Category: Uncategorized

  • Imyaka 18 irihiritse Jimmy Gatete ahaye Abanyarwanda ibyishimo bya ruhago bitari byongera kuboneka #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk’uyu 2003, Amavubi y’u Rwanda yabonye itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 ari na cyo cyonyine yitabiriye, hari nyuma yo gutsindira Ghana i Kigali igitego 1-0 cya Jimmy Gatete watangaje ko nubwo abantu bumvaga bidashoboka we yari abyiteze ko bizaba.

    U Rwanda rwisanze mu itsinda rya 13, ruri kumwe na Uganda na Ghana, iri tsinda ryagombaga gutanga ikipe imwe ijya mu gikombe cy’Afurika.

    Amavubi yari yatangiye nabi, ubwo tariki ya 13 Ukwakira 2002 yakinaga umukino wa mbere wo mu itsinda rya 13 kuri Accra Stadium igatsindwa 4-2.

    Ibitego bya Ghana byatsinzwe na Ntaganda Elias myugariro w’Amavubi witsinze igitego ku munota wa 24, Hamza Mohammed atsinda icya 2 ku munota wa 42, Kweku Charles Bismark Taylor Asampong ku munota wa 58 na Derek Owusu Boateng ku munota wa 70.

    Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Hassan Milly ku munota wa 16 na Ndikumana Hamad Hatauti ku munota wa 43.

    Nyuma yo gutsindwa na Ghana, Amavubi yari yizeye ko azatsinda Imisambi ya Uganda (Uganda Cranes) i Kigali, gusa siko byaje kugenda tariki ya 23 Werurwe 2003 umukino warangiye ari 0-0.

    Uko imikino yagendaga ishira niko n’amahirwe y’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004 yagendaga ayoyoka, nyuma yo kunganyiriza na Uganda i Kigali ntabwo yari yizeye gutsindira Uganda muri Uganda.

    Amavubi yasabwaga gutsinda imikino yayo yose kugira ngo yerekeze mu gikombe cy’Afurika cya 2004, yakurikijeho umukino Uganda muri Uganda tariki ya 7 Kamena 2003.

    Imbere y’abantu ibihumbi 50 bari muri Nakivubo Stadium, Kampala, mu mukino utari woroshye waranzwe n’ubushyamirane aho na rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete yaje gukubitwa agakomeretswa umutwe.

    Yasohowe hanze y’ikibuga babanza kumupfuka, yaje kugaruka mu kibuga maze ku munota wa 40 ku mupira mwiza yari ahawe na Karekezi Olivier ahita atsindira Amavubi igitego cya mbere, Uganda yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

    Hari hasigaye umukino umwe w’ishiraniro wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe ijya mu gikombe cy’Afurika muri iri tsinda, ni uwo Ghana yagombaga gusuramo Amavubi i Kigali.

    Hari tariki ya 6 Nyakanga 2003, ku munsi nk’uyu, Amavubi yasabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo abone itike, abafana baje kuyashyigikira ari benshi, ntibabatetereje maze Jimmy Gatete ku munota wa 49 atsinda igitego n’umutwe cyaje no gusoza uyu mukino kuko warangiye ari 1-0. Amavubi abona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye.

    Jimmy Gatete yaje gutangaza ko n’ubwo benshi nta cyizere bari bafite ariko we yari agifite, yumvaga bishoboka.

    Yagize ati'abantu benshi bumvaga ari ibintu bidashoboka ariko njyewe ni ibintu nari niteze ko bizaba. Narabitekerezaga none byaranabaye byaranshimishije cyane. Byari ibyishimo sinjye njyenyine kuko hari n’abishimye kundusha kandi ari nanjye watsinze kiriya gitego. Ngarutse kuri njyewe byaranshimishije sinzi uko nabisobanura byari birenze kereka wenda uwambonaga icyo gihe.'

    Kugeza n’ubu Abanyarwanda dutegereje ko aya mateka azasubirwamo, imyaka uko igenda iha iyindi ikizere ku Banyarwanda cyo kuzongera gukina igikombe cy’Afurika agenda ayoyoka, gusa hari ikizere ko Abanyarwanda bazongera guseka, bakishimira umusaruro wa Ruhago.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Imyaka-18-irihiritse-Jimmy-Gatete-ahaye-Abanyarwanda-ibyishimo-bya-ruhago-bitari-byongera-kuboneka

  • Gitifu n’abo bafatanyije gukorera umumotari urugomo bari mu maboko ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushyambirane bwabaye hagati y’uwo mumotari n’abari mu kazi ko kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bwavutse ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Muhondo ashaka kurenga imbibi z’Akarere ka Gakenke agana mu Karere ka Rulindo kandi muri iki gihe bitemewe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.

    Mu mashusho yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa mbere, agaragaza uwo mumotari aparitse moto hafi y’ikiraro avugana n’abari bamuhagaritse, nyuma akaza kuyivaho agashyamirana na bo kugeza ubwo bamurushije imbaraga, bakamukubita kugeza ubwo banifashishije umugozi bagerageza kumuniga.

    Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, ikoresheje urubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    RIB yaboneyeho kwibutsa ko nta muntu uwo ari we wese, wemerewe gukubita undi n’iyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa, kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

    Abafashwe ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Rushashi na Gakenke, mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

  • Ni ngombwa ko imyambarire ijyana n’aho umuntu ari n’igikorwa arimo – Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki Edouard
    Minisitiri Bamporiki Edouard

    Ni mu mpanuro yatangiye ku Isibo TV, ku mugoroba wo ku itariki 04 Nyakanga 2021, ubwo yari umutumirwa mu kiganiro kijyanye n’umunsi wo kwibohora asobanura umuco w’u Rwanda, by’umwihariko ujyanye n’imyambarire.

    Minisitiri Bamporiki, abajijwe ku muco ujyanye n’imyambarire mu Rwanda, yavuze ko akenshi byakunze kugaragara ko mu Rwanda hari abambara ibirangaza abantu, bitewe no kutajijukirwa cyangwa ngo bajyanishe imyambaro n’ibikorwa barimo n’aho bikorerwa.

    Yatanze urugero rw’abambarira mu rugo imyambaro yo muri pisine kandi kugera kuri iyo pisine bakora urugendo rubasaba gutega bisi, hakaba n’abambara imyambaro yo mu kabyiniro kandi bagomba kubanza kujya mu isoko guhaha. Ni ho ahera avuga ko mu gihe umuntu yambaye umwambaro ajyanisha n’aho ari, bidashobora guteza ikibazo cyo kwica umuco w’igihugu.

    Ati “Niba ugiye kwambara, ambara ibijyanye n’aho uri cyangwa ugiye, buriya ni cyo njye mvuga, niba ugiye muri pisine, urambara umwenda wo muri pisine kuva mu rugo uri bujye muri bisi, urabanza guteza ibibazo muri bisi. Urajya mu isoko kugura inyanya, wa mwambaro ujyanye guhaha ni na wo ujyana no kubyina, umwenda wo mu kabyiniro ntabwo ari uwo mu isoko”.

    Arongera ati “Niba wiyubaha, ambara umwenda ujyanye n’aho ugiye nta kibazo”.

    Yavuze no ku mbuga nkoranyambaga zikomeje gutiza umurindi iyo myambarire idakwiye zisakazwaho amafoto y’urukozasoni, avuga ko imbuga nkoranyambaga, zakabaye izo kubaka abantu aho kubayobya.

    Agira ati “Urubuga rukwiye kuba rujyaho ibifitiye abantu akamaro, niba ushyira ikintu ku mbuga kitari buvuge aho wari uri, kitari busobanure icyo ushaka kuvuga uragishiriraho iki? Uyu munsi ushobora gusanga umwana ashyize hanze ifoto yambaye ubusa, ejo wazajya kumwamamaza ngo abe Meya, abantu ugasanga baravuga bati ariko uriya muntu yambara ubusa ntabwo akwiye kutuyobora, ibyo bikaba nk’ibimwangije”.

    Arongera ati “Ariko uramutse ubonye umuntu ari Meya, ejo ukabona ifoto kera akiri muto yicaye muri pisine, nta wabigira urubanza, ariko niba ifoto itari busobanure aho wari uri izaguteza ingorane no mu gihe utazi, nta mpamvu rero yo gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’imbunda twiyerekejeho twirasa, kandi ugomba kumenya icyo urasa n’aho ukirasira”.

    Aragira inama abantu kumenya gukoresha izo mbuga nkoranyambaga mu kubaka abaturage no kubabanisha, aho kubateranya.

    Ati “Abantu bagira igihe cyo kwambara bakagira n’igihe cyo kwiyambura, ntawe urara yambaye, ntawe ujya muri pisine yambaye ikoti, ibi bintu kubipfa ni nko kudutwara umwanya w’ubusa, umuntu ajye yambara umwenda umuhesheje ishema ujyanye n’aho agiye”.


  • Nyuma y’imyaka itatu arenzwa ingohe, Aristide Mugabe yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gutegura igikombe cya Afurika “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” izabera mu Rwanda kuva tariki 24/08 kugeza tariki 05/09/2021, abakinnyi 17 batangiye imyitozo igamije kubongerera imbaraga no kumenyerana n’umutoza mushya.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Sheikh Sarr ukomoka muri Senegal, yahamagaye abakinnyi 27 ndetse banatangiye imyitozo, aho izina ryagaritsweho cyane ari Kapiteni wa Patriots Mugabe Aristide.

    Arstide Mugabe aheruka guhamagarwa muri Nyakanga 2018
    Arstide Mugabe aheruka guhamagarwa muri Nyakanga 2018

    Mugabe Aristide yaherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball muri Nyakanga 2018 ubwo hashakwagwa itike y’igikombe cy’Isi cya 2019,ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda mu ijonjora ry’ibanze.

    Nyuma yaho uyu mukinnyi ntiyongeye guhamagarwa n’umutoza Vladimir Bosnjak, aho abatoza bavugaga ko impamvu ari ukuba bashaka guhamagara abakinnyi bakiri bato, n’ubwo benshi bakurikirana umukino wa Basketball bavugaga impamvu zitandukanye n’izatanzwe n’abatoza.

