Category: Uncategorized

  • RIB yafunze Gitifu w’Umurenge n’abaturage bagaragaye mu mashusho bakubita umumotari #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’abantu bari gukubita umumotari wari utwaye imizigo kuri moto.

    Abagaragara bakubita uriya mumotari bamukorera ibikorwa bibi birimo kumwambura imyenda, baba bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko uwo mumotari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Benshi mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho, bavugaga ko ibi bidakwiye mu Rwanda rwa none ruzwiho kugendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke n’abandi bari kumwe ubwo bakubitaga uriya mumotari.

    RIB ivuga ko bariya bantu 'Bakurikiranweho ibyaha by’iyica rubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Uru rwego rutangaza ko bariya bantu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uru rwego rwaboneyeho gutanga ubutumwa bugira buti 'RIB iributsa ko nta muntu uwo ariwe wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/RIB-yafunze-Gitifu-w-Umurenge-n-abaturage-bagaragaye-mu-mashusho-bakubita-umumotari

  • Abazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike bahawe ibendera, berekeza mu wundi mwiherero mu Buyapani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abanyarwanda bazitabira imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, baraye bahagurutse mu Rwanda aho berekeje mu mujyi wa Hachimantai nawo wo mu Buyapani, bakazahakorera umwiherero kuva tariki 07 kugera tariki 09/07/2021, mbere yo kwerekeza i Tokyo.

    Bafata ifoto ku kibuga cy
    Bafata ifoto ku kibuga cy’indege mbere yo kwerekeza mu Buyapani

    Mbere yo guhaguruka, aba bakinnyi baraye bahawe ibendera ry’igihugu ndetse n’ubutumwa na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho Shema Maboko Didier.

    Mu butumwa yageneye aba bagiye guhagararira u Rwanda, yabifurije intsinzi ariko anabibutsa ko batagiye kwitabira gusa, ahubwo bagombaga gukora ibishoboka byose bakitwara neza

    Yagize ati “Bana b’u Rwanda, tubifurije kuzaba amahoro ku rugamba mugiyeho, mugiye kwamamaza u Rwanda murushanwa n’andi mahanga. Muzarushanwe gitwari, tubifurije intsinzi muhesha ishema urwababyaye . Mugiye mu bihe bitoroshye, muzirinde ntimuzadohoke kwirinda #COVID19, muzagaruke amahoro”

    Mugisha Moise wavuze mu izina ry
    Mugisha Moise wavuze mu izina ry’uzaba ahagarariye abandi bakinnyi

    Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda Umulinga Alice yashimiye Minisiteri ya Siporo uruhare yagize mu gutegura abazahagarira u Rwanda muri iyi mikino, aho babonye umwanya uhagije wo gukora umwiherero.

    Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda i Tokyo mu mu mikino Olempike:

    1. Hakizimana John: Athletics (marathon)
    2. Yankurije Marthe: Athletics (5,000 m)
    3. Mugisha Moise: Gusiganwa ku magare
    4. Agahozo Alphonsine: Koga (50m free style)
    5. Maniraguha Eloi: Koga (50m free style)

    Shema Maboko Didier aganira n
    Shema Maboko Didier aganira n’umutoza Sempoma Felix
    Shema Maboko Didier aha ibendera ry
    Shema Maboko Didier aha ibendera ry’u Rwanda Mugisha Moise uzaba uhagarariye abandi

  • Abakinnyi bafite amahiwe menshi yo gutandukana na APR FC #rwanda #RwOT

    Iyo umwaka w’imikino urangiye, amakipe aba agomba kwiyubaka akazana amaraso mashya, haba hari n’ababa bagomba gusezererwa bitewe n’umusaruro batanze, ni mu gihe abandi baba bifuzwa n’andi makipe kubera ibikorwa bakoze, kugeza ubu muri APR FC hari abakinnyi babiri bafite amahirwe menshi yo kurekurwa bakajya kwishakira andi makipe.

    APR FC ni imwe mu makipe iyo umwaka w’imikino urangiye akora isuzuma, ikagira abo yongerera amasezerano, ni mu gihe hari nabo irekura bitewe n’umusaruro muke.

    Mu bakinnyi iyi kipe ishobora kurekura, ku ikubitiro hari umuneyzamu Rwabugiri Umar usoje amasezerano ye muri iyi kipe.

