Category: Uncategorized

  • Yahogoje abasore benshi mu Rwanda| Niwe munyamakurukazi wa mbere mwiza mu Rwanda| Clarisse akomeje kubaga nta kinya! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana (Aveiro Clarisse) ukora ibiganiro bya Sports ndetse n'imyidagaduro kuri Radio B&B FM UMWEZI akomeje kurwaza abasore benshi imitima kubera amafoto agaragaza ubwiza bwe akunze gushyira hanze. Mu gutegura iyi nkuru twagendeye ku bitekerezo bitandukanye bitangwa ku mafoto Clarisse ashyira hanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho abafana be ndetse n'abamukurikira biganjemo ab'igitsina gabo bagaruka cyane ku bwiza bw'uyu mukobwa ndetse hari n'abarasa ku ntego bakavuga ko hahirwa umusore uzamurongora akamugira umufasha we.

    Muri iyi nkuru twabakusanyirije amwe mu mafoto ya Clarisse Uwimana ndetse na bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa n'abantu batandukanye babonye amafoto ye.

    Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/yahogoje-abasore-benshi-mu-rwanda-niwe-munyamakurukazi-wa-mbere-mwiza-mu-rwanda-clarisse-akomeje-kubaga-nta-kinya/

  • IMYIDAGADURO: Mico The Best yateye ivi asaba Clarisse kumubera umufasha #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga.

    Ni umuhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta nshuti nyinshi z'uyu muhanzi zari zihari kuko guhura kw'abantu benshi bibujijwe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Mico The Best yiyemeje kuzarushinga n'umukobwa witwa Clarisse wigeze kujya amurika imideli n'ubwo byamaze igihe gito, akaba yaranagaragaye muri  filime ya Bad Rama yitwa 'Cowboy'.

    Uyu muhanzi umenyerewe muri muzika nyarwanda cyanecyane azwiho gukora indirimbo abenshi batavugaho rumwe cyaneko ashinjwa kuririmba indirimbo zuzuye urukozasono Ibishegu , kuricyi cyumweru taliki ya 05-07-2021 nibwo yakoze umuhango wo kwambika impeta umukobwa umenyerewe cyane muruganda rwa Cinema nyarwanda doreko bwambere yagaragaye muri filime yakozwe n'umushoramari muri muzika uzwi nka Bad Rama iyo filime yiswe Cowboy niyo yagaragayemo uyumukobwa witeguye kubera umugore Mico de best.

    Abinyujije kuri Instagram ye, Mico The Best mu magambo y'urukundo yagize ati

    Reka tubane mu gihe gisigaye cy'ubuzima bwacu guhera uyu munsi. Kuva bwa mbere tugihura nahise menya ko nzashaka kubana nawe ibihe byose, urakoze kuvuga yego.

    The post IMYIDAGADURO: Mico The Best yateye ivi asaba Clarisse kumubera umufasha appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/05/imyidagaduro-mico-the-best-yateye-ivi-asaba-clarisse-kumubera-umufasha/

  • Nyagatare: Yakurikiye igihembo cya 3,000Frw bimuviramo gupfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, mu mudugudu wa Kabirizi bita Kanguka, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Rutayisire Sam, avuga ko Hafashimana Sylvestre n’abandi bari mu itsinda, barisoje uwitwa Mutimukeye ajya mu kwiherera mu musarane wa Manantirenganya Athanase, ibyangombwa bye bigwamo.

    Manirafasha ngo yamubwiye ko yabimukuriramo akamuhemba undi arabyemera birangira agiyemo ntiyabasha kuvamo.

    Ati “Mutimukeye yagiye mu bwiherero atamo ibyangombwa birimo Perimi, Irangamuntu, ikarita za ‘Tap and go’ n’ibindi. Amakuru twahawe n’abaturage ni uko ngo yamwemereye 3,000 Frs, mukuru we n’umugore we bamubuza kujyamo arabyanga ajyamo kuko ngo yari asanzwe acukura imisarane”.

    Rutayisire akomeza avuga ko akigeramo hasi, kuko umusarane ari bwo wari ugitangira gukoreshwa yakomezaga kuvugana n’abo hejuru ariko bigera aho bumva atangiye guhirita bikekwa ko yabuze umwuka.

    Avuga ko bashakishije abamukuramo ariko birananirana akurwamo mu gitondo cyo ku Cyumweru yapfuye.

    Umusarane yaguyemo ureshya na metero icyenda z’ubujyakuzimu, hakaba hategerejwe ko RIB itanga icyemezo cyo kuwushyingura.

  • Ubumwe bw’Abanyarwanda ni bwo bwatumye u Rwanda rwibohora – Musenyeri Rucyahana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishop John Rucyahana avuga ko Ubumwe bw
    Bishop John Rucyahana avuga ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwatumye u Rwanda rwibohora

    Musenyeri Rucyahana avuga ko umurage wo Kwibohora ari uguhitamo ubumwe, kwagura ibitekerezo aho kwizihiza gusa itariki yo Kwibohora, ahubwo abantu bakamenya ko kugira ngo u Rwanda rubohorwe byasabye gushyira hamwe no kugira intego.

    Asobanura ku ruhare rwo Kwibohora mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri Rucyahana avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwatumye u Rwanda rubohorwa kubera kugira imyumvire imme no kugira injyana imwe.

    Avuga ko nyuma yo kubohora u Rwanda hakurikiyeho kwibohora amateka y’ubukoloni n’ingaruka zabwo, zirimo n’iz’ubuyobozi bubi bwakurikiye ubwo bukoroni, no kwibohora imyumvire mibi y’amacakubiri.

    Yongeraho ko ubunebwe bwo mu mitekerereze no gushaka kugera kuri byinhsi ariko wakoze bikeya, bikwiye gucika ahubwo abantu bakamenya ko icya ngombwa ari ugukora cyane, gutekereza cyane kugira ngo ugere ku bikomeye.

    Agira ati “Kwigira ni ikintu kigari nk’uko kwibohora ari bigari kandi, nk’uko ubumwe ari bugari, Abanyarwanda barebe uko ibyo bintu bitatu ari bigari uburemere bifite n’agaciro bifite n’ibyo duteze ku Kwibohora kugamije Kwigira nUbumwe bwacu nk’Abanyarwanda”.

    Musenyeri Rucyahana kandi asaba Abanyarwanda kwibuka ko urugamba rwo kwibohoa rugikomeje kandi kurutsinda bisaba gukomeza ubumwe.

    Avuga ko ababyiruka bakeneye kumurikirwa n’abamaze gukura kandi hari byinhsi igihuugu kimaze kugeraho bigaragaza ko abana bacyo bakomeje kurerwa neza hari icyizere cy’ejo hazaza.

    Ahereye ku bwitange bugaragara mu rubyiruko rw’abakorerabushake, abarwanya ibyaha n’abaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ari intambwe igaragaza ko urubyiruko na rwo rwiyemeje guharanira icyiza aho kugana ikibi, agasaba abantu gukomeza kwibuka ko Igihugu cy’u Rwanda ntawe bagisiganira ahubwo bose bakeneye kuzana imbaraga zabo ngo bakomeze kucyubaka.

    Perezida wa NURC ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kugaragaza umutima wo kwihangana no gutanga imbabazi ku babahemukiye kuko bagize uruhare mu gutuma benshi mu bakoze Jenoside bumva uruhare rwabo mu koreka Igihugu ahubwo bagahinduka bakemera gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu.


  • Nyagatare : Yagiye gukura ibyangombwa mu musarani ku gihembo cya 3.000Frw apfiramo #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yahuye n’iri sanganya ryamutwariye ubuzima mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga.

    Icyo gihe ngo bashakishije abamukuramo birananirana, aza kuvanwamo mu gitondo cyo ku Cyumweru yapfuye.

    Uriya musarane watwaye ubuzima bwa Hafashimana, ufite metero icyenda (9) z’ubujyakuzimu.

    Ngo yawugiyemo agiye gukuramo ibyangombwa by’uwitwa Mutimukeye birimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permis) ndetse n’irangamuntu ye.

    Ngo biriya byabaye ubwo bari barangije itsinda ryo kugurizanya ari bwo ibyangombwa bya Mutimukeye byagwa mu musarani yari agiyemo kwiherera ubudni Hafashimana akamubwira ko yabikuramo ariko akamuha igihembo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Rutayisire Sam yagize ati 'Amakuru twahawe n’abaturage ni uko ngo yamwemereye 3 000 Frw, mukuru we n’umugore we bamubuza kujyamo arabyanga ajyamo kuko ngo yari asanzwe acukura imisarane.”

    Ngo uriya nyakwigendera yamanutse mu musarani avugana n’abari hejuru ariko ngo byageze aho bumva atangiye guhirita nk’umuntu ubuze umwuka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Yagiye-gukura-ibyangombwa-mu-musarani-ku-gihembo-cya-3-000Frw-apfiramo

  • Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego #rwanda #RwOT

    Umwanditsi, Umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico Prosper wamamaye ku mazina ya Mico The Best yaraye asabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, ntiabyatinze ko abwirwa yego n'umukunzi we bamaranye igihe kirenze umwaka umwe.

    Mu mafoto yashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, hagaragara Mico The Best apfukamye asaba umukunzi we Clarisse ko babana, uyu mukobwa nawe ntiyazuyajwe no kwemerera uyu muhanzi babana.

    Amakuru twamenye ni uko uyu muhanzi na Clarisse bamenyanye mu mwaka ushize ubwo uyu mukobwa yigaga mu gihugu cy'u Bushinwa nyuma aza kuza mu Rwanda ari nabwo urukundo rw'aba bombi rwashinze imizi cyane hagati yaba bombi.

    Mu kiganiro Mico The Best yagiranye na Inyarwanda.com yavuzeko uyu mukunzi we atandukanye ndetse avugako ari umukobwa w'umutima ndetse n'uburanga.

    Yagize ati 'Ati 'Ni umuntu udasanzwe kuri njyewe, kubera ko ni umukobwa w'umutima noneho byongeye akaba n'umunyaburanga…Ni umukobwa usobanuye byinshi kuri njyewe, ariko icyo nakunze kurusha ibindi ni umutima we'.

    Mico The Best yamamaye cyane mu kwandika ndetse no kuririmba indirimbo zimaze gukundwa hano mu Rwanda harimo iyavuba yise Igare, Ubunyunyusi, Jamais, Save the date n'izindi.

    The post Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-mico-the-best-yasabye-umukunzi-we-clarisse-kubana-akaramata-nawe-amubwira-yego/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-mico-the-best-yasabye-umukunzi-we-clarisse-kubana-akaramata-nawe-amubwira-yego

  • Gatsibo: Imiryango 14 y’abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu yahawe amacumbi – #rwanda #RwOT

    Ni inzu zubatswe mu mafaranga yakusanyijwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, nibura muri buri Murenge hakaba hubatswemo inzu imwe yashyikirijwe uwatoranyijwe utari ufite imibereho myiza.

    Mu gutaha izi nzu kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 27, Umunsi wo Kwibohora, Umuyobozi w’umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bahisemo kwizihiza uyu munsi hatahwa izi nzu.

    Yakomeje avuga ko babikoze nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi nk’umuryango wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse ngo bakanaharanira ko imiyoborere ikomeza kugenda neza.

    Ati “ Ubu imiyoborere dufite mu gihugu ni myiza ariko hari ibibazo bimwe na bimwe bikiboshye abanyarwanda, birimo ubukene, kutagira aho abantu baba nubwo atari benshi ariko barahari. Twaravuze tuti ‘rero nk’umuryango tugire uruhare mu gukemura ibyo bibazo’, ni yo mpamvu twubatse izi nzu nibura buri imwe tubarira miliyoni enye n’igice kongeraho ibyo baremeye iyi miryango.”

    Yakomeje avuga ko bishimishije kubona abaturage bagifite gukotana muri bo aho bagifite umutima wo gufasha bagenzi babo batabayeho neza.

    Bamwe mu bamugariye ku rugamba bashyikirijwe izi nzu bashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rukundo babagaragarije.

    Kagabo Joel winjiye mu gisirikare mu 1988 akaza kukivamo nyuma yo kumugarira ku rugamba, yavuze ko yishimiye inzu yahawe ngo kuko yari amaze imyaka myinshi asembera.

    Ati “ Ni ibyishimo ntagereranwa, sinabona uko mbivuga, umutima wanjye uranezerewe cyane kuko nahawe inzu ni cyo kintu nari mbabaye cyane.”

    Bitege Sam ufite imyaka 62 akagira abana icumi, yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu 1991 akivamo 2002 nyuma yo kumugarira ku rugamba, na we ngo yishimiye inzu yahawe cyane kuko yari abayeho mu buzima butari bwiza.

    Ati “ Nsa nk’uwageze mu ijuru kuko buriya iyo wabonye inzu n’imitekerereze yawe ijya mu murongo mwiza, ndashimira Perezida wa Repubulika watoje abanyarwanda urukundo no gufashanya, uyu munsi nabohotse cyane kandi ndashimira buri umwe wabigizemo uruhare.”

    Uretse inzu bahawe banorojwe amatungo arimo inka, ihene ndetse banahabwa ibiryamirwa n’intebe zo mu nzu, hari n’abahawe ibiribwa mu rwego rwo kubafasha kwinjira muri izi nzu bafite n’ibyo kurya byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni 63 Frw yatanzwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo.

    Abahawe inzu bishimiye ko bagenzi babo babatekerejeho bakabakura mu buzima bwo gusembera

    Uretse inzu iyi mirryango yanorojwe inka

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ubwo yaganiraga n’umwe mu miryango yashyikirijwe inzu

  • Ibidasanzwe kuri Norrsken Foundation izafasha ba rwiyemezamirimo kubona igishoro gishobora kugera kuri miliyari 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Norrsken Foundation ni ikigo cyashinzwe n’umukire Niklas Adalberth mu 2016, gifite intego zo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

    Mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’iki kigo, cyahisemo gutangiza ishami ryacyo muri Afurika, maze cyemeza u Rwanda nk’icyicaro gikuru ndetse imirimo yo kubaka ibiro byacyo irarimbanyije, aho byitezwe ko izarangira muri uku kwezi.

    Norrsken Faundation izafasha ba rwiyezamirimo 1000, icyiciro cya mbere kizafashwa kigizwe na ba rwiyemezamirimo 250, kikazatangira muri Nzeri uyu mwaka, abandi 750 biganjemo Abanyarwanda n’abanyamahanga bake, bakazatangira gukorana n’iki kigo muri Werurwe 2022.

    Aba bazafashwa mu bikorwa bitandukanye, birimo guhabwa aho gukorera hagezweho, kubahuza na ba rwiyemezamirimo bakomeye ku rwego rw’Isi bagasangira inararibonye ndetse no kubaha igishoro mu gihe bikenewe, aho Norrsken Foundation izajya igura imigabane runaka mu kigo basanze gifite amahirwe y’iterambere, impande zombi zigasinya amasezerano y’uburyo bw’imikoranire.

    Imishinga yatoranyijwe izahabwa igishoro kiri hagati ya miliyoni 10 na miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu kiganiro n’Uhagarariye ibikorwa bya Norrsken Foundation mu Rwanda, Murasira Pascal, yavuze ko biyemeje gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura ba rwiyemezamirimo baho ndetse ko baruhisemo kubera uburyo rworohereza abashoramari.

    Ati “U Rwanda ruzwiho korohereza abashoramari bashaka kurutangiramo ibikorwa byabo. Ikindi ni igihugu gitekanye ku buryo buri wese acyisanzuramo, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukandagiye muri Afurika bwa mbere. Norrsken yahisemo kuhakorera kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo batanga icyizere ku kubaka ubucuruzi burenga imbibi z’u Rwanda.”

    Kugeza ubu hamaze kwiyandikisha ba rwiyemezamirimo bagera ku 1600, hakazotoranywa 1000 bazafashwa hagendewe ku mishinga yabo.

    Niklas Adalberth washinze iki kigo aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Paul Kagame ndetse bikaba byitezwe ko ubwo ibiro by’iki kigo bizaba bimaze kuzura, ari umwe mu bazitabira umuhango wo kubitaha ku mugaragaro.

    Norrsken Foundation ni ikigo cyubatse izina ku rwego mpuzamahanga mu gufasha ba rwiyemezamirimo bakizamuka

    Mu biro by’iki kigo, hazaba hari umwanya wisanzuye uzajya wakira ba rwiyemezamirimo bazanye imishinga bifuza ko yaterwa inkunga

  • Burera: Hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye nyuma yo kwica umugore we – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wabonetse kuri iki Cyumweru ureremba hejuru y’amazi ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama.

    Uwo Hashakimana bikekwa ko yiyahuye, yari amaze iminsi ashakishwa nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwa Uwimana Pascasie w’imyaka 38, amukubise ifuni mu mutwe ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rerembo uwo murambo wabonetsemo, Jean Pierre Mushakarugo, yemeje aya makuru, avuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe n’abaturage bakihutira gutabara bafatanyije n’inzego z’umutekano ariko bagasanga uwo mugabo yamaze gupfa.

    Yagize ati “Ni byo kuri iki cyumweru twamenyeshejwe amakuru tuyahawe n’abaturage bari bagiye ku kiyaga.Twagezeyo dufatanyije n’inzego z’umutekano, dusanga koko uwo murambo ari uw’umugabo witwa Hashakimana.”

    Yongeyeho inzego z’umutekano zari zimaze iminsi zishakisha uyu mugabo, ati “Bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, yahise atoroka ntiyongera kuboneka, mu gihe yari agishakishwa kugira ngo akorweho iperereza nibwo twasanze yapfuye dukeka ko yiyahuye.”

    Umuryango wa Hashakimana Jean Pierre na Uwimana Pascasie basize abana bane batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, bikavugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane ashingiye ku mitungo.

    Ikiyaga cya Burera cyagaragayemo umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye