Category: Uncategorized

  • Abantu 12 bishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abibye Imana barimo abantu barindwi b’i Kigali, n’undi umwe wo mu Karere ka Kamonyi, Nyamagabe, Karongi, Rubavu na Nyaruguru.

    Mu bipimo 7.944 byafashwe, abantu 898 basanganywe icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abamaze kukirwara ugera kuri 41.696. Muri rusange ibipimo bimaze gufatwa mu Rwanda ni 1.665.857.

    Abakize ni abantu 334, batumye umubare w’abantu bamaze gukira ugera ku bantu 27.606, mu gihe abakirwaye ari 13.625 barimo 47 barembye.

    Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo abantu benshi banduye iki cyorezo, bagera ku bantu 424, ukurikiwe na Gicumbi yari ifite abantu 82, Kamonyi ikagira abantu 49, Burera n’abantu 43 mu gihe Rusizi yari ifite abantu 31.

    Abantu 111 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca, bituma abamaze kuyihabwa aria bantu 251.461.


  • SOBANUKIRWA: Ese umugore utwite ajya mu.mihango? Iyo ayigiyemo biba byagenze bite? – YEGOB #rwanda #RwOT

    IKIBAZO: Nabazaga niba umugore utwite yajya mu mihango? None se iyo ayigiyemo biba byatewe n'iki? Ese ubwo iyo nda ntiba igiye kuvamo?

    IGISUBIZO: Muri rusange kujya mu mihango kandi utwite ntibibaho. Iyo haje amaraso ku mugore utwite, ibi byitwa ko yabonye amaraso, ariko ntabwo aba yagiye mu mihango, kuko kujya mu mihango ubundi bibaho kubera ko gusama bitabayeho. Ubusanzwe rero umugore wasamye ashobora kubona uturaso duke cyane amaze hafi ibyumweru nka bibiri akoze imibonano yatumye asama, ibi ngo bigaterwa n'uko igi rigeze mu mura, rimaze kubona aho riguma (aho ryicara), ari na ho rizakurira rikavamo agahinja. Gusa, ibi ntibiba ku bagore bose, ariko bijya bibaho kuri bake.

    Nyuma yaho, ubundi umugore wasamye koko, ntabwo yakagombye kubona amaraso. Iyo abonye amaraso, kiba ari ikimenyetso kerekana ko inda ishobora kuba ishaka kuvamo, cyangwa se akaba afite ikindi kibazo runaka kwa muganga bashobora kumenya bamusuzumye.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-ese-umugore-utwite-ajya-mu-mihango-iyo-ayigiyemo-biba-byagenze-bite/

  • Kigali: Igikari gikorerwamo ubucuruzi ahazwi nko “ Ku Iposita ” hafunzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wafunze igikari gikorerwamo ubucuruzi ahazwi nko ku Iposita kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya #COVID19.

    Nkuko tubikesha RBA, Ubuyobozi bw'umujyi buvuga ko bwasanze hari ubucucike bukabije, aho abacuruzi bakoraga ari 100%, aho kuba 50%.

    Source : https://yegob.rw/kigali-igikari-gikorerwamo-ubucuruzi-ahazwi-nko-ku-iposita-hafunzwe/

  • Dore inkumi y'uburanga iri mu mashusho y'indirimbo nshya ya Safi Madiba (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo umuhanzi Safi Madiba yashyize hanze amashusho y'indirimbi ye nshya yise Remember Me. Bamwe mu babonye aya mashusho batangariye ubwiza bw'ukunyamidelikazi witwa Febuven Temesghen akaba akomoka mu gihugu cya Erithrea. YEGOB twabakusanyirije amwe mu mafoto ya Febuven Temesghen. Mwihere amaso!

    Source : https://yegob.rw/dore-inkumi-yuburanga-iri-mu-mashusho-yindirimbo-nshya-ya-safi-madiba-amafoto/

  • Waruzi ko Imana ijya yemera ko winjira mu ntambara? #rwanda #RwOT

    Nuko Yefuta arambuka atera Abamoni arwana na bo, Uwiteka arabamugabiza. Arabatikiza uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti, imidugudu yari makumyabiri ukageza Abelikeramimu, yica benshi cyane. Uko ni ko Abamoni bacogojwe imbere y’Abisirayeli. Abacamanza11:32-33.

    Mbese waruzi ko Imana ijya yemera ko winjira mu ntambara? Igituma dutsinda n’uko Imana itanga uburyo bwo kurwana igahagararana natwe ikatuneshereza. Humura Uwiteka niwe ukurwanirira. Mugire amahoro y’Imana!

    Umwigisha: Innocent Bizimungu

    Wakurikira kandi n’iyi nyigisho: IJWI RYO KURWANA INTAMBARA/ubusobanuro bw’amajwi akomeye yabayeho mu Isezerano rishya by Pst Desire

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Waruzi-ko-Imana-ijya-yemera-ko-winjira-mu-ntambara.html

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera Dietrich Bonhoeffer #rwanda #RwOT

    Dietrich Bonhoeffer, yishwe kubera ko yari amaze igihe kinini arwanya Hitler, ni umwe mu ntwari zo kwizera zikomeye mu mateka ya gikristo zo mu kinyejana cya makumyabiri.

    Bonhoeffer yavutse mu 1906 avukira mu muryango w’Abadage bakomeye. Ikigaragara ni uko yari afite impano ikomeye, yahisemo kwiga tewolojiya, ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) afite imyaka makumyabiri n’umwe.Yakoranye imyaka ibiri n’itorero ry’Abadage i Barcelona. Nyuma yagiye muri Amerika kwiga umwaka umwe muri kaminuza ya tewolojiya. Yasanze bidashamaje. Icyakora, yashimishijwe n’ishyaka ry’amatorero y’Abirabura b’Abanyamerika yasengeragamo kuko babashije kwihanganira imibabaro n’akarengane bakorerwaga.

    Bonhoeffer yasubiye mu Budage mu 1931, yigisha kandi ayobora itorero. Atewe ubwoba no kuzamuka kw’Abanazi yavugiye mu ruhame arwanya Hitler kuva abaye Chancellor mu 1933. Ntabwo yari igitekerezo cya rubanda: Abakristu benshi b’Abadage, bari bashishikajwe kandi bishimiye ibyo yakoraga ndetse bamubonaga nk’umukiza w’igihugu.

    Bonhoeffer yisanze ari umwe mu barwanya Ubunazi (Nazism). Yavuze arwanya ku itotezwa ry’Abayahudi kandi igihe Hitler yasabaga itorero ko rimufasha bagakorana, Bonhoeffer yafashije mu gushinga itorero ry’abizera ryatangaje ko umutwe waryo ari Kristo atari Führer. Bonhoeffer yabonye inkunga nkeya gusa, maze acitse intege, yagiye kuyobora amatorero abiri avuga Ikidage i Londres. Agezeyo, yitegereza icyerekezo cy’Abadage, agirana ubucuti bukomeye n’abayobozi b’amatorero yo mu Bwongereza.

    Agaruka mu Budage, Bonhoeffer yahise yamaganwa nk’umwanzi w’igihugu. Mu 1937, yagize uruhare mu mahugurwa yabaye mu ibanga y’abashumba b’Itorero. Yanditse kandi kimwe mu bitabo bye by’ingenzi, 'Ikiguzi cyo guhindura abantu abigishwa' 'The cost of Discipleship', aho yacyashye ubukristo bwafataga ubuntu uko butari bakabworoshya, aho bigishaga ko kubona imbabazi bidasaba kwihana, kubatizwa nta gahunda (discipline) y’itorero, gusabana n’Imana nta kwatura, ubuntu butagira Yesu Kristo. Uyu muburo Bonhoeffer yatanze ukomeje kugira agaciro muri iki gihe.

    Intambara yegereje, Bonhoeffer, yiyemeje amahoro yanga kurahira gufatanya na Hitler, ariko yamenye ko ashobora kwicwa. Yaje kubona amahirwe yo guhunga Hitler, yitabira ubutumire bwo kujya kwigisha muri Amerika. Bonhoeffer yagiye muri muri Kamena 1939, nyamara amaze kugera muri Leta zunze ubumwe za Amerika amenya ko adashobora kubura mu gihugu cye mu gihe cy’intambara maze mu byumweru bibiri afata ubwato asubira mu Budage.

    Igihe intambara yatangiraga, Bonhoeffer yisanze azengurutswe n’Abadage bakunda igihugu bashakaga guhirika Hitler. Kugira ngo ahunge, yinjiye mu kigo cy’ubutasi cya gisirikare cy’Ubudage, urwego rwarimo benshi barwanyaga Hitler. Umurimo we wari uguhuhuza amatorero mpuzamahanga kugira ngo agire inama igisirikare, ariko mubyukuri yabikoresheje agerageza gushaka inkunga yo kurwanya abadage.

    Intambara irimbanyije, Bonhoeffer yisanze ahakana imigambi yo kwica Hitler. Kubera ko yarushagaho kumenya ko ari amahano, yasanze atabishaka avuga ko iyicwa rya Hitler ryaba ari umugambi mubisha.

    Mu 1943, Bonhoeffer yasezeranye na Maria von Wedemeyer ariko nyuma gato uruhare rwe mu gufasha Abayahudi guhungira mu Busuwisi rwamenyekanye arafatwa. Ubwa mbere yashoboye kwandika no kwakira abashyitsi bazaga kumusura bamuhaye ibitabo hanyuma bafata inyandiko ze bazisakaza hirya no hino; ibyinshi muri byo byinjijwe mu kindi gitabo 'Letters and Papers from Prison' Amabaruwa n’impapuro zo muri Gereza.

    Muri Nyakanga 1944, ifungwa rya Bonhoeffer ryarushijeho gukomera maze yoherezwa mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Buchenwald. Amakuru dufite kuri we muri iki gihe amusobanurira ko ari umuntu w’amahoro, wuzuye ubuntu n’ubugwaneza kandi akora cyane akazi k’ubushumba no kugira inama abamugana.

    Mu mpeshyi yo mu 1945 izina rya Bonhoeffer ryahujwe n’umugambi wa kera wo kurwanya Hitler maze bategeka ko yicwa. Yamanitswe ku ya 9 Mata 1945, hasigaye ibyumweru bibiri ngo inkambi ibohorwe. Amagambo ye ya nyuma yanditse yari aya: ‘Iri ni ryo herezo – kuri njye ni intangiriro y’ubuzima.’

    Dore ibintu bine bitangaje twakwigira ku kwizera kwa Dietrich Bonhoeffer:

    Icya mbere, kwizera kwe kwagaragariye mu gukora: Bonhoeffer yashoboraga kuguma ari umuhanga mu bya tewolojiya yigisha yandika atuje. Ariko yashimangiye ko ubukristo bugomba kubaho kandi kuba umwigishwa wa Kristo hari icyo bisaba gukora. Imyizerere igomba kugira ingaruka: yaba iyo gukora icyiza cyangwa kurwanya ikibi. Bonhoeffer ntabwo yari umukristo wicara ku ntebe y’icyubahiro, mubyukuri natwe ntitwagombye kubikora.

    Icya kabiri, kwizera kwe kwagaragariye mu gutinyuka. Umwe mu bakristu ba mbere b’Abadage bamaganye Hitler, Bonhoeffer yarwanyije Abanazi imyaka cumi n’ibiri, azi ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora gufatwa kandi amaherezo yarafashwe arafungwa ndetse aricwa. Biragoye cyane cyane kwiyumvisha uburyo Bonhoeffer amaze kubona umutekano i New York mu 1939, yahise asubiza ubwato mu Budage.

    Gutinyuka kwe kugaragazwa n’ibintu byinshi na twe dukwiye gukora uyu munsi.
    Icya gatatu, kwizera kwe kwagarajwe no gusuzugura. Bonhoeffer yahanganye na guverinoma ibangamiye itorero ndetse n’itorero ryacecetse, yavuze ashize amanga arwanya bombi. Muri iki gihe natwe dukeneye guhaguruka tukavuga dushize amanga.

    Icya kane, kwizera kwa Bonhoeffer kwagaragajwe no kwiyemeza gupfa. Nkuko yabyanditse mu gitabo yise 'The Cost of Discipleship', ‘Iyo Kristo ahamagaye umuntu, amusaba kuza no gupfa mugihe ari ngombwa. Nta guhuzagurika ni byo Bonhoeffer yakoze.

    Muri macye Dietrich Bonhoeffer yakoreye Imana yivuye inyuma mu gihe cye ari byo byamugize intwari yo Kwizera. Natwe mugihe cyacu birakwiriye ko twitanga tugakora umurimo w’Imana uko imbaraga zacu zose zingana kandi Umwuka Wera ni we muyobozi wacu.

    Source: www.canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Dietrich-Bonhoeffer.html

  • Kuba maso, itabaza ry’ubugingo #rwanda #RwOT

    Luka 12:35-40 'Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, 36 mumere nk’abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. 37Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. 38Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa. 39 Kandi mumenye ibi yuko nyir’inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. 40Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza'.

    Abakolosayi 2: 4-8'Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, 5 kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n’uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. 6Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, 7mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.8 Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze yambere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. Nyamara muri we ni ho hari kūzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. 10Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose.

    Ntabwo umuntu ashyiraho urufatiro rw’inzu ngo ahite yinjira mu nzu, ahubwo hakurikiraho kubaka. ibintu bigora umwana w’umuntu mu busanzwe ni ugutegereza.. Guhabwa isezerano no gusohora kwaryo harimo gutegereza. Imana ntabwo ijya ikora ikintu idashyizemo gutegereza, igihe Aburahamu yaherewe isezerano ryo kubyara si ho yabyariye, mu baheburayo batubwirako ko intwari zapfuye zizeye na nubu bagitegereje, mu isi y’umwuka gutegereza ni inshingano. Mu isi y’umwuka gutegereza ni ngombwa. Yesu yigisha aya magambo yayabwiraga abigishwa be ko bagomba gutegereza, kandi guhitanye abantu benshi kuko bananiwe gutegereza.

    Uko ubona abantu bitwaye, bitewe n’ibyo bategereje, abo ubona barangaye, bitewe nuko bo nta kintu bategereje, iyo bakubajije ko ibi n’ibi utabyishimira uzajye ubasubiza ko hari ibyo utegereje. Hari ukuza gutatu kwa Yesu mu isi, ukwambere yaje nk’umwana w’intama uko kwaraje, ukwakabiri niko dutegereje, aho aza gutwara itorero rye mu buryo bw’ibanga, ntazakandagira mu isi arirembuze rigende isi ihure nakaga gakomeye, ukwa gatatu azaza aje kwima ingoma. Ikibazo gihari ni uko abategereje Yesu batiteguye nyamara Isi yo iriteguye.

    Amarenga yo kugaruka kwa Yesu yarayaciye, irya mbere uburyo Enoki yagiye mu ijuru ntiwabusobanura, gusa yarabuze ab’iwe baramutegereje baramubura, ubwa kabiri ku bwa Nowa Imana iramubwira iti 'Ngiye kurimbura isi nkoresheje umwuzure kandi nzagukirisha inkuge.' Icyo gihe nta mvura yagwaga kuko ibimera byakuzwaga n’ikime, ibyo byatumaga babishyira muri mu nyurabwenge ntibabyumve, akabaza bamuseka kugeza n’aho yuzuriye imvura ikabarimbura.

    Muri uri iki gice mu mirongo ibanza, Yesu abwira abigishwa be ko bakwiriye gutangaza ubutumwa bwiza. Kandi ibintu byose bivugamo Yesu ntabwo ari ubutumwa bwiza, ubutumwa bwiza ni ubukemura ikibazo isi ifite ari cyo cyaha, kuko nta kindi kibazo isi ifite uretse icyaha kandi nta kintu cyakivura keretse ubutumwa bwiza aribwo Yesu Kristo. Anavuga ko badakwiriye gutinya icyo ari cyo cyose mugihe tubutangaza ahubwo dukwiriye gutinya uwica ubugingo n’umubiri akabimanura gihenomu.

    Igice cya kabiri arimo kuvuga ko dufite ubutware ku butunzi n’ibintu. Ibyananiye abantu twebwe tubifiteho ubutware, ntiducumuzwa nabyo. Ibintu byaremwe mbere y’umuntu umuntu aremwa aje kubitegeka, ntabwo ari byo bigomba kumutegeka. Abatubwira ko tutazi kubyishimamo, biterwa n’uko twajijutse tukamenya ibyo dutegereje. Ab’isi bigwizaho ibintu ariko bikabatera umuvumo kandi bikabasebya kuko ntacyo bategereje.

    Uhereye ku murongo wa 30 ari kutubwira ko dukwiriye kugira ubutware ku gihe. Satani we ngo aba azerera mu isi kandi ntabwo we apfusha igihe ubusa. Ariko itorero ryo ntiririmo kubyaza igihe umusaruro, rirangaye bamwe amasaha menshi bayahariye imbuga nkoranyambaga ndetse no materairo usanga bahuze. Umuntu wese mu isi Imana yamugeneye igihe, hari abakimaze mu bitaro, abandi mu bigo by’abamugaye, ariko wowe igihe cyawe Imana yakiguhaye ubasha gukora no kujya aho ushaka hose none uri kukimaza iki? Dufite ubutware bwo gutegeka ibintu, igihe rero ntibikwiye kudutegeka ngo twibagirwe Imana yabiduhaye, ndetse ngo tubirutishe ubugingo buhoraho.

    Benedata mushorere imizi muri Kristo kuko muri we ariho Imana yashyize ubwuzure bwose bw’ubumana. Amazina yose duhamagara Imana kubera ibyo idukorera yabishyize muri Kirisitu Yesu, iyo uhamgaye Yesu byose uba ubihamgaye. Nta handi tugomba kubishakira kandi nta mpamvu yo gutunga Imana y’igice hari aho umwuzuro wayo uri, 'Ni muri Kristo Yesu'.

    Yesu araje, mbese uriteguye? Naza ntazakubaza idini usengeramo, ntazakubaza igihe umaze mu idini ahubwo azakubaiza ati 'Mbese uriteguye?' Aho azagusanga aho ari ho hose mu kazi, mu gutegura ubukwe, mu biganiro, mu ishuri agomba gusanga uri maso. Hahirwa umugarugu shebuja azaza agasanga yiteguye.

    Umwigisha: Jean Jaques KARAYENGA

    Src: https://cepurhuye.org/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuba-maso-itabaza-ry-ubugingo-8126.html

  • Guhuza injyana gakondo n’ivugabutumwa bitanga umusaruro mwinshi- Ikiganro n’Umuramyi Joshua Ishimwe #rwanda #RwOT

    Umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana gakondo, Joshua Ishimwe ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko. Ni umukristo ubarizwa mu itorero ry’ADEPR wahamagariwe kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

    Uyu musore avuga ko akunda Imana, cyane ko yakuriye mu muryango wa gikristo, nyuma yuko amenye ubwenjye akomeza umurongo wo gukorera Imana. Nkuko bigaragara ku rubuga acishaho ibihangano bye YouTube channel yitiriye amazina ye’Ishimwe Joshua’, amaze gusohora indirimbo ebyiri: Amasezerano n’iyitwa Yesu ndagukunda.

    Izi ndirimbo zakiriwe nkaho ari nshyashya mu matwi y’abazumvise, zigararagarira bundi bushya amaso y’abazirebye kubera ko urwo rubuga rumaze kwiyandikishaho(Subscribers) abarukurikira basaga ibihumbi bine, ibintu bigaragara ko uyu muhanzi ari gufasha benshi kubw’umwihariko azanye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu biciye mu njyana ya gakondo. Agakiza.org yegereye uyu muhanzi udutangariza uko yinjiye muri uyu muhamagaro, agaruka ku bikorwa bye muri rusange. Muri iyi nkuru aragaruka no ku ntumbero ye naho yifuza kugera.

    Twatangiye tumubaza impamvu yinjiye muri iyi njyana gakondo, kandi byarashobokaga ko yakora n’izindi zigezweho za kizungu n’ubwo nazo ajya azikora.

    Joshua yadusubije muri aya magambo ati' Nkunda umuco wacu, nkunda iby’iwacu! Nabonaga ku ruhande rwa gospel mu njyana gakondo atari abantu benshi dufitemo, ndavuga nti kubera iki njye ntashyira itafari mu buryo bwo kuramya tunahimbaza mu buryo bwacu bw’umwimerere'

    Gukora ivugabutumwa mu njyana gakondo, ni impano Joshua ashimira Imana, naho uwo afatiraho ikitegererezo ni uwitwa Eva Ngenzi. Naho indirimbo zose amaze gukora azikora ku bufatanye n’itsinda ry’abasore babiri (Boris&Brise)basanzwe bafatanya mu bikorwa bye bya buri munsi.

    Mu gihe gito gusa uyu muhanzi amaze akora ibihangano bye bimaze guhembura imitima ya beshi, avuga ko nubwo arimo gutegura n’izindi ndirimbo zisanzwe yihimbiye, ko ariko azakomeza no gukora indirimbo zo mu gitabo yifashishije injyana ya gakondo. Umuhamagaro we arashimira Imana uburyo wakiriwe ndetse n’umusaruro umaze gutanga nkuko agenda abyerekwa n’abamukurikira umunsi ku munsi. Yabisbanuye muri aya magambo ati' Icya mbere nishimira ni uko hari imitima myinshi yahembutse, kuko nicyo cyambere kiba kigamijwe ko ku buzima bw’Umwuka, gukizwa (Kwakira Yesu), kongera kumva bakunze Yesu, kumva ko hari Imana isezeranya igasohoza. Ibyo ni byo ngaruka nziza ya mbere nabonye y’ibyo maze gukora'

    Joshua intumbero ye ni ugokorera Imana biciye muri uwo muhamagaro, by’umwihariko mu njyana ya gakondo ibintu yifuza ko byarenga n’imipaa y’u Rwanda bikaba byagera no mu mahanga.

    Guhuza injyana gakondo n’ivugabutumwa kuri we ni nk’amata abyaye amavuta, aka ya mvugo! Asobanura ko iyo utanze ubutumwa mu rurimi n’umuco banyirabyo bumva, wagerekaho no kuba buciye mu njyana y’abasogokuruza n’abakuze babasha kwisangamo, ngo ibyo bishobora kugira umusaruro mwiza.'Ibyo mbihuriza ku rukundo Imana yaduhaye tugomba gukunda igihugu cyacu, kuko ni twebwe ba nyiracyo. No ku itorero ry’Imana mbihuriza ku rukundo, rero niba ubasha gukunda igihugu ugakunda n’itorero ubwo butumwa bihita bikorohera cyane kubutanga'

    Muri iki gihe gikomeye urubyiruko rurimo kwijandika mu byaha bitandukanye, uyu muramyi ukiri muto aratanga inama ku bantu bose uhereye ku rungano rwe ko bakwiye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo kuko ari we utanga amahoro yo mu mutima. Ati' Abataramenya Kristo bagomba kumenya ko bakwiye kumwakira, kuko nk’unyweye ibiyobyabwenge aba yishe ejo hazaza he: Nta terambere wageraho kubera ko uba urimo kwangiza ahazaza hawe, icya mbere ni uko bakwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo kuko ni we uzabahindurira ubuzima.

    Yesu ajya kujya mu i Juru, yasize abwiye intumwa ze ngo mbasigiye amahoro, ayo mahoro rero kuko abo ntayo bafite batemenye iryo banga kuko badafite Kristo, icyo twe tubabwira ni uko bagomba kumwakira. Iyo umwakiriye mu buzima bwawe ayo mahoro nawe ubasha kuyakira ugahembuka'

    Mu bikorwa bye arimo gutegura mu minsi iri imbere igihe icyorezo cya Covi19 kizaba gicogoye, ibikorwa byo gutegura ivugabutumwa riciye mu njyana gakondo nk’ibitaramo biri mu biri ku mwanya w’imbere.

    Kurikira hano indirimbo z’umuramyi Joshua Ishimwe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Guhuza-injyana-gakondo-n-ivugabutumwa-bitanga-umusaruro-mwinshi-Ikiganro-n.html

  • Ukwiye gusenga mu buryo bwawe, wowe n’Imana muri babiri gusa-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. Matayo 6:6

    Abantu benshi bakunda gusengera mu matsinda, amtsinda manini: Mu rusengero, mu byumba by’amasengesho, korari yasenze…, Ariko amasengesho akwiye kuba ari umwihariko ku giti cyawe. Ukwiye kuba hari ukuntu uhura n’Imana, wowe nayo muri babiri. Hanyuma se umnsi watewe uri wenyine, nta muntu uri hafi ngo agusengere bizagenda bite?

    'Mu minsi ishize hari umuntu watewe n’abadayimoni, abantu baturanye nawe barampuruza barambwira ngo 'Ngwino udufashe gusenga umuntu atewe n’abadayimoni! Ndababwira nti ntabwo ndi buze!, ngo yee? Nti 'ntabwo ndi buze'. Ndababwira nti mwebwe muri abanyagice, imyaka irenze nk’icumi yose mumaze mu rusengero mukijijwe ntimuramenya icyo Bibiliya ivuga? Iravuga ngo ' Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.' Mariko 16:17'

    Ntabwo ari umurimo wa pastier gusa, ni umurimo w’abizera bose, ndababwira nti ntabwo ndibuze mugende. Baragenda barara barwana na dayimoni bigeze nka saa cyenda dayimoni ariruka, hanyuma uwo muntu arabohoka! Barambwira ngo' Byakunze!' nti ni icyo nashakaga, nagira ngo mbigishe ko namwe mwabishobora mutabanje kujya guhuruza itsinda ry’abantu. Ni ibimenyetso bizagumana n’abizera, ntabwo bizagumana na pastier wenyine' Pasiteri Dsire Habyarimana

    Dukwiye kwiga gusega n’igihe turi twenyine kuko hari igihe uzaterwa nta muntu uri hafi, bityo uzamenya uko uri busenge.

    Bibiliya nayo idukangurira ko dukwiye kwihererana n’Imana twenyine, dukurikije ikitegererezo cya Yesu. Igira iti:

    “Atandukana na bo umwanya ureshya n’ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati

    'Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.' Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga” Luka 22:41

    “Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana.” Luka 6:12

    Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati 'Databuja, twigishe gusenga nk’uko Yohana yigishije abigishwa be.' Luka 11:1

    “Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu. Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine.” Matayo 14:22

    Kujya gusengera mu byumba no mu misozi, cyangwa no mu matsinda y’abantu benshi, ukwiye kubikora mu gihe wenda urimo kwiga gusenga ariko ukwiye no kwiga gusenga uri wenyine. Nitwiga uku gusenga tukamenyera ubu buzima, tuzabaho neza! Iyo usenga uri wenyine wiga kugirana umushyikirano n’Imana muri babiri. Ikindi kiza ni uko hari amabanga abandi bantu baba badakwiye kumva.

    Kurikira hano iyi nyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ukwiye-gusenga-mu-buryo-bwawe-wowe-n-Imana-muri-babiri-gusa-Pst-Desire.html