Category: Uncategorized

  • TWIBUKIRANYE : Ibibazo bine by’ingutu FPR yahuriye nabyo ku rugamba rwo kubohora igihugu #rwanda #RwOT

    Nubwo ibibazo byari byinshi kuri izi ngabo, ariko turagaruka kuri bimwe muri byo by’ingutu, byagaragajwe na General James Kabarebe, umwe mu basirikare bari bayoboye ruriya rugamba rwongeye gutuma u Rwanda rwongera kubona umucyo kugeza n’uyu munsi.

    General James Kabarebe ubu ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, ahoze ari Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko kimwe muri ibyo bibazo ari ubukana bw’urwango Interahamwe zangaga Abatutsi.

    1. Guhuza abantu bavuye ahantu hatandukanye

    Mu kiganiro yahaye abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bari mu iterero mu karere ka Nyanza mu mwaka ushize, General Kabarebe yagaragaje ko nubwo icuruzwa ry’abantu ritageze mu Rwanda kuko Abanyarwanda bihagazeho bakanga kugurisha bagenzi babo, ngo nyuma abazungu babajyanye mu bihugu bitandukanye gukorayo imirimo y’ amaboko. Guhinga ikawa n’ icyari muri Uganda, gucukura amabuye y’agaciro muri Zambia, muri Tanzania n’ ahandi.

    Uyu musirikare avuga ko bari ku rugamba bageze muri Zambia agira ngo ageze i Musanze kubera ko muri icyo gihugu basanzeyo Abanyarwanda benshi bavuga Ikinyarwanda bakababyinira bya Kinyarwanda bambaye imigara n’amayugi.

    Si aba Banyarwanda bari baravuye mu gihugu gusa kuko hari n’abavuye mu Rwanda 1959 bahunze itotezwa bakorerwaga n’Interahamwe.

    Mu gihe Abanyarwanda bari hanze y’u Rwanda bisuganyaga ngo basubire mu gihugu cyabo imwe mu mbogamizi bahuye na zo ni uko bari mu bihugu bitandukanye, bamwe bari Uganda bavuga Ikigande, abari mu Burundi bavuga Ikirundi, abari Tanzania bavugaga Igiswahili naho abari Congo bavuga Iringala n’Igiswahili kitari umwimerere.

    Ati 'Abo bantu bose kubashyirahamwe mu mutwe umwe, uvuga ururimi rumwe, utekereza kimwe no kugira ngo babe umwe batishishanya ni imbogamizi'.

    2. Gutangira urugamba ku munsi wa 2 mugapfusha uwari umuyobozi mukuru

    Tariki ya 1 Ukwakira 1990 nibwo ingabo za FPR-Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu, ku munsi ukurikiyeho Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema wari uyoboye urugamba ahita yicwa.

    General Kabarebe agira ati 'Ni imbogamizi ikomeye gutangira urugamba ku munsi wa kabiri mugapfusha uwari umuyobozi mukuru n’ abandi bayobozi mu cyumweru gikurikiyeho bagapfa bakurikiranye'.

    Gen.Maj. Fred Gisa Rwigema amaze kwicwa nibwo Paul Kagame nawe wari Gen.Maj.icyo gihe yahawe kuyobora urugamba ageza barutsinze tariki 4 Nyakanga 1994.

    3. Kurwana n’ ibihugu byinshi icyarimwe utari ubyiteguye

    General Kabarebe avuga ko imbogamizi ya gatatu ikomeye bahuriye nayo ku rugamba rwo kubohora igihugu ari ukurwana n’ibihugu byinshi mu buryo bwabatunguye.

    Ati 'Ntabwo twari twiteguye kurwana n’Abazayirwa n’Abafaransa. Abazayirwa kuza mu ntambara yari imbogamizi ikomeye cyane'.

    4. Ikigero kiri hejuru cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango byari byarabibwe mu Banyarwanda

    General Kabarebe avuga ko imbogamizi ya kane ari nayo ikomeye kurusha izindi bahuye nazo ari ikigero cyo hejuru cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango byari rwarabibwe mu Banyarwanda.

    Ati 'Izi nizo mbogamizi twahuye naho naho ubundi ibyo kurwana byo ni ibisanzwe nta kibazo kiba kirimo'.

    General Kabarebe avuga ko hari umukobwa wari mu ngabo za RPA ingabo za X-FAR zafashe matekwa bukeye basanga zamushinze ku giti giti gituruka hagati y’ amaguru gihinguka mu mutwe kugira ngo zitere Inkotanyi ubwoba. Ati “Ibi ni urwango n’ ubugome bikomeye”.

    Abanyamateka bagaragaza ko ingabo za X-FAR zari zikomeye kurusha iz’ Inkotanyi kuko zari zifite abasirikare benshi n’ intwaro zikomeye.

    Perezida Kagame wayoboye uru rugamba akunze kuvuga ko icyatumye barutsinda ari uko bari bafite ikintu gikomeye barwanira kandi cy’ ukuri aricyo kugira uburenganzira ku gihugu cyabo.

    Gen. Kabarebe avuga ko umunsi yafashe icyemezo cyo kujya mu gisirikare yabitewe n’ uko Uganda yari yabirukanye bageze mu Rwanda narwo rurabirukana ati 'Nibwo nafashe icyemezo cyo kujya munyeshyamba za Museveni'.

    General Kabarebe azwiho kuba yararwanye mu ngabo z’ ibihugu bitatu Uganda, Congo n’u Rwanda, yabaye kandi umuyobozi w’ingabo za Congo nyuma ayobora iz’u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/TWIBUKIRANYE-Ibibazo-bine-by-ingutu-FPR-yahuriye-nabyo-ku-rugamba-rwo-kubohora-igihugu

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 898, abapfuye ni 12 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore umunani b’imyaka 87, 57, 54, 45, 23 (i Kigali), 55 (i Nyamagabe), 37 (i Kamonyi) na 36 (i Rubavu) n’abagabo bane b’imyaka 61 na 51 (i Kigali), 87 (i Nyaruguru) na 72 (i Karongi) , bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 465 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 13,625.

    Abantu 251,461 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 111 bayihawe ku wa Gatandatu.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Kamonyi: Iminsi 100 yo Kwibuka irangiye bujuje ikimenyetso cy’abahungu 100 biciwe ku Gitega #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahishyize yarokotse kuri iki giti n
    Ahishyize yarokotse kuri iki giti n’icyobo bashyizemo abavandimwe be avuga ko ubufatanye ari bwo butumye mu minsi 100 bagera kuri iki gikorwa

    Aho ku Gitega ni munsi y’umuhanda uva i Musambira unyura Nyarubaka werekeza i Kabgayi mu Karere ka Muhanga ari na ho basabwaga kunyura bahungira i Kabgayi ku mabwiriza ya Burugumesitiri Abdu Lahman wayoboraga Komini Musambira.

    Kuri uwo muhanda ugeze ku Gitega ni ho umugore witwa Mukangango Consolée n’abana be n’Interahamwe bari barashyize bariyeri ishinzwe gucuza ababyeyi abana b’abahungu bakabicira ku giti gihari kuko amabwiriza kwari ukwica abagabo bose abagore n’abana bakabareka, ariko we azana igitekerezo cyo kwica n’abana b’abahungu.

    Ababyeyi bahungaga bajya i Kabgayi bamaze kumenya ko abahungu bashakishwa ngo bicwe, bize amayeri yo kubambika amakanzu, ariko Mukangango aza kubavumbura ategeka ko abana bose banyura kuri iyo bariyeri bambikwa ubusa maze abo basanze ari abahungu bose bakicirwa aho bakanahabajugunya.

    Kuri iki giti ni ho hicirwaga abana b
    Kuri iki giti ni ho hicirwaga abana b’abahungu. Ubu hagiye kwandikwa amazina yabo

    Mukangango ubu utakiriho ni we wari ushinzwe gucuza ababyeyi abana babo bakabambika ubusa umuhungu wese arahicirwa ku buryo ku itariki 18 Gicurasi 1994, ngo ari bwo habayeho igisa nk’imperuka ku bahungu b’Abatutsi b i Nyarubaka kuko hishwe abasaga 60 basanga abandi bari baragiye bahicirwa.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Nyarubaka, Ahishyize Jean Bosco, wanarokotse kuri iyo bariyeri, avuga ko hari hashize imyaka 27 basaba ko abana biciwe ku Gitega bashyirirwaho ikimenyetso cy’amateka bakaba babigezeho nyuma y’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe.

    Agira ati “Njyewe narokowe n’umwe mu barimo bicira hano duhuye ntarahagera anyuza mu yindi nzira ubu mpagarariye bagenzi banjye bashyinguye aha kandi nishimiye kuba twarafatanyije twese nta kuvangura tukiyubakira iki kimenyetso cy’amateka yari agamije kurimbura imbaga y’Abatutsi, kandi tuzakomeza kubaka n’ahandi mu tugari kuko bikenewe”.

    Bakayire Odette waburiye abana be babiri b’abahungu kuri iyo bariyeri avuga ko ku giti biciweho bazaga kuhibukira bagasanga haziritse ihene ariko ko ubu habaye ahantu h’agaciro kandi hatanga ubutumwa bwo gukomeza kwigira ku mateka ibyakubaka Igihugu kuruta kugisenya no kuvangura Abanyarwanda.

    Bakayire avuga ko aruhutse kubona ihene zirisha ku giti cyanyoye amaraso y
    Bakayire avuga ko aruhutse kubona ihene zirisha ku giti cyanyoye amaraso y’abahungu be babiri

    Agira ati “Ubu umutima wanjye uraruhutse abana banjye baguye hano badushinyagurira ngo tubahorahoze ukibaza ukuntu wakwiyicira umwana, twarokotse tucyumva amajwi y’abana bacu bariraga bicwa aho kubakingira, ariko ubu aho biciwe hagize agaciro na bo bahawe agaciro, icyakora turashima Leta y’Ubumwe yatumye twongera kwiyunga n’abaduhemukiye kuko nibwo nibura turyama tugasinzira”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascene, avuga ko kwica abana b’abahungu n’abagabo ari ikimenyetso cy’ivangura n’amacakubiri byashimangiye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Avuga ko byabaye akaga gakomeye kubona umugore uzi uko igise kiryana n’uko ubusanzwe umwana ari umujyambere, akumva yamwica kandi ari umuziranenge, bivuze ubukana Jenoside yakoranywe n’ubugome n’urwango abaturage bari baratojwe.

    Uru rukuta rukoze mu ibuye ryabajwe i Nyarubaka ni ryo rizandikwaho amazina y
    Uru rukuta rukoze mu ibuye ryabajwe i Nyarubaka ni ryo rizandikwaho amazina y’abahungu bahiciwe

    Agira ati “Kwica abana bashinyaguriwe kuri buriya buryo ni ubwicanyi bukoranywe ubugome ndengakamere ntabwo bikwiye ko umugore utanga ubuzima yagira umutima wo kwica abana bikwiye kubera isomo ababyeyi bagatoza abana babo urukundo kuko Mukangango nta bumuntu yakuranye”.

    Ikimenyetso cy’amateka y’abana 100 biciwe ku Gitega cya Nyarubaka cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 10frw yose ku bufatanye n’abaturage n’abafatanyabikorwa gifatwa nk’intambwe n’umusaruro wo gukorera hamwe, kunga ubumwe n’ubwiyunge bagezeho.

  • RIB yafunze umukozi wa REG wafashwe yakira ruswa ya 500.000Frw #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga 2021 ko uru rwego rafunze uriya mutekinisiye wa REG witwa Bazimaziki Clement.

    RIB ivuga uyu muyobozi wa Tekinike (Chief Technician) muri REG yafashwe yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) yari yasabye umukiliya.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko uriya mukozi wa REG ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB kandi yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti 'RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza, irabasaba gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa 2040.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/RIB-yafunze-umukozi-wa-REG-wafashwe-yakira-ruswa-ya-500-000Frw

  • Kamonyi : RIB yafunze abayobozi batandatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo #rwanda #RwOT

    Aba bantu batandatu batawe muri yombi na RIB, ni uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, Niyonzima Jean Rene.

    Hari kandi Bizimana Innocent usanzwe ari Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga, hakaba Ntirenganya Vedaste usanzwe Umwarimu mu kigo cy’amashuri cya GS Ngoma, hakaba Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya GS Mukinga witwa Mugenzi Jean Marie Vianney, na rwiyemezamirimo Mushoza Cyrille.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha RIB, ruvuga k aba bose bakurikiranweho kunyereza umutungo muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka amonyi.

    Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge na Rukoma mu gihe hategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinzacyaha ubundi bugasuzuma niba buzabaregera inkiko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-RIB-yafunze-abayobozi-batandatu-bakurikiranyweho-kunyereza-umutungo

  • Ni gute umukristo yakwita ku mugambi w’ Imana akawugumamo? #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya gikristo birakwiriye gusobanukirwa umugambi w’Imana ku buzima bwacu no kuwukurikiza hanyuma tukawugumamo kuko ni byo bizadufasha gusohoza urugendo rwacu amahoro kugira ngo dusingire ubugingo buhoraho.

    Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, 7kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. 8Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe na byo, 9kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. 10Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.11Ariko wowe ho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza. 12Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi' 1 timoteyo 6:6-12

    Amateka atwereka ko Pawulo atariwe wabyaje timoteyo ubutumwa bwiza ahubwo yamusanze mu nzu y’Imana. Gusa ni we watumye impano ye yaguka, nyuma aza kumuha inshingano zo kuyobora itorero ryo muri Efeso. Iryo torero ryari itorero, ryagize ububyutse vuba, ariko rinahura n’inyigisho z’ubuyobe vuba. Timoteyo rero bamwohereje yo kuhayobora ari umwana hari abenshi babitinzemo. Efeso wari umujyi wubucuruzi, utuye hafi yinyanja, wari ukungahaye, warimo amafaranga, ni yo mpamvu yamubujije gukunda impiya.

    Icyo gihe hari inyigisho z’ubuyobe, ni yo mpamvu Pawulo yamubwiye ati' Nihagira uwigisha ukundi kutari ukumenya Imana na Yesu Kristo, ujye umutera umugongo, kuko aba ari nta cyo azi, ahubwo bizana impaka. Ibi ni nkuko muri iki gihe nabwo hadutse inyigisho, z’ubuyobe zivuga ko turi mu buntu n’iyo twakora ibyaha ko ubuntu bwadukijije. Ariko Pawulo yandikira Tito 2:11 yaramubwiye ati 'Kuko Ubuntu bw'Imana bwabonetse buhanira abantu bose kureka kutumvira Imana, no kureka irari ry’ibyisi'.

    Kubaha Imana ntabwo ari nzira dusohozamo ubushake bwacu, ahubwo ni inzira Imana isohorezamo ubushake bwayo. Niyo mpamvu ku mukiristu, ibibazo bidashira nubwo yasenga ahubwo gusenga kwe gukoma mu nkokora imigambi ya Satani. Mu rwandiko rwa Yakobo, havuga ko imibabaro ari yo itunganya umugeni wa Kristo.

    Ubwo tugera ikirenge mu cya Kristo mu nzira yo kwera, imibabaro iriyongeranya, ni yo mpamvu Pawulo yanditse mu rwandiko yandikiye 1Abakorinto ko imibabaro yiyongeranya, uko bukeye n’uko bwije, kandi kubabazwa kw’igihwayi hwayi, kwiyongeranya bituremera ubwiza, tuzambikwa. Rero kubaha Imana si ukugira ngo usohoze cyangwa ubone ibyo ushaka, ahubwo ni ukugira ngo Imana igusohorezemo, imigambi yayo. ni ukugira ngo uhinduke inzu y’Umwuka Wera.

    Ni yo mpamvu Pawulo yabwiye Timoteyo, ati' Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byishi, kuko ntacyo twazanye mwisi, kandi ntacyo tuzayikuramo. Rero umugambi w’Imana uhishe mu bugingo, ntabwo uhishe mu butunzi.

    Ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe nabyo iby’ejo biba ari iby’abejo, ni yo mpamvu udakwiriye gusenga uhinyuza Imana, ahubwo tunyurwe na byo. Niba wariye ugomba kunyurwa ugahimbaza Imana, kuko ibyo utararya ntuzi niba urabigeraho, kandi niba wambaye ntutekereze kubyo wasize kuko ntuzi niba urabasha gusubiraho aho wabisize. Wowe muntuw’Imana ujye uhunga ibyo, ujye ukurikiza kwizera, urukundo, nibyo watuye imbere yabahamya beshi. Iyo umuntu yakira Kristo ntavuga ngo Mana unkure mu gitabo cy’abakene unshyire mu cyabakire, ahubwo waravuze uti 'Unkure mu gitabo cy’urupfu unyandike mu gitabo cy’ubugingo.

    1 yohana 2:25-26' Iri ni ryo sezerano yadusezeranije:Ni ubugingo buhoraho. 26Ibyo mbibandikiriye ababayobya'Yohana yandikiye, abakiriye Kristo abibutsa isezerano ry’ubugingo Imana yasezeranije abera. Kuko ibindi ari imigambi, kuko n’abapagane barabigira, ibyo kurya na byo barabigira ntabwo ibyo ari byo sezerano kuko Imana itabikoze iguma kwitwa Imana. Uwandikiye Abaheburayo 13:2 mujye mwibuka ababyoboraga kera, bakabigisha iby’ijambo ry’ Imana mukurikize ingeso zabo, ntimuyobywe n’inyigisho z’ubuyobe, kuko abitaye kuri ibyo bitagize icyo bibamarira.

    Imana ihamagara umuhamagaro umwe, witwa kwera, kandi umuhamagaro w’Imana uba urimo akazi, ariko iyo ako kazi utagakoreye muri uwo muhamagaro ngo kagufashe kwera no kugira ngo abantu bayo bezwe, ikwaka ibikwiriye ugasigarana ibikenewe. Ari byo abantu bavuga ngo Imana iguhaye inzu, ariko umugambi wayo si ukuguha inzu, ahubwo ni ukukugira inzu y’umwuka wera. Rero iyo udakiranukiye mu muhamagaro uranyagwa, kuko icyo Imana iba ishaka si uko umunyekana, ahubwo ni uko ikumenya, si ukugirango ushimwe n’abantu ahubwo ni ukugira ngo yo igushime.

    Muri macye Imana iguhamagariye kugira ngo umugambi wayo ari wo kwezwa uwusohoze. Ikindi kandi uyiheshe icyubahiro, kugira ngo ababibona bayubahe. Ni ko Petero yanditse, avuga ko nimugira ingeso nziza hagati y’abapagani, bazaherako bahimbaza so wo mu ijuru.

    Src: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umukristo-yakwita-ku-mugambi-w-Imana-akawugumamo.html

  • Impamvu 6 zituma ubyuka mu gitondo udashaka kurya #rwanda #RwOT

    Twese twumvise ko ifunguro rya mugitondo ari ryo funguro ry’ingenzi ry’umunsi. Ariko n’ubwo iyi mvugo ihari ntabwo bivuze ko buri gihe mu gitondo wumva ushonje. Niba kandi ubyuka udashaka gufata ifunguro rya mu gitondo bishobora kuba biterwa n’impamvu zitandukanye tugiye kurebera hamwe.

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu zigera kuri 6 zishobora gutuma mu gitondo umuntu abyuka adafite ubushake bwo kurya cyangwa kunywa

    1. Kuba wariye byinshi cyangwa wariye ukererewe nijoro

    Kwishimira gufata ifunguro rinini cyangwa ibiryo bya nijoro ukererewe bishobora kugutera kubyuka udafite ubushake bwo kurya mu gitondo. Ibi birashobora kuba cyane mugihe waraye uriye ibiribwa byiganjemo proteyine cyangwa ibinure.

    2. Guhinduka k’urugero rw’imisemburo mu ijoro

    Urugero rw’imisemburo nka adrenaline, ghrelin, na leptine bishobora guhindagurika ijoro ryose ndetse na mugitondo. Ibi bishobora kugutera gutakaza ubushake bwo kurya mugihe ubyutse.

    3. Kuba uhangayitse cyangwa ufite agahinda gakabije

    Rimwe na rimwe, guhangayika no kugira agahinda kenshi bishobora gutera kubura ubushake bwo kurya, bishobora kandi gutuma utagira inzara mu gitondo.

    4. Kuba utwite

    Niba utwite, ushobora guhura n’uburwayi bwa mu gitondo cyangwa ibindi bimenyetso bishobora gutuma utumva ushonje mugihe ubyutse.

    5. Kuba urwaye

    Indwara zimwe zishobora kugabanya ubushake bwo kurya kubera ibimenyetso nko kugira isesemi, kuruka no kubura uburyohe.

    6. Izindi mpamvu z’ibanze

    Gusaza, igihe cy’uburumbuke mu kwezi k’umugore (ovulation), ibibazo bya tiroyide, indwara zidakira, hamwe no gukoresha imiti imwe n’imwe bishobora gutera kubura ubushake bwo kurya.

    Muri macye, niba ukeka impamvu nyamukuru igutera kubyuka udashaka kurya mu gitondo, birakwiriye ko wegera inzobere mu kwita ku buzima hanyuma zikagufasha ukarushaho kugira ubuzima buzira umuze.

    Source: www.healthline.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Impamvu-6-zituma-ubyuka-mu-gitondo-udashaka-kurya.html

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera George Müller n’umwihariko we #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bishimishije ni uburyo abakozi b’Imana baba batandukanye mu byo bakora, bakuzuzanya, ariko George Müller (1805—1898) we ntabwo yari afite atandukaniro gusa, ahubwo yari umwihariko.

    Müller yavukiye mu Bwami bwa Prussia(ubu ni mu Budage). Yakuze aba umusore wagaragarwaho n’ibyaha byoroheje, akenshi akora ibyo twakwita nk ‘uburiganya’ ndetse no mu gihe yafungwaga ntacyo yigeze ahindukaho. Nyamara ariko, mu 1825 Müller yagiye mu masengesho mu rugo rw’umuntu ari naho yahuriye na Kristo Yesu. Kuva icyo gihe ubuzima bwe bwarahindutse ku buryo butangaje, Müller yumvise ahamagariwe gukora umurimo w’iyogezabutumwabwiza(Ubumisiyoneri) biza kurangira ageze i Londres aho yakoranye n’abayahudi. Indwara yatumye ajya i Devon kwivuza, atangirira ubuzima bushya muri icyo gihugu cy’iburengerazuba. Aho kandi yahise ahatangirira umurimo w’ivugabutumwa(ministry)

    Bimaze kugaragara ko yahawe impano yo kuba umubwirizabutumwa bwiza n’umwigisha, nyuma gato yahise aba umuyobozi w’amatorero(chaple). Bidatinze, we n’umugore we bimukiye i Bristol. Agezeyo, yagize uruhare mu gushinga amashuri ya gikristo no gushyigikira abamisiyoneri. Müller yashinze amashuri 117 yatangaga uburere bwa gikristo ku bihumbi mirongo by’abana, kandi akomeza gutera inkunga abamisiyoneri benshi mu buzima bwe.

    Müller ariko, aranibukwa cyane cyane kubyo yagezeho bidasanzwe, ubwo yitaga ku mpfubyi. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, mu Bwongereza kubera guhuriza hamwe imiryango minini, ubukene bukabije ndetse n’impfu nyinshi z’abantu babaga bakuze, byatumye habaho impfubyi nyinshi, abenshi muri bo bisangaga mu mihanda. Leta ariko ibyo yarabyirengagije, maze mu 1836 Müller n’umugore we batangira gufasha imfubyi barazakira.

    Imirimo yabo yagutse mu buryo butangaje, maze bubaka inzu yabashaga kwakira abana 300. Bidatinze ariko, kuko ibyo bitari bihagije, i Bristol hashyizwe inyubako nyinshi ku buryo mu 1870, hakiriwe abana 1.700 bacumbikiwe mu mazu atanu yubatswe afite ibyumba 500. Ubuzima bwa Müller bwarangiye amazu ye acumbitsemo abana b’imfubyi 10,000. Müller ntiyari yariyemeje gucumbikira abo bana gusa ahubwo kwari no kubambika, kubagaburira no kubigisha kandi byabaga ngombwa ko aho bishoboka, yabashakiraga akazi.

    Ibyo yagezeho byonyine tumaze kuvuga, byerekana ishingiro ry’ubutwari bwa Müller, ariko igitangaje ni uko mugukora ibyo yakoze byose atigeze asaba inkunga y’amafaranga. Yasengaga Imana gusa ayisaba ko imuha ibyo ikeneye byose , kuira ngo abone ibyo atungisha izo mfubyi. Mu buryo budasanzwe, Imana yagiye imuha ibitunga izo mfubyi mu binyacumi by’imyaka myinshi. Müller yari umuyobozi uciye bugufi kandi byagaragaye ko kuri konte ye igihe yari ariho yakiriye miliyoni 1.5 z’amapawundi mu mafaranga n’impano; iyo mibare uyibaze uyu munsi yaba arenga miliyoni 100 z’amapawundi. Buri gihe yagiraga ubuntu butangaje, dore ko yangaga no kwakira impano yahabwaga ngo agire imibereho myiza, agahitamo kuzifashisha imfubyi kandi we yemeye gupfira mu bukene.

    Hariho inkuru nyinshi zemejwe zerekana uburyo Müller n’abakozi be basaga nk’aho bari kurwego rwo kubura ibiryo cyangwa amafaranga yo kwita kuri za mfubyi, ariko ku munota wanyuma bakabona impano batigeze basaba cyangwa bakabona inkunga zibagezeho batabyiteze. Igihe kimwe, Müller yisanze ari kumwe n’impfubyi 300 ziteraniye hamwe mu gitondo, kandi icyo gihe nta biryo, nta shinge nta rugero .

    Yabicaye iruhande aho ku meza yatura asaba ko yagirirwa ubuntu n’Imana. Aha, umuntu yaje gukomanga ku rugi. Uwo yari ushinzwe gutekera imfubyi aho, yari yabyutse saa mbiri za mu gitondo yumva ko akeneye guteka imigati irenze iyari isanzwe maze akayijyana mu bigo by’imfubyi. Nyuma yaho gato ariko, hahise haza uwagemuraga amata aza avuga ko igare rye ryapfiriye hafi aho y’ikigo cy’imfubyi, kandi avuga ko yifuza guha abo bana amata.

    Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, umurimo wa Müller wagiye waguka kandi akenshi wasangaga ukorera mu mucyo, kuko ntiwigeze ugira umwenda na muto. Haciye igihe, Müller yasenze asaba umuntu uzamusimbura nk’umuyobozi, maze amaze kumubona, atanga ubuyobozi mu 1875. Nyuma yahise atangira imyaka 17 akora umurimo w’ubumisiyonari ku isi yose, aho yagenze ibirometero birenga 200.000 yigisha kandi abwiriza ubutumwa bwiza.

    Umuhango wo gushyingura Müller wabaye mu 1898, watumye i Bristol hahagarara abantu ibinyacumi by’ibihumbi ku muhanda. Mu bundi buryo kandi, imirimo ya Müller irakomeza n’uyu munsi wa none hamwe na George Müller Charitable Trust. Müller ni umuntu udasanzwe mu bice byinshi ariko igitangaje cyane ni ukuntu yabonaga inkunga ku murimo we, kandi atabisabye ku mugaragaro. Iki ni ikintu abakristo benshi bagomba kwiga mu bigendanye no gukora umurimo w’Imana.

    Hari ibintu bibiri by’ingenzi tugomba kwigira kuri Müller: Icya mbere, Müller yari umuntu wihariye kandi iki cyari icyemezo cye ku giti cye(ntabwo yigeze abigaragaza nk’icyitegererezo yakuye ku bandi bakristo. Yumvaga ko ibyo yakoraga no kwizera kwe aricyo Imana yamushakaho kugira, ngo byerekane ko Imana ikora ibitangaza ikiriho. Birashoboka kandi ko icyo cyemezo, ko ngo yaba yaragifashe mbere yuko yigeze kwanga byimazeyo amafaranga yari agiye guhabwa ariko binyuze mu buriganya.

    Twese tuyoborwa n’Imana mu buryo butandukanye: Urugero, Intumwa Pawulo asaba amafaranga yo gushyigikira abakristo i Yerusalemu (reba 1 Abakorinto 16: 1-4; 2 Abakorinto 8: 1-9: 15; Abaroma 15: 25-31).

    Twibukiranye amagambo y’ingenzi George Müller yavuze ashobora guhindura ubuzima bwacu

    Yagize ati: 'Kwizera ntigukorera mu bishoboka', 'Nta cyubahiro gihari ku Mana mu byo abantu babona ko bibashirije'. 'Kwizera gutangirira aho imbaraga z’umuntu zirangirira.' “Humura, nugendana na we ukamureba, kandi ukitega ubufasha kuri We, ntazigera akunanira(Yesu).”

    Mu byukuri ibyo byari ukuri icyo gihe kandi bikomeje kuba ukuri muri iki gihe. Hariho ibindi bice by’ubuzima bwa Müller bitoroshye: Ubuzima bwe bwo gusenga bwari butangaje, kandi yari afitanye umubano wimbitse bidasanzwe n’Imana.

    Ishimikiro(ishingiro) ry’ibi ni uburyo yakoze umurimo utoroshye wo kwita ku mfubyi, akabikora yizeye neza ko Imana ari yo igomba kuba iyambere. Biragoye kudashimishwa n’uburyo kwizera kwa Müller kwamuhaye ubutwari butangaje mu byo yateguye kandi yagezeho. Benshi muri twe twaba twaratewe ubwoba n’intego yo kubakira imfubyi wenda ijana, tutibagiwe inshuro ijana twirengagije izo mfubyi.

    Dusoza twabibutsa ko Müller yari yariyemeje kubwiriza ubutumwa bwiza no gukora ibikorwa byiza. Biragaragara ko yumvaga nta mpagarara ziri hagati yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu no kwita ku mfubyi. Ese hari icyo wakwigira ku ntwari yo kwizera George Müller? Imana idushoboze!

    Source: Christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-George-Muller-n-umwihariko-we.html

  • TOP 10 y'imijyi yo muri Afurika ifite isuku kurusha iyindi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Afurika hari ibihugu byinshi byagaragaye ko bifite isuku. Nubwo hari byinshi bifite isuku ariko ikinyamakuru Nilepost dukesha iyi nkuru cyakoze urutonde rw’imijyi 10 ya mbere muri Afurika ifite isuku kurusha iyindi. Iyo ni iyi ikurikira:

    10. Libreville, Gabon 🇬🇦

    9. Nairobi, Kenya 🇰🇪

    8. Algiers, Algeria 🇩🇿

    7. Gaborone, Botswana 🇧🇼

    6. Dar es Salaam, Tanzania 🇹🇿

    5. Windhoek, Namibia 🇳🇦

    4. Tunis, Tunisia 🇹🇳

    3. Capetown, South Africa 🇿🇦

    2. Port Louis, Mauritius 🇲🇺

    1. Kigali, Rwanda 🇷🇼

  • Muhanga: Habonetse umurambo w’umugore bikekwa ko yishwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021 nibwo uwo murambo wabonetse mu gihuru.

    Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ariko batazi niba nyakwigendera yishwe.

    Ati “ Ntabwo turagira amakuru ahagije kuri uwo muntu, inzego z’ubugenzacyaha ziracyabikurikirana kugeza ubu ntabwo icyo yaba yazize kiramenyekana.”

    Uwo murambo wasanzwe hafi y’aho uwo mugore yari atuye. Ubu watwawe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.