    Mugabe Arstide yongeye kwerekana ko agishoboye mu marushanwa ya BAL yabereye muri Kigali Arena
    Mugabe Arstide yongeye kwerekana ko agishoboye mu marushanwa ya BAL yabereye muri Kigali Arena

    Urutonde rw’abakinnyi 17 bahamagawe

    1.Ntore Habimana (Tiger BBC)
    2.Aristide Mugabe (Patriots)
    3.Sagamba Sedar (Patriots)
    4.Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC)
    5.Hagumintwari Steven (Patriots BBC)
    6.Sangwe Armel (APR BBC)
    7.Rutazigwa Gitore (Shoot for the Stars)
    8.Mpoyo Olenga Axel (APR BBC)
    9.Kazeneza Emile Gallois (APR BBC)
    10.Honore Niyongira (APR BBC)
    11.Nkusi Arnaud (APR BBC)
    12.Kaje Elie (REG BBC)
    13.Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
    14.Shyaka Olivier (REG BBC)
    15.Ntwari Marius Tresor (APR BBC)
    16.Ngoga Elias (UGB)
    17.William Robeyns (Lige Basketball)

    Muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021, amakipe 14 muri 16 ni yo aheruka gushyirwa mu matsinda, mu gihe amakipe 2 asigaye azamenyekana muri Nyakanga 2021 nyuma y’imikino yo mu itsinda E yasubitswe.

    Uko amatsinda ahagaze

    Group A: Rwanda, Angola, DR Congo and 3GR.E
    Group B: Tunisia, Egypt, Central Africa Republic and Guinea
    Group C: Nigeria, Cote d’Ivoire, Mali and Kenya
    Group D: Senegal, Cameroon, South Sudan and 2GR.E


  • Nyamagabe na Nyaruguru bagiye kujya bahabwa ishwagara kuri Nkunganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi b
    Abahinzi b’ibirayi b’i Nyamagabe na Nyaruguru bizeye ko ishwagara bazahabwa izatuma beza kurushaho

    Ni nyuma y’uko tariki 5 Mata 2021 ab’i Nyaruguru bari babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ko Perezida wa Repubulika yabemereye ishwagara, nyamara bakaba batayihabwa.

    Icyo gihe bamugejejeho icyifuzo cyo kuyihabwa kuri Nkunganire, nyuma y’uko hari abayihawe bagomba kwishyura ntibabikore, na we abemerera kuzabakorera ubuvugizi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, ubwo yaganiraga n’abaturage bahagarariye abandi mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, ku itariki 16 Kamena 2021, yababwiye ko ishwagara abahinzi bifuje bagiye kuyihabwa.

    Yagize ati “Akarere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ni two twashyizwe muri gahunda ya Nkunganire ku ishwagara. Amafaranga mwagenerwaga yariyongereye kuko twayakuye mu tundi turere twose, kandi ishwagara tuzabaha si nk’iyo mwajyaga mugura ya kabiri. Ni iya mbere”.

    Yanifuje ko abahinzi bazitabira kuyifashisha, kugira ngo ubuhinzi bwabo butere imbere.

    Abahinzi basanzwe bifashisha ishwagara bakiriye neza iyi nkuru, cyane cyane bishimira kuba bagiye kujya bahabwa inziza kurusha izindi.

    Jean Baptiste Habanabakize wo mu Murenge wa Gatare yagize ati “Ibirayi twari tugeze aho dusarura toni 25 gusubiza hejuru kuri hegitari, ariko nitubona iyongiyo nziza tuzageza no muri 30 ndetse no muri 35 nk’uko mu Ruhengeri beza”.

    Narcisse Karengera, umuhinzi wabigize umwuga w’i Muganza mu Karere ka Nyaruguru, ari na we wagejeje icyifuzo cyo guhabwa ishwagara kuri Perezida w’u Rwanda ubwo yasuraga Akarere ka Nyaruguru, na we yishimiye kuba bagiye kujya bahabwa ishwagara kuri Nkunganire, kuko inziza urebye ngo yabageragaho ihagaze ku mafaranga 120/Kg, kandi bakenera toni 2.5 kuri hegitari, zikamaramo imyaka ibiri.

    Agira ati “MINALOC baradusuye baranabimbwira ko bayitwemereye, ariko twateguye imirima, iyo itugeraho ubu tuba twaratangiye kuyishyira mu butaka kuko twamaze gutabira”.

    Dr. Charles Bucagu umuyobobozi. mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, avuga ko ishwagara izagera ku bahinzi hagati muri Kanama, ku buryo bazayiteresha mu gihembwe cy’ihinga gitaha.


  • AMAFOTO : Diamond yabonanye na Wiz Khalifa basangira agatabi #rwanda #RwOT

    Diamond ari muri USA aho yitabiriye ibirorri byo gutanga ibihembo bya BET Award, nyuma yo kubura igihembo yahuye na bamwe mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu, Wiz Khalifa.

    Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira bagera kuri miliyoni 12.6 amafoto ari kugirana ibihe byiza n’umuraperi ukunzwe cyane muri Amerika Wiz Khalifa, aba bombi agaragaye batumagura amatabi ndetse bari no gusangira icyo kunywa.

    Amakuru avuga ko uyu muhanzi mu minsi ishize nabwo yagiranye ibiganiro n’abandi bahanzi bakomeye muri icyo gihugu barimo “Busta Rhymes na Swiz Beats.”

    Umuhanzi Busta Rhymes nyuma yo guhura na Diamond yamushimiye ibikorwa bye byiza akomeje kugaragaza ahita amwita Michael Jackson.

    Diamond Platnumz mu minsi ishize nibwo yasinye amasezerano y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi bakomeye muri Amerika ya Warner Music Group aho yahise atangira gukora kuri alubumu ye azashyira hanze mu minsi yavuba bikaba bivugwa ko n’umuhanzi Wiz Khalifa yaba afiteho indirimbo bakoranye muri iyi minsi ari muri Amerika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Diamond-yabonanye-na-Wiz-Khalifa-basangira-agatabi

  • Gakenke: Gitifu w'Umurenge wa Muhondo n'abandi batawe muri yombi bazira umumotari #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rubinyujije kuri Twitter ruratangaza ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke n'abo bari kumwe, aho bagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bakubita umu motari. 

    Hakuzimana Valens, niwe Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhondo wafunzwe na RIB, bivugwa ko yafatanije n'abandi bantu barimo urubyiruko rw'abakorerabushake n'umuntu wa Ngali n'abandi (nkuko mu mashusho bigaragara).

    Mu butumwa bwa RIB, ivuga ko yamufunze hamwe n'abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo(Urusenda) I Kigali binyuranyije n'amabwiriza ya guma mu karere mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    RIB, ivuga ko aba bafashwe bakurikiranyweho ibyaha by'iyicarubozo, Gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ikomeza yibusa ko nk'urwego rw'ubugenzacyaha nta muntu uwo ariwe wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n'amategeko mu Rwanda.

    Abatawe muri yombi nkuko RIB ibitangaza, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Mu kiganiro Zinduka kuri Radio na TV 10 muri iki gitondo cyo kuwa 06 Nyakanga 2021, bavugishije Uwizeyimana Odette, umugore wa Motari witwa Ndamage Pierre wahohotewe, uyu mugore we avuga ko ibyo umugabo we yakorewe ari ihohoterwa, asaba ko arenganurwa kandi agahabwa indishyi z'akababaro.

    Uyu mugore wa Motari, avuga ko we n'umugabo bamaranye amezi 7 bashakanye, ko ndetse atwite. Avuga ko urusenda yari atwaye I Kigali ari urw'umugabo witwa Nsanzamahoro baturanye. Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yashyizeho ingamba za Guma mu karere, ntaho bibujijwe ko imizigo cyangwa se imyaka n'ibiribwa bitemerewe gutwarwa.

    Muri aya mashusho, Motari agaragazwa akurwa kuri moto ipakiye imifuka bivugwa ko yarimo urusenda, bakamuteraniraho ari benshi bamwe bakubita, bamaze kumuryamisha hasi bamwe bamukubita inshyi abandi imigeri mu nda, nyuma haza abafite imigozi bazirika amaguru n'amaboko nk'abazirika inyamaswa. Hari amajwi y'abumvikana biyama abandi kutamukubita nawe ataka hari n'abandi ubona bashungereye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/gakenke-gitifu-wumurenge-wa-muhondo-nabandi-batawe-muri-yombi-bazira-umumotari/

  • Nyabihu: Kubwira abato amateka mabi igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyize indabo ku mva mu Rwibutso rwa Mukamira mu rwego rwo kunamira abaharuhukiye
    Bashyize indabo ku mva mu Rwibutso rwa Mukamira mu rwego rwo kunamira abaharuhukiye

    Nyabihu Survivors Family, ni umuryango ugizwe n’abantu basaga 200, babarizwa hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu byahoze ari amakomini ya Nkuri, Karago, Giciye, Nyamutera na Mutura, ayo makomini akaba ari yo yaje guhuzwa, akabyara Akarere ka Nyabihu.

    Ngabonziza Louis, uhagarariye uyu muryango yagize ati “Muri aka gace Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana bukomeye, bitewe n’uko ahanini benshi mu bategetsi bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ariho banakomokaga. Kuba twaragize amahirwe akomeye yo kuyirokoka, dushaka gukomeza kuyubakiraho, tunifashisha ibimenyetso bigaragaza neza ayo mateka, tukarushaho kwigisha abana bacu ingaruka byagize ku gihugu cyacu”.

    Kuba mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abari urubyiruko, byatewe n’uko abateguye umugambi wa Jenoside, babatoje urwango n’amacakubiri, kuva bakiri bato, bigera ubwo babumvisha ko no kumena amaraso ari ibintu bisanzwe.

    Bamwe mu bagize Umuryango Nyabihu Survivors Family basanga kubwira abakiri bato amateka mabi igihugu cyanyuzemo bizabarinda abayababwira mu buryo bugoretse
    Bamwe mu bagize Umuryango Nyabihu Survivors Family basanga kubwira abakiri bato amateka mabi igihugu cyanyuzemo bizabarinda abayababwira mu buryo bugoretse

    Urubyiruko n’abakiri bato b’iki gihe ngo icyo bakwiye kwigishwa mu buryo bwimbitse, ni ingaruka byagize ku muryango nyarwanda, no kubakangurira kurangwa n’imyitwarire yo guharanira ko ayo mateka atazasubira ukundi.

    Ati “Icyo twifuza ni ukugira ngo ayo mateka nibayamenya neza uko ari, na bo bazakure baharanira ko inyungu iri kurinda ko igihugu cyabo gihungabana, ari na ko barwanya ikintu icyo ari cyo cyose cyabashora mu mutego w’abashaka kongera kucyoreka”.

    Ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, ubwo hasozwaga iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize umuryango Nyabihu Survivors Family, bibutse ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; umuhango wabereye mu Karere ka Nyabihu ku rwibutso rwa Mukamira, abawitabiriye bunamira banashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 2202.

    Juru Anastase ukuriye Ibuka mu Karere ka Nyabihu
    Juru Anastase ukuriye Ibuka mu Karere ka Nyabihu

    Juru Anastase, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, yibukije abitabiriye uyu muhango ko bafite umukoro wo gukomeza urugamba rwo kubaka igihugu, nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo.

    Yagize ati “Dushima Leta yemeye guhuza Abanyarwanda ikanabashyiriraho gahunda zibahuza, hadashingiwe ku moko nk’uko Leta yateguye Jenoside yabigenje. Ubu nta muntu ukibona mugenzi we, mu ndorerwamo y’Ubututsi, Ubuhutu cyangwa Ubutwa. Gusa na none ntitwakwirengagiza ko hari abahora bifuza ko iyo mbuto nziza twabibye y’ubunyarwanda nyabwo irandurwa, bashaka kubiba imbuto mbi y’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

    Yongera ati “Icyo mbwira urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, nirufatire urugero ku rugamba FPR Inkotanyi yarwanye, baharanire kubaka Ubunyarwanda nyabo, bakunde igihugu cyababyaye, bashyire hamwe kandi baharanira kugikorera batiganda. Ni wo musingi igihugu cy’ahazazakizira amacakubiri kizaba cyubakiyeho”.

    Abitabiriye uyu muhango, boroje inka, umubyeyi w’abana bane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Nyirafishi Consolée, wo mu Kagari ka Jaba, Umurenge wa Mukamira, akaba yishimiye ko igiye kujya imukamirwa.

    Agira ati “Kuba aba bagira neza bantoranyije bakangabira iyi nka nziza gutya, byandenze kandi biranejeje cyane. Ngiye kuyifata neza kugira ngo izabashe kudukamirwa tunywe amata. Ikindi ni uko izaduha ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi, umusaruro na wo wiyongere. Muri macye ntewe ishema no kuba norojwe inka”.

    Nyirafishi yagabiwe inka
    Nyirafishi yagabiwe inka

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu Karere ka Nyabihu, ngo ihaye intego y’uko buri mwaka bajya boroza bagenzi babo, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiyubaka. Umuryango wa Nyirafishi ukaba wiyongereye ku yindi miryango ibiri na yo yorojwe inka, kuri ubu zanatangiye kororoka.


  • Nyiramugengeri y’i Gisagara yatangiye gutanga amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira ari nabwo ruzaba rutanga megawati 80 nk’uko biteganyijwe, ariko ku itariki 09 Kamena 2021 rwatangiye kugeragezwa rugatanga amashanyarazi angana na megawati 40 mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa.

    Umuyobozi Mukuru ukuriye imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Hakan, Dominique Gubbini, yavuze ko imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa rutwaye amadolari asaga miliyoni magana ane (400,000,000 $). Ni hafi miliyari 400 Frw.

    Gubbini yavuze ko ubusanzwe uru ruganda ruba rwaratangiye gutanga amashanyarazi uhereye muri Mutarama 2021, ariko byagiye bitinda bitewe n’ibibazo byatewe n’ingaruka za Covid-19, aho rimwe na rimwe ibikoresho byo kurwubaka byageraga mu Rwanda bitinze.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uru ruganda nirurangira rwose rugashyirwa ku muyoboro mugari bishobora gutuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka kuko amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri adahenze cyane ugereranyije n’amashanyarazi akomoka ku mazi cyangwa akoresha mazutu.

    Yongeraho ko Nyiramugengeri iri mu gishanga cy’i Mamba ihagije, ku buryo yazifashishwa mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri 26 cyangwa irenga.

    Ibi kandi biherutse gushimangirwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, ubwo yasuraga uru ruganda umwaka ushize wa 2020, aho yemeje ko nirwuzura ruzagabanya ikiguzi cy’amashanyarazi kubera ko akomoka kuri nyiramungeri kuyabyaza umusaruro bihendutse ugereranyije n’atangwa aturutse mu kubyaza umusaruro amazi.

    Uru ruganda ruzajya rutanga amashanyarazi anyuzwe muri sitasiyo ya Mamba ndetse no kuri sitasiyo ya Rwabusoro mu Karere ka Nyanza na Rilima muri Bugesera abone kugezwa mu muyoboro rusange.

    Usibye gutanga amashanyarazi uru ruganda rwatanze akazi ku batuye mu Karere ka Gisagara, aho rwatangiye rukoresha abakozi basaga 2000 ariko ubu imirimo iri gusozwa rukaba ruri gukoresha abakozi basaga 500.

    Mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Aha niho haba amazi ashyushywa na Nyiramugengeri agatanga ingufu zibyazwamo amashanyarazi

    Ibikoresho by’imbere mu ruganda byamaze gushyirwamo no gutunganywa

    Uru ruganda ururebeye ahantu hitaruye ni uku ruba rugaragara

    Uru ruganda ruri mu igeragezwa harebwa ko rushobora gutanga MW 40

    Iruhande rw’uruganda hari sitasiyo yakira amashanyarazi aruvuyemo ikayashyira ku bipimo bikenewe

  • Nizeyimana Olivier, umunyemari wihebeye ruhago; yaba ari we mucunguzi wa Ferwafa? – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibiri, uru rwego ruri mu zibumbatiye ibyishimo bya benshi dore ko rureberera umwe mu mikino benshi bihebeye, rubonye umuyobozi mushya, ukiri muto, ukunda ruhago byasaze.

    Azwi nka Cafu! Ku bakunzi ba ruhago, muzi Marcos Evangelista de Morais, umunya-Bresil wabaye umwe muri ba myugariro ba “Samba Boys” wegukanye ibikombe bibiri by’Isi mu 1994 na 2002. Uwarebye AC Milan mu myaka ya 2006 ubwo yari yarigaruriye u Burayi aramuzi. Ni we Nizeyimana Olivier yiyitirira kugeza n’aho “twitter handle” ye yitwa “CafuOli”.

    Ni umugabo wubatse kuva mu 1999 ndetse afite abana batatu. Bigaragara ko umupira w’amaguru umuri mu maraso nubwo nta kipe izwi yakiniye uretse kuwukina bisanzwe. Ajya agira atya akurira rutema ikirere dore ko kuri we itike atari ikibazo, akajya i Camp Nou agakurikira imikino ya FC Barcelone abereye umunyamuryango.

    Umukino wa ¼ cya UEFA Champions League, FC Barcelone yanyagiyemo Manchester City ibitego 4-0 mu Ukwakira 2016, ni umwe mu yo yarebeye i Camp Nou, aho ajya agira intebe ye yicaraho.

    Urwo rukundo rwa ruhago rwamukuye i Kanombe rukamugeza i Catalonia, ni rwo rwatumye ajya mu Majyepfo maze akiyemeza guteza imbere ikipe y’i Huye, akayibera Perezida kuva mu 2011 kugeza mu 2021, aho yayishoragamo ari hagati ya miliyoni 80 Frw na miliyoni 100 Frw ku mwaka.

    Mu myaka ine ishize, uwari Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle, yifuje ko yamwungiriza muri manda ya kabiri yari yiyamamajemo mu 2017, ariko uyu wayoboraga Mukura VS, avuga ko afite inshingano nyinshi. Ubanza ari igihe cyari kitaragera!

    Nizeyimana Olivier w’imyaka 48, yabanje kuba umushoferi w’abazungu mbere y’uko ashinga sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Ltd mu 1999 ubwo yasozaga Kaminuza y’u Rwanda i Huye, aho yageze mu 1995. Iyi sosiyete, yayishinze atangiriye ku modoka ebyiri gusa zavuye mu mafaranga yagurijwe n’Umuyobozi wa Akagera Motors mbere yo gukorana n’amabanki.

    Ibyo bigaragaza uburyo ari umuntu ushabika cyane kandi akaba arazwa ishinga no gukora ibyo yiyemeje kugeza abigezeho. Abamuzi, bavuga ko ari umugabo ubyuka kare, akaryama atinze.

    Uretse kuba umunyemari wikorera, asanzwe kandi ari mu bayobozi b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), aho ayobora Ishami ry’Ubucuruzi na Serivisi.

    Mu kazi ke kenshi agira, ntajya abura umwanya wo gukurikirana imikino y’umupira w’amaguru ndetse yakundaga kugaragara kenshi ku kibuga iyo Mukura Victory Sports yabaga yakinnye, Ikipe y’Igihugu cyangwa akitabira imikino ya FC Barcelone i Burayi, ibintu we afata nk’akazi bitewe n’urukundo rwabyo.

    Intsinzi ye muri FERWAFA yakirijwe yombi na benshi

    Ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye mu byumweru bitatu bishize, benshi bamuhaye amahirwe yo kuyobora FERWAFA batitaye ku wundi washoboraga kwiyamamaza.

    Nyuma yo gutorwa ku wa 27 Kamena 2021, intsinzi ye yakiriwe neza na benshi barimo abahoze bayobora FERWAFA, Martin Ngoga wigeze kuba Visi Perezida wayo, ubu akaba ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Ambasaderi Nduhungirehe Olivier n’abandi batandukanye.

    Kwiyamamaza wenyine nyuma yo gukuramo kandidatire kwa Rurangirwa Louis, agatorwa ku bwiganze bw’amajwi 52 kuri 59 y’abatoye bose, bigaragaza icyizere afitiwe n’abanyamuryango b’iri Shyirahamwe agiye kuyobora mu myaka ine iri imbere.

    Afatwa nk’utaje gushaka indonke muri FERWAFA

    Kuba Nizeyimana Olivier yaranze kujya mu buyobozi bwa FERWAFA mu myaka ine ishize, ariko akaba aje uyu munsi, birashoboka ko abona hari icyo ashobora gukora mu guhindura no guteza imbere umupira w’u Rwanda nk’uko yabigarutseho yimamaza.

    Bamwe mu bayoboye iri Shyirahamwe, bakunze gutungwa agatoki ko baba barajwe ishinga no kuhakura indonke, aho hari abashinjwe kwihemba ibihumbi 20$ (miliyoni 19,6 Frw) nk’umushahara bagenerwa na CAF ku mwaka nyamara batarayakorera, bakisabira uduhimbazamusyi kuko baherekeje Ikipe y’Igihugu cyangwa bakirengagiza ishingano zihari bakajya mu biraka bibinjiriza menshi mu bindi bikorwa bya CAF cyangwa FIFA.

