Category: Uncategorized

  • Mugabo/musore ,niba ushaka kwitwara neza mu gitanda ihatire gufata aya mafunguro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ubwoko bw'amafunguro igitsina gabo kigomba kurya kugira ngo kirusheho gukomera no kugira ubudahangarwa mu gikorwa cyo gusana umuryango harimo gutera akabariro.

    Aya mafunguro ashobora kugufasha kugira imbaraga no gukomera mu bice bitandukanye by'umubiri harimo ibifite aho bihuriye n'ibyi myibarukire.

    1.Imbuto n'imboga z'umuhondo

    Izi mbuto ni ingenzi cyane ku banu b'igitsina gabo zirimo imyembe, amacunga, amapera ndetse n'imboga nka caroti, inkeri n'izindi kuko zituma imyanya myibarukiro yabo ikura neza.

    2.Avoka

    Uru rubuto rufite umumaro ukomeye ku buzima bw'umuntu muri rusange ariko cyane cyane ku bagabo kuko umuntu ukunda kururya ruramubyibushya cyane.kubera amavuta aba muri uru rubuto, biba byiza ugiye ufata nibura agasate kamwe kangana na kimwe cya kane cy'urubuto rwose uko umaze gufata amafunguro asanzwe.

    3.Kunywa amata

    Kunywa amata n'ibindi biyakomokaho ni ingenzi cyane kuko byongera ibinure mu mubiri ugasanga umubiri unoze kandi ibi bigaragara ku bantu b'igitsina gabo kuruta abandi

    4.Kurya imineke

    Kurya imineke cyane ni byiza ku bantu b'igitsina gabo kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri, gukomeza amagufa n'imitsi. Umugabo urya imineke cyane kandi agira ubushake n'imbaraga mu gihe cyo gutera akabarariro.

    5.Kurya amafi

    Ni byiza ko umugabo arya amafi ndetse n'ibiyakomokaho kenshi kuko bifasha umutima gukora neza no kukomeza imikaya kandi bikarinda n'ubugumba ku bantu b'igitsina gabo.

    6.Kurya amafunguro arimo soya

    Soya nayo ni kimwe mu biribwa bifite akamaro gakomeye mu kurinda kanseri yibasira imyanya myibarukiro y'abagabo cyane cyane udusabo tw'intanga.

    7.Isosi y'inyanya

    Gufata iyi sosi ni byiza cyane kuko birinda indwara zitandukanye harimo na kanseri zifata imyanya myibarukiro y'umugabo

    8.Kurya inyama zitukura

    Kurya inyama zitukura kenshi ku muntu w'umugabo byongera intungamubiri kandi bigakomeza n'imitsi, bitandukanye cyane no kuba wafata izindi bitandukanye zose harimo iz inkoko cyangwa izindi zose zidatukura.

    Source : https://yegob.rw/mugabo-musore-niba-ushaka-kwitwara-neza-mu-gitanda-ihatire-gufata-aya-mafunguro/

  • #COVID19: Mu Rwanda abakize ni 231, abapfuye ni 9 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore bane b’imyaka 82 (i Kigali), 76 (i Rubavu), 62 (i Karongi), 57 (mu Ruhango) n’abagabo batanu b’imyaka 79, 72, 52, 51 (Kigali) na 64 (i Rubavu), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 479 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 15,080.

    Abantu 251,719 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 244 bayihawe ku wa Mbere.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Siti True Karigombe yishongoye ku bandi baraperi nyarwanda(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi nyarwanda urimo kuzamuka, Siti True Kaligombe yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise Intro(Free Style) aho aba yishongora ku bandi baraperi avuga ko ari we wenyine wize umuziki ndetse ko abazi ubwenge baza kumubaza uko abikora.

    Iyi ndirimbo ngufi y’iminota 2 n’amasegonda 12, yakozwe na Trackslayer, nta gitero nta nyikirizo ahubwo aba arimo yivuga ibigwi.

    Uyu musore wize umuziki mu ishuri rya muzika ku Nyundo, uretse kuririmba azi no gukubita ingoma.

    Iyi ndirimbo yasohoye hari agace yumvikanamo asa n’uwishongora ku bandi baraperi aho aba avuga ko kuva u Rwanda rwabaho ari we wenyine muraperi wabyize, ngo ndetse abaraperi bazi ubwenge baramwegera bakamubaza uko abikora.

    Agira ati 'ninjye muraperi utagira ibigare agendamo, batangazwa no kuba mbakusanya ari amatsinda ibyo barabizi(…) umunsi nazaga nasanze mwese mwikomanga ku gatuza, mbakubise acapella muhita mutuza, nahise mbaramiza amata ngo ndebe ko mwava i buzimu gusa nasanze muremanywe umutima mutindi.'

    'Ninjye muraperi umwe rukumbi wize umuziki mu Rwanda kuva u Rwanda rwaremwa, muzasome mu bitabo, ntibyari koroha iyo ntahagararira Nyundo muri uru ruhando, ryari kuba ishuri rya mabande(bands) n’abahogoza kuko iyi njyana yacu nahazamuye ibendera, abaraperi bazi ubwenge nibo banyegera bakambaza bati ni gute uvanga rap ya street n’iyi rap ya Sorvage.'

    Siti Karigombe yamenyekanye mu muziki ubwo yafashaga Riderman ku rubyiniro, nyuma yatangiye kujya asohora indirimbo ze ndetse ubu akaba yaramaze kurangiza indirimbo zigize EP(extended play) yise 'Ndi mu kazi petit’.

    Siti Karigombe ngo ni we muraperi ukora ibyo yize

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/siti-true-karigombe-yishongoye-ku-bandi-baraperi-nyarwanda-video

  • Miss Jolly yifatanyije nAbanya-Tanzania kwiz… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, Miss Mutesi Jolly yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga y'amasegonda 49' yifatanya n'abanya-Tanzania kwizihiza iminsi 100 ishize Samia Suluhu Hassan atangiye kuyobora Tanzania.

    Samia Suluhu w'imyaka 61 y'amavuko ni Perezida wa Gatandatu wa Tanzania, na Perezida wa mbere w'umugore uyoboye iki Gihugu. Ni we mugore rukumbi mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba uyoboye igihugu mu rwego rwa Politiki.

    Tariki 18 Werurwe 2021, ni bwo Mama Samia yarahiye kuyobora Tanzania, ahita yiyongera ku rutonde 'ruto cyane' rw'abagore bayoboye ibihugu muri Afurika.

    Kuva, uyu munsi abanya-Tanzania bari kwizihiza amezi atatu ashize Mama Samia ari ku butegetsi; bizihiza ibikorwa bitandukanye amaze gukora kuva yatangira inshingano.

    Miss Mutesi Jolly yabwiye INYARWANDA, ko ari iby'igiciro kinini kuri we kwifatanya n'abanya-Tanzania kwizihiza uyu munsi kuko Mama Samia agaragaza gushyigikira umugore, kandi nawe akaba ari gutegura irushanwa rigamije rya Miss East Africa rigamije gutinyura umukobwa.

    Yagize ati “Kuba ari umugore, akaba amaze amezi atatu abaye Perezida wa Tanzania, ndetse akaba abaye n'umugore wa mbere ubaye Perezida mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba, urabizi turimo turategura irushanwa rigamije gutinyura abakobwa kuba rero ari umugore wa mbere w'umuperezida wa Tanzania, akaba n'umugore wa mbere mu Karere ni ibintu tugomba kwishimira cyane cyane nkanjye uri gutegura irushanwa.” 

    Akomeza ati “Ni urugero rwiza abakobwa bagomba kureberaho. Rero nibwo butumwa namuhaga, namwifuriza ishya n'ihirwe kuko ari kubera indorerwamu abakobwa muri rusange, atari abakobwa bo muri Tanzania ahubwo abakobwa bo mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba ndetse no muri Afurika.”

    Mu mpera z'iki Cyumweru, Miss Mutesi Jolly Visi-Perezida w'irushanwa rya Miss East Africa yagiranye ibiganiro n'abarimo Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y'Itangazamakuru, Umuco, Ubugeni na Siporo; Ambasaderi wa Kenya muri Tanzania, Hon Dan Kazungu baganiriye ku gushyigikira irushanwa rya Miss East Africa 2021 yahawe gutegura.

    Her excellence @SuluhuSamia Being the first woman President of Tanzania & first woman President in East Africa,is a reminder to all women across the continent that women are the most powerful beings&there's no limit to what they can do once given space,thx 4 being an inspiration pic.twitter.com/MqRP3fMdKw

    â€" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) July 5, 2021

    Miss Mutesi Jolly yashimiye Perezida Samia kubera ikitegererezo abakobwa bo muri Afurika Miss Mutesi Jolly yavuze ko nka Visi-Perezida wa Miss East Africa bishimiye iminsi 100 ishize Perezida Samia atangiye kuyobora Tanzania, by'umwihariko akaba ahanira guteza imbere abagore  Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro byihariye n'Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y'Itangazamakuru, Umuco, Ubugeni na SiporoMiss Mutesi Jolly yaganiriye na Ambasaderi wa Kenya muri Tanzania, Hon Dan Kazungu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107265/miss-jolly-yifatanyije-nabanya-tanzania-kwizihiza-iminsi-100-yubuyobozi-bwa-perezida-samia-107265.html

  • Sobanukirwa: Ese umugabo usiramuye n'udasiramuye bumva uburyohe kimwe mu mibonano mpuzabitsina? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari abibwira ko kwisiramuza ari umuti w'ibanze ku barangiza vuba, inzobere ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere zitangaza ko igihe cyo kurangiza kijya gusa n'icy'utarisiramuje.

    Imbuga nka Healthline na doctissimo.fr nyuma yo kuganira n'inzobere zitandukanye, zatangaje ko abagabo benshi basiramuye bagira ibyumvo bimeze kimwe n'iby'abatarasiramuwe n'ubwo hari abandi bakomeza kuribwa n'inkovu ibihe byose cyangwa se bakabona ibitsina byabo bitababereye.

    Ibyo kuribwa n'igitsina ariko ngo ntibikunze kubaho kuko hari n'abo usanga kirya badasiramuwe, ngo biterwa n'imiterere y'umubiri wa buri wese.

    Kurangiza (gusohora) na byo ngo biba ari bimwe, haba ku usiramuye cyangwa se waba udasiramuye kuko iki gikorwa kidahinduraho ikintu kinini, ari na yo mpamvu ngo abantu badakwiriye gufata gusiramurwa nk'aho ari umuti wo kutarangiza vuba, ko byose ari mu mutwe (ubwonko).

    Iki gikorwa kigabanya ububobere buba ku gitsina cy'umugabo kandi ubwo bubobere ni bwo bufasha virusi itera SIDA kwinjra mu mubiri mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

    Bitewe n'uko ibyago byo kwandura ku muntu wasiramuwe ari bike ugereranyije n'utarabikorerwa iyo bombi batakoresheje agakingirizo, ushobora kuba watekereza kudakoresha agakingirizo ku wo mutizeranye ariko burya ni ngombwa.

    Gusiramurwa ngo bikaba bigira akamaro kanini, kabone n'ubwo hari imiryango ibirwanya ikanatuma abakuze batita ku kubikorera abana babo bibwira ko ari igikorwa kitarangira.

    Iyi miryango yemeza ko ari uburwayi gukuzaho agahu k'abana kuko baba bazabyihitiramo bamaze kwimenyera gutandukanya icyiza n'ikibi.

    Dore impamvu zishobora gutuma wahitamo gusiramurwa:

    Gusiramurwa ku mpamvu z'isuku nk'aho amazi ari make cyangwa hari ubushyuhe.

    Iki gikorwa kandi gishobora guterwa n'idini (musulmans, judaiïsme).

    Ushobora no kubikora ku bushake aho binakorerwa abana bakivuka.

    Hari n'ighe ubitegekwa na muganga abonye uko agahu kawe gateye cyangwa indwara.

    Gusiramura ni igikorwa cyo kwa muganga, aho babaga agahu gakikije umutwe w'igitsina cy'umugabo maze uwo mutwe ugasigara hanze.

    Uku gusiramurwa rero ngo ni byiza ku baba mu madini cyangwa mu miryango ibyemera nko mu basilamu (musilmans) cyangwa judaiïsme n'ubwo ku bandi babifata nk'aho ari ikizira kuri bo.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-ese-umugabo-usiramuye-nudasiramuye-bumva-uburyohe-kimwe-mu-mibonano-mpuzabitsina/

  • Kevin Kade yerekanye imodoka y'umuzinga asigaye agendamo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kevin Kade umaze kubaka izina hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye zirimo Like You, Ibirara (yakoranye na Uncle Austin) n'izindi, yerekanye imodoka nshya asigaye agendamo. Ni mu mafoto uyu musore yashyize hanze abinyujije kuri story ye ya Facebook.

    Nkuko aya mafoto abigaragaza, Uyu musore asigaye agenda mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C220.

    Source : https://yegob.rw/kevin-kade-yerekanye-imodoka-yumuzinga-asigaye-agendamo-amafoto/

  • KARAHANYUZE: Dore couple 7 z'ibyamamare nyarwanda zakanyujijeho mu rukundo, zikababaza bikomeye abafana bazo ubwo zatandukanaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    1.Aurore na Egide

    Tariki ya 21 Gashyantare 2021, Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yatangaje ku mugaragaro ko isezerano ryo kubana akaramata yari yaragiranye na Gafotozi Mbabazi Egide babanaga muri Amerika, adashoboye kurikomeza.Aba bombi mu mwaka wa 2018 bari bateranyije inshuti n'abavandimwe basezerana imbere y'amategeko kubana nk'umugore n'umugabo mu gihe basigaje ku isi, ariko byarahindutse baratandukana ku mpamvu bahisemo kugira ibanga.

    2.Safi Madiba&Niyonizera Judith

    Mu nkuru nyamukuru zaranze umwaka wa 2017 mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, inkuru y'ubukwe bwa Safi na Niyonizera Judith wari uvuye muri Canada iza imbere.Ubukwe bw'aba bombi bwakurikiwe n'ibicantege byinshi mu rukundo rwabo, ariko bihagararaho abashakaga kubasenyera babima umuhoro.Mu nkuru zavuzwe cyane harimo iy'umugabo w'uruhu rwera wagiye mu itangazamakuru akavuga ko Judith yahoze ari umugore we muri Canada, ndetse ko n'amafaranga menshi uwo mugore wa Safi afite ari ayo yamwibye we n'abandi bagabo.Gusa kuri ubu ibyurukundo rwabo byabaye amateka.

    3.DJ Pius & MC Ange

    Inkuru y'itandukana rya Dj Pius n'umugore we Ange Umulisa yababaye cyane abakunzi babo kuko ari imwe muri couple zagaragaraga nk'izifite urukundo rudafunguye.Muri 2014 aba nabo bafashe umwanzuro wo guca ukubiri, ariko bakomeza gufatanya inshingano zo kurera umwana w'umuhungu batandukanye.

    4.Jay Polly & Sharifa Mbabazi

    Urukundo rwa Jay Polly na Sharifa rwatangiye kuryoha kuva muri 2015.Gusa nyuma yo kubana nk'umugabo n'umugore bagiye barangwa n'umwiryane wa hato na hato.Byakomeje kuba bibi kugeza ubwo muri 2018 Jay Polly amukubise amukura amenyo atatu, bimuviramo kugezwa mu nkiko akatirwa amezi asaga atandatu mu gihome i Mageragere.

    Nyuma yuko afunguwe, we n'umugore we bagerageje kwitwara nk'abagikundana ariko biza kurangira Sharifa atangaje ko ari mu rukundo n'undi musore wo muri America, bidatinze na Jay Polly abona undi mukobwa babyumva kimwe.

    5.Meddy Saleh & Shaddyboo

    Aba nabo bakundanye ururyohereye kurusha ubuki ndetse Imana ibaheramo umugisha babyarana abana babiri b'abakobwa mu gihe bamaranye nk'umugabo n'umugore.

    Muri 2016 bombi batandukanye mu bwubahane, ariko bakomeza gufatanya kurera abana babo.Kuri ubu Shaddyboo ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, naho Meddy Saleh we ni umuhanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye.

    6.Anita Pendo &Ndanda

    Anita Pendo uzwi nk'umukobwa wirwanyeho yabanye nk'umugabo n'umugore n'umukinnyi w'umupira w'amaguru Alphonse Ndanda kuva muri 2016, ndetse babyaranye kabiri.
    Icyakora urukundo rwabo ntirwarambye kuko nyuma Ndanda wabaye umunyezamu w'amakipe akomeye nka Rayon Sport na As Kigali yaje gutangaza ko batakiri kumwe.Ndetse kuri ubu yamaze kwambika impeta undi mukobwa yihebeye.

    7.Young Grace & Hubert Pique

    Ari nk'ibishoboka Umuhanzi Young Grace yasubiza inyuma umwaka wa 2018, kuko wari uryohereye kurusha ubuki, avuna umuheha akongezwa undi k'umukunzi we Hubert Pique wari umukinnyi mu ikipe ya Heroes mu cyiciro cya kabiri.

    Ubwo umuraperi Young Grace yizihizaga isabukuru y'amavuko y'imyaka 25, Pique yashinze ivi hasi amwambika impeta, aha gasopo abandi basore bose bashoboraga kumubenguka.

    Icyakora ak'abasitari ntikiburira, mu gihe gito cyane ubwo biteguraga kubyara umwana wabo wa mbere, Pique yaritarukije abwira isi ko umutima we utagiterera mu Young Grace, urukundo rushyirwaho akadomo.

    Source : https://yegob.rw/karahanyuze-dore-couple-7-zibyamamare-nyarwanda-zakanyujijeho-mu-rukundo-zikababaza-bikomeye-abafana-bazo-ubwo-zatandukanaga/

  • Ni njye muraperi wize umuziki: Karigombe yako… – #rwanda #RwOT

    Muri Gicurasi 2021, ni bwo Karigombe yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo yakubiye kuri EP ye yise 'Ndi mu kazi Petit'.' Ep ye ifungurwa n'indirimbo 'Intro (Freestyle) yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “INTRO(FREESTYLE)” YA KARIGOMBE

    Iyi ndirimbo itangizwa n'ijwi ry'umunyamakuru Bianca, aho aba avuga uburyo akunda umuziki wa Karigombe ahanini bitewe n'ukuntu aririmba n'amagambo akoresha. Bianca ni umunyamakuru wa Isibo Tv ariko yabanje gukorera Flash Tv na City Radio.

    Karigombe yabwiye INYARWANDA, ko iri jwi ryumvikana mu ndirimbo ye 'Intro (freestyle)' ari irya Bianca ubwo yamwakiraga mu kiganiro yari yamutumiyemo kuri Flash Tv.

    Avuga ko yifashishije ijwi rye kugira ngo amushimire uruhare yagize mu muziki we. Ati 'Uwo ni Bianca cyera agikora kuri Flash TV ni uko yanyakire kubera ko nanjye iyi ari 'intro' ni mu rwego rwo kumushimira no kuzirikana ibyo yankoreye. Umusanzu yashyize mu rugendo rwanjye rw'umuziki.'

    Yavuze ko icyo igihe Bianca amwakira mu kiganiro yari afite indirimbo imwe y'amashusho. Icyo gihe Bianca yakoraga ikiganiro ari kumwe na Mc Buryohe na nubu niko bimeze aho bakorana kuri Isibo Tv.

    Mu ndirimbo ye 'Intro', Karigombe atangira avuga ko inzozi ze zamaze kuba impano, kandi ko ari we muraperi utagira igikundi agendamo. Ko n'amagambo amugwaho ari ukuri.

    Avuga ko kuba Mc Mahoniboni atakiri mu muziki abifata nk'igihombo, ariko kandi ngo kubivuga 'ntibyinjiza n'igihumbi'.

    Akomeza avuga mo ko atagamije gushwana n'abaraperi bagenzi be, ahubwo ashyize imbere kubereka uko ibintu bikorwa.

    Karigombe ashimangira ari we muraperi wenyine wize umuziki, ngo ubihakana azaperereze. Ati 'Ni njye muraperi umwe rukumbi wize umuziki u Rwanda rwaremwa, muzasome mu bitabo. Ntibyari kworohora iyo ntahagararira Nyundo muri uru ruhando, ryari kuba ishuri ry'ama Band n'abahogoza gusa.'

    Uyu muhanzi avuga ko abaraperi bazi ubwenge ari bo bamwegera bakaganira, akababwira uko abashaka kwandika, akaririmba anavuga ingoma kandi ntave mu murongo. Akavuga ko yinjiye mu muziki awushyizeho umutima bituma agendera kure inzira z'umwijima.

    Umuraperi Siti True Karigombe yasohoye amashusho y'indirimbo y'ikivugo yise 'Intro (freestyle)Karigombe yavuze ko yifashishije ijwi rya Bianca mu ndirimbo ye kugira ngo amushimire itafari yashyize ku muziki weKarigombe yamaze kurangiza indirimbo zigize EP ye yise 'Ndi mu kazi Petit'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO “INTRO(FREESTYLE)” YA KARIGOMBE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107259/ni-njye-muraperi-wize-umuziki-karigombe-yakoresheje-ijwi-rya-bianca-mu-ndirimbo-yivuzemo-i-107259.html

  • Ifoto ya Afande Kabera kera akiri umusirikare… – #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ari mu bantu bakunzwe cyane mu Rwanda by’umwihariko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 aho ijwi rye rigera kuri bose ribakangurira kwirinda iki cyorezo. 

    ohn Bosco Kabera (uyu uri hagati wambaye ingofero y’umutuku) ari mu babohoye igihugu

    Iyo uvuze izina John Bosco Kabera, umuntu wese guhera ku mwana kugeza ku mukecuru n’umusaza ahita yumva ijambo ‘Guma mu rugo’, ‘Gutaha ni Saa kumi n’ebyiri, ‘Ntabe Ari njye’, ‘Gerayo amahoro’, ‘Guma ku karere’, n’andi magambo yagiye avuga muri ibi bihe bya Covid-19.

    Tariki 4 Nyakanga ni umunsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora. Ubwo uyu munsi wabaga ku nshuro ya 27, abakoresha imbuga nkoranyamabaga cyane cyane Twitter basangiye amafoto ya CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda mbere yo kujya mu gipolisi ndetse akaba ari mu babohoye igihugu. Iyi foto ye yakunzwe na benshi, igaragaza abasirikare 6 ariko Afande Kabera niwe wasamiwe hejuru kuko azwi cyane bishimira imirimo ye.

    CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ukunzwe muri ibi bihe

    Benshi bishimiye ifoto ya Afande Kabera imugaragaza ari mu basirikare babohoye igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107236/ifoto-ya-afande-kabera-kera-akiri-umusirikare-ku-rugamba-rwo-kubohora-igihugu-yazamuye-ama-107236.html