Category: Uncategorized

  • APR FC yanyagiye Rutsiro yegukana igikombe cya 19, Lague ayisezeraho, Adil ashyiraho agahigo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 6-0 yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2020-21 kiba igikombe cya 19 iyi kipe itwaye mu mateka yayo, ni mu gihe umutoza w’iyi kipe Adil Erradi Mohammed ashyizeho agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona inshuro 2 yikurikiranya adatsinzwe umukino n’umwe.

    Ni nyuma y’uko yari yegukanye n’icya 2019-2020 adatsinzwe umukino numwe, n’uyu mwaka akaba akegukanye adatsinzwe umukino n’umwe, muri rusange amaze gutoza imikino 36 ya shampiyona aho nta n’umwe yigeze atsindwa.

    Uyu munsi nibwo hakinwe umunsi wa nyuma w’amakipe 8 ahatanira igikombe cya shampiyona ya 2021, APR FC na AS Kigali zanganyaga amanota 16 ariko APR FC izigamye ibitego 14 n’aho AS Kigali ari 10.

    APR FC yari ibizi ko ikosa yakora imbere ya Rutsiro FC ntibone intsinzi byaza kuyikoraho igatakaza igikombe mu gihe AS Kigali yatsinda Police FC. AS Kigali yo yari ibizi ko ari nko kuzamuka umusozi gutsinda ndetse ikanakuramo ikinyuranyo cy’ibitego 4 yarushwaga na APR FC kuko ari cyo bahitaga bareho mu gihe amakipe yombi anganya amanota.

    APR FC yari yakiriye Rutsiro FC i Huye, nta kosa na rimwe yigeze ikora kuko ku munota wa 25, Biziamana Yanncik yari afunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Nshuti Innocent, ku munota wa 27 Omborenga Fitina yavuye mu kibuga kubera imvune asimburwa na Ndayishimiye Dieudonne.

    APR FC yari yakomeje kurema uburyo bw’ibitego, Yannick Bizimana yaje kubonera iyi kipe igitego cya kabiri ku munota wa 39 ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Ku munota wa 50, Mugunga Yves wari winjiye mu kibuga asimbura Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Lague.

    Ku munota wa 57, Ndayishimiye Dieudonne yahawe umupira na Bosco yinjira mu rubuga rw’amahina ahinduye umupira, Maombi aritsinda biba 4.

    Ruboneka Bosco yacomekeye umupira mwiza Ndayishimiye Dieudonne ku munota wa 71 maze yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Rutsiro ahita atsinda igitego cya 5.

    Ku munota wa 88 Byiringiro Lague yatsinze igitego cy’agashinguracumu ahita anasezera kuri iyi kipe kuko agiye guhita yerekeza mu cyiciro cya 2 mu Busuwisi. umukino warangiye ari 6-0.

    Umukino wa AS Kigali byari bigoye gukurikirana kuko nta munyamakuru wari wemewe ku bibuga kimwen n’indi imikino yose, warangiye ku ntsinzi ya AS Kigali y’ibitego 2-1.

    Rayon Sports yatsinzwe na Espoir 3-1, Marines itsinda Bugesera FC 2-1.

    APR FC yegukanye igikombe n’amanota 19 izigamye ibitego 20, AS Kigali ifite 19 yo izigamye 11, Espoir FC ifite amanota 10, Police FC 8, Marines 7, Rutsiro 6, Rayon Sports 5, Bugesera 4.

    Dore uko umunsi ubanziriza uwa nyuma mu makipe arwana no kutamanuka uko wagenze

    Sunrise FC 5-1 Musanze FC
    AS Muhanga 0-4 Gasogi United
    Gorilla 0-1 Mukura VS
    Kiyovu Sports 1-0 Etincelles

    APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe(ifoto ni iyo ubwo bahabwaga icya 2019-2020)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-inyagiye-rutsiro-yegukana-igikombe-cya-19-lague-ayisezeraho-adil-ashyiraho-agahigo

  • Icyo umugore wa Nizeyimana Olivier yahise amusubiza amubwiye ko agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA #rwanda #RwOT

    Mugabo Nizeyimana Olivier, avuga ko umugore we ari we muntu wa mbere yabanje kubwira ko agiye kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ngo yabanje kubyanga ariko kuko na we asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru nyuma aza kubyemera.

    Nizeyimana Olivier, arubatse afite umugore n’abana babatu b’abahungu, akaba ari umwe mu bahataniye kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu matora azaba tariki ya 27 Kamena 2021, akaba ahanganye na Rurangirwa Louis.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI.RW cyagarutse muri gahunda ze zo kwiyamamaza, uyu mugabo usanzwe ari perezida w’ikipe ya Mukura VS, yavuze ko imyaka 10 amaze ayobora Mukura VS ari kimwe mu bintu byatumye atekereza kuba yakwiyamamariza kuyobora FERWAFA kuko ubanararibonye yakuyemo abona hari icyo bwafasha umupira w’u Rwanda muri rusange.

    Avuga ko agira iki gitekerezo ndetse yamaze no ufata umwanzuro, umugore we ari we muntu wa mbere yabibwiye ndetse abanza kubirwanya ariko agerageza kubimwuvisha, undi na we arabyemera.

    Ati'Birumvikana igitekerezo ntabwo cyiza rimwe, ni utuntu twinshi umuntu agenda akomatanya, ariko igitekerezo nyirizina kiza, mfata n’icyemezo nkanireba nkareba na bagenzi banjye tuvugana nkakuramo icyo gitekerezo, birumvikana ko mu ikubitiro nahise mbiganirizaho umugore wanjye, abanza kubitinya mubwira ko nanjye icyo cyiciro cyo kubitinya nakinyuzemo ariko namaze gutinyuka kandi uzi ko tudakora ibyoroshye.'

    'Ndagusaba ko washyigikira tukareba ko hari icyo twafasha igihugu cyacu, tugatanga umuganda wacu muri ruhago cyane cyane ko njye na we dukunda umupira, ndabizi abantu bazatuvuga ariko reka tubirenge byibuze twiyamamaze nibangirira icyizere bakantora ubwo na we uzanjya inyuma, tubitunganye neza, arabyemera nibwo nahise ntanga kandidatire.'

    Mu migabo n’imigambi ye avuga ko harimo kugarura isura y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko usanga abantu bawubamo hari indi sura bafite itari nziza kandi badasinzira bashakira umupira w’u Rwanda ibyiza, gukomeza shampiyona byaba ngombwa n’umubare w’abanyamahanga ukiyongera.

    Ati'Icya mbere ni ukugarura isura y’umupira w’amaguru mu Rwanda, abantu bari mu mupira w’amaguru mu Rwanda yaba abakinnyi, abatoza, abayobozi ubona baterebwa neza, bagaragara nk’abanyamanyanga ku mpamvu nyinshi, n’abakora neza ntibashimwa, ibintu byose byaragiye bihuzwa biba ikintu kimwe kandi bariya bantu baritanga bakora ibintu bikomeye.'

    Harimo kandi iterambere ry’umupira ushingiye mu bato, amarushanwa menshi no gufasha amarerero akagira imbaraga kuko ari nabyo bizatuma ikipe y’igihugu ikomera.

    Ati'Ntawakubaka adahereye hasi, tuzita ku iterambere ry’abana, amarushanwa menshi, amarerero, hari ahari ariko ubona adakora neza bitewe n’ibibazo birimo imiyoborere n’amikoro, buri nzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda hagenda hagaragara ibyo bintu 2, imiyoborere n’amikoro. Tuzafatanya n’abayobozi b’amakipe, dushake imfashanyo ku buryo umupira utera imbere.'

    Ikindi kintu kimuraje ishinga ni ukuba azaganira n’abayobozi b’amakipe ku buryo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igera ku rwego rushimishije harimo no kuba baganira n’abanyamuryango ku ngingo yo kongera umubare w’abanyamahanga.