    Kuri Nizeyimana Olivier, aya mafaranga si ikibazo kuri we kuko nka sosiyete ye ya Volcano Ltd, ishobora kuyinjiza mu gihe gito ndetse biroroshye kubyumva kuko yari asanzwe atanga asaga miliyoni 80 Frw ku mwaka muri Mukura Victory Sports abinyujije muri Volcano Ltd na Hyundai.

    Nk’uwize ibijyanye na Management muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere mu by’Imari (MBA) mu Buholandi, uyu mugabo yitezweho kandi imikorere ihamye n’imikoreshereze nyayo y’umutungo wa FERWAFA dore ko afatwa nk’inyangamugayo.

    Akenshi, uzasanga bamwe bavuga ko FERWAFA ibamo amafaranga menshi nyamara ukibaza icyo akoreshwa ukakibura. Ni mu gihe nko muri uyu mwaka wa 2021, iri Shyirahamwe ryatangaje ko ingengo y’imari yaryo izaba ingana na 6.364.175.639 Frw.

    Ategerejweho kubaka FERWAFA itajenjeka no kongera gukundisha ruhago Abanyarwanda

    Ubwo yari amaze gutorwa, Nizeyimana Olivier yavuze ko mu byo we n’abo bazakorana bazibandaho harimo gushaka abaterankunga no guteza imbere umupira w’amaguru bahereye mu bakiri bato no kunoza ibijyanye n’imiyoborere mu makipe.

    Ati “Tuzashaka abaterankunga, ariko icyo tugomba guheraho ni ukwicaza abo bantu bose bafite amarerero y’abana bakiri bato, tukababaza ibibazo bafite ndetse tukabigisha no gukora mu buryo bwa kinyamwuga. Tuzategura n’amarushanwa.”

    Yakomeje avuga ko kimwe mu byo bazashakira umurongo ari amasezerano FERWAFA iherutse gusinyana na Bralirwa nk’umuterankunga uzishyura miliyoni 640 Frw mu myaka ine.

    Ati “Icyo nabizeza ni uko gahunda yo gukosora ibitaganda neza ihari. Ku bijyanye n’abaterankunga, ntabwo twishimiye ubufatanye buhari uyu munsi, gusa no kubikosora hari inzira binyuramo, tumaze iminsi tuganira ariko no kubihagarika bigira inzira binyuramo.”

    Kimwe mu byo abakurikirana cyane umupira w’amaguru muri iyi minsi batishimira ni uburyo uyobowemo, aho bamwe bashinja urwego ruwushinzwe guhuzagurika mu iyubahirizwa ry’amategeko no kutagira imikorere ihamye kandi ifite icyerekezo no kuba mu bikorwa byarwo hadakunze kugaragaramo abakinnye ku rwego rukomeye (legends).

    Kuba Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ititwara neza ndetse ibyiciro byayo bimwe ntibyitabire amarushanwa mpuzamahanga atandukanye kubera amikoro, itoneshwa ry’amakipe amwe yitwa ko ari makuru no kutagira gahunda ihamye y’amarushanwa na gahunda zo guteza imbere umupira w’amaguru biri mu byinubirwa n’abakunzi bawo.

    Kuri ibi, hiyongeraho ruswa ivugwa mu makipe n’abasifuzi bakunze gushyirwa mu majwi ariko kugeza ubu hakaba nta muntu n’umwe urumvikana yabihaniwe mu gihe kandi n’ikibazo cy’amarozi cyabaye agatereranzamba mu mupira w’u Rwanda.

    Amaso ahanzwe Nizeyimana Olivier nk’umucunguzi wa Ferwafa bityo ibyishimo bikongera gutaha mu mitima y’abanyarwanda

    Ibyakozwe n’abandi bayoboye FERWAFA mu myaka 27 ishize

    Nizeyimana Olivier yabaye Perezida wa 17 w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuva rishinzwe mu 1976. Gusa, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo ruhago Nyarwanda yatangiye kumenyekana cyane ku rwego mpuzamanga.

    Ubwo u Rwanda rwari rumaze kubohorwa n’izahoze ari ingabo za APR mu 1994, FERWAFA yayobowe na Gasasira Ephraim wari usanzwe ari umunyamategeko, akaba yari yavuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

    Uyu mugabo yayoboye FERWAFA amezi atandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ategura amatora ari bwo hatorwaga Rtd. Lt Gen Caesar Kayizari wayoboye uru rwego rw’umupira w’Amaguru mu gihe cy’imyaka 10 kugeza mu 2005.

    Rtd. Lt Gen Caesar Kayizari afatwa nk’umwe mu bayobozi bubashywe banyuze muri FERWAFA dore ko ku gihe cye ari bwo amakipe yo mu Rwanda yagize ibihe byiza, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ijya mu Gikombe cya Afurika cya 2004 nyuma yo gutwara Igikombe cya CECAFA mu 1999 mu gihe amakipe nka Rayon Sports na APR FC yegukanye CECAFA mu 1998 na 2004, iyi ya nyuma ikanagera muri ½ cy’irushanwa rya Africa Cup Winner’s Cup mu 2003.

    Ingoma ya Rtd. Lt. Gen. Caezar Kayizari, yaranzwe n’umuco wo kubatiza abanyamahanga cyane bagakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda bagaragaragamo ari benshi. Ibi byatumye ahanini Shampiyona y’u Rwanda iba imwe mu mashampiyona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n’uko ahanini habagamo amafaranga menshi ndetse icyo gihe ni bwo abakinnyi batandukanye barimo Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa bagiye gukina hanze.

    Nyuma ye, hayoboye Gen Kazura Jean Bosco [wari ufite ipeti rya Brigadier General] hagati ya 2006 na 2011. Icyo gihe ni bwo u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 muri 2009 n’icy’Abatarengeje imyaka 17 muri 2011 aho rwakinnye umukino wa nyuma ndetse rubona itike y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

    Muri icyo gihe ni bwo hatangiye gahunda zo kuzamura umupira w’amaguru w’Abanyarwanda uhereye mu bana bato, ndetse haba ivugurura ry’amastade kandi hubakwa ibibuga bishya.

    Uwahoze ari umusifuzi mpuzamahanga, Ntagungira Célestin [Abega] ni we wasimbuye Gen Kazura mu 2011 mu gihe mu 2014, na we yasimbuwe na Nzamwita Vincent De Gaulle wigeze kuba Umunyamabanga wa APR FC, we wayoboye kugeza mu 2017.

    Bombi bahurira ku kuba baragerageje gushakira umupira w’u Rwanda abaterankunga mu byiciro bitandukanye no gutsura umubano n’amashyirahamwe y’ibindi bihugu, gusa umusaruro w’Ikipe y’Igihugu n’urwego bari bitezweho kugeza kuri ruhago y’u Rwanda nk’abari basanzwe bayizi, si rwo bagaragaje.

    Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yabaye undi wahoze mu gisirikare wagarutse muri FERWAFA nyuma y’imyaka irindwi Gen Kazura agiye, ariko na we nta kidasanzwe yafashije mu guteza uyu mukino abenshi bemeza ko uri gukura nk’isabune ndetse n’urukundo bari bawufitiye rukabaganuka.

    Ubusanzwe abakunzi ba ruhago baba bategereje intsinzi batitaye ku nzira byacamo. Amarangamutima yabo azwi na buri wese ku buryo byageze n’aho muri Guma mu Rugo bananira Polisi, bagasohoka mu ngo zabo bakajya kwishimira intsinzi y’Amavubi mu mihanda bamwe bakenyeye za essuie-main.

    Ugiye kureba, wasanga abanyarwanda bamaze igihe kinini basa n’abari mu kiriyo, ibyishimo byuzuye babiheruka mu 2004 ubwo u Rwanda rwajyaga muri CAN. Igihe kirageze ngo bahozwe ayo marira, ari nacyo Nizeyimana na Komite ye yiganjemo abakiri bato ariko bafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru itegerejweho.

    Bitewe n’uburyo ruhago ikundwa [ndetse umuntu ashobora kuvuga ko aricyo kintu gikundwa kurusha ibindi mu myidagaduro], umuntu uyobora Ferwafa aba asa n’uwigerezaho kuko aba ategerejweho byinshi.

    Birasaba ko Nizeyimana na Komite ye bakoresha ubunararibonye bafite ku buryo umupira w’amaguru uba isoko y’ubukire n’ibyishimo. Ubu ntibyumvikana ukuntu ruhago irushwa abaterankunga n’amarushanwa y’ubwiza afite abakunzi bake. Ni umukoro ukomeye we n’abo bafatanyije bafite.

    Nizeyimana Mugabo Olivier uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA yitezweho byinshi mu myaka ine yatorewe

    Nizeyimana Olivier mu ihererekanyabubasha ryabaye ku wa 29 Kamena 2019; Habyarimana Marcel wayobora iri Shyirahamwe by’agateganyo ni we uzaba umwungirije

    Abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje impinduka zitandukanye nyuma y’uko Ferwafa ibonye ubuyobozi bushya bukuriwe n’umunyemari Nizeyimana Olivier usanzwe ukunda ruhago

    Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora FERWAFA mu matora yabaye ku wa 27 Kamena 2021

    Nizeyimana yari amaze imyaka isaga 10 ari Umuyobozi wa Mukura Victory Sports ikina mu Cyiciro cya Mbere

    Mu gihe Nizeyimana Olivier yamaze ayobora Mukura Victory Sports, yegukanye Igikombe cy’Amahoro mu 2018, cyaje nyuma y’imyaka 26 idatwara igikombe cy’igihugu

    Mu mwaka w’imikino 2018/19, Nizeyimana Olivier yari ayoboye Mukura Victory Sports yongeye guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika nyuma y’imyaka 17 idasohoka

    Rtd Brig Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA muri Mata 2021, nyuma y’imyaka itatu n’igice atowe

    Ku buyobozi bwa Nzamwita Vincent De Gaulle, Ferwafa yabonye abaterankunga batandukanye barimo Azam TV n’ubufatanye n’amashyirahamwe arimo irya FRMF ya Maroc

    Ntagungira Célestin Abega ni umwe mu bayoboye FERWAFA bari bitezweho impinduka zikomeye mu mupira w’u Rwanda

    Ubwo Gen Kazura Jean Bosco yayobora FERWAFA, u Rwanda rwakiriye amarushanwa menshi Nyafurika

    Rtd Lt Gen Ceazar Kayizari afatwa nk’umuyobozi wafashije u Rwanda kugira ibihe byiza muri ruhago birimo no gukina Igikombe cya Afurika mu 2004