Category: Uncategorized

  • Iburasirazuba: Ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu myaka 27 u Rwanda rwibohoye – #rwanda #RwOT

    Ni intara ibarizwamo igice kinini cyari gituwe n’abaturage baheze inyuma mu bwigunge dore ko ahenshi nta bikorwa remezo byari bihari nko mu zindi ntara.

    Habarizwamo kandi igice kinini kitari gituwe cyane cyahoze kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, kigizwe ahanini n’Akarere ka Nyagatare cyatangiye guturwamo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Hari kandi ibindi bice nk’Akarere ka Kirehe kagejejwemo umuriro w’amashanyarazi bwa mbere mu mwaka wa 2010.

    Inzego zirimo ubworozi, ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’izindi zatejwe imbere mu buryo bugaragara nubwo inzira ikiri ndende.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel avuga ko iyi Ntara ari imwe mu zagejejwemo iterambere rigaragara mu myaka 27 u Rwanda rubohowe.

    Yavuze ko kubohora igihugu byaje bikenewe cyane kuko hari benshi bari barahejejwe ishyanga abandi babuzwa uburenganzira kubera politike mbi, ibi bikaba ari byo byatumye bamwe mu banyarwanda batangiza urugamba rwasize babohoye igihugu.

    Ati “Urugamba rwo kubohora igihugu yari yo mahitamo yonyine yari ahari bitewe n’amateka ya politiki mbi kuko bwari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo no gushaka igihugu n’uburenganzira ku kugira ngo igihugu cyongere gisubire mu nzira nziza, ni ko gutangiza urugamba FPR-Inkotanyi ihagarika Jenoside yakorewe abatutsi.”

    Guverineri Gasana Emmanuel avuga ko muri iyi Ntara hagejejwe ibikorwaremezo bifatika byahinduye imibereho y’abaturage

    Guverineri Gasana yavuze ko nyuma yo kubona igihugu hakurikiyeho urugamba rwo kugisana no kugiteza imbere akaba ari rwo kuri ubu igihugu kiri kurwana giharanira ko buri muturage aba atekanye afite imibereho myiza n’amahirwe angana n’aya mugenzi we.

    Intambwe yatewe mu buhinzi

    Guverineri Gasana avuga ko iyi ntara yateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi aho ngo hahujwe ubutaka ku buso bungana na hegitari ibihumbi 500 ku bihingwa byatoranyijwe birimo umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo n’ibindi bihingwa byinshi.
    Kuri ubu yavuze ko ikigezweho ari uguhinga hagamijwe isoko mpuzamahanga aho abaturage basigaye bahinga indabo, inanasi, imiteja, ikawa byoherezwa mu mahanga.

    Mu mishinga minini y’ubuhinzi ibarizwa muri iyi Ntara hari nk’umushinga wo kuhira mu Murenge wa Nasho wazanywe n’umuherwe Howard G. Buffet, umushinga wo kuhira wa Ndego, umushinga wa Gabiro uzuhira ku buso burenga hegitari 15 600 no gutera ibiti by’imbuto n’undi uri Kagitumba ku Muvumba yose ikazuhira ku buso bungana na hegitari ibihumbi 25.

    Kubijyanye no guhangana n’amapfa ngo hubatswe damu 25 zifasha abaturage mu kuhira imyaka, izigera mu icumi ngo zubatswe mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Ndego, Mwiri, Rwinkwavu, Murundi na Gahini nk’imwe mu yakunze kugaragaramo ikibazo cy’amapfa.

    Ahantu 60 hatunganyirizwa kawa ndetse n’inganda 29 ni zo zimaze kubakwa mu guteza imbere iki gihingwa.

    Ubworozi bugomba kurushaho kubyazwa umusaruro

    Guverineri Gasana avuga ko mu bijyanye n’ubworozi iyi Ntara ifite inzuri ibihumbi 10 ziri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 100 kongeraho inganda zirenga 120 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

    Yavuze ko kuri ubu intumbero bafite ari ukorora inka nziza zitanga umukamo bakava ku bihumbi 170 aboneka ku munsi muri iyi Ntara nibura bakagera kuri litiro miliyoni ebyiri, ibi ngo bizagerwaho mu gihe aborozi bamenye ibyo inka zikenera n’igihe bikenerwa, gutera ubwatsi butanga umukamo mwinshi, hakazanashyirwaho inganda z’ibikomoka ku bworozi nk’uruganda rw’amata y’ifu n’ibindi.

    Kuri ubu muri iyi Ntara habarizwa amakusanyirizo 44, mu mirenge yose ibarizwamo inzuri hari kongerwamo damu mu gufasha aborozi mu kugabanya urungendo inka ikora ijya kunywa amazi.

    Ubuvuzi bwateye imbere bigaragara

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko mu byo bwishimira nyuma y’imyaka 27 ari uko ubuvuzi bwateye imbere mu buryo bugaragara. Ibitaro byariyongereye bigera ku icumi, ibigo nderabuzima 116 ndetse n’amavuriro y’ibanze amaze kuba 314.

    Guverineri Gasana yavuze ko buri Kagari nibura kagejejwemo ivuriro ry’ibanze ryafashije abaturage mu kwivuza hafi batarindiriye gukora ingendo ndende bajya ku bigo nderabuzima.

    Ibi byiyongera ku mavuriro y’ibanze yegereye umupaka yashyizwemo serivisi zari zisanzwe zitangirwa ku bitaro mu kwegereza abaturage serivisi nziza, muri serivisi zashyizwemo harimo kwisiramuza, kwivuza amenyo, kubyara n’izindi.

    Imihanda yaguye imigenderanire

    Kuri ubu mu turere twose hagiye hubakwa imihanda myiza ya kaburimbo igamije kwagura imihahirane, hari indi yagiye ikorwa ihuza uturere n’utundi nka Nyagatare-Rukomo-Gicumbi, Ngoma-Bugesera- Nyanza n’indi myinshi yakozwe igatuma ubuhahirane burushaho kugenda neza.

    Muri uyu mwaka nibura hubatswe ibirometero 49 bya kaburimbo mu turere dutandukanye ndetse hanubakwa imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 665.

    Guverineri Gasana yavuze ko kandi hari gahunda iri gushyirwamo imbaraga yo gukora imihanda izenguruka imipaka mu rwego rwo kwegereza abayituriye ibikorwaremezo.

    Abana bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri bunzwe amaguru

    Uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba buri mu gice cyateye imbere bigaragara aho abana bavuye ku kwiga aho bakoreshaga hejuru y’ibilometero bitandatu begerezwa amashuri mu buryo bugaragara.

    Iyi Ntara kuri ubu ibarizwamo kaminuza icyenda ziri mu turere dutandatu, nibura muri buri Murenge hashyizwemo amashuri y’imyaka 12 hagamijwe kwegereza imiryango amashuri no kugabanya ubucucike bwayarangwagamo.

    Urugero nko mu mwaka ushize hubatswe ibyumba by’amashuri 7058 ibi byumba bikaba byarafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri.

    Inganda zubatswe ku bwinshi

    Mu bikorwaremezo biri kuzamura iterambere mu Burasirazuba inganda ziri gufata igice kinini cyane cyane mu turere twa Rwamagana, Bugesera na Nyagatare.

    Muri utu turere hashyizweho igice cyahariwe inganda kuri ubu izigera kuri 25 zikaba zaratangiye gukora aho zimaze guha abanyarwanda benshi akazi biganjemo urubyiruko.

    Muri iyi Ntara habarurwa inganda 161 harimo 127 zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

    Intara y’Iburasirazuba yubakiwe Stade eshatu

    Intara y’Iburasirazuba ni imwe mu zitaragiraga ibibuga by’imikino; mu mwaka wa 2018 hatangiye kubakwa stade eshatu buri yose ikaba yaruzuye ifite agaciro k’arenga miliyari icyenda, ni ibibuga birimo igikinirwaho umupira w’amaguru gishobora kwakira abarenga 3000 bicaye neza, icya Volleyball, Basketball, Tennis n’indi mikino, bikaba byarubatswe mu turere twa Ngoma, Bugesera na Nyagatare.

    Mu bukerarugendo iyi ntara ifite pariki y’Igihugu y’Akagera, kongeraho ibice bigiye biri muri buri Karere biteganywa gutunganywa bikajya bisurwa na ba mukerarugendo nk’urutare rwa Ngarama n’ibindi.

    Hari kandi inzira yo kwibohora ituruka Kagitumba igaca ahitwaTabagwe ikambukiranya na Gicumbi, iyi ikaba igaragaza uko amateka yo kubohora u Rwanda yatangiye, aho ingabo za RPA zabaga n’indaki umukuru w’Igihugu yabagamo akanatangiramo amabwiriza y’urugamba.

    Ifite kandi ibiyaga 31 muri 34 biri mu Rwanda hakaba hari kubakwaho ibikorwa remezo birimo amahoteli agamije kuzamura ubukerarugendo bw’iyi ntara, kuri ubu habarizwamo 14 zigezweho.

    Kuri ubu Intara y’Iburasirazuba igeze kuri 55 % mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage mu gihe intego ari uko 2024 bazaba bawufite100% ku kijyanye n’amazi abayagejejweho bageze kuri 80%.

    Intara y’Iburasirazuba igizwe n’uturere turindwi, imirenge 95, ikaba ituwe n’abaturage basaga miliyoni eshatu, ikora ku bihugu bitatu birimo u Burundi, Uganda na Tanzania.

    Abahinzi bagejejweho uburyo bwo kuhira butuma imyaka itakibapfana

    Guhingwa imbuto nziza bisigaye bituma abaturage babona umusaruro utubutse

    Ibigori bihinze ku buso bwahujwe bitanga umusaruro

    Umuceri uri mu bihingwa bimaze gutera imbere mu Ntara y’Iburasirazuba

    Imishinga yo kuhira ikorerwa ku buso bugari yafashije abaturage kongera umusaruro

    Inka zitanga umukamo ziri kororwa ku bwinshi mu kongera umusaruro

    Iterambere mu rwego rw’ubworozi rijyana no kugira ibikoresho nkenerwa

    Iyi ntara yihaye gahunda yo kuva ku mukamo ungana na litiro ibihumbi 170 bakagera kuri miliyoni ebyiri ku munsi

    Hoteli 14 zigezweho ni zo zimaze kubakwa zirimo Epic iri i Nyagatare ifite inyenyeri enye

    Ibitaro bigezweho byatumye ubuvuzi butera imbere

    Ibitaro bya Gatunda biri mu byubatswe mu mwaka ushize

    Imidugudu y’icyitegererezo irenga 25 yubatswe muri iyi Ntara

    Stade eshatu zatanzwe n’Umukuru w’Igihugu zafashije abaturage bo mu Burasirazuba kwidagadura

    Umuriro uzaturuka ku rugomero rwa Rusumo witezweho byinshi muri iyi Ntara

  • U Bwongereza bugiye gukuraho amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    U Bwongereza bumaze gukingira nibura 63% by’abantu bakuru bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, mu nkingo zirenga miliyoni 78 zimaze gutangwa.

    Iki gihugu ariko kimaze iminsi kibona ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 cyane cyane bitewe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta, bufite ubushobozi bwo kwandura no kwica vuba kurusha ubusanzwe, bukaba bugize 99% by’ubwandu bushya buri kugaragara mu Bwongereza.

    Ku munsi w’ejo abantu barenga ibihumbi 24 basanzwemo Covid-19, abandi 15 bitaba Imana kandi iyi mibare iri kuzamuka.

    Boris Johnson yavuze ko Leta ye igiye gukuraho ingamba zose zari zijyanye n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, avuga ko abaturage bakeneye “ubwigenge bwabo” kandi ko “bazakoresha umutimanama wabo mu guhitamo icyo bakwiye gukora mu kurinda amagara yabo.”

    Byitezwe ko Inteko Ishinga Amategeko izatera ku itariki ya 12 Nyakanga ikaganira kuri iki cyemezo cyakwemezwa kikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 19 Nyakanga.

    Nikimara kwemezwa bizaba bivuze ko amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no kudakora ibiterane by’abantu benshi yose azavanwaho, maze ubuzima bugasubira nk’uko bwari bumeze mbere y’icyorezo, icyakora abazashaka gukomeza kubahiriza amabwiriza, ntabwo bazabihanirwa.

    U Bwongereza buri kwitegura gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19 n’abari hejuru y’imyaka 50 mu rwego rwo kongera ubwirinzi bw’umubiri wabo mbere y’itangira ry’ibihe by’ubukonje.

    Mu ntangiriro za Shampiyona y’u Bwongereza mu kwezi gutaha, byitezwe ko abafana bazagaruka ku kibuga badasabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

  • Kigali: Abazunguzayi badukanye amayeri atuma baca mu rihumye inzego z’umutekano – #rwanda #RwOT

    Aba bazunguzayi bakunze kuba bafite ibikoresho binyuranye mu ntoki bari kubicuruza, bahinduye umuvuno kuko basigaye babifata bakabishyira mu mwenda bambaye, ku buryo utamwitegereje neza wagira ngo aratwite.

    Bamwe mu bazunguzayi baganiriye na IGIHE, bemeza ko aya mayeri bayahimbye kugira ngo babashe kubona uko bacuruza cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19 mu rwego rwo kwirinda ko bakwicwa n’inzara.

    Bavuga ko bahisemo kujya bakoresha ubu buryo kugira ngo batazajya bamburwa ibyo baba barimo kugurisha.

    Uwamwiza Claire yagize ati “Duheka imyenda tuba turi gucuruza cyangwa tukayishyira imbere nk’abatwite kugira ngo DASSO zitayifata zikayitwambura.”

    Mukandori Anita we yagize ati “Iyo wihaye gutwara ibintu byawe mu ntoki bose babireba ntabwo ubimarana iminsi kuko bahita babigutwara ahubwo ukoresha ubu buryo imari yawe ukayishyira mu mugongo bakagira ngo n’umwana uhetse cyangwa imbere y’inda kugira ngo bagire ngo uratwite.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Espérance, we avuga ko bahangayikishijwe n’ubu bucuruzi bukorwa n’abazunguzayi ngo kuko bushobora no kongera ubwandu bwa Covid-19 aho bakorera.

    Ati “Abazunguzayi ni ikibazo cyane kubera ko n’ubwo bitanemewe gucururiza mu muhanda bashobora no kuba impamvu yo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 kuri ibyo bicuruzwa baba bacuruje mu buryo butari bwo.”

    Yongeyeho ko abazunguzayi bahangayikishije by’umwihariko Akarere ka Nyarugenge bafata nk’umutima w’Umujyi wa Kigali.

    Bumwe mu buryo bwo kujijisha abashinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu muhanda abazunguzayi bakoresha ni ukwambarira ku byo bacuruza

    Bashobora ku kubishyira mu mugongo nk’abahetse abana

  • Ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora igihugu mu mboni za Gen Maj Mugambage na Lt Mbabazi – #rwanda #RwOT

    Rtd. Gen Maj Mugambage ku myaka 36 yari ku rugamba rwo kubohora igihugu ashaka gusubirana uburenganzira yari yarambuwe nk’Umunyarwanda.

    Uyu mugabo wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo kuva mu 2009 kugera mu 2020, ndetse akaba yarabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu hagati ya 1996 na 1998 n’Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije hagati ya 1998 na 2000, yagarutse ku kintu cy’ingenzi cyatumye yisunga bagenzi be akajya ku rugamba.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “ Igihugu nibwo butunzi bwa mbere ufite […] nubwo waba uri igikomerezwa ufite ibindi byinshi, udafite igihugu menya ngo hari ikibazo gikomeye cyane ku buryo n’ibyo ufite bishobora kugira gutya bigakubwa na zeru.”

    Rtd. Lt. Mbabazi Diane wemeye guhara ubukumi bwe buzira imihangayiko, yiyunga kuri basaza be mu rugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ko yabitewe n’ugusuzugurwa yabonye mu buhungiro aho yabaga. Yibuka uburyo umunsi umwe bigeze kumutuka, bamwita ko ari “Akanyarwanda”.

    Ati “Abanyeshuri twiganagana nari nabatsinze mu ishuri baza kuvuga ngo akanyarwanda kadutsinda gute? Birambabaza noneho ngeze mu rugo mbaza Mama nti akanyarwanda ni agaki? Ati ‘ubikuye he?’, mubwira uko byagenze, arambwira ngo nimbaze nyogokuru ariko mbona arababaye’. Nyogokuru arabintekerereza arambwira ati ’mwana wanjye hano turi mu mahanga.’”

    Yavuze ko atabitinzeho kuko yari akiri umwana, arakomeza ariga, abanza arayarangiza ajya mu yisumbuye. Yaje kwisanga yarinjiye mu gisirikare cya Uganda, bituma akanguka, amenya ko ari kurwanirira igihugu kitari icye.

    Ati “Kubera uko gutotezwa, kuvugwa ko turi abanyamahanga, batwita utunyarwanda, byatumye twumva ko hari ikigomba gukorwa. Noneho tuza gufashwa n’abo twari kumwe, basaza bacu. Njye nari nsanzwe naragiye muri izo nzira [igisirikare], nari mfite ubushake, ni uko twafashe iya mbere tuzana na basaza bacu.”

    Abenshi mu rubyiruko bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bari bashyigikiwe n’ababyeyi babo, babateraga akanyabugabo kuko aribo bari bizeyeho amakiriro yo kuva mu buhungiro.

    Ibyo ni na byo byabaye kuri Mbabazi kuko se yamuteye imbaraga, agasigara amusengera ngo Imana ibana na we.

    Ati “Ni uko twaje, twari dushyigikiwe, twumvaga dukomeye kuko twari turi kumwe n’abadukuriye n’abo tumenyereye.”

    Gutera u Rwanda kugira ngo igihugu kibohorwe, Mbabazi yavuze ko byaruhuye buri munyarwanda wari mu mahanga.

    Ngo abagore bari mu rugamba, batewe imbaraga no kuba bari bafashijwe na basaza babo.

    Ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora igihugu

    Urugamba rwatangiranye umurava tariki 1 Ukwakira 1990, abasirikare ba APR bageze Kagitumba ku munsi wa mbere ntibarengaga 300. Nta bikoresho bihagije bari bafite.

    Mu minsi ya mbere, izi ngabo zamereye nabi ingabo za FAR ndetse zizivana mu birindiro byazo nko mu nkambi ya Gabiro, isi yose ihita imenya ko FPR Inkotanyi ifite intego ikomeye.

    Icyo gihe Leta ya Habyarimana yari yitabaje ingabo zivuye muri Zaïre, gusa ibikorwa bya FPR biza gukomwa mu nkokora n’urupfu rwa Gen Maj Fred Rwigema, nyuma n’abandi barimo Maj Peter Bayingana na Maj Chris Bunyenyezi.

    Mugambage wari kuri urwo rugamba, yavuze ko izo mpfu z’abayobozi bakuru zitahise zimenyekana mu basirikare bose, kuko abari imbere ku rugamba bo bakomeje bakarwana ariko nyuma bagasubira inyuma.

    Ati “Twari twaje, njye ndibuka nari narenze iriya za Rwagitima turi muri iriya misozi. Biba ngombwa ko dusubira inyuma, nk’icyo gihe cyari kitoroshye ariko ni kwa kundi Imana […] kuko icyo gihe Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] yari yaragiye kwiga muri Amerika ariko mu minsi mike aba arahageze, noneho urugamba rufata inzira ituma umwanzi akubitwa pe.”

    Atanga urugero ubwo Ingabo za FAR zifatanyije n’abandi barwanyi barimo abo muri Zaïre n’ingabo z’u Bufaransa, bashatse kumisha ibisasu ku ngabo za FPR zari mu Mutara.

    Ati “Icyabakubise ntibakimenye kuko kuvaho bamwe bagiye biruka bavuga ngo ntituzabashobora.”

    Mugambage mu rugamba yari ashinzwe gutoza ingabo indangagaciro, abifatanyije no kuba Komiseri wungirije wa FPR Inkotanyi. Bisobanuye ko abanyapolitiki n’abasirikare babaga basenyera umugozi umwe.

    Mbabazi yavuze ko kimwe mu byatumye urugamba rwo guhagarika Jenoside rushoboka, ari uko bamwe mu banyarwanda bari imbere mu gihugu bakangutse, bakabona ibyo Habyarimana yababeshye.

    Ati “Ibyo byose byari bigamije kurwanya leta y’igitugu yari iriho, byaduteraga imbaraga, hari n’ibitero bikomeye byadufashije tubona intwaro nyinshi zatwunganiraga kugira ngo tubashe kujya imbere vuba cyane. Ibyo byose byacaga intege leta ya Habyarimana.”

    Yatanze urugero ku ifungurwa ry’imfungwa muri Gereza ya Ruhengeri ku buryo icyo gitero cyaciye intege ingabo za FAR. Yagarutse kandi no ku bitero ingabo za APR zagabye ziturutse mu Birunga.

    Rtd. Gen Maj Frank Mugambage asigaye ari Umugaba w’Agateganyo w’Inkeragutabara

    Rtd. Lt. Mbabazi Diane ni umwe mu banyarwandakazi babaye mu gisirikare cya Uganda

  • Ukundo rwabo ni kera habayeho! Zari yahishuye impamvu yatandukanye n’umukunzi we mushya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko muri Gashyantare 2021 Zari atangaje ko ari mu rukundo rushya n’umusore yise Dark Stallion, bisa nk’aho urukundo rwabo ari kera habayeho kuko uyu mugore yamaze gusiba amafoto ye kuri Instagram ye yongeraho ko atumwubakaga.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, inkuru y’urukundo rwa Zari Hassan na Dark Stallion yatigishije Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’uburyo yatakaga uyu musore, ni nyuma y’igihe atangaje ko yatandukanye na King Bae yashinje kumwiyereka uko atari.

    Nyuma yo kugaragaza ko ari mu rukundo rushya, uyu mugore w’abana 5 yagiye abwirwa n’abamukurikira ko urukundo rwe rutazaramba ndetse ko bizarangira mu marira nko kuri King Bae.

    Rusa n’aho rwarangiye mu marira, ni nyuma y’uko asibye amafoto yose y’uyu mugobo(ayo bari kumwe n’aye wenyine) yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Abinyujije kuri Instagrm Stories, Zari yaciye amarenga y’icyo yaba yarapfuye n’uyu mugabo aho yavuze ko umuntu utakubaka umureka akagenda.

    Ati 'ndamukumbuye ariko nari mfite kumureka akagenda, ibitanyubaka sinabigumana.'

    Amakuru avuga ko uyu mugore yaba yarasubiranye na Diamond Platmunz batandukanye muri Gashyantare 2018 nyuma yo kubyarana abana babiri.

    Zari Hassan yahishuye ko yatandukanye ko Dark Stallion

    Zari Hassan ngo ntiyagumana ibitamwubaka

    Biravugwa ko Zari yasubiranye na Diamond

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukundo-rwabo-ni-kera-habayeho-zari-yahishuye-impamvu-yatandukanye-n-umukunzi-we-mushya

  • UGANDA: Umugabo wadodaga inkweto yishwe n'inzara nyuma yuko Perezida Museveni ashyize igihugu cyose muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha Televiziyo y'igihugu cya Uganda, umugabo witwa Justus Sempa wadodaga inkweto mugace ka kawafu utagiraga umugore ariko wabanaga n'abana be babiri yasanzwe yapfuye maze umuyobozi wakagace yaratuyemo akaba yemeje ko uyumugabo yishwe n'inzara.

    Mubusanzwe ubuzima kuri benshi bushoboka igihe umuntu yashakishije rimwe na rimwe bigakunda cyangwa se bikanga ariko uko byagenda ko umuntu akomeza ashakisha kugeza bikunze.

    Bitewe nikibazo cyangwa se akaga kaziye isi yose muri rusange ka corona virus byatumye ibihugu bifata ingamba zigiye zitandukanye harimo no gushyira abantu mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyi cyorezo. Nkuko rero byabaye hafi kwisi yose, no mu gihugu cya Uganda byaje kuba muminsi ishize ubwo perezida w'iki gihugu Nyiricyubahiro Yoweli Kaguta Museveni ategeka ko igihugu cyose kijya muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe kingana n' iminsi 42 kuva kuwa 18 kamena 2021.

    Uyu mugabo rero witwa Justus Sempa warusanzwe agenda genda mungo z'abantu abadodera inkweto yaje gukomwa mu nkokora n'iki cyorezo kuko kuva kuwa 18 kamena nta muntu n'umwe wemerewe kuva murugo ajya murundi kubera ubwiyongere bwa Corona mu gihugu cya Uganda. Uyu mugabo rero ari muri bake bagizweho ingaruka zikomeye cyane kuko nyuma yuko umugore babanaga amutanye abana babiri uyu mugabo bivugwa ko atari afite ubushobozi bwo kubitaho yaje kubohereza mubaturanyi maze batashye basanga uyu mugabo yamaze gushiramo umwuka aho bivugwa ko yaramaze iminsi igera kuri 12  ntakintu akoza mukanwa ndetse naduke yabonaga akaba yatugabanyaga abana be kuko yavugaga ko obo bagikura mu gihe we yabonaga n'ubundi ntaho asigaye.

    Nkuko yaje gukorerwa ubuvugizi na Televiziyo y'igihugu, byatumye polisi yo muri iki gihugu itangira iperereza ngo bamenye koko uyu mugabo yaba yazize inzara nkuko byagaragaye ndetse bikanatangazwa n' abana yareraga.

    Biteganyijwe ko iyi guma murugo yashyizwe mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda izarangira mumpera zakuno kwezi kuko bashyizeho iyiminsi 42 kandi ikaba yaratangiye kuwa 18 kamena 2021. Nubwo kandi ibi bibaye kuruyumugabo rimwe na rimwe usanga ibintu nkibi bidakwiriye kubona umuntu yarinda yitaba Imana nyamara abaturanyi be bari basanzwe bazi icyo akora naho akura amaramuko nyamara ibyago byaza nibura ntibamufashe.

    Nubwo umuco wo gufasha ugenda ukendera mubantu ariko nyamara siko byakagenze kuko mukinyarwanda bavuga ko ntawigira ahubwo umuntu agirwa n'abandi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/05/uganda-umugabo-wadodaga-inkweto-yishwe-ninzara-nyuma-yuko-perezida-museveni-ashyize-igihugu-cyose-muri-guma-mu-rugo/

  • Kwibohora 27: Umudugudu w’icyitegererezo watashywe muri Musanze usobanuye icyizere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku munsi wo ‘Kwibohora 27′, yagarutse kuri uwo mushinga wo kubaka inzu zihabwa imiryango ikennye, avuga ko ibyo ari bimwe mu bikorwa by’iterambere bitanga icyizere kandi byemeza ko igihugu kita ku baturage n’abaturage bakita ku gihugu.

    Perezida Kagame ashimira ingabo yagize ati “Umudugudu w’icyitegererezo ‘The Kinigi Model Village’ watashywe none, hamwe n’indi mishinga igenewe gufasha abaturage yakozwe n’Ingabo zacu ku bufatanye n’ibindi bigo, bigaragaza ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda kandi twabigize umuco”.

    Umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi ugizwe n’inzu 2 zirimo 24 n’ibyumba bibiri byo kuraramo muri buri nzu, hakaba n’izindi nzu 4 zirimo inzu 24, harimo ibyumba byo kuraramo bitatu muri buri nzu, ikaba irimo televiziyo, radiyo, intebe n’ameza mu ruganiriro na Gaz yo gutekesha.

    Uwo mudugudu kandi ufite ikigo nderabuzima gifite aho basuzumira, aho bafatira imiti ‘pharmacy’, Laboratwari, ahavurirwa amaso, aho bapfukira ibisebe n’ibindi byoroheje ‘minor surgery’, naho bafashiriza abakeneye kugororwa ingingo n’ibindi.

    Muri uwo Mudugudu harimo amarerero y’abana b’incuke (ECDs), amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye.

    Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abatujwe muri uwo mudugudu, bahawe inkoko 800 zo korora, ikiraro cy’inka kirimo izigera ku 102 n’icyumba kibikwamo ibiryo byazo, umurima w’imbuto n’imboga ndetse bashyiriweho n’agakiriro. Muri uwo Mudugudu kandi bafite amazi n’umuriro ndetse n’umuhanda urimo kaburimbo.

    Gen. Murasira Albert, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda watashye uwo mudugudu ku mugaragaro, yagize ati “Birazwi ko uyu munsi twizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, ibyo bigizwe n’ibintu byinshi harimo, umuhate w’ingazo z’u Rwanda ‘RDF’ mu gukorana n’abaturage mu kubaka ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu nk’uyu mudugudu w’icyitegererezo twatashye uyu munsi. RDF izahora imbere mu kuzamura igihugu ifatanyije namwe”.

    Lt. Gen. Mubarak Muganga, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yasabye abahawe izo nzu kuzifata neza, bagakoresha ibyo bahawe byose mu kwiteza imbere ubwabo.

    Yagize ati “Kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ni inshingano za buri wese. Mwahawe impano izasanzwe, mugomba kujya mukurikirana ibi bikorwa remezo mwahawe, mukabyitaho, mukabikoresha kugira ngo bibageze ku iterambere. Icyerekezo u Rwanda rufite ni ukugira abaturage batekanye, bahuje, bateye imbere kandi bashoboye kwigira”.

    Umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi wubatswe na Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Minisiteri y’ikoranabuhanga, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Minisiteri y’ubucuruzi na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

    Muri urwo rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora kandi, Minisiteri y’Ingabo yubatse umudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, uwo mudugudu ukaba uzatuzwamo imiryango cumi n’ibiri (12).

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we wari kumwe na Minisitiri w’Ingabo bataha uwo mudugugu w’ikitegererezo wa Musanze, yagize ati “Mu myaka 10 ishize, twajyaga dutaha imidugudu y’ikitegererezo igizwe n’amazu make cyane, ariko ubu noneho twatangiye kubaka inzu, zigerekeranye zubatswe ku butaka buto kandi zigatuzwamo abantu benshi”.

    “Uyu mudugudu w’icyitegererezo mushya, uzatuzwamo abantu bagera kuri 600 batujwe ku butaka bugari. Abahatujwe bazafashwa gukoresha neza ubwo butaka ariko batuye hamwe, ibyo bikazamura ubumwe bwabo, kuko ni bwo Guverinoma iharanira. Uyu ni umunsi udasanzwe ku baturage b’Umurenge wa Kinigi bahawe ibikorwa remezo byiza cyane”.

    Yongeyeho ko abatujwe muri uwo mudugudu w’icyitererezo bazajya basura imirima yabo yasigaye aho bimuwe.

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ubaye uwa 82 Leta y’u Rwanda yubatse guhera mu 2016. Umunsi mukuru wo kwibohora uyu mwaka, ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije tugera ku iterambere”.

    Minisitiri Gatabazi yagize ati “Abahawe izo nzu bazifiteho uburenganzira, tuzabaha ibyangombwa byemeza ko ari izabo, bashobora kuzitangaho ingwate mu gihe bagiye gusaba inguzanyo muri za Banki. Gusa tubagira inama yo kutazigurisha cyangwa se ngo bananirwe kuzitaho.Twagiye tubona cyangwa tukumva aho abantu bahawe inzu, nyuma bakazigurisha ku biciro byo hasi cyane. Ibyo ni bibi”.

    Ati “Guverinoma ntizaza kubasanira inzu cyangwa ibindi bikorwa mwahawe, abazihawe bagomba gukora ku buryo biteza imbere ubwabo, uyu mudugudu washyizwemo imishinga y’iterambere, nk’ubworozi bw’inka, inkoko ndetse n’imirima”.

    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uje usanga uwa Rweru, Karama, Gikomero, Gishuro, Horezo n’indi.

  • Ubuhamya bwa Munezero Asoumpta Imana yakijije pararize #rwanda #RwOT

    Munezero Asoumpta umukristo mu itorero ADEPR yanyuze mu bintu bitandukanye bikomeye, ariko yagiye abona Imana imwiyereka imuha agakiza ndetse imukiza uburwayi bwa pararize aho ibice bimwe by’umubiri we bitakoraga, yewe n’abaganga baramubwiye ko atazakira, ariko Yesu yaramukijije.

    Nta kinanira Uwiteka mugihe cyashyizweho ndetse nta cyabasha kurogoya umugambi we kuko Ashobora byose nk’uko Munezero abisobanura mu magambo ye urugendo rw’ubuzima bwe n’uburyo Imana yamwiyeretse ikamukiza.

    Uyu mubyeyi w’abana bane aratangira asobanura uko yakijijwe agira ati 'Nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye mu 2005, ariko kimwe mu bintu byatumye nkizwa ni uko nari ndushye. Ndi umubyeyi w’abana 4, muri iyo myaka nabanaga n’umugabo twarasezeranye ndi umugore mu rugo. Igihe cyarageze ibintu birivanga ntitwabasha gukomeza kubana, aho twatandukaniye nahise mbura amahoro niyemeza kuyashakira mu bapfumu nararaguje ku buryo bwose bushoboka, ariko sinabonye amahoro kandi ari cyo nari nkeneye.

    Nabaye muri ubwo buzima undangiye umupfumu nkaba nagiyeyo, abagiye za Kinyinya barabizi twahuriragayo tujya kuraguza, abo twahuriraga mu budurira n’ahandi barabizi hari n’abakijyayo ,ariko ndabatangariza ko Yesu ari we wenyine ufite amahoro. Muri icyo gihe cyose najyaga kuraguza nshaka amahoro kuko nari mfite umugabo n’abana, ariko mbuze amahoro. Muri icyo gihe nacuruzaga akabari mfite amafaranga, ariko mbiburamo amahoro.

    Mubyukuri umugabo tukimara gutandukana naracuruzaga ariko byagera nijoro nkarara ndira nibaza ngo nzabaho gute? Umugabo yaragiye bigeze aho no gucuruza birananira mbona ko ubuzima bwanze isi inyikaragiyeho. Ariko muri icyo gihe ni bwo Umwami Imana yangendereye ampa agakiza insanga ikoresheje ijambo riri muri Yeremiya 33 rivuga ngo Yeremiya yari akingiranye mu gikari maze Uwiteka aramubwira ngo ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.

    Muri icyo gihe nararaga ndira kuko natangiraga kurira saa yine z’ijoro kugeza mu gitondo ni bwo Uwiteka yansanze arambwira ngo ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. Natangiye kwiga gusenga mpamagara Umwami Imana, ntangira kujya mu nsengero, byageze aho gucuruza birananira ndabireka, ariko Imana ikambwira ngo mwana wanjye nkorera nzakugirira neza. Imana yarabikoze nongera kubona icyo gukora ndikorera ubu ndi umubyeyi ufite abana bakuru babiri barangije amashuri yisumbuye abandi babiri bato baracyari muri secondaire. Aho nahaboneye Imana ni yo mpamvu nakubwira ngo Imana ni yo buhungiro bwacu'.

    Igihe cyarageze MunezeroAssoumpta arwara pararize ku buryo abaganga bamubwiye ko atazakira ariko Yesu aramukiza nk’uko abisobanura ati 'Narwaye pararize uruhande rw’iburyo rudakora, akaboko n’akaguru gahinduka pararize numva ko ubuzima bwanjye burangiye ndetse byari bikomeye kuko nari naranyuze muri sikaneri (scanner) bambwira ko iyo ndwara itazakira.

    Icyakora bitewe n’icyo nari narasabye Imana nyibwira ngo Mana uzangire ikibaho abantu bigiraho. Njyewe mbona ko ari cyo kintu cyari cyarabiteye, aho muganga yari amaze kumbwira ngo indwara ntizakira kuko indwara yahereye mu bwonko ndentse n’imitsi yo mu bwonko yaramunzwe ntabwo nzakira. Ariko Iyi Mana yo mu ijuru yo itajya ibura uko igenza, igihe cyarageze Imana inkiza pararize. Ibyo ni ibintu natangira ubuhamya kuko byabayeho ku mugaragaro aho Imana yanyoherereje umuntu araza aransengera ndakira'.

    Asoza ubuhamya bwe arahumuriza abafite ibibaremereye yaba uburwayi bw’igihe kirekire ko bakwegurira ubuzima bwabo Kristo bagasenga ndetse bakamwizera kuko ashobora byose kandi muri we ni ho tubonera amahoro atemba nk’uruzi.

    Source: vision tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Munezero-Asoumpta-Imana-yakijije-pararize.html

  • Top 10 y'ibihugu bifite abakobwa b'ibizungerezi kurusha abandi muri Afurika. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibihugu byinshi bya Afrika bizwiho kugira abakobwa bafite uburanga n'igikundiro, ariko buri wese ku giti cye yakwikorera urutonde rwe bitewe n'igisobanuro we aha ubwiza kuko ntawe utakwifuza kubona igihugu cye cyiza ku isonga.

    Afurika ni umugabane wakabiri utuwe cyane mu migabane yose igize isi,ukaba umugabane wiganjemo abirabura cyane.Dore urutonde rw'ibihugu icumi bifite abakobwa beza muri africa:

    1.SOMALIA

    Somalia ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abakobwa beza muri Afurika.

    2.DJIBOUTI

    Iki gihugu gifite abaturage bake kiza ku mwanya wa kabiri bakaba bavuga ururimi rwigifaransa cyane, niba wifuza kubona umukobwa mwiza niwige igifaransa.

    3.ETHIOPIA

    Ethiopia ifite abakobwa beza barangwa no kugira amaso meza manini, kandi bafite n'uruhu rucyeye iki gihugu kiza kumwanya wa gatatu.

    4.GHANA

    Ghana iza kumwanya wa kane iki gihugu bavuga icyongereza cyane ,kandi barangwa no kwakira neza ba mukerarugendo.

    5.ERITREA

     

    Eritrea iza kumwanya wa gatanu, iki gihugu gihererye mu ruhande rw'iburyo rwa Ethiopia, bavuga ururimi rwa Tigrinya.

    6.EGYPT

    Misiri (Egypt) iza kumwanya wa gatandatu. Iki gihugu kiba kizwi cyane muri africa kuko kirangwa n'inyubako zo mu bwoko bwa piramide.

    7.KENYA

    Kenya iza kumwanya wa karindwi bakaba bavuga icyongereza cyane, ndetse iza mu bihugu byateye imbere mu ikoranabuhanga ku isi.

    8.MORROCO

    Maroke iza kumwanya wa gatatu, iki gihugu baka bavuga ururimi rw'icyarabu(arabic).

    9. RWANDA

    U Rwanda rugizwe n'imisozi igihumbi, aho ibiciro byo kubaho bihendutse(low cost of living). Ruza kumwanya wa cyenda rufite abakobwa beza barangwa n'umuco nyarwanda, bavuga ikinyarwanda, ndetse bakoresha n'icyongereza.

    10. SOUTH SUDAN

    Sudan ni igihugu kiza kumwanya wa cumi mu bihugu bifite abakobwa beza muri Afurika, barangwa no kugira ubucuti kandi banavuga icyongereza.

    Source : https://yegob.rw/top-10-yibihugu-bifite-abakobwa-bibizungerezi-kurusha-abandi-muri-afurika/

  • Mico The Best yambitse impeta uwo bitegura kubana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu magambo y’urukundo yagize ati “Reka tubane mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwacu guhera uyu munsi. Kuva bwa mbere tugihura nahise menya ko nzashaka kubana nawe ibihe byose, urakoze kunyemerera”.

    Ibi yabyanditse ku mafoto ubwo yari ateye ivi asaba umukunzi we ko yakwemera kumubera umugore.

    Mico yiyongereye mu bandi bahanzi basabye abakunzi babo ko bababera abagore n’abamaze igihe gito babanye, harimo Meddy, Emmy, Platini P, Kitoko n’abandi.