    Ati'ni ugutunganya amakipe cyane cyane bigendeye mu marushanwa, ku buryo ikipe zizamuka ziri ku rwego rumwe, ibyo umuntu abyubakira ahantu henshi, ushobora kuvugana n’abayobozi b’amakipe abantu bakagirana inama, tukereka abanyamuryango uburyo umuntu yubaka ikipe twifashishije abatekinisiye babizi, abantu bakagabanya amakimbirane yica amarushanwa ku buryo bakina gusa yatsinda agatsinda yatsindwa ni ibyo.'

    Yakomeje agira ati' Ikindi ni ugusaba amakipe kwita ku bakinnyi bagahemberwa igihe, bakavuzwa ariko nabo umuntu akabasaba kuba abanyamwuga kuko nabo hari igihe bajya bagaragaza imyitwarire itari myiza(…) kuba umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda wakwiyongera tuzicara n’abanyamuryango tubiganireho turebe icyakorwa.'

    Yavuze kandi ko ikindi ari uguha agaciro abahoze bakinira ikipe y’igihugu, bazabaganiriza bamenye nyirizina ikibazo gihari cyane ko ngo abenshi muri bo bavugana ndetse avuga ko mu gihe azaba atowe ari bamwe mu bo azifashisha mu bikorwa bya buri munsi kugira ngo umupira w’u Rwanda utere imbere.

    Nizeyimana Olivier yakomeje gusaba abanyamuryango b’iyi federasiyp kuba bazamugirira icyizere bakamutora kandi akurikije uko bumvise imigabo n’imigambi ye, yizeye ko tariki ya 27 Kamena mu matora ya perezida wa FERWAFA azabera muri Lemigo Hotel saa 9:00′, bazamugirira icyizere.

    Ngo umuntu wa mbere yabwiye ko agiye kwiyamamaza ni umugore we wahise umubuza ariko nyuma aza kumushyigikira

    Ngo nagirirwa icyizere azahindura byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umugore-wa-nizeyimana-olivier-yahise-amusubiza-amubwiye-ko-agiye-kwiyamamariza-kuyobora-ferwafa

  • Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa yasezeye ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Blin yatangiye inshingano ze kuwa 22 Nyakanga 2019. Uyu mugabo yaje muri izi nshingano asimbuye Etienne de Souza wari umaze igihe ari Chargé d’affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    U Bufaransa buherutse kugena Ambasaderi Antoine Anfré nk’uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda. Yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu icyo gihugu cyari kimaze kidahagarariwe mu Rwanda, kuko Ambasaderi waherukaga ari Michel Flesch wagiye mu 2015.

    Ntiharatangazwa uzasimbura Blin kuri uwo mwanya, icyakora mu gihe cye, umubano w’ibihugu byombi wahinduye isura, utangira kuzahuka gahoro gahoro.

    Kimwe mu bikorwa bikomeye yakurikiranye, ni iyubakwa ry’Ikigo Ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda, kizwi nka Centre Culturel Francophone cyubatswe Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratashywe na Perezida Emmanuel Macron mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda kuwa 27-28 Gicurasi uyu mwaka.

    Iki kigo cyaje gisimbura ikindi Kigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku ruhande rugana mu Kiyovu.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwaragisenye mu 2014, buvuga ko ubutaka bw’aho cyari giherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Jérémie Blin wari uhagarariye inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda yasezeye kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta

  • Nkubiri yahanishijwe gutanga ihazabu – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Kamena 2021 nibwo abacamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo basomye umwanzuro w’uru rubanza.

    Urukiko rwavuze ko Nkubiri ahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse rutegeka ko ahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Urukiko kandi rwategetse Nkubiri Alfred kugarurira Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Minagri, amafaranga angana na 1.981.938.194 Frw.

    Uretse aya mafaranga urukiko rwanategetse Nkubiri guha Minagri amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 500 000 Frw, agasonerwa amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.

    Urukiko kandi rwagize umwere Nyiramahoro Théopiste waregwaga icyaha cy’ubufatancyaha mu guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, muri iyi dosiye ya Nkubiri.

