Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu rurasabirwa imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CSP Callixte Kalisa
    CSP Callixte Kalisa

    Yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere.

    CSP Kalisa avuga ko mu Karere ka Nyagatare hari ikibazo cy’urubyiruko rukora ubucuruzi bwa magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, avuga ko rubonewe imirimo bishobora gutuma ruva muri ubwo bucuruzi.

    Ati “Hano hari ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu kandi birashoboka ko rubonewe imirimo rwabivamo ndetse ababivuyemo banafasha mu kwigisha bagenzi babo bakibirimo”.

    CSP Kalisa avuga ko n’abagore bacuruzaga udutaro mu mujyi wa Kigali benshi babivuyemo kubera guhabwa imirimo.

    Yasabye ko mu bikorwa by’abafatanyabikorwa hakwiye kujyamo gahunda yo gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi butemewe kubireka rugashakirwa indi mirimo.


  • Inama y’igitaraganya muri Rayon Sports ishobora gusiga impinduka #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports, Kimihurura hagiye kubera inama ishobora gusiga hasezerewe bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.

    Ni inama ibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize shampiyona yashyizweho akadomo Rayon Sports itsindwa na Espoir FC 3-1.

    Mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino neza n’abakinnyi, ubuyobozi bwa Rayon Sports muri iki gitondo bwateguye inama n’abakinnyi kugira ngo babarekure bajye mu ngo zabo nta kibazo bafitanye.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama igamije ibintu bigera kuri 3.

    Icya mbere ni ukwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kwabo kwa Kamena ku buryo nta mukinnyi ugenda yishyuza iyi kipe umushahara we.

    Icya kabiri ni ukwishyura amafaranga ya bamwe mu bakinnyi baguzwe ntibayabone yose(recruitment), gusa amakuru ISIMBi yamenye ni uko bashobora kuza kwishyurwa igice andi bakumvikana igihe bazayabahera.

    Iyi kipe itaragize umwaka mwiza w’imikino aho yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 ahatanira igikombe aho yaseje n’amanota 5, amakuru avuga ko nyuma yo kwishyura abakinnyi iri buhite isezerera benshi mu bakinnyi bayo.

    ISIMBI yamenye amakuru ko benshi mu bakinnyi basoje amasezerano itazabongerera kuko umuyobozi w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yifuza kubaka ikipe ikomeye ihatanira ibikombe kandi abo afite bakaba baragaragaje imbaraga nke ddetse ngo hari bamwe mu bakinnyi bagifite amasezerano bagomba kwirukanwa barimo rutahizamu Mambote iheruka gusinyisha.

    Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, amakuru ava imbere muri yo ni uko igomba kugura abakinnyi batari munsi ya 15.

    Habaye inama y’igitaraganya muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-y-igitaraganya-muri-rayon-sports-ishobora-gusiga-impinduka

  • Rwamagana : Umugabo n’umugore bamennye urwagwa kuri Gitifu batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Habineza Claude yahuye n’iri sanganya ku wa Kane tariki 24 Kamena ubwo we na bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bajyaga kureba ko muri ruriya rugo hacururizwa inzoga.

    Bageze muri ruriya rugo rwo mu Mudugudu wa Rujambara, basanze bari gucuruza urwagwa ndetse abanywi bari kwica akanyota ubundi umugabo wa ruriya rugo aramufata maze umugore na we amumena urwagwa kuri uriya Gitifu w’akagari.

    Muhoza Théogène uyobora Umurenge wa Musha, 'Bari mu nama hanyuma bamenya amakuru y’ahantu abantu banywera inzoga, Gitifu ajyana na bamwe mu bakuru b’imidugudu. Mu gihe yabazaga impamvu bacuruza inzoga, umugabo yaramusatiriye aramufata umugore amumenaho indobo y’urwagwa.'

    Uyu muyobozi avuga ko abari aho bahise batabara bafata umugore, umugabo we ariruka arabasiga, ni ko guhita bashyirikiriza inzego z’umutekano uriya mugore.

    Naho umugabo wahise atangira gushakishwa n’inzego zirimo DASSO, yaraye afashwe nijoro ubwo yageragezaga gucikira mu Karere ka Gatsibo.

    Muhoza Théogène asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi ufashwe yayarenzeho akirinda kurwanya inzego.

    Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hari abahinduye utubari mu ngo bibwira ko zo zitafungwa ariko ko ibyo ari ukwibeshya kuko urugo ruzasangwa rwarahinduwe akabari na rwo ruzafungwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umugabo-n-umugore-bamennye-urwagwa-kuri-Gitifu-batawe-muri-yombi

  • RIB iri gushakisha Sugira kubera gukekwaho gukoresha undi imibonano ku gahato #rwanda #RwOT

    Uyu Sugira Léonce usanzwe ari umuganga mu bitaro bwa Caraes Ndera, akekwaho gukora kiriya cyaha cyabere mu Kagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu Sugira Léonce akimara gukora kiriya cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsinda ku gahato akekwaho, yahise atoroka ubu akaba atarafatwa.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko uwabona uyu Sugira Léonce w’imyaka 36 y’amavuko yakwihutira kubimenyesha Station ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Ingingo ya 134 : Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

    Umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha :

    1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu ;

    2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.

    Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW)

    Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato :

    1° byakozwe n’abantu barenze umwe ;
    2° byateye urupfu uwabikorewe ;
    3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ;
    4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-iri-gushakisha-Sugira-kubera-gukekwaho-gukoresha-undi-imibonano-ku-gahato

  • USA : Wa mupolisi wivuganye umwirabura amutsikamiye ku ijosi yakatiwe imyaka 22,5 #rwanda #RwOT

    Uyu mupolisi yapfukamye ku ijosi rya nyakwigendera George Floyd mu gihe kingana n’iminota icyenda n’amasegonda 29, ni urupfu rwahagurukije isi yose yamagana akarengane n’ihohoterwa rikorerwa abirabura.

    Amashusho agaragaza uyu mupolisi apfukamye ku ijosi rya George Floyd yafashwe n’umwana muto w’umukobwa maze akwirakwira isi yose, George Floyd yumvikanamo ataka kubera ububabare avuga ngo 'sinshobora guhumeka’

    Umwe mu bari hafi yumvikanye asaba uyu mupolisi kuvana ivi rye ku ijosi ry’uyu wafashwe. Undi agira ati : 'ari kuva amaraso mu mazuru'.

    Nyuma uyu mugabo bakandiye hasi yabonetse atakibasha kunyeganyega, bazana imodoka y’ubutabazi bamushyiramo.

    Iyicwa rya Floyd ryateje umujinya n’imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya leta zunze ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi.

    Uru rubanza rwa Derek Chauvin rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo ku tariki ya 29 Werurwe 2021.

    Abashinjacyaha bavuze ko Derek Chauvin, wari umupolisi, yishe umuturage w’Umwirabura George Floyd, amutsikamije ivi ku ijosi iminota isaga 8, kandi yamuboheye amaboko inyuma mu mugongo n’amapingu, yanamwubikishije inda hasi.

    Byabaye tariki ya 25 y’ukwa gatanu mu mwaka ushize, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwo hagati bw’igihugu cya US.

    Abashinjura Derek Chauvin bo baburanye bavuga ko George Floyd yapfuye kubera ibibazo by’umutima yari asanganywe, n’ibiyobyabwenge yari yanyweye.

    Icyaha cyahamye Chauvin nyuma y’aho abagize urukiko, bose uko ari 12, babyemeje.

    Hanze y’urukiko ubwo Derek Chauvin yamaraga gukatirwa ibihumbi by’abaturage biganjemo Abirabura bishimiye iki gihano aho bateraga indirimbo bavuga ko hagomba kubaho ubutabera ku muntu wese wambura ubuzima umwirabura.

    Imbere y’abanyamakuru Derek Chauvin yavuze ko ntacyo yabasha guhita atangaza ariko akaba yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera George Floyd.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/USA-Wa-mupolisi-wivuganye-umwirabura-amutsikamiye-ku-ijosi-yakatiwe-imyaka-22-5

  • Gisagara: Abafite ubumuga bagana ‘Isange One Stop Center’ baracyari bake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya
    Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya

    Iki kibazo cyagaragajwe n’itsinda ry’abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) bagendereye Isange one stop center yo ku bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, tariki 24 Kamena 2021, bagenzwaga no kureba uko abafite ubumuga boroherezwa kugana icyo kigo.

    Julienne Mukantwari ushinzwe gukurikirana iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Isange ku bitaro bya Kibilizi, yagaragaje ko n’ubwo mu mpapuro buzuriza ababagana nta hagenewe kwandika niba ukeneye serivisi asanzwe afite ubumuga cyangwa ntabwo, agereranyije bakira ufite ubumuga umwe mu mezi abiri. Nyamara muri rusange, ababagana buri kwezi baba bari hagati ya 30 na 40.

    Jacques Mugisha ari na we wari uyoboboye iryo tsinda ryaturutse muri NCPD, yibajije impamvu abafite ubumuga bagana icyo kigo ari bakeya nyamara muri rusange bakunze guhura n’ihohoterwa, hanyuma mu biganiro biza kugaragara ko mu bibitera harimo kuba abafite ubumuga bafite amakuru makeya ku mikorere ya Isange, ndetse no kuba barakuriye mu ihohoterwa bagatekereza ko ari bwo buzima.

    Agira ati “Nta n’imikoranire yihariye Isange ifitanye n’inzego zihagarariye abafite ubumuga, kugira ngo babe barabasobanuriye uko bakora”.

    Ubundi nk’uko bisobanurwa na Mukantwali, Ibigo bya Isange biri hirya no hino mu Rwanda ngo bikurikirana ihohoterwa rigaragara mu buryo bune, harimo iryakorewe ku gitsina nyir’izina, urugero nko gusambanya abana, n’iryakorewe ku mubiri harimo gukubita, gukomeretsa, gutwika, guhutaza, byose bishobora kwangiza umubiri tubona inyuma.

    Ati “Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku marangamutima. Ntirikunze kugaragara kuko abantu bataryitaho, rikazagera aho rivamo iryakorewe ku mubiri. Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku mutungo, aho usanga umwe mu muryango abuzwa uburenganzira ku mutungo, urugero nk’umugabo akavuga ko ibyo mu rugo byose ari ibye. Cyangwa ugasanga umwana umwe mu muryango abujijwe kwiga”.

    Abakorewe ayo mahohoterwa abiri ya nyuma (irikorerwa amarangamutima no ku mutungo), ari na yo akunze gukorerwa abafite ubumuga, ngo ntibakunze kugana Isange muri rusange, nyamara ari yo yabafasha, ikabereka inzira yo kunyuramo kugira ngo bikemuke.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibilizi, Jean de Dieu Twizeyimana, avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, bateganya gukora ubukangurambaga buzafasha abantu kumenya iby’ihohoterwa n’aho babariza kugira ngo rikemuke.

    Ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa dukorana, hari ubukangurambaga buteganyijwe kugera ku midugudu, aho bazigisha buri Munyarwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukamenya amoko y’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, kugira ngo ugize ikibazo babashe kumuyobora aho yafashirizwa kugira ngo gikemuke”.

    Kandi ngo babifashijwemo n’umufatanyabikorwa Enabel-Barame, barateganya gukora ku buryo Isange One Stop Center iba no ku bigo nderabuzima.


  • Abapolisi basoje ubutumwa bwa Loni Muri Sudani y'Epfo, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo (RWAFPU-2) ryasoje ubutumwa bari bamazemo igihe muri iki gihugu.

    Aba bapolisi bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena nyuma yo gusoza inshingano z'akazi muri Sudani y'Epfo.

    Iri tsinda ry'abapolisi 160 ryari riyobowe na CSP Carlos Kabayiza, bageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba z'amanywa.

    Bakiriwe n'Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe abakozi, ACP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ari kumwe n'abandi bayobozi muri Polisi y'u Rwanda.

    RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y'Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo, batangiye izi nshingano mu 2017.

