Category: Uncategorized

  • Umushoferi wa Coaster yafashwe ajyanye abagenzi i Musanze_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda icunga umutekano wo mu muhanda, yafashe Umushoferi w'imodoka itwara abagenzi ya Coaster wari ubajyanye mu Karere ka Musanze, yabaciye 7 000 Frw kuri buri mugenzi.

    Uyu mushoferi yari yazanye abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali, yafashwe asubiye i Musanze ajyanye abagenzi batanu yabaciye 7 000 Frw.

    Uyu mushoferi wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga, yari atwaye imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Coaster.

    Yafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ubwo yari atwaye abagenzi batanu abakuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo abajyanye mu Karere ka Musanze yabaciye 7 000 Frw kuri buri mugenzi.

    Uyu mushoferi witwa Ndayisaba Daniel yavuze ko asanzwe akorera mu Mujyi wa Musanze, yageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo azanye abanyeshuri bo mu ishuri rya IPRC Nyakinama agahita yigira inama yo gushaka abagenzi asubiranayo.

    Avuga ko yabanje gushyiramo umwe mu bagenzi ngo kuko basanzwe baziranye, ako kanya aba abonye n'abandi berecyeza i Musanze.

    Ati 'Nyuma nibwo naje kubona n'abo bandi bajyayo na bo ndabatwara. Muby'ukuri narenze ku mabwiriza nyazi cyane ko niyumvishaga ko nta kibazo ndibuhure nacyo mu nzira kuko nabonaga ari bake.'

    Ndayisaba Daniel yagiriye inama abashoferi bakora cyangwa batekereza gukora nk'ibyo yakoze ko babyirinda kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo modoka yafashwe n'abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari igeze aho Akarere ka Nyarugenge gahanira imbibi n'Akarere ka Rulindo.

    Yagize ati 'Kuva amabwiriza yasohoka avuga ko ingendo zitemewe hagati y'Uturere twagiye tubona amakuru y'abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagatwara abantu mu tundi turere ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n'abaturage bakaduha amakuru bamwe tukabafata. Uyu mushoferi na we yazanye abanyeshuri mu gusubihrayo atwara abantu bitemewe arenga ku mabwiriza nkana.'

    CP Kabera yavuze ko mbere y'uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa hatanzwe umunsi umwe ngo abantu bisuganye bagere aho bakagombye kuba bari ariko harimo abatarabyubahirije.

    Avuga ko kandi ko uriya mushoferi yashatse kungukira muri aya mabwiriza.

    Ati 'Reba nk'ubu aba baturage bari bagiye kwishyura itike y'ibihumbi birindwi kandi ubusanzwe siyo igenderwaho kugera i Musanze, ugasanga rero hari abashaka kungukira muri ibi bibazo turimo nyamara bakirengagiza ko izo nyungu zigira ingaruka z'ako kanya. Urugero iyi modoka irafungwa na we akurikiranwe ahanwe bityo ibyo yari yizeye nk'inyungu bimubere igihombo gusa.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/04/umushoferi-wa-coaster-yafashwe-ajyanye-abagenzi-i-musanze_-inkuru-irambuye/

  • Bahavu Jannet n'umugabo we basangije abakunzi babo bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze urukundo rwabo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Bahavu Jannet n'umugabo we, Fleury Legend, babinyujije kuri konti yabo ya YouTube (Fleury&Janet) basangije abakunzi babo ndetse n'abafana babo muri rusange, bimwe mu bihe by'urukundo rwabo bafitemo urwibutso byabaye mu mwaka wa 2019.

    Nkuko amashusho abigaragaza, Bahavu na Fleury berekanye ibihe byiza bagiranye ubwo bari bagiye gusura ahantu hadasanzwe bakagendera ku mugozi ndetse banahafatira amafoto atandukanye. Amwe kuri ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/bahavu-jannet-numugabo-we-basangije-abakunzi-babo-bimwe-mu-bihe-byingenzi-byaranze-urukundo-rwabo-amafoto/

  • Jose Mourinho yakiriwe nka Yezu I Yerusalemu ubwo yari ageze I Roma [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike Jose Mourinho agizwe umutoza wa AC Roma ariko ku munsi w'ejo nibwo yageze muri uyu mujyi kwerekanwa nk'umutoza w'iyi kipe aho yatwawe n'umuherwe nyirayo mu ndege ye yihariye.

    Iyi ndege yakuye Mourinho mu mujyi wa Lisbon imujyana I Roma atwawe na nyiri ikipe witwa Dan Friedkin umwifuzaho kuzahura iyi kipe itagikomeye nka kera.

    Mourinho yahageze mbere y'ikipe y'Ubwongereza irahakinira na Ukraine mu mukino wa ¼ cya Euro 2020.

    Uyu mugabo watozaga Tottenham mu mwaka w'imikino ushize bikarangira imwirukanye,aratangira akazi uyu munsi ariyo mpamvu atareba umukino wa biriya bihugu byombi.

    Uyu mugabo w'imyaka 58 benshi bavuga ko ibihe bye byiza byarangiye,yirukanwe na Tottenham muri Mata uyu mwaka habura iminsi mike ngo habe umukino wa nyuma wa Carabao,iyi kipe yatsinzwemo na City igitego 1-0.

    Iyi kipe ya AC Roma yashyize hanze amashusho Mourinho ari kuvuga ati 'Bafana ba AC Roma,ndi gupakira ibikapu byanjye.Tubonane vuba.

    Mourinho yakiriwe n'abafana benshi ku kibuga cy'indege ubwo yari ageze i Roma gutangira akazi.

    Source : https://yegob.rw/jose-mourinho-yakiriwe-nka-yezu-i-yerusalemu-ubwo-yari-ageze-i-roma-amafoto/

  • Tangira kurya tungurusumu guhera uyu munsi niba ukunda ubuzima bwawe||menya impamvu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuzima bwa muntu bukeneye bimwe mu byatuma umubiri ukora neza, bityo rero YEGOB yabakukusanyirije byinshi ku bijyanye na tungurusumu uko ikwiye gukoreshwa ndetse n'abantu batayemerewe ndetse n'impamvuukwiye gutangira kuyikoresha niba ushaka ko ubuzima bwawe bumera neza.

    Tungurusumu ni igihingwa cyo mu bwoko bw'ibitunguru, ikunze kurangwa n'impumuro ikomeye kandi imara igihe ku wayirihe. Igira intungamubiri nyinshi kandi benshi bayikoresha mu rwego rwo kwivura no kwirinda indwara. Nubwo ari ingirakamaro bwose ariko hari abantu batemerewe kuyikoresha bitewe nuko ubuzima bwabo buhagaze. Tugiye kurebera hamwe akamaro kayo ndetse n'uko ikwiye gukoreshwa.

    Intungamubiri ziboneka muri tungurusumu

    Tungurusumu ikungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi kandi z'ubwoko bwose ziganjemo Za vitamine, imyunyungugu, ibitera imbaraga. Muri garama 28 za tungurusumu mbisi harimo intungamubiri mu buryo bukurikira:

    Ibitera imbaraga (kimwe cya cumi k'ibikenewe ku munsi)
    Proteines (amagarama 2)
    Vitamines B1, B2, B3, B5, B6, B9 na C (hafi 15% by'izikenewe ku munsi)
    Imyunyungugu ya calcium, ubutare, magnesium, manganese, phosphore, potassium, sodium na zinc nayo ifiye hejuru ya 20% y'ikenewe ku munsi.
    Selenium: 6% by'ikenewe ku munsi
    N'igarama rimwe rya fibre zirwanya cancer
    Akamaro kayo ku mubiri

    1.Yongera ubudahangarwa bw'umubiri:

    Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kurya tungurusumu buri munsi mu gihe cy'ibyumweru 12 bigabanya cyane ibyago byo kurwara grippe ku kigero cya 63% bikanagabanya igihe wamara uyirwaye ku kigero cya 70%. Bivuze ko niba wari kumara iminsi 5 urwaye grippe, mu gihe ukoresha tungurusumu ikongerera ubudahangarwa kuburyo grippe izamara gusa umunsi umwe n'igice. (Bwakozwe n'ikigo cya National Center for Biotechnology cyo muri Amerika mu mwaka wa 2001).

    2.Igabanya umuvuduko w'amaraso:

    Indwara z'umutima nka heart attack na stroke ni zimwe mu zica abantu benshi muri iki gihe. Umuvuduko ukabije w'amaraso ni wo nkomoko y'ibanze y'izi ndwara. Ubushakashatsi bwerekanye ko gukoresha tungurusumu bigabanya umuvuduko w'amaraso. Bwerekanye ko, ku murwayi wa hypertension, gufata intete za tungurusumu enye cyangwa eshanu ku munsi bigira umusaruro umwe no gufata imiti ya Atenolol mu gihe cy'amezi 6. (National Center for biotechnology, USA, 2008)

    3.Igabanya urugero rwa cholesterol mbi mu mubiri:

    Ibinure bya choresterol mbi nabyo ni bimwe mu bitera umuvuduko munini w'amaraso kuko byiyomeka mu mitsi bikabuza amaraso gutembera neza. Gukoresha tungurusumu bigabanya cholesterol mbi ku kigero cya 15% kandi ntigire icyo itwara cholesterol nziza umubiri ukenera mu gukora vitamine D.

    4.Irinda indwara zo mu busaza:

    Tungurusumu ikungahaye ku ntungamubiri za antioxidant zigabanya ibyago byo kurwara indwara z'ubwonko zo mu zabukuru nka Alzheimer's, Parkinson's na dementia.

    5.Tungurusumu ifasha mu kurinda cancer:

    Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwerekanye ko kurya tungurumu bugabanya ibyago byo kurwara cancer y'igifu n'iya prostate. Antioxidants na fibres biba muri tungurusumu kandi bifasha umubiri kwirinda kurwara cancer muri rusange.

    6.Tungurusumu ikomeza amagufa:

    Tungurusumu yongera umusemburo wa estrogen ku bagore. Kugabanuka k'uyu musemburo mu gihe cyo gucura (menopause) ni kimwe mu bishobora gutuma amagufa yoroha cyane. Byagaragaye kandi ko tungurusumu igabanya ingaruka z'indwara ya osteoarthritis.

    7.Igabanya imyanda mu mubiri (Detoxification)

    Intungamubiri yiitwa allicin iba muri tungurusumu ifite ubushobozi bwo gukurura imyanda ikomeye nka mercure na plomb iri mu mubiri. Iyo imaze kuyifata, byorohera umubiri kuba wayisohora. Iyi myanda iyo itinze mu mubiri itera uburwayi harimo na kanseri.

    8.Yongerera imbaraga abakinnyi

    Gukoresha tungurusumu ku mukinnyi bituma ahumeka neza mu gihe yiruka,amaraso agatembera neza, bityo bikamwongerera umusaruro. Byanagaragaye ko tungurusumu igabanya umunaniro watewe no gukora sport.

    Uko tungurusumu ikwiye gukoreshwa

    Ku muntu mukuru udafite ikibazo cy'uburwayi akwiye gufata agasate kamwe ka tungurusumu ku munsi. Naho ku muntu ufite bumwe mu burwayi twavuze haruguru we, agomba gufata intete hagati y'eshatu n'eshanu ku munsi kurirango imugire akamaro.

    Ni byiza kuyifata ari mbisi kuko iyo itetse intungamubiri ziragabanuka. Mu gihe utinya ko igusharirira mu kanwa ushobora gufata rwa rugero twavuze haruguru ukayisekura yamara kunoga ukayishyira mu itasi y'amazi meza ukongeramo ubuki ubundi ukanywa.

    Ibyiciro by'abantu badakwiye gukoresha tungurusumu

    • Umuntu wese uri kuva amaraso yaba yakomeretse cyangwa kubera indi mpamvu nk'uburwayi, imihango, …Impamvu nuko tungurusumu ituma amaraso akomeza kuva ari menshi
    • Umuntu witegura kubagwa akwiye kwirinda kurya tungurusmu icyumweru mbere y'uko abagwa kugirango atazava amaraso menshi muri icyo gihe.
    • Umuntu ufite uburwayi bw'umwijima
    • Umuntu urwaye diarrhee
    • Umugore uwonsa kuko ya mpumuro yayo ijya mu mashereka bikaba byatuma umwana yanga konka.
    • Abantu bafite umuvuduko muto w'amaraso (hypotension) kubera ko tungurusumu irawugabanya kurushaho.
    • Nubwo twabonye ko tungurusumu ari ingirakamaro cyane ku muntu, haba mu kwirinda ndtse no kuvura indwara zimwe na zimwe mu gihe uri muri kimwe muri ibi byiciro ukwiye kwihutira kureka kuyikoresha kugeza ikibazo ufite gikemutse.

    Source : https://yegob.rw/tangira-kurya-tungurusumu-guhera-uyu-munsi-niba-ukunda-ubuzima-bwawemenya-impamvu/

  • #Kwibohora27: Dore bimwe mu bikorwa by’ingenzi byahinduye imibereho y’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umudugudu w
    Umudugudu w’icyitegererezo ingabo zubakiye abaturage i Nyagatare

    Gahunda zitandukanye ziteza imbere umuturage no guteganyiriza ejo hazaza zashyizwemo imbaraga mu kwibohora ingoyi y’ubujiji harimo uburezi budaheza hagamijwe iterambere kuko u Rwanda rwifuza ko habaho iterambere rishingiye ku bumenyi.

    Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye zirimo kubakira rimwe ibyumba bisaga ibihumbi 20, byose bikaba byaruzuye kandi abanyeshuri batangiye kubyigiramo bituma nibura ubucucike mu ishuri buva hejuru ya 60% bugera kuri 45%, byagabanyije kandi ingendo abana bakoraga bajya kwiga kure kuko nibura umwana atagikora ibirometero birenze bitanu ajya anava ku ishuri.

    Urugero ni nko mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo aho umuyobozi wako Habarurema Valens avuga ko huzuye ibyumba by’amashuri bisaga 600 muri uyu mwaka akaba ari urugero rwiza rwo Kwibohora ingoyi y’ubujiji kandi bigatanga icyizere ku guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

    Agira ati, “Turashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo batumye kugeza ubu tumaze kwiyubakira ibyumba by’amashuri 600, harimo ibishya n’ibyongewe ku bigo bisanzwe bizatuma abana bacu batongera kuvunika bajya kwiga kure kandi baruhuke ingendo bakoraga, n’umubare w’abata amashuri ugabanuke”.

    Girinka Munyarwanda imaze kugera ku bantu basaga ibihumbi 90

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubukene bukabije bwatumye ikigereranyo cy’icyizere cyo kubaho kijya munsi y’imyaka 40, ariko ubu kigeze hejuru y’imyaka 60 ku Munyarwanda, urugendo rw’iterambere ni rwo rutuma iki cyizere kirushaho kuzamuka kandi ntibyashoboka abaturage bari mu bukene.

    Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame iteganya ko nibura imiryango igera ku 257 000 ikennye kurusha indi mu gihugu hose ari yo izafashwa kubona inka, kugeza ubu hakaba hamaze kworozwa imiryango 92 000.

    Aho izi nka zigeze ubukene bugenda buba amateka. Urugero ni nko mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo mu Karere ka Muhanga aho Perezida wa Repubulika yagabiye inka imiryango isaga 100 yahatujwe kuva mu mwaka wa 2018 ubu bamwe inka zabo zimaze kubyara kabiri.

    Bavuga ko kuba baravanywe mu manegeka ubuzima bwabo bukongera kuba bwiza babikesha izo nka bahawe n’umukuru w’Igihugu kandi bitari gushoboka iyo u Rwanda ruba rudafite umutekano rukesha kwibohora.

    Uwizeyimana Vincent waje kuhatuzwa atagira ikintu na kimwe avuga ko inka yagabiwe imaze kubyara kabiri akaba yarituye imwe mu zo yabyaye akaba asigaranye nyina n’iyayo mu gihe cy’imyaka ibiri akaba ahamya ko iyo ari inyunganizi ikomeye mu kwiteza imbere.

    Agira ati “Nta mvune tukigira kuko dufite ibikoresho byose by’ibanze hafi yacu, inka baduhaye zimeze neza turanywa amata, nta kibazo ntawe ukiremba kubera ko twivuriza hafi, hano haranzwe n’amateka mabi y’intambara z’abacengezi ariko ubu Leta nziza yaratubohoye hari aho twavuye n’aho tugeze.

    Yongeraho ko kwibohora ari isoko yo kwigira koko kuko ashingiye ku nka amaze kunguka nyuma yo kugabirwa na Perezida wa Repubulika, ashobora kubiheraho yiteza imbere akaba yakwigurira nk’isambu mu minsi iri imbere.

    Kubakira abatishoboye ni imwe mu ngamba zigamije kubohora abaturage mu bukene

    Gahunda ya Leta yo kubakira abatishoboye bagatuzwa heza na yo yagize akamaro gakomeye cyane mu iterambere ry’umuturage kuko buri karere nibura gafite umuhigo w’inzu zigomba kubakirwa abatishoboye bagatuzwa mu midugudu y’icyitegerezo.

    Perezida wa Repubulika amaze gutaha imidugudu itandukanye y’icyitegerezo mu gihugu harimo uwa Horezo mu Karere ka Muhanga, watashywe 2018 abaturage bagahabwa inka, uwa Gicuro muri Nyagatare 2019 abaturage bahawe umushinga wo korora inkoko kandi bahabwa amazu meza yujuje ibisabwa.

    Uyu mwaka Kwibohora ku nshuro ya 27 abaturage bubakiwe umudugudu w’icyitegerezo wa Kinigi uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wubatsemo inzu 144 zikubiye mu ma boroke atandatu (6), ukaba ugiye gutuzwamo imiryango 144, yari ituye mu buryo butaberanye n’ako gace k’ubukerarugendo, aba mbere bakaba barashyikirijwe inzu zabo kandi begerezwa umushinga wo Korora inkoko zizabafasha kwiteza imbere.

    Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo muri uyu mudugudu
    Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo muri uyu mudugudu

    Buri turere kandi twashyizeho gahunda yo kubakira abatishoboye amazu ku bacitse ku icumu rya Jenoside n’abandi baturage ku buryo buri mwaka hatahwa amazu mashya kandi yujuje ibisabwa by’ibyanze umuturage akenera hagamijwe gukomeza kumuteza imbere.

    Gahunda ya VUP imaze gushorwamo asaga miliyari zisaga 290

    Gahunda ya VUP igizwe n’ibyiciro bitatu aho abageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka mu mafaranga ibihumbi birindwi buri kwezi yo kubatunga yiyongera bitewe n’abagize umuryango.

    Hari kandi abahabwa imirimo bagakoresha amaboko bahembwa buri minsi 15 bakabasha gutunga imiryango yabo, n’abahabwa inguzanyo iciriritse bakabasha gucuruza no gushora mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Dufashe nibura mu mwaka wa 2017-2018, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 283,990 bo mu mirenge 416, hakoreshejwe ingengo y’imari ya miliyari 35,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu mwaka ushize wa 2018-2019, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 293,314, hakoreshejwe ingengo y’imari ingana na miliyari 45,3 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Munyakayanza Emmanuel wo mu Karere ka Nyaruguru, we yatangiye gukora imirimo y’amaboko muri VUP guhera mu mwaka wa 2011.

    Avuga ko amafaranga yagiye ahembwa yamufashije kuzamura imibereho y’umuryango we, bakaba batakibarizwa mu bakene.

    Ati “Nahoze mu bwigunge mbona nta terambere nageraho, ariko nagiye mu bandi turakora, duca amaterasi, dukora imihanda, bakaduhemba. Amafaranga narayikenuje, ngura amatungo, ubu nanjye ndoroye, kandi sinkibarirwa mu bakene aho ntuye”.

    Kongera amavuriro ni kimwe mu bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage

    Hirya no hino mu Gihugu iterambere ry’imibereho myiza ryazamuwe no kubaka amavuriro akomeye n’aciriritse aho nibura buri kagari kagira ivuriro riciriritse ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro, muri urwo rwego mu mujyi wa Kigali havuguruwe gahunda zo gutanga ubuvuzi ku bitaro byitiriwe umwami Faisal ku buryo Abanyarwanda batazongera kujya kwivuza hanze indwara zikomeye.

    Hari kandi ibitaro byagiye byubakwa hirya no hino mu turere nk’ibya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, aho kuva ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 byatangiye kwakira abarwayi bahivuriza.

    Hari kandi ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru abaturage bemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, byamaze kuzura bizaha serivisi nziza abaturage, kandi byose babikesha kwibohora.

    Mu bikorwa remezo hubatswe imihanda ihuza Uturere n’Intara

    Ubuhahirane ni inkingi ikomeye mu iterambere kandi ntiyagerwaho nta buryo bwo kugenderana ari yo mpamvu hamaze kubakwa imihanda myiza ihuza uturere n’Intara. Urugero ni nk’umuhanda wa kaburimbo wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi witezweho kuvana mu bwigunge abaturage basaga ibihumbi 18.

    Umuturage witwa Dusengimana Daniel agira ati “Uyu muhanda uzadufasha guhahirana n’Akarere ka Nyamagabe ndetse no mu bindi bice by’Akarere ka Rusizi, nka Kamembe kugerayo byari bihenze cyane.”

    Yongeraho ati, “Reba gufata moto y’ibihumbi bine ukagera k’Uwinka ugatega imodoka igera i Kamembe, umuhanda wa kaburimbo uzatuma igiciro kigabanuka kigere hagati ya 3000 na 2500 kuri moto.”

    Hari kandi nk’umuhanda wa kaburimbo ujya i Nyaruguru uvuye i Huye wamaze kuzura abaturage bakaba barakuwe mu bwigunge kandi ukazagira uruhare mu koroshya ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana bubera i Kibeho muri ako Karere.

    Mituweli na Ejo Heza bigamije gusazisha neza Abanyarwanda

    Kwiteganyiriza muri Ejo Heza n’ubwisungane mu kwivuza ni inzira yo kugira ubuzima buzira umuze kandi abageze mu zabukuru bakagira ikibaherekeza, ari na yo mpamvu uturere twose twahize kuba abaturage batwo bizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kandi henshi uwo muhigo wagezweho ku ijanisha rya buri mwaka w’imihigo.

    Iyi gahunda nshya igamije gutuma nibura Abanyarwanda bizigamira bakazajya bahabwa amafaranga mu gihe cy’amasaziro yatangijwe muri 2018, muri 2020 nibura Abanyarwanda ibihumbi 400 bari bamaze kwiyandikisha naho, ibihumbi 200 bari bamaze kwizigamira Miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwisungane mu kwivuza ho Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije kuko hari n’uturere twesheje umuhigo wa Mituweli 100%, hakaba n’ahandi nibura usanga baramaze no gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022.

    Amazi n’amashanyarazi, inkingi nyamukuru y’imibereho myiza

    Kwegereza amazi n’amashanyarazi abaturage ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byashyizwemo imbaraga aho nibura biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari cyangwa ku mirasire y’izuba.

    Amazi meza na yo kandi agomba nibura kuba yageze kuri buri muryango ku buryo nta muntu uzaba ajya gushaka amazi meza akoze urugendo ruri hejuru ya metero 500, henshi mu gihugu ijanisha rikaba rihagaze neza.

    Uruganda rw
    Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze mu Bugesera rwitezweho gukemura ibura ry’amazi i Kigali n’i Bugesera

    Mu mujyi wa Kigali no mu Ntara imishinga minini yo kuhageza amazi irakomeje kandi henshi batangiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi.

    Ubwishingizi bw’amatungo no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

    Mbere ya Jenoside abaturage bahingiraga inda ugasanga ibihingwa ngengabukungu ari ikawa gusa n’icyayi ariko ibi byose byashyizwemo imbaraga, bizamurwa ku buso bunini kandi ikawa n’icyayi cy’u Rwanda bihagaze neza ku isoko mpuzamahanga.

    Ubworozi bwatejwe imbere aho ubusanzwe umuturage yororaga inka zagira ikibazo cyo gupfa agasigara yigunze ariko ubworozi buvuguruye buteganya ko nibura inka zishyirwa mu bwishingizi, andi matungo nk’ingurube n’inkoko na byo bikaba byarashyiriweho ubwishingizi umuturage yahura n’ikibazo bukamugoboka.

    Umusaruro ukomoka ku mata na wo ugenda ubungabungwa ngo umuturage arusheho kwiteza imbere aho usanga harubatswe amakusanyirizo y’amata yo kubafasha kugurisha no gufata neza umusaruro wabo.

    Mu buhinzi na ho Ibiza byangizaga imyaka abaturage bagahomba ariko ubu byarakemutse aho nibura ibihingwa birimo umuceri, ibigoli, ibishyimbo byashyiriweho ubwishingizi ubu amakoperative y’ubuhinzi ku butaka buhuje akaba yaratandukanye n’icyo kibazo.

  • Umushoferi yafashwe ajyanye abagenzi i Musanze abavanye i Kigali bitemewe – #rwanda #RwOT

    Yari ibatwaye mu buryo bunyuranije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, buri mugenzi shoferi yari yamuciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi kugira ngo amugeze mu Karere ka Musanze.

    Niyikiza Isaac umwe muri aba bagenzi wari uri kumwe n’umugore we, yavuze ko baje ku itariki ya 21 Kamena baje gucuruza imbabura zikorwa mu mabuye nk’uko bisanzwe mu Mujyi wa Kigali, nyuma ngo bumva itangazo ko nta muntu wemerewe kurenga Akarere ajya mu kandi babura uko basubirayo niko kuguma muri Kigali.

    Yagize ati “Twaje kumva amakuru ko hari imodoka zirimo gutwara abanyeshuri zibakura ku bigo bigaho iziza i Kigali zibageza kuri Stade ya Nyamirambo niko kujyayo ngo turebe ko twabona ubufasha bwo kugera iwacu. Ubwo nibwo twahageze shoferi w’iriya modoka adusanga aho twari duhagaze atubaza abantu bashaka kujya i Musanze tumubwira ko tujyayo aduca ibihumbi 10 tumubwira ko ntayo dufite nyuma twumvikana ko buri umwe amwishyura ibihumbi 7.”

    Manikuza Goderiva nawe yavuze ko shoferi ariwe wagendaga ahamagara abakiriya bajya i Musanze niko guhita binjira mu modoka. Yasabye imbabazi avuga ko barenze ku mabwiriza bayazi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Ndagira inama abandi ko bajya bumva inama n’amabwiriza bahabwa n’abayobozi bacu kuko iki cyorezo kimeze nabi nta munsi w’ubusa gisiba guhitana abantu. Abantu rero birindi batazagwa mu makosa nk’aya twakoze hato batazaba ba nyirabayazana mu kwandura Covid-19 cyangwa bakanduza imiryango yabo.”

    Umushoferi wari utwaye abo bagenzi, Ndayisaba Daniel yavuze ko asanzwe akorera mu Mujyi wa Musanze yageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo azanye abanyeshuri bo mu ishuri rya IPRC Nyakinama agahita yigira inama yo gushaka abagenzi asubiranayo.

    Yagize ati “Naturutse i Musanze ngeze kuri Stade nzanye abo banyeshuri bamaze kuvamo nashyizemo Nizeyimana Theodore kuko we dusanzwe tuziranye twari twanavuganye ko ndibuhamusange nkamugeza i Musanze. Nyuma nibwo naje kubona n’abo bandi bajyayo nabo ndabatwara. Muby’ukuri narenze ku mabwiriza nyazi cyane ko niyumvishaga ko nta kibazo ndibuhure nacyo mu nzira kuko nabonaga ari bake.”

    Ndayisaba Daniel yagiriye inama abashoferi bakora cyangwa batekereza gukora nk’ibyo yakoze ko babyirinda kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo modoka yafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari igeze aho Akarere ka Nyarugenge gahanira imbibe n’Akarere ka Rulindo.

    Yagize ati “Kuva amabwiriza yasohoka avuga ko ingendo zitemewe hagati y’Uturere twagiye tubona amakuru y’abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagatwara abantu mu tundi turere ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n’abaturage bakaduha amakuru bamwe tukabafata. Uyu mushoferi nawe yazanye abanyeshuri mu gusubihrayo atwara abantu bitemewe arenga ku mabwiriza nkana.”

    CP Kabera yavuze ko mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa hatanzwe umunsi umwe ngo abantu bisuganye bagere aho bakagombye kuba bari ariko harimo abatarabyubahirije.

    Ati “Tumaze kubona ko hari abaturage bubahiriza amabwiriza bakirinda iki cyorezo hakaba n’abandi bakorera ku jisho rya Polisi, icyiciro cya gatatu kikabamo abandi bicara bagahimba amayeri bashaka kungukira mu bandi. Reba nk’ubu aba baturage bari bagiye kwishyura itike y’ibihumbi birindwi kandi ubusanzwe siyo igenderwaho kugera i Musanze, ugasanga rero hari abashaka kungukira muri ibi bibazo turimo nyamara bakirengagiza ko izo nyungu zigira ingaruka z’ako kanya. Urugero iyi modoka irafungwa nawe akurikiranwe ahanwe bityo ibyo yari yizeye nk’inyungu bimubere igihombo gusa.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abaturarwanda muri rusange ko umuntu wese uzakomeza kurenga kuri aya mabwiriza akeka ko Polisi idahari, amenye ko abaturage bahari kandi ko azafatwa agahanwa icyaba cyiza ari uko buri wese yakurikiza amabwiriza yose uko yakabaye.

    Aba bagenzi ngo umushoferi yari yabijeje kubageza i Musanze nubwo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atabyemera

    Ubwo imodoka yari imaze guhagarikwa, abagenzi bakavanwamo

  • Musanze: Gitifu w’umurenge wa Nyange yasezeye mu buryo butunguranye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iyegura ry’uyu Gitifu yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021 nyuma y’uko avuye mu mirimo yo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora urabera mu Kinigi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yemeje aya makuru, avuga ko yabandikiye kuri ubu bakaba bagiye gusuzuma ubwegure bwe niba bufite ishingiro.

    Yagize ati “Nibyo yeguye, yatwandikiye asaba kandi iyo umuntu yanditse gutyo arasubizwa, tugiye gusuzuma ubusabe bwe turebe niba bufite ishingiro kandi ubundi akenshi iyo umuntu yanditse kuriya aba afite impamvu”.

    Abajijwe ku mpamvu yaba yamuteye gusezera ku mirimo ye muri iki gihe, Gitifu Muremangingo yabwiye IGIHE ko nta kindi kidasanzwe ari uko agiye gukomeza amasomo kandi ko kubifatanya bitari kumworohera.

    Yagize ati ” Nibyo nasabye kuba mpagaritse imirimo nakoraga kuko ngiye kwiga Master’s kandi ntabwo nari kubifatanya n’akazi. Birumvikana sinasezera ushuri ritaraboneka ariko ni ukugira ngo mbe nuzuza n’impapuro zisabwa.”

    Gitifu Muremangingo Jérôme wari uw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yanayoboye Umurenge wa Shingiro nawo wo muri ako Karere. Uyu mugabo mu minsi ishize yafashwe mu barenze ku mabwriza yo kwirinda Covid-19.

    Muremangingo Jérôme yeguye ku mpamvu yita ize bwite nubwo amaze igihe iminsi avugwaho amakosa

  • Ndoli Jean Claude kuri miliyoni 7 yerekeje muri Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’umunyarwanda nyuma yo gusoza amasezerano muri Musanze FC, Ndoli Jean Claude akaba yamaze kwerekeza muri Gorilla FC ayisinyira amasezerano y’imyaka 3.

    Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Gatandatu nibwo uyu munyezamu umwe mu barambye mu kibuga yasinyiye iyi kipe imaze umwaka umwe izamutse mu cyiciro cya mbere.

    Ndoli Jean Claude akaba yahawe miliyoni 7 asinya imyaka 3, muri iyi myaka 3 yasinye harimo ingingo ivuga ko ashobora gukina 2 uwa nyuma akawukora nk’umutoza.

    Ndoli Jean Claude yakiniye amakipe atandukanye nka APR FC ari naho izina rye ryamenyekaniye cyane, AS Kigali, Kiyovu Sports na Musanze FC yari arimo.

    Ndoli Jean Claude yerekeje muri Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndoli-jean-claude-kuri-miliyoni-7-yerekeje-muri-gorilla-fc

  • Izari inzozi za bamwe mu basore bisanze baconga ruhago nyamara bararose kuba Abasirikare, abapilote, abaririmbyi, abaganga,… – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri mwana wese aba afite inzozi yifuza kuzageraho nakura, gusa siko buri wese ibyo arota ari umwana abigeraho akuze, hari igihe yisanga mu bitandukanye n'ibyo yifuzaga, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina ruhago ariko bari bafite izindi nzozi uretse umupira w'amaguru.

    Mu bakinnyi bagera 10 ikinyamakuru ISIMBI.RW dukesha iyi nkuru cyaganirije, yaba abakina mu Rwanda no hanze yarwo, bose usanga bari bafite inzozi zitandukanye bumvaga bazageraho mu gihe bazaba bakuze.

    Aba bakinnyi bamwe bagiye bavuga ko bari kuba abasirikare, abacamanza, abapolisi, abatwazi b'ibindege n'ibindi.

    Byiringiro Lague — Umutwazi w'indege (umupilote)

    Uyu musore wakiniraga APR FC, arimo kwitegura kujya gukina mu Busuwisi, mu magambo ye yagize ati 'njye nakuze numva nshaka gukina umupira gusa, ariko numva iyo ntakina umupira nari kuba umutwazi w'indege(umupilote), kuko narabikundaga cyane.'

    Rutanga Eric — Umutwazi w'indege (umupilote)

    Myugariro wa Police FC ukina ku ruhande rw'ibumoso, Rutanga Eric yagize ati 'njye nakuriye Kimironko, nakundaga kubona indege ziguruka nkibaza uko zigenda, nakuze numva nzatwara indege.'

    Nirisarike Salomon — Umupolisi

    Uyu ni myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Urartu FC muri Armenia, agaruka ku kintu yari gukora iyo adakina umupira, yagize ati 'Iyo ntaza gukina ruhago nari kuba umupolisi. Nari kuba umupolisi umwe wo mu muhanda (traffic police).'

    Emery Mvuyekure — Umworozi

    Ni umunyezamu ukinira ikipe ya Tusker FC muri Kenya, we ahamya ko yari kwibera umworozi. Ati 'Iyo ntakina umupira, ubusanzwe mu buzima bwanjye nkunda korora, rwose nari kuba umworozi.'

    Aimable Nsabimana — Umusobanuzi wa filime

    Kapiteni akaba na myugariro wa Police FC, we avuga ko yakuze akunda filime yumvaga yari kuzaba umusobanuzi wa filime byatumye aniga icyongereza cyane.

    Ati 'njye ubundi nakuze nkunda filime, kuzikina nari kuzikina ariko njye numvaga nari kuba umusobanuzi wazo, kuko nanize icyongereza kugira ngo nkimenye nzasobanure filime.'

    Manishimwe Djabel — Umucamanza

    Uyu mukinnyi ukina afasha abashaka ibitego mu Mavubi, avugako yakuze yumva yari kuzibera umucamanza akajya aca izananiranye. Ati 'Njye numva nari kuba umucamanza.'

    Iradukunda Jean Bertrand — Umusirikare

    Uyu ni rutahizamu wa Gasogi United ndetse umenyereweho kuba ari n'umunyamideli, we avuga ko yakuze akunda igisirakare ndetse yumvaga azaba umusirikare uko byagenda kose.

    Ati 'Iyo ntakina nari kuba umusirikare, nakundaga abasirikare nakuriye Kimihurura aho nabonaga abasirikare cyane, na papa yari umusirikare, rero numvaga nzaba umusirikare. Ibyo by'imideli byo byaje nkuze rero nkiri umwana numvaga nzaba umusirikare.'

    Rugwiro Herve — Umuganga

    Uyu ni myugariro usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, avuga ko yari kuba umuganga. Ati 'njye nari kuba umuganga, rwose iyo ntakina nari kuba umuganga.'

    Yannick Mukunzi — Umuririmbyi

    Uyu mukinnyi w'Amavubi mu cyiciro cya 3 muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF, Mukunzi Yannick avuga ko yakuze akunda umupira ariko yari kuba umuririmbyi.

    Ati 'njye nakuze nkunda umupira, niwo naboneraga umwanya cyane. Gusa iyo ntakina numva nari kuba umuririmbyi, kuko nigeze kuririmbaho muri korali na mama yaririmbaga muri korali, bityo nari kuba umuririmbyi.'

    Ndayishimiye Eric Bakame — Umukinnyi wa filime

    Ni umunyezamu wa AS Kigali, we avuga ko yakuze yumva azaba umukinnyi wa filime. Ati 'njye nakuze numva nzaba umukinnyi wa filime, kuko narabikundaga cyane.'


    Src: ISIMBI.rw

    Source : https://yegob.rw/izari-inzozi-za-bamwe-mu-basore-bisanze-baconga-ruhago-nyamara-bararose-kuba-abasirikare-abapilote-abaririmbyi-abaganga/

  • Zirahenze cyane bitangaje: urutonde rw'indaya zinjiza akayabo kurusha izindi zose ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bamenyereye ko abakobwa/abagore bakora uburaya baba ari babandi bagowe nubuzima bamwe bashobora no kwinjiza igihumbi kimwe ku munsi. Siko bimeze kuri izi ndaya tugiye kureba kuko zo zinjiza agatubutse kurusha abandi bose ku Isi nzima.

    Muri iyi nkuru twabateguriye urutonde rw'abagore b'indaya bahenze cyane bitangaje bityo kubageraho no kurarana nabo mu ijoro ntibyashoborwa n'ubonetse wese, turagaruka ku bazwi kugeza ubu mu mwaka wa 2021.

    11. Zahia Dehar: Ahagaze miliyoni 1.2 Frw ku ijoro rimwe, aya mafaranga akaba ari ayo wamwishyura mu ijoro rimwe. Umukiriya wifuje kuba ari kumwe nawe mu gihe cy'ukwezi, Zahia yashyizeho uburyo bwo kubaganyiriza aho izagakwiye kuba miliyoni 36 azigira 32 agakuriraho abakiriya be Miliyoni 4.

    10. Loredana Jolie: Kumurarana ijoro rimwe bihagaze miliyoni 2 Frw. Mu busanzwe akaba anafite akazi mu kabyiniro kamuhemba arenga miliyoni 15 Frw ku kwezi.

    09. Just Kassandra: Uyu we kumugeraho bihagarara arenga miliyoni 3 Frw mu ijoro rimwe.

    08.Ashley Dupre aka Kristen: Ahagaze miliyoni 4.3 Frw mu ijoro rimwe

    07. Ms. Maya Blue: Miliyoni 4.5 Frw ku ijoro rimwe

    06. Ava Xi'an: Ahagaze Miliyoni 6.5 mu ijoro rimwe

    05. Alina Percea: Ahagaze miliyoni 8.8 Frw mu ijoro rimwe

    04. Natalie McLennan: Ahagaze Miliyoni 16 Frw mu ijoro rimwe

    03. Lauren: Ahagaze Miliyoni 24 Frw mu ijoro rimwe

    02. Cannes: Ahagaze Miliyoni 40 Frw mu ijoro rimwe

    01.Michelle Braun: Ni we uri ku mwanya wa mbere ku Isi, akaba ahagaze Miliyoni 50 Frw ku ijoro rimwe, nyamara ibi ntibimubuza kugira abakiriya batari bacye.

    Source : https://yegob.rw/zirahenze-cyane-bitangaje-urutonde-rwindaya-zinjiza-akayabo-kurusha-izindi-zose-ku-isi/