Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame na Tshisekedi wa Congo bagiye guhurira i Rubavu n’i Goma #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame aza kwakira Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

    Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, azenguruke muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro.

    Intumwa z’ibihugu byombi byitezwe ko zizashyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

    Hashize iminsi itatu mu Mujyi wa Rubavu hari ibikorwa byo kwitegura uru ruzinduko.
    Ubwo inzego zishinzwe umutekano zagaragaye muri uyu mujyi ku bwinshi zitegura uru ruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga mu 2002.

    Mu byangijwe n’iki kirunga ku ruhande rw’u Rwanda harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika. Ibindi byangiritse harimo imihanda, ubwo hagaragaye umurongo w’umusate wakanze benshi ndetse bavugako uzakomeza kwiyongera.

    Ubutaka bungana hafi hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na RDC zangiritse bikomeye.

    Ku ruhande rwa RDC, imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira uyu muturanyi warwo.

    Ubwo iki kirunga cyarukaga, Abanye-Congo barenga ibihumbi 10 bahungiye mu Rwanda, bakihagera bakirwa neza, barafashwa bahabwa ibyo kurya, bashyirirwaho inkambi, banarindwa icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu.

    Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo yitabiraga Inama y’ubuhuza yari irimo na mugenzi we wa Angola ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda. Ni bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bagiye guhurira ku mupaka y’ibihugu byabo.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-na-Tshisekedi-wa-Congo-bagiye-guhurira-i-Rubavu-n-i-Goma

  • Perezida Kagame na Tshisekedi bari mu ruzinduko ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame aha yari yakiriye mu biro bye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 21 Gashyantare 2020
    Perezida Kagame aha yari yakiriye mu biro bye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 21 Gashyantare 2020

    Ni gahunda y’iminsi ibiri aho kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida Tshisekedi ari we waje Rwanda. Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi basura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu bagamije kureba ibyangijwe n’umutingito uherutse gukurikira iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Nyuma yo gusura aho hantu, abakuru b’ibihugu byombi baragirana ibiganiro.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, Perezida Kagame na we azerekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho azakirwa na Perezida w’icyo gihugu Félix Tshisekedi. Abakuru b’ibihugu byombi bazatembera mu bice bitandukanye bya Goma kugira ngo barebe ibyangijwe n’imitingito, nyuma yahoo bagirane ibiganiro.

    Biteganyijwe kandi ko abari muri urwo ruzinduko ku mpande z’ibihugu byombi bazashyira umukono ku masezerano atandukanye agamije kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


  • Menya ibiribwa n’intungamubiri by’ingenzi bifasha guhangana na ‘depression’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wakwibaza isano iri hagati y’imirire na depression, ariko ni ntashidikanywa kuko amafunguro yihariye ku muntu urwaye depression afasha kuzamurira umurwayi morale, kuringaniza no kuguma ku biro bikwiriye, gufasha no kuringaniza imikorere myiza y’ubwonko.

    Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza urutonde rw’amatsinda y’ibiribwa na za vitamine bifasha urwaye depression guhangana nayo, cyokora izi nama ntiziba zije kukubuza kugana muganga.

    Ni byiza gufata amafunguro akungahaye kuri:
    - Omega3
    - Vitamine zo mu bwoko bwa B
    - Tryptophane
    - Kwirinda ibiribwa bitunganyirizwa mu nganda

    Ibiribwa bikize kuri Omega-3

    Ikunze kuboneka mu biribwa byo mu mazi. Igarama rimwe (1g) ku munsi rirahagije, hibandwa cyane cyane ku zikomoka ku mafi.

    Ibiribwa bikize kuri N-acetylcysteine

    Iyi Vitamine ihindurwa n’umubiri mo amino acid z’ingenzi cyane nka L-cysteine na glutathione zizwiho kugabanya depression cyane.

    Iyi N-acetylcysteine iboneka cyane mu bishyimbo, inkori, epinari, imineke, amafi ya salmon na tuna.