    Ubwo yakiraga Abapolisi bagarutse mu Rwanda, ACP Kamunuga yabashimiye uko bakoze inshingano zari zarabajyanye muri kiriya gihugu ndetse bakaba barahagarariye neza u Rwanda.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda irabashimira uko mwitwaye mugahagararira igihugu neza mu butumwa mwari murimo muri Sudani y'Epfo, tubahaye ikaze mu gihugu. Musize isura nziza n'umurage mwiza nk'abanyarwanda muri kirya gihugu. Muraje rero mufatanye n'abandi gukora akazi nk'uko bisanzwe kandi ari nako mukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.'

    CSP Kabayiza wari uyoboye iri tsinda ryasoje ubutumwa bw'amahoro, ubwo bageraga i Kanombe yabwiye itangazamakuru ko bakoze neza akazi bari bashinzwe.

    Yagize ati 'Twakoze neza akazi twari dushinzwe nk'uko abatubanjirije bagakoze neza bagahesha ishema igihugu cyacu, mu shingano twari dufite, twari dushinzwe kurinda umutekano w'abaturage bakuwe mu byabo n'intambara, twakoraga irondo ku manywa na n'ijoro mu Mujyi wa Juba, twarinda umutekano w'abayobozi n'abakozi b'ubumuryango w'abibumbye n'ibikoresho byabo n'ibindi bikorwa bitandukanye bimwe twafatanyaga n'abaturage baho bigamije imibereho myiza n'iterambere. '

    Umuyobozi w'iri tsinda ryagarutse yavuze ko bishimiye kuba bagarutse mu gihugu cyabo amahoro bakaba baniteguye gukora akazi nk'uko bisanzwe bafatanyije n'abagenzi babo no gukomeza gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/26/abapolisi-basoje-ubutumwa-bwa-loni-muri-sudani-yepfo-inkuru-irambuye/

  • Muhanga : Abanyeshuri bane bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri kandi bakekwaho icyaha guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icy’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi.

    Aba banyeshuri batawe muri yombi ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 21 Kamena 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati 'Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cy’ivangura n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Abatawe muri yombi ni abahungu bane barimo umwe w’imyaka 18 y’amavuko n’abandi babatu bafite 19.

    Yavuze ko bakoze ibyo byaha mu gihe bari basoje igihembwe cya kabiri muri Werurwe 2021 aho bamenaguye ibikoresho by’ishuri bitandukanye bangiza n’amashuri.

    Abo banyeshuri bari barakoze itsinda bise 'Abapower’ uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi bakoreyeho ibyo byaha bakekwaho ruherereye mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

    Hamaze iminsi havugwa imyitwarire idahwitse mu banyeshuri bo mu bigo by’amashuri bitandukanye aho bamwe bashinja imiterere ya Politiki y’uburezi kubitiza umurindi kuko abana batagishyirwaho igitsure gihagije.

    Hari n’abavuga ko cyera iyo umwana yagaragazaga imyitwarire mibi, bamucishagaho akanyafu ariko ko ubu hari ibihano byinshi byagiye bicibwa mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abanyeshuri-bane-bakurikiranyweho-gushyiraho-umutwe-w-abagizi-ba-nabi

  • Umubano wa Diamond na Zari uhagaze neza: Igik… – #rwanda #RwOT


    Kuri uyu wa Karibi tariki 22 Kamena 2021, umuherwekazi Zari Hassan wabyariye Diamond abana babiri anyuze ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko agiye kujya agaragara mu kiganiro kivuga ku buzima buhari kitwa '''Young Famous and Africa' kizajya kinyura ku mbuga zikomeye zicuruza ama filime ku Isi nka Netflix na Naijaonnetflix.

    Aya amakuru yahise yemezwa na Netflix ishami rikorera muri Africa y’epfo. Mu butumwa zari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati 'Ubu turi kuganira na Netflix! Murambona ntumbagira kuri @netflixsa na @naijaonnetflix mu kiganiro cya mbere kivuga ubuzima buhari vuba aha #YoungFamousAndAfrican#'.

    Mu ifoto yaherekeje aya magambo ye handitseho ko ari umubyeyi w'imiterere myiza wageze ku nzozi ze akaba adahisha kuvuga ko ari umuherwekazi. Nyuma y’aho Diamond nawe yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze maze agaragaza ko nazwe  azahurira na Zari muri iki kiganiro kigiye gutangira vuba abisangiza abakunzi be  anashimangira ko kizaba ari cyo kiganiro cya mbere kiza muri Africa kivuga ku buzima buhari.

    Mu gusa n’utekera amatsiko abantu ku bizavugirwa muri iki kiganiro ifoto yaherekeje ubu butumwa iriho amagambo avuga ko mu rukundo agira amarangamutima aryohereza ubuzima uwo yaruhaye kandi ko umwana we w’umukobwa amwitaho nk'umugore we.

    Iki kiganiro byanga bikunda ni ubucuruzi buzabinjiriza akayabo. Abatari bake cyabavugishije, bakaba bakibonera mu ndererwamo yo kongera guhuza urugwiro n'umubano hagati ya Zari na Diamond, kandi koko birashoboka.

    Bazajya bavuga ukuri ku rukundo rwabo abantu batamenye n'ibindi byinshi ku buryo bishobora kongera kunga ubumwe. Zari na Diamond n'ubundi bafitanye umubano usa n’aho utandukanye n'abandi bagore bamubyariye kuko barasurana ndetse no ku munsi w'ababyeyi b'abagabo, Zari ni we wenyine wamwoherereje ubutumwa bumwifuriza umunsi mwiza muri batatu bazwi yabyaranye nabo.


    Diamond yabyaranye na Diamond abana babiri 

    Ese koko iki kiganiro kirabyutsa urukundo?

    Ku rundi ruhande Zari mu minsi ishize yareruye avuga ko afite umukuzi mushya yise Dark stallion. Diamond nawe aherutse gutangaza ko ari mu rukundo n'inkumi y'ikimero, umunyamideri wo muri Afrika y’Epfo witwa Andréa Abrahams yaterese mu gihe kingana n'imyaka 9.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106936/umubano-wa-diamond-na-zari-uhagaze-neza-igikorwa-bagiye-guhuriramo-cyavugishije-abantu-106936.html

  • Chia, igihingwa gishya kiri gutanga ifaranga rishyushye i Ngoma – #rwanda #RwOT

    Chia ni igihingwa gishya mu Rwanda cyatangiriweho igeragezwa mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma giherereye mu Karere ka Ngoma, cyatangiye guhingwa mu 2020 harebwa niba cyabera ubutaka bwo mu Rwanda hose cyane cyane ahari urusekabuye, bivugwa ko gituruka muri Bolivia no muri Mexique.

    Ku muntu utazi Chia ni utubuto duto wagereranya na Sesame, mu kwera kwatwo twera nk’ingano uretse ko dushamika tukagira amashami menshi kandi nibura tukaba tureture kugera kuri metero imwe bitewe n’uko aho waduhinze twahishimiye.

    Ikilo cy’imbuto kigura ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, yerera amezi atatu nibura ku buryo mu kwezi kwa kane uwayihinze aba asoje gusarura kuko kiterera rimwe, mu kugurisha umusaruro ikilo kimwe umuhinzi akigurirwa na koperative imuhera 3000 Frw.

    Ku muntu wahinze hegitari imwe ashobora kweza ibilo biri hagati ya 700 na toni imwe byumvikane ko uwagihinze adashobora kubura inyungu iri hejuru ya miliyoni ebyiri kuri hegitari imwe, ku basanzwe bahinga ni inyungu y’umurengera idapfa kuboneka mu bihingwa bisanzwe.

    Iki gihingwa kibarizwa mu binyamisogwe, kivamo imiti itandukanye aho yifashishwa n’abantu bafite umuvuduko w’amaraso, mu kongera vitamine mu mubiri, gishobora no kuribwa ari urubuto cyangwa kikabanza gukorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga.

    Ku muntu ukunze kurya iki gihingwa bivugwa ko ubwonko bwe bukora neza, bigafasha amaso kubona neza, Chia kandi ngo ifasha abantu kutagira umunaniro w’ubwonko ikanabarinda kugira umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso.

    Inyungu ku baturage bahinga Chia

    Ku baturage bahinga Chia mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, akanyamuneza ni kose, iyo muganira bakubwira ko mu gihe wagihinze utakongera guhinga indi myaka ngo kuko ntikirushya, ntigikenera kukiba hafi buri kanya kandi ngo niyo cyeze usarura bakwishyura.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko kuri ubu bamaze kubona impinduka mu mibereho yabo babikesha guhinga chia, hari abaguze inka, abandi bavugurura inzu zabo babikesha amafaranga bakuye kuri iki gihingwa.

    Muhawenimana Eugenie utuye mu Mudugudu wa Mashyoza mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko ajya kugihinga haje abantu barabimwereka, bamubwira uko bazahinda ngo kuko iki gihingwa kibamo umuti kandi kikanagurwa cyane.

    Ngo bagiye gutaha yasabye umushoferi kumuhaho imbuto nke akajya kugerageza amahirwe, amuha izuzuye ikiganza ajya kuzirembeka nyuma y’iminsi mike arazitera ngo zivamo ibiro bitatu, agurisha ibiro bibiri, ikilo kimwe ngo bamuhaga 4000 Frw.

    Ati “ Nahise numva ko nta kindi gihingwa gikwiriye guhingwa kitari icyo gitanga 4000 Frw ku kilo mu gihe ibishyimbo iyo byakabije tubigurisha 500 Frw.”

    Muhawenimana yakomeje kongera guhinga Chia arongera aragurisha aguramo inka ndetse anakuramo miliyoni imwe n’ibihumbi 200 Frw, ibi ngo noneho byamuteye imbaraga ahita ahinga hegitari yose kuri ubu ngo yamaze gusarura ibiro birenga 700 ategereje kugurisha.

    Uyu mugore avuga ko guhinga iki gihingwa bitavunanye ngo kuko iyo wamaze gutera nta yindi miti bisaba, yavuze ko mbere yo guhinga iyo ufite ifumbire y’imborera uyikoresha yonyine ubundi ukicara ugategereza ko cyera ukajyana kugurisha.

    Muhayimana Landoald utuye mu Kagari ka Kigese we avuga ko nyuma yo kubona uburyo abaturanyi be bahinze Chia ikera ikabaha amafaranga bakikura mu bukene, yahise nawe ayihinga kuri ubu ategereje isarura gusa yizeye ko azunguka cyane.

    Uyu muturage ubwo yaganiraga na IGIHE yagize ati “ Iki gihingwa bakikizana inaha naragipinze cyane, nkabona ni ibintu utamenya aho wagurishiriza, ariko mbonye abaturanyi banjye bagihinze bakeza bakagurirwa umusaruro wabo, nahise ngira ishyari ryiza nanjye ndagihinga ubu ndindiriye gusarura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapabano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iki gihingwa gishya kiri guhingwa kuri hegitari zisaga 90 z’ubutaka buhurijwe hamwe ngo ndetse hari n’abaturage bagenda bagihinga mu ngo zabo ku turima duto.

    Ati “ Biragoye kubona igihingwa ikilo kimwe kigura 3000 Frw, aha rero bigaragara ko ari igihingwa cyiza, bikaba byiza kurushaho ko ari igihingwa uhinga ufite isoko, abakigura batanga amasezerano mbere y’uko bagihinga kuko kijyanwa hanze y’igihugu.”

    Yavuze ko abagihinga mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22 ngo bibumbiye muri koperative aho ubuyobozi bubasha kubakurikirana umunsi ku munsi bukamenya n’ibyo bakenera.
    Uyu muyobozi yavuze ko uyu mwaka iyi koperative imaze kwinjiza miliyoni 420 Frw zaturutse muri iki gihingwa cya Chia.

    Kuri ubu igihingwa cya Chia kiri guhingwa kuri hegitari 100 mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, gihingwa n’abandi baturage bake bo mu Karere ka Kayonza, nibura ku muhinzi waguriwe ku mafaranga make ikilo akigurisha 3000 Frw.

    Iki gihingwa kiri kwinjiriza amafaranga menshi abatuye i Ngoma