Category: Uncategorized

  • Dore ibyago bikomeye byibasira umuntu umaze igihe kirekire adatera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubaho udakora imibonano ni ikintu kimwe, kuba warayikoraga ukaza kuyihagarika kubera impamvu zinyuranye na cyo ni ikindi. Hano ibyo tugiye kurebera hamwe ni ibyaba mu mubiri wawe uramutse umaze igihe kinini (kuva ku mezi 12 kuzamura) udakora imibonano, haba ku mugabo no ku mugore. Aha ni igihe udakora imibonano ndetse n'ibindi byenda kuba nka yo, nko ku bajya bikinisha.

    Byagenda bite rero?

    1. Imihango ishobora kujya ikubabaza

    Ibi birareba abagore birumvikana. Kumara igihe udakora imibonano biri muri bimwe bishobora kutuma igihe ugiye mu mihango uribwa cyane, ikaza iremereye ikaba yanamara iminsi myinshi.

    2. Ibyago byo kudashyukwa biriyongera

    Ku bagabo, uko ukora imibonano kenshi ni ko umubiri urushaho kubimenyera bikaba na kimwe mu birwanya uburemba. Igihe uhagaritse imibonano igihe kirekire, uba uri kwiyongerera ibyago byo kudashyukwa cyangwa kujya ushyukwa amazinga. Imvugo ngo gikoreshe cyangwa ukibure, ihita ihabwa agaciro.

    3. Ubudahangarwa buragabanyuka.

    Ni byo, gukora imibonano ni kimwe mu bituma ubudahangarwa buzamuka dore ko biri no mu bivura bikanarinda indwara zirimo ibicurane n'inkorora bya hato na hato. Iyo udakora imibonano imwe mu misemburo ntiyongera gukora uko bikwiye. Gusa aha ntihagutera ubwoba cyane kuko hari ibindi wakora ubudahangarwa bukiyongera.

    4. Ibyago bya kanseri ya porositate.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi bikugabanyiriza ibyago byo kurwara kanseri ya porositate. Kumara rero igihe kinini nta mibonano birumvikana ko biba bikongerera ibyago byo kurwara ya kanseri.

    5. Ubushake bugenda bugabanyuka.

    Haba ku bagabo n'abagore uko ugenda umara igihe udakora imibonano niko bigenda bikuvamo kugera ubwo bishobora no kubaho ko wumva utakibishaka. Ibi bituma igihe usubukuye bikugora kurangiza, ku bagore naho ku bagabo bituma ugira ikibazo cyo kujya urangiza vuba cyane, kandi ubushake kongera kugaruka bikaba ingorabahizi.

    6. Stress iriyongera

    Imibonano ni umwe mu miti n'urukingo bya stress n'ibindi bigendana na yo birimo umushiha, kwivumbura, depression, umunabi n'ibindi. Ibi ni uko iyo udakora imibonano imwe mu misemburo itera akanyamuneza ntikora niyo ikoze ntigera ku gipimo cyiza, bityo ukabaho ubuzima bumeze nk'ubuhoramo stress na depression.

    7. Ububobere buragabanyuka.

    Ku bagore iyo umaze igihe udakora imibonano, umusemburo wa estrogen ukorwa buhoro kandi uwo musemburo ni wo uzwiho gutuma ububobere bwiyongera. Iyo rero utagikora imibonano wa musemburo ukorwa buhoro, bityo ingaruka ikaba kutabobera uko bikwiye.

    8. Bikuraho ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano.

    Iyi yo ni impamvu nziza yo guhagarika imibonano. Gusa nubwo bikurinda kwandura, ku bagore bishobora kubongerera ibyago byo kurwara ubwandu bw'umuyoboro w'inkari cyane cyane ku bari bamenyerewe kunyazwa, dore ko bisukura iyo nzira cyane.

    9. Bigira ingaruka ku bwonko.

    Nubwo wasanga wibwiraga ko kudakora imibonano biruhura ubwonko aho waba wibeshya ahubwo biri mu bituma ubwonko burushaho kuzaho igihu ku buryo kwibuka biba bigoranye, ibi bikaba byo bitangira kuva umaze ibyumweru 6 udakora imibonano

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyago-bikomeye-byibasira-umuntu-umaze-igihe-kirekire-adatera-akabariro/

  • Impano itangaje umuhungu wa Katauti yasabye Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari myugariro w’Amavubi witabye Imana, umuhungu we yabyaranye na Irene Uwoya [Oprah], Ndikumana Krish yatunguye benshi kubera impano yasabye Diamond Platnumz ku munsi yahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya.

    Tariki ya 13 Kamena nibwo uyu muhungu yahawe Isakaramentu ry’Ukaristiya, ni mu gihe benshi bakekaga ko ashobora kuba umusilimu nka se, Katauti.

    Mu birori byo kwishimira uyu munsi, mu bantu batumiwe harimo n’umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz aho yaririmbye ndetse afata n’ijambo.

    Mu ijambo rye Diamond yabwiye Krish ko abizi ko amukunda cyane bityo rero ko ataje yitwaje impano yo kumuha kuko atazi icyo akunda ahubwo we navuge impano yumva yifuza yose kuri uyu munsi.

    Benshi bahise batekereza ko uyu mwana agiye kuvuga impano ihenze nk’imodoka n’ibindi ariko atungurana avuga ko yifuza ko inshuti ze zaje kumushyigikira yazireka zikaza kumusuhuza.

    Ati”impano nifuza wampa kuri uyu munsi, ni uko wareka inshuti zanjye ziri hano zikaza kugusuhuza gusa.”

    Byatunguye benshi ariko icyifuzo cye cyahise cyubahirizwa.

    Katauti na Opran bashakanye muri 2008 baza kubyarana umwana w’umuhungu Krish muri 2011, baje gutandukana muri 2013. Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti yaje kwitaba Imana akaba yari umutoza wungirije wa Rayon Sports icyo gihe.

    Diamond yamusabye kumubwira impano yumva yifuza ku munsi we w’ibirori

    Krish yatunguye benshi kubera impano yasabye Diamond

    Oprah n’umuhungu we Ndikumana Krish

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impano-itangaje-umuhungu-wa-katauti-yasabye-diamond-platnumz

  • Mitsindo Yves wakiniye u Bubiligi yahamagawe mu Mavubi azakina CECAFA (Urutonde rurambuye) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021 mu gihugu cya Ethiopia, hagiye kubera amarushanwa ya CECAFA mu batarengeje imyaka 23, aho u Rwanda ruri mu bihugu bizitabira.

    Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sosthène yahamagaye abakinnyi 35 agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha, harimo abakinnyi batatu barengeje imyaka 23 nk’uko amategeko agenga iri rushanwa abiteganya.

    Abo bakinnyi umutoza HABIMANA Sosthène yiyambaje bayirengeje barimo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves bose bakinira ikipe ya APR FC.

    Mu bakinnyi bahamagwe harimo umunyarwanda Mitsindo Yves ukina mu Bubiligi mu ikipe ya S.C Charleroi, uyu akaba yarahamagawe ndetse anakinira u Bubligi bw’amakipe y’abakiri bato guhera ku batarengeje imyaka 15.

    Mitsindo Yves mu mukino wa gicuti u Bubiligi bw
    Mitsindo Yves mu mukino wa gicuti u Bubiligi bw’abatarengeje imyaka 15 bwakinnye n’u Busuwisi

    Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

    Abanyezamu :

    NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

    Abakina inyuma

    NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

    Abakina Hagati :

    RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    Ba rutahizamu

    NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

    Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero ku cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Hilltop Hotel, ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro.

  • Abarimo Ngirabatware wahoze ari Minisitiri bahamijwe ibyaha byo gusuzugura urukiko – #rwanda #RwOT

    Ngirabatware yakatiwe iki gifungo cy’imyaka ibiri [kiyongera ku gifungo cy’imyaka 30 yari yarakatiwe azira ibyaha bya Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside] muri dosiye ahuriyemo n’abarimo Nzabonimpa Anselme, Ndagijimana Jean de Dieu na Fatuma Marie Rose.

    Umucamanza Vagn Joensen ukomoka muri Denmark yavuze ko barenze ku mabwiriza y’urukiko bagashyira igitutu ku batangabuhamya hagamijwe ko bahindura imvugo zabo, mu rubanza bashinjwagamo ibyaha bya Jenoside.

    Uretse Ngirabatware wakatiwe imyaka ibiri, abandi barimo Nzabonimpa, Ndagijimana na Fatuma bakatiwe igifungo cy’amezi 11 bafunzwe mbere yo gutangira kuburanishwa.

    Ku wa 20 Ukuboza 2012 ni bwo Ngirabatware yahamijwe ibyaha bya Jenoside, yongera guhamwa n’ibyaha mu bujurire ku wa 18 Ukuboza 2014.

    Mu iburanisha rya Ngirabatware, hagaragayemo abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ari nabwo bwagaragarije urukiko ko mu gushaka gusubirishamo urubanza, yashatse uko abiyegereza kandi bitemewe, bahabwa amafaranga menshi ngo bahindure imvugo bityo arekurwe nk’umwere.

    Ibyo wamenya kuri Ngirabatware

    Ibyaha Ngirabatware yahamijwe birimo gutegura, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe z’aho avuka mu yahoze ari Komini Nyamyumba muri Perefegitura ya Gisenyi kwica Abatutsi bari batuye aho ngaho.

    Ngirabatware ngo yatanze intwaro ku Nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi. Ikindi kandi izo Nterahamwe zafashe ku ngufu abagore b’Abatutsikazi nk’uko byari byarateguwe na guverinoma yari iriho kandi na Ngirabatware akaba yari Minisitiri icyo gihe na we akabigiramo uruhare.

    Ngirabatware Augustin afite Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, guhera mu 1986 akaba yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1990-1994 akaba yari Minisitiri w’Igenamigambi.

    Nyuma ya Jenoside ari mu buhungiro yakoze mu bigo binyuranye muri Gabon no mu Bufaransa. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, aka ari mu biganza by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuva ku wa 8 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009.

    Abarimo Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi bahamwe n’icyaha cyo gusuzugura urukiko

  • Muhanga: RIB yafunze abanyeshuri bane bakurikiranyweho ibirimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abo banyeshuri bane batawe muri yombi ku wa 21 Kamena 2021.

    Ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cy’ivangura n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Abatawe muri yombi ni abahungu bane barimo umwe w’imyaka 18 y’amavuko n’abandi babatu bafite 19.

    Yavuze ko bakoze ibyo byaha mu gihe bari basoje igihembwe cya kabiri muri Werurwe 2021 aho bamenaguye ibikoresho by’ishuri bitandukanye bangiza n’amashuri.

    Abo banyeshuri bari barakoze itsinda bise ‘Abapower’ uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi bakoreyeho ibyo byaha bakekwaho ruherereye mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

    Ibihano ku byaha bakurikiranyweho

    Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa Kuwujyamo gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanwa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10)ariko kitarenze 15.

    Naho icyaha cy’ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwo gihamye ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze Miliyoni imwe.

    Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irinwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    RIB yibukije buri muntu wese ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, inibutsa abantu kubyirinda kuko ari bihanwa n’amategeko.

    [email protected]


  • Akayabo k’amafaranga y’amibano Padiri wa Paruwasi ya Rwamagana yafatanywe kamenyekanye – #rwanda #RwOT

    Kuva ku Cyumweru mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro hari bamwe mu bantu batawe muri yombi na RIB, bukeye bwaho muri urwo rugo bafatiwemo, harasatswe hakurwa amafaranga menshi.

    Nyuma y’iminsi mike, Padiri Ingabire na we yatawe muri yombi, RIB itangaza ko akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abandi bantu.

    Kuri ubu Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko icyatumye uyu mupadiri afungwa bifitanye isano n’amafaranga menshi yafatiwe iwe aho yabaga ku kiliziya.

    Yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari 1 Frw bikozwe n’abatekamutwe aribwo batangiye iperereza.

    Ati “RIB yahise itangira iperereza, iza gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire, ungana na miliyoni 400 Frw.”

    Yakomeje avuga ko uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga [kwa mubyara we Padiri Ingabire] aribwo RIB yagiye gusaka iwe isangayo ayo mafaranga abitse mu mutamenwa. Icyo gihe na we yahise atabwa muri yombi.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kugaruzwa agera kuri miliyoni 500 Frw mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe n’amafaranga asigaye nayo agaruzwe.

    Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano mu ngingo yaryo ya 247 ivuga ku guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ivuga ko umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300.

    Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona
    inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile, yafatanywe agera kuri miliyoni 400 Frw muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari

  • APR FC itwaye igikombe cya 19 cya Shampiyona… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wo ku munsi wa nyuma wa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye Rutsiro FC kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye n’ubundi yari imaze iminsi yakiriraho imikino.

    Ibitego bya Bizimana Yannick ku munota wa 25 n’umunota wa 40 ni byo byasoje igice cya mbere mu gihe mu gice cya kabiri kigitangira Yves Mugunga yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 51, Mawombi yitsinda  igitego cya Kane, ku munota wa 71 Dieudonne Ndayishimiye yatsinze igitego cya 5, mu gihe igitego gisoza shampiyona kuri APR FC kikanasoza uyu mukino cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 88.

    As Kigali ku rundi ruhande yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2 ku busa byatsinzwe na Hussein Tshabalala na Nkinzingabo Fiston isoza ifite amanota 19 ariko irushwa ibitego 8 na APR FC.

    APR FC ishoje shampiyona idatsinzwe kuko mu mikino y’amatsinda yashoje ifite amanota 18 kuri 18 hanyuma mu mikino ya nyuma isoza imikino 7 inganyije rimwe gusa na As Kigali nayo ariwo mukino yanganyije gusa. APR FC itwaye igikombe idatsinzwe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’umwaka w’imikino 2019-2020 nabwo yatwaye igikombe idatsinzwe. APR FC kandi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya itwariye igikombe i Huye nyuma y’icyumwaka ushize.

    Saba Robert wa Kiyovu Sports ashoje anganya ibitego 10 na Hussain Tshabalala byitezwe ko nta mukinnyi uzabajya imbere ubwo bivuze ko baba aribo ba mbere bafite ibitego byinshi.

    Indi mikino yabaye Marine yatsinze Bugesera ibitego 2-1 Rayon Sports itsindwa na Espoir FC ibitego 3-1.

    Nyuma ya APR na As Kigali, Espoir FC yabaye iya 3 n’amanota 10 Police FC iba iya 4 n’amanota 8, Marine iba iya 5 n’amanota 7 Rutsiro FC iba iya 6 n’amanota 6, Rayon Sports iba iya 7 n’amanota 5, Bugesera FC iba iya 8 n’amanota 4.

    APR FC itwaye shampiyona idatsinzwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106949/apr-fc-itwaye-igikombe-cya-19-cya-shampiyona-idatsinzwe-rayon-sports-iba-iya-7-106949.html

  • Saa 13:54′ P.Kagame yakiriye Tshisekedi amutwara mu mudoka bajya kuganira #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa 13:54 ni bwo Perezida Kagame Paul yakiriye mugenzi we Félix Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche uhuza u Rwanda na DRC mu Karere ka Rubavu.

    Akimara kumwakira, Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi bahise binjira mu modoka imwe aho Perezida Kagame yamujyanye mu Karere ka Rubavu aho bagiye kureba zimwe mu ngaruka z’iruka rya Nyiragongo.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi mu Rwanda rubaye nyuma y’umwaka n’amezi atatu avuye mu Rwanda kuko yaherukaga ku butaka bw’u Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo abakuru b’Ibihugu bane bahuriraga i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda.

    Perezida Félix Tshisekedi wakiriwe na mugenzi Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu na we azamwakira i Goma muri DRC aho biteganyijwe ko aba bakuru bombi na bwo bazasura bimwe mu bikorwa byangijwe n’iruka ry’ikirunga ku ruhande rwa DRC.

    Kuri uyu wa Gatanu, abakuru b’Ibihugu byombi baragirana ibiganiro bya bombi bigaruka ku gukomeza guha imbaraga umubano mwiza w’ibihugu byombi.

    Perezida Félix Tshisekedi kuva yatorwa, umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda warushijeho kuba mwiza aho mugenzi we Perezida Kagame yanagiye abigarukaho anamushimira umuhate afite mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere irimo na FDLR ihungabanya uw’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Saa-13-54-P-Kagame-yakiriye-Tshisekedi-amutwara-mu-mudoka-bajya-kuganira

  • World Vision imaze guha amazi meza abaturage ibihumbi 500 mu myaka ibiri n’igice #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y
    Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y’Iburengerazuba amazi yubatswe mu Karere ka Karongi

    Ubuyobozi bwa World Vision bubitangaje mu gihe tariki ya 22 Kamena 2021 bwashyikirije Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba imishinga yahakoreye.

    Ni imishinga ijyanye n’ibikorwa remezo birimo gushyikiriza amazi meza abaturage, kubashyikiriza amashuri n’amavuriro ubukarabiro bufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibigo nderabuzima byubatswe, ubwiherero bwubakiwe abaturage, ibyumba by’amashuri byubatswe, inganda zitunganya umusaruro w’abaturage hamwe no gufasha abaturage kwivana mu bukene.

    Musoni Edouard, umuyobozi muri World Vision, avuga ko ibikorwa bashyira mu bikorwa biri mu mihigo basinyanye na Leta y’u Rwanda muri 2018 birimo kugeza amazi meza ku baturage bagera kuri miliyoni imwe none bakaba bamaze kuyageza ku bihumbi 500.

    Agira ati “Amazi meza ni kimwe mu bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kuko bifasha abana kugira isuku. Mu masezerano twasinyanye n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ni uko mu myaka itanu tugomba kuba twagejeje ku baturage bagera kuri miliyoni amazi, kandi mu myaka ibiri n’igice ibihumbi 500 bamaze kuyabona.”

    Musoni akomeza avuga ko bashyize imbere ibikorwa biteza imbere uburenganzira bw’umwana. Ni byo yasobanuye ati “World Vision ishyize imbere kubaka isi ifasha umwana kugira ubuzima bwiza, kandi dukora kugira ngo tugere ku byo abafatanyabikorwa bacu bifuza, cyane cyane abana batishoboye bashobore kubona ubuzima bwiza, uburezi bw’ibanze, kubona amazi meza, guhabwa serivisi z’ubuzima no kubona indyo yuzuye.”

    World Vision igaragaza bimwe mu byumba by
    World Vision igaragaza bimwe mu byumba by’amashuri yubatse mu rwego rwo kugabanya ubucucike

    Bimwe mu bikorwa World Vision yashyikirije ubuyobozi harimo umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage 16,508 kubona amazi meza mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, akazafasha abaturage guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Musoni ashimira cyane abaturage ko bakomeje guhindura imyumvire yabo no kuba hari abari gukorana umurava ngo batere imbere, abizeza ko ubufatanye buzakomeza kugira ngo iyi gahunda ishinge imizi hose mu gihugu.

    Agira ati “Icyo tubashimira ni uko mugaragaza ubushake bwo kwiteza imbere. Natwe nka World Vision twifuza ko muzamuka muva mu cyiciro cya mbere mujya ahandi, turifuza gukomeza kubahugura mu byiciro byose ndetse n’utundi Turere tukagerwaho n’iyi gahunda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence avuga ko ubuyobozi bwa World Vision mu Rwanda ari bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye muri gahunda zitandukanye Uturere tw’Intara dukunda kugira mu kwita ku baturage.