    Ibiribwa bikize kuri Vitamin D

    Vitamin D irwanya depression binyuze mu buryo bwinshi, harimo kugabanya ububyimbirwe, kuringaniza ibyiyumviro no kurinda imikorere mibi y’imyakura yo mu bwonko.

    Ibiribwa bikize kuri vitamines za B

    Vitamines za B zigira uruhare rukomeye cyane mu mikorere y’imyakura no kuringaniza uko umuntu yiyumva. Vitamins B harimo folic acid, B12, B9 na B6 zirakenewe mu gukora no kuringaniza imyakura ntaramakuru mu bwonko izwi nka neurotransmitters.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo vitamin B12 na folic acid zabaye nkeya, bizamura ibyago byo kurwara depression.

    Ibiribwa bikize kuri zinc

    Zinc ni umunyungugu ukenewe mu buzima bw’ubwonko, no kuringaniza neurotransmitters. Kubura kwa zinc bihuzwa cyane no kwiyongera kw’ibyago byo kugira depression, nk’uko tubisanga ku rubuga www.passeportsante.net

  • Gisagara : Ambasaderi wa Israel yagabiye inka abaturage 20 imwe ihita ibyara ihabwa umubeyi wonsa #rwanda #RwOT

    Aba baturage bagabiwe na Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, ni imiryango 20 ituye mu Murenge wa Musha n’uwa Ndora mu Karere ka Gisagara.

    Eugénie Muhoza ufite uruhinja rwe rw’amezi abiri, ni we wahise atombora inka yabyaye, avuga ko ari ibyishimo bije mu bindi, ati 'Ni umugisha uturutse muri Isiraheli nk’uko Ambasaderi yabivuze.”

    Uyu mubyeyi uvuga ko uretse kuba iyi nka ye izamufasha kurera umwana we, avuga ko izanamufasha gutera imbere kuko hari abaturanyi asanzwe abona bari gutera imbere babikesha inka borojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

    Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, avuga ko ari ubwa kabiri batanze inka mu Rwanda, ko iza mbere bazitanze muri Nyamasheke.

    Yabwiye abashyikirijwe inka ati “Naturutse i Yeruzalemu ku butaka butagatifu mbazaniye inka, na zo ni intagatifu. Nishimiye kuzibazanira, ubu nabaye umufatanyabikorwa wanyu. Tuzakorera hamwe, kandi twihuse tuzagera ku ntego y’ubukire.”

    Yavuze ko Igihugu cye kizakomeza kuba hafi abaturage bo muri kariya Karere ka Gisagara.

    Yagize ati 'Twiteguye guzasangiza aka karere ibyo tubarusha haba mu bijyanye n’ubuhinzi, gucunga neza amazi bigeza ku musaruro mwiza, kwita ku musaruro, n’ibindi.'

    Jérôme Rutaburingoga uyobora Akarere ka Gisagara, yashimiye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam kuba umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’Akarere kuko ziriya nka yahaye abatishoboye zizabafasha kuva mu kiciro kimwe bajya mu kindi.

    Yavuze ko 90% by’abatuye kariya Karere batunzwe n’ubuhinzi, ku buryo ziriya nka bahawe zizabafasha no mu kubona ifumbire yo kuzamura umusaruro wabo.

    Yagize ati 'Iyo ufite inka uri umuhinzi biroroshye kugura igare, wagura moto, cyangwa n’imodoka.

    Mu Karere ka Gisagara habarwa inka ibihumbi 14 na 500 ku buryo ubu abagatuye nibura 42% boroye inka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Ambasaderi-wa-Israel-yagabiye-inka-abaturage-20-imwe-ihita-ibyara-ihabwa-umubeyi-wonsa

  • Rwanda: Umugabo yatemye mugenzi we nyuma yo kumusanga aryamanye n'umugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo Kuwa Kabiri Tariki ya 22 06 2021, ahagana saa tatu z'ijoro, mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo, akagari ka Muhondo, umudugudu wa Kamanyundo, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umugabo witwa Gasangwa Diogene, yatemewe ukuboko mu rugo rwa Habineza Cyriaque arimo kumusambanyiriza umugore.

    Amakuru ducyesha Igicumbi News, avuga ko aba bose bari barikumwe ahantu (Bivugwa ko bari mu kabari), umugore w'uyu nyirurugo avuga ko atashye hashize akanya Na Gasangwa avuga ko agiye, aho kujya iwe ajya kwa Habineza kumusambanyiriza umugore.

    Umukuru w'umudugudu wa Kamanyundo, byabereyemo, Uzayisenga Theresphore, yavuze ko nyirurugo yageze mu urugo akikanga umuntu bigatuma amutema.

    Ati: 'Amakuru twamenye ni uko Habineza Cyriaque yari ari kumwe n'umugore we baratahana bataha bafite icupa, bageze mu urugo Habineza arisubiza kwa nyiraryo, agarutse asanga Gasangwa ari gukomanga ku urugi rujya mu cyumba amwikanze baba barafatanye bararwana Habineza nko kwirwanaho afata umuhoro aba aramutemye'.

    Uzayisenga Kandi yakomeje avuga ko nk'ubuyoyozi bahageze bahita bajyana Gasangwa kwa muganga bageze ku kigo nderabuzima cya Muhondo nabo bahita bahamagara Ambulance imujyana ku bitaro bikuru bya Byumba.

    Anakomeza agira inama abagore n'abagabo kwirinda gucana inyuma.

    Agira ati: 'Nta mugabo ushaka umugore adakunze, nta n'umugore ushaka umugabo adakunze, bakwiye kwirinda gucana inyuma kuko bisenya ingo ndetse bikaba byatuma bamwe babura ubuzima bwabo'.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umugabo-yatemye-mugenzi-we-nyuma-yo-kumusanga-aryamanye-numugore-we/

  • Ukuri kuri Gaz bivugwa ko yazamutse mu kiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’umwuka mubi wa CO2 ubarizwa mu kigobe cya Kabuno, ubu gihangayikishije abatuye mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru no mu nkengero zaho, kubera iyo Gaz irimo kuzamuka yegera abaturage.

    Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli Didier Budimbu yabwiye itangazamakuru rikorera muri RDC ko hatagize igikorwa iyo Gaz ishobora guturika ikaba yahitana ubuzima bw’abaturage barenga miliyoni, ndetse ikaba imwe mu mpamvu abayobozi bahereyeho mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bavuga ko kiramutse kirukiye mu kiyaga cya Kivu hari benshi babura ubuzima bitewe n’iyo myuka yahura n’amazuku avuye mu kirunga bakabasaba guhunga umujyi wa Goma.

    Minisitiri Budimbu ati “Ni ibyo kwitondera, ni CO2 iri hafi munsi ya metero 20 uvuye hejuru, ku buryo haramutse habayeho umuriro habaho guturika ku buryo hatabayeho umuyaga mwinshi uyitwara yahita yiroha mu mujyi wa Goma igahitana abahatuye”.

    Minisitiri Budimbu avuga ko guca intege iyi Gaz iri muri Kabuno igakurwamo bisaba nibura miliyoni 5.5 by’Amadolari ya Amerika.

    Ati “Leta irimo gushaka uburyo bwihuse kugira ngo ibikoresho byakenerwa mu guca intege iyo Gaz bikorwa vuba”.

    Umushakashatsi w’Umufaransa Michel Halbwachs akaba umwarimu w’ubugenge muri Kaminuza ya Savoie, ni we watsindiye isoko ryo gukura Gaz ya CO2 mu kigobe cya Kabuno.

    Uyu mushakashatsi ari mu bagize uruhare mu guca intege CO2 yari mu kiyaga cya Nyos mu gihugu cya Cameroon cyahitanye abantu 18,100 mu mwaka wa 1986 ubwo iyo Gaz yaturikaga, avuga ko Gaz iri muri Kabuno ikubye inshuro 10 iya Nyos.

