Category: Uncategorized
-
Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika ya Rwamagana yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rutangaza ko rwataye muri yombi umupadiri ukuriye Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, aho rumukurikiranyeho kubika amafaranga menshi yibwe.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo. Ati' Padiri Mukuru wa Paruwase ya Rwamagana afunzwe na RIB, akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n'abantu. Ubu arafunze mu gihe iperereza riri gukorwa'.
Amakuru ava mu baturage bo mu karere ka Rwamagana avuga ko kuva ku cyumweru aribwo abantu batandukanye batangiye gutabwa muri yombi. Hari urugo rw'umwe mu baturage akaba bene wabo na Padiri rwasanzwemo amafaranga menshi.
Nyuma y'aho ngo iperereza ryarakomeje, birangira bageze no kwa Padiri, bahasatse nawe bamusangana amafaranga menshi mu yari yibwe niko guhita atabwa muri yombi. Bivugwa ko umwe mu bafitanye isano na Padiri wari wanamusuye akanarara iwe ariwe ushobora kuba yaribye ayo mafaranga akaza kuyabitsa uyu Padiri ukuriye iyi Paruwase ya Rwamagana ibarizwa muri Diyoseze ya Kibungo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : https://www.intyoza.com/padiri-mukuru-wa-paruwase-gatolika-ya-rwamagana-yatawe-muri-yombi-na-rib/
-
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye ya Amerika mu Ihembe rya Afurika – #rwanda #RwOT
Uyu mudiplomate umaze amezi abiri ahagarariye inyungu za Amerika mu Ihembe rya Afurika ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Kamena 2021.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye Jeffrey Feltman, Intumwa yihariye ya Amerika mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika.”
Ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika birimo Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Somalia na Somaliland bikaba bifite abaturage barenga miliyoni 140.
Muri ibi bihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’abaturage babyo bafungiye mu bigo byo muri Libya, aho bagiye bagera bashaka ubuhungiro bwo kwerekeza mu Burayi.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Akarere k’Ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Jeffrey David Feltman
Perezida Kagame yakiriye Jeffrey David Feltman muri Village Urugwiro
-
Umusaruro w’Ishuri Rikuru rya Polisi ryabaye ikiraro cy’ubumenyi ku bari mu nzego nkuru z’uru rwego – #rwanda #RwOT
Ahari inyubako z’iri shuri, mu myaka ya 1954 hari ishuri ryigisha ubuvuzi, nyuma y’imyaka itandatu mu 1960 rirahinduka riba ishuri ryitwaga EGENA (Ecole de la Gendarmerie Nationale) kugeza mu 1995.
Mu 2001 nibwo ryaje guhindura izina ryitwa Ishuri rihugura Abapolisi (National Police Academy), ariko bigeze mu 2013 rishyirwa ku rundi rwego rihinduka Ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) ari na bwo ryatangiye gufungurira amarembo n’abo mu bindi bihugu bya Afurika.
Benshi mu bapolisi bakuru b’u Rwanda, abayobora inzego zitandukanye za Polisi y’Igihugu barinyuzemo. Ni cyo kimwe n’abajya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro na bo akenshi barinyuramo bagahabwa amasomo yihariye.
Kuri iyi nshuro, rigiye gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya cyenda cy’abiga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere azwi nka “Senior Command and Staff Course”.
Usibye ibyo kandi ritanga impamyabumenyi za Kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ku buryo Umupolisi uryigamo usibye ubumenyi mu by’umwuga, asoza afite n’impamyabumenyi yemewe kugeza ku cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).
Mu masomo atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ay’ikoranabuhanga mu bya mudasobwa; ajyanye n’ubumenyi bwa siyansi bushyigikira ibikorwa by’amategeko (Forensic Science) n’andi ahesha umuntu impamyabumenyi za Kaminuza mu mwuga wa Gipolisi. Ibyo binajyana n’amasomo ya “Cadet” afasha umuyeshuri kurangiza ari umupolisi by’umwuga.
Uyu munsi bibarwa ko nibura abanyeshuri baturutse mu bihugu 22 bya Afurika bagannye iri shuri bagahabwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’imiyoborere.
Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu, yasobanuye ko abamaze kwiga mu masomo ya “Senior Command and Staff Course” bose hamwe ubu ari 259, barimo 194 b’abanyarwanda.
Ati “Abo ni abayobozi bakuru muri Polisi, ni umubare munini mu by’ukuri.”
CP Bizimungu yavuze ko umusanzu ryatanze ari munini, kandi ugaragarira mu mikorere y’abayobozi ba Polisi barangije muri iri shuri ubona itandukaniro.
Ati “Abapolisi benshi ku rwego rw’igihugu bayobora inzego za Polisi ari mu ntara, ari ku buyobozi bukuru bwa Polisi, abenshi barangirije hano babona amasomo yo ku rwego rwo hejuru, ku buryo tubona ko ayo masomo yagize akamaro cyane.”
CSP Marie Rose Kampire ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda bamaze umwaka muri iri shuri ari guhugurwa. Uyu mugore yinjiye muri Polisi y’u Rwanda mu 2011, nk’umu-engineer uzobereye ibyo gukora indege (Aircraft maintenance).
Ni urugero rw’umwe mu bapolisi b’u Rwanda ufite ubumenyi bwihariye mu kintu runaka kandi bafite ubunyamwuga mu kazi ke ko gusigasira ubusugire bw’abanyarwanda n’ibyabo.
Amaze umwaka akarishya ubwenge muri iri shuri, aho yigiye amasomo ari mu byiciro bitatu by’ingenzi. Harimo ajyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere; ajyanye no gushaka amahoro no kurwanya amakimbirane cyo kimwe n’ajyanye no kuyobora ibikorwa byo gushaka amahoro mu Muryango w’Abibumbye.
CSP Kampire yavuze ko ubumenyi yavomye muri iri shuri, buzamufasha mu kazi ke bunafashe by’umwihariko urwego akorera.
Ati “Bizamfasha gusoza inshingano zanjye neza, kandi bifashe na Polisi y’u Rwanda kugirirwa icyizere n’abanyarwanda binyuze mu murimo unoze.”
CSP Modeste Bisangwa amaze imyaka 16 ari umwarimu muri iri shuri na mbere y’uko ryitwa Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda. Ashinzwe amasomo ahabwa Abofisiye bakuru.
Asobanura ko iri shuri rifite ubushobozi buhagije, binyuze mu mahugurwa abarimu bahabwa ku buryo bagira ubumenyi bubabashisha kwigisha abantu bakuru, hakiyongeraho n’imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda.
Ati “Ku bijyanye n’ibikoresho, iri shuri rirabifite ndetse ubu turaganisha mu gukoresha ikoranabuhanga. Twaranabitangiye ku buryo mu gihe kiri imbere buri munyeshuri wese azaba akoresha mudasobwa ye, dufite n’uburyo bw’ikoranabuhanga butangirwamo ibizamini. Aho ni ho tugana kandi turabona ko turi mu nzira zo kuhagera.”
Mu bihugu byohereza abanyeshuri benshi kwiga muri iri shuri, harimo Namibia, Kenya, n’ibindi byo muri Afurika. Mu bagiye gusoza amasomo uyu mwaka, harimo SSP Muhamed Riziki Ally woherejwe na Polisi y’Igihugu muri Kenya.
Yavuze ko mu mwaka amaze yiga, amasomo yahawe ari ingenzi cyane ku rwego rushinzwe umutekano mu guhangana n’ibibazo biriho muri iki gihe.
Ati “Ubumenyi twakuye hano, buzagirira akamaro twe ubwacu n’inzego tubarizwamo. Harimo nk’ibijyanye n’imiyoborere, bitwigisha uko dukora yaba mu karere tubarizwamo, uko duhuriza hamwe n’abandi hari abatekereza ko umutekano ureba inzego ziwushinzwe, oya, ahubwo ureba buri wese. Aya masomo rero azadufasha kumenya uko duhuza n’abafatanyabikorwa mu kumenya uko tugomba gukorana.”
Abasoza amasomo muri iri shuri basabwa gukoresha ubumenyi bahawe mu guhindura imikorere yabo bwite n’aya bagenzi babo.
CP Bizimungu ati “Bamaze umwaka hano babana, abanyarwanda n’abanyamahanga, hari ubushuti bagiye bagirana ku buryo imikoranire yabo ikwiriye kwiyongera, bakamenya ko bakwiriye gukoresha uwo mubano kugira ngo bateze imbere inzego bakorera, tugafatanya twese kugira ngo duhangane n’ibibazo biterwa n’umutekano muke.”
Polisi y’Igihugu irashaka ko iri shuri rijya ku rwego rwo hejuru ku buryo isura yaryo iba ntangarugero. Ibyo bizajyana no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gushyiraho inyubako zigezweho kandi nyinshi no kuvugurura amasomo ritangirwamo.
Iri shuri ryafunguwe na Perezida Kagame mu 2013, ritangira kuba ikiraro cy’ubumenyi bw’abapolisi mu bijyanye n’imiyoborere ku buryo magingo aya benshi mu bari mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda barinyuzemo
Uhereye ibumoso: Dr Agée Shyaka Mugabe wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda; IGP Dan Munyuza; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV n’Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu ubwo bari mu nama iheruka yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera yabereye muri iri shuri
CP Christophe Bizimungu uyobora iri shuri yavuze ko abarirangizamo baba bafite inshingano zo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Isi
Minisitiri w’Ubutabera unafite Polisi mu nshingano, Busingye Johnston, ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impabumenyi ku barangije muri iri ishuri mu mwaka ushize wa 2020
Abiga muri iri shuri bakora ingendoshuri zitandukanye mu gihugu. Aha bari basuye Ingoro y’imibereho y’abanyarwanda iri mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo
-
Abanyamakuru bakumiriwe ku mikino ya shampiyona isigaye #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isohoye itangazo ririho amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu mikino, FERWAFA yahise imenyesha amakipe ko nta banyamakuru bemewe ku mikino.
Mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe hasigaye umunsi umwe uzakinwa ejo, ni mu gihe arwana no kutamanuka hasigaye iminsi 2 izakinwa ejo no ku wa 28 Kamena.
Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere yemeje ko amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho ingendo hagati y’uturere ubwa two n’Umujyi wa Kigali zakuweho, benshi bibabazaga niba imikino ya shampiyona isigaye izakinwa kuko amakipe aturuka mu turere dutandukanye.
Mu mabwiriza MINSPORTS yasohoye, avuga ko shampiyona izakomeza ariko federasiyo ikaba ari yo isabira amakipe gusohoka mu Karere ijya gukina mu kandi ariko ibanje kwerekana ko bipimishije kandi ari bazima.
Kandi federasiyo niyo igomba no kumenyesha akarere iyi kipe igiye gukinamo iyisabira uburenganzira.
Nyuma y’aya mabwiriza, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryamenyesheje amakipe ko bitewe n’amabwiriza mashya, nta munyamakuru n’umwe wemewe ku mukino ni mu gihe mu mikino yatambutse hari hemewe abanyamakuru 30 ku mukino.
Email yohererejwe amakipe n’umunyamabanga wa federasiyo iragira iti” kubibutsa, nk’uko amabwiriza mashya ya COVID-19 yasohowe na MINSPORTS abiteganya, nta banyamakuru bemewe ku mikino.”
Imikino iteganyijwe ya shampiyona
Amakipe ahatanira igikombe
Tariki 25 Kamena 2021
Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)Amakipe arwana no kutamanuka
Tariki 25 Kamena 2021
Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)Tariki 28 Kamena 2021
Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)
AS Kigali izakina na Police FC ku munsi w’ejoSource : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamakuru-bakumiriwe-ku-mikino-ya-shampiyona-isigaye
-
Menya ibyabaye kuri Element ubwo yahuraga bwa… – #rwanda #RwOT
Abemera bavuga ko ntakinanira Imana kuko yaguhindurira ubuzima mu kanya nk’ako guhumbya ikakwicazanya n'ibikomangoma ikaguha igikundiro, ubutunzi n'ibindi. Ni kenshi ushobora kuba warakuze wumva umuntu runaka w'icyamamare mu mateka, ku buryo no kumubona amaso ku maso uba wumva ari nk'inzozi ariko Imana yabijyamo igihe kimwe mugahura cyangwa se wenda mukaba n'iinshuti za hafi kubera ibyo muhuriyeho nk'akazi n'ibindi.
![]()
Element yavuze ibyamubayeho ubwo yahuraga na The Ben, Meddy na Bruce Melodie yakuze akunda
Producer Element uyoboye mu batunganya umuziki bagezweho mu Rwanda, yahishuye ibyamubayeho ubwo yahuraga bwa mbere na Meddy, The Ben na Bruce Melodie abahanzi bakomeye yakuze akunda akisanga ari kubakorera indirimbo.
Mu kiganiro 'Breakfast with stars ' cya Kiss FM aherutse gutumirwamo, Element yagarutse kuri byinshi mu rugendo rwe nk’umunyamuziki. Hari aho byageze Sandrine Isheja na Arthur bakora iki kiganiro bamubaza uko biba bimeze gukorana n'umuntu wakuze ufana, Element avuga ko ari ibintu biba binejeje mu buryo butangaje atanga urugero rw'ibyamubayeho ubwo yakoreraga indirimbo Meddy, The Ben na Bruce Melodie abahanzi yakuze akunda by’akataraboneka.
![]()
The Ben ari mu byamamare Element yakuze yumva azakorera indirimbo
Yagize ati 'Hari ukuntu abantu bo hanze baba bavuga bati eeehh aba bantu ni ibitangaza. Ku buryo uba ushaka kumubona byonyine! Hari igihe nyine umuhanzi ajya aza muri studio nkakora ntazi ahantu ndi. Uzi buriya nka Bruce cyangwa The Ben bagera studio eeeehh numvaga ndi nk'ahandi hantu'.
![]()
Element yavuze ko ahura n’ibi byamamare yumvaga atazi aho ari
Yakomeje agira ati 'Hari igihe umuhanzi aza waramaze igihe kinini wifuza kumubona'. Yongeye ko Bruce na Ben na Meddy ari abantu yakuze yifuza kuzakorera indirimbo kuva akiga mu mwaka wa Kane.
![]()
Element niwe wakoze indirimbo nshya ya Bruce Melodie “Katapilla”
Producer Element yakoreye Bruce Melodie indirimbo nyinshi zirimo 'Saa Moya', 'Katapilla' yasohotse uyu munsi n'izindi. Yakoreye The Ben iyitwa 'Kora' akorera Meddy 'Carolina'.Â
-
Ngororero: Akanyamuneza ni kose ku baturage k… – #rwanda #RwOT
Clotilde ni umwe mu babyeyi batuye muri aka gace ufite imyaka 42 y'amavuko, akaba yemeza ko kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mbere byari bigoye cyane ariko kuri ubu basigaye babyarira ahantu heza kandi nta mpungenge. Agira ati: 'Turashima World Vison yazanye hano inzu y'ababyeyi yo kubyariramo kuko yujuje isuku kandi iduha umutekano usesuye mbere byari bikaze”.
“Hambere ababyarira bamwe babyariraga iwabo, bigeze aho dukangurirwa kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gashonyi, twahagera mu gihe cy'imvura cyane ko babonaga umuriro bifashishije imirasire y'izuba ubwo imvura yabaga igwa nijoro abaganga bakoreshaga itoroshi ngo batubyaze.'
Akomeza agira ati: 'Iki kigo cyadufashije tutarabona amashanyarazi, cyari gifite inyubako ntoya, kitagira amazi, iyo wazaga mu ijoro wabaga utizeye serivisi uhabwa kuko abaganga bakoreshaga itoroshi, haba mu kubyaza, haba mu gusuzuma ugasanga ababyeyi bamwe batahakunda, bagahitagamo gukora ibilometero bakajya ku bitaro bya Shyira na byo byari mu misozi ihanamye, abandi bakabyarira mu rugo kuko babonaga n'aho babyarira batahizeye.”
Abaganga bakora ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Murenge wa Matyazo bavuga ko bashima kuba barahawe umuriro w'amashanyarazi, ukaba waratumye batandukana no kubyaza bamurikisha itoroshi ndetse ngo n'impungenge zo kubura ubuzima bwa bamwe mu babyeyi zaragabanyutse.
Ikigo nderabuzima cya Gashonyi giherereye mu misozi miremire ya Ngororero, kugira ngo ugere ku bitaro biri hafi bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, bisaba kwambuka umugezi wa Mukungwa yihuza na Nyabarongo bikaba ikibazo kuyambuka igihe imvura yaguye, mu gihe n'umuhanda uba utameze neza.
Kuva abaturage babona ikigo nderabuzima cyubatswe na World Vision, kigakurikirwa no kubegereza amazi n'amashanyarazi, ubu bashima Leta y'u Rwanda n'umufatanyabikorwa wayo World Vision bashoboye kubakura mu bwigunge bakaba bahabwa serivisi nziza uko bayishaka.
Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Gashonyi, Nzabahiranya Wilhelimine, ashima urwego ikigo Nderabuzima ayoboye rugezeho kuko ngo bavuye habi ubu bari ahantu heza.
Agira ati: “Mbere hano byari bigoye kuko twatangiye nta muriro, ubonetse kubera imiterere y'aho turi baduha imirasire y'izuba bivuze ko mu gihe cy'imvura twakoreshaga itoroshi mu gutanga serivisi z'ubuzima, ariko umufatanyabikorwa World Vison yaraje atwubakira inzu y'ababyeyi izana,tubona amashanyarazi ubu abaturage natwe twararuhutse. Usibye n'ibyo indwara z'abana zaragabanutse kuko twabonye amazi meza .”
Imibare itangwa n'ikigo nderabuzima cya Gashonyi igaragaza ko abagore babyarira kwa muganga bari kuri 50% ikigo nderabuzima kitarabuvururwa ngo gihabwe amashanyarazi, none ubu bageze kuri 85%. Nubwo ibijyanye n'umuriro n'amazi meza byakemutse ariko ngo baracyabangamiwe no kutagira umuhanda ubahuza n'ibitaro ukoze neza nubwo hari ikizere ko uzaboneka mu gihe cya vuba.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukunduhirwe Benjamine avuga ko bashima umufatanyabikorwa World Vision wabafashije kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage kubona serivisi nziza.
Agira ati: “Badufashije mu kubaka ikigo nderabuzima cya Gashonyi, ariko banadufashije mu bindi bikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza nko kubaka ibyumba by'amashuri tugabanya ubucucike, badufashije kubona intebe mu mashuri, bafasha Akarere kwegereza abaturage amazi meza dusezerera indwara zikomoka ku isuku nke, badufashije mu kubaka amasoko mato abaturage bashobora kugeza umusaruro ku isoko bihindura ubuzima bwabo.”
Jérôme Sezibera Ayingoma umukozi wa World Vision muri Ngororero avuga ko ibikorwa bakora bagamije guteza imbere imibereho y'umwana, cyane cyane abakomoka mu miryango ikennye.
![]()
Agira ati: “Muri aka karere twagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'umwana n'umubyeyi kuva bamutwite,avutse no mu gihe cyo kwiga yigira ahantu heza, twubatse inzu y'ababyeyi igezweho ifite iby'ingenzi byose byafasha muri iyo serivisi, isuku kandi twageze no mu mashuri ku buryo isuku yaje imbere.'
Ubuyobozi bw'akarere ka Ngororero buvuga ko imikoranire n'abafatanyabikorwa izakomeza cyane ko bagifite byinshi byo gukora ngo umuturage agire aho ava n'aho ajya bazamura buri wese mu iterambere.
-
Covid19 : Ikiguzi cyo kwipimisha kigiye kugabanuka #rwanda #RwOT
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aratangaza ko mu gihe kidatinze ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 kizagabanuka, ku buryo bworohereza buri wese, ibyitezweho no kongera umubare w'abipimisha icyo cyorezo bagamije kumenya uko bahagaze.
Uwo muyobozi atangaje ibyo mu gihe abantu hirya no hino bari bamaze iminsi bavuga ko ikiguzi cy'amafaranga ibihumbi 10 acibwa umuntu ukeneye kwipimisha Covid-19 gihanitse, ku buryo hari n'abajyaga bikekaho ibimenyetso byayo, bagatinda kugana inzego z'ubuzima, ngo basuzumwe hakiri kare, bikaba byanabaviramo kurembera mu ngo zabo.

Dr Nsanzimana mu kiganiro Ubyumva ute cyatambutse kuri Kt Radio ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, na we yahamije ko amafaranga ibihumbi 10 y'ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 ari menshi, akaba ari na yo mpamvu Leta imaze iminsi ikora inyigo, ndetse igirana ibiganiro n'abahanga mu gutunganya ibyo bipimo, kugira ngo harebwe uburyo kigabanyuka, mu rwego rwo korohereza abisuzumisha.
Yagize ati: 'Nababwira ko intambwe y'ingenzi iganisha ku kuba ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 cyagabanyuka isa n'iyarangiye. Leta irangije inyigo ndetse n'ibiganiro n'abakora biriya bipimo, kugira ngo harebwe uburyo haboneka igipimo gishobora kugabanya igiciro, kikaba cyajya nibura hagati y'amafaranga ibihumbi bitanu n'ibihumbi bitandatu'.
Yongera ati 'N'ubwo tutaratangira kubishyira mu bikorwa, nabizeza ko Leta imaze iminsi ibishyizemo ingufu, kandi twiteze ko nibishyirwa mu bikorwa umubare w'abipimisha Covid-19 uziyongera, bigafasha benshi kujya bamenya uko bahagaze'.
Dr Nsanzimana ntiyatangaje igihe nyacyo iyo gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa, gusa yizeza abanyarwanda ko ari mu gihe cya vuba. Yanongeyeho ko inzego zibifite mu nshingano zirimo kureba uko kwipimisha byahuzwa na serivisi z'ubwishingizi.
Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bambara agapfukamunwa, bakaraba intoki n'amazi meza n'isabune, bahana intera n'izindi ngamba zo kwirinda iki cyorezo; buri bu muryo bwizewe kandi bworoshye butuma abantu babasha kwirinda Covid-19 nk'uko inzego z'ubuzima zakunze kubigaragaza.
Dr Nsanzimana ati 'Aho ni ho numva twanashyira ingufu nyinshi bitandukanye n'abibwira ko igihe bipimishije Covid-19 bibaha ubudahangarwa bwo kunyuranya na ya mabwiriza, bakigira nko mu tubari, kuramukanya n'abo bahuye na bo bose, gukuramo agapfukamunwa n'ibindi nk'ibyo. Mu gihe uzaba uyihaye ubwinjiriro, Covid-19 ntizareba ngo wipimishije, byanze bikunze uzayandura. Ni yo mpamvu dusanga abantu bakwiye gushyira imbaraga cyane mu bwirinzi, noneho n'icyo gipimo umuntu akaba yagifata igihe bibaye ngombwa'.
Kuva Leta y'u Rwanda yatangiza gahunda yo kwipimisha Covid-19 kuva muri Nyakanga 2020, aho ikiguzi ku wipimisha Covid-19 ku bushake, cyari gihagaze ku mafaranga y'u Rwanda 47.200; uko ingamba mu kwirinda iki cyorezo zagiye zoroshywa, ni na ko ikiguzi cyagabanyijwe kigezwa ku mafaranga ibihumbi 10 ari na ho gihagaze kugeza ubu, kandi abakenera iyo serivisi bayegerejwe hafi, aho ubu bayibonera mu mavuriro ya Leta n'ayigenga.
Source : https://impanuro.rw/2021/06/24/covid19-ikiguzi-cyo-kwipimisha-kigiye-kugabanuka/
-
Bugesera: RIB mu baturage, bati' Twamenye kurushaho ihohoterwa rikorerwa abana', ntaguceceka #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rwasuye abaturage b'Umurenge wa Juru, Akarere ka Bugesera, baganirizwa ku mikorere n'imikoranire ya RIB n'abaturage, by'umwihariko uko barushaho gukumira no kurwanya ibyaha. Abaturage bavuga ko basobanukiwe cyane ibijyanye n'ihohoterwa rikorerwa abana, uko batanga ibirego n'amakuru ku wahohoteye umwana ndetse nuko bakwihutira kujyana uwahohotewe aho agomba kubonera ubufasha.
Kabera Enock, umuturage akaba n'ukuriye Abajyanama b'Ubuzima mu Murenge wa Juru, ahamya ko nk'abaturage hari byinshi bungukiye mu kuba RIB yarabasuye, ikabaganiriza ku mikorere n'imikoranire yayo n'Abaturage, ariko kandi ikanabaganiriza ku kwirinda no gukumira ibyaha bitandukanye harimo n'ihohoterwa rikorerwa abana.

Abitabiriye igikorwa bubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19. Ati' Hari ibyo tutari tuzi ku byerekeranye n'ihohoterwa rikorerwa abana. Agashya rero twabonyemo ni uko twamaze kumenya ko gusambanya abana bidahera ku kwinjiza igitsina mu kindi, ahubwo ko hari ibikorwa bibanziriza icyo gikorwa, ariko nabyo bifatwa nko gusambanya abana'.
Muri zimwe mu ngero avuga yamenye, agira ati' Nko gukabakaba, gukoza umubiri ku mwana n'ubundi ugambiriye kurangiza, ubushake bw'umubiri wawe twasanze nabyo bifatwa nk'ubusambanyi(ihohoterwa) bukorerwa abana'.
Avuga kandi ko RIB yatumye bunguka ubumenyi bw'uko bajya batanga amakuru ku buryo n'ababyeyi b'abana bahohotewe cyangwa se ababifitemo inyungu batamenya uwatanze amakuru. Avuga ko RIB yabahaye nomero zo guhamagaraho zitishyurwa mu gihe bashaka gutanga amakuru. Ashimangira kandi ko basobanuriwe uko umwana wahohotewe yajyanwa muri Isange One Stop Centre, agafashwa byihuse ndetse akaba yarindwa indwara yakwandurira muri uko kumuhohotera ndetse n'inda ashobora guterwa. Asaba ko buri wese yaharanira kuba ijisho rya mugenzi we mu gukumira no guca burundu iki cyaha cyo guhohotera abana ndetse n'ibindi byaha muri rusange.

Umuturage yinjira mu biro biri mu modoka agatanga ikibazo cyangwa ikirego cye mu ibanga. Thamani Triphine, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge wa Juru, ahamya ko nyuma yo kuganirizwa na RIB yasanze ibyo yari azi ku ihohoterwa rikorerwa Abana ndetse n'ibindi byaha ari bike cyane.
Ati' Si ubwambere numvise yuko abana bahohoterwa, ariko numvise ko bifite intera ndende ku buryo ntatekerezaga! Ndabyumva rwose no mu makuru ndabyumva, yewe no mu Murenge njya byumva ariko noneho nkurikije n'imibare duhawe aha ngaha yo mu karere ka Bugesera, mbonye ari myinshi cyane! Ikigiye gukurikiraho ni ugushyiramo imbaraga nyinshi'. Asaba ko ababyeyi bafite abana barushaho kubitaho no kumenya abo babasigiye niba koko ari abo kwizerwa, ariko kandi akanabasaba kumenya gutanga amakuru no kwihutira kujyana umwana wahohotewe kwa muganga.

Imodoka zabugenewe zirimo ibiro byakira abaturage. Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, avuga ko ibikorwa nk'ibi byo kwegereza uru rwego abaturage byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19, ariko ngo bizakomeza mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage Serivise za RIB by'umwihariko ababa batuye kure ya Sitasiyo batabasha koroherwa no gutanga ibirego ku byaha baba bakorewe.
Akomeza avuga ko n'abayobozi b'inzego z'ibanze b'aho uru rwego rwa RIB rwasuye, ngo bashishikarizwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha by'umwihariko ibyo gusambanya abana, icuruzwa ry'abantu, ibyaha by'ihohoterwa bikorerwa mu ngo, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge n'ibindi. Avuga kandi ko by'umwihariko, aba bayobozi b'inzego z'ibanze bahabwa umwanya wihariye bakaganirizwa ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwa aho bayobora.

Rurangirwa Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Juru avuga ko mu gusurwa na RIB babyishimiye cyane, ko kandi nabo bari batangiye ubukangurambaga bw'Ukwezi bugamije kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.
Gitifu Rurangirwa, avuga ko mu bakunze kugaragara muri ibi byaha bitandukanye basabwa kurwanya barimo; abo bita ibihazi(abantu usanga kenshi barananiranye) ndetse n'abacuruza ibiyobyabwenge, hamwe n'abacuruza utubari mu buryo bunyuranije n'amategeko n'abandi.
Ashima umusanzu RIB yabateye mu kwegera no gusobanurira abaturage ububi bw'ibyaha, uko babirwanya ndetse nuko bajya batanga amakuru bagamije kubica burundu aho batuye. Ahamya ko hari byinshi bazageraho nyuma yo gusurwa n'uru rwego, kandi ko abaturage nabo ubwabo bitabiriye iki gikorwa babyumvise, bityo binyuze mu masibo bakazabasha gufatanya gukumira no kurwanya ibyaha.

