Jenoside] zaradutse, ubona ko zigamije kurema andi mateka. U Bufaransa bwabigizemo uruhar, ntekerezo kuba Macron yaremeye uruhare rw’u Bufaransa bifasha mu kugenzura ibi bikorwa bibi tumaze imyaka tubona.”

    Perezida Kagame yavuze ko uko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uzarushaho gutera imbere, bijyanye n’uku kuri kwagiye hanze, “twakwitega kubona ubufatanye” mu nzego zitandukanye, ashimangira ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubaka umubano mwiza n’u Bufaransa aganisha impande zombi ku iterambere.

    Ati “Twiteze kubona ishoramari rihuriweho mu ngeri z’ingenzi z’iterambere ry’u Rwanda kandi birangira bigiriye inyungu n’u Bufaransa. Ubufatanye ni ingenzi cyane, turashaka kubwubakiraho tugasiga aya mateka mabi yacu inyuma hanyuma tukareba imbere. Ibyo ni byo u Rwanda ruhanze amaso.”

    Perezida Kagame yagarutse ku zindi ngingo zirimo ishoramari, avuga ko “Afurika ikeneye umutekano” kugira ngo abashoramari bagire icyizere cyo kuzana umutungo wabo muri Afurika.

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika azafasha mu kuzamura umusaruro w’ubucuruzi imbere mu bihugu bya Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko uruzindiko rwa Perezida Macron w’u Bufaransa mu Rwanda rwashimangiye ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Dr Ngamije yavuze ku bushobozi bwo kwita ku barwaye Covid-19 na virusi nshya yayo yabonetse – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu yafatiwemo imyanzuro irimo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zirimo amasaha abantu badakwiye kurenza bataragera mu ngo zabo ndetse no guhagarika ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’izihuza uturere.

    Muri rusange mu byemezo bikomeye byayifatiwemo harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri z’ijoro.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko kugeza ubu nko mu Mujyi wa Kigali hari inyubako zihuriramo abantu benshi nka CHICK, MIC mu isoko ndetse no mu mavuriro yaba ayigenga ndetse n’akorana na leta hagiye hagaragara abantu benshi banduye Covid-19.

    Minisitiri Dr Ngamije yabwiye RBA ko Guverinoma yahisemo kubaganya amasaha y’ingendo igamije no kugabanya urujya n’uruza mu masaha y’umugoroba kuko aribwo akenshi usanga abantu bakora ibikorwa birimo ubusabane haba mu miryango n’ahandi, bityo bigatuma habaho kwanduzanya Covid-19.

    Ati “Ingamba zafashwe ni uko Covid-19 yandura kubera ko abantu bari mu rujya n’uruza, abanduye bakanduza abandi kubera ko bose baba badohotse ku mabwiriza yo kwirinda, icyemezo cyo kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu ruhagarare hakiri kare ni uko amasaha ya nimugoroba aribwo wasangaga bavuye mu kazi bafite aho bahitira hatandukanye, ahazwi n’ahatazwi, bakajya mu busabane butandukanye bigatuma habaho kwanduzanya.”

    Ese hari ubushobozi bwo kwita ku barwayi ba Covid-19?

    Kuva ku wa 4 Kamena 2021, imibare y’abandura Covid-19, yiyongera ubutitsa, ibi kandi bikajyana n’umubare w’abarembeye mu Bitaro ndetse n’ibigo byagenewe kwita ku barwayi b’iki cyorezo. Umubare w’abarwayi n’abarembye kandi ujyana n’abahitanwa n’iki cyorezo kuko kuva icyo gihe bariyongereye bikabije.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze umunsi ku munsi igaragaza ko uhereye nko ku wa 11 Kamena ukageza ku wa 20 Kamena 2021, mu gihugu hose hari hamaze kuboneka ubwandu bw’abantu 3153.

    Ni mu gihe mu masaha 24 yari ashize ku wa 21 Kemena 2021, abantu batandatu barimo n’uruhinja bishwe na Coronavirus naho abacyanduye baba 622.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kubera ubwiyongere budasanzwe bw’abarwayi bashya ba COVID-19, ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyamaze gutegurwa kugira ngo cyongere kwakira abarwayi b’icyo cyorezo kuko ibitaro bya Nyarugenge bisanzwe bibakira bigiye kuzura.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kugeza ubu ibijyanye n’ubushobozi bwo kwita ku barwayi bwongerewe baba abavurirwa mu ngo zabo, abajyanwa mu Bitaro by’Uturere ndetse n’abajyanwa mu bigo byabugenewe birimo Kanyinya, Gatenga na Nyarugenge.

    Ati “Umuntu yavuga ko ubushobozi twari dusanganywe mu kwita ku banduye Covid-19, twagerageje no kubwongera ku buryo mu bitaro byose ufite ikibazo yakwitabaza ibitaro bimwegereye ahereye ku kigo nderabuzima kikaba cyamwohereza ku bitaro by’akarere, hari ibyumba biteganyijwe byo kwakira abantu bafite ibimenyetso bikaze cyangwa bidasanzwe bya Covid-19.”

    Yakomeje avuga ko uretse ibi bigo bisanzwe bizwi mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bihari kandi byahawe abaganga bihariye bashinzwe kwita ku barwayi ba Covid-19.

    Mu Burasirazuba, mu Bitaro bya Kibungo kirahari, I Kinihira na Ruhengeri mu Majyaruguru, mu bitaro bya Karongi mu Burengerazuba ndetse no mu bitaro bya CHUB n’ibya Kagbayi mu Ntara y’Amajyepfo.

    Minisitiri Dr Ngamije ati “Ku buryo twumva abafite ibimenyetso bidasanzwe, guhumeka nabi, gucika intege bere kuguma mu ngo zabo bajye ku bigo nderabuzima bibohereze ku bitaro twiteguye kubakira.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko abarwayi navuga barembye cyane bakunda gukenera umwuka n’imiti, hari imiti dusanzwe dutanga ku bantu barwaye Covid-19, iyo miti iri mu bitaro byose by’igihugu, umwuka nawo turawutanga iyo bibaye ngombwa tukaba turimo no kongera ubushobozi bwo kuwukora ku buryo twabasha guhangana n’ubwiyongere bw’abarwayi.”

    Hari abavuye hanze basanganywe virusi nshya

    Mu bihugu bitandukanye byo ku Isi nk’u Bwongereza, u Buhinde n’ahandi hagiye hagaragara ubwoko bushya bwa Virus ya Covid-19, ni virusi yandura mu buryo bukomeye ugereranyije n’isanzwe ndetse n’uburyo bwo kwicamo abantu buba butandukanye.

    Mu minsi ishize, muri Uganda hagaragaye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta Plus, ikaba ari nayo ntandaro y’uko icyo gihugu kiri kubona imibare iri hejuru y’abandura.

    Abahanga bagaragaza ko ari virusi ikwirakwira mu buryo bwikubye inshuro enye ugereranyine n’iya mbere yaturutse Wuhan mu Bushinwa. Ikindi kandi iyi virusi yica abantu vuba mu buryo bwikubye inshuro ebyiri.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mu Rwanda hakomeje gufatwa ibipimo kugira ngo hagenzurwe niba nta bwoko bwayo bushya buri mu gihugu ndetse kugeza ubu abamaze kubugaragaraho bagiye bafatirwa ku Kibuga cy’Indege.

    Ati “Bake cyane twabonye bafite ubu bwoko bushya bwa Coronavirus ni abavuye hanze kandi tubapimira ku kibuga cy’indege ku buryo butigeze bukwirakwira mu baturage.”

    Yakomeje agira ati “Hari ibipimo turimo gufata muri iyi minsi kugira ngo turebe niba hari ubwoko bushya bwo mu Buhinde, bwa Coronavirus Delta, niba bwaba bwarageze mu gihugu, ariko kugeza ubu nta bimenyetso biratwereka ko bwaba buhari.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko abantu bakwiye kwirinda cyane kuko uburyo iyi virusi yihinduranya bikomeye cyane ndetse bishoboka ko hazaza n’ubundi bwoko bushya.

    Minisitiri Dr Ngamije Daniel yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwo kwita ku barwayi ba Covid-19

  • Guma mu Karere itumye Nyabugogo ikubita iruzura kubera abashaka kujya mu Ntara #rwanda #RwOT

    Ntibyari bisanzwe ko mu minsi isanzwe abantu bangana gutya bazindukira muri Gare ya Nyabugogo bajya gutega imodoka ubundi bisanzwe biba mu bihe by’iminsi mikuru ubwo abantu benshi baba basanga imiryango yabo ngo bajye kuyisangira mu bice byo mu Ntara.

    Mu minsi yashize ubwo hafatwaga ingamba za Guma mu rugo cya guma mu Karere/mu Mujyi wa Kigali, hari benshi bahitaga berecyeza mu bice by’Intara barimo ababaga basanzwe bafite imirimo yabaga yahagaritswe.

    Hari kandi n’abavuga ko basanzwe bafite imirimo bakora muri Kigali bagataha mu Ntara ku buryo gufunga ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali bibangamira akazi kabo.

    Muri aba bari gutega imodoka ziberecyeza mu bice by’Intara, barimo abari baje gusura imiryango yabo mu Mujyi wa Kigali bakaba banze ko gahunda ya Guma mu Karere/mu Mujyi wa Kigali ibasanga muri Kigali bakazabura uko bataha.

