Category: Uncategorized

  • Zambia: Umunyamakuru yahagaritse gusoma amakuru kuri televiziyo, yivugira iby’uko atarahembwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kabinda Kalimina
    Kabinda Kalimina

    Nyuma yo kwitsa umwuka gato, bwana Kalimina yaratangiye ati “Nkorera itangazamukuru mwa bantu mwe. Turi ibiremwamuntu. Tugomba guhembwa”.

    Kugira ngo yumvikanishe ko atari ikibazo yihariye ahubwo agisangiye na bagenzi be bakorana kuri KBN TV, yongeyeho ati “Tumaze igihe tudahembwa”.

    Kennedy K Mambwe, Umuyobozi wa ‘KBN TV, abinyujije ku rubuga rwa ‘Facebook’ rw’iyo Televiziyo yanenze ibyo bikorwa bya Kalimina.

    Mambwe yavuze ko uwo munyamakuru witwa Kalimina ngo yari yasinze. Yagize ati “Twe nka ‘KBN TV, twamaganye imyitwarire y’ubusinzi yagaragaye muri ‘video’ yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe n’umwe mu banyamakuru bacu badakora ku buryo buhoraho (part-time) mu gihe yari agiye kuvuga ingingo z’ingenzi z’amakuru”.

    Uwo muyobozi yakomeje ashima imikorere myiza ubundi isanzwe iranga abakozi b’iyo Televiziyo, kuko ngo bafite impano ndetse n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru, ibyo ngo bikaba ari byo byabaranze guhera mu myaka ibiri ishize.

    Yavuze ko Televiziyo ya ‘KBN TV’ yashyizeho uburyo bwiza ndetse n’inzira abakozi bayo banyuzamo ibibazo byabo.

    Ati “Ku bw’ibyo rero, imyitwarire Kalimina yaraye agaragaje, ntisanzwe kandi ntihura n’abo turi bo twe nka Televiziyo”.

    Mambwe yavuze ko ubu harimo gukorwa iperereza ryo kumenya ukuntu uwo munyamakuru wari wasinze yagiye kuri televiziyo, kandi hari ibihano byo mu buryo bw’imyitwarire bizafatirwa uwo ari we wese waba yarabigizemo uruhari.

    Ku rubuga rwa ‘Facebook’, Kalimina mu kugaragaza ishingiro ry’ibyo yakoze, yagize ati “Yego rwose, narabikoze kuri Televiziyo bigaragara, kuko kuba abanyamakuru benshi batinya kuvuga, ntibisobanuye ko batagomba kuvuga”.

  • Nyuma yo gushyamirana na RITCO, Bruce Melodie yifashishije imodoka yayo muri Katapila iganisha mu rukundo rwo mu gitanda #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie mashusho y’indirimbo ye Katapila yari itegerejwe na benshi, yifashishije imodoka ya RITCO yigeze kumusaba ibisobanuro kubera ko yayivuze mu ndirimbo batabyumvikanye.

    Muri Nyakanga 2020, Bruce Molodie yasohoye indirimbo ‘Saa Moya’ yakunzwe na benshi, hari aho yageraga akaririmba ngo “Sinkubipa ndagukereza nka RITCO izamuka Shyorongi”.

    Ibi ntibyakiriwe neza n’iyi sosiyete itwara abagenzi ndetse baza kugirana ibiganiro n’uyu muhanzi n’ubwo aho byarangiye impande zombi zumvikanye ndetse zemeranya ko zazakorana mu minsi iri imbere.

    Nyuma y’iminsi ateguza abantu indirimbo avuga ko izaba ari iy’impeshyi, Bruce Melodie yasohoye indirimbo ‘Katapila’.

    Uyu muhanzi umenyereweho gukora indirimbo benshi bita ibishegu, n’ubundi iyi ndirimbo iraganisha ku rukundo rwo mu gitanda.

    Hari aho uyu muhanzi avuga ngo “utumye mfata konjie, telefoni reka nshyiremo akadege.” Hari n’ahandi agira ati “utumye mfata icumbi kandi mfite akavumo kanjye, banza umfashe aka gakoti.”

    Muri iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi, niho Bruce Melodie yahise agaragariza ko yatangiye gukorana na RITCO kuko mu mashusho yayo hagaragaramo imodoka yayo.

    Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo Katapila

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-gushyamirana-na-ritco-bruce-melodie-yifashishije-imodoka-yayo-muri-katapila-iganisha-mu-rukundo-rwo-mu-gitanda

  • Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura. #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kamena 2021 nibwo hasozwaga imikino ya nyuma yo mu matsinda atandukanye ku makipe yitabiriye imikino ya Euro 2021 ikomeje kubera mu bihugu bitandukanye ndetse rutahizamu wa Portugal yongera kubakaa amateka.

    Mu mikino yaraye ibaye mu itsinda rya Gatanu, ikipe y'igihugu ya Esipanye yatsinze ikipe ya Slovakia ibitego 5 ku busa, muri iri tsinda kandi ikipe y'igihugu ya Suwede yatsinze Polonye ibitego 3 kuri 2.

    Mu itsinda rya gatandatu ho habayemo kunganya kw'amakipe yose yakinnye, aha twavuga nka Portugal yanganyije n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ibitego bibiri kuri bibiri, ni Portugal yatsindiwe na Cristiano Ronaldo, ku ruhande rw'u Bufaransa yo yatsindiwe na Karim Benzema ibitego byombi.

    Gutsinda ibitego bibiri muri uyu mukino ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo byatumye yuzuza ibitego 109 mu mikino 178 akaba yashyizeho agahigo gashya ko kuba ari we mukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mikino mike, aha yakuyeho agahigo kari gafitwe na Ali Daei wabigezeho mu mikino 149.

    Nyuma y'aamkipe 16 yamaze kubona itike yo gukomeza muri 1/8 cy'irangiza dore uko amakipe azahura:

    Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021

    Pays de Galles vs Denmark (18:00)
    U Butaliyani vs Autriche (21:00)

    Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021:

    U Buholandi vs Repubulika ya Tchèque (18:00)
    U Bubiligi vs Portugal (21:00)

    Ku wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021

    Croatia vs Espagne (18:00)
    U Bufaransa vs u Busuwisi (21:00)

    Ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021

    U Bwongereza vs u Budage (18:00)
    Suède vs Ukraine (21:00)

    The post Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cristiano-yongeye-kwandika-amateka-mu-mikino-ya-euro-ubwo-yafashaga-portugal-kugera-muri-1-8-uko-amakipe-azahura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cristiano-yongeye-kwandika-amateka-mu-mikino-ya-euro-ubwo-yafashaga-portugal-kugera-muri-1-8-uko-amakipe-azahura

  • Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri n
    Abanyeshuri n’abarezi bo muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze basobanurirwa amateka ya Jenoside by’umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri

    Batangaza ibyo bahereye ku bantu bamaze iminsi bumvikana mu biganiro binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, bahakana Jenoside cyangwa abayivuga bitandukanye n’ukuri nyako. Abakora ibyo bikorwa bafata nk’ibigayitse, hakaba harimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mushinzimana Bernard ukuriye Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze yagize ati “Mu bihe bitambutse, twagiye twumva abataye umurongo nyakuri w’amateka yacu, bari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bakayagoreka atari uko bayobewe ukuri nyako, dore ko benshi ari n’injijuke harimo n’izacitse ku icumu rya Jenoside”.

    Ati “Nta rwego runaka dukwiye kuba twishingikiriza ko tubarizwamo, cyangwa ko duhagarariye ngo dupfobye amateka yacu. Uwaba abikora ku bw’inyungu ze cyangwa iz’abandi bagamije ko dusubira mu manga, tubafata nk’abasenya indangagaciro z’Abanyarwanda, akaba ariyo mpamvu tubaha ubutumwa bubasaba kureka gutana. Nibave ku izima, dutahirize umugozi umwe mu kubaka igihugu cyacu”.

    Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu biciwe mu cyahoze ari Cour d
    Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri bahashyize indabo mu rwego rwo kubunamira

    Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, mu biganiro bigaruka ku mateka abanyeshuri n’abarezi bayo bagejejweho na Nzabonimana Emmanuel, umuhuzabikorwa wa CNLG mu turere twa Musanze na Burera, yibanze ku kubereka ukuntu za Kaminuza zo mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zakoreshejwe mu gucurirwamo imigambi yo koreka igihugu mu mateka mabi.

    Ibyo ngo byagizwemo uruhare na bamwe mu rubyiruko rwazigagamo na bamwe mu bari abarezi babo, bemeye gutakaza ubunyabwenge n’ubunararibonye bari bafite, Jenoside iba babirebera kandi banayigiramo uruhare.

    Twizerimana Clement, umuyobozi ukuriye ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, ahamya ko nyuma y’imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubu hari icyizere cy’uko baba abanyeshuri biga muri kaminuza n’abarezi, barushaho kubaka imibanire y’abanyarwanda izira amacakubiri binyuze mu bushakashatsi bakora.

    Twizerimana yabasabye ko mu bushakashatsi bakora burushaho kwibanda ku mateka y
    Twizerimana yabasabye ko mu bushakashatsi bakora burushaho kwibanda ku mateka y’igihugu

    Yagize ati “Za Kaminuza ziba zirimo abantu bize, bakora ubushakashatsi, bushingiye ku bintu byinshi, birimo n’amateka kuri Jenoside zindi zagiye zibaho ku isi. Igishimishije ni uko iyo duhuriye hamwe gutya, twibukiranya na bo umwihariko w’amateka y’igihugu cyacu, n’ukuntu umugambi wo kurimbura Abatutsi wagiye ucurirwa no muri za Kaminuza. Aho abantu bitwaga ko bize ariko bakagira ubumenyi butagira ubumuntu, ari bo bagize uruhare mu kucyoreka”.

    Ati “Urubyiruko ruri kuminuza ubu n’abarezi babo, icyizere dufite kuri bo, cyubakiye ku kuba baramaze kwiyumvamo ko icyo bashyize imbere, ari ukurushaho kubaka ubumwe n’imibanire izira umwiryane n’amacakubiri bituma bagendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyo tubasaba ni ugukomeza kongera ingufu mu gukora ubushakashatsi busigasira kwa kuri kw’amateka y’u Rwanda, kugira ngo dukomeze tugamburuza abakomeje kugaragara bacuruza ibinyoma”.

    Ku ruhande rw’umuyobozi w’iyi Kaminuza Dr Leoprd Hakizimana, asanga iterambere ritashoboka mu gihe abantu baba bimitse ingengabitekerezo ya Jenoside. Kwibuka Jenoside akaba ari umwanya mwiza wo kugira ngo urubyiruko rusobanurirwe ukuri kw’amateka, bityo bibafashe kubaka ubudasa n’indangagaciro z’abanyarwanda.

    Abanyeshuri n’abarezi bo muri Kaminuza ya Kigali, banagejejweho ubuhamya bw’ukuntu abari bahungiye mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri bahizeye ubutabera, bahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakajyanwa kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe ahaje kubakwa urwibutso rwa Muhoza. Aha hombi bahashyize indabo mu rwego rwo kunamira no kuzirikana ubugome bw’indengakamere bw’abakoze Jenoside.

    Mu kunamira inzirakarengane z
    Mu kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside bashyize indabo ku mva iri mu rwibutso rwa Muhoza

    Abitabiriye uyu muhango umubyeyi witwa Nyirahabimana Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wo mu Murenge wa Muhoza, bamushyikirije amafaranga ibihumbi 100 mu rwego rwo kumwunganira mu mibereho.


  • APR FC iri mu masaha yo kwitonda! Ishobora gu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 5 tariki 25 Kamena 2021 shampiyona y’icyiciro cya mbere iragera ku musozo ku makipe 8 ashaka igikombe cya shampiyona. Ni imikino igomba kubera isaha imwe kugira ngo bigende neza ku makipe 2 ashaka igikombe cya shampiyona yaba APR FC ndetse na As Kigali.

