Source : https://yegob.rw/%F0%9F%94%B4live%E2%9A%BD%EF%B8%8F-apr-fc-vs-rutsiro-fc/

Ni uruzinduko rwabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita, aho Perezida Kagame yakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki 22 Gicurasi 2021.
Mu modoka y’Umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yatwaye mugenzi we wa RDC amutembereza umujyi wa Gisenyi, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito harimo imihanda n’inyubako z’abaturage.
Imitingito ibarirwa mu magana yumvikanye mu mujyi wa Gisenyi ikurikira iruka rya Nyiragongo, bituma abaturage benshi bava mu byabo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), na ho mu Rwanda ababarirwa mu bihumbi bibiri inzu zabo zirangirika.

Abakuru b’igihugu byombi mu gusura ibikorwa byangiritse, barimo kureba akababaro k’abaturage no kubihanganisha kubera ibiza bahuye nabyo.
Mu Rwanda abaturage bangirijwe benshi bamaze gusana ibikorwa byabo uretse hegitari zibarirwa muri eshatu zangijwe n’amazuku y’ibirunga yinjiye mu Rwanda akangiza imyaka yabo.
Mu gihugu cya Congo mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, abaturage babarirwa mu bihumbi 450 bavuye mu byabo, bamwe bakaba bakiri mu buhungiro mu Rwanda, abandi bakaba bakiri mu bice bitandukanye ndetse abari batuye ahaturikiye ikirunga bakaba barasabwe gutura ahandi.



Ubwo bwoko 19 bw’imbuto nshya y’ibishyimbo, bugiye kunganira ubwaherukaga gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2012.
Umuhinzi wo mu Murenge wa Cyeru, Uwiyambajimana yagize ati “Umusaruro w’imbuto twari tumaze igihe duhinga wari usigaye uboneka ari mucye, nyamara ntako tutabaga twagize ngo dutegure neza ubutaka, dukoresha amafumbire, yewe tugatera n’imiti, ariko bikaba iby’ubusa ntibiboneke ari byinshi nk’uko tubyifuza. Ubwo bwoko bushya bw’imbuto y’ibishyimbo TWARI tubukeneye cyane”.
Abari bitabiriye igikorwa cyo kumurika izo mbuto nshya, cyabereye mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, batambagijwe imirima byatuburiwemo, banaboneraho umwanya wo kugaragarizwa imiterere y’uko ibyo bishyimbo biba bimeze mbere na nyuma yo gusarurwa byumye cyangwa bitetse.
Undi muturage witwa Barihafi Cyprien wo mu Murenge wa Rwerere, amaze kwibonera n’amaso ye ubwo bwoko bw’imbuto y’ibishyimbo yagize ati “Nabonye imitonore yabyo yewe n’ibyumye kandi rwose si amakabyankuru, biteye amabengeza, biraryoshye cyane! Ubu igisigaye ni uko badufasha izo mbuto bakazitugezaho byihuse. Ndi mu bazitabira kubihinga ku buso bunini ku ikubitiro”.

Ubwoko bw’imbuto nshya y’ibishyimbo, burimo n’ibikungahaye ku ntungamubiri z’imyunyungugu nka Fer na Zinc. Ikigo RAB kivuga ko zakozweho ubushakashatsi bwimbitse, bugaragaza umwihariko wo kuba izo mbuto zitanga umusaruro uri hagati ya toni eshatu n’enye kuri Ha imwe.
Ikindi ni uko zifite intungamubiri zihagije, bitandukanye n’izindi mbuto zari zimaze igihe kijya kugera ku myaka icumi zikoreshwa; kuko zo inyinshi zari zarashaje harimo n’izifite uburwayi.
Dr Bucagu Charles, Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, yijeje abahinzi ko Leta iri gukora ibishoboka, kugira ngo izi mbuto zigere ku bahinzi benshi mu gihugu hose.
Yagize ati “Turimo gukorana bya hafi n’abatubuzi b’ubu bwoko bw’imbuto, tubakurikirana umunsi ku wundi, ari na ko tuborohereza mu kubona ibikenewe byose mu kongera ingano y’imbuto batubura. Twizeza abahinzi ko mu gihe gito kiri imbere zizaba zamaze gukwirakwira hirya no hino mu gihugu, abaturage bihaze, banasagurire amasoko”.
Arongera ati: “Ibishyimbo bitetswe neza bigira uruhare rukomeye mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara nka Diyabeti n’izibasira umutima. Intungamubiri zabyo zigirira akamaro ababirya by’umwihariko abagore batwite, abonsa cyangwa abari mu gihe cy’imihango; kubera ko baba bakeneye kongera ingano y’ubutare mu mubiri, bugira uruhare mu kongera amaraso. Kuba dushyize ahagaragara izi mbuto nshya, twifuza ko bikoreshwa kenshi mu mafunguro abantu bafata”.
Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, na we asanga bizafasha kuzamura ubuhinzi. Yaboneyeho gusaba ko ubushakashatsi bukomeza gukorwa, hagamijwe ko n’indi myaka ihingwa mu Karere ayoboye, ibonerwa imbuto nshya.
Yagize ati “Turashimira abagize uruhare mu bushakashatsi butugejeje ku kubona imbuto nshya kandi zitanga umusaruro mwinshi. Nta gushidikanya ko umuturage nahitamo iyo ahinga, akeza umusaruro uhagije, bizazamura ubukungu bwe n’ubw’Akarere budasigaye. Turasaba Ikigo RAB gukomeza n’ubundi bushakashatsi, buvumbura izindi mbuto nshya z’ibindi bihingwa kugira ngo dukomeze gukora ubuhinzi buteye imbere”.

Mu bwoko bw’imbuto nshya uko ari 19 bwashyizwe ahagaragara, ubugera kuri 13 ni ubw’ibishyimbo bishingirirwa, ubundi butandatu bukaba ubw’ibishyimbo bigufi.

Kjuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatandatu ku makipe umunani arwanira kutamanuka, aho kugeza ubu ikipe ya AS Muhanga yo yamaze kumanuka bidasubirwaho.
Ikipe ya Mukura VS ni imwe mu makipe yari afite ibyago byinshi byo kumanuka, gusa yaje kwitwara neza itsindira Gorilla i Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Williams Opoku, bituma Gorilla isigara ahabi.

Uru rugamba ruzasozwa ku wa mbere tariki 28/06, aho ikipe ya Mukura VS izaba ihura na AS Muhanga yamaze kumanuka, mu gihe Sunrise na Gorilla nazo zitarizera kuguma mu cyiciro cya mbere zizihurira, izatsindwa ikaba ishobora guhuta ikurikira AS Muhanga.
Uko imikino y’uyu munsi yagenze
Sunrise FC 5-1 Musanze FC
SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC
AS Muhanga 0-4 Gasogi United
Gorilla FC 0-1 Mukura VS


Ahagana hafi saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nibwo abakuru b’igihugu byombi bahuriye ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bakomeza mu Rwanda gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito n’iruka ry’ibirunga.
Ni uruzinduko rwishimiwe ku mpande zombi, aho biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibyangijwe n’imitingito bahura bakaganira.
Itsinda ry’impuguke za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze kugera mu Rwanda gutegereza abashyitsi.
Uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rurasozwa n’ibiganiro by’abakuru b’igihugu bombi hanyuma bazongere bahure ku wa gatandatu aho biteganyijwe ko Perezida Kagame na we azasura ibikorwa byangijwe n’iruka ry’ibirunga n’imitingito mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.
Biteganyijwe ko kuri uwo munsi ari bwo abayobozi b’igihugu byombi bazaganira n’itangazamakuru ndetse bashyire umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Aba baturage bagabiwe na Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, ni imiryango 20 ituye mu Murenge wa Musha n’uwa Ndora mu Karere ka Gisagara.
Eugénie Muhoza ufite uruhinja rwe rw’amezi abiri, ni we wahise atombora inka yabyaye, avuga ko ari ibyishimo bije mu bindi, ati 'Ni umugisha uturutse muri Isiraheli nk’uko Ambasaderi yabivuze.”
Uyu mubyeyi uvuga ko uretse kuba iyi nka ye izamufasha kurera umwana we, avuga ko izanamufasha gutera imbere kuko hari abaturanyi asanzwe abona bari gutera imbere babikesha inka borojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, avuga ko ari ubwa kabiri batanze inka mu Rwanda, ko iza mbere bazitanze muri Nyamasheke.
Yabwiye abashyikirijwe inka ati “Naturutse i Yeruzalemu ku butaka butagatifu mbazaniye inka, na zo ni intagatifu. Nishimiye kuzibazanira, ubu nabaye umufatanyabikorwa wanyu. Tuzakorera hamwe, kandi twihuse tuzagera ku ntego y’ubukire.”
Yavuze ko Igihugu cye kizakomeza kuba hafi abaturage bo muri kariya Karere ka Gisagara.
Yagize ati 'Twiteguye guzasangiza aka karere ibyo tubarusha haba mu bijyanye n’ubuhinzi, gucunga neza amazi bigeza ku musaruro mwiza, kwita ku musaruro, n’ibindi.'
Jérôme Rutaburingoga uyobora Akarere ka Gisagara, yashimiye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam kuba umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’Akarere kuko ziriya nka yahaye abatishoboye zizabafasha kuva mu kiciro kimwe bajya mu kindi.
Yavuze ko 90% by’abatuye kariya Karere batunzwe n’ubuhinzi, ku buryo ziriya nka bahawe zizabafasha no mu kubona ifumbire yo kuzamura umusaruro wabo.
Yagize ati 'Iyo ufite inka uri umuhinzi biroroshye kugura igare, wagura moto, cyangwa n’imodoka.
Mu Karere ka Gisagara habarwa inka ibihumbi 14 na 500 ku buryo ubu abagatuye nibura 42% boroye inka.
Nkubiri Alfred aregwa hamwe na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha.
Ubushinjacyaha bwaregaga Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho bwasobanuye ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe iriya fumbire ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nkuburi guhamywa icyaha n’Urukiko rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gusoma umwanzuro warwo tariki 19 Gicurasi ariko ariko biza gusubikwa kuko umwanditsi w’inteko yaburanishaga uru rubanza yari yitabiriye urundi rubanza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuro warwo ruvuga ko uyu munyemari ahamwa n’icyaha, rutegeka ko arekurwa agatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw akanasubiza Leta miliyari 1,9 Frw.
Nyiramahoro Théopiste waregwaga hamwe nan KUBIRI we yagizwe umwere ku cyaha cy’ubufatancyaha mu guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.
UKWEZI.RW
Hilde Flora Nyirimbabazi uzwi cyane ku mazina ya Dj Princess Flor, umunyarwandakazi wamenyekanye kubera kuvangavanga imiziki mu gihugu cy’u Bubiligi, avuga ko nubwo abantu bamubaza igihe azakorera ubukwe we yabaye afashe umwanzuro wo kudashaka umugabo ariko ngo bishobora kuzahinduka kuko abona atari ibintu byihutirwa.
Uyu mukobwa amaze imyaka irenga 10 aba mu Bubiligi aho ubu akora akazi ko kuvanga vanga umuziki.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, ku ngingo yerekeranye n’ubukwe, Dj Princess Flor yavuze ko abantu benshi bajya bamubaza igihe na we azakorera ubukwe ariko we akaba yumva nta gihe ntarengwa cyo gukora ubukwe.
Ati'Ntabwo ugomba kugendera kuri gahunda z’abandi, numva ibyo bintu byo kuvuga ngo imyaka irageze, none se irageze ninde washyizeho iryo tegeko? Numva umuntu agomba kugendera kuri gahunda ze, ushobora no kubyanga ukavuga ngo sinzashaka kuko ntabwo ari byo nshyize imbere, ni nk’abantu bavuga ngo ngejeje imyaka 30 nta nzu mfite, nta bintu bifite bigatangira kubatesha umutwe bakibagirwa ko hari n’abantu bakomeye bagiye bagira icyo bageraho bakuze bafite nk’imyaka 60.'
Yakomeje avuga ko we ku giti cye yabaye afashe umwanzuro wo kuba nta bukwe azakora kuko atari cyo kintu abona cyihutirwa mu buzima bwe.
Ati'Icya ngombwa numva atari igihe ugereye ku kintu, ahubwo icya ngombwa ni uko ugera ku cyo wiyemeje, ngarutse ku bukwe rero nabishatse nayikora, sindi umukobwa mwiza cyane ariko sindi na mubi ku buryo nabura uwo tubukora, nabishatse ko abantu babona ko nashatse umugabo nabikora. Njye rero gahunda nabaye mfashe ni ukudashaka umugabo wenda ishobora kuzahinduka.'
Dj Princess Flor yabaye imfubyi akiri muto, nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa. Se na Nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mukobwa yakuze arererwa mu muryango, mu mwaka wa 2003 aza kujya i Burayi mu buryo na we atabasha gusobanura neza.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-princess-flor-yavuze-impamvu-yahagaritse-kuba-yakora-ubukwe
Urukiko Rukuru rwagombaga gusoma umwanzuro warwo ku bujurire bwa Dr Isaac Munyakazi wahamijwe icyaha cya ruswa agahanishwa gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 10.
Gusoma iki cyemezo byagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 ntibyabaye ahubwo Urukiko Rukuru rwahamagaje Dr Sebaganwa Alphonse nk’umutangabuhamya muri uru rubanza.
Byavuzwe ko Dr Isaac Munyakazi yahuye na Dr Sebaganwa Alphonse akamusaba gufasha umuyobozi w’ishuri ushaka ko amufasha ko ikigo cye cyazaza mu myanya ya mbere ariko uriya muyobozi wari ushinzwe ibizamini muri REB yamubwiye ko bitashoboka.
Bivugwa ko Dr Sebaganwa yabwiye Dr Isaac Munyakazi ko ibyo bishobora kugiraho ingaruka ariko we agakomeza kumuhatiriza amubwira ko agomba gufasha uriya muyobozi w’ishuri ari we Gahima Abdu washinze ikigo Good Harvest School.
Nyuma ngo bose uko ari batatu, Dr Munyakazi, Dr Sebaganwa na Gahima baje guhurira kuri hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali bakizeza Gahima ko nabafasha bazamugororera.
Amanota yaje gusohoka kiriya kigo kiza mu myanya ya mbere, nyuma baza kongera guhurira i Nyarutarama, barasangira ubundi Gahima aza kwaka Dr Sebaganwa urufunguzo rw’imodoka ye, aragenda arafungura ashyiramo ibihumbi 500 Frw.
Gahima Abdu we ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko atigeze atanga iyo ruswa ndetse agasaba ko hazakorwa ibimenyetso bya gihanga ko yaba yarakoze kuri ariya mafaranga. Urukiko rwimuriye urubanza tariki 10 Nzeri 2021.
UKWEZI.RW

Mu nama ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima n’ubwa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge bwagiranye n’ubuyobozi bw’akarere, baganiriye ku bintu bimwe na bimwe byo kuzirikana kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza.
Kimwe muri byo ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19, ikindi ni imiterere y’isanduku ishyirwamo imibiri y’abazashyingurwa mu rwibutso. Umuyobozi wa IBUKA muri Nyarugenge Rutayisire Masengo Gilbert arabisobanura.
Agira ati “Umupfundikizo w’isanduku bashyinguramo abazize Jenoside ntabwo ugomba kuba wiburungushuye, ugomba kuba urambaraye kugira ngo hejuru yayo habashe kujyaho indi, kuko iyo utarambaraye, iri hejuru yayo ishobora guhirima ugasanga birateza ikibazo aho zigomba kuba ziri mu rwibutso”.
Ku rwego rw’Umurenge wa Muhima, igikorwa bagitangiye ku wa kane tariki 24 Kamena 2021, aho bamaze kubona imibiri ine nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Muhima, Nizeyimana Olivier de Maurice, wasobanuye ko igikorwa kizakomeza kuko hakiri imibiri myinshi itaraboneka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandoli Grace, yashimiye abacitse ku icumu rya Jenoside uburyo babashije kwakira icyifuzo cya Leta y’u Rwanda isaba ko abazize Jenoside bose bagomba gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zabigenewe.
Umwe mu mibiri yataburuwe mu Murenge wa Muhima ni uw’umwana witwa Mutangana Germain, wavutse ku itariki 7 Mata 1990, akicwa ku itariki 7 Mata 1994 afite imyaka ine gusa.
Hodali Jean (nyirarume w’umwana) wavuze mu izina ry’ababyeyi ba nyakwigendera batari mu Rwanda, yavuze ko Mutangana Germain yabaye nk’igitambo cy’umuryango we wose.
Hodali ati “Aho bari bihishe mu gisenge cy’inzu y’abaturanyi, interahamwe zasenye igice kimwe aho yari aherereye, arahanuka zihita zimutema arapfa, zijya gusahura zirangije zigenda zitarebye ko muri plafon harimo abandi bantu”.
Abandi bose bo muryango wa Mutangana wari bucura mu muryango w’abana bane na se na nyina bararokotse, Jenoside irangiye bashakisha umubiri we bamushyingura mu itongo, bamaze gusana inzu batunganya imva barahamurekera kuko bifuzaga ko ahaguma nk’igitambo cy’umuryango wose.
Ariko kubera ko Leta y’u Rwanda isaba ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bose bagomba gushyingurwa mu cyubahiro, umuryango wa Mutangana wageze aho na wo urabyakira, akazashyingurwa mu cyubahiro hamwe n’abandi ku itariki 1 Nyakanga 2021, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
