Category: Uncategorized

  • Bugesera : Umuhungu n’umukobwa bakurikiranyweho kwica uruhinja rw’amezi 2 bibyariye #rwanda #RwOT

    Jean d’Amour w’imyaka 17 y’amavuko, n’Umugore we Diane w’imyaka 18 babana nk’umugore n’umugabo mu buryo butemewe, bafashwe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nyakanga 2021,

    Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama, Akagari ka Rango mu Murenge wa Mareba Ntawuhiganayo Slyvain yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo n’umugore bafashe iki cyemezo cyo kwica uwo babyaye, nyuma y’amakimbirane n’intonganya bari bamaranye igihe iwabo mu rugo.

    Ntawuhiganayo avuga ko Mujawimana yari yabwiye umugabo we ko azamutana umwana kuko atakwihanganira ayo makimbirane.

    Umukuru w’Umudugudu avuga kandi ko abo bombi baje kumvikana ko aho kumusigira umwana, ahubwo bamwica bagasubira mu buzima busanzwe.

    Yagize ati 'Bajyanye urwo ruhinja rwabo mu ijoro, bagarutse bibanga mu nda babyutsa abaturanyi bababeshya ko ari imyuka mibi (Amashetani) yamujyanye ubu nibwo bemereye inzego ko ari bo bamutabye mu rufunzo.'

    Ntawuhiganayo yavuze ko batabaje inzego z’Umutekano n’abaturage bajya kubereka aho urwo ruhinja baruhambye, barukuramo mu gitondo bukeye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera Umulisa Claire, avuga ko iyo nkuru yayimenye ari mu nama ku Karere, ko nta yandi makuru arambuye afite.

    Umulisa yagize ati 'Ngiye kubikurikirana ndaza kubabwira.'

    Ntawuhiganayo Slyvain uyobora Umudugudu wa Kagarama avuga ko Iradukunda Jean d’Amour na Mujawimana Diane bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Mareba.

    Uyu Muyobozi ku rwego rw’Umudugudu yavuze ko mbere y’uko abo bombi babana nk’umugabo n’umugore yabanje kwandikisha ababyeyi be inyandiko ivuga ko nihagira icyo uyu mukobwa Mujawimana azaba bazabyirengera hagakurikizwa amategeko.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Umuhungu-n-umukobwa-bakurikiranyweho-kwica-uruhinja-rw-amezi-2-bibyariye

  • Nyarugenge: Imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yuzuye itwaye amafaranga y
    Iyi nzu yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 260

    Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu bagize imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Karere ka Nyarugenge batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugendabari mu Kagari ka Nkuba mu Murenge wa Mageragere.

    Ubwo yashyikirizwaga inzu yo guturamo irimo ibisabwa byose, umusaza Rwigema Etienne, wari usanzwe atuye ahazwi nko mu Cyahafi, yavuze ko ubuzima bw’ubukode yari abayemo butari bumworoheye ku buryo asanga igikorwa yakorewe
    kirenze kwibohora.

    Ati “Birenze kwibohora, ukuntu ari na byiza ni uko iyi tariki ya 04 nibwo bwa mbere nari ngeze hanze kuva Jenoside itangiye nibwo nari ndebye hanze, nanone nkaba mbonye n’inzu kuri izi tariki ni ho nayinjiyemo nkaba nishimye cyane”.

    Mukaremera Delphine na we ni umwe mu miryango umunani yatujwe. Avuga ko mbere y’uko ahabwa inzu yararaga hanze.

    Ati “Mbere y’uko mbona iyi nzu naraye hanze kuko nari mfite utuntu twose mu nzu, aho ntishyuye inzu bakatujyana, nari nsigaye nta kintu na kimwe ngira, n’ibi mureba hano ni ubuyobozi bwabimpaye”.

    Bamwe mu baturage basanzwe batuye mu Kagari ka Nkuba bavuga ko bishimiye kuba barimo kugenda babona abaturanyi kandi biteguye kubana na bo neza kandi ko n’uzabakeneraho ubufasha biteguye kubumuha.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko Kwibohora nyako ari ugufata ibyari ikibazo bikabyazwamo ibizima cyangwa ibyiza.

    Ati “Uyu munsi wa none turimo guhangana n’ikibazo cy’ubukene cyangwa se imibereho mibi aho nibura twakwishimira ko nk’Akarere ka Nyarugenge by’umwihariko abaturage bari hejuru y’umurongo w’ubukene bamaze kugera kuri 83%, abari munsi y’umurongo w’ubukene ariko mu bukene busa nk’aho bukabije batarenze 4.6%”.

    Abatujwe bahawe inzu irimo ibisabwa byose igizwe n’ibyumba bibiri, igikoni cya kijyambere kirimo buri kimwe ndetse n’ubwiherero hamwe n’ubwogero byose biri imbere mu nzu.

    Inzu yatujwemo imiryango umunani yubatswe mu buryo bwa 8 in 1, ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 261 harimo ayatanzwe n’ikigega cyita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi FARG n’andi yaturutse mu bafatanyabikorwa.

    Iyi miryango umunani ikaba ije isanga indi miryango mirongo inani na yo yari yaratujwe mu bihe bitandukanye muri uyu mudugudu wa Rugendabari.


