Category: Uncategorized

  • Nyuma y’ibihano Sarpong yagarutse mu bandi ahita ahura n’imvune #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya — Ghana wakiniye Rayon Sports, Michael Sarpong nyuma yo kuva mu bihano yari yafatiwe n’ubuyobozi kubera imyitwarire mibi, yagarutse mu myitozo ariko ahita agira ikibazo cy’imvune.

    Umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yavuze ko bamwe mu bakinnyi bari bahagaritswe kubera imyitwarire mibi ibihano byarangiye banagarutse mu myitozo, ariko Sarpong we akaba yarahise agira ikibazo cy’imvune.

    Ati'abakinnyi bagaragayeho ikibazo k’ikinyabupfura gike, benshi muri bo ibibazo byabo byarakemutse, kuri Sarpong ikibazo cye cyarakemutse yanagarutse mu bandi nubwo ubu afite ikibazo cy’imvune.'

    Umunyezamu Metacha ngo ni we ukiri mu bihano, ngo nubwo yahanwe na federasiyo kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wa Ruvu Shooting ngo ikibazo cye kiracyarimo kwigwaho.

    Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena, nibwo umutoza w’iyi kipe, Nesredine Nabi yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko buhana abakinnyi barimo Michael Sarpong kubera imyitwarire mibi.

    Michael Sarpong yagarutse ahita ahura n’imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-ibihano-sarpong-yagarutse-mu-bandi-ahita-ahura-n-imvune

  • Mico The Best yambitse impeta umukunzi we, Amafoto #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mico yambitse umukunzi we  ya Clarisse wigeze kugaragara muri filime ya Bad Rama yitwa Cow Boy.Uyu muhango wabaye ku munsi w'ejo tariki 04 Nyakanga 2021.

    Mico The Best yiyemeje kurushinga na Clarisse nyuma y'umwaka bamaze bakundana gusa nibwo bwa mbere amwerekanye.

    Mu 2019 nibwo Mico The Best yatangaje ko akundana n'umunyamerikakazi ariko baje gutandukana batarahura.

    Yigeze kuvugwa kandi mu nkuru z'urukundo na Phiona Mbabazi ariko nyuma baje gutangaza ko byari ikinamico rigamije gushaka kwamamara.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/05/mico-the-best-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto/

  • Fondasiyo Ndayisaba Fabrice irashishikariza abana gukurana umuco w’ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana barashishikariza gukurana umuco w
    Abana barashishikariza gukurana umuco w’ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo

    Ubu butumwa bwatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni ibikorwa byabereye mu bigo by’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye hamwe n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yo mu Karere ka Kicukiro.

    Muri ibyo bikorwa byatangiye tariki ya 21 kugera ku ya 25 Kamena 2021, abana bahawe ubutumwa butandukanye bubigisha amateka mabi yaranze igihugu, ndetse n’ububi bwa Jenoside, basabwa guharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri.

    Mu bihe by’ibiruhuko (Breaks), abana bafashwaga kwibuka abana n’impinja bagenzi babo bazize Jenoside, binyuze mu dukino abo bana bishwe bakundaga gukina.

    Icyakora kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuri iyi nshuro hakinwe udukino dutuma abana bategerana cyane.

    Mu butumwa bwo gusoza ibyo bikorwa byo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yibukije abana ko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza, ibasaba gukurana ingeso nziza, gukunda siporo no gukunda igihugu, birinda uwabashora mu ngese mbi.

    Ndayisaba Fabrice ati “Turashishikariza abana n’urubyiruko rw’u Rwanda gukurana umuco mwiza wo kugira ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo mu mitima, gukunda siporo, gukunda igihugu, kugitekerereza neza no kugikorera neza mu buryo bwose bushoboka, birinda uwabashora mu ngeso mbi zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

    Ishuri ry’incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice hamwe na Fondation Ndayisaba Fabrice, bashimira abafatanyabikorwa bose bafatanyije mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Igikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngarukamwaka, iyi ikaba ari inshuro ya karindwi kiba.

    Uwo muhango ukorwa na Fondasiyo Ndayisaba Fabrice ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.


  • Mukura ndayishyuza amezi 13, nditabaza igihugu cyanjye na FIFA – Rutahizamu wirukanywe n’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Nigeria wahoze akinira ikipe ya Mukura VS, avuga ko arimo yishyuza iyi kipe miliyoni 3.5 kumezi 13 atahembwe ndetse ko natayabona ari bwitabaze igihugu cye na FIFA akaba yarenganurwa.

    Uyu rutahizamu yageze muri Mukura VS muri 2019 asinya imyaka 2, yaguzwe miliyoni 3 aho avuga ko aya mafaranga yose yayabonye.

    Mu mpera za 2020, uyu mukinnyi yirukanywe muri Mukura VS ibintu avuga ko bitari bikurikije amategeko kuko atigeze abwirwa icyo azize, bityo we amasezerano ye akaba yarakomeje kuyabara nk’agifite agaciro kuko batubahirije ibyari biri mu masezerano.

    Ati 'mu Gushyingo 2020 baranyirukanye mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, ntabwo bigeze bambwira impamvu nyayo nirukanywe, basheshe amasezerano bitubahirije amategeko nta kintu bigeze bambwira.'

    Uyu rutahizamu wahise yerekeza muri Rutsiro FC, yakomeje abwira ikinyamakuru ISIMBI ko bamwirukanye bamufitiye umwenda w’imishahara y’amezi 7 ndetse n’andi 6 ya nyuma yo kwirukanwa kuko yakomeje kuyabara kuko amasezerano ye yasheshwe binyuranyijwe n’amategeko.

    Ati 'amafaranga naguzwe narayabonye yose, ikibazo mfitanye nabo ni amafaranga y’imishahara ntishyuwe, kugeza igihe nari nkibakorera amezi mbishyuza batampembye ni 7, baje kunyirukana ntazi impamvu nta kintu bambwiye, nyuma barampamagaye bambwira ko bagiye kunyishyura amafaranga yanjye yose, nagerageje kubavugisha ariko nta n’umwe witabye telefoni yanjye.'

    'Inshuro baheruka kumvigisha ni igihe banyishyuraga ibihumbi 400 mu mezi 13 bamfitiye, amezi 7 nkibakorera (2019-2020), nari nkifite n’andi masezerano y’uyu mwaka w’imikino urangiye, iyo uteranyije ayo mezi yose ni amezi 13 angana na miliyoni 3 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, niyo mafaranga bamfitiye, nagerageje kuvugana na MD(Gasana Jerome) ariko n’ubutumwa bwanjye arasoma ntansubize.'

    Yakomeje avuga ko nibikomeza gutya azitabaza igihugu cye na FIFA kugira ngo yishyurwe kuko yarabakoreye ariko ntibashaka kumwishyura.

    Ati 'narabakoreye, natanze ibyo nari mfite, ibi sibyo, simbona impamvu ntahabwa amafaranga nakoreye, niba bakora kinyamwuga nibanyishyure, nkeneye amafaranga yanjye nakoreye, nta kindi kibazo mfitanye nabo, nibanyishyure kuko nibatabikora kuri iyi nshuro ntibiba byiza, federasiyo y’umupira w’amaguru iwacu muri Nigeria irabimenya imfashe kwishyuza, na FIFA nzajyayo.'

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Gasana Jerome ntabwo byashobotse kuko inshuro zose yahamagawe atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Nwosu Samuel arishyuza Mukura VS imishahara y’amezi 13

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-ndayishyuza-amezi-13-nditabaza-igihugu-cyanjye-na-fifa-rutahizamu-wirukanywe-n-iyi-kipe

  • Huye : Mu nka 36 400 zihororerwa izifite ubwishingizi ni 900 gusa #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake bakorera mu karere ka Huye rwagabiraga inka umubyeyi utishoboye wo mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba.

    Sebutege yasabye Kabagwira, gushyira iyi nka mu bwishingizi, anaboneraho gusaba aborozi bose bo mu Karere batarashyira inka zabo mu bwishingizi kwihutira kubikora mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

    Yagize ati 'Umuntu wese worojwe inka, hari gahunda yatangijwe y’ubwishingizi bw’amatungo, yitwa tekana muhinzi urishingiwe, kugira noneho no mukorora yorore atekanye kugira ngo mu byago abe yashumbushywa n’ibigo by’ubwishingizi.'

    Yakomeje agira ati 'Ni gahunda rero dushishikariza abahinzi n’aborozi kugira ngo bayitabire. Nk’ubu murabona turi mu gihe cy’iki, hari igihe tujya duhura n’ibiza, amatugo akarwara byose utabiteguye. Niyo mpamvu rero iyi gahunda tuyibashishikariza kugira ngo ibe yabagoboka mu gihe cy’ibyago.'

    Musangamfura Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Huye avuga ko nubwo batagira umushahara bitababuza gufasha abatishoboye ngo icya mbere ari umutima ukunda igihugu.

    Ati 'Nibyo turi urubyiruko rw’abakorerabushake, ibikorwa dukora n’ubundi ni ubwitange, mu bushobozi buke tugenda tubona umunsi ku munsi, icya mbere ni umutima. Umutima wo gukunda igihugu, umutima wo gukunda akarere kacu ka Huye.'

    Musangamfura yasabye Kabagwira Chantal, wagabiwe inka kuzayifata neza kugira ngo izamubyarire umusaruro yoroze na bagenzi be.

    Aba basore n’inkumi bavuga ko uyu mutima wo kuzirikana abatishoboye, bawukomora ku rubyiruko rwa FPR-inkotanyi rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi rukabohora Abanyarwanda. Iyi niyo mpamvu yatumye bahitamo kugabira umuturage utishoboye bakabikora ku munsi mukuru wo kwibohora.

    Kabagwira Chantal, wagabiwe inka yashimye cyane umutima w’ubwitange w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake avuga ko ari ubwa mbere agiye korora inka. Yari yoroye ihene, gusa ngo yahoraga yifuza inka ariko akabura amikoro yo kuyigura.

    Yagize ati 'Nishimiye iyi nka abakorerabushake bampaye, mu mutima wanjye ndanezerewe kuba banayimpaye ku munsi wo kwibohora, nkaba nibohoranye nabo, Imana ishimwe.'

    Kabagwira yavuze ko iyi nka izamufasha muri byinshi birimo kubona ifumbire agahinga akeza, abana be bazabona amata n’ibindi.

    Ati 'Iyi nka izamfasha kwiteza imbere, mbone ifumbire, mbone amata, mbone amafaranga. Nanjye nzayitaho uko nshoboye kose.'

    Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 horojwe imiryango 633. Muri rusange gahunda ya girinka munyarwanda mu karere ka Huye imaze kugera ku miryango irenga ibihumbi 20.

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Mu-nka-36-400-zihororerwa-izifite-ubwishingizi-ni-900-gusa

  • Musanze: Kwegerezwa Serivisi z’ubuzima babifata nk’igisobanuro nyacyo cyo kwibohora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki ni ikigo nderabuzima cya Kinigi kimaze igihe gito cyubatswe
    Iki ni ikigo nderabuzima cya Kinigi kimaze igihe gito cyubatswe

    Ujeneza Clemence, Kigali Today yasanze yivuriza ku kigo nderabuzima cya Gataraga, kimaze imyaka ikabakaba icumi cyakira abakigana, yagize ati “Iki kigo nderabuzima kitarubakwa twivurizaga ku kigo nderabuzima cya Busogo, bidusabye gukora urugendo rw’amasaha asaga atatu, tukagerayo twananiwe cyangwa twarushijeho kuremba. Hari n’abahitagamo kunywa imiti yo mu bisambu kubera ko ivuriro ryari kure. Izo mbogamizi zose twaciye ukubiri nazo nyuma y’aho Leta yacu y’Ubumwe itwubakiye iki kigo nderabuzima cya Gataraga”.

    Yongeraho ati “Umubyeyi utwite ntibikimugora kwipimisha no gukurikirana ubuzima bw’umwana, kuko izo serivisi zitwegereye. Muri make nta muntu urwara ngo ahere mu gihirahiro, kuko ibikoresho ndetse n’abaforomo bahari, ku buryo batwohereza ku bitaro byisumbuyeho mu gihe bibaye ngombwa wenda umurwayi arembye”.

    Mu Karere ka Musanze habarizwa ibigo nderabuzima 16 n’amavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Postes de santé) agera kuri 30.

    Amavuriro yo ku rwego rw
    Amavuriro yo ku rwego rw’ibanze yo mu Tugari yunganira ibigo nderabuzima mu gutanga serivis z’ubuvuzi

    Nzabarankize Jean Bosco wo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, ni umwe mu bishimira ko begerejwe ivuriro riciriritse mu Kagari kabo, ku buryo ubu bahabwa ubuvuzi bwose bw’ibanze, bitabasabye kujya ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima.

    Ati “Mbere umuntu yararwaraga akajya kugura imiti muri farumasi, yivura indwara atazi iyo ariyo. Iyi poste de santé tumaze nk’amezi atanu twegerejwe, yaratworohereje, kuko mu gihe umuntu yumva atamerewe neza, anyarukirayo, bakamusuzuma, kandi bakamuvurira kuri mituweri”.

    Ati “Ubuvuzi bwatwegereye hafi kugera ubwo ahantu henshi nta muntu ugikora urugendo rurenze iminota 20 atabonye aho yivuriza. Ubu se ugira ngo kwibohora nyako kundi kube ukuhe bitari muri ubu buryo budufasha gukumira indwara no kuzivuza hakiri kare gutya? Ubuyobozi bwacu bwatugejejeho ibyiza byinshi mu buvuzi na n’iyi saha twishimira kandi tunashimira Perezida wacu Paul Kagame, urangaje imbere iyo bikorwa byose”.

    Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho ni kimwe mu byo abaturage bishimira ko begerejwe
    Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho ni kimwe mu byo abaturage bishimira ko begerejwe

    Abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze byo mu Karere ka Musanze, bahamya ko muri iyi myaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, ubwiyongere bw’amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima birimo n’ibyagiye byagurwa bikongererwa ubushobozi; byiyongeraho na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, na yo ngo iri mu bibatera akanyabugabo ko kwihutira serivisi z’ubuvuzi mu gihe bazikeneye, kuko bazihabwa ku kiguzi kiri hasi cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, ashimangira ko kugira ngo u Rwanda rugere ku bikorwa nk’ibi, byasabye kwigomwa no gukora cyane kw’abitangiye igihugu kandi basigasira umutekano wacyo, bigizwemo uruhare n’ingabo za RPF Inkotanyi zafatanyije n’abanyarwanda.

    Abatuye mu Murenge wa Nyange na bo begerejwe Ikigo nderabuzima hafi, bikemura ikibazo cyo kurembera mu ngo
    Abatuye mu Murenge wa Nyange na bo begerejwe Ikigo nderabuzima hafi, bikemura ikibazo cyo kurembera mu ngo

    Yagize ati “Ibikorwa byose twishimira ubu, byatwaye igihe kinini cyo gutekereza no kudufasha kureba kure, bigizwemo uruhare na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abamufasha mu miyoborere y’igihugu, tubigeraho. Ni ibintu duha agaciro, kandi mboneraho no gusaba abanyamusanze kubyubakiraho, babibungabunga, kandi bakarushaho kunoza imikorere n’imitekerereze, hanyuma dukomeze gukataze mu iterambere twiyemeje”.


  • Amafoto ateye ubwuzu ya Knowless ukomeje kugira ikimero kivugisha benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze imyaka irenga 10 mu ruhando rwa muzika ,ndetse akomeza kugenda avugisha abatari bake bitewe n'ikimero cye gitangaje.

    Knowless wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze ziryoheye amatwi aririmba,akomeza kugaragara nk'ukiri inkumi kandi ari umubyeyi w'abana babiri.

     

    Hano twabateguriye amafoto ye ateye ubwuzu agaragaza ubwiza n'ikimero by'uyu muhanzikazi Butera Knowless ugaragara nk'inkumi kandi abyaye kabiri. Amafoto ye tugiye gukoresha ni ayo mu bihe bya vuba kuva mu 2020 kugeza uyu munsi.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ateye-ubwuzu-ya-knowless-ukomeje-kugira-ikimero-kivugisha-benshi/

  • Huye : Polisi yabaguye gitumo bikingiranye muri Resitora bayihinduye akabari #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ku wa 03 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00) aho bari muri Resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43.

    Aba bose uko ari 17 bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma iherereye mu Karere ka Huye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru abaturage bahaye Polisi.

    Yagize ati 'Abaturage baduhaye amakuru ko Resitora ya Nshimiyimana iherereye mu kagari ka Gitwa mu Mudugudu wa Nyarurembo, itakiri Resitora ahubwo yahindutse akabari abantu basigaye banyweramo inzoga. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise tujyayo dusanga koko hari abantu bifungiraniyemo dukomanze banga gufungura kuko bari basinze nyuma nibwo baje kwemera barafungura dusanga banywa begeranye nta bwiriza na rimwe rijyanye no kwirinda Covid-19 bigeze bubahiriza.'

    SP Kanamugire yibukije abaturarwanda ko kwirinda no kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 birebwa na buri wese kandi bigakorwa igihe cyose.

    Ati 'Biteye agahinda kubona hakiri abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo badasiba kubona no kumva umubare w’abo gihitana n’abacyandura buri munsi. Uyu Nshimiyimana yafashe icyari Resitora agihindura akabari agerekaho kurenza amasaha yagenwe yo kuba abantu bafunze buri wese yageze mu rugo.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abafata Resitora cyangwa amaduka bakabihinduramo utubari bibwira ko Polisi itazabafata bibeshya kuko kubufatanya n’abaturage bazajya bafatwa.

    Yagize ati 'Abantu bakwiye kumenya ko kwirinda ari ukurengera ubuzima bwabo ntibashake ubwinshi bw’inyungu babicishije mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 ndetse n’ibihano. Bamenye ko Resitora cyangwa iduka atari akabari kandi ko bakwiye kubahiriza amasaha yagenwe.'

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa ndetse asaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

    Abafashwe nyuma yo kwerekwa itangazamakuru baripimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo, bakangurirwe kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Polisi-yabaguye-gitumo-bikingiranye-muri-Resitora-bayihinduye-akabari

  • Burera : Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umugore we bamusanze mu kiyaga yapfuye #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Hashakimana Jean Pierre wabonetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga ureremba muri kiriya kiyaga.

    Uriya murambo wabonetse mu gace gaherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama muri kariya Karere ka Burera.

    Umuryango wa Hashakimana Jean Pierre na Uwimana Pascasie uherutse kwicwa akubiswe ifuni n’uyu mugabo we, basize abana bane batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, bikavugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane ashingiye ku mitungo.

    Jean Pierre Mushakarugo uyobora Akagari ka Rurembo aho uriya murambo wabonetse, avuga ko abaturage ari bo bamenyesheje inzego ko babonye umurambo mu kiyaga, bagiye kureba basanga ni iwa Hashakimana.

    Uyu muyobozi kandi avuga ko Hashakimana yari amaze iminsi ashakishwa kuko yakekwagaho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe.

    Yagize ati 'Bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, yahise atoroka ntiyongera kuboneka, mu gihe yari agishakishwa kugira ngo akorweho iperereza ni bwo twasanze yapfuye dukeka ko yiyahuye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Umugabo-washakishwaga-akekwaho-kwica-umugore-we-bamusanze-mu-kiyaga-yapfuye