Category: Uncategorized

  • Uwimana Clementine waburiye muri Miss Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, hazasojwe irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, aho hamenyekanye abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi.

    Ni mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero, wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ndetse abakobwa bose, abafite aho bahuriye n'iri rushanwa bari babanje kwipimisha Covid-19.

    Uwimana Clementine uri mu bakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma, yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n'ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021.

    Ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 yegukanye ryamuhesheje kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rizabera mu Buhinde.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Uwimana yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwegukana amakamba abiri, avuga ko atari yizeye ko azegukana ikamba nta rimwe muri iri rushanwa.

    Ati 'Ndishimye cyane! Ntabwo nari mbyiteze. Nakoze neza, nashyizemo imbaraga zanjye. Nakoze ibyo nagomba gukora nyine.'

    Uwimana Clementine yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda, kandi ko ubumenyi yakuye muri Miss Rwanda 2021 yitabiriye bwamufashije kwitwara neza muri iri rushanwa.

    Ati 'Niteguye guhagararira neza u Rwanda hanze nkatanga n'umusaruro  mwiza. Ndishimye, numvaga ntazagera hano ariko birabaye. Yego! (Kwitabira Miss Rwanda) ni nabyo byamfashije kugera hano.'

    Akomeza ati 'Miss Rwanda yamfashije mu buryo bw'imwitwarire, mu buryo bwo kugira gahunda no gushyira imbaraga mu byo ndimo.'

    Uwimana ari mu bakobwa barenga 400 biyandikishije muri Miss Rwanda 2021. Yatowe mu bakobwa 37 bahagarariye Umujyi wa Kigali n'Intara, avamo ubwo hashakishwaga abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda wabereye La Palisse Hotel Nyamata.

    Soma:Ibyishimo ku batandatu begukanye amakamba bazaserukira u Rwanda

    Uwimana wagerageje amahirwe muri Miss Rwanda yegukanye amakamba abiri mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021

    1.Abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda muri Miss Global Beauty:

    1.Miss Glamour Faces World: Dorinema Queen- (Azahagararira u Rwanda muri Vietnam)

    2.Miss Tourism World Rwanda 2021: Stella Matutina (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa)

    3.Mis Glam World Rwanda 2021: Clementine Uwimana (Azahagararira u Rwanda mu Buhinde)

    4.Miss Tourism Global Rwanda 2021: Rutayisire Umutesi Cynthia (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa cyangwa Thailand)

    5.Miss Africa Golden Rwanda 2021: Landrine Gisagara Uwicyeza (Azahagararira u Rwanda muri Turkey).

    6.World Top Model Rwanda 2021: Irera Queen Isabella (Azahagararira u Rwanda mu Butaliyani)

    2.Ibisonga bine muri Miss Global Beauty Rwanda:

    Miss Global Beauty Rwanda Igisonga cya kane: Gretta Iwacu

    Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Gatatu: Grace Ingabire

    Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Kabiri: Diane Bayizere

    Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Mbere: Honorine Uwase

    3.Andi makamba yatanzwe muri Miss Global Beauty Rwanda:

    Miss Global Beauty Rwanda Congeniality: Gretta Iwacu

    Miss Global Beauty Rwanda Photogenic: Landrine Gisagara Uwicyeza

    Miss Global Beauty Rwanda Popularity: Nadia Umutoniwase

    Miss Global Beauty Rwanda Long Gown: Clementine Uwimana

    Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner: Anne Marie Dushimiyimana

    Uhereye ibumoso: Rutayisire Umutesi, Landrine Gisagara Uwicyeza na Uwimana Clementine
    Uwimana Clementine [Ubanza ibumoso] yavuze ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda mu mahanga

    Uwimana Clementine [Uwa Kane uturutse ibumoso] yegukanye amakamba abiri muri Miss Global Beauty Rwanda

    Uwimana, ni umwe mu bakobwa b’imena babarizwa muri Kigali Protocol-Kompanyi y’urubyiruko yahuje abakobwa baburiye amahirwe muri Miss Rwanda, ikaba inatanga serivisi za ‘Protocol’

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAKOBWA BATANDATU BAMBITSWE AMAKAMBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106944/uwimana-clementine-waburiye-muri-miss-rwanda-yegukanye-amakamba-abiri-yamuhesheje-kujya-mu-106944.html

  • Platini arabimburira abarimo Bruce Melodie, M… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kabiri, ibi bitaramo bigiye kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ku nshuro ya mbere, ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, ku nshuro ya kabiri mu 2020 ryabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda no mu 2021 rigiye kongera kuri Televiziyo y’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, sosiyete ya East African Promoters (EAP) itegura ibi bitaramo yatangaje ko umuhanzi Nemeye Platini ari we uzabimburira abandi bahanzi 10 bazaririmba muri ibi bitaramo. Uyu muhanzi azakora igitaramo cye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, guhera saa yine z'ijoro kuri Televiziyo Rwanda.

    INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko abahanzi 10 bazaririmba muri iki gitaramo ari Platini, Mani Martin, Jules Sentore, Alyn Sano, Social Mula, Uncle Austin, Riderman, Bruce Melodie, Cyusa Ibrahim na Knowless. Hari n’amakuru avuga ko abahanzi bashobora kuzarenga 10 bakagera kuri 30.

    Mu 2020, Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo abahanzi 15 mu bitaramo byarangiye muri Nzeri 2020. Ryahaye umwihariko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Israel Mbonyi na Patient Bizimana baririmbye muri ibi bitaramo mu 2020.

    Iwacu Muzika Festival 2020 yari yatewe inkunga na ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Tembera u Rwanda, Intare Conference Arena, Forza n’abandi.

    Iwacu Muzika Festival 2021 yatewe inkunga n'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Banki ya Kigali (BK), Forza BET Rwanda, Tembera u Rwanda, Intare Arena n'abandi.

    Platini agiye kuba umuhanzi wa mbere uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2021 bigiye kubera kuri Televiziyo 

    Platini aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Atensiyo'


    Platini ni we ubimburira abandi bahanzi mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106933/platini-arabimbura-abarimo-bruce-melodie-mani-martin-mu-bitaramo-bya-iwacu-muzika-festival-106933.html

  • Menya ibanga ry’umuti utera imbaraga abagabo bakabasha gutera neza akabariro #rwanda #RwOT

    Kurangiza vuba ni ikibazo gikomerera abashakanye ahanini kiri guteza impagara no gusenyuka ku ngo nyinshi.

    Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y’uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo kuko hari nubwo uwo bashakanye amuca inyuma kubera kutamugeza ku byishimo bye bya nyuma (orgasme)
    Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi, si urw’umwe rero, Gusa biravurwa kandi bigakira burundu.

    Gukoresha REVIVE CAPSULES byagufasha kongera kugarura ibyishimo by’urugo rwawe.

    REVIVE ni inyunganiramirire ikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea)
    Revive yifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

    Iyi nyunganiramirire ya Revive nta ngaruka itera ku buzima bwa muntu, ahubwo ifasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements.

    AKANDI KAMARO ka REVIVE :

    1. Ituma amaraso atembera neza.

    2. Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

    3.. Igabanya urugimbu mu maraso

    4. Irinda kujunjama n’indwara ziherekeza ubusaza.

    5. Ivura guhorana umunaniro ukabije.

    6. Irinda uburemba, ikanongerera abagabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

    7. Irwanya cyane kurwara umutwe w’uruhande rumwe

    8. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro.

    REVIVE ntigoranye kuyifata kuko ufata ikinini kimwe mu minsi ine, ibyo bigaragaza imbaraga ifite.