    APR FC ni yo iri mu mwanya mwiza wo kwegukana igikombe cya shampiyona, aho iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 16 izigamye ibitego 14, irusha ibitego 4 As Kigali banganya amanota.


    As Kigali niyo ihanganye na APR FC 

    APR FC ntiratakaza umukino uyu mwaka aho yanganyije gusa na As Kigali banahanganiye igikombe. Ku munsi wa nyuma wa shampiyona, As Kigali izahura na Police FC, APR FC ihure na Rutsiro FC bazaba bakinnye bwa mbere mu mateka y’aya makipe mu mikino ya Shampiyona.

    APR FC imaze gukina imikino 3 ya Gicuti na Rutsiro gusa yose irangira mu buryo bugoranye, kuko umukino wa mbere APR FC yatsinze Rutsiro igitego 1 ku busa, umukino wa 2 banganya 0-0 umukino wa 3 wabaye tariki 22 Mata ubera kuri sitade Amahoro i Remera, APR FC itsinda Rutsiro igitego 1 ku busa cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ku munota wa 32.


    APR FC ntakosa 

    Bisengimana Justin si ubwa mbere yaba abangamiye APR FC kuko na 2019 yagize uruhare mu ibura ry’igikombe Kuri APR FC kuko yayitsinze ibitego 3-2 agitoza Sunrise FC. APR FC itakaje umukino wa Rutsiro FC cyangwa bakanganya, yabura igikombe cya Shampiyona, ndetse ikanabura itike ya CAF Champions League, n’agahigo ka Adil kagashyirwaho umutemeri baramutse batsinzwe.


    Rutsiro iherutse kwisasira Rayon Sports 

    APR FC vs Rutsiro FC ni umukino APR FC ihabwa amahirwe yo gutsinda ariko ushobora  kugira umwaka imfabusa kuri iyi kipe mu gihe As Kigali yatsinda Police FC, APR FC ntibone amanota atatu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106900/apr-fc-iri-mu-masaha-yo-kwitonda-ishobora-gutakaza-igikombe-ikisanga-muri-confederation-na-106900.html

  • ‘Katapilla’ ya Bruce Melodie yari itegerejwe… – #rwanda #RwOT

    Hari hashize iminsi itandatu indirimbo ‘Katapilla’ ya Bruce Melodie yamamazwa ndetse bikaba byari biteganyijwe ko ijya hanze uyu munsi kuwa Kane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo yagiye hanze. Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba yabwiye InyaRwanda.com ko uyu muhanzi atari kuboneka ku murongo wa telefone kuko barangije akazi muri iki gitondo yirinda kugira byinshi avuga kuri iyi ndirimbo icyakora avuga ko bifuza ko yakwakirwa neza.

    Yagize ati 'Iyo umuntu asohoye indirimbo icyo aba ayitezeho ni kimwe, icyo umuntu aba ayitezeho ni uko indirimbo yakirwa neza ni cyo kintu umuntu aba yifuza'. Mu minsi ishize ubwo Bruce Melodie yateguzaga abafana be indirimbo nshya, yavuze ko ari we muhanzi uryoshya impeshya bityo abasaba kumutoranyirizamo indirimbo imwe muri eshatu yababwiye amazina, maze iyo batoye akaba ariyo aheraho. Benshi bahurije kuri ‘Katapilla’, Bruce Melodie yubaha amahitamo yabo aba ariyo aheraho asohora.

    Ndayisaba Lee [iburyo] umujyanama wa Bruce Melodie

    Tariki 2 Kamena 2021 ni bwo Bruce Melodie yari yavuze ko mu gihe Album itararangira afite indirimbo 3 ziri tayari zirimo ‘Katapilla’, ‘Jioni’ na ‘Ndagatora’ maze asaba abakunzi be guhitamo iyo abanza gushyira hanze. Yaranditse ati “Mu gihe album itararangira kandi iyi summer ikeneye Anthem, mfite indirimbo eshatu ziri tayari mwihitiremo iyo tubanza; Jioni, Ndagatora na Caterpillar, twagiye”.