Umukozi wa RIB aganira n'abaturage. Gahunda yo kwegera abaturage, ikorwa n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB hifashishijwe imodoka zabugenewe zikora nka Sitasiyo z'Ubugenzacyaha zimukanwa( Mobike Station Van) ziba zirimo abakozi b'uru rwego kuva ku biro bikuru ndetse n'abo basanga mu karere bagiyemo. Ni igikorwa kandi ahanini kijyanwa mu baturage aho bategereye Sitasiyo za RIB, aho bakira ibibazo n'ibirego by'abaturage, bimwe bigakemurirwa aho, ibindi bakahava babihaye umurongo, ariko kandi n'ibikeneye gukorerwa Dosiye bigahita bikorwa hakanatangira iperereza kuri byo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi. #rwanda #RwOT
Uyu Musabyimana Gaspard w'imyaka 66, yavukiye muri Nyamugali, mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Mu gihe cy'ubutegetsi bw'Akazu ka Yuvenali Habyarimana, uyu Musabyimana Gaspard yavunaga umuheha akongezwa undi, dore ko yanategetse igihe kinini Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka. Uru rwego rwari rwarapyinagaje Abanyarwanda, cyane cyane Abatutsi, kuko rwabimaga impapuro z'abajya mu mahanga ngo batajya kubonana na bene wabo bari impunzi mu bihugu binyuranye.
Musabyimana yabaye igikomerezwa, ahabwa imyanya y'ubutegetsi, amafaranga n'amashuri akomeye mu mahanga. Ikibabaje, aho kwitura Igihugu ineza, yagihembye kugihekura.
Aho amashyaka menshi aziye, Musabyimana Gaspard yabaye Interahamwe ikomeye muri MRND, akaba n'impuzamugambi ya CDR, dore ko aya mashyaka yombi mu by'ukuri yari impanga, zisangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagaragaye kenshi muri za mitingi, anumvikana kuri RTLM no mu binyamakuru by'Interahamwe nka Kangura,yumvikanisha ko Inkotanyi ari abanyamahanga bateye uRwanda. Muri gacaca y'iwabo yarezwe kwicisha Abatutsi n'abandi yitaga 'ibyitso by'Inkotanyi', ndetse akagororera abicanyi ubwo babaga bavuye 'gukora'.
Aho agereye mu Bubiligi ari naho atuye ubu, ntiyashizwe kuko yakomeje kwandika ibitabo , akavugira ku maradiyo y'Interahamwe n'Ibigarasha, aharabika uRwanda. Akunze kumvikana asobanura ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, akagera n'aho agereka ubwicanyi ku bakorewe iyo Jenoside.
Musabyimana Gaspard ni umwe mu bakwirakwiza ibinyoma byanze gufata bya jenoside ngo yakorewe Abahutu muri Zayire, nk'uko yabifindafinze mu ngirwagitabo yise'L'APR et le les réfugiés rwandais au Zaïre.Un genocide nié'. Abahanga basomye iki gitabo kimwe n'ibindi yandika afatanyije n'abandi banzi b'uRwanda nk' Ababiligi Luc Marchal na Filipp Reyntjens, bakomeje kumwamagana, bamubuza kugoreka amateka azwi na buri wese, ariko yanze kuva ku izima.
Mu minsi ishize ariko ntiyarebanaga neza n'Interahamwe ngenzi ze, ubwo yahishuraga amafoto y'abo bari kumwe mu kiriyo cya Sylvestre Mudacumura waguye igihugu igicuri. Bene wabo ntibabyishimiye, baramurakarira kuko abo bafatanyabikorwa ba FDLR batifuzaga kumenyekana. Mu kubihohoraho rero, yarasaze arasizora, si ugutuka uRwanda n'abayobozi barwo yiva inyuma.
Nyamara se byamumariye iki, ko bitazamuhanagura amaraso y'inzirakarengane amujejeta ku biganza?
Ntibikiri igitangaza kubona abicanyi aribo bigize impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu, ariko niba nibura barekaga gutoneka imitima y'abo bagize imfubyi n'abapfakazi.Musabyimana Gaspard yari akwiye gukomeza kwirira ibisabano ahabwa n'abamucumbikiye, akareka gukomeza kwishyira ku Karubanda. Turamwibutsa gusa ko icyaha cya jenoside kidasaza, amaherezo azibona mu maboko y'ubutabera.
The post Tumenye kandi twamagane MUSABYIMANA Gaspard, Interahamwe kabombo ikomeje ubugizi bwa nabi. appeared first on RUSHYASHYA.