    Tubafitiye kandi na products zifasha abantu bagira ipfunwe baterwa no kugira igitsina gito maze ibitsina byabo bikiyongera mu mubyimba no mu burebure

    Dukorera mu mujyi wa Kigali imbere ya hotel okapi kdi dushobora no kubagezaho products zacu aho mwaba muherereye hose (mu Rwanda no hanze yarwo)

    Ku bindi bisobanuro
    Call & WhatsApp :
    +250788449901

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/enya-ibanga-ry-umuti-utera-imbaraga-abagabo-bakabasha-gutera-neza-akabariro

  • Yirengagije umunaniro abanza kubaramutsa! Ama… – #rwanda #RwOT

    Good Guys bashimira cyane Perezida Kagame kubw’ibyo yabakoreye bitazibagirana mu mateka yabo

    Muri ibyo bihe kubyina indirimbo z'abanyamahanga bari bagezweho ni bwo byari bicyaduka cyane mu rubyiruko ndetse byari bikunzwe cyane bitewe n’aya matsinda abiri yabikoranaga ubuhanga.

    Mu kiganiro kirambuye InyaRwanda.com yagiranye na Habakurama Omar uzwi ku izina rya OMG washinze Good Guys yavuze uburyo yanyuzwe ubwo Perezida Kagame yabakoraga mu ntoki ndetse ko bitajya bimuva mu maso.

    Bad Guys bari bahanganye bikomeye na Good Guys

    Yagize ati “Ubwo twari muri Stade Regionale mu mwaka wa 2003 ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza urabizi ko bahita baruhuka hanyuma bakabara amajwi, rero Perezida yari avuye mu ruzinduko noneho urubyiruko rw'abahanzi urabizi ko ari twe twari tuyoboye, rero nka Good Guys twari dufite umuryango witwa abakirwubaka w'umuryango wa RPF Inkotanyi ariko nka Good Guys dufite n'ibindi bikorwa byacu ku ruhande”.

    “Rero Perezida Kagame yumvise ko duhari kuko n'ubundi yaradufashaga, yahise avuga ngo munyuze kuri Stade ntaragera mu rugo mbanze nsuhuze abana banjye, ni uko yaje. Yaje adutunguye twe twari turi kuririmba ahita ava mu modoka adukora mu ntoki ibirori birakomeza, aratubwira ngo nari nje kubasuhuza, intsinzi ni iyacu.”

    Jack B wabarizwaga mu itsinda rya Good Guys

    Omar yavuze ko ayo mateka atazibagirana ndetse ko ari ibintu bimushimisha cyane umunsi ku munsi kuva yabaho. Good Guys yari igizwe n'abahungu n'abakobwa, bari bafite ubuhanga mu kubyina indirimbo z'abanyamahanga cyane cyane izo muri Amerika zari zigezweho muri ibyo bihe nk'iza Micheal Jackson, Back Street Boys, West Life, Britney Spears, iza Koffi Olomide wo muri RDC n'abandi batandukanye.

    Muri icyo gihe mu Mujyi wa Kigali nk'ahari iterambere kuruta ahandi, urubyiruko rwaho rwashinze amatsinda yo kubyina, gusa amwe yari yaratsikamiwe n'abiri y'ibikomerezwa Good Guys na Bad Boys yari agizwe n'urubyiruko rwakomokaga i Nyamirambo.

    Mu kiganiro abagize Good Guys babanje kugirana na Kiss FM bavuze intego bari bafite bajya gushinga iri tsinda ndetse n'uruhare bagize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nk'urubyiruko. 