    Bruce Melodie uherutse guhamiriza InyaRwanda.com ko ari we muhanzi uryoshya impeshyi, muri iyi ndirimbo ye nshya ‘Katapilla’ aba avuga uko inkumi yamutwaye uruhu n'uruhande ku buryo imusanga mu kazi agasaba abo bari kumwe umunota umwe bagahita bigendera bakagirana ibihe byiza iby’akazi akabyibagirwa agakuraho na telefone akagasubiraho bukeye bwaho.

    Lee Ndayisaba yavuze ko ‘Katapilla’ ari yo ndirimbo abafana ba Bruce Melodie batoye cyane ari nayo mpamvu ariyo bahereyeho bashyira hanze. Mu isaha imwe ishize igiye hanze ubwo twakoraga iyi nkuru imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 14.

    Bruce Melodie ahamya ko ari we muhanzi uryoshya impeshyi

    REBA HANO INDIRIMBO KATAPILLA YA BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106897/katapilla-ya-bruce-melodie-yari-itegerejwe-na-benshi-yamaze-kugera-hanze-video-106897.html

  • Bugesera: Abamotari n’abanyonzi bari mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baratanga ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Baratanga ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Kadafi Aimable, ngo bategura gutangiza ubwo bukangurambaga, bategekereje abafatanyabikorwa babafasha gutanga ubwo butamwa bukagera ku bantu benshi kandi vuba.

    Ni muri urwo rwego bahisemo gukorana n’abatwara abantu n’ibintu ku magare na moto (Abamotari n’Abanyonzi), kuko mu kazi kabo ka buri munsi ngo bahura n’abantu benshi kandi na bo ubwabo bitewe n’uko akazi kabo gakorwa, usanga bakenera ubwirinzi cyane kugira ngo batandura icyorezo cya Covid-19.

    Kadafi Aimable yagize ati “Abamotari n’abanyonzi ni abantu bahura n’abantu benshi ku buryo batanga ubutumwa kuri abo bahura na bo. Ikindi kuriya baheka abantu, ubona ko baba begeranye cyane, bisaba ko na bo bibutswa kugira ubwirinzi kuri bo no ku bagenzi batwara”.

    Ni igikorwa cyatangiye ku ya 23 Kamena 2021, ariko gikomeza kuko ubu ngo abo bamotari n’Abanyonzi baza kujya mu tundi dusantere dutandukanye tw’aho mu Murenge wa Gashora batagezemo ejo, bagendana n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, bagenda batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Kadafi Aimable (uri ku igare), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Kadafi Aimable (uri ku igare), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora

    N’ubwo icyiciro cy’abamotari n’abanyonzi ari cyo cyabaye icya mbere mu kwitabira ubwo bukangurambaga, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora ngo bwatekereje no gukorana n’ibindi byiciro birimo abikorera (PSF) ndetse n’amadini n’amatorero kuko na bo bahura n’abantu benshi ku buryo bafasha mu gutanga ubutumwa ku babagana.

    Kadafi ati “Turategura uko tuzakorana n’abafatanyabikorwa bo mu cyiciro cy’abikorera, ni ukuvuga abacuruzi, kuko abaturage bacu bahahira mu maduka yabo, bagire ubwirinzi kugira ngo banafashe umuturage ubagana kwirinda. Niba umukiriya yinjiye mu iduka, akomeze kwirinda akurikije uko asanze umucururuzi yirinze, n’ibindi bisabwa nko gukaraba intoki neza mbere yo kwinjira mu iduka, kwinjira umwe umwe kugira ngo bategerana cyane mu iduka, ibyo byose abacuruzi bakabikurikirana”.

