Category: Uncategorized

  • InyaRwanda Music Top 10: ‘Away’ ya Ariel Wayz… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE MU NTANGIRIRO ZA NYAKANGA

    Indirimbo ‘Away’ yongeye kuyobora urutonde rwa InyaRwanda Music nyuma y'uko abantu bayitoye itari ku rutonde ariko rwari rugamije kureba ubuhangange bw'iyi ndirimbo. ‘Away’ imaze icyumweru isohotse, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 700 ndetse yakunzwe n'abarenga ibihumbi 16 bakoresheje akamenyetso kabishimangira. Iyi ndirimbo iriho ibitekerezo birenga 1400 byiganjemo cyane abakunze iyi ndirimbo mu buryo budasanzwe.

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane. 

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 70 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 32, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 102.

    URUTONDE RW’INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE MU NTANGIRIRO Z’UKWEZI KWA NYAKANGA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107185/inyarwanda-music-top-10-away-ya-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-iri-imbere-ya-katapilla-ya-br-107185.html

  • Umugabo yafashwe n'irari ubwo ikipe ye yatsindaga maze asomagurira umugore we imbere y'imbaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ubwo ikipe ya Espagne yatsindaga ikipe ya Suisse mu mukino wa 1/4 mu mikino ya UEFA EURO 2020, muri stade hagaragaye umugabo n'umugore basomaguraniye muri stade imbere y'abafana maze abantu benshi bagatungurwa kugeza naho itangazamakuru ryerekana imikino ku mashusho mpuzamahanga ryabashyize ku karubanda.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yafashwe-nirari-ubwo-ikipe-ye-yatsindaga-maze-asomagurira-umugore-we-imbere-yimbaga/

  • Abari mu rukundo gusa: dore uko bigenda iyo umuntu yumvise umuziki arimo gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuziki uri mu bintu abantu hafi ya twese duhuriraho kandi ukaba kimwe mu bifasha mu kugaragaza amarangamutima yacu

    Si ibyo gusa kuko umuziki unagira akamaro muri bimwe mu bikorwa byacu bya buri munsi, muri byo twanavuga imibonano mpuzabitsina.

    Hano reka tukubwire ibintu bindi kumva umuziki byagufasha mu kuryoherwa no gukora neza imibonano

    • Kumva umuziki uri mu mibonano bikurinda gucika intege kuko bituma intekerezo zitajya ahandi mu gikorwa hagati ngo ube wayobya intekerezo.
    • Kumva umuziki ubwabyo bigabanya stress, ibi rero bikagira akamaro ko
    • kumva uruhutse bityo imibonano igakorwa neza
    • Kumva umuziki uri mu mibonano, bifasha imikaya yose gukorana kandi bigufasha kwita ku wo muri kumwe ukarushaho kuryoherwa.
    • Kumva umuziki uri mu mibonano biguha beat ugenderaho mu gikorwa, injyana aho ushobora kuvunira, kunyonga, gukunguta, byose ugendeye ku njyana y'umuziki uri kumva
    • Umuziki ugukuramo intekerezo mbi zakuzamo ndetse unatuma utita ku biri kubera ahakuzengurutse haba hafi yawe cyangwa hirya gato
      Ku badashyukwa byoroshye cyangwa mu gihe ushaka gukora akandi gaturu, umuziki uzagufasha kongera kugira ubushake vuba
      Bizamura amarangamutima bigatuma urangiza neza, ku mugabo no ku mugore

    Gusa ntitwirengagije ko hariho abadakunda umuziki mu mibonano, bitewe n'impamvu zabo zitandukanye. Ariko niba wari utarabigerageza, ubutaha uzagerageze kubikora wumva akaziki ukunda bizagufasha.

    Source : https://yegob.rw/abari-mu-rukundo-gusa-dore-uko-bigenda-iyo-umuntu-yumvise-umuziki-arimo-gutera-akabariro/

  • Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza #rwanda #RwOT

    Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza. Abaroma 12:20-21

    Twese tugire icyifuzo kigira kiti: Umpe imbaraga zinesha ikibi kandi umpe imbaraga zigendera hejuru yibyo nakorewe, ongera uti”umpe kunesha nkuko Yesu wanesheje.”

    Mugire amahoro y’Imana yacu ari we Data wa twese mwiza!

    Umwigisha: Bizimungu Innocent

    Wareba kandi n’iyi nyigisho ijyanye n’Ihame ryo kubiba no gusarura

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ikibi-cye-kukunesha-ahubwo-unesheshe-ikibi-icyiza.html

  • Gicumbi_ Rulindo: Polisi yataye muri yombi abayobozi babiri barimo banywa inzoga #rwanda #RwOT

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari tubiri mu Turere twa Gicumbi na Rulindo bari mu maboko ya Polisi y'u Rwanda nyuma yo kubasanga mu tubari banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Aba bayobozi babiri, bafashwe banyera inzoga mu tubari rwihishwa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jerome.

    Hari kandi Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiyanza Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.

    Uriya w'Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jerome, yafashwe ubwo Polisi yari mu mukwabu wo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aza gusangwa yibereye mu kabari ari kumwe n'abandi baturage bikingiranye.

    Bari mu kabari k'uwitwa Cyuzuzo J.Paul w'imyaka 24 y'amavuko ndetse n'abandi bantu batatu, bose bakaba bafashwe bakaba bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Bukure.

    Naho Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiyanza Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, we yafatiwe mu kabari k'umuyobozi w'Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w'imyaka 38 na we warimo gucuruza inzoga.

    Abaturage bari muri ako kabari bahise biruka ndetse n'umuyobozi w'Umudugudu ahita atoroka n'ubu akaba agishakishwa naho Byamungu Martin, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

    CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage (Community Policing) mu Ntara y'Amajyaruguru, yibutsa ko inzego z'ibanze zifite inshingano zo kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa aho kuba bamwe mu baziyobora bakwerekana urugero rubi.

    Yagize ati 'Umuyobozi akwiye kubera intangarugero abo ayobora. Uwagiye mu kabari katemewe abizi ndetse akanajyanamo n'abo ayobora biragoye ko haboneka umusaruro mwiza mu bukangurambaga turimo bwo kurwanya Covid-19.'

    Avuga ko ari yo mpamvu bariya bayobozi bafashwe, bakaba bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse no kutuzuza inshingano bashinzwe.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse gusaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze ko bakwiye guhozaho bigisha abo bayobora ariko kandi bakanatanga urugero rwiza mu kubahiriza ingamba zashyizweho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/03/gicumbi_-rulindo-polisi-yataye-muri-yombi-abayobozi-babiri-barimo-banywa-inzoga/

  • Iryavuzwe riratashye! Imodoka iguruka nk’inde… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yerekana ko iyi modoka-ndege yamaze gusohoka aho yanakorewe igeragezwa ikagenda mu kirere hafi iminota 40. AirCar (Imodoka-ndege) yageragerejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga muri Nitra na Bratislava ho muri Slowakiya.

    Indege ya Hybrid-AirCar, ifite moteri ya BMW kandi ikoresha lisansi isanzwe nk’izindi modoka. Uwayiremye, Prof Stefan Klein, yavuze ko ishobora kuguruka nko mu bilometero 600, ku burebure bwa 2,500m, kandi ikaba yaramaze amasaha 40 mu kirere. Mu kirere, iyi modoka yageze ku muvuduko wa kilometero 170km / h. Ishobora gutwara abantu babiri, hamwe n’uburemere bw’ibiro 200. 

    Iyi modoka yogogana ikirere n’indege nk’ibisanzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107181/iryavuzwe-riratashye-imodoka-iguruka-nkindege-yamaze-gusohoka-yogoya-ikirere-biratinda-ama-107181.html

  • RIB yafunze umukozi wa REG washwe yakira ruswa ya 500.000Frw #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga 2021 ko uru rwego rafunze uriya mutekinisiye wa REG witwa Bazimaziki Clement.

    RIB ivuga uyu muyobozi wa Tekinike (Chief Technician) muri REG yafashwe yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) yari yasabye umukiliya.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko uriya mukozi wa REG ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB kandi yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti 'RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza, irabasaba gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa 2040.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafunze-umukozi-wa-REG-washwe-yakira-ruswa-ya-500-000Frw

  • Abarimo Abanya-kenya bibye Equity miliyoni 3Frw bakatiwe imyaka 8 n’indishyi ya milioni 50 #rwanda #RwOT

    Aba bantu 22 barimo Abanyarwanda 11, Abanya-Kenya 10 ndetse n’Umunya-Uganda umwe.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwabahamije ibyaha birimo ubujura bakoze muri Equity Bank Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga aho bibye akabakaba miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abarigize barimo Abanyakenya 10, Abanyarwanda 11 n’Umugande umwe, urubanza rwabo rukaba rwasomwe ku wa 30 Kamena 2021, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

    Bose bahamwe n’ibyaha birimo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

    Uretse igifungo cy’imyaka umunani bakatiwe, urukiko rwategetse ko abahamwe n’icyaha bafatanya gusubiza Equity Bank amafaranga yose yabuze angana na 2. 994.783 Frw.

    Bategetswe kandi kwishyura iyi banki amafaranga yakoresheje ku nzobere zakurikiranye iki kibazo mu 2019 ahwanye n’ibihumbi 100 Frw, ingendo zabo n’amafunguro byatwaye 1.827.100 Frw n’andi agera ku madolari 600 bakoresheje mu 2020.

    Aya yose agomba kwiyongeraho indishyi z’igihombo bateje Equity Bank kingana na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko [Avocat] kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Aba bantu 22 bakoze iki cyaha bafatanyije mu bihe bitandukanye aho bakoresheje ikoranabuhanga ryo kwinjira muri konti z’abantu ryitwa EmCert ID rishyirwa muri mudasobwa rikaba rishobora kubafasha kwinjira mu makuru ya Banki.

    Ubu buryo bwa EmCert ID bwafunguriwe muri Kenya kuri nimero y’umugore w’uwitwa Samuel Wachira Nyuguto ukekwa kuba ari we washinze akanayobora iri tsinda.

    Bafashwe bataragera ku mugambi nyir’izina wo gukura amafaranga kuri konti z’abakiliya ba Equity Bank bari bamaze kubonera amakuru zigera kuri 23 ariko bari bamaze gukura amafaranga kuri konti umunani muri zo angana na 2.944.283 Frw.

    Muri bo harimo abari baribye banki zo muri Uganda ndetse hakaba hari n’abari bari gushakishwa n’inzego z’umutekano z’iki gihugu.

    Uwitwa Dedan Muchoki Muriuki we yemera ko yibye miliyoni 3.6 z’amashiringi ya Uganda akoresheje simukadi za MTN ndetse akabanabikuza miliyoni 20 z’amashilingi ya Uganda akoresheje amakarita ya ATM byose mu buryo bw’ubujura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Abarimo-Abanya-kenya-bibye-Equity-miliyoni-3Frw-bakatiwe-imyaka-8-n-indishyi-ya-milioni-50