                          OMG washinze Good Guys

    OMG yagize ati “Itsinda rya Good Guys njyewe ikintu byamariye ni uko inzozi zanjye narose zabaye impamo kubera ko njyewe numvaga akamaro kanjye ari ukwitanga uko bishobotse kugira ngo habeho undi umurongo mushya kubera ko mu musanzu wo kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo narebye ngo ndi mutoya ahubwo nararebye ndavuga ngo niba ba papa bari kubaka ibi byose, byarasenyutse, imiryango yarasenyutse, bari kwiyubaka njyewe mu myaka yanjye ni iki nakora mu byo nkunda nibura nanjye ko hari ababicikirije babihanze ariko bikaba nabyo byarahuye n'ingaruka ni uwuhe musanzu natanga? Umusanzu rero wanjye njyewe navuga ko wangiriye akamaro kubera ko ibyo naharaniraga byarabaye”.

    Bamwe bo muri Active babarizwaga muri Good Guys

    Yakomeje ati “Niba mbona ba Tizzo izi saha bakiri mu muziki hari abantu nabo bari gufasha barumuna babo kuzamuka nkabona namwe abanyamakuru murahari muri kudufasha icyo gihe ntabwo byari bihari ariko iyo kipe nari nyifite nzi ko bizaba ni ukuvuga ngo rero byangiriye akamaro cyane kubona urubyiruko umuhanda twaharuye baragize ibyabo harimo n'umutekano.''

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106947/perezida-kagame-yirengagije-umunaniro-abanza-kubaramutsa-amateka-yasigaye-ku-mutima-wa-goo-106947.html

  • Patient Bizimana yasohoye indirimbo nshya ‘Ya… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo ‘Yatsinze urupfu’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo ku mugoroba w’uyu wa Kane ariki 24 Kamena 2021. Iyi ndirimbo y’iminota ine (4) n’amasegonda 38 ntabwo bayifata nka ‘Collabo’ isanzwe ahubwo ni umusaruro w’ubushuti bw’igihe kirekire. Amajwi y’iyi ndirimbo yakorewe muri studio ya Fabrice Nzeyimana yitwa Wave Lab studio, naho amashusho yayo ayoborwa ndetse atunganywa na Producer Fleury Ndayirukiye (Bahafrica Entertainment) ufatwa nka nimero ya mbere muri iyi minsi mu gukora neza amashusho y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Patient Bizimana yavuze ko ‘Yatsinze urupfu’ banyujijemo ubutumwa bw’umusaraba wa Kristo no gucungurwa kwa muntu. Ati “Ubutumwa burimo ni ubutumwa bw'umusaraba wa Kristo no gucungurwa kwacu”. Ubwo yashyiraga iyi ndirimbo kuri Youtube, Patient yabwiye abakurikira shene ye ya Youtube by’umwihariko abakunda umuziki wa Gospel “ko Iyi ndirimbo iri bubafashe mu bihe by’amasengesho”. Yabibukije ko Yesu yatsinze urupfu, ubu akaba ari muzima

    Fabrice Nzeyimana yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo ‘Yatsinze urupfu’ bahuriyemo na Patient Bizimana ivuga ku bubasha Yesu afite ku rupfu na kuzimu. Yabwiye abantu ko badakwiriye kwiheba kuko banesherejwe na Yesu Kristo watsinze urupfu na Satani (kuzimu). Ati “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza, ari bwo Gospel. Ubutumwa bwiza buvuga icyo Yesu yakoze ku musaraba, buvuga inkuru z'agakiza, aho Yesu yadukuye n’uko yatuzanye mu bwami bw'Imana”. 

    Yakomeje ati “Iyi ni indirimbo ivuga ku bubasha Yesu afite ku rupfu na kuzimu. Ntidukwiye kwiheba kuko muri we natwe twaranesheje”. Yongeyeho ati “Ikindi ni uko kuri twe batatu iyi ndirimbo idasanzwe kuko si icyo abantu bita Featuring y’abahanzi ahubwo ni indirimbo yavuye mu bucuti bw’igihe kirekire”. Ibi yadutangarije aherutse no kubyandika kuri Twitter ubwo yateguzaga abantu iyi ndirimbo ‘Yatsinze urupfu’. Icyo gihe yabwiye abamukurikira kuri uru rubuga ko indirimbo yabo atari Featuring nk’izindi zisanzwe ahubwo ari indirimbo yashibutse mu buvandimwe n’ubucuti burambye.

    Patient Bizimana ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika

    Patient Bizimana ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’iminsi micye we n’umukunzi we Karamira Uwera Gentille berekanywe muri ERC Masoro nk’abitegura kurushinga mu 2021. Icyakora ntihatangajwe itariki y’ubukwe bwabo. Patient Bizimana ni umuramyi ufite izina rikomeye mu muziki wa Gospel wibukirwa ku byamamare ku Isi birimo na Sinach yagiye atumira mu Rwanda mu bitaramo bye biba buri Mwaka kuri Pasika. Mu ndirimbo yamamayemo harimo; Ubwo buntu, Menye neza, Amagambo yanjye, Ijambo rya nyuma, Ndaje mu bwiza bwawe, N’ubwo ijoro, Ikimenyetso, n’izindi.

    Fabrice & Maya ni itsinda rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel, rigizwe n’umugabo uririmbana n’umugore we biyemeje gukorera Imana binyuze mu kuyiramya, abo akaba ari Fabrice Nzeyimana na Maya Nzeyimana. Ni bo batangije ‘Heavenly Melodies Africa’, Umuryango Mpuzamahanga wo kuramya no guhimbaza Imana, uri gukwirakwira muri Afurika utegura ibisekuruza bizaza ukanashishikariza ubumwe mu bakozi b’Imana. Kugeza ubu uyu muryango ugizwe n’abantu barenga 1,000 bo mu bihugu binyuranye muri Afrika. Igikundiro cyabo mu muziki bagikesha impano itangaje bafite yo kuririmba iherekezwa n’amajwi yabo meza, hakiyongeraho n’umutima wo kwicisha bugufi bafite.

    Fabrice & Maya bakoranye indirimbo na Patient Bizimana

    Indirimbo ‘Yatsinze urupfu’ yasohokanye n’amashusho yayo

    REBA HANO INDIRIMBO ‘YATSINZE URUPFU’ YA PATIENT BIZIMANA FT FABRICE & MAYA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106924/patient-bizimana-yasohoye-indirimbo-nshya-yatsinze-urupfu-yakoranye-na-fabrice-maya-yavuye-106924.html

  • Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme ukora umuziki cyane wibanda ku ndirimbo zifite ubutumwa bwibanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akanibanda cyane ku butwari bw'inkotanyi zahagaritse iyo Jenoside yagize ibyago byo gupfusha umubyeyi we.

    Bonhomme yagize ibyago byo gupfusha papa we ku munsi w'ejo kuwa gatatu akaba ayarazize uburwayi yari amaranye igihe kirenga umwaka wose.

    Nkuko uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko umubyeyi we hari amaze igihe kirekire arwaye.

    Bonhomme yagize ati 'Muzehe yari amaze igihe arwaye, twagerageje kumuvuriza mu bitaro bya King Faisal, nyuma y'igihe bamwitaho baje kumureka arataha, icyakora muganga atubwira ko uko azajya afatwa tuzajya tumusubizayo. Ejo bundi rero nibwo yafashwe mu kumujyana kwa muganga yitaba Imana tutaragerayo.'

    Claudien Twagiramungu umubyeyi wa Bonhomme, yamenyekanye cyane mu karere ka Ruhango ko mu ntara y'amajyepfo y'u Rwanda aho ari umwe mubateje imbere uburezi bwo mu murenge wa Mbuye mu gihe cy'imyaka 30 irenga yahabaye.

    Yigishije iyo myaka yose ku kigo cy'amashuri abanza cya Kabuga mu Murenge wa Mbuye, anakibera umuyobozi.

    Ni umubyeyi wafashije mu kongera gutangiza amashuri yari yarazahaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Biteganyijwe ko Twagiramungu azaherekezwa mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yitabye Imana asize umukecuru bashakanye n'abana batatu barimo Bonhomme na bashiki be babiri.

