Category: Uncategorized

  • Gushaka umugabo nabaye mbiretse| Dj Princess Flor yahishuye byinshi abantu batamenye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyirimbabazi Flora wamamaye ku mazina ya Dj Princess Flor kubera umwuga wo kuvanga imiziki akorera mu gihugu cy'Ububiligi yahishuye byinshi byamubayeho birimo uko yahuye n'umuryango we ndetse anavuga ku bijyanye no kuba yakora ubukwe, agashaka umugabo nawe akagira urugo rwe. Ibi Dj Flor yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

    Nkuko Dj Princess Flor yabitangarije ISIMBI TV, yavuze ko nyuma y'ikiganiro cya mbere yagiranye na ISIMBI TV yahise agira amahirwe yo guhura n'umuryango we, ibintu avuga ko byamushimishije cyane ndetse bikanamuzamurira amarangamutima.

    Ku bijyanye n'ubukwe bwe, Dj Princess Flor yavuze ko igihe kitaragera kuko buri wese aba afite igihe cye cyo gukora ubukwe cyangwa se gushaka umugabo. Dj Flor yongeyeho kandi nta muntu ukwiye kugendera kuri pressure ko bagenzi be ndetse n'incuti ze zose zakoze ubukwe ibi bikaba byatuma ajya ku gitutu cyo gushaka umugabo ahubwo agomba gutegereza igihe cye kikagera agakora ubukwe bwe.

    Dj Princess Flor

    Source : https://yegob.rw/gushaka-umugabo-nabaye-mbiretse-dj-princess-flor-yahishuye-byinshi-abantu-batamenye/

  • U Bwongereza bwakomanyirije abagenzi baturutse muri Uganda kwerecyezayo #rwanda #RwOT

    U Bwongereza bwashyize Uganda mu bihugu bitemerewe guturukamo abagenzi ngo bajye muri kiriya gihugu kubera ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kugaragara muri Uganda.

    Muri kiriya gihugu ubu habarwa abantu ibihumbi 75 bamaze gusangwamo ubwandu bw’iki cyorezo ndetse imibare iboneka ku munsi ikaba yarazamutse cyane.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje guma mu rugo y’iminsi 42 ndetse n’amasaha yo kugera mu rugo yigizwa imbere.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni yategetse ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena muri Uganda haba umunsi w’ikiruhuko w’amasengesho y’igihugu ku baganga bahanganye n’iki cyorezo n’imiryango kimaze gutwara ababo.

    U Bwongereza bwahagaritse abageni bava muri Uganda nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na zo zihagaritse abava muri iki gihugu.

    Abaturage bafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ni bo gusa bemerewe kuva muri Uganda berecyeza mu gihugu cyabo.

    Sosiyete y’Ingege y’u Rwanda RwandAir na yo iherutse guhagarika ingendo zerecyeza n’iziva i Entebbe muri Uganda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/U-Bwongereza-bwakomanyirije-abagenzi-baturutse-muri-Uganda-kwerecyezayo

  • Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byagarutse, umuhanzi wa mbere arataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini ni we muhanzi ugiye kubimburira abandi bahanzi ataramira abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bigomba gutangira ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021.

    Ibi bitaramo byari bisanzwe bizenguraka igihugu, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, East African Promoters ibitegura yafashe umwanzuro ko bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nk’umwaka ushize.

    Ntabwo abahanzi bose bazaririmba muri ibi bitaramo baratangazwa kuko buri wese azajya agira icyumweru cye, gusa amakuru avuga ko ari abahanzi 10 bazaririmba barimo Riderman, Bruce Melodie, Mani Martin, Jules Sentore, Knowless, Alyn Sano Sano, Social Mula, Uncle Austin na Cyusa Ibrahim.

    Ibi bitaramo bizanyura kuri televiziyo y’u Rwanda, umwaka ushize byaririmbwemo n’abahanzi 15.

    Nemeye Platini arabimburira abandi muri Iwacu Muzika Festival

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibitaramo-bya-iwacu-muzika-festival-byagarutse-umuhanzi-wa-mbere-arataramira-abanyarwanda-kuri-uyu-wa-gatandatu

  • Guhezwa ku makuru, kimwe mu bizitiye abafite ubumuga bashaka kwisanga mu by’ubuzima bw’imyororokere – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu kiganiro Waramutse_Rwanda cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa Kane, cyagarukaga ku iterambere ry’urubyiruko rufite ubumuga n’imikoranire yarwo n’imiryango ibishinzwe.

    Nubwo abafite ubumuga hari ingingo zimwe na zimwe ziba zidakora neza, ni abantu nk’abandi bafite imibiri ikora neza kugeza no ku bijyanye no kororoka.

    Icyakora si kenshi bisanga mu biganiro bigamije kwigisha ku bijyanye n’imyororokere nko kuboneza urubyaro, kwirinda inda zitateganyijwe, kumenya uburenganzira bwabo mu by’imyororokere n’ibindi.

    Umuyobozi w’Umuryango Uwezo Youth Empowerment uharanira guteza imbere Uburenganzira n’impinduka by’Abafite Ubumuga cyane cyane ku rubyiruko, Bahati Omar Satir, yavuze ko nubwo hari bike bashyiramo imbaraga mu bijyanye no kwigisha abafite ubumuga ubuzima bw’imyororokere, hagikenewe ubufatanye bw’inzego zose.

    Yavuze ko amakuru ku buzima bw’imyororokere ari ingenzi cyane ku rubyiruko muri iki gihe, icyakora ngo ni amahirwe abafite ubumuga badakunze kubona.

    Ati “Muri rusange amakuru ntayo bafite. Tunagendeye ku buryo amakuru atangwamo, aho atangirwa n’abayatanga n’inzira zose acamo, hari amakuru atangwa ku maradiyo anyuranye, ibiganiro bijyanye n’imyororokere ku rubyiruko bibashishikariza wenda gusobanukirwa imikorere y’ubuzima bwabo. Niba ari abakobwa bakeneye kumenya igihe cy’uburumbuke, igihe bagomba kwirinda ibishuko, niba biciye kuri radiyo harimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntabwo ari bubyumve.”

    “Niba kandi ari ibiganiro byahuje urubyiruko hari utashoboye kugerayo kabone nubwo yaba afite ubumuga ahora aryamye, ntabwo bizamubuza ko hari wenda uzamusagarira bitewe n’imyumvire afite.”

    Yavuze ko abafite ubumuga hari n’abantu bafite imyumvire mibi kuri bo, bakaba babahohotera bitwaje ko bafite ubumuga cyangwa se bababwiye ko hari icyo kubahohotera byabakiza.

    Bahati yavuze ko kubera iyo mpamvu hakwiriye uburyo buhoraho abafite ubumuga mu byiciro byose bahabwamo amakuru ku myororokere n’uburenganzira bwabo.

    Ati “Kubera igihe kinini babayeho bumvishwa ko ntacyo bashoboye, biragoye ko uyu munsi ashobora kuba yatinyuka akumva ko ashishikajwe no kuba yamenya uko umubiri we ukora, ko niba ari ukwirinda za nda zidateganyijwe cyangwa kuboneza urubyaro na we yajya muri uwo murongo.”

    Yakomeje agira ati “Nta gitangaza ko niba wenda ari umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ashobora kujya kwa muganga bakibanda ku bumuga afite kurusha uko bamuha serivisi. Niba agiye kwipimisha ngo arebe ko yaba atarasamye ku mpamvu iyo ari yo yose, bakaba bashobora kumutinza bamubaza niba afite inshuti, niba yakora imibonano mpuzabitsina nk’abandi […] ku buryo wa muntu ashobora kwiheza ntiyongere kujyayo.”

    Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga mu nzego zose ku buryo mu gihe hashyizweho porogaramu zo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, abafite ubumuga nabo batekerezwaho.

    Iyakaremye Théogene w’imyaka 32 ni umwe mu bafite ubumuga wafashijwe kwiteza imbere. Yize amashuri kugeza muri Kaminuza ndetse ubu ni umukozi wa kimwe mu bigo mpuzamahanga gikorera mu Rwanda.

    Uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe, avuga ko kwiga kwe kwari kuzuyemo ingorane ariko ko kwigirira icyizere aribyo byamubereye imbarutso yo gukomeza kujya mbere.

    Yavuze ko iyo atagira abagiraneza nka Uwezo bamwumvisha ko ashoboye, bitari kumworohera.

    Ati “Bamfashije kwiyakira. Bampaye inshingano, twasuraga abana mu ngo, ku mashuri, tukabigisha uburenganzira bwabo ariko tubigisha uko bagomba kubuharanira aho bwabangamiwe. Byamfashije kwiyakira binamfasha kuba nakwikorera ubuvugizi.”

    Yavuze ko ari nabyo bikenewe ngo uburenganzira ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere bigere ku bafite ubumuga, kuko kutabimenya bikomeza gutuma biheza kandi bashoboye.

    Ati “Iyo utabashije kubona umuntu ugufasha nk’ufite ubumuga uriheza, iyo wamaze kwiheza nta kindi ushobora gukora giteza imbere ubuzima bwawe.”

    Leta y’u Rwanda iherutse kwemeza politiki nshya y’abantu bafite ubumuga igamije kubafasha kwisanga no kugira uruhare muri gahunda zose z’igihugu no kubaho ubuzima bubahesha agaciro. Ni politiki izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, ikaba izashorwamo asaga miliyari 41 Frw.

    Urubyiruko rufite ubumuga ntirworoherwa no kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere

    Bahati Omar asanga urubyiruko rufite ubumuga rukeneye kwitabwaho byihariye mu gihe cy’inyigisho ku buzima bw’imyororokere

  • Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 20$; dore uko izakoreshwa – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga izashyirwa mu mushinga wiswe ‘Jya Mbere’ ugamije guteza imbere impunzi n’abaturage bazakiriye cyane ko baba basangiye ibibazo birimo ubushomeri, ubucucike mu mashuri ndetse n’amikoro make, ibintu byanatejwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka cyane ku buzima bw’impunzi kuko bamwe mu baziteraga inkunga bazihagaritse.

    Banki y’Isi ivuga ko iyi nkunga izafasha mu gutanga akazi binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere imishinga y’ubucuruzi, gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gufasha serivisi z’ubuvuzi n’ibindi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere muri Banki y’Isi, Matthew Stephens, yavuze ko iyi nkunga izafasha impunzi n’abaturage bazakiriye kwigobotora ibibazo batejwe n’icyorezo cya Coronavirus, haba mu bikorwa bijyanye n’ubuzima, uburezi ndetse n’ubukungu.

    Yagize ati “Gufasha imishinga y’ubucuruzi ni ingenzi cyane bitewe n’uko imwe n’imwe yagiye igira ibibazo byatejwe na za Guma mu rugo zashyizweho kubera icyorezo cya Covid-19.”

    Iyi nkunga izafasha abatuye mu duce tw’imijyi y’Uturere twa Huye, Bugesera n’Umujyi wa Kigali bafite imishinga y’ubucuruzi, aho bazongererwa ubushobozi ndetse banahabwe amahugurwa azabafasha gukora ubucuruzi bwabo mu buryo buteye imbere

    Banki y’Isi kandi yatangaje ko iyi nkunga izateza imbere serivisi z’ubuvuzi mu bitaro by’Uturere twa Gatsibo na Kirehe, yifashishwe mu gusana no kubaka ibigonderabuzima, amashuri ndetse n’imishinga itanga amazi.

    Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko iyi banki yifuza gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateje ku bukungu no ku mibereho y’abaturage muri rusange.

    Yagize ati “Iyi nkunga ya miliyoni 20$ ihawe umushinga wa ’Jya Mbere’ ni kimwe mu bigize inkunga Banki y’Isi yageneye Guverinoma y’u Rwanda ingana na miliyoni 350$, kugira ngo ibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

    “Harimo no gufasha impunzi ndetse n’abaturage bazakiriye by’umwihariko, cyane ko u Rwanda rumaze kuba intengarugero mu kwakira impunzi zije zirusanga.”

    Uyu mushinga wa ‘Jya Mbere’ umaze imyaka irenga ibiri ugiyeho mu rwego rwo gufasha impunzi n’abaturage baturanye nazo, umaze gufasha abagera ku 450.000 kugera kuri serivisi z’ubuvuzi, uburezi ndetse n’amazi meza.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi zigera ku 125.000 ziherereye mu nkambi za Nyabiheke, Gihembe, Mugombwa, Kiziba, Kigeme, Mahama na Gashora ndetse hari n’iziri mu mu duce tw’imijyi hirya no hino mu gihugu.


  • Menya imijyi ihenda abatari ba kavukire kurusha indi ku Isi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rukorwa hashingiwe ku biciro by’ibintu nkenerwa mu mijyi, birimo uburyo bwo kubona akazi, ibiciro by’ibibwa, gukodesha inzu, ibiciro by’ingendo, ibiciro by’itumanaho, amashanyarazi, amazi n’ibindi bintu birenga 200 bikenerwa kugira ngo ubuzima bw’abatuye umujyi bugende neza.

    Muri uyu mwaka wa 2021, Ashgabat, Umurwa Mukuru wa Turkmenistan, waje ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze, usimbuye Umujyi wa Hong Kong wari umaze itatu uri ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde.

    Ibi byatewe n’uko ibiciro by’ibintu nkenerwa birimo ibiribwa n’inzu zo kubamo byazamutse, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu icyo gihugu kimazemo imyaka myinshi kuva mu 2014 ubwo ibiciro bya gas byamanukaga cyane, bigatuma amadolari icyo gihugu gifite nayo agabanuka, bityo ubukungu bukazamba.

    Umujyi wa Beirut muri Lebanon waje ku mwanya wa gatatu uvuye kuwa 45, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ndetse n’iturika ry’icyambu riherutse kuba mu 2020.

    Tokyo mu Buyapani, Umujyi uzakira imikino ya Olempike y’uyu mwaka, waje ku mwanya wa kane, ukurikirwa na Zurich mu Busuwisi, Shanghai mu Bushinwa yaje ku mwanya wa gatandatu mu gihe Singapore yaje ku mwanya wa karindwi.

    Umujyi wa Geneva wo mu Busuwisi waje ku mwanya wa munani, Beijing mu Bushinwa iza ku mwanya wa cyenda mu gihe Bern, nawo wo mu Busuwisi waje ku mwanya wa 10.

    Bitewe n’uko ifaranga rikoreshwa mu Burayi, Euro, ryazamuye agaciro ka 11% ugereranyije n’idolari rya Amerika, imijyi yo mu Burayi iri hejuru y’iyo muri Amerika mu guhenda abimukira.

    Ibi byatumye imijyi nka New York izamuka iva mu 10 ya mbere, mu gihe Paris yavuye ku mwanya wa 50 ikaba iya 33.

    Imijyi ihendutse kuri uru rutonde rw’imijyi 209 ni Tbilisi wo muri Georgia, ukaba uri ku mwanya wa 207, Lusaka wo muri Zambia uri ku mwanya wa 208 na Bishkek wo muri Kyrgyzstan usoza uru rutonde.

    Ashgabat, Umurwa Mukuru wa Turkmenistan, waje ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze

    Hong Kong yaje ku mwanya wa kabiri mu miyj ihenze ku Isi, nyuma y’uko yari imaze imyaka itatu ari iya mbere

    Beirut, Umurwa Mukuru wa Lebanon, waje ku mwanya wa gatatu uvuye kuwa 45 mu mijyi ihenze ku Isi. Byatewe n’iturika ry’icyambu ryabayeho mu 2020 rikangiza ibikorwa remezo byinshi

    Tokyo, Umurwa Mukuru w’u Buyapani, utuyemo miliyoni zirenga 30, uri mu mijyi ihenze ku Isi

    Zürich mu Busuwisi ni umwe mu mijyi ihenze mu Burayi

    Shanghai mu Bushinwa ni umujyi uhenze kurushs indi muri icyo gihugu

    Singapore ni umwe mu mijyi ituwemo cyane ku rwego rw’Isi

    Genève ni umwe mu mijyi ihenze kandi iteye neza ku Mugabane w’u Burayi

    Beijing, Umurwa Mukuru w’u Bushinwa, uza mu mijyi ihenze ku Isi

    Bern, umujyi uzwiho gukurura ba mukerarugendo mu Busuwisi, uri mu mijyi 10 ihenze ku Isi

    [email protected]


  • Kayonza: Umusore w’imyaka 35 yapfuye urupfu rudasobanutse – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu ijoro ryakeye ariko bimenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko byamenyekanye ubwo undi munyonzi mugenzi we yajyaga kumukomangira ngo bajye mu kazi agasanga urugi rufungiwemo imbere yahamagara uwo musore ntamwitabe ni ko gushaka abayobozi bo ku Mudugudu bafatanya kwica urugi.

    Ati “ Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 35 yatashye rero ku mugoroba ajya guteka kuko aribana asanzwe ari umunyonzi, iwe mu rugo afite imbabura ikoreshwa n’amashanyarazi ubundi ikanajyaho amakara, yatashye rero ateka akinze ku nzu, twasanze umuceri wahiye, yari atetse imboga, uko bigaragara ko ashobora kuba yirambitse akabura umwuka.”

    Gitifu Kagabo yavuze ko mu bigaragara iyi mbabura ishobora kuba ariyo yamucuze umwuka ngo kuko basanze yari yirambitse ku buriri imbabura icyaka.

    Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda gutekera mu nzu bararamo ngo kuko akenshi usanga umwuka ubura aho uca bikaba byateza ibibazo nk’ibyabaye kuri uyu musore.

    Ati “ Abantu nibirinde gutekera mu nzu babamo, batekere mu bikoni byabugenewe, ikindi birinde kuzana imbabura mu cyumba bararamo hari ubwo umuntu ashobora kuba yakonje akayijyana mu cyumba, birinde kandi kuryama buji yaka kuko nayo yabakururira ibibazo.”

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


  • Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Rubavu n’i Goma – #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame aza kwakira Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

    Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, azenguruke muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro.

    Intumwa z’ibihugu byombi byitezwe ko zizashyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu.

    Ku rundi ruhande, hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru kizasoza ibi bikorwa by’abakuru b’ibihugu byombi. Kizaba ku wa Gatandatu.

    Hashize iminsi itatu mu Mujyi wa Rubavu hari ibikorwa byo kwitegura uru ruzinduko. Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu yatangaje ko muri iyi minsi, muri uyu mujyi hari hakajijwe ibikorwa by’isuku bica amarenga ko hari igikorwa kidasanzwe cyiteguwe.

    Ni mu gihe kandi inzego zishinzwe umutekano nazo zagaragaraga muri uyu mujyi ku bwinshi zitegura uru ruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga mu 2002.

    Mu byangijwe n’iki kirunga ku ruhande rw’u Rwanda harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika.

    Uretse inzu z’abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n’ibigo by’amashuri na byo birangirika n’ibindi.

    Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na RDC zangiritse bikomeye.

    Ku ruhande rwa RDC, imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira uyu muturanyi warwo.

    Umuyobozi w’ishami rya REG i Rubavu, Butera Laurent, aherutse gutangaza ko bagobotse abatuye i Goma ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kikangiza ibikorwaremezo byaho.

    Ati “Ikirunga cyasenye imiyoboro myinshi ijyana amashanyarazi mu gice kinini cy’Umujyi wa Goma. Badusabye ubutabazi bwihuse bwo kugira ngo tube tubacaniye mu gihe bagitegereje gusana imiyoboro yangiritse. Twahise tubacanira byihuse twifashishije umuyoboro wacu ugera ku mupaka wa “petite barrière”.

    Uko kugoboka Goma kwatumye ibikorwa byinshi bidahagarara nk’aho amahoteli yakomeje imirimo yayo, ibitaro bigakomeza gukora, iminara y’itumanaho n’ibindi byinshi.

    Ubwo iki kirunga cyarukaga, Abanye-Congo barenga ibihumbi 10 bahungiye mu Rwanda, bakihagera bakirwa neza, barafashwa bahabwa ibyo kurya, bashyirirwaho inkambi, banarindwa icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu.

    Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo yitabiraga Inama y’ubuhuza yari irimo na mugenzi we wa Angola ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda. Ni bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bagiye guhurira ku mupaka y’ibihugu byabo.

    Hashize iminsi mu Mujyi wa Rubavu harakajijwe ibikorwa by’isuku, ibintu byacaga amarenga ku ruzinduko rw’umuyobozi ukomeye

    Mu duce dutandukanye twa Rubavu hakorwaga isuku kuva ku wa Kabiri

  • Kayonza : Umusore wari umunyonzi yishwe n’imbabura yari atetseho imboga #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 35 yari asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’imizigo ku igare [abazwi nk’abanyonzi] mu gasantere ka Kabarondo, akaba yaraye atashye nk’uko bisanzwe aho yibanaga.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ubwo mugenzi we yajyaga kumureba ngo bajye mu kazi, yagiye arakomanga abura umukingurira.

    Ngo uyu mugenzi we yakomeje guhamagara ariko ntihagire umwitaba dore ko n’urugi rwari rufungiyemo imbere.

    Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo, yavuze ko basanze mu nzu y’uriya nyakwigendera yari yatetse ibiryo ku mbabura isanzwe ikoreshwa n’amashanyarazi n’amakara ku buryo ari iyo ishobora kuba yamuhitanye.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma ryo kureba icyamuhitanye mu gihe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwatangiye iperereza.

    Kagabo Jean Paul yagize ati 'Yatashye rero ateka akinze ku nzu, twasanze umuceri wahiye, yari atetse imboga, uko bigaragara ko ashobora kuba yirambitse akabura umwuka.'

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo bajyagayo basanze iriya mbabura icyaka ku buryo bakeka ko ari yo yamucuze umwuka ikamuhitana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umusore-wari-umunyonzi-yishwe-n-imbabura-yari-atetseho-imboga