Category: Uncategorized

  • AMAFOTO : Nyuma y’iminsi micye ateye ivi Muvandimwe wa Police FC yasezeranye mu mategeko #rwanda #RwOT

    Muvandimwe Jean Marie Vianney yari yatereye ivi Umwari Rurangwa Irène mu mpera z’icyumweru gishize tariki 20 Kamena 2021 amwambika impeta amusaba ko yamubera umugore undi na we arabimwemerera.

    Nyuma y’iminsi ine gusa, Uyu myugariro wa Police FC na Umwari Rurangwa Irène bahise bajya gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

    Muvandimwe avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuvanga ibintu ariko ko bateganya gukora n’indi mihango yaba iyo gusezerana imbere y’Imana ndetse n’indi isanzwe ikorwa mu muco nyarwanda.

    Bivugwa ko Muvandimwe na Umwari Rurangwa Irène bamaze imyaka umunani bakundana ubu akaba ari bwo biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.

    Muvandimwe Jean Marie Vianney uherutse kugira ibibazo by’imvune, ari mu mpera z’amasezerano ye muri Police FC amazemo imyaka igera kuri itandatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Nyuma-y-iminsi-micye-ateye-ivi-Muvandimwe-wa-Police-FC-yasezeranye-mu-mategeko

  • Imbeba yajujubije bikomeye imfungwa kugeza hafashwe ingamba zitangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe imbeba zijujubya abari muri gereza yo muri Australia hafashwe ingamba zo kubimura igitaraganya.

    Mu byumweru bibiri biri imbere, abagororwa barenga 400 n'abakozi ba gereza ya Wellington 200 bo muri Australia bazimurirwa mu yandi magereza kubera imbeba yabajujubije mu buryo bukabije nk'uko BBC ibitangaza. Gusa n'ubwo havugwa imbeba imwe usanga iba ifatanije n'izindi kwangiza gereza.

    Inkuru ikomeza ivuga ko kiriya gihugu cyibasiwe n'imbeba bikomeye aho zangije ibikorwa remezo bya gereza, harimo insinga z'amashanyarazi z'imbere muri gereza. Imbeba zabaye ikibazo gikomeye ku bahinzi bo muri Australia kuva igihembwe cy'isarura cya 2020 gitangiye.

    Gereza ya New South Wales imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yibasiwe n'imbeba. Igihe cyiza cyo gusarura cyongereye imbeba muri leta y'amajyepfo y'iki gihugu, aho izi mbeba zimaze amezi zangiza byinshi mu bihingwa. Abayobozi ba gereza y'igihugu bavuga ko abagororwa bari muri gereza bazagabanywa kugeza ku mezi ane mu gihe izaba iri gusukurwa, gusanwa by'ibyangiritse.

    Source : https://yegob.rw/imbeba-yajujubije-bikomeye-imfungwa-kugeza-hafashwe-ingamba-zitangaje/

  • Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uyu mupadiri yatawe muri yombi.

    Yagize ati “Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana afunzwe na RIB, akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abantu. Ubu arafunze mu gihe iperereza riri gukorwa.’’

    Amwe mu makuru ava mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana avuga ko kuva ku Cyumweru aribwo abantu batandukanye batangiye gutabwa muri yombi, hari urugo rw’umwe mu baturage akanaba bene wabo n’uwo mupadiri rwasanzwemo amafaranga menshi.

    Iperereza ngo ryarakomeje birangira bagiye gusaka uyu mupadiri na we asanganwa amafaranga menshi bivugwa ko yari yibwe nawe ahita atabwa muri yombi.

    Bivugwa ko umwe mu bafitanye isano na Padiri wari wanamusuye akanarara iwe ariwe wibye ayo mafaranga aza kuyabitsa uwo mupadiri ukuriye Paruwasi ya Rwamagana iherereye muri Diyosezi ya Kibungo.


  • Mu Rwanda hari gukorwa isesengura ryihariye ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (CNPD) ifatanyije n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga (UNABU) bateguye igenzura ku nyubako zakira abahohotewe (Isange One Stop Centers) ziherereye mu bitaro byose byo mu Rwanda hagamijwe kureba niba abafite ubumuga bahohoterwa bazigana ndetse n’uko bakirwa.

    Icyo gukorwa kiri kubera muri Isange One Stop Centers zigera kuri 20 mu gihugu hose cyatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru kizasozwa ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

    Mugisha Jacques wari uhagariye itsinda ryakoze isesengura kuri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye, yavuze ko nibasoza isesengura bazakusanya amakuru yose bagakora icyegeranyo cyerekana ihohoterwa abafite ubumuga bakorerwa n’icyakorwa ngo rihagarare.

    Yavuze ko aho bamaze kugera hose mu gihugu hari ibyo bamaze kubona. Icya mbere ni uko muri rusange abafite ubumuga batagana Isange One Stop Centers iyo bahohotewe, bitewe no kudasobanukirwa uburenganzira bwabo no kutamenya aho bagana ngo barenganurwe.

    Ati “Abafite ubumuga turabizi barahohoterwa pe! Mu buryo bubabaza umubiri, ubwo ku gitsina n’ubwo ku mutungo. Hari benshi baterwa inda kubera kutumva no kutavuga, ntamenye kubivuga no kubisobanura.”

    Icya kabiri ni uko hari n’abagera kuri Isange One Stop Centers ntibakirwe neza kuko abagomba kubafasha batazi ururimi rw’amarenga cyangwa badafite ubumenyi n’ibikoresho bihagije mu kwita ku bafite ubumuga.

    Icya gatatu bamaze kubona ni uko abafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa ririmo kwamburwa imitungo babwirwa ko badashoboye kuyicunga, bagahitamo kwicecekera kandi bakagombye kugana Isange One Stop Centers zikabafasha zikabagira n’inama y’uko barenganurwa.

    Iryo genzura kandi ryerekanye ko hari n’inyubako ziri kubakwa muri iki gihe zidakurikiza amabwiriza yashyizweho yo korohereza abafite umumuga.

    Mugisha yavuze ko nibamara gukusanya amakuru yose bazayashyira hamwe bagakora icyegeranyo kigaragaza uko abafite ubumuga bahohoterwa n’uko bafashwa mu kurenganurwa.

    Ati “Izi Isange One Stop Centers ni igikorwa gikomoka ku byo igihugu cyiyemeje mu nama mpuzamahanga mu 2018 ko mu 2022 Isange One Stop Centers zose zizaba zitanga serivisi zidaheza ku bantu bafite ubumuga. Ubu turimo kureba niba umuhigo igihugu cyiyemeje ku rwego mpuzamahanga hari aho tugeze tuwushyira mu bikorwa.”

    Yavuze ko kandi nibamara gukusanya amakuru yose bazakora inyandiko ikora ubuvugizi ku nzego bireba bitewe n’ibyo bazaba bamaze kubona byose, kugira ngo ahari ibibazo bikemurwe.

    Umukozi uhagarariye Isange One Stop Center mu Bitaro by’Akarere ka Huye, Muribonge Claudine, yavuze ko bakira abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo gukubita no gukomeretsa n’irishingiye ku mutungo ndetse n’irishengura umutima.

    Yavuze ko mu kwezi kumwe bakira abantu bagera kuri 70 biganjemo abahuye n’ihohoterwa ryo gukubita no gukomeretsa. Mu bo bakira hari n’abafite ubumuga ariko ni bakeya cyane.

    Imwe mu mbogamizi bafite ikomeye ni uko nta bumenyi buhagije bafite ku kwakira uwahohotewe ufite ubumuga no kumufasha.

    Ati “Hari igihe haza abahuye n’ihohoterwa ariko bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bagakoresha amarenga, bikatugora kumva ibyo bavuga cyangwa kumenya icyo tubafasha.”

    Yasabye ko abakozi ba Isange One Stop Centers bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo babashe guha abafite ubumuga serivisi nziza kandi hagashyirwaho uburyo bwafasha abafite ubumuga gutabaza igihe bahohotewe bagafashwa kugera ku bitaro.

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2021 muri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye hamaze kwakirwa abahohotewe barenga 300.

    Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga bateguye igenzura ku nyubako zakira abahohotewe ziri mu bitaro byose byo mu Rwanda

    Mugisha Jacques yavuze ko nibasoza isesengura bazakusanya amakuru yose bagakora icyegeranyo cyerekana ihohoterwa abafite ubumuga bakorerwa n’icyakorwa ngo rihagarare

    Umukozi mu Muryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga, Nsengiyumva Claudien

    Umukozi uhagarariye Isange One Stop Center mu Bitaro by’Akarere ka Huye, Muribonge Claudine

    Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’Iterambere, Nsabimana Jean Pierre, mu bitabiriye igikorwa cy’ahakorewe iri sesengura

    Umukozi wa RIB muri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye, Kantengwa Daria

    Mu Rwanda hari gukorwa isesengura ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2021 muri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye hamaze kwakirwa abahohotewe barenga 300

    [email protected]


  • Gicumbi: Abana batatu birera birirwa basembera, Gitifu yabagiriye inama yo kugurisha isambu bagasana inzu – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango w’aba bana batatu barebererwa na Niyonshuti kuko ariwe mukuru muri bo, utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyeru mu Murenge wa Rwamiko, Akarere ka Gicumbi.

    Ababyeyi babo babasigiye inzu nayo itameze neza none kuri ubu yabasenyukiyeho bituma babayeho mu buzima bwo gucumbika bituma ubuzima butaborohera bitewe no kutagira aho kuba.

    Ni nyuma yo gutandukana n’umwe mu bo mu muryango wabo wari ubacumbikiye bakajya muri iyo nzu ariko bakaza gufata icyemezo cyo kujya gucumbika mu baturanyi kuko yari igiye kubagwaho.

    Mu kiganiro na IGIHE, Niyonshuti yavuze ko nta bushobozi bwo kwisanira inzu we n’abavandimwe be bafite.

    Ati “Ubuzima bwo kutagira aho tuba ntibutworoheye, inzu yacu irashaje cyane ntitwajya kuyibamo, ujya gucumbika ahantu none ejo bakakwirukana ukabura aho werekeza. Ndi umunyeshuri kandi hari n’abavandimwe banjye babiri ndera bityo ubuzima bukarushaho kutatworohera kuko nta wagucumbikira ngo akumenyere byose ukeneye.”

    Niyonshuti avuga bitabaje Umurenge ukabagira inama yo kugurisha isambu nto basigiwe n’ababyeyi babo ngo basane inzu kandi ariyo ibatunze.

    Ati “Umuyobozi w’Umurenge yatugiriye inama yo kugurisha agasambu gato twasigiwe n’ababyeyi ngo twisanire inzu. Ubwo se ko ako gasambu ko ariko kadutunze twakagurisha tukabaho dute koko? Tubonye ubufasha inzu yacu ikubakwa byadufasha, ntitwazongera kubaho ducumbika mu ngo z’abantu kandi ubuzima bwarushaho kugenda neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Rusizana Joseph, avuga ko ikibazo cy’aba bana akizi ndetse ko yabagiriye inama yo kugurisha ikibanza bafite hafi y’umuhanda ngo bisanire inzu.

    Ati “Ni byo abo bana ikibazo cyabo ndakizi, nari nabagiriye inama yo kugurisha ikibanza bafite hafi y’umuhanda ngo tubafashe kuko iyo nzu si iyo kubamo yubakishije ibiti kandi iranashaje. Ntitwigeze tubamagana, tugiye gushaka uburyo twabakemurira ikibazo vuba.”

    Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, avuga ko icyo kibazo ntacyo azi, yizeza ko agiye kugikurikirana.

    Ati “Icyo kibazo cy’abo bana ntacyo tuzi, ariko ntibyagakwiye ko batugana ngo badutakambire tubone kumva ikibazo cyabo, ni abana badafite ubushobozi kuko ubwabo nabo bakwiye kurerwa. Ngiye gushaka uburyo navugana n’uwo mwana turebe uburyo twabafasha kubabonera icumbi vuba.”

    Ku kibazo cyo kuba baregereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwamiko bukabamagana yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko atabizi, yongeraho ko bidakwiye ko umuyobozi yasubiza umwana gutyo kuko aba atarabona uburyo bwo kwishakamo ubushobozi.

    Muri aba bana, babiri ni abakobwa b’imyaka 22 na 20 na musaza wabo w’imyaka 17. Ababyeyi babo bitabye Imana mu 2004 bajya gucumbika kwa nyirarume wa nyina waje kubirukana mu 2020, kuri ubu umwe acumbitse mu baturanyi.

    Niyonshuti Immaculée yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, ni imfubyi ibana n’abavandimwe babiri arera

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yijeje ko ikibazo cy’abana badafite aho kuba agiye kugikurikirana

    Abana batatu birera birirwa basembera nyuma y’uko inzu basigiwe n’ababyeyi yenda kubagwaho

  • I Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba #COVID19, abandi 5 bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagabo 4 b’imyaka 73 (Kigali), 68, 56, 54 (Rubavu) n’umugore w’imyaka 54 (Rubavu), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 402 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 6,876.

    Imibare y’abandura imaze iminsi igaragaza ubwiyongere budasanzwe. Ku wa Kane habonetse abanduye bashya 883, mu gihe mbere yaho ku wa Gatatu hari habonetse abanduye benshi ku munsi umwe 964. Mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena nabwo hari habonetse abanduye bashya 861, iyi ikaba ari imibare iri hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe byo hambere kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Abakobwa 6 bazaserukira u Rwanda muri Miss Gl… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango w'umuhezo witabiriye n'abantu 20 barimo abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa, abafite aho bahuriye n'iri rushanwa, abafata amafoto n'amashusho n'umunyamakuru umwe wa INYARWANDA.

    Ibi birori byabereye kuri Canal Olympia, ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021. Iki gikorwa cyatangiye ahagana saa 16H: 45′. 

    Abakobwa bari bambaye imyenda ihuje ibara, bose babyinnye indirimbo y’umuhanzi Jason Derulo aherutse gusohora. Itsinda ry’abakobwa batatu ryari ryambaye imyenda ihuje ibara, gutyo gutyo no ku bandi.

    Mu ijambo rye, Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura Miss Global Beauty Rwanda, avuga ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze n’ubwo byari mu bihe bikomeye bya Covid-19.

    Yashimye uko Leta yabashyigikiye kuri iyi nshuro ya mbere, avuga ko ari irushanwa ry’ubwiza rigamije gushakisha umukobwa uzaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Ati “Dutewe ishema n’uko iri rushanwa ryagenze ku nshuro yaryo ya mbere.”


    Abakobwa 6 bazaserukira u Rwanda muri Miss Global Beauty:

    Dorine Queen wegukanye ikamba rya Mis Glamour Faces World;

    Miss Tourism World Rwanda: Stella [Nimero 8]

    Miss Glam World Rwanda 2021: Clementine [Nimero 21]

    Miss Tourism Global Rwanda 2021: Cynthia [Nimero 19]

    Miss Africa Golden Rwanda 2021: Landrine [Nimero 7]

    World Top Model Rwanda 2021: Isabella [Nimero 3]

    Abakobwa bambitswe amakamba muri iri rushanwa:

    Miss Global Beauty Rwanda 2021 Long-Crown Competiton yabaye Uwimana Clementine, Miss Global Beauty Rwanda Congeniality yabaye Greta Iwacu, Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner yabaye Anne Marie Dushimiyimana, Miss Global Beauty Rwanda Photogenic yabaye Landrine Uwicyeza Gisagara naho Miss Global Beauty Rwanda Popularity yabaye Nadia Umutoniwase.

    Miss Global Beauty Rwanda Tourism yabaye Stella Matutina, Mis Glaw World Rwanda 201 yabaye Uwimana Clementine, Miss Tourism Global Rwanda 2021 yabaye Cynthia, Miss Africa Golden Rwanda yabaye Gisagara Uwicyeza Landrine naho World Tour Model Rwanda 2021 yabaye Isabelle Queen.

    Igisonga cya Kane yabaye Greta Iwacu wanegukanye ikamba rya Miss Congeniality; igisonga cya Gatatu yabaye Ingabire Grace, igisonga cya kabiri yabaye Diane Bayizere naho igisonga cya Mbere yabaye Honorine Uwase.

    Iri rushanwa risoje mu gihe ryari rimaze hafi amezi atatu riba hifashishijwe ikoranabuhanga. Hari hateganyijwe ibirori byo gusoza iri rushanwa, ariko byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mukobwa wegukanye ikamba yagaragiwe n'ibisonga bine, binatangazwa ko ariwe uzaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rizabera mu Bushinwa.

    Iri rushanwa ryabaye mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19

    Kimwe mu byo iri rushanwa ryashyize imbere ni ugukoresha ikoranabuhanga mu gutumanaho n'abakobwa 33 biyandikishije mo. Buri mukobwa yasabye kwifata amashusho asobanura uwo ariwe, anasaba abantu kumushyigikira ubundi akayoherereza abateguye iri rushanwa.

    Kuva ku kwiyandikisha muri iri rushanwa kugera ku matora byose byakozwe kuri internet. Ndetse, inshuro nke aba bakobwa bagiye bahura n'abateguye iri rushanwa babaga bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ibiganiro bitandukanye aba bakobwa bagiye bagirana n'ibitangazamakuru birimo na INYARWANDA, buri wese yabaga afite umunsi agomba gukoreraho ikiganiro cye.

    Rigiye gusozwa n'ubundi mu gihe imibare y'abandu Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Iri rushanwa ryahuje abakobwa bashya mu marushanwa y'ubwiza, abayafitemo ubumenyi n'abandi

    Abakobwa 33 nibo bitabiriye Miss Global Beauty Rwanda barimo Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career Africa mu 2019, Shema Hortense wabaye igisonga cya mbere cya Miss Nation yabereye mu Mujyi wa Dubai, ariko ryabaye hifashishijwe internet kubera icyorezo cya Covid-19.

    Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia na Uwimana Clementine bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    Hari kandi Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational 2019 ndetse n'irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

    Iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kandi rihatanyemo Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w'Ishuri rya Ecole Technical Muhazi Rwanda (ETMR) ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 2016.

    Hari kandi umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia ugaragara muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton Kibonge iri mu zikunzwe muri iki gihe.

    Miss Tourism Global Rwanda yari ifite ubushobozi bwo gufata umukobwa umwe gusa mu guhagararira u Rwanda mu marushanwa yaryo azabera mu gihugu cy'u Bushinwa.

    Miss Global Beauty Rwanda yasimbuye Miss Tourism Global Rwanda izohereza abakobwa batatu mu marushanwa y’ubwiza azabera hirya no hino ku Isi.


    Abakobwa batandukanye begukanye amakamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106917/abakobwa-6-bazaserukira-u-rwanda-muri-miss-global-beauty-bambitswe-amakamba-106917.html

  • Kigali: Guhera kuri uyu wa 5 izi Hoteli 13 na… – #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza yashyizweho umukono na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB kuri uyu wa 23 Kamena 2021, babikora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 muri Hoteli na Resitora, zikunze gusurwa cyane ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo mu Ntara. Kuri Hoteli na Resitora zongerewe ku rutonde, aya mabwiriza aratangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021.

    Muri aya mabwiriza, MINISANTE na RDB bavuze ko abakozi bose ba Hoteli na Resitora zatoranyijwe, n’abakiriya bajyayo bose, bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 (Hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa Antigen Rapid Test) kandi ko batayirwaye. Ibisubizo byo kwipimisha bizaba bifite agaciro k’iminsi 7 ku bakiriya n’iminsi 14 ku bakozi.

    Batangaje ko kwipimisha bibera kuri site zagenwe cyangwa ku mavuriro yigenga yabyemerewe. Umuntu wipimisha akaba ari we wiyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha. Icyakora aya mabwiriza anorohereza za Hoteli aho amavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na Hoteli bakagena ko gupima bibera kuri Hoteli. Icyo gihe hoteli igena icyumba cyo gupimiramo.

    Abakozi b’amavuriro yemerewe gupima kandi babyigiye nibo bonyine bemerewe gupima kandi ibisubizo bigomba koherezwa ku rubuga mpuzamakuru rw’Ubuzima. Ibisubizo bikimara gushyirwa ku rubuga, uwapimwe yohererezwa ubutumwa bugufi burimo ijambo ry’ibanga rimufasha kubona ibisubizo bye ku rubuga rwa RBC.

    Umukiriya azajya asabwa kwerekana ibisubizo bye ku marembo ya Hoteli cyangwa Resitora aho umukozi wagenwe azajya asuzuma kode ya QR iri ku rupapuro rw’ibisubizo rw’umukiriya bityo akabasha kwinjira mu rubuga rumufasha kwemeza ko ibisubizo ari iby’ukuri. Umukiriya ashobora no gusabwa kwerekana ibyangombwa bimuranga mu gihe hagenzurwa ukuri kw’ibisubizo bye. 

    Abakiriya bose bacumbika muri Hoteli barasabwa kujya bagaragaza bakihagera icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 kandi ko batayirwaye. Ibi biranareba abakiriya baza kuri Hoteli cyangwa Resitora batarara kuko nabo bazajya basabwa kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 kandi ko batayirwaye.

    Hoteli na Resitora bireba zizajya zishyikiriza RDB na RBC buri byumweru bibiri raporo ku bukerarugendo igaragaza uko abakozi bapimwe. Hoteli na Resitora zirasabwa kuzajya zishyira ahabona itangazo rigaragaza neza umubare w’abantu zishobora kwakira ahagenewe guhurira abantu hose, uhwanye na 30% by’ubushobozi bwabo bwo kwakira abantu.

    Umukiriya uterekanye icyemezo cy’uko yipimishije ntazemererwa kwinjira muri hoteli cyangwa resitora. RDB na MINISANTE batangaje kandi ko urutonde rwa Hoteli na Resitora zirebwa n’aya mabwiriza bashobora kuruvugurura igihe icyo ari cyo bibaye ngombwa. 

    Batangaje kandi ko aho bishoboka, abantu bashishikarizwa guhurira cyangwa gufatira amafunguro hanze kuko ari byo bitanga amahirwe yisumbuye yo kudakwirakwiza icyorezo cya Covid-19. Ariko nanone bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu zindi hoteli na resitora zitari kuri uru rutonde, RBC izajya ikora ipima ritunguranye ku bakiriya cyangwa abakozi.

    Iri tangazo ryateweho umukono na Dr Ngamije Daniel Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda na Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru wa RDB, rigaragaramo ko MINALOC, RDB, RBC na RNP (Polisi y’u Rwanda) bazafatanya kugenzura uburyo aya mabwiriza mashya yubahirizwa. Bati “Turashishikariza abantu kujya bipimisha buri cyumweru kugira ngo bibafashe kuba bafatira amafunguro aho bashatse mu gihe cy’icyumweru ari nako bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19”.

    Hoteli 13 zo muri Kigali nizo zigaragara ku rutonde rwa Hoteli zo muri Kigali abakiriya bagomba kwinjiramo ari uko babanje kwipimisha Covid-19, udafiye icyemezo cy’uko yapimwe Covid-19 ntiyemererwe kuhakandagira. Izo Hoteli ni: Kigali Radisson Hoteli, Kigali Marriott Hotel, Kigali Serena Hotel, The Retreat Hotel, Residence Prima 2000 Apartment, Phoenix Apartments, Lemigo Hotel, Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments na Grand Legacy Hotel. 

    Kuri uru rutonde hagaragaraho kandi Resitora zigera kuri 40, zose akaba ari izo mu mujyi wa Kigali, nazo abazigana bakaba basabwa kubanza kwipimisha Covid-19. Izo Resitora zisurwa cyane ariko nanone ushobora kuvuga ko ari nazo zikomeye cyane muri Kigali (VIP) harimo; Choose Kigali (Kiyovu), Meza Malonga (Remera), Brachetto Restaurant (Kacyiru), Soy Restaurant (Kimihurura), Nyurah Restaurant (Nyarugenge), Inka Steak House (Kimihurura), Camellia (zose), Y& Cocktail bar (KBC), Khana Khazana (zose), Coco bean Restaurant, Dolce (Kwa Yves) mu Kiyovu n’izindi. 

    Izi Hoteli 13 kuzisohokeramo birasaba kubanza kwipimisha Covid-19

    Izi Resitora 40 kuziriramo birasaba kubanza kwipimisha Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106911/kigali-guhera-kuri-uyu-wa-5-izi-hoteli-13-na-resitora-40-zisurwa-cyane-ugomba-kuzisohokera-106911.html

  • Padiri ukekwaho kwijandika mu icuruzwa ry'ibiyobyabwenge yasutse Aside kuba Senyeri #rwanda #RwOT

    Padiri Athens, yatawe muri yombi mu murwa mukuru w'Ubugiriki Anthens/Athenes nyuma yo gutera aside Abasenyeri barindwi bo mu idini ry'aba Orthodox, nkuko Polisi y'iki gihugu ibitangaza. Bivugwa ko aba Basenyeri barimo kwiga uko bafata icyemezo cyo kumwirukana kubera kumushinja kuba mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge.

    Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu Padiri w'imyaka 36 y'amavuko ibi ngo byabaye ubwo yarimo abazwa n'urwego rushinzwe imyitwarire kuri uyu wa Gatatu, nkuko bikomeza bivugwa na Polisi y'iki Gihugu.

    Abasenyeri batatu mu bakomerekejwe n'iyi Aside barimo kuvurirwa mu bitaro kubera ubushye batewe n'iyi Aside, aho bahiye mu maso. Umupolisi wirutse ajya gutabara nawe ari mu bitaro.

    Uyu Padiri ushinjwa gukora ubu bugome, ashobora kwirukanwa muri iryo dini yabarizwagamo, ashinjwa ko afite uruhare mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, nkuko byandikwa n'ibiro ntaramakuru ANA.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bitangaza ko aba Basenyeri bari bateranye kugira ngo baganire uburyo bakwirukana uyu Padiri, bakamwambura Ubupadiri nyuma y'aho bivugiwe ko mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2018 yafatanywe amagarama 1,8 y'Urumogi.

    Ikinyamakuru Ta Nea kivuga ko uyu Padiri yinjiye mu kigo cy'Abihaye Imana cya Petraki kiri i Anthenes agiye kubazwa, aho ngo yinjiranye 'Icupa rinini ririmo iyo Aside'. Umuzamu yashoboye gufata uyu Padiri ageze ku irembo ry'icyo Kigo ariko nawe yamusutseho iyo Aside, nawe yahise ajyanwa mu bitaro.

    Umukuru w'Igihugu cy'Ubugiriki, Katerina Sakellaropoulou yamaganye icyo gitero cyakozwe na padiri, mu gihe Minisitiri w'Intebe Kyriakos Mitsotakis yavuganye n'uyoboye iyo Kiliziya mu Bugiriki, Musenyeri mukuru wa Anthenes, Ieronymos II, akamubwira ko ababajwe cyane n'iki gitero, aho yamwijeje ko Leta izakora uko ishoboye mu kuvura abakomeretse kugira ngo bakire byihuse.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/padiri-ukekwaho-kwijandika-mu-icuruzwa-ryibiyobyabwenge-yasutse-aside-kuba-senyeri/

  • Perezida Museveni yatanze ikiruhuko cyo gutakambira Imana mu masengesho kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 ari umunsi w'ikiruhuko, wo gusengera abakozi bo kwa muganga n'imiryango yakozweko n'icyorezo cya Covid.

    Igihugu cya Uganda cyugarijwe n'icyorezo kidasanzwe cya Covid ya kabiri yatumye Perezida Musevenu asubizaho ingamba zo kugabanya urujya n'uruza mu gihugu.

    Inteko ishinga amategeko yabaye ihagaritse imirimo yayo mu gihe cy'ibyumweru bibiri mu gihe abategetsi bavuze ko abakozi barenga 100 bayo babasanganye iki cyorezo.

    Imibare y'abahitanwa n'iki cyorezo yiyongereye inshuro 10 mu minsi 15 ishize nkuko bitangazwa n'urubuga Our World in Data.

    Mu butumwa yanditse kuri twitter, Prezida Yoweri Museveni avuga ati: 'Nemeye ibyasabwe n'abayoboye amadini ko twashyira Igihugu mu masengesho muri iki gihe duhanganye na Covid-19. Ndabasabye mwese musengere abakozi bacu bo kwa muganga n'imiryango yose yakozweko n'iki cyorezo.

    Kubera iyo mpamvu, ntangaje ko ku wa gatanu (itariki 25) ari umunsi w'ikiruhuko'. Kugeza ubu muri Uganda abari munsi ya 2% y'abanyagihugu bose nibo bamaze kubona nibura urukingo rwa mbere rwa coronavirus.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-museveni-yatanze-ikiruhuko-cyo-gutakambira-imana-mu-masengesho-kubera-covid-19/