    Yayinjiyemo muri 2019 avuye muri Mukura VS, aza ari umunyezamu wa mbere, bitewe n’amakosa yagiye akora yaje gutakaza uyu mwanya ufatwa n’umwana ukiri muto Ishimwe Jean Pierre wari umunyezamu wa 3.

    Undi ni Mushimiyimana Mohammed, na we ari ku musozo w’amasezerano ye, yaje muri iyi kipe avuye muri Police FC ariko ntabwo yigeze abona umwanya wuhagije wo gukina ndetse na muke yahawe ntabwo yigeze yemeza umutoza Adil Erradi. Uyu musore byagorana ko yakongererwa amasezerano.

    Aba bakaba biyongera kuri Bukuru Christophe wamaze kwirukanwa n’iyi kipe bitewe n’ikinyabupfura gike.

    Hari andi mazina yagiye avugwa ko ashobora kurekurwa nka Nizeyimana Djuma, Buteera Andrew na Itangishaka Blaise ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi iyi izabagumana kuko nka Buteera aracyafite n’amasezerano.

    Mushimiyimana Mohammed ni umwe mu bakinnyi bagomba gutandukana na APR FC

    Rwabugiri Umar na we nta gihindutse azatandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bafite-amahiwe-menshi-yo-gutandukana-na-apr-fc

  • Burera : Bamwe mu bari bavanye muri Uganda litiro 329 za kanyanga na 10Kg z’urumogi bacitse #rwanda #RwOT

    Biriya biyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye, tariki 03 n’iya 04 Nyakanga ubwo Polisi yafatanyaga n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

    Ibi biyobyabwenge byafatiwe mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Burera ndetse na bamwe mu babyinjizaga barafatwa.

    Tariki ya 04 Nyakanga mu Murenge wa Nemba mu Kagari ka Nyamugari intsinda ryarimo uwitwa Biziyaremye Daniel bakunze kwita Gasatsi ryateshejwe litiro 135 za Kanyanga n’ibiro 10 by’urumogi. Abandi barirutse baracika hafatwa Biziyaremye.

    Kuri iyo tariki mu Murenge wa Kivuye hafatiwe uwitwa Ntawukigiruwe François w’imyaka 21 yafatanwe litiro 24 za kanyanga, Ayishakiye Protais w’imyaka 23 yafatanwe litiro 10, Manirakiza Emmanuel w’imyaka 18 yafatanwe litiro 10 na Irakarama Ismael w’imyaka 18 yafatanwe litiro 10 za kanyanga.

    Tariki ya 03 Nyakanga mu Murenge wa Gatebe mu Kagari ka Rwasa mu mudugudu wa Ngazo itsinda ry’abarembetsi bateshejwe litiro 120 za kanyanga ariko umwe muri bo witwa Mutabazi Jean Claude w’ imyaka 17 yafatanwe litiro 20 azikoreye ku mutwe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage bakomeje ibikorwa byo kurwanya itsinda ry’abantu bazwi ku izina ry’abarembetsi bava mu Rwanda bakajya mu gihugu cya Uganda bakinjirana ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga rimwe na rimwe bakanazana ibicuruzwa bya magendu.

    Yagize ati 'Ibi bikorwa tubimazemo igihe kinini kandi ntibizigera bihagarara, ruriya rubyiruko rukunze gufatirwa mu mayira ya rwihishwa binjiza kanyanga mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda. Icyo tubakangurira ni ukubireka kuko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage ntaho bazaducikira, bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera nibibahama bahanwe hakurikijwe amategeko.'

    SP Nkundineza yakomeje abibutsa ko noneho muri iyi minsi usibye no kuba bazana ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe ubu bashobora no kuzana icyorezo cya COVID-19.

    Ati 'Twese tuzi uko icyorezo kifashe muri kiriya gihugu cya Uganda, niyo mpamvu dukangurira abantu kwirinda kujyayo kugira ngo batazana icyorezo bakaza kugikongeza mu baturarwanda. Abafatwa barapimwa, bakajyanwa mu kato nyuma bakazabona gushyikirizwa ubugenzacyaha.'

    Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bafatanwe byatewe umuti mbere yo kubitwika.

    ICYO AMATEGEKO AVUGA

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Bamwe-mu-bari-bavanye-muri-Uganda-litiro-329-za-kanyanga-na-10Kg-z-urumogi-bacitse

  • Bamporiki ashimira umuhanzi Munyanshoza wagize uruhare rukomeye mu buzima bwiza afite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo kuri Televiziyo yitwa Isibo, Bamporiki yagize ati “Ugiye kuvuga ngo umuntu yageze hano ate? Ni Munyanshoza. Wamuha iki se ko ugiye kumuha wamuha ibyawe byose, mu kuzirikana ubwo bupfura bwe!”

    Bamporiki yavuze ko bwa mbere ahura na Mibirizi bahuriye i Kamembe(Rusizi) mu marushanwa y’indirimbo zijyanye na Gacaca mu 1999, icyo gihe ngo Mibirizi aba uwa mbere Bamporiki aba uwa gatanu, kandi bari bahembye abantu batatu.

    Nyuma ngo Mibirizi yaramubwiye ati “Nkurikije amagambo yawe, wandika neza, ariko kuririmba si ibyawe kuko uririmba nabi, ufite ijwi ribi pe! Ariko uje i Kigali wajya wandika, nkaririmba, buriya twakorana”.

    Bamporiki avuga ko Mibirizi atamubeshyaga koko ngo nta jwi ryiza ryo kuririmba agira byari ugushakisha. Nyuma y’uko Bamporiki ageze i Kigali, ngo hari ubwo Mibirizi yagiye ahantu hitwa ku Mugote, azana amagambo n’amateka, araza abwira Bamporiki ati “Mfasha iyi ndirimbo tuyinoze”.

    Bamporiki ati “Buriya ‘Imfura zo ku Mugote’ rwose ni indirimbo ye ijana ku ijana, ariko mfite uruhare rwanjye runini, ariko ibyo mbyita guha agaciro umuntu utifitiye n’icyizere”.

    Ikindi Bamporiki avuga ko ahora azirikana kuri Mibirizi ni igihe byigeze kuba ngombwa ngo asezerera abandi bose babanaga mu rugo ariko asigarana na Bamporiki kuko we ngo yari atarabona icyerekezo cy’ubuzima.

    Yagize ati “Hari igihe Mibirizi yigeze kugira ikintu umuntu yakwita nka ‘crise’ y’imibereho (amikoro aragabanuka), kugira abantu benshi mu rugo, arababwira ati mwese mufite uko mwabaho, utari wabona icyerekezo cy’ubuzima ni Edouard kandi ni jye wamuzanye, ni jye watumye aza i Kigali,… mwebwe muragenda ariko agume ahangaha. Ubwo ni ubupfura kuvuga ati, uyu muntu ni jye watumye aza, ntabwo rero ndi bumutererane kandi adafite icyo ashingiraho. Erega ubwo iyo atemera ko mpaguma n’aha si mba mpari! Buriya ahantu turi uyu munsi, hari abateye inkunga urwo rugendo, ubwo rero yubahwe kuko yagize neza”.

    Munyanshoza na we yemeza ibi Bamporiki yavuze

    N’ubwo Bamporiki avuga iby’ubupfura, ubugiraneza bwa Munyanshoza, akumva atabona icyo amuha gihwanye n’ibyo yamukoreye, ariko Munyanshoza na we ku ruhande rwe ashima Bamporiki kuko ngo mu buzima babanyemo, babanye neza kandi bahuza.

    Ibyo Bamporiki avuga ko bahuriye mu marushanwa y’indirimbo za Gacaca, Munyanshoza arabyemeza akavuga ko nyuma yo kurushanwa, icyo gihe bagiye kwakirirwa muri Hoteli y’aho i Rusizi yitwa ‘Hotel des chutes’. Bamporiki ngo yaraje aramwegera baraganira cyane, ku buryo mu bari baje kurushanwa bose uwo yatashye bamenyanye cyane ari Bamporiki ndetse amusigira umwirondoro w’uko yamubona aramutse aje i Kigali.

    Nyuma y’ayo marushanwa ngo hanyuzemo igihe kirekire baraburanye kuko ngo bishoboka ko izo aderesi yari yarazitaye, ariko bongera guhuzwa n’amarushanwa y’indirimbo n’imivugo byo gushishikariza abantu gutanga imisoro byabereye kuri sitade y’i Nyamirambo, bahera ubwo babana mu nzu.
    Munyanshoza ati “Icyo gihe maze kumva amatangazo nagiye kubaza ibisabwa, ndaza ntegura indirimbo, na we ngo akaba yaraje ariko atarambona kuko yari yataye aderesi, aba Kimicanga. Icyo gihe rero abarushanwa mu ndirimbo babashyize ukwabo n’abarushanwa mu mivugo bajya ukwabo, birangiye baratubwira ngo dusohoke akanama nkemurampaka kiherere, dusohotse nibwo twumvise abagiye mu marushanwa y’imivugo bavuga ngo hari umuntu uvuye mu giturage, avuze umuvugo mwiza, ngo twese tushake indi myanya uwa mbere ni uwe”.

    Nyuma ibyo kurushanwa birangiye batangaza ko uwa mbera mu ndirimbo ari Munyanshoza ahembwa 150.000 Frw, naho uwa mbere mu mivugo aba Bamporiki ahembwa 50.000Frw. Ngo bombi ntibibukanaga ku isura ariko ubwo basomaga amazina y’abatsinze, Bamporiki yahise yumva izina rya Munyanshoza aramwegera buri wese ashimira undi kuko babaye aba mbere bombi, baranibwirana, bongera kwibukiranya uko bamenyaniye i Rusizi bakaba bari baraburanye, bava aho bajya kubana mu rugo. Munyanshoza avuga ko yashimishijwe n’ukuntu Bamporiki akimara icyumweru kimwe gusa aho iwe, wasangaga hahora abana bato bavuga ko bashaka Bamporiki kubera ibyo yabigishaga by’amakinamico bamukunda, ndetse n’ababyeyi bari baturanye aho bamukunda.

    Munyanshoza kandi ashimira Bamporiki ko n’ubwo binyuze mu nzira zitandukanye yaje kuzamuka ariko agakomeza kuzirikana abamufashije.

    Yagize ati “Iyi foto ureba, ejobundi arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ni ifoto yifotoranyije na Nyakubahwa Perezida wacu, noneho yari yadutumiye…, ashimira abantu mu byiciro byose babanye, ariko ikintu cyanshimishije ni uko yampaye ‘cadeau’ (impano) y’umwihariko, yabanje gushimira abantu bose, arangije aravuga ati noneho icyiciro cya kabiri hari umuntu nshimira by’umwihariko, ni uko ampa iyi mpano”.

  • Gakenke: Ikibazo cy’abagaragaye bagirana amakimbirane n’uwari utwaye moto kiri gukurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mumotari wari utwaye ibiribwa(urusenda mu mifuka), yafatiwe mu Murenge wa Muhondo, ubwo yarimo agerageza kurenga imbibi z’Akarere ka Gakenke, yinjira mu Karere ka Rulindo kandi muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 bitemewe.

    Nzamwita Déogratias yagize ati: “Uwo mumotari yashakaga kwerekeza muri Rulindo avuye muri Gakenke. Mu kumuhagarika, ubwo yari ageze mu Murenge wa Muhondo, umenya yahutaje abamuhagaritse, na bo mu gushaka kwirwanaho, basa n’ababikora mu buryo bigaragara ko budahwitse”.

    Ati: “Nanjye nabibonye gutyo mu mashusho, ariko urumva nyine, ibyo bibazo byatewe n’uko uwo mumotari yashakaga kwambukiranya uturere twombi kandi twese tuzi neza ko muri iki gihe cya Guma mu Karere bitemewe. N’ubwo abamuhagaritse babikoze nabi, ariko ubwabyo n’uwo mumotari yari yakoze amakosa. Abantu ntibakwiye kurenga ku mabwiriza ngo bakinishe iki cyorezo uko biboneye.”

    Mu bagaragaye muri aya mashusho, bari mu kazi ko gukumira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo n’urubyiruko rw’abakorerabushake, abakorera ku rwego rw’Umudugudu na Gitifu w’Umurenge wa Muhondo ugaragara mu mashusho akandagiye kuri moto y’uwo mumotari.

    Mayor Nzamwita, avuga ko n’ubwo bigaragara ko bari mu kazi ko gukumira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, uburyo babikozemo ngo nibwo butagenze neza.

    Ati: “Ni yo mpamvu twabihariye RIB ngo ibikurikirane, irebe neza uruhare rwa buri wese, ugaragaraho amakosa abihanirwe”.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uwo mumotari yafashwe nta ruhushya yasabye. Mu gukubita umuhuzabikorwa w’Umurenge ngo akaba aribwo urubyiruko rw’abakorerabushake rwatabaye. Naho ikijyanye no gukubita uwo mumotari, Polisi yavuze ko kiri gukurikiranwa.

    Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara hirya no hino, Ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage kutagikerensa, kuko ubukana bwacyo budasiba kwigaragaza.

  • Police FC ishobora gutanga arenga miliyoni 10 ikagura rutahizamu wa Musanze FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Musanze FC, Twizerimana Onesme yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC kuba yayerekezamo, ni mu gihe iyi kipe yo mu Majyaruguru igomba kwishyurwa miliyoni 10.

    Onesme yari asigaranye amezi 6 y’amasezerano muri Musanze FC, nyuma y’uko uyu mwaka w’imikino urangiye yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko hari ikipe y’i Kigali imwifuza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko perezida w’iyi kipe, Placide bakunze kwita Trump yamubwiye ko agenda bakumvikana ubundi akubahiriza ibikubiye mu masezerano ye.

    Amasezerano avuga ko uyu musore ikipe imwifuza igomba kwishyura miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe yaguzwe miliyoni 5.

    Gusa amakuru avuga ko Musanze FC ishobora korohereza uyu mukinnyi kuri miliyoni 10 ziri mu masezerano agomba kugurwa ikaba yafatamo 5 na we agatwara 5 ku mezi 6 yari ayisigaraniye akyongera ku yandi Police FC yarenzaho imugura(kuri miliyoni 10).

    Uyu rutahizamu akaba yamaze kumvikana na Police FC aho yemeye kuyisinyira imyaka 3.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu atarasinya ariko bitarenze iki cyumweru azaba yamaze gushyira umukono ku masezerano, ni nyuma y’uko ikipe ya Musanze FC izaba imaze kumuha urupapuro rumurekura(release letter).

    Mu mwaka n’igihe amaze muri Musanze FC, yayitsindiye ibitego 10 muri shampiyona(buri shampiyona yatsinze 2). Yakiniye amakipe atandukanye nka APR FC na AS Kigali.

    Twizerimana Onesme yamaze kumvikana na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-ishobora-gutanga-arenga-miliyoni-10-ikagura-rutahizamu-wa-musanze-fc

  • Ariko njyewe ni ibintu nari niteze ko bizaba – Jimmy Gatete, imyaka 18 irashize amateka yanditswe #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk’uyu 2003, Amavubi y’u Rwanda yabonye itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye, hari nyuma yo gutsindira Ghana i Kigali igitego 1-0 cya Jimmy Gatete watangaje ko ko nubwo abantu bumvaga bidashoboka we yari abyiteze ko bizaba.

    U Rwanda rwisanze mu itsinda rya 13, ruri kumwe na Uganda na Ghana, iri tsinda ryagombaga gutanga ikipe imwe ijya mu gikombe cy’Afurika.

    Amavubi yari yatangiye nabi, ubwo tariki ya 13 Ukwakira 2002 yakinaga umukino wa mbere wo mu itsinda rya 13 kuri Accra Stadium igatsindwa 4-2.

    Ibitego bya Ghana byatsinzwe na Ntaganda Elias myugariro w’Amavubi witsinze igitego ku munota wa 24, Hamza Mohammed atsinda icya 2 ku munota wa 42, Kweku Charles Bismark Taylor Asampong ku munota wa 58 na Derek Owusu Boateng ku munota wa 70.

    Karekezi Olivier wahaye umupira Jimmy Gatete agatsinda Uganda, umukino wabaye urufunguzo rwo kubona itike ya CAN 2004

    Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Hassan Milly ku munota wa 16 na Ndikumana Hamad Hatauti ku munota wa 43.

    Nyuma yo gutsindwa na Ghana, Amavubi yari yizeye ko azatsinda Imisambi ya Uganda(Uganda Cranes) i Kigali, gusa siko byaje kugenda tariki ya 23 Werurwe 2003 umukino warangiye ari 0-0.

    Uko imikino yagendaga ishira niko n’amahirwe y’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004 yagendaga ayoyoka, nyuma yo kunganyiriza na Uganda i Kigali ntabwo yari yizeye gutsindira Uganda muri Uganda.

    Amavubi yasabwaga gutsinda imikino yayo yose kugira ngo yerekeze mu gikombe cy’Afurika cya 2004, yakurikijeho umukino Uganda muri Uganda tariki ya 7 Kamena 2003.

    Eric Nshimiyimana umwe mu bafashije Amavubi kubona itike ya CAN 2004

    Imbere y’abantu ibihumbi 50 bari muri Nakivubo Stadium, Kampala, mu mukino utari woroshye waranzwe n’ubushyamirane aho na rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete yaje gukubitwa agakomeretswa umutwe. Yasohowe hanze y’ikibuga babanza kumupfuka, yaje kugaruka mu kibuga maze ku munota wa 40 ku mupira mwiza yari ahawe na Kakrekezi Olivier ahita atsindira Amavubi igitego cya mbere, Uganda yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga umukino nurangira ari 1-0.

    Hari hasigaye umukino umwe w’ishiraniro wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe ijya mu gikombe cy’Afurika muri iri tsinda, ni uwo Ghana yagombaga gusuramo Amavubi i Kigali.

    Hari tariki ya 6 Nyakanga 2003, ku munsi nk’uyu, Amavubi yasabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo abone itike, abafana baje kuyashyigikira ari benshi, ntibabatetereje maze Jimmy Gatete ku munota wa 49 atsinda igitego n’umutwe cyaje no gusoza uyu mukino kuko warangiye ari 1-0. Amavubi abona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye.

    Jimmy Gatete yaje gutangaza ko n’ubwo benshi nta cyizere bari bafite ariko we yari agifite, yumvaga bishoboka.

    Yagize ati'abantu benshi bumvaga ari ibintu bidashoboka ariko njyewe ni ibintu nari niteze ko bizaba. Narabitekerezaga none byaranabaye byaranshimishije cyane. Byari ibyishimo sinjye njyenyine kuko hari n’abishimye kundusha kandi ari nanjye watsinze kiriya gitego. Ngarutse kuri njyewe byaranshimishije sinzi uko nabisobanura byari birenze kereka wenda uwambonaga icyo gihe.'

    Jimmy Gatete yatsindiye igitego Amavubi cyayahesheje itike, avuga ko ari ibintu byari byitezwe

    Amavubi yagiye mu gikombe cy’Afurika afite amanota 7, Uganda ya kabiri yari nfite 5 mu gihe Ghana yagize amanota 3 zose zirasigaye.

    Amavubi yakinnye CAN 2004

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ariko-njyewe-ni-ibintu-nari-niteze-ko-bizaba-jimmy-gatete-imyaka-18-irashize-amateka-yanditswe

  • Florent Ibenge watandukanye na As Vita Club,… – #rwanda #RwOT

    Jean Florent Ikwanga Ibenge w’imyaka 59 aherutse gutandukana na As Vita Club bari bamaranye imyaka igera ku 9 nyuma yo kubura igikombe cya Shampiyona yo muri Congo ku maherere. Kuri iki gicamunsi nibwo Ibenge yasinye amasezerano y’imyaka 2, aho azajya ahembwa ku kwezi Miliyoni zigera kuri 55 z’Amanyarwanda (55,000,000 Frw) nk’uko amakuru INYARWANDA ifite abihamya.

    Kuri iki cyumweru ni bwo Ibenge yerekeje muri Maroc aho yaraye anarebye umukino RS Berkane yakinaga.

    Ibenge akigera muri Maroc yahise ahura na Perezida wa RS Berkane

    Ibenge yageze muri As Vita Club mu 2012 avuye muri Shanghai Shenshua FC nyuma y’imyaka ibiri agirwa umutoza mukuru wa Congo. Mu 2014 na 2018 Ibenge yegukanye igikombe cya Shampiyona ndetse anagera ku mukino wa wa nyuma wa CAF Champions League mu 2014.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107235/florent-ibenge-watandukanye-na-as-vita-club-yasinye-muri-rs-berkane-aho-azajya-ahembwa-mil-107235.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Grace Bahati ari kumwe n'umuhungu we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nyakanga 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye maze tubahitiramo ifoto y'umunsi. Iyo foto ntayindi ni iya Miss Bahati Grace (wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2009) ari kumwe n'umwana we w'umuhungu.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-grace-bahati-ari-kumwe-numuhungu-we/