    Ati “Ikiyaga cya Nyos cyahitanye abantu 18,100 ariko Gaz iri muri Kabuno ikubye inshuro zirenga 10 iya Nyos, ibintu birakomeye hatagize igikorwa, ariko ibikorwa byo kuyitumura bitangiye mu myaka itanu nta kibazo kizaba gihari, kabone n’iyo ikirunga cyaruka kikagera muri Kabuno nta Gaz yaturika”.

    Uwo mushakashatsi avuga ko n’ubwo ikigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu, imyuka iri munda yacyo nta kibazo iteye kuko iri mu nda y’ikiyaga, kure y’ubuzima bw’abantu ndetse bitoroshye ko n’ikirunga cyaruka ngo kihageze.

    Leta ya Congo kubera gutinya ingaruka ziturika ry’imyuka iri mu kiyaga cya Kivu, Rubens Mikindo wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli tariki ya 25 Mutarama 20021 yatangije ibikorwa byo gukura CO2 mu kigobe cya Kabuno.

    Ibikorwa byo gukura CO2 mu kigobe cya Kabuno biteganyijwe ko bizatumura miliyoni 160 m³ za CO2 ibangamiye ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

    Michel Halbwachs ufite ikigo cyitwa Limnological Engineering cyahawe isoko ryo gukura CO2 muri Kabuno kuva 2018, avuga ko bafite ubushobozi bwo gukiza abatuye umujyi wa Goma iyi Gaz.

    Agira ati “Dufite ubushobozi ku bijyanye no gukura CO2 mu kiyaga, kuko tumaze imyaka 25 tubikoze mu kiyaga cya Nyos, ndetse twabikoze mu kiyaga cya Monoun muri Cameroon na cyo cyahitanye ubuzima bw’abantu mu 1984”.

    Ibiyaga nka Nyos, Kabuno na Monoun ni byo byagaragaje ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse bikaba bigenda bifashwa gukurwamo imyuka.

    Halbwachs avuga ko bazubaka station ikura Gaz mu mazi ikayizamura mu kirere itagize ingaruka ku buzima bw’abantu ku buryo mu myaka itanu izaba imaze gukurwa mu kigobe cya Kabuno ntiyongere gutera ikibazo.

    Uretse ikigobe cya Kabuno kibonekamo CO2, mu kiyaga cya Kivu cyegeranye na Kabuno, kibarirwamo CO2 ingana na miliyari metero kibe “300 m3”, miliyari 60 m3 za Gaz methane zishobora kubyara izindi miliyoni 120 m3 kugera kuri 250 m3 buri mwaka uko zagenda zicukurwa.

    Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu yatangiye gucukurwa kuva 1963 n’ikigo kitwa Union Chimique cy’Ababiligi, cyakoreraga ahitwa Rubona mu Karere ka Rubavu.

    Abashakashatsi batangaza ko Gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu ishobora gutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawatt 700 mu gihe cy’imyaka 55.

  • Muhamed yishimiye inzu yahawe itumye atazongera kurarana n’abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe inzu nziza baniyemeza kuzazifata neza
    Bahawe inzu nziza baniyemeza kuzazifata neza

    Kadaffi Muhamed hamwe n’abandi baturage umunani bahawe inzu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi akagari ka Hehu, ni umudugudu utujwemo abasangwabutaka, ariko bamwe inzu zari zarabasenyukiyeho babura aho kuba bacumbikirwa n’abaturanyi babo.

    Kadaffi Muhamed wahawe inzu y’ibyumba bibiri irimo n’ibikoresho byo mu nzu, avuga ko inzu yahawe imukuye mu kaga.

    Agira ati “Inzu ni umutamenwa, twari dusanzwe tuba mu nzu z’imbaho na bwo inzu y’ibyumba bibiri tukayihuriramo turi imiryango ibiri, byari ikibazo gikomeye ku muntu w’umugabo kugira ngo uganire n’umugore uryamanye n’abana”.

    Muhamed yahawe n
    Muhamed yahawe n’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu

    Muhamed ufite abana bane n’umugore avuga ko ubuzima bari babayeho butari buboroheye kuko inzu bari basanganywe yasenywe n’umuyaga bakajya gucumbika.

    Ati “Inzu yacu yari yarasenywe n’umuyaga tujya gucumbika ariko na bwo bigoye, ubu rero turashima Perezida Kagame ugiye kudutuza mu nzu y’umutamenwa, ni bwo bwa mbere ngiye kuba mu nzu ya sima”.

    Ahishakiye Furaha ni umubyeyi w’abana batandatu, na we yashyikirijwe inzu yo guturamo nyuma y’imyaka aba mu nzu iva.

    Ati “Nabagaho mu nzu irengerwa n’amazi ari ikirangarizwa, none bampaye inzu ngari ntari narabashije kwiyubakira, ndashima Leta yanzirikanye ikangenera na matera n’ibyo gutunga umuryango, ndizeza ubuyobozi ko nzayifata neza kandi icyo nzasabwa gukora nzagikora”.

    Henshi mu Rwanda abasangwabutaka aho bahawe amazu bashinjwa kutayafata neza, icyakora abatuye i Bugeshi bavuga ko bazi agaciro k’inzu bahawe kuko bari bazikeneye.

    Umuryango wa Muhamed wahawe inzu n
    Umuryango wa Muhamed wahawe inzu n’ibikoresho

    Cyamakara Jean Pierre avuga ko n’ubwo atazi gukoropa agiye kubyiga ku girango inzu yahawe azayifate neza.

    Ati “Izi nzu tuzibonye twari tuzibabaye, tuzazifata neza ndetse tuzigirire isuku kugira ngo zitagira ikibazo tukaba twazibura”.

    Ishimwe Pacifique umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abahawe inzu bari babayeho mu buzima butari bwiza.

    Ati “Bari babayeho mu buzima butari bwiza, inzu babamo zarashaje zitabereye Umunyarwanda mu gihe tugezemo, kububakira biri mu mihigo, tukaba tubatuje mu mudugudu w’imiryango 45, kandi na bo babanaga inzu tuzazivugurura zirusheho kuba nziza”.

    Ishimwe avuga ko mu karere bubakiye 122, hasanwa 698, hubatswe ubwiherero 110 hagasanwa 830. Avuga kandi ko ibirebana n’abahabwa inzu bakazicana cyangwa bakazangiza bitazasubira.

    Abasangwabutaka bahawe inka zibafasha kurwanya imirire mibi bakaniteza imbere
    Abasangwabutaka bahawe inka zibafasha kurwanya imirire mibi bakaniteza imbere

    Ati “Mu bibazo twakemuye ni ukubakisha ibikoresho bikomeye ndetse inzu irimo sima ituma abaturage batazicanamo no gucana bimwe mu bizubatse, icyo tuzakomeza kubafasha ni ukugira imibereho myiza begerezwa amajyambere nk’amashanyarazi n’imirasire y’izuba”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwesa imihigo y’umwaka wa 2020-2021 bwari bwahize mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

    Inzu ishaje Muhamed n
    Inzu ishaje Muhamed n’umuryango we babagamo


  • Rwamagana : Umupadiri yatawe muri yombi akekwaho ibifitanye isano n’ubujura #rwanda #RwOT

    The New Times dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mupadiri afunze aho akekwaho ubufatanyacyaha mu bujura.

    Dr Murangira avuga ko nubwo iperereza rigikomeje ariko Padiri Ingabire akekwaho gufasha abajura mu guhisha amafaranga biba.

    The New Times ivuga abaturage bo muri kariya gace bavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize hari abandi bantu batawe muri yombi bakekwaho ubujura barimo uwo mu muryango wa Padiri wafashwe ahishe amafaranga menshi.

    Dr Murangira yavuze ko iperereza rigikomeke kugira ngo hakusanywe amakuru kuri biriya byaha bikekwa kuri padiri.

    Icyo Itegeko riteganya

    Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano

    Ingingo ya 247 : Guhisha ibintu bikomoka ku cyaha

    Umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000FRW).

    Ibihano bivugwa mu gika cya 2 ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umupadiri-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ibifitanye-isano-n-ubujura

  • Perezida Kagame arahura na Tshisekedi i Rubavu #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame Paul arahura na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi nyuma y’uko mu minsi ishize habaye Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kikangiza byinshi byiganje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bicye byo mu Karere ka Rubavu.

    Biteganyijwe ko aba bakuru b’Ibihugu nibahura baza gusura bimwe mu bice byangijwe n’iruka ry’ikirunga ndetse banaganire uko ibihugu byombi byakomeza gufatanya guhangana n’ingaruka zaryo.

    Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida Felix Tshisekedi na we azakira mugenzi Perezida Kagame ubwo uru ruzinduko rwabo ruzanasozwa n’ikiganiro bazagirana n’Abanyamakuru ku mpande z’ibihugu byombi.

    Ubwo kiriya kirunga cyarukaga ndetse bigakurikirwa n’imitingito ikomeye, bamwe mu banyekongo bahungiye mu Rwanda aho Guverinoma y’u Rwanda yabakiriye ndetse ikanabaha ubufasha bw’ibanze.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na TV5 Monde, Perezida Kagame yagarutse ku iruka rya kiriya kirunga ndetse n’ingaruka rikomeje kugira ku baturage batandukanye, aboneraho guhamagarira ibihugu bitandukanye gutabara abakomeje kugerwaho n’ingaruka.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze ibyo rushoboye ariko ko 'Imiterere y’ikibazo ubwacyo ikwiye gutuma amahanga ahaguruka agafasha natwe tuzabatabariza kuko ni ibigaragara ko uburemere bw’ikibazo burenze ubushobozi bw’u Rwanda na Congo.'

    Abakuru b’Ibihugu byombi kandi baranagirana ibiganiro bigamije gukomeza gutsimbataza umubano ndetse bikaba byitezwe ko haza kubaho gushyira umukono ku masezerano anyuranye y’ubufatanye bw’ibi bihugu by’ibituranyi.

    Perezida Kagame yakunze gushima mugenzi we Tshisekedi kuko kuva yagera ku butegetsi, umubano w’ibihugu byombi warushijeho kugenda neza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-arahura-na-Tshisekedi-i-Rubavu

  • FERWAFA yakuyeho urujijo ku ikipe y’abatarengeje imyaka 23 izitabiria CECAFA #rwanda #RwOT

    Urujijo rwari rwinshi benshi bibaza niba ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izitabira CECAFA izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha, kuri ubu FERWAFA yemeza ko izayitabira.

    Mu cyumweru gishize nibwo umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yari yatangaje ko u Rwanda rwamaze kwiyandikisha nk’igihugu kizitabira iyi CECAFA, ndetse iki cyumweru turimo gusoza ari bwo hazatangazwa abatoza n’abakinnyi bazifashishwa muri iri rushanwa.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo haje inkuru ivuga ko u Rwanda rutariyandikisha ariko umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yari yabwiye urubuga Rwa CAF ko bitarenze tariki ya 23 Kamena(ku wa Gatatu) bazaba bamaze kwemeza niba bazitabira iri rushanwa.

    Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Uwayezu Regis yavuze ko bamaze kwemeza ko bazitabira ibijyanye n’abatoza ndetse n’abakinnyi bazifashishwa bimenyekana uyu munsi.

    Ati” Tuzitabira twamaze kubyemeza ntimugire impungenge. Abatoza bazatoza iyi kipe, n’abakinnyi bazifashihswa byose biramenyekana uyu munsi.”

    Mu minsi ishize nibwo haje amakuru avuga iyi kipe izatozwa n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Habimana Sosthene Lumumba.

    Iri rushanwa rizabera muri Ethiopia kuva tariki ya 3 kugeza 18 Nyakanga 2021.

    Bidasubirwaho Amavubi U23 azitabira CECAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yakuyeho-urujijo-ku-ikipe-y-abatarengeje-imyaka-23-izitabiria-cecafa