    Inkuru irambuye mukanya


  • Abofisiye bakuru 32 barangije mu Ishuri Rikuru rya Polisi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuri uyu wa 25 Kamena 2021, mu muhango wo gusoza amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru azwi nka “Senior Command and Staff Course” kuri ba Ofisiye bakuru ndetse n’amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane [Peace Studies and Conflict Transformation].

    Muri aba 32 barangije amasomo mu cyiciro cya Cyenda, harimo abanyarwanda 25 n’abanyamahanga 7 barimo babiri bo muri Kenya, babiri bo muri Namibia, umwe wo muri Sudani y’Epfo ndetse n’undi umwe wo muri Somalia.

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda barangije aya masomo harimo ba Ofisiye bakuru 20 bo muri Polisi y’Igihugu, 3 bo mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, ndetse n’abandi 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Ishuri rya Polisi ku bwo gutanga aya masomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere, asaba abayarangije gukora kinyamwuga no gukorera abaturage kuko aricyo inshingano zabo zibasaba.

    Yagize ati “Ubu mwiteguye gukorera abaturage. Abo mugiye gukorera bari mu ngeri zitandukanye, harimo abeza, ababi, ababurabuza ndetse n’abatazwi. Tugomba guhora twibuka ko hari ibyo tugomba ibi byiciro byose kuruta uko bo babitugomba.”

    “Uyu ni umutwaro w’abayobozi ba Polisi, kuri bamwe mufatwa nk’abayobozi beza ku bandi muri abayobozi babi; mutitaye kuri ibyo byose, nk’abayobozi ba polisi, mugomba guha abantu bose serivisi nziza kandi kinyamwuga.”

    Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu, yavuze ko mu banyeshuri 32 barangije harimo 31 bize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), 27 muri aba nibo bahawe Impamyabumenyi naho abandi 4 bakazabanza gusubiramo amasomo amwe ku bw’impamvu zitanduknaye.

    Yashimiye aba banyeshuri ku bwo kwiga mu bihe bitoroshye bya Covid-19, gusa abibutsa ko bagomba gukora kinyamwunga bakazana impinduka mu kazi kabo kuko ari byo byatumye bamara umwaka wose biga.

    Yagize ati “Nimusubira mu kazi kanyu, ni ngombwa kwibuka ko mufite inshingano zo gukora neza kandi kinyamwuga. Mufite kandi inshingano zo kuzana impinduka aho mukorera, niyo yaba nto. Aka niko kamaro ko kwiga. Bitabaye ibyo, mwaba mwarataye umwanya igihe cyose mwamaze mwiga, muramutse mutazanye impinduka mu mikorere no mu myitwarire cyangwa ngo mugire icyo mwungura ibigo mukorera na sosiyete mubamo.”

    CP Bizimungu kandi yasabye aba ba Ofisiye kugira ikinyabupfura. Ati “Mu kazi kacu, ikinyabupfura ni ingenzi cyane. Nta kinyabupfura, ubwenge mukuye hano cyangwa mwakuye ahandi ntacyo bwabamarira.”

    Ishuri rikuru rya Polisi ryatangiye gutanga amasomo yo guhugura abapolisi mu 2001 ryitwa “Ishuri rihugura Abapolisi [National Police Academy] nyuma mu 2013 rishyirwa ku rwego rwo hejuru riba Ishuri Rikuru rya Polisi [National Police College], ari nabwo ryatangiye kujya ryakira n’abanyamahanga.

    Kugeza ubu bibarwa ko muri iri shuri hamaze guca abanyeshuri b’abanyamahanga baturutse mu bihugu 22 baje gufata amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’imiyoborere.

    Mu masomo ahatangirwa harimo atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ay’ikoranabuhanga mu bya mudasobwa; ajyanye n’ubumenyi bwa siyansi bushyigikira ibikorwa by’amategeko (Forensic Science) n’andi ahesha umuntu impamyabumenyi za Kaminuza mu mwuga wa Gipolisi. Bikajyana n’amasomo ya “Cadet” afasha umunyeshuri kurangiza ari umupolisi by’umwuga.