    Hari kandi n’abavuga ko basanzwe bataha muri Kigali ariko bakajya gushakishiriza imibereho mu bice by’Intara, bakavuga ko kuba bafunze ingendo zihuza Kigali n’Uturere bikomye mu nkokora akazi kabo bakaba bahisemo kujya kuba bari mu miryango yabo mu Ntara kuko ubuzima bw’i Kigali buhenze.

    Mugabo Fulgence uvuga ko asanzwe arangura inkweto akajya kuzicururiza mu Ntara, akaba abona ko ubucuruzi bwe bugiye guhagarara kubera gahunda ya Guma mu Karere.

    Yagize ati “Nsubiye iwacu i Rusizi ariko ndabona na byo bigoranye kuko imodoka zijyayo baratubwira ko ari amafaranga ibihumbi 10 uvuye i Kigali.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Guma-mu-Karere-itumye-Nyabugogo-ikubita-iruzura-kubera-abashaka-kujya-mu-Ntara

  • Habimana Sosthène na Kirasa Alain bagizwe abatoza b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 03 kugera tariki 18 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Dar Bahir muri Ethiopia, hategerejwe irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), uyu mwaka hakazifashishwa abatarengeje imyaka 23.

    Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain ni bo bashobora gutoza Amavubi U-23
    Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain ni bo bashobora gutoza Amavubi U-23

    Mu nama ya Komite Nyobozi ya Ferwafa iheruka guterana, bamaze gushyiraho abatoza bazaba bayoboye iyi kipe, barimo Habimana Sosthène uzaba ari umutoza mukuru, akazaba yungirijwe na Kirasa Alain basanzwe banakora mu Mavbi makuru nk’abatoza bungirije Mashami Vincent.

    Abandi batoza bazaba bafatanya na Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain, ni Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba APR FC, hakaza ndetse kandi na Mugisha Ndoli usanzwe amenyerewe mu makipe y’abato ya APR Fc ndetse n’Intare, mu gihe Mwambari Serge azaba ari Fitness Coach.

    Kugeza ubu FERWAFA ntiratangaza ku mugaragaro gahunda y’iyi kipe y’igihugu, abazayitoza ndetse ngo hanatangazwe urutonde rw’abakinnyi n’igihe bagomba gutangirira imyitozo


  • Muri Gare ya Nyabugogo hazindukiye abantu benshi bashaka kujya mu Ntara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwinshi bw’abantu bagaragaye muri gare ya Nyabugogo burangana n’ubw’abasanzwe bajya mu minsi mikuru isoza umwaka cyangwa mu gihe abanyeshuri baba bagana ku mashuri.

    Hari abavuga ko bashatse kugenda mbere y’uko gahunda ya “Guma mu Karere” itangira, bitewe n’uko imirimo bakora buri munsi ishingiye ku ngendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

    Mugabo Fulgence avuga ko yaranguraga inkweto akajya kuzicururiza mu Ntara, akaba abona ko ubucuruzi bwe bugiye guhagarara kubera gahunda ya “Guma mu Karere”.

    Mugabo yagize ati “Nsubiye iwacu i Rusizi ariko ndabona na byo bigoranye kuko imodoka zijyayo baratubwira ko ari amafaranga ibihumbi 10 uvuye i Kigali”.

    Abazindutse barimo uwitwa Murekeyisoni Petronille wahageze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akaba ajya mu Ruhango, yavuze ko afite icyizere ko aza kurara iwabo.

    Murekeyisoni yagize ati “Jyewe ndagerayo rwose kuko nazindutse kandi turimo guhabwa serivisi nziza, barimo kuduha amatike bakurikije uko twaje.”

    Umukozi w’Ikigo gitwara abantu Iburasirazuba cyitwa Stella, yavuze ko bitewe n’uko abagenzi ari benshi, hari impungenge z’uko bamwe batari burare batashye.

    Uyu mukozi wa Stella witwa Nadine yagize ati “Ntabwo abagenzi barangira uyu munsi, ni benshi, reba uriya murongo w’abajya i Rusizi imbere ya za Omega Express na Alfa, birarenze”.

    Ikigo Horizon Express gitwara abagenzi mu Majyepfo kivuga ko cyatumije imodoka zose ziri mu Ntara kugira ngo kibashe gutwara abantu barimo kubyigana muri gare ya Nyabugogo.

    Tuyishime Bosco ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri icyo kigo avuga ko imodoka zajyaga zihaguruka buri minota 30, ariko ubu bashyizeho uburyo ziri buhaguruke buri minota 15.

    Ibigo bitwara abagenzi bisaba inzego zibishinzwe kubongerera amasaha cyangwa undi munsi umwe kugira ngo bibashe gucyura abagenzi bose.

    N’ubwo abashinzwe umutekano n’urubyiruko rwiswe ‘Youth Volunteers’ barimo gusaba abantu guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19, ubwinshi bw’urujya n’uruza muri Nyabugogo ntabwo butuma ayo mabwiriza yubahirizwa.

  • Ingo zahinduwe utubari na zo ziraza gufungwa – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ingo zahinduwe utubare ziza gufungwa
    Minisitiri Gatabazi avuga ko ingo zahinduwe utubare ziza gufungwa

    Ibyo Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu Kiganiro we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, cyibanze ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021, ifatirwamo ingamba nshya zo gukomeza guhangana na Covid-19.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abakora utubari mu ngo zabo bitwaza ko zo zitafungwa, ariko ngo na zo ziraza gufungwa.

    Yagize ati “Hari abantu bakora utubari mu ngo zabo bitwaje ko tutazifunga, izo na zo turaza kuzifunga. Ndibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko ibyo bagomba kubikurikirana, abahanwa bagahanwa kuko barenga ku mabwiriza aba yarashyizweho yo kwirinda Covid-19”.

    Arongera ati “Abakora isubiracyaha, ni ukuvuga wa wundi ufungira inshuro imwe, ukamufungira kabiri ndetse na gatatu agakomeza gufungura, turateganya ko twajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 izarangirira. Ubundi twabafungiraga ukwezi kumwe ariko nyuma y’amezi nk’atatu ukabona yongeye gukora ya makosa, ntabwo tuzakomeza gukina muri ubwo buryo, tuzajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 izarangirira kandi ntabwo nzi ngo izahagaragara ryari”.

    Akomeza asaba abayoboziu mu nzego z’ibanze ndetse na Polisi kubyumva, abasubira mu cyaha ko bagoma guhanwa mu buryo bwihanukiriye.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko imibare y’abandura irimo kuzamuka cyane ari yo mpamvu izo ngamba zifatwa, kandi ngo iyo zubahirijwe imibare ihita igabanuka.

    Ati “Bigaragara ko abantu badohotse ku kwirinda bibwira ko icyorezo kigenda kirangira, kwiyongera kw’abandura byatangiye ku ya 4 Kamena 2021. Covid-19 yandura vuba, ariko iyo twubahirije amabwiriza yose ku murongo imibare ihita igabanuka bitarenze ibyumweru bitatu, buri wese rero afite uruhare mu gutuma ibintu bihinduka tugasubira mu buzima bwiza”.

    Minisitiri Ngamije akomeza yibutsa abantu kureka kwirara n’ubwo baba barahawe doze zombi z’urukingo rwa Covid-19, kuko ngo gukingirwa bituma bataremba ariko bashobora kwndura kandi bakanduza abandi virusi y’icyo cyorezo.


  • Idamange yasabiwe kuburanishwa mu muhezo ngo kuko mu ruhame ashobora gukomeza kwamamaza ibitekerezo bye #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwatanze iki cyifuzo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwasubukuraga urubanza ruregwamo Idamange.

    Ubwo uru rubanza rwasubukurwaga uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite icyifuzo bwifuza kugeza ku rukiko, buhita bumenyesha inteko iburanisha uru rubanza ko kuba Idamange yaburanishirizwa mu ruhame byamuha umwanya wo gukomeza kwamaza ibitekerezo bye bibi.

    Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati 'Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.'

    Umushinjacyaha yakomeje agira ati 'Ku nyungu z’umutekano no kunyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.'

    Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha no guteza imvururu muri rubanda bikekwa ko biri mu bigize ibiganiro yakoraga kuri YouTube, mu iburanisha riheruka yabuze ku ikoranabuhanga ubwo yabwiraga Urukiko ko agiye kwitunganya rugategereza rukamubura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-yasabiwe-kuburanishwa-mu-muhezo-ngo-kuko-mu-ruhame-ashobora-gukomeza-kwamamaza-ibitekerezo-bye

  • AMAFOTO : Ihere ijisho uburanga n’ikimero bitagereranywa by’umukobwa ugiye kurushinga na Patient Bizimana #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Karamira Uwera Gentille wamaze no kuba umugore wa Patient Bizimana bamaze gusezerana mu mategeko, bombi baranzwe mu rusengero ku cyumweru tariki 20 Kamena nk’abagiye kurushinga.

    Ni muhango wabereye mu rusengero Patient Bizimana asanzwe asengeramo rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro.

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bageze mu mwanya wo kwerekana abazashyingiranwa bakavuga couple imwe imwe bakerekana ifoto yabo, ni bwo buryo Patient Bizimana na Gentille berekanywemo.

    AMAFOTO YA GENTILLE

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ihere-ijisho-uburanga-n-ikimero-bitagereranywa-by-umukobwa-ugiye-kurushinga-na-Patient-Bizimana