  • Ruhango: Abitwaga abana b’inkware babaye abana b’Imana babikesha kwibohora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batashye ibiro by
    Batashye ibiro by’umudugudu biyubakiye

    Abo baturage bari bazwi ku izina ry’abana b’inkware kubera kwihisha inzego z’ubuyobozi, bemeza ko ubu babaye abana b’Imana bagashyira hamwe bakaba bageze ku rwego rwo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo no kwiyubakira ibiro by’umudugudu wabo.

    Umuyobozi w’umudugudu wa Bisambu, Nyabyenda Jevenal, avuga ko umudugudu ayobora wacitse ku bujura n’ibiyobyabwenge ubu bakaba birinda amakimbirane kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Agira ati “Mbere twitwaga abana b’inkware kuko umuyobozi yazaga hano ngo atuganirize abaturage bakigendera. Gukoresha ibiyobyabwenge ni byo byatumaga abaturage batumvira Leta ugasanga barwana, bakubita abagore ni bwo biswe abana b’inkare kuko zizi kwihisha cyane”.

    Yongeraho ati “Ubu iwacu ni Bisambu ikeye, twaribohoye ibiyobyabwenge biracika ku bufatanye n’abaturage, nta makimbirane twese twashyize hamwe turakora kandi turwanya ibyaha na gahunda za Leta zigamije iterambere turazitabira. Twaribohoye kuko iyo tutibohora tuba tucyitwa abana b’inkware”.

    Nyabyenda abuga ko abari abana b
    Nyabyenda abuga ko abari abana b’inkware babaye abana b’Imana

    Abaturage bo muri uwo mudugudu bavuga ko nyuma yo kwegerwa n’inzego zose byatumye babasha kwisubiraho ubu bakaba banamaze kwiyubakira ibiro by’umudugudu wabo watwaye miliyoni ebyi n’igice ari na byo bashingiraho bavuga ko bibohoye kuko bahindutse.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurerma Valens, avuga ko guhindura imyumvire y’abaturage byatangiye hashyirwaho ibigamije guteza imbere imidugudu ifite ibibazo kurusha iyindi maze biza kugaragara ko Bisambu nawo ufite ibibazo.

    Gahunda zo gushingira iterambere ku mudugudu n’amasibo yatumye Bisambu itangira kwegerwa, harwanywa ibyaha, guta amashuri kugira isuku mu ngo no kwiteza imbere kandi kwegera umuturage ngo nibyo bituma biteza imbere.

    Inzego z
    Inzego z’ubuyobozi bw’akarere n’iz’umutekano zishimiye uburyo hashyizwe imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage

    Avuga kandi ko imihigo y’akarere isigaye ishingiye ku rugo kuko byagaragaye ko urugo ari rwo shingiro ry’iterambere.

    Agira ati “Tuzabikomeza nuri buri muryango, umudugudu n’akagari hashyirwe imbaraga kugira ngo twese imihigo bikozwe nk’umuco kandi byose bigamije kwegerezwa abaturage”.

    Umudugudu wa Bisambu ni umwe mu midugudu yarangwaga n’ibyaha ubu ukaba ugeze ku rwego rwo kwishyira hamwe kandi abaturage bagafatanyiriza hamwe kubaka igihugu.

    Ibiro by
    Ibiro by’Umudugudu wa Bisambu

    Ku bufatanye n’abaturage mu kwibohora ubukene kandi, Akarere ka Ruhango kubakiye abatishoboye inzu zisaga 110, amashanyarazi akaba yarageze ku ngo zisaga 4200, kugeza amazi meza ku baturage byose bigamije guteza imbere umuturage akarushaho kwibohora yiyubakira ubushobozi bwo Kwigira.


  • Kubura inkingo za Covid-19 bizahombya ubukerarugendo – UNCTAD #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raporo UNCTAD yatangaje mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, ivuga ko ba mukerarugendo barimo gutinya kujya gusura ibihugu, cyane cyane ibiri mu nzira y’Amajyambere bitarakingira abaturage babyo Covid-19.

    UNCTAD hamwe n’Ishami rya LONI rishinzwe ubukerarugendo UNWTO, bivuga ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (harimo n’u Rwanda), bizibasirwa n’igihombo cy’Amadolari ya Amerika arenga miliyari 1,400 muri 2021, kuko ba mukerarugendo batinya kwandura virusi nshya ya Corona yitwa DELTA.

    Icyo gihombo kizaba kingana na 60% by’amafaranga ibihugu byakuraga mu bukerarugendo kugeza mu mwaka wa 2019, kandi ko kugira ngo bizongere kuziba icyo cyuho hazashira nibura imyaka itatu (kugera muri 2024).

    Muri iyi myaka ibiri Covid-19 imaze yadutse ku isi yateje igihombo kingana n’Amadolari ya Amerika miliyari 4,800 yari kuba yaratanzwe na ba mukerarugendo basura amahoteli n’ahantu nyaburanga, by’umwihariko ibihugu bikennye cyane ngo bizahomba agera kuri miliyari 2,900 muri 2020-2021.

    Ubusesenguzi bw’iyo raporo bugaragaza ko abazahomba cyane ari inganda n’ibigo byatangaga ibiribwa n’ibinyobwa, abacumbikira abantu hamwe n’abashinzwe kubafasha mu ngