Category: Uncategorized

  • Umusore yabenze inkumi igitaraganya ubwo yamenyaga ko ari Slayqueen. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nijeriya yahatiwe guhagarika ubukwe bwe hutihuti nyuma yo kuvumbura ko umukunzi we bendaga kurushinga ari slayqueen (atunzwe no kumansura akishyurwa).

    Umusore kuri Twitter wamenyekanye nka Okoye Cardinal yahisemo guhagarika ubukwe ku munsi wa nyuma akimara kubona utuvidewo tubiri, turimo uwo bari bagiye gushyingiranwa, arimo abyina amansura .

    Okoye ngo yari akunze gutakagiza uwo mukobwa bari bagiye kubana mu nshuti ze. Umwe murizo, yagize atya asanga uwo mukobwa asanzwe amuzi kuri Whatsapp, yoherereza utuvidewo tubiri Okoye, tugaragaza uwo mukobwa amansura.

    Ibi byatumye umuhungu wakunze kuvuga ko ' umukunzi we ari indahemuka akaba n'utinya Imana' ahita ahagarika ubukwe.Iyi nshuti yagize iti ' Inshuti yanjye iba mu Bwongereza yanyoherereje videwo y'umukobwa bagiye kubana, avuga ko atinya Imana. Nasanze iyo nkumi nyizi, ndeba sitatasi (status) ze. Namwoherereje utuvidewo tubiri tw'uwo mukobwa. Ubukwe bwahise bupfa shaa.'

    Source : https://yegob.rw/umusore-yabenze-inkumi-igitaraganya-ubwo-yamenyaga-ko-ari-slayqueen/

  • Ndanda wabyaranye na Anita Pendo yatereye ivi umukunzi we mushya anamwambika impeta (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Alphonse wamenyekanye cyane ku izina rya Ndanda akaba yarabaye umuzamu w'amakipe akomeye hano mu Rwanda nka Rayon Sports. AS Kigali n'ayandi ndetse akaba yaramamaye cyane mu gihe yari mu rukundo n'umunyamakuru Anita Pendo ndetse bakaza no kubyarana abana 2, ku munsi w'ejo tariki ya 04 Nyakanga yatereye ivi uterera ivi ndetse no kwambika impeta umukunzi we mushya.

    Ibi bibaye mu gihe mu kiganiro uyu musore aherutse kugirana na THE CHOICE LIVE yari yavuze ko ari mu rukundo n'undi mukobwa ko ndetse mu minsi ya vuba barimo guteganya imishinga ijyanye no gushinga urugo bakabana nk'umugabo n'umugore.

    Source : https://yegob.rw/ndanda-wabyaranye-na-anita-pendo-yatereye-ivi-umukunzi-we-mushya-anamwambika-impeta-amafoto/

  • Ngizi impamvu zituma abasore b'iki gihe bahita bazinukwa abakobwa bamaze kuryamana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari igihe abantu bari mu rukundo bibwira ko kuryamana bishobora kubereka ko aribwo bakundana bya nyabyo.Ibi ariko bisigaye atariko bimeze kuko muri iki gihe iyo umusore amaze kuryamana n'umukobwa akenshi bahita babyarana abo.Reka turebere hamwe zimwe mu mpamvu zisigaye zitera kuzinukwa abakobwa bamaze kuryamana batararushingana.

    1.Aba yageze ku ntego ye

    Abasore bamwe bashukwa n'ikigare barimo, bagahigira kuzasambanya umukobwa runaka, bene uwo musore iyo amaze kugutesha agaciro ntabwo yongera kukwikoza. Bisaba umukobwa gushishoza no kumenya neza niba umusore umusabye kumusura mu nzu ye adakoreshwa n'ikigare cy'abasore cyangwa abagabo bagenzi be.

    2.Ntabwo uri umukobwa ashaka

    Nta kinegu kirimo, mbere yo gutangira gukundana n'umusore ukwiye kumubaza umukobwa ashaka uwo ariwe ukumva niba muzahuza. Ugendeye ku gisubizo aguhaye ushobora kumenya niba muberanye cyangwa niba bitazakunda ukabivamo hakiri kare. Iyo utabigenzuye ngo ubihagarike kare, ushiduka igihe cyarakurenganye ukabihagarika urira, ubabaye kandi wakabaye warabivuyemo kare ukagenda utekanye.

    3.Ntabwo mugira umwanya wo kumenyana

    Nk'umukobwa iyo wiyemeje kujya mu rukundo ugomba kugira intego. Ugomba kugira umurongo ngenderwaho ugatumbira intego yawe, fiyansaye cyangwa ubukwe, ukirinda ikintu cyose kiri hanze y'inzira wahisemo. Umukobwa wese akwiye kwirinda guta igihe kuko 'ubuto burashukana'.

    Umwari akwiye gushaka amakuru ahagije ku musore umusabye ko bakundana, akamenya umuryango w'uwo musore, kuko ashobora kumubeshya ko ari umusore nyamara ari umugabo ufite undi mugore. Inzobere mu by'imibanire zivuga ko urukundo rufite intego rumara imyaka hagati ya 3 na 5.

    4.Kwisuzuguza

    Umukobwa wese muri we wumva ko ari umuntu ufite agaciro, ugomba kubahwa ntabwo ajya apfa kugwa mu mutego wo kumurarana ijoro rimwe ngo umucire nka shikarete ishizemo umutobe. Umukobwa ntabwo aba akwiye kwemera kuba igikoresho cy'umusore cyangwa umugabo ngo amuyobore nk'uyobora itungo ritazi ubwenge. Ahubwo agomba kwihagararaho kuburyo adakoreshwa ibitamurimo, ahubwo akajya inama n'umusore bagafatira hamwe umwanzuro kandi akirinda umwanzuro wazatuma yicuza.

    Source : https://yegob.rw/ngizi-impamvu-zituma-abasore-biki-gihe-bahita-bazinukwa-abakobwa-bamaze-kuryamana/

  • Abapolisi babiri barasanye urufaya bapfa umugore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupolisi umwe wo kuri sitasiyo ya Polisi yitwa Starehe mu gihugu cya Kenya kuri ubu ari mu bitarobya Nairobi aho arembeye nyuma yo kuraswa na mugenzi we urufaya bapfa umugore.

    Umupolisi wa DCI uzwi ku izina rya Festus Musyoka yarashwe mu ijosi na Lawrence Muturi, umupolisi wari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kasarani nk'uko byanditswe n'ikinyamakuru Antikanews.

    Raporo y'abapolisi ivuga ko Muturi yahuye n'umupolisi wa DCI nyuma yo kumugwa gitumo ari kumwe n'umugore bivugwa ko ari umukunzi we.

    Bivugwa ko Musyoka ari we wambere wabanje gukurura imbarutso maze batangira kurasana bikomeye. Mu kwihorera, Muturi yakuye pistolet ye mu ipantalo maze arasa Musyoka ku ijosi. Umudamu barwaniraga nawe yarashwe ku bw'impanuka mu nda mu gihe bahanganaga ariko kuri ubu ameze neza.

    Kuri ubu Musyoka arembeye mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi mu gihe Muturi yavuwe ahita yitahira mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/abapolisi-babiri-barasanye-urufaya-bapfa-umugore/

  • Huye: Insengero zo mu duce tumwe tw’umujyi zafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Insengero zafunzwe ni izo mu Murenge wa Tumba, izo mu Kagari ka Matyazo ho mu Murenge wa Ngoma, izo mu Kagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi ndetse n’izo mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko impamvu ari ukubera ko muri utwo duce hagiye hagaragara ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

    Agira ati “Hari hafashwe ingamba zo gukumira ubwo bwandu kubera yuko ari mu bigo nderabuzima no ku bitaro hagenda hagaragara abaturage bagera kwa muganga, bakwipimisha bose ugasanga bafite ubwo uburwayi”.

    Akomeza agira ati “Rero mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura batazi n’uko bahagaze, hari hafashwe icyemezo cy’uko ahahurira abantu ari benshi biba biretse, by’umwihariko mu nsengero, mu gihe bari mu gikorwa cyo gusura ingo zose kugira ngo turebe uko abantu bahagaze, hanyuma abafite ibimenyetso bajye kwipimisha”.

    Iki cyemezo kandi ngo cyafashwe ku bwumvikane n’abayobozi b’amatorero.

    Hagati aho insengero zikorera mu bindi bice by’umujyi na zo zagabanyije umubare w’amateraniro, kuko nko mu Bagatolika misa (cyangwa amateraniro) za nimugoroba zabaye zihagaritswe.

    Mu zindi ngamba zafashwe zireba turiya duce twafunzwemo insengero harimo kuba abakozi b’inzego za Leta bahatuye basabwa gukorera mu rugo, uretse abatanga serivise z’ingenzi, serivise z’abikorera zigakomeza gukora ariko bagakora basimburana ndetse bakanakoresha abakozi kuri 30%.

    Umubare w’abarema amasoko muri utwo duce wategetswe kugabanywa, hagakora abacuruza ibyo kurya gusa, resitora zisabwa gutanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (Take away).

    Naho ku birebana n’ingamba zo kwirinda Coronavirus muri rusange, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buributsa ko abarwayi ba Coronavirus bategetswe kuguma mu ngo hamwe n’abo bazibanamo, kandi ko uzabirengaho azahanwa hakurikijwe amategeko.

  • Amajyaruguru: Dore bimwe mu byo uturere twagezeho bigaragaza Kwibohora 27 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by
    Ibiro by’Akarere ka Gakenke

    Ni muri gahunda ya buri mwaka ijyanye no kwizihiza isabukuru ya 27 u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, aho Kigali Today yanyarukira hirya no hino mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, ibagezaho ishusho ya bimwe mu bikorwa byazamuye imibereho y’abaturage.

    Muri iyo Ntara no mu gihugu muri rusange, igikorwaremezo gihanzwe amaso cyane, ni Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wubatswe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze (IDP Model Village), urimo gutuzwamo imiryango 144.

    Uwo mudugudu wabereyemo ibirori bwo kwibohora ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, ukomeje gutangarirwa na benshi mu bawusura, icyaro cyahindutse umujyi ukomeye, ahimurirwa imiryango 144 y’abaturage bari batuye mu cyo twakwita akajagari cyangwa imiturire iciriritse, n’ubwo muri ako gace hafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo aho usanga ibirunga n’inyamaswa z’amoko menshi zikurura ba mukerarugendo zirimo ingagi zahogoje amahanga.

    Umudugudu w
    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze

    Ni agace k’amakoro aho umuturage ubwe atabashaga kubona ubushobozi bwo kwiyubakira inzu ikomeye kubera kubura itaka, gucukura umusarani wa metero na byo ntibyashobokaga, ibyo bikaba byaba nyirabayazana w’imiturire mibi ishobora no guteza ibibazo.

    Ni mu gace kandi kagizwe n’ubutaka bwera, dore ko uwo wabaza ubwoko bwiza bw’ibirayi mu Rwanda nta washidikanya kuvuga “ibirayi bya Kinigi”, ni yo mpamvu Leta yafashe ingamba zo gutuza neza abo baturage mu kurengera ubwo butaka no kubarinda gutura nabi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, ni umwe mu bakozwe ku mutima n’ibyo bikorwa, aho yemeza ko ari kado abaturage bo mu Kinigi bahawe, ndetse yemeza ko uwo mudugudu ari inyongeragaciro mu bukerarugendo.

    Ati “Abaturage bari batuye nabi mu kajagari, ariko ubu bubakiwe mu buryo bunoze, kandi murabizi ni mu gace kihariye k’ubukerarugendo kakagira n’ubutaka butunze benshi kubera ubwiza bwabwo. Uyu mudugudu uburyo uteye amabengeza, ni inyongeragaciro ku bukerarugendo kuko kuwusura nta gihombo kirimo”.

    Umudugudu wa Kinigi
    Umudugudu wa Kinigi

    Arongera ati “Iyi ni impano ikomeye bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni icyitegererezo cy’ukuntu mu Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame utekerereza Abanyarwanda, ubashakira ibyiza, iterambere rirambye, iki ni ikimenyetso simusiga cyerekana gahunda ye yo kwita ku baturage mu mibereho ya buri munsi, bivuze ko umuturage ari ku isonga, abaturage byabashimishije kuko aho bavuye, imiturire barimo ntabwo yari inoze”.

    Ni umudugudu wuzuye utwaye Miliyari zisaga 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, aho ugizwe n’inzu 144 zigenewe guturwamo, umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero bisaga 16 n’indi iwushamikiyeho, ikigo nderabuzima gifite ubushobozi buhagije bwo kwakira abaturage, amashuri, agakiriro kagezweho, ibiraro by’amatungo magufi n’amaremare, ahazororerwa inkoko ibihumbi umunani n’ibindi.

    Umujyi wa Musanze
    Umujyi wa Musanze

    Ni igikorwa cyashimishije abaturage bamaze gutuzwa muri uwo mudugudu, aho bemeza ko bahinduriwe ubuzima, bemeza ko ubuzima binjiyemo butandukanye n’ubwo babagamo dore ko imihanda y’uwo mudugudu ikikijwe n’amatara manini acanira umudugudu wose, bakaba barahawe na gaz, nk’uburyo bwo guteka hatangijwe ibidukikije.

    Ibindi bikorwa bijyanye no kwibuhora biboneka i Musanze, hari umujyi uri kuvugururwa, aharangwaga n’utujagari mu gace k’ubucuruzi hakaba hamaze kubakwa imiturirwa, ndetse hubakwa n’imihanda mishya ya kaburimbo, aho kuvugurura uwo mujyi bigeze ku kigero kiri hejuru ya 70%.

    Mu Karere ka Gakenke na ho muri gahunda yo kwibohora, ntibasigaye inyuma kuko bavuye mu nyubako ishaje biyubakira inshya yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari n’igice, ubu bakaba batekanye aho umuturage ahabwa serivisi yisanzuye.

    Ibiraro binyuranye mu Karere ka Gakenke
    Ibiraro binyuranye mu Karere ka Gakenke

    Ni akarere kandi kitaye ku kwegereza abaturage amazi meza ahubwatswe imiyoboro inyuranye, hubakwa n’imihanda irimo iyo Perezida wa Repubulika yagiye yemerera abaturage, hubakwa n’ibiraro byangijwe n’ibiza bimaze gutwara agera kuri miliyoni 400 hatarimo ibyo basannye ndetse n’ibitaro bishya bya Gatonde Perezida yemereye abaturage byatangiye gutanga serivise.

    Ako karere kandi kongereye ibyumba by’amashuri ku buryo bufatika, ahubatswe ibisaga 500 n’ubwiherero bwabyo, 16 muri byo byubakwa mu buryo bugeretse, ako akarere kazamura n’urwego rw’ubuhinzi bwa kawa, iyo mu karere ka Gakenke ikab iri mu zikunze ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu Karere ka Burera na ho ibyumba by’amashuri byarongerewe ahubwatswe 610 n’ubwiherero 850, hubwakwa n’amavuriro mato anyuranye mu mirenge yegereye umupaka aho abaturage batakibura aho baka serivise bajyaga kwaka mu gihugu cya Uganda.

    Mu Karere ka Burera haherutse kumurikirwa amoko 19 y
    Mu Karere ka Burera haherutse kumurikirwa amoko 19 y’imbuto y’ibishyimbo

    Uretse n’ibyo byumba, hubatswe amahahiro abaturage begerezwa ibyo bakenera byabateraga kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubu umushinga akarere kimirije imbere ni ukwiyubakira inyubako nshya y’akarere, bakava mu nyubako itabahesha icyubahiro.

    Muri ako karere kandi hatejwe imbere n’ubuhinzi bw’ibishyimbo bya kijyambere, ahaherutse kumurikirwa ubwoko 19 bushya bw’ibishyimbo, hatezwa imbere n’ubuhinzi bwo mu bishanga.

    Gicumbi nayo ntiyasigaye inyuma muri gahunda yo kwibohora, nyuma yo kwiyubakira inyubako y’akarere bagiye bubaka ibikorwaremezo binyuranye, birimo kubakira abaturage amavuriro mato mu kubarinda kwambuka umupaka.

    Ba Mutimawurugo muri Gicumbi baremeza ko bihaza mu biribwa
    Ba Mutimawurugo muri Gicumbi baremeza ko bihaza mu biribwa

    Ibyumba 776 by’amashuri na byo byarubatswe birimo 8 byubatswe mu buryo bugeretse, hubakwa n’ubwiherero 1400, muri ako karere kandi ubuhinzi bw’ikawa bwariyongereye ku bufatanye bw’umushinga Green Gicumbi, ufasha akarere muri gahunda yo gutera ibiti mu kurinda ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, by’umwihariko hibandwa no k’ubuhinzi bwa kawa bwiyongereyeho hegitari 40.

    Mu guharanira kugira umuryango utekanye, hashyizweho na gahunda yo kugenzura imihigo ya ba Mutima w’Urugo guhera mu midugudu, kugeza ku rwego rw’akarere, hakaba hakomeje n’umushinga wo kubaka uruganda rw’icyitegererezo rutunganya amata.

    Mu Karere ka Rulindo, na ho mu bikorwa byo kwibohora bibanze ku kongera ibyumba by’amashuri ahubatswe ibyumba 400, ndetse hubakwa n’ibindi bikorwaremezo byiganjemo iby’amashanyarazi cyane cyane hakoreshejwe imirasire.

    Ibitaro bya Gatonde
    Ibitaro bya Gatonde

    Rulindo kandi ni n’akarere kita ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ahakorerwa imishinga inyuranye y’ubuhinzi bwa kijyambere, hakaba haratejwe imbere n’uburyo bwo gushakira abaturage amasoko anyuranye hanze y’igihugu, mu buhinzi burimo urusenda, icyayi, inkeri n’izindi mbuto zinyuranye zikomeje kuzamura iterambere ry’umuturage.

    Ni akarere gafitanye ubufatanye n’imishinga inyuranye y’ubuhinzi n’ubworozi, irimo ishinzwe gushakira urubyiruko akazi nka R-Yes (Rural Youth Employment Support), waje gufasha urubyiruko mu kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

    Muri iyo mishanga kandi, harimo Spark Microgrant, k’ufatanya n’akarere mu koroza abaturage ingurube mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, ndetse n’umushinga Griffith Foods, ufasha akarere koroza inka abaturage.

    Rulindo yateje imbere ubuhinzi bw
    Rulindo yateje imbere ubuhinzi bw’imbuto

    Mu kugeza imibereho myiza ku baturage kandi, akarere ka Rulindo ku bufatanye n’umushinga Enabelin Rwanda, batanze amagare ku bafashamyumvire bahuguriwe guhugura abandi mu guteza imbere ubworozi bw’inkoko n’ingurube.

    Nubwo uturere twagiye dukora ibikorwa binyuranye, imishinga imwe yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, aho imbaraga nyinshi zagakoze ibindi bikorwa zakoreshejwe mu bukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo.


  • Nagira ngo mbibutse ko dufite ibintu twahawe ariko tuzabazwa-Alex Dusabe yakebuye abavugabutumwa, cyane cyane abahanzi bagenzi be #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, umwanditsi, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana zirimo: Umuyoboro, kuki turirira, njyana i Gorogota, n’izindi nyinshi tutarondora, Alex Dusabe atangaza ko atumva ukuntu umuntu yabura umwanya wo gukorera Imana.

    Mu kiganiro The Gosple Relax kuri LifeRadio niho uyu muhanzi yatangarije ibi, yabivuze nyuma yuko hirya yo mu ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba benshi bamaze no kumumenya mu mirimo y’ubucuruzi mu bijyanye no gutunganya amafunguro(amafi). Aha rero ngo benshi bakeka ko ashobora kuzatwarwa nabyo umurimo w’Imana ukadeha, ariko ngo siko biri.

    Yabisobanuye umuri aya magambo agira ati' Umuzi wo gukunda iby’isi Bibiliya irawutubuza, dukora kugira ngo tubeho, tubashe gutunga imiryango yacu tutabera inkomyi ubutumwa bwiza. Ariko akazi n’amafaranga ntabwo bikwiriye gusimbura umwanya w’Imana'

    Alex Dusabe ngo mu gihe icyorezo cya Covi19 kizaba gicogoye, abantu bamwitege kuzamubona hirya no hino mu ivugabutumwa. Yakomeje agira ati' Imiryango niyongera gukinguka Covid yarangiye, nzamara umwanya munini namamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu, mu bitaramo, mu biterane hirya no hino haba aho bazajya bampamagara, haba aho nzajya njya kubyitegurira'

    Yavuze ko abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana bakwiye kgushaka ikindi kintu bakora kibafasha mu buzima bwa buri musi, aho gutegereza ko mu rusengero ariho bzakura amaramuko ati” Ndabashishikariza gushaka undi murimo bakora, bakajya bajya mu rusengero bagcuranga badasaba ifaranga na rimwe, bagakoresha amaboko yabo. Bakajya mu rusengero gukora ibijyanye n’impano yabo, ubundi kuva ku wa mbere kugeza ku gatandatu akajya mu kazi “

    Hari bimwe mu bintu umuhanzi Alex Dusabe yagaragaje bigomba gukosorwa mu bavugabutumwa, by’umwihariko ku baririmbyi, abacuranzi, abahanzi, amakorari ari nacyo gice abarizwamo. Ngo mu gihe hatabayeho kwita kuri ibyo, bizahora bikoma mu nkokora ubutumwa bwiza bwa Yesu. ' Ikintu cya mbere nasaba ko dukosora najye ndimo, ku baririmbyi reka abe ari bo mperaho:

    Ni ukubaka ubuhamya. Dukeneye kubaka ubuhamya nihereyeho, abaririmbyi bo mu makorari, abaririmbyi ku giti cyabo, abacuranzi, mbese abo bantu bakora iyo mirimo yo guhimbaza Imana. Dukeneye kubaka ubuhamya bwiza mu ngo zacu ku bazifite, mu miryango yacu aho tuba tukagira ubuhamya bwa gikristo, nanjye ndi kurwana nabyo Imana izamfasha.

    Icya kabiri, ni ukuririmba ubutumwa bwiza nta kuririmba ibyo umuntu yiboneye byose.”

    Uyu muhanzi abajijwe niba mu ndirimbo zitwa ko ari iza gospel, hari iziba zitarimo ubutumwa bwiza yasubije agira ati' Indirimbo nyinshi zirapfuye! Wumva ari amarangamutima, wumva ari amagambo y’abantu, wumva mbese ari ikintu kidafite ubuzima. Gusa nyine akaba ari amagambo wumva arimo Imana, akaba arimo Yesu ariko wajya kureba mu byanditswe byera ugasanga rwose ntibirimo guhura neza.

    Ikindi kibi numva nananga cyane ni ukuririmba kugira ngo wiyubakire izina ryawe, iki nacyo kirapfuye. Nagira ngo mbibutse ko turi abagaragu dufite ibintu twahawe ariko tuzabazwa. Hanyuma rero bizatugora, niba Umwami(Yesu) yaravuze ngo mugende mumvuge mubwire abantu ibyanjye, hanyuma akazasanga twakoresheje ibye mu nyungu zacu: Twitaka, twivuga, tugaragaza ko ari twebwe dushoboye n’ibindi byose bigenda bigaragara, urwo ni urubanza ruteye ubwoba.”

    Umuramyi Alex Dusabe icyo asaba ab’itiriwe umurimo w’Imana ni iki?

    Yifashishije urugero rwa Yohana umubatiza, yakomeje agira Inama abantu bose bafite aho bahurira n’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu. Ati' Turasaba rero ko abantu bagaruka mu butumwa bwiza bakongera bakavuga nyirabwo. Yohana(abatiza) yaravuze ngo 'Dore ntama w’Imana, dore ukuraho ibyaha by’abantu'. Buriya Yohana hari ubwo yari kuzamuriramo izina rikomeye mu isi, ariko yaravuze ati si njyewe. Rero natwe abaririmbyi, n’abakozi b’Imana bafite amatayitozi(Titles) atandukanye tugiye tuvuga ngo 'Si jyewe, dore Ntama w’Imana, dore ukuraho ibyaha by’abantu abe ariwe mwumvira, abe ari we mukurikira” iyo niyo message naha bagenzi banjye.

    Alex Dusabe atangaza ko afite gahunda yo gusubiramo indirimbo ze cyane cyane izamenyekanye kera, dore ko abantu benshi bamumenye ku ijwi. Ariko ko ubu bashobora no gukurikira amashusho y’indirimbo ze ku rubuga rwe rwa YouTube ” Alex Dusabe”

    Kurikira hano: “NJYANA I GOLGOTHA” Album No 2

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nagira-ngo-mbibutse-ko-dufite-ibintu-twahawe-ariko-tuzabazwa-Alex-Dusabe.html

  • Kamonyi-Rugalika: Iyo ukorera mu biro byiza n'Umutima uba mwiza na Serivise igenda neza-Meya Tuyizere #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 27, mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka kamonyi hatashywe ibiro bishya by'Umurenge byuzuye bitwaye asaga Miliyoni 160 z'amafaranga y'u Rwanda. Ubuyobozi n'Abakozi bose mu Murenge basabwe kumenya ko gukorera ahantu heza bizirana na Serivise mbi ndetse n'imikorere itanoze. Iyi nyubako ngo imaze gutuma abaturage n'ubuyobozi biyumvanamo.

    Mu gutaha ku mugaragaro iyi nyubako, Meya Tuyizere Thaddee yavuze ko ari byo biro byiza nyuma y'iby'Akarere, ariko ko n'ahandi hari gutekerezwaho. Avuga ko iki gikorwa cyo gutaha iyi nyubako cyabaye mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19. Asaba abagiye gukorera muri ibi biro bishya kwita cyane ku muturage na Serivise.

    Ati' Buriya iyo ukorera mu biro byiza n'umutima uba mwiza na Serivise igenda neza uko byagenda kose. Aho ukorera hatuma ugira icyo ukora kizima'. Akomeza avuga ko mu gutaha ibi biro ari no mu buryo bwo kwifurizanya Umunsi mukuru mwiza wo Kwibohora. Yibutsa ko uyu munsi ubaye mu buryo budasanzwe kubera Covid-19, agasaba ko ubufatanye bw'Ubuyobozi n'abaturage bukwiye gushyirwa imbere hagamijwe gukomeza gushimangira 'Ukwibohora'.

    Meya Tuyizere, Avuga ko hari ibikorwa byinshi birimo ikigo Nderabuzima, Umuhanda wa Kaburimbo ugana ku Bitaro by'Amaso, Amashuri yuzuye, Amazi n'ibindi byagombaga gutahwa ariko ko bitewe n'icyorezo cya Covid-19 bikaba bisaba ko habaho kwitwararika. Avuga ko basabye Imirenge aho ibyo bikorwa biri kureba aho bishoboka hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo bakaba babitaha.

    Mayor Tuyizere mu biro by'Umuyobozi w'Umurenge.

    Gusa yizeza ko ngo iki cyorezo ni gicogora bazabitaha n'abaturage bose bahari bakabyishimira. Ashimangira ko Kwibohora binasobanuye kugenda abantu bagana aheza kandi mu ngeri zitandukanye, ko kandi ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul aribwo shingiro rya byose mu cyerecyezo kigana aheza.

    Umuturage wari uhagarariye abandi, yavuze ko bishimiye ibiro bahawe, yizeza ubufatanye. Ati' Turishimye uyu munsi by'ikirenga, dushimishijwe n'iyi nyubako y'Umurenge. Iyo turebye ikitwaga inyubako y'Ibiro by'Umurenge aho wakoreraga, rwose byarimo ikibazo ku buryo abaturage kuza ku murenge wasangaga bavuga ngo 'Nje kwicwa n'izuba, nje kubyigana inyuma y'urugi, noneho ndahava ryari, mbese harimo ingorane zirandukanye. No mu bakozi wasangaga hari uza agahitamo kujya gukorera hanze ( Field) kubera ko aho yashakaga gukorera bahamutanze (ubuto bw'inyubako)'.

    Mu biro kwa Gitifu.

    Ashimira Ubuyobozi bukuru bw'Igihugu ndetse n'Akarere kuba babafashije kubona Ibiro by'Umurenge bisobanutse, akizeza ubufatanye n'abaturage mu kwiteza imbere no gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byiza avuga ko aribyo musaruro mwiza wo Kwibohora. Yizeza ko ni bahabwa Serivise nziza nabo nk'abaturage bazitanga mu bibareba.

    Ntampaka Jean Bosco, umwe mu baturage bari baratangiye we na bagenzi be kwishakamo ibisubizo, bakusanya ibikoresho gahoro gahoro ngo baziyubakire Umurenge mbere ko Akarere kabagoboka, avuga ko bari barambiwe kugira inyubako itajyanye n'icyerekezo, idaha abakozi n'abaturage kwisanzura, kuko ngo ari abakozi bakoreraga ahantu hatoya, bamwe ugasanga bagiye mu baturage kubera kubura aho bakorera, umuturage yaza akabura umukozi, hakaba kandi n'ubwo umuturage aza imvura yagwa ikamunyagira ari ku Murenge cyangwa se akicwa n'Izuba.

    Izi nyubako zose no nshya.

    Ashimangira ko nyuma yo gutambagira iyi nyubako, yasanze izafasha mu gukemura ibibazo byinshi byatumaga umuturage atabona Serivise nziza, igafasha mu kwisanzura kw'abakozi kuko ubu buri wese afite ibiro bye kandi byisanzuye, ikagira icyumba( Salle ) gihagije umuturage aza akaruhukiramo ategereje guhabwa Serivise yamuzanye n'ibindi.

    Umurenge mu Nyubako ishaje yabaye Amateka. Abaturage bavuga ko bari baragowe!

    Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika ashimangira ko kubona ibiro by'umurenge byiza bijyanye n'icyerekezo, bakaba babitashye ari ibyishimo bijyanye n'iby'umunsi mukuru wo Kwibohora. Avuga ko ku baturage bagize inyungu nyinshi kuko uretse no kuba ibyari ibibazo muri Serivise n'ibindi byavuzwe hejuru bigiye kuba amateka, ngo babonyemo akazi kabafashije kubona amafaranga binjiriza imiryango yabo, biteza imbere mu buryo butandukanye.

    Gitifu Umugiraneza, avuga ko ubwiza bw'inyubako bugomba kujyana na Serivise nziza no gukorera hamwe n'abaturage, ko kandi byatangiye. Ati ' Mu by'ukuri byaranatangiye kuko hari ibikorwa byajyaga bigorana, wabonaga ko bikoreka bigoranye. Tumaze kubona uko twisanzuye no kugenda tuganira n'abaturage, nabo banyuzamo bakabona ibikorwa birimo bikorwa nk'uyu Murenge, twatangiye kujya tuvuga rumwe, twababwira gahunda bakumva ko zibafitiye akamaro na cyane ko twatangiye tuzi ko tugiye kubikora mu buryo buciriritse( kubaka Umurenge), hanyuma bakabona tubikoze mu buryo bugezweho, bahita rwose bumva ko n'ibindi byose twabikora. Ubu n'izindi gahunda tuzirimo neza nabo kandi dufite ibimenyetso ko ari ukubera iyi Nyubako'.

    Gitifu Umugiraneza.

    Iyi Nyubako nshya y'Umurenge wa Rugalika yatashwe, hari Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, hari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Umunyamabanga NShingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Ukuriye DASSO mu karere, Abaturage batatu n'undi muyobozi umwe wo mu nzego z'Umutekano. Byose byari mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko hifujwe ko igihe hazabonekera agahenge, abaturage bose bazashaka uko bataha ibi biro ku mugaragaro, bakishima.

    Ahakirirwa abaturage(Salle).
    Ubwiherero bwo hanze.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rugalika-iyo-ukorera-mu-biro-byiza-numutima-uba-mwiza-na-serivise-igenda-neza-meya-tuyizere/

  • Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Muhadjiri mu muryango winjira muri Police FC, Mico Justin ategerejwe muri Kiyovu SC cyangwa se Rayon Sports — Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

    Nyuma yaho shampiyona y'u Rwanda y'umupira w'amaguru mu mwaka w'imikino wa 2020-2021 usojwe ikipe ya APR FC yegukanye iki gikombe kikaba icya 19 itwaye muri rusange ndetse amakipe nka AS Muhanga na SunrISE FC zisanze mu kiciro cya kabiri, amakipe yatangiye kwiyubaka by'umwihariko ashaka abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha w'imikino.

    Kugeza ubu mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yatangiye kureba uko yakwiyubaka avugana n'abakinnyi ndetse n'abatoza mu rwego rwo kureba ko bazitwara neza, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi barimo kwifuzwa n'amakipe atandukanye hano imbere mu gihugu.

    APR FC

    Iyi kipe y'ingabo z'igihugu iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y'umwaka ushize idatsinzwe ikabigeraho ubugira kabiri yikurikiranya ifite bamwe mu bakinnyi bivugwa ko batazakomezanya nabo bitewe n'uko amasezerano yarangiye ndetse abandi bamaze kubona amakipe yo hanze bazakinamo umwaka utaha w'imikino.

    Kugeza ubu abakinnyi barimo kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fitina Omborenga, Byiringiro Lague na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ngo aba bamaze kubona amakipe hanze y'u Rwanda aho umwaka utaha w'imikino batazaba bari kumwe na APR FC.

    Aba ariko biyongeraho abakinnyi ngo batazakomezanya nayo barimo Nshuti Innocent, Rwabugiri Omar, Mushimiyimana Muhammed, Nizeyimana Djuma ndetse na Danny Usengimana bivugwa ko uyu yamaze no gusezera kuri bagenzi be abamenyesha ko atazagumana n'iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Kugenda kwabo bakinnyi birakurikirwa no kubasimbuza, mu bakinnyi bivugwa ko bazahita berekeza muri APR FC, harimo Emery Bayisenge wakinaga muri AS Kigali, umunyezamu Ntwali Fiacre uzava muri Marines ndetse na Nshuti Savio Dominique wari usanzwe mu ikipe ya Police FC.

    Iyi kipe kandi biravugwa ko mu bandi bakinnyi ikeneye harimo Nishimwe Blaise wa Rayon Sports ndetse kandi na Niyigena Clement ukina yugarira muri yi kipe.

    AS KIGALI

    Iyi kipe y'abanyamujyi yasoje uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021 iri ku mwanya wa kabiri aho yatsindiye guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, kugeza ubu iyi kipe ni imwe mu makipe azatandukana na bamwe mubakinnyi bayo ndetse nayo ikaba ishaka abandi bakinnyi ngo yiyubake yitegura iyi mikino y'umwaka utaha.

    Ku isonga mu bakinnyi bamaze gutandukana n'iyi kipe ni Hakizimana Muhadjiri uri mu nzira zo kwerekeza muri Police FC, Sudi Abdallah we washoje amasezerano kuri ubu agiye kwerekeza mu gihugu cya Jordanie aho agiye gukora ikizamini mu ikipe ya Al Wahdat FC.

    Mu bandi bakinnyi bakinnyi batazakomeza n'iyi kipe barimo umunyanijeriya Orotomal Alexis ndetse na Bate Shamiru, iyi kipe kandi ishobora kubura myugariro Emery Bayisenge ashobora kwerekeza muri APR FC , ni mu gihe kandi ikipe ya Rayon Sports ngo yatangiye ibiganiro n'umukinnyi Ndekwe Felix ndetse na Kwizera Pierrot.

    Gusa mu kwiyubaka iyi kipe yatangiye kuvugana n'umunyezamu Ntaribi Steven wo mu ikipe ya Musanze FC ndetse na Shaorin umunyezamu wa Surise FC.

    POLICE FC

    Iyi kipe kuri ubu idafite umutoza mukuru ndetse n'umwungirije nyuma yaho yatandukanye na Haringingo Francis ndetse n'umwungiriza we Rwaka Jean Claude, iyi kipe ikaba yaramaze kumvikana na Hakizimana Muhadjiri ku masezerano y'umwaka umwe aho agomba guhabwa miliyoni 15 ndetse akajya ahembwa miliyoni 1 na 200 ku kwezi gusa amakuru aravuga ko uyu mukinnyi azahabwa amafaranga yose kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2021.

    Iyi kipe kandi ishobora kwinjiza abandi bakinnyi babiri barimo Nsabimana Eric uzwi nka Zidane wakiniraga AS Kigali ndetse na rutahizamu Usengimana Danny wakiniraga APR FC , iyi kipe kandi ngo yatangiye ibiganiro na rutahizamu wa Musanze FC ariwe Twizerimana Onesme.

    RAYON SPORTS

    Iyi kipe itarahiriwe cyane n'umwaka ushize w'imikino iravugwamo ko yatangije gahunda yayo isanzwe yiswe Ubururu bwacu agaciro kacu, iyi ni gahunda yo gukusanya amafaranga bakenewe kuri iyi kipe mu rwgo rwo kwiyubaka.

    Iyi kipe biravugwa ko yatangiye ibiganiro n'abakinnyi bamwe na bamwe isanzwe yari ifite barimo Muhire Kevin , Heritier Luvumbu ndetse na Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda, gusa kuri uyu mukinnyi bisa naho birimo kugorana bigendanye n'uko uyu mukinnyi ngo yifuza amafaranga angana na miliyoni 10 kugirango asinyire iyi kipe.

    Mu bandi bakinnyi iyi kipe y'ubururu n'umweru bakenewe ndetse batangiye no kuvugana n'ubuyobozi harimo Muhadjiri Hakizimana wari wifujwe mbere n'iyi kipe ariko ntibyagenda neza bitewe n'uko iyi kipe isa niyatinzemo gato uyu mukinnyi yerekeza muri Police FC.

    Undi mukinnyi urimo gushakwa cyane n'ikipe ya Rayon Sports ni Mico Justin, ni rutahizamu wari mu ikipe ya Police FC mu myaka ibiri ishize gusa agorwa no kubanzamo bitewe n'uko atagiye akoreshwa cyane.

    Undi mukinnyi utegerejwe muri Rayon Sports ni Babuwa Samson, uyu mukinnyi wasoje amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse akaza no kuyisezera binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, ashobora kujya muri Gikundiro nubwo nawe ashakishwa n'ikipe ya Musanze FC.

    KIYOVU SPORTS

    Ikipe ya Kiyovu itarahiriwe n'uyu mwaka w'imikino bitewe n'uko umusaruro utaragenze neza hari amakuru avuga ko iyi kipe irimo gushaaka abandi bakinnyi kugirango umwaka utaha izabone umusaruro utandukanye n'uwo yabonye umwaka ushize.

    Ku isonga iyi kipe yamaze guha amasezerano abakinnyi bayo babiri aribo Tuyishime Benjamin ndetse na Mustapha Nsengiyumva, aba bakinnyi kandi bariyongeraho Mico Justin wa Police FC, kugeza ubu amakuru avugwa nuko uyu mukinnyi yahuye n'ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sports, iyi kipe y'urucaca ikaba yashyizemo imbaraga kugirango uyu mukinnyi abe yayijyamo avuye muri Police FC.

    Mu yandi makuru atandukanye yo guhindura abakinnyi ndetse n'abatoza, kuri uyu wa mbere ikipe ya Musanze FC iri mu biganiro n'umutoza Haringingo Francis ko yayibera umutoza mukuru ndetse akaba yagendana na Rwaka Jean Claude nk'umutoza umwungirije, gusa aha birimo kugorana kuko iyi kipe ishaka kugumana na Canavarro usanzwe yungirije muri iyi kipe.

    Ku rundi ruhande ikipe ya Etincelles FC yatangiye ibiganiro n'umutoza wa Rutsiro FC nawe wasoje amasezerano muriyo kipe, gusa ku ruhundi ruhande ikipe ya Rutsiro nayo irimo kuganira n'uyu mutoza kugirango bagumane.

    Ikipe ya Sunrise FC yamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri, irifuza uwahoze ari umutoza w'ikipe ya Gorilla FC , Ruremesha Emmanuel aho kugeza ubu uyu mutoza atazakomezanya n'iyi kipe ya Gorilla FC yamaze guha amasezerano umunyezamu Ndoli Jean Claude wahoze akinira ikipe ya Musanze FC.

    The post Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inkwakuzi-zamaze-kurambagiza-abakinnyi-bakeneye-uko-byifashe-ku-isoko-ryo-kugura-no-kugurisha-abakinnyi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inkwakuzi-zamaze-kurambagiza-abakinnyi-bakeneye-uko-byifashe-ku-isoko-ryo-kugura-no-kugurisha-abakinnyi-mu-rwanda

  • Queen Cha yakuye mu rujijo abasore bose bibaza niba yaba afite umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzikazi Queen Cha wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa n'abantu batari bake, abinyujije kuri story ya instagram ye yasabye abafana be ko bakubaza ibibazo maze nawe akabasubiza.

    Nkuko byagaragaye mu bibazo byabajijwe, umwe mu bafana be yamubajije niba yaba afite umukunzi maze Queen Cha adafiye ku ruhande ahita amwemerera ko kuri ubu afite umusore bari kumwe mu rukundo.

    Uku niko Queen Cha yasubije umwe mu bafana be wamubajije niba afite umukunzi
    Queen Cha yavuze ko kuri ubu afite umusore bari kumwe mu rukundo

    Source : https://yegob.rw/queen-cha-yakuye-mu-rujijo-abasore-bose-bibaza-niba-yaba-afite-umukunzi/