Category: Uncategorized

  • Gisagara: Umugabo akurikiranweho gutwika umugore we – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nyeranzi ku wa 8 Kemena 2021. Dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha kugira ngo nikimuhama ahanwe hakurikijwe amategeko.

    Uwo mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we nta makimbirane azwi bafitanye usibye kumutegeka ku mutungo ntatume yisanzura mu kuwukoresha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gushubi, Nsanzimana Theogène, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yasanze umugore we ari kotsa ibigori ahita amufata akaguru agatsindagira mu ziko amubwira ko ibyo yakoze yari yarabimubujije.

    Ati “Ngo yari yaramubujije kujya mu mirima y’ibigori ngo bibanze byere, umugore rero aragenda ajya gucamo ibyo kotsa. Abifite rero arimo kubyotsa, umugabo araza afata akaguru agatsindagira mu ziko aho yari arimo kokereza ibigori karashya ku ivi.”

    Nsanzimana avuga ko bidakwiye ko abashakanye bapfa ubusa kugera aho umwe atwika undi, bityo bakomeje kwigisha abantu kubana neza birinda guhohotera.

    Uwo mugabo akimara gutwika umugore we akaguru yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukorera dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko mu ibazwa uwo mugabo yemeye ko yatwitse umugore we akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye buvuga ko uwo mugabo yemera ko yasanze umugore we mu rugo ari kotsa ibigori amukubita urushyi arangije amutsindagira ukuguru mu ziko.

    Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa akurikiranweho kiramutse kumuhamye, yahanishawa igifungo kigera ku myaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Kuri ubu uwo mugore yatangiye gukira kuko amaze igihe yivuza ubushye.

    Dosiye y’uwo mugabo ukurikiranweho gutwika umugore we yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha mu Karere ka Huye

    [email protected]


  • Ikimenyane no kubikirana imbehe: Igitotsi mu mikoranire y’abakozi ba Leta; imyitwarire mbonezamirimo yarakendereye – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 1994, u Rwanda rwiyemeje kubaka iterambere ridaheza, ruza gutekereza ku cyerekezo ‘Vision 2020’, gikubiyemo intego zaryo, ishyiraho inzego z’imiyoborere zagombaga gutuma zigerwaho n’abantu bagomba kuzikurikirana.

    Imwe mu nzitizi ya mbere yadindije iterambere ry’u Rwanda muri ibyo bihe, yari ukubona abantu bafite ubushobozi bagombaga gukora mu nshingano zitandukanye, ari nayo mpamvu uwarangizaga amashuri yisumbuye yabaga ategerejwe ku isoko ry’umurimo, uwarangije kaminuza akaba akarusho.

    Uretse kutabona abakozi bafite ubushobozi, hari n’ikibazo cy’imikoranire itameze neza hagati y’abakozi mu kigo kimwe, bigaterwa n’impamvu zirimo ikimenyane, imyumvire idakwiye n’ubunyamwuga buke muri rusange.

    Ibi bibazo byatumye mu 2008, hashyirwaho Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) ifite inshingano zo kunoza imikorere y’abakozi ba Leta, kuva mu buryo batoranywa mbere yo kwinjira mu kazi, uko bagenzurwa n’uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo.

    -  Komisiyo yarumye ihuhaho

    Iyi Komisiyo yagize uruhare mu kuzamura imikorere myiza y’abakozi ba Leta ariko ntiyakemuye ibibazo by’imikorere byose kuko yitaye ku by’ubushobozi buke mu kazi gusa, irenza ingohe ibyo kuzamura imyitwarire mbonezamirimo.

    Ibi byatumye ibibazo byo kutumvikana, ubugambanyi n’andi makimbirane bikomeza kumvikana mu bakozi ba Leta, binatuma mu 2014, hakorwa ubushakashatsi bwo kureba imiterere yabyo.

    Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bitera ayo makimbirane, harimo kudakorera hamwe, abayobozi birengagiza amategeko, kudahanahana amakuru ku mikorere ya buri wese n’ibindi.

    Ubu bwumvikane buke no kucana intege mu bakozi ba Leta kandi biri mu muburo Umukuru w’Igihugu yahaye Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente wari winjiye mu nshingano avuye gukora muri Banki y’Isi. Perezida Kagame yamusabye kwima amatwi abazashaka kumusubiza inyuma mu kazi ke.

    Icyo gihe yagize ati “Icya mbere, buriya azagira abajyanama, bamubwira bati ‘ibyo ntabwo bikorwa hano’, yajya gukora ikintu kizima, bakamubwira ngo ‘oya, siko bigenda hano’, bakamwitambika imbere, cyangwa yajya gukora ikintu kubera ko afite amatwara mashya bakamubwira ngo ‘cisha make ba uretse, ntudusanze aha se?’ Ubwo wowe uzanye ibintu biri aho bikabya. Niba batarakugeraho, bazakugeraho.”

    -  Igihombo cy’imigirire kirasangirwa

    Mu Nama Nyunguranabitekerezo yarebeye hamwe uburyo bwo guteza imbere imikorere mbonezamirimo (professional ethics) mu bakozi ba Leta, hagaragajwe ko imyitwarire mibi yabo ibagiraho ingaruka, ikagera ku bigo bakoramo n’abaturage bareberera.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko “Urwego rw’ibyo abaturage bifuza kuri Leta rwarazamutse cyane kuko barajijutse, ndetse ko bimwe mu byo bakenera kuri Leta bafite ubushobozi bwo kubyiha, icyo bakeneye ni uko dushyiraho uburyo bworoshya kubona izo serivisi kuko iyo bitagenze gutyo bibatwara umwanya n’amikoro atari ngombwa.”

    Uku kudatanga serivisi ziboneye kandi byagaragajwe nk’intandaro y’ibyaha birimo icya ruswa, itangwa kugira ngo umuturage abone serivisi yakabaye abona ariko imikorere mibi, irimo kudasubirizwa igihe, ikamudindiza.

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko abayobozi badasubiza abaturage, “Basa nk’abibwira ngo wandega he?” bigatuma abaturage bashaka izindi nzira zirimo gutanga ruswa.

    Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze muri Gicurasi 2020, ikigero cya ruswa mu nzego z’ubuyobozi cyari 51.4%. Uretse abaturage bahomba kubera serivisi mbi badahabwa, Leta nayo irahomba kuko icyizere igirirwa kigabanuka.

    Abanyarwanda bizeye Leta ku kigero cya 71.3%, mu gihe intego ari uko uwo mubare ugera kuri 90% mu 2024.

    Umuyobozi Wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Niyishaka Emmanuel, yavuze ko ‘imyitwarire idahindutse byazagorana ko uyu muhigo weswa’.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yavuze ko igihombo cy’imikorere mibi y’abakozi ba Leta kinangiza umutungo wa Leta, utikirira mu manza z’amafuti ishorwamo kubera uburangare bw’abayobozi.

    Yavuze ko amafaranga Leta ihomba yikubye kabiri mu 2019, agera kuri miliyoni 520 Frw avuye kuri miliyoni 224 Frw mu 2018, ndetse aratumbagira agera kuri miliyoni 970 Frw mu 2020.

    Muganza yavuze ko ikibabaje ari uko muri izo miliyoni 970 Frw, izigera kuri 761 Frw n’ubundi zari zikwiye guhabwa abazitsindiye bitarinze kugera mu nkiko.

    Yongeyeho ati “Hari aho twasanze abayobozi barirukanye abakozi mu buryo budakurikije amategeko, bakavuga ngo ‘nibagende nibarega tuzabishyura’ ukibaza niba amafaranga bazishyura ari ayabo.”

    Mu 2020, abakozi ba Leta bajuririye ibyemezo 374 bari bafatiwe birimo n’ibyo kwirukanwa, kandi 109 muri byo byari bifite ishingiro, bisobanuye ko byari byafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Muganza yavuze ko “Umwanya n’amikoro Leta itakariza muri izi manza” wakabaye ukoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

    -  Dukome urusyo tutaretse ingasire

    Nubwo hari igihombo Leta iterwa n’abakozi bayo, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko na Leta atari shyashya kuko hari ubwo idatanga ibikwiriye mu gufasha abakozi kuzuza inshingano zabo.

    Yatanze urugero rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, yemeza ko “gifite abakozi bake cyane ugereranyije n’inshingano gifite.”

    Yanakomoje ku rwego rw’Umuvunyi, “Rwahaye akazi umukozi, twagenzura tugasanga yarigeze kwirukanwa azira ibyaha bya ruswa, ukibaza ukuntu umuntu wirukanwe azize ruswa azajya kuyirwanya bikakubera ihurizo.”

    Ingabire yatunze urutoki ibigo bya Leta bihora imbere y’Akanama Kagenzura Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, bikamaramo imyaka itandatu cyangwa irindwi ariko ntibifatirwe ibihano.

    -  Leta yarahagurutse

    Mu rwego rwo kongera umusaruro w’abakozi, Leta imaze iminsi mu mavugurura agamije kugera kuri iyo ntego.

    Imwe mu ntambwe yatewe muri uru rugendo ni Iteka rya Perezida ryasinywe muri Gashyantare 2021, rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, rikubiyemo ko buri rwego rwa Leta rukwiye kugira Akanama kagizwe n’abantu batanu gashinzwe gukurikirana amakosa akorwa n’abakozi ba Leta.

    Uretse iri teka, abitabiriye iyi nama banavuze ko hari ibindi bikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo imyitwarire mbonezamirimo izamuke ku bakozi ba Leta.

    Senateri Habiyakare François yavuze ko ibyo birimo “Kugenzura amateka y’umuntu Leta ishaka guha akazi, ntiharebwe gusa ubushobozi bw’ibyo yize n’ibyo yakoze. Dukwiye kureba no ku myitwarire ye, tukamenya uko yabanaga n’abandi, uko yitwaraga mu zindi nshingano ku buryo tuba tuzi ko hejuru y’ubumenyi n’ubushobozi bwe, anafite imitekerereze ikwiye itazatuma agera mu kazi agatangira kuba umutwaro kuri Leta.”

    Mu bindi byasabwe harimo kongera amahugurwa ahabwa abakozi ba Leta ku bijyanye n’imyitwarire mbonezamurimo, kuko ubusanzwe bahugurwa ku bijyanye n’ibyo bakora, ibindi ntibyitabweho.

    Amahame mpuzamahanga agena ko abakozi bakwiye guhugurwa amasaha 1000 ku mwaka.

    Leta yanasabwe gukomeza kuzamura ubushobozi bw’inzego z’ibanze zirimo utugari n’imirenge, kuko ari two tugaragaramo ibibazo bya ruswa no kudatanga serivisi nziza.

    Iki kibazo cyerekanwe nk’ikiri kuvugutirwa umuti kuko kuva muri Mata 2019 kugera mu Ukwakira 2020, abayobozi 163 bo mu nzego z’ibanze birukanwe kubera imyitwarire mibi.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko abakozi ba Leta ari bo pfundo ry’impinduka z’iterambere.

    Yagize ati “Abakozi ba Leta bagomba kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’igihugu binyuze mu kuyobora impinduka zishingiye ku myumvire, imyitwarire n’imikorere itanga umusaruro by’umwihariko mu bihe bidasanzwe turimo.”

    Inama nyunguranabitekerezo yabaye mu gihe hizihizwaga ku nshuro ya munani Umunsi wo kuzirikana imirimo y’Inzego za Leta muri Afurika, wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘‘Twubake Afurika twifuza binyuze mu kwimakaza umuco n’imyitwarire mbonezamurimo ishingiye ku miyoborere itanga icyerekezo gihamye no mu bihe bidasanzwe.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko abayobozi badasubiza abaturage, “Basa nk’abibwira ngo wandega he?”

  • Calvin Mbanda ashobora kuba yaravuye muri The… – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri INYARWANDA, aravuga ko Calvin Mbanda ariwe washoye imari mu ndirimbo ye nshya agiye gusohora mu ntangiriro za Nyakanga 2021.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Producer Element muri Country Records. Kandi Calvin Mbanda ari kwitegura kuyifatira amashusho.

    Uyu muhanzi nta masezerano yari afite muri The Mane. Amakuru avuga ko Calvin Mbanda yafashe umwanzuro wo kuva muri The Mane agatangira gukora ku giti cye umuziki ari nako ashakisha abazamufasha.

    Ubwo azaba ashyira hanze indirimbo ye ya mbere, ni nabwo azatangaza ko yavuye muri The Mane ku mugaragaro nk'uko amakuru agera kuri INYARWANDA abihamya.

    Clavin Mbanda afashe icyemezo cyo kuva muri The Mane nyuma y'uko amaze amezi atandatu nta ndirimbo asohora.

    Ni umwe mu bahanzi b'abahanga, benshi bagiye bibaza ku iterambere rye ahanini bitewe n'uko atashyigikiwe mu muziki we nk'uko abandi bari mu kigero kimwe nawe babikorewe.

    Muri Gicurasi 2021, Safi Eric umujyanama wa The Mane yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA, ko hari indirimbo bari gukorera Calvin Mbanda, ariko amakuru avuga ko iyi ndirimbo izasohoka itari mu birango bya The Mane.

    Ikindi n'uko Calvin Mbanda yitegura gufungura shene ye ya Youtube azajya acishaho indirimbo ze, aho kugira ngo zikomeze zishyirwe kuri shene ya The Mane.

    Tariki 7 Ukwakira 2019, ni bwo Calvin Mbanda yinjiye muri The Mane nyuma y'uko atsinze irushanwa 'Spark Your Talent' ryateguwe na TECNO ifatanyije na The Mane. Icyo gihe yahembwe Miliyoni 1 Frw.

    Mu gihe cy'imyaka isatira ibiri amaze muri The Mane, nta bikorwa bifatika yakorewe nk'abandi bahanzi banyuze muri iyi Label.

    Yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Aba People' mu mezi atandatu ashize, yaririmbye mu ndirimbo 'Ikanisa' yahuriyemo na Marina na Queen Cha na 'All I need' ye.