    Abofisiye 32 barangije harimo 27 b’Abanyarwanda baturuka muri Polisi y’igihugu, RCS na RIB ndetse n’abanyamahanga barindwi baturutse mu bihugu bine byo muri Afurika

    Minisitiri Busingye yasabye abanyeshuri barangije kwiga gukora kinyamwunga ndetse bagakorera abaturage bose batitaye ku byiciro barimo

    CP Christophe Bizimungu yashimiye Abofisiye bakuru 32 barangije amasomo, abasaba kuzana impinduka mu kazi bakora n’aho bakorera ndetse bakagira n’ikinyabupfura

  • Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi watangiye uruzinduko rwe mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021.

    Ahagana saa Sita na 54 ni bwo Perezida Tshisekedi yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda avuye mu Mujyi wa Goma.

    Nyuma yo kwakirwa i Rubavu, Perezida Tshisekedi yahise atwarwa mu modoka na Perezida Kagame, berekeza muri uyu mujyi aho bagiye gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Perezida Kagame ni we watwaye Tshisekedi mu modoka yashyizweho amabendera abiri y’ibihugu byombi. Basuye imihanda itandukanye irimo n’uri mu marembo y’Ikigo cya TTC Gacuba, wafunzwe ndetse ukaba udakoreshwa n’imodoka kuko wangiritse.

    Aba bombi bakihagera bavuye mu modoka, bahamara nk’iminota itanu mbere yo gukomereza kuri Serena Hotel mu Karere ka Rubavu aho biteganyijwe ko bagirira ibiganiro byihariye byibanda ku kurushaho kunoza umubano uhuriweho.

    Muri ibi biganiro byitezwe ko Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Tshisekedi baganira ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ishoramari rihuriweho n’impande zombi.

    RDC iri mu bihugu bibarizwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

    Ibihugu byombi kandi bikorana ubuhahirane aho nibura Umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC mbere y’umwaduko wa Coronavirus, wanyuragaho urujya n’uruza n’abambukiranya umupaka bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 55.

    Kuri ubu uyu mupaka nibura buri munsi unyuraho, abacuruzi bari hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani bahahirana na RDC.

    Iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryakangaranyije ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Goma ndetse benshi bahungira mu Rwanda aho bakiriwe neza ndetse mu buhamya bwabo bagaragaje ko banyuzwe n’urugwiro beretswe n’abaturanyi.

    Usibye abaturage bavuye mu byabo kubera iruka rya Nyiragongo, imitingito yakurikiyeho yangije ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibitaro, ndetse inasenya inzu z’abaturage.

    Kugeza ubu ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abafatanyabikorwa bako, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo hari gukusanywa ubushobozi bwo kuvugurura iyo mihanda yacitse ndetse hari ahatangiye gusanwa.

    Iyi mitingito kandi yatanze umukoro ku Karere ka Rubavu ahanini bigendanye n’igishushanyo mbonera cyako nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, aho kigiye kuvugururwa kugira ngo hubakwe inzu zishobora guhangana n’ibyo biza.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga mu 2002.

    Mu byo cyangije ku ruhande rw’u Rwanda harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika. Ziyongeraho umuhanda wa kaburimbo, umusigiti n’ibigo by’amashuri.

    Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi i Rubavu zangiritse bikomeye.

    Ku ruhande rwa RDC, imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira Umujyi wa Goma.

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • USA: Umuturirwa wasenyutse uhitana umuntu umwe, 99 baburirwa irengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa USA, yavuze ko biteguye gutanga ubufasha bwose mu bikorwa by’ubutabazi, ndetse no kwimura abarokotse muri iyo mpanuka.

    Umuntu umwe ni we wapfuye nk’uko byavuzwe na Charles Burkett, Meya w’Umujyi wa Surfside, aho uwo muturirwa wubatse.

    Nk’uko bivugwa n’abaturiye uwo muturirwa, amagorofa 12 (étages) ni yo yasenyutse ahagana saa saba n’igice z’ijoro (1 h 30) ku isaha y’aho i Miami.

    Barry Cohen w’imyaka 63, ni umwe mu bari batuye muri uwo muturirwa wasenyutse uruhande rumwe, avuga ko yari ari mu bitsi byinshi, nyuma ikintu giturika nk’aho ari indege ihanutse cyangwa se inkuba ikubise, ariko ngo yumva birakomeje bimara iminota hagati ya 15-20.

    Umwe mu bayobozi ba Miami-Dade witwa Sally Heyman, yabwiye CNN ko n’ubwo hari icyizere cy’uko hari abantu basanga bakiri bazima, ariko ngo kigenda kigabanuka uko amasaha agenda yicuma.

    Igice cy’uwo muturirwa kireba ku Nyanja ni cyo cyasenyutse ngo bikora kuri za ‘appartements’ zigera kuri 55, nk’uko Ray Jadallah, umuyobozi wungirije ushinzwe serivisi z’ubutabazi muri Miami-Dade yabibwiye abanyamakuru, avuga ko mu bantu 35 bamaze gutabararwa harimo n’abari bari mu gice cyasenyutse.

    Impamvu y’isenyuka ry’uwo muturirwa ntiramenyekana nk’uko Danielle Levine Cava yabitangaje ejo tariki 24 Kamena 2021 aganira n’ikinyamakuru Miami Herald.

    Hari ibikorwa byo gusana uwo muturirwa byari bimaze iminsi bikorwa cyane cyane ku gice cyo ku gisenge, ariko abayobozi batandukanye bemeje ko ntaho ibyo bikorwa byo gusana bihuriye no gusenyuka kw’iyo nyubako.

    Ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bishobora kuzafata icyumweru nibura nk’uko bivugwa na Andrew Hyatt, undi muyobozi wa Surfside.

    Ibinyamakuru byo muri ako gace kabereyemo impanuka, byatangaje ko uwo muturirwa ubundi wubatswe mu 1981, ukaba wari ufite za ‘appartements’ zigera ku 130.

  • Ruhango: Abaryamana bahuje ibitsina, abakora Uburaya, barasaba kudahezwa muri gahunda zigenerwa abaturage #rwanda #RwOT

    Abakora umwuga w'uburaya hamwe n'abagabo baryamana n'abo bahuje ibitsina (Abatinganyi) barasaba ko batajya bashyirwa ku ruhande muri gahunda zigenerwa abandi baturage ziba zarateganyirijwe kubavana mu bukene. Gusa na none hari ababashinja ko nabo ubwabo biheza, kuko ngo badakunda kwigaragaza mu nama ziba zahuje abaturage.

    Mukasine Alodia abarizwa mu itsinda ryitwa Indatwa ry'abakora uburaya, avuga ko kuva Koronavirusi yaza abakiriya babo bagabanutse. Yemeza ko ubukene bubamereye nabi, ko kandi hari zimwe muri gahunda za Leta zitabageraho, bakumva abandi bafashijwe.

    Yagize ati' Kuva Koronavirusi yaza abakiriya bacu baragabanutse cyane ndetse no mu minsi ishize bafashe abana b'inzererezi babajyana mu Byimana kwiga, ariko abenshi muribo ni aba bagenzi bacu bakora uburaya kuko usanga tutagera kuri zimwe muri gahunda zigenerwa abandi baturage ahubwo tukazibonesha amaso gusa'.

    Umubyeyi Chantal, umwe mu bakangurambaga b'aba bakora uburaya yemeza ko gahunda zigenerwa abaturage bo zitabageraho, kuko ngo usanga banakora imishinga ntifatwe. Avuga ko niba koko izo gahunda zigenerwa abaturage bose nabo bakwiye kudasigazwa inyuma, haba mu guhabwa ayo matungo magufi, amaremare ndetse n'ibindi byose bigenerwa abatishoboye.

    Yagize ati' Gahunda zose zigenerwa abaturage twebwe ntizitugeraho kuko twakoze umushinga ntiwahabwa inkunga cyangwa ngo batugurize tuzanishyure nyuma. Usanga abandi bahabwa amatugo magufi, amaremare ndetse n'ibindi. Turakennye, yewe ntanuwo nabonye uburaya bwakijije aha dutuye ngo tumufatireho urugero rwiza'.

    Munyana Elliana, we agira ati' Twajyaga tunyura ahantu bakatuvugiriza induru ngo dore indaya ariko byaracitse, ubu rero gahunda zigenewe kuzamura abandi baturage tuzihezwamo kandi dukeneye kwiteza imbere nkuko Leta ihora idusaba kwiyubaka. Dukeneye ko abana bacu bagira uburere ntibakurire mu buraya bwacu kuko ntawakwifuriza umwana we gukora uburaya, siko twifuriza abana bacu'.

    Munyampundu Patrick, umugabo uryamana n'abandi bagenzi be bahuje igitsina, avuga ko Leta ikwiye kubafasha bagakomeza amashuri yabo kuko usanga bahezwa bakagirwa ibicibwa ngo baje kurangiza Isi.

    Ati' Turasaba ko Leta idufasha tukaba twakomeza amashuri yacu kuko twarayarangije, twifuza kwiga na kaminuza tukaba twatanga umusanzu wacu mu guteza imbere Igihugu. Ntabwo dukwiye guhezwa dushinjwa kuza kurangiza Isi, nibatwakire kuko niko twaremwe, turi abaturage kimwe nabo, dukwiye kugira uburenganzira kuri gahunda zigenerwa abandi baturage ntiturobanurwe ngo dushyirwe ku ruhande bitewe nuko turemye'.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu karere ka Ruhango, Kemirembe Ruth avuga ko abakora umwuga w'uburaya bafite abana batiga bagiye kubanza kubamenya bakajyanwa ku ishuli, abadafite ubushobozi bagafashwa. Ahamya ko abakora uburaya ari abaturage nk'abandi badakwiye gusigwa inyuma muri gahunda zose zigenerwa abandi baturage.

    Umuyobozi w'ishami ry'Ubuzima/Ruhango.

    Yagize ati' Iki kibazo cy'uko abana babo batiga tugiye kugikoraho tubanze tubamenye maze abadafite ubushobozi bajyanwe ku ishuli. Gusa aba nabo ni abaturage bacu bakwiye kugira uburenganzira kuri gahunda zose zo gufasha abaturage, ariko reka dushimire Ihorere Munyarwanda yabashije kubafasha muri iyi myaka ndetse bigaragaza ko byabafashije bakamenya uko bahagaze. Akarere kazagerageza kubaba hafi nubwo uyu mushinga uzaba warangiye, bafashwe ahari intege nkeya.

    Muri aba baturage, hari abandi bavuga ko iyo inama ziteguwe zo gushaka abagenerwabikorwa usanga batazitabira bityo bigatuma ntawabavugira kuko baba biheje. Gusa nubwo bimeze gutya, aba bakora uburaya bemeza ko babonye icyo gukora bava muri uyu mwuga utabahesha icyubahiro. Muri aka karere habarizwa abakora uburaya basaga 743 naho abagabo baryamana n'abandi bagabo, abazwi ni 33.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-abaryamana-bahuje-ibitsina-abakora-uburaya-barasaba-kudahezwa-muri-gahunda-zigenerwa-abaturage/

  • Umupadiri yahisemo gukorera satani, RIB iramukeka yamutaye muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rwamagana umupadiri mukuru wa paruwasi ya Rwamagana utaratangazwa amazina yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuwa 23 Kamena 2021, akekwaho kubika no guhisha amafaranga menshi yibwe.

    Umuvugizi wa RIB; MURANGIRA Thierry yabwigiye BBC ko uwo mupadiri agikorwaho iperereza akaba ataragezwa imbere y'ubucamanza kuri icyo cyaha ashinjwa guhisha ibyibano. Ati 'ni amamiliyoni, ni amafaranga menshi. Ubu ntitwavuga ibirambuye byayo kuko iperereza riracyakorwa.'

    Icyaha uyu mupadiri akekwaho agihamijwe amategeko amuteganyirije guhabwa igifungo kitarenze imyaka ibiri. Murangira yasobanuye ko icyo cyaha akurikiranweho ari icyo 'guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.'