    Umwe mu bamotari bari muri ubwo bukangurambaga, Nkeramugaba Wellars, ubarizwa muri Koperative Cotamobu-Ubufatanye ukorera muri Santere ya Ramiro, mu Kagiri ka Ramiro mu Murenge wa Gashora, yavuze ko bavuganye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora, bakumva ko na bo bakwiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Twavuganye n’umurenge, twemeza ko tugiye kuzenguruka mu dusantere dutandukanye two mu Murenge wa Gashora twibutsa abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19, twabwiraga abacuruzi ibyo basabwa gukora n’uko bagomba kwirinda. Ni ibintu bidahenze cyane kuko aho twazengurutse hose ntihari kurenza litiro imwe ya Lisansi, kandi umuntu akaba atanze umusanzu we. Twe turirinda uko bishoboka, ubu mfite umuti wo gutera muri ‘kasike’ n’uwo gukoraba mu ntoki, kandi n’aho duhagaze tuba twambaye agapfukamunwa n’ubwo hatabura abateshuka ariko turibukiranya”.

    Twizerimana Damien, we ni Umuyonzi, atwara abantu n’ibintu ku igare, ako kazi ubu ngo akamazemo imyaka itandatu akorera aho muri Sentere ya Ramiro mu Murenge wa Gashora, avuga ko yagiye mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 kugira ngo atange urugero rw’uko na we yirinda bityo n’abandi barebereho.

    Ati “Uko twakoze ubukangurambaga, twagendaga turi ku murongo duhanye intera nibura ya metero ebyiri, twambaye udupfukamunwa neza, kugira ngo dutange n’urugero ku batureba. Natwe abanyonzi turirinda mu kazi kacu, ngira umuti nkarabya umukiriya mbere yo kumutwara, njyewe umuntu utambaye agapfukamunwa sinshobora kumutwara ku igare ryanjye, kandi kuko ndi mu bayobozi b’Abanyonzi bakorera kuri ako gasantere ka Ramiro, ubwo mpita mbuza n’abandi banyonzi kumutwara kandi bakabyumva kuko ni ngombwa kwirinda”.

    Abayobora amadini n’amatorero na bo basabwa kujya bibutsa abayoboke babo ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, ndetse ko n’ingamba zo kucyirinda zigomba kubahirizwa aho umuntu ari hose. Muri urwo rwego ngo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora burategura kujya bujya mu nsengero bugasaba umwanya wo gutanga ubutumwa bujyanye no kwirinda Covid-19.

  • Nyaruguru: Bifuza kongererwa serivisi yo kubyaza muri Poste de Santé – #rwanda #RwOT

    Iyo Poste de Santé yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo, iherutse gutahwa ku mugaragaro ihita itangira gutanga serivisi z’ubuvuzi.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Runyombyi, Mugisha Liliane, yabwiye IGIHE ko kuri Poste de Santé ya Nteko batanga serivisi z’ubuvuzi z’ibanze zirimo gusuzuma abarwayi, gukingira abana, kuboneza urubyaro, gupima abagore batwite n’izindi.

    Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabavomo bavuga ko bishimiye ko batazongera gukora urugendo rurerure bagiye kwivuza.

    Mwunguzi Félecien ati “Mbere twajyaga kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Runyombyi tugakora urugendo rw’amasaha nk’atatu kugira ngo tuhagere. Ubu turishimye kuko dusigaye twivuriza hafi.”

    Sebareme Anastase na we avuga ko kuba bahawe Poste de Santé bibaruhuye ikiguzi cy’amafaranga batangaga bagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima.

    Ati “Kujya i Runyombyi byatugoraga kuko umurwayi twamuhekaga mu ngombyi tukagenda nk’amasaha atatu. Uwategaga moto yishyuraga ibihumbi bitandatu kugenda no kugaruka. Turishimye kuko tuzajya twivuriza hafi turuhutse imvune twagiraga n’ayo mafaranga twatangaga.”

    By’umwihariko bifuza aho abagore babyarira

    Abaturage bo mu Kagari ka Nteko baganiriye na IGIHE bifuza ko Poste de Santé yabo yakongerwamo serivisi y’aho abagore babyarira (Maternité) kuko iyo hari umugore ufashwe n’inda nijoro bibagora kumugeza ku kigo nderabuzima akaba yabyarira mu nzira.

    Sebareme Anastase ati “Ikintu kitugoye twifuza ko badufasha ni ukuduha serivisi yo kubyaza kuko iyo umubyeyi afashwe n’inda kugera i Runyombyi biratugora akaba yabyarira mu nzira cyangwa agahura n’ibibazo.”

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Runyombyi, Mugisha Liliane, yavuze ko iki cyifuzo gifite ishingiro kuko byafasha ababyeyi.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyifuzo cy’abo baturage bacyakiriye kandi babiganira n’inzego bireba kugira ngo bishyirwe mu bikorwa kuko mu Rwanda imiyoborere ishingira ku byifuzo by’abaturage.

    Ati “Nk’uko mubizi imiyoborere y’igihugu cyacu ishingiye ku muturage, ibyifuzo by’abaturage rero ni byo dushingiraho iyo dukora. Icyifuzo cyabo twaracyumvise kandi gifite agaciro; icyo dukora ubu ni ukubiganira n’inzego bireba ndetse kugira ngo hajye ‘Materinité’ bisaba ko twagura n’inyubako, ibyo na byo bikazitabwaho mu gutegura igenamigambi ku buryo abo baturage bazasubizwa.”

    Gashema yasabye abaturage gukomeza gutanga neza umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bivuze bitabagoye kandi serivisi bahabwa kwa muganga zikomeze kuba nziza.

    Poste de Santé bagerejwe yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo mu Kagari ka Nteko

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyifuzo cy’abo baturage bacyakiriye kandi bazabiganira n’inzego bireba kugira ngo bishyirwe mu bikorwa

    Poste de Santé bagerejwe yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo yatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi

    [email protected]


  • Kayonza: Ahahoze ibiro by’Akagari hahindutse indiri y’amabandi – #rwanda #RwOT

    Iyi nyubako iherereye mu Mujyi wa Kayonza, yasambuwe n’imvura yaguye mu mpera za 2018, kuva icyo gihe ibiro by’Akagari byimuriwe mu yindi nyubako.
    Ibi byatumye hahinduka igihuku ku buryo bamwe mu rubyiruko bahanywera ibiyobyabwenge cyangwa abajura bakaba ari ho bihisha nk’uko abaturage babivuga.

    Umwe yagize ati “Izi ndabyo zitajya zikatwa zituma hihisha abajura ku mugoroba; ushobora kuhanyura umuntu akakwambura isakoshi akahirukira ukamubura, hashize imyaka myinshi hasambutse ariko ubuyobozi ntabwo bwigeze bushaka gusana iyi nzu.”

    Undi muturage yavuze ko muri iyi nzu hirirwa urubyiruko rwinshi bakeka ko banahanywera urumogi. Ati “Njye kumugoroba mpabona urubyiruko rwinshi rw’abasore rushobora no kuba ruhanywera ibiyobyabwenge nta wamenya, icyo twasaba ubuyobozi ni uko bavugurura iyi nzu hakongera kuba heza ibigunda bakabikuraho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yabwiye IGIHE ko kuva aka Kagari kasamburwa n’umuyaga bahise bakimurira ahahoze hakorera Akarere ka Kayonza, avuga ko imirimo yo kubaka ibiro by’Akagari gashya izakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga.

    Yagize ati “Kari mu two tugiye kubaka, kazubakwa bundi bushya guhera hasi, ingengo y’imari yari itaraboneka ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kazubakwa.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibijyanye no kuhasukura bagiye kuhitaho kugeza igihe imirimo yo kubaka ibiro by’Akagari gashya izatangirira mu ngengo y’imari izatangira muri Nyakanga 2021.

    Imyaka ibaye itatu ahari ibiro by’Akagari hasambuwe n’imvura

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko buteganya kubaka iyi nzu bundi bushya mu ngengo y’imari y’umwaka utaha

  • Rubavu: Bashyamiraniye mu irimbi bapfa imva zabaye nke (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya makimbirane yabaye ku wa Gatatu ahagana saa saba z’umugoroba, ubwo iyi miryango yari yagiye gushyingura yasanze hasigaye imva imwe kandi yose yari yishyuye imva mbere y’igihe.

    Mu gihe bari bakirimo gushyamirana, ni bwo haje undi muntu wishwe na Covid-19, ashyingurwa muri ya mva yari isigaye, bituma imiryango itangira gushaka ubundi buryo bwo gushyingura.

    Iragaba Fidele wari waje gushyingura umubyeyi we, yavuze ko koperative ya Ihumure rya Rubavu yagize uburangare bukomeye mu kugena uburyo abantu bashyingurwa.

    Ati “Biragaragara ko iyi koperative ifite abakozi bake, ariko hari n’ikibazo cy’abantu bari kwitaba Imana ari benshi bigaragara ko muri iki cyumweru biyongereye…ntabwo twashyinguye umubyeyi wacu mu cyubahiro kugeza ubu, urabona ko abenshi bigendeye.”

    Museveni Calvin na we wari waje gushyingura, yavuze ko bishyuye imva yo gushyinguramo umukecuru wabo ariko bagasanga aho bari bushyingura hari gushyingurwa undi.

    Ati “Naje gushyingura umukecuru wanjye kandi hano wishyura mbere. Iminsi ibiri irashize tubahaye inyemezabwishyu ariko tubabajwe no kugera hano tugasanga imva bari baduhaye barimo kuyishyinguramo undi muntu, ni ukuvuga ko umubare w’abapfuye uruta imva zagenwe.”

    Museveni yasabye ko koperative icunga iri rimbi yagize uburangare, kuko amakimbirane hagati y’imiryango yatewe n’uko batamenyeshejwe uburyo bwo gushyingura bunyuze mu mucyo.

    Ati “Tukigera hano, habaye gushyamirana kuko hari imirambo ine kandi hari imva imwe, byaduhungabanije kuko hari abantu bataha kure bashobora gufatwa n’amasaha, twasabaga ko badufasha bakazana rwiyemezamirimo ubishoboye.”

    Umuyobozi wa Koperative Ihumure rya Rubavu icunga Irimbi rya Karundo Nkundakozera Jonas, yemera aya makosa yose, akavuga ko byatewe n’impfu ziyongereye.

    Ati’’N’ikibazo cy’abakozi kirimo ariko icyabiteye ni ubwinshi bw’abantu bitabye Imana. Ejo [hashize] twashyinguye abantu batanu imva zose zirara zirangiye, nibwo bwa mbere bibayeho mu myaka 20 tumaze dukorera hano.”

    Yakomeje asobanura ko bishoboka ko abantu bishwe n’icyorezo cya Covid-19 batumye iyi mibare yiyongera.

    Ati “Ubundi twashyinguraga umuntu mwe cyangwa babiri mu cyumweru, hakaba n’ubwo ibyumweru bibiri bishira nta muntu [dushyinguye] ariko ejo twashyinguye abantu batanu. Turemera uburangare bwa koperative ariko tugiye kwikosora.”

    Akarere ka Rubavu kamaze iminsi gafite ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19 bwatewe ahanini n’abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga iruka rya Nyiragongo.

    Ku itariki ya 24 Kamena 2021, abantu 73 banduye Covid-19, bavuye kuri 83 bari bayanduye umunsi wari wabanje.

    Irimbi rya Kirundi ryabereyemo amakimbirane y’imiryango yari ije gushyingura ikabura imva

    Abaturage bashyinguye ku mugoroba

    Bamwe bari barambiwe batashye birinda gufatwa n’amasaha

    Imvururu z’imiryango yari yaje gushyingura ikabura imva yatewe n’uko abantu bitabye Imana ari benshi

    Byarinze bigera ku masaha y’umugoroba abaturage bari gushyingura

    Baje gushyingura birangira bahindutse abafundi

    Barwaniye imva imwe kubera ko izo bishyuye zashyinguwemo abandi bantu

    Biyubakiye imva ku irimbi