    The post Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-bonhomme-ari-mu-gahinda-ko-kubura-umubyeyi-umubyara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-bonhomme-ari-mu-gahinda-ko-kubura-umubyeyi-umubyara

  • Shaddyboo akoze agashya muri Ruhago Nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo ari naryo akoresha ku mbuga nkoranyambaga yamaze gutangaza abinyujije kuri Twitter ye ko kuri ubu mu Rwanda hagiye kuza ishuri ryigisha Football rizakora ku bufatanye n'ikipe ya Real Betis yo muri Espagne. Yongeyeho ko azaba na Mama waryo kugeza u Rwanda rutwaye CAN.

    Mu magambo ye Bwite, Shaddyboo yagize ati ” Mu amateka ya Football Nyarwanda , ubu tugiye kugira ishuli ryigisha Football mu Rwanda kubufatanye na @RealBetis . Ninjye uzaba ndi Mama waryo kugeza dutwaye CAN , tugize na abakinnyi bakomeye ku isi ba abanyarwanda, MWabyemera mwahakana ndakaze 😁. I love this game 😍 “.

    Mbere gato yuko Shaddyboo atangaza aya magambo yari yashyize hanze amafoto agaragaza umwenda w'abakinnyi ikipe ya Real Betis yamukoreye wanditseho izina rye (Shaddyboo).

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-akoze-agashya-muri-ruhago-nyarwanda/

  • Rihanna n'umukunzi we byabananiye kwihangana birangira basomaniye mu ruhame bitungura benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna n'umukunzi we Rocky ASAP bananiwe kwifata kubera urukundo bituma basomanira imbere y'imbaga ,abantu barumirwa.Ibi babigaragaje ubwo bari batemberanye mu mujyi wa New York muri resitora bari bagiye gusangiriramo aho basazwe n'ibyishimo basomanira mu ruhame.

    Aba bombi bakaba basazwe n'ibyishimo maze byiza Rihanna yagiranye n'umukunzi we Asap Rocky ubwo bari basohokeye muri resitora mu mujyi wa New York aho bagasomaniye mu ruhame maze bafotorwa n'abapaparazi karahava.Amafoto yabo akaba yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga, ndetse bamwe birabatangaza,bemeza ko urukundo rw'aba bombi rugeze aharyoshye.

    Source : https://yegob.rw/rihanna-numukunzi-we-byabananiye-kwihangana-birangira-basomaniye-mu-ruhame-bitungura-benshi/

  • Wari uziko abagabo baca inyuma abagore babo bakunze kwicwa n'umutima?Sobanukirwa impamvu zibitera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzobere mu bijyanye n'imibanire y'abantu zitangaza ko abagabo benshi bakunze kwicwa numutima barimo gutera akabariro, mu gihe bagiye guca inyuma abakunzi babo.

    Byatangajwe na Marc Gillinov na Steven Nissen bombi bamaze igihe bavurira indwara z'umutima mu bitaro bitandukanye.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Abanyamerika kita ku ndwara y'umutima bwiswe 'a scientific statement from the American Heart Association' bwagaragaje ko 75% by'abagabo bicwa n'indwara y'umutima ubafata mu gihe barimo basambana n'umugore utari uwabo. Ibi byago ngo byiyongera iyo uwo mugabo arusha imyaka myinshi uwo mugore.

    Ubu bushakashatsi bwasuzumye imirambo 5 559 y'imfu zabaye ku bagabo zitunguranye.Ubundi bushakashatsi busesengura impamvu abantu bafatwa n'indwara y'umutima mu gihe cyo gutera akabariro bwakozwe na Paul Newman nk'uko tubikesha ikinyamakuru Fobes.

    Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mushakashatsi yagaragaje ko bibaho gacye kuba umutima wafata umugabo mu gihe ari gutera akabariro gusa ngo muri ako gacye kabaho ubwiganze buri ku bagabo baba bari guca inyuma abagore babo.

    Mu gitabo yanditse ashyira ahagaragara ubu bushakashatsi yari aho yanditse aburira abagabo bafite indwara y'umutima ko bakwiye kwirinda guca inyuma abo bashakanye.

    Muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu 647 000 bicwa n'indwara z'umutima buri mwaka. Ni ukuvuga ko mu bantu bane bapfa muri Amerika umwe aba azize indwara z'umutima. Iki gihugu kitakaza miliyari 219 z'amadorali buri mwaka kubera indwara z'umutima.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko buri mwaka indwara z'umutima na stroke byica abantu miliyoni 17 ku Isi.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-abagabo-baca-inyuma-abagore-babo-bakunze-kwicwa-numutimasobanukirwa-impamvu-zibitera/

  • Babiri bakina hanze muri 35 b’Amavubi bahamagawe kwitegura CECAFA U23 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 igiye gutangira imyiteguro y’amarushanwa ya CECAFA mu batarengeje imyaka 23 agomba kubera muri Ethiopia guhera ku itariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021.

    Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sosthène yahamagaye abakinnyi 35 agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha.

    Muri aba bakinnyi 35, babiri bakaba bakina hanze y’u Rwanda, Samuel Gueulette uheruka mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi ukina muri Raal La Louvière mu Bubiligi na Sima Moussa ukina mu Bwongereza.

    Amategeko y’iri rushanwa agena ko ryitabirwa ari abakinnyi batarengeje imyaka 23 kugeza mu mpera z’umwaka amarushanwa aberamo. Abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 ntabwo bemerewe kwitabira aya marushanwa.

    Amategeko kandi yemerera igihugu kongeramo abakinnyi 3 barengeje imyaka 23 bityo umutoza mukuru HABIMANA Sosthène akaba yongereyemo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves nk’uko abyemerera n’amategeko n’amabwiriza y’irushanwa.

    Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero ku cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Hilltop Hotel, ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro.

    Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23:

    Abanyezamu :Ntwari Fiacre (Marine FC), HakizimanaAdolphe (Rayon Sports FC), Ishimwe Jean Pierre (APR FC), Twagirayezu Amani (Bugesera FC)

    Abugarira : Niyigena Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), Rwabuhihi Aimé Placide (APR FC), Ndayishimiye Thierry (Marine FC), Mukengere Christian (Bugesera FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Ishimwe Christian (AS Kigali), Ndayishimiye Dieudonné (APR FC), Hakizimana Félicien (Marine FC), Nshimiyimana Emmanuel (Gorilla FC)

    Abo Hagati : Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Mugisha Bonheur (Mukura Vs&L), Ntirushwa Aimé (Police FC), Niyonzima Olivier (APR FC), Mitsindo Yves (S.C Charleroi), Ishimwe Saleh (Kiyovu SC), Manishimwe Djabel (APR FC), Ishimwe Anicet (APR FC), Samuel Gueulette (Raal La Louvière, Belgium)

    Ab’imbere : Nsanzimfura Keddy (APR FC), Nyirinkindi Saleh (Kiyovu SC), Byiringiro Lague (APR FC), Rugangazi Prosper (Gasogi United), Iraguha Hadji (Rutsiro Fc), Niyibizi Ramadhan (Etincelles Fc), Biramahire Abeddy (AS Kigali), Mugunga Yves (APR FC), Bizimana Yannick (APR FC), Rudasingwa Prince (Rayon Sports), Nshuti Innocent (APR FC), Sima Moussa (England)

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bahamagawe kwitegura CECAFA U23

    Samuel Gueulette yahamagawe mu batarengeje imyaka 23

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babiri-bakina-hanze-muri-35-b-amavubi-bahamagawe-kwitegura-cecafa-u23