    Amakuru aravuga ko hari abandi bafashwe mbere y'uyu mupadiri bakurikiranweho icyaha gifitanye isano n'iki akurikiranweho.

    Umuturage wo mu mujyi w'aka Karere ka Rwamagana utatangajwe amazina yabwiye BBC ko nabo bamenye ifungwa rya Padiri wabo mukuru kandi ko akurikiranyweho kubika amafaranga yibwe n'abandi bantu.

    Iyi nkuru yuko padiri mukuru yatawe muri yombi yatangaje abaturage benshi muri aka gace yayoboragamo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/25/umupadiri-yahisemo-gukorera-satani-rib-iramukeka-yamutaye-muri-yombi/

  • Ibyo umugore yakwitaho agahorana ubwiza bushi… – #rwanda #RwOT

    Urubuga aufeminin.com rugaragaza zimwe mu ngingo umugore yakwitaho kugira ngo ahore asa neza imbere y'umugabo we arizo zikurikira:

    Mu gihe ugiye mu buriri zirikana cyane umwenda ugiye kurarana.

    Mugore wirengagije ibyo wiriwemo, mbere yo kwinjira mu buriri menya ko usukuye bihagije kandi ko uryoheye ijisho.

    Bugicya witegereza ko izuba rirenga ngo ubone kujya muri douche gukaraba.
    Wirindira ko umugabo wawe abyuka ngo ubone gukaraba…Igihe ubona azindutse agushaka, ihutire gukaraba.

    Wibitekerezaho cyane ngo uvuge ngo wenda wabona ntafite umwuka mubi mu kanwa….Bizaryohera mugabo wawe kuzana agakonje ukuye mu mazi uza kumupfumbata.

    Haranira guhora useka.

    Umugore udaseka aba ari ikibazo ku mugabo we kandi ubwiza bwe bugabanywa no kwijima mu maso. Kumenya gusekera umugabo bimurinda no kurangarira abandi bagore kuko inseko y'umugore yigarurira umugabo vuba

    Menya ko umugabo abangamirwa no kumenya akantu kose kakubayeho.

    Ni byiza kumutetera no kumutakira ariko bihinduka ibibazo cyane cyane iyo utangiye gusa nk'ukabya ububabare cyane cyane mu gihe cy'imihango. Ni ukwirinda cyane kumwereka ko ukabya uburibwe.

    Haranira iteka guhora witeguye.

    Abagabo benshi ntibihanganira ko ashobora kuza agusanga ukamwereka rwose ko utiteguye kumwakira. Umugabo ntiyihanganira kumugora cyane cyane ku ngingo yo gutera akabariro. Niba buri gihe umugora mbere yo kumwemerera ashobora kuzahaga kukwinginga.

    Haranira guhora usa neza kandi wirinde ko umugabo abona ibikuvaho bidasukuye.
    Urugero: si byiza kujya mu musarani ufunguye umuryango cyane cyane bikunze kuba ku bafite imisarani yo mu nzu.

    Ni ingenzi rwose kuzirikana ko niba urimo wiyogosha Atari ngombwa ngo wiyogoshere aho umugabo wawe ari kandi haranira kujya kujugunya ibyo wiyogoshe kure.

    Amafaranga ashobora gutera ibibazo hagati y'abashakanye iyo adakoreshwa neza.
    Mu mitwe y'abagabo benshi bumva ko abagore bakunda gupfusha ubusa.

    Haranira kwereka umugabo wawe ko ufite itandukaniro kandi si ngombwa kumubwira utuntu twose waguze cyane cyane iyo atabifata nabi dore ko wabyifashisha ushaka kumukorera surprise.

    Impumuro yawe ifite agaciro kanini mu rukundo umugabo wawe yakugirira.
    Nubwo ibyuya byatuma ugira impumuro itari nziza, haranira kuyirwanya. Shaka imibavu ihumura kuko nubwo umugabo yaba adakunda kuyikugurira ntibivuga ko yanga kukumva uyihumura.

    Src:wwwAufeminin.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106937/ibyo-umugore-yakwitaho-agahorana-ubwiza-bushimwa-numugabo-106937.html