    Umuhanzi Calvin Mbanda ashobora kuba yaravuye muri The Mane

    Mbanda amaze amezi atandatu nta ndirimbo asohora

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IHERUKA YA CALVIN MBANDA YISE 'ABA PEOPLE'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106887/calvin-mbanda-ashobora-kuba-yaravuye-muri-the-mane-106887.html

  • Mu buhamya budasanzwe, Britney Spears yatanga… – #rwanda #RwOT

    Britney umwibuke mu ndirimbo zirimo 'I'm Not a Girl, Not Yet a Woman', 'Sometimes', 'I did it again' n'izindi zimaze imyaka myinshi ku isoko zikunzwe n'umubare munini.

    Amaze igihe abunza intekerezo yibaza ku iherezo ry'ububasha Se amufiteho kuva mu myaka 13 ishize, yahawe n'urukiko mu 2008, agenzura ubuzima bwe bwite n'imitungo ye.

    Mu 2007, Britney yatandukanye n'umugabo we Kevin Federline babyaranye, atangira kugaragaza imyitwarire idahwitse muri sosiyete, yahise yamburwa abana be, ariko yeremerwa kubasura.

    Yihariye urupapuro rwa mbere rw'itangazamakuru icyo gihe, ubwo yakubita umutaka ku mudoka y'umunyamakuru ufata amashusho n'amafoto.

    Ejo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, Britney Spears yavugiye mu rukiko i Los Angeles n'akari mu nda y'ingoma, yamagana amasezerano mu cyo bita ‘Conservatorship’ agena Se nk'umugenga w'ubuzima bwe.

    'Conservatorship' ni uburenganzira butangwa n'inkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugahabwa undi muntu iyo umuntu runaka atakibasha kwifatira ibyemezo mu buzima bwe. Butangwa ku mpamvu zinyuranye zirimo nko kuba uwo muntu ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe n'ibindi.

    Britney asaba ko aya masezerano yahagarikwa, kuko ashaka ubuzima bw'umudendezo. Mu buhamya budasanzwe, uyu muhanzikazi w'imyaka 39 yavuze ko Se amugenzura '100,000%.'

    Ibinyamakuru birimo BBC, The Guardian n'ibindi bisubiramo amagambo ya Britney Spears yatangarije mu rukiko, ko kubera aya masezerano yagize ihungabana rikomeye mu buzima bwe, agasaba ko asubirana ubuzima bwe.

    Ati 'Aya masezerano yanteye ihungabana ridasanzwe, ndashaka gusubirana ubuzima bwanjye.'

    Kuva Britney Spears yajyanwa mu bitaro kubera ibabazo byo mu mutwe, urukiko rwahise ruha Se ububasha kugenzura ubuzima bwe kuva mu 2008.

    Mu ijambo ryamaze iminota 20, Britney yabwiye urukiko ko aya masezerano yangije ubuzima bwe, asaba ko ahagarikwa agahabwa 'ikiruhuko cy'imyaka ibiri cyangwa itatu'.

    Umunyamatageko wa Se, Jamie Spears, yavuze ko uyu mubyeyi yababajwe no kubona umukobwa we yaranyuze mu buribwe kubera aya masezerano. Britney Spears arashaka kubyarana n'umukunzi we mushya ariko ntibishoboka

    Britney Spears yabonye izuba tariki 2 Ukuboza 1981, yujuje imyaka 39 y'amavuko. Yavukiye ahitwa McComb muri Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asanzwe ari umubyeyi w'abana babiri, Sean Preston Federline na Jayden James Federline. 

    Uyu muhanzikazi yakundanye mu gihe cy'umwaka na Jason Allen Alexander mu 2004, hanyuma mu mpera z'uwo mwaka akunda na Kevin Federline batandukanye mu 2007. Yabwiye urukiko ko ashaka gukora ubukwe n'umukunzi mushya bakanabyara ariko ko aya masezerano ‘atabimwemerera’. 

    Britney Spears yavuze imibereho mibi yatejwe no kuba Se ari we mugenga w’ubuzima bwe

    Uyu muhanzikazi yahishuye ko yashyizwemo agakoresha kazwi nka 'intrauterine' ko kuboneza urubyaro, bityo ko adashobora kubyara. Asaba ko kavanwamo kugira ngo atwitire umukunzi we.

    Britney yavuze 'Aya masezerano yo kugenzura ubuzima bwanjye ari kumbabaza kurusha uko angirira neza.'

    Yanavuze ko aya masezerano atamwemerera kubonana n'inshuti ze za kure, kandi ko n'umukunzi we atemerewe kumusura.

    Ni ubwa mbere hatangajwe ibikubiye muri aya masezerano yo kugenga ubuzima bwa Britney Spears.

    Uyu muhanzikazi asaba ko Jod Montgomery, umuhanga mu kwita ku bantu ari we wahabwa inshingano zo kureberera ubuzima bwe, cyane ko mu 2019 Se yeguye by'igihe gito mu kumugenzura ku mpamvu z'ubuzima bwe.

    Mu buhamya bwe, Britney Spears yanavuzemo ko yagiye ategekwa kunywa imiti adashaka, ku buryo yisangaga ameze nk'aho yakoresheje ibiyobyabwenge agateshwaguzwa mu biganiro yagiranaga n'ababyeyi be n'abandi.

    Anavuga ko hari igihe yasabaga ko iwe ahakorerwa ibizamini bijyanye n'uko ubuzima bwe buhagaze, ahubwo agahitirwa kujya mu gace aho aba Paparazi bamwota uko bishakiye.

    Yanavuze ko mu 2018, yahatiwe gukora ibitaramo kandi atabishaka. Abajyanama be babwira abaganga ko atakinywa imiti nk'uko yayandikiwe.  Avuga ko adashaka kuba umucakara w'umuntu runaka. Ati 'Nshobora kuvuga ngo sinshaka kubyina.'

    Uyu muhanzikazi yanavuze ko kuva mu 13 atemerewe kuvugana n'itangazamakuru. Avuga ko yabayeho ubuzima bwe abeshya Isi ko ameze neza, nyamara muri we ari ibicika. 

    Britney Spears yavuganye agahinda avuga uko adashobora kubyarana n'umukunzi we kubera ko yashyizwe mo agakoresho kabuza gutwita Britney ati 'Aya masezerano yo kugenzura ubuzima bwanjye ari kumbabaza kurusha uko angirira neza.'  

    Igihiriri cy'abantu bashyigikiye Britney binyuze mu cyose bise #FreeBritney basaba ko uyu muhanzikazi ahabwa ubwigenge


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106899/mu-buhamya-budasanzwe-britney-spears-yatangaje-ko-yashyizwemo-agakoresho-kamubuza-gutwita-106899.html

  • Hari icyizere ko 2021 usiga dufite inkingo zisaga miliyoni eshatu – Dr Sabin Nsanzimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku mugoroba wo ku wa 23 Kamena 2021, cyari cyatumiwemo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, Dr Sabin Nzanzimana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kivuga ku nsanganyamatsiko ijyanye n’izamuka rikabije ry’umubare w’abandura n’abicwa na Covid-19 mu Rwanda.

    Uretse kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, hari uburyo Leta ikomeje kwita ku kibazo cya Covid-19, burimo gushakisha inkingo, aho Dr Nzanzimana yemeje ko hari icyizere cy’uko uyu mwaka urangira u Rwanda rubonye inkingo zisaga miliyoni eshatu.

    Yagize ati “Icyizere kirahari, ndetse na Minisititi w’Ubuzima yagiye abisubiramo kenshi, yuko uku kwezi kwa Gatandatu kurangira cyangwa se mu ntangiro z’ukwa Karindwi, tubonye umubare utari muto w’inkingo, ku buryo dushobora kurangiza uyu mwaka wa 2021 tumaze kubona inkingo zisaga miliyoni nk’eshatu”.

    Arongera ati “Icyo cyizere turagifite, ariko iby’inkingo birahinduka, biramutse hari andi mezi yiyongeyeho ubwo byaba biturutse ku bindi bibazo by’inkingo, ariko icyo cyizere cyo twarakibonye ndetse hari izamaze kwishyurwa na Leta y’u Rwanda dutegereje”.

    Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi wa RBC
    Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi wa RBC

    Abajijwe ku zindi nkingo nshya zageragejwe niba u Rwanda na rwo rwiteguye kuzikoresha, Dr Nzanzimana yavuze ko bisaba ubushishozi kugira ngo bamenye ibyazo, aho yemeje ko inkingo eshatu arizo zemewe mu Rwanda, izindi Leta ikazabanza kumenya neza ibyazo.

    Agira ati “Inkingo ziragenda ziboneka ari nyinshi, hari iz’u Bushinwa zagiye zikorerwaho ubushakashatsi aho tukibanza kuzigaho, hari aho zakoreshejwe zitanga umusaruro, ariko kugeza ubu inkingo twiyemeje gukoresha aha mu Rwanda ni urukingo rwa Pfizer, AstraZeneca hari ndetse n’urukingo rwa Johnson & Johnson na rwo rwaremejwe n’ubwo rutaragera hano, ariko turarwizeye ruragera mu Rwanda mu minsi iri imbere, n’izindi tuzagenda tureba imikorere yazo n’uburyo kuzibona byoroshye”.

    Arongera ati “Twanze gufata inkingo zibonetse zose tudasuzumye neza, hari urundi turimo kwigaho n’ubwo OMS iherutse kurwemeza, ariko ibihugu biba bifite uburyo bwabyo, uko bibibona kuko ziranahenda, inkingo ubundi n’ubwo abantu bazibona nta kiguzi, Leta iba yashyizemo amafaranga menshi n’abafatanyabikorwa bayo, inkingo turimo gukoresha ubu Leta iba yaratangiye gushaka amafaranga ikanishyura mbere”.

    Mu Rwanda abantu 391058 ni bo bamaze guhabwa inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca.


  • Mu bakingiwe harimo abapfuye ariko byaturutse ku bundi burwayi basanganywe – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangarijwe mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, cyari cyatumiwemo inzego zinyuranye z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nzanzimana Sabin n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

    Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC
    Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC

    Abajijwe ku makuru akomeje gucicikana avuga ko mu bakomeje guhitanwa na COVID-19, harimo n’abakingiwe, Dr Nzanzimana yemeye ko hari batatu mu bakingiwe COVID-19 bagaragaye mu bitabye Imana, ariko asaba Abanyarwanda gusobanukirwa neza ko gukingirwa COVID-19 bidakuraho ko umuntu yakwicwa n’izindi ndwara aba asanzwe arwaye.

    Yemeje ko abapfuye ariko barakingiwe COVID-19, bishwe n’izindi ndwara bari basanganywe, amara impungenge Abanyarwanda badafite amakuru ku rukingo aho abizeza ko inkingo za COVID-19 bahabwa zizewe kandi zifite ubuziranenge bwuzuye mu gukumira icyo cyorezo.

    Ati “Buriya urukingo rwa COVID-19, ntabwo rukingira izindi ndwara umuntu yaba afite zishobora no kumuhitana, rero mu bantu bakingiwe, ni byo harimo abagera kuri batatu baje kwitaba Imana nyuma y’uko babonye urukingo, bidaturutse ku rukingo bitanaturutse kuri COVID-19 ubwayo, ariko biturutse ku bundi burwayi bukomeye baba bafite”.

    Arongera ati “Abo rero batatu, ni byo barapfuye ndetse ntibinatangaje ko hari n’abandi bashobora kuzakingirwa bakitaba Imana, urabona ushobora kuba warabonye urukingo ejo ukaba wagira impanuka, n’iyo mpanuka ikaba unarwaye banagupimyemo COVID-19, ibyo ni ibisanzwe”.

    Uwo muyobozi, yavuze ko urukingo rufite akamaro gakomeye. Ati “Ikintu twabonye muri izi nkingo, ni uko abazihawe hafi 99%, n’iyo ubapimye usanga nta bibazo byinshi bafite ugereranyije n’abatarakingiwe. Urukingo rufite akamaro gakomeye, iyaba twari tuzibonye nyinshi ngo dukingire hanyuma tunakangurire abantu kwifata, ariko tuzi ko ntawe izahitana cyangwa ngo ajye kongererwa umwuka”.

    Dr Nsanzimana abajijwe urugendo rw’ibihugu bya Afurika mu kwivumburira inkingo cyangwa imiti, yavuze ko ubushobozi bwo gukora imiti muri Afurika buri kuri 1%, mu gihe ubushobozi bwo gukora inkingo Afurika iri kuri 0,01% n’ubwo ubwinshi bw’indwara isi ifite, 70% zose ziboneka muri Afurika.

    Avuga ko mu myaka itanu iri imbere hazaba harabaye impinduka zifatika, mu kuzamura urwego rwo gukora imiti n’inkingo.

    Ati “Ndahamya ko mu myaka itanu iri imbere bitazaba bimeze gutya, kuko duhereye hano iwacu COVID-19 yaduhumuye amaso, indi COVID-19 izaza, kuko iki ntabwo ari cyo cyorezo cya nyuma, abantu babyumve si cyo cya nyuma si na cyo cya mbere, ariko bizasiga urwego rw’ubuzima n’abashakashatsi mu buzima mu Rwanda no muri Afurika hari icyo bakoze, keretse abazakomeza gusinzira, ariko twe ndahamya ko twakangutse”.

    Minisitiri Gatabazi JMV yunze mu ry’Umuyobozi wa RBC, asaba abantu guhindura imyumvire, birinda gukwiza amakuru y’impuha kandi aca igikuba.

    Ati “Akenshi burya mu itangazamakuru mujye mwirinda utuntu abantu buririraho kugira ngo barangaze n’abandi, mu biganiro nk’ibi tuvuge umuntu ashobora kuvuga ngo yabonye urukingo arapfa, byica ibindi byose, kandi uwabonye urukingo yakora impanuka agapfa, uwabonye urukingo asanzwe afite HIV yamwica, uwabonye urukingo afite diyabete igeze ku rwego ruhanitse yapfa, uwabonye urukingo afite umuvuduko w’amaraso ugeze ku rwego rwo hejuru yapfa”.

    Arongera ati “Ariko abantu bashobora gufata umunsi wose, bavuga ngo umuntu yabonye urukingo none yapfuye, bishatse kuvuga rero ko urukingo ntacyo ruvuze? Ibyo si byo rwose abantu bahindure imyumvire”.


  • Umunyarwanda mu bakinnyi 7 bakiri bato bitwaye neza muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Umwana w’uwahoze ari myugariro w’Amavubi, Fritz Emeran Nkusi ari we Emeran Noam yatoranyijwe mu bakinnyi 7 bitwaye neza muri Manchester United y’abatarengeje imyaka 18 muri uyu mwaka w’imikino.

    Ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ya Manchester United, yitwaye neza mu mwaka wa 2020/2021 nubwo yabuze igikombe kubera inota rimwe, hari abakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru cyane.

    Ikinyamakuru United Focus cyo mu Bwongereza cyandika ku ikipe ya Manchester United, cyatoranyije abakinnyi 7 bitwaye neza b’iyi kipe mu batarengeje imyaka 18 muri uyu mwaka w’imikino 2020-21.

    Muri uru rutonde rukaba rwajemo na Emeran Noam, umuhungu w’uwahoze ari myugariro w’Amavubi, Fritz Emeran Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu kuva 2005-2007.

    Charlie McNeill

    Uyu ni rutahizamu yatsinze ibitego 24 mu mikino 21 ya shampiyona, atanga imipira 6 yavuyemo 6, ari ku mpuzandengo yo kuba yaratsinze igitego buri munota wa 72. Uyu kandi ni we watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona y’abatarengeje imyaka 18.

    Isak Hansen-Aaroen

    Ni umwana ukomoka muri Norway, akina mu kibuga hagati asatira, mu mikino 16 yakiniye Manchester yatsinzemo 15.

    Martin Svidersky

    Martin akomoka muri Slovakia, akaba na kapiteni w’iyi kipe, yagiye akoresha nk’umukinnyi wo hoagati mu kibuga ndetse na myugariro wo hagati.

    Yakiniye imikino 8 ikipe y’abatarengeje imyaka 23, akina imikino 20 abanzamo mu batarengeje 18, ikipe ye yatsinze 19. Ibi bigaragaza uruhare rwe muri iyi kipe, yatsinze igiteko 1 akaba ari na wo mukino batakaje.

    Charlie Savage

    Charlie Savage ni umwe mu bakinnyi bakinnye bahozaho muri Manchester United, akina mu kibuga hagati akaba yaratanze imipira 7 yavuyemo ibitego atsinda 3, ni mu mikino 23 yakinnye muri 24 ya shampiyona.

    Noam Emeran

    Noam Emeran uvuka kuri Emeran Nkusi, yinjiye muri iyi kipe mu mpera za 2019, ntabwo yorohewe n’iminsi ye ya mbere ariko uyu mwaka wagiye kurangira atangiye kubizamo neza.

    Yagaragaje ko ari itaranto abantu bakwitondera, mu mikino mike yakinnye yatsinze ibitego 5 atanga imipira 6 yavuyemo ibitego, yagize kandi amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 23.

    Dillon Hoogewerf

    Dillon Hoogewerf yakiniye iyi kipe imikino 19 atsindamo ibitego 12 anatanga imipira 11 yavuyemo ibitego, yanakiniye Manchester United y’abatarengeje imyaka 23 ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego, ndetse byitezwe ko no mwaka utaha uzaba ari umukinnyi w’abatarengeje imyaka 23.

    Bjorn Hardley

    Wari umwaka wa mbere kuri Bjorn Hardley muri Manchester United, yakinishijwe nka myugariro wo ku ruhande ndetse no mu mutima w’ubwugarizi.

    Yagize umwaka mwiza mbere y’uko imvune zituma adakomeza gukina neza, yabaye kapiteni w’iyi kipe mu mikino 5 yanakiniye abaterengeje imyaka 23 ba Manchester United umukino.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-mu-bakinnyi-7-bakiri-bato-bitwaye-neza-muri-manchester-united

  • Rubavu : Imiryango itanu yahuriye mu irimbi gushyingura hari imva imwe rubura gica #rwanda #RwOT

    Ubu bushyamirane bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu ubwo iriya miryango yari igiye gushyingura igasanga hasigaye imva imwe mu gihe nyamara yose yari yamaze kwishyura.

    Mu gihe bari bakirimo gushyamirana, ni bwo haje undi muntu wishwe na Covid-19, ashyingurwa muri ya mva yari isigaye, bituma imiryango itangira gushaka ubundi buryo bwo gushyingura.

    Iragaba Fidele wari waje gushyingura umubyeyi we, yavuze ko koperative ya Ihumure rya Rubavu yagize uburangare bukomeye mu kugena uburyo abantu bashyingurwa.

    Ati 'Biragaragara ko iyi koperative ifite abakozi bake, ariko hari n’ikibazo cy’abantu bari kwitaba Imana ari benshi bigaragara ko muri iki cyumweru biyongereye…ntabwo twashyinguye umubyeyi wacu mu cyubahiro kugeza ubu, urabona ko abenshi bigendeye.'

    Umuyobozi wa Koperative Ihumure rya Rubavu icunga Irimbi rya Karundi, Nkundakozera Jonas, yemera aya makosa yose, akavuga ko byatewe n’impfu ziyongereye.

    Ati 'N’ikibazo cy’abakozi kirimo ariko icyabiteye ni ubwinshi bw’abantu bitabye Imana. Ejo [hashize] twashyinguye abantu batanu imva zose zirara zirangiye, nibwo bwa mbere bibayeho mu myaka 20 tumaze dukorera hano.'

    Yakomeje asobanura ko bishoboka ko abantu bishwe n’icyorezo cya Covid-19 batumye iyi mibare yiyongera.

    Ati 'Ubundi twashyinguraga umuntu mwe cyangwa babiri mu cyumweru, hakaba n’ubwo ibyumweru bibiri bishira nta muntu [dushyinguye] ariko ejo twashyinguye abantu batanu. Turemera uburangare bwa koperative ariko tugiye kwikosora.'

    Akarere ka Rubavu kamaze iminsi gafite ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19 bwatewe ahanini n’abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga iruka rya Nyiragongo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rubavu-Imiryango-itanu-yahuriye-mu-irimbi-gushyingura-hari-imva-imwe-rubura-gica

  • Dore Christiano Ronaldo na Mbappe nyuma y'umukino #rwanda #RwOT

    Ni mumukino wahuje ibihugu aba bombi baiinira ubwo bari mu isrushanwa rya UEFA EURO 2020, igihugu cya France Klyan Mbappe akinira cyanganyaga na Portugal Christiano Roonalido akinira, banganya ibitego 2-2

    Ni umukino Christiano yatsinzemo ibitego bibiri byose kuri penality, ukaba kandi ari umukino watumye aya makipe yombi akomeza mu kiciro gikurikiyeho. Abafaransa bazamutse mu itsinda ku mwanya wa mbere, Portugal izamuka nk'iyatsinzwe neza Best Looser.

    Nyuma y'umukino aba bombi bagarabaye bishimanye dore ko Mbappe yatangaje kenshi ko akunda Ronaldo ndetse anamureberaho, bakaba banahanye imyenda yo hejuru (imipira) bakinanye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/24/dore-christiano-ronaldo-na-mbappe-nyuma-yumukino/

  • Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi #rwanda #RwOT

    Hari tariki ya 22 Ugushyingo 1992, ubw Mugesera yavugaga ijambo rutwitsi ko Abatutsi bakwiye kunyuzwa iy'ubusamo bagasubizwa iwabo muri Etiyopiya (Abisiniya). Akaba yararivugiye mu Kabaya mu cyahoze ari Superefegitura ya Ngororero.

    Iyo Mitingi ya MRND yari yitabiriwe n'interahamwe zaturutse hirya no hino mu Rwanda ni uko n'uwahoze ari Umuyobozi w'ivuriro rya Butamwa ariwe Therese Dusabe nawe yayitabiriye

    Nkuko byatangajwe n'uwarokotse Jenoside muri ako karere ariwe Mukasano Gaudance, nyuma y'ijambo rya Mugesera ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwahise butangira kuko bahise bicira mu isoko Umusaza Mbendegezi wari umubyeyi w'umuhanzi Bizimungu Dieudonne nawe waje kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Usibye ubwicanyi yakoreye I Butamwa, Therese Dusabe aherekeje Mugesera yanyuze mu bitaro bya Muhororo yari yarakozemo ashishikariza abaganga ubwicanyi. Twibuke ko hari muri 1992.

    Reba ubuhamya bwose bwa Makasano Gaudance

    The post Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/burya-nyina-wa-ingabire-umwicanyi-ruharwa-therese-dusabe-yaherekeje-mugesera-igihe-yavugaga-ijambo-rutwitsi-rihamagarira-gutsemba-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burya-nyina-wa-ingabire-umwicanyi-ruharwa-therese-dusabe-yaherekeje-mugesera-igihe-yavugaga-ijambo-rutwitsi-rihamagarira-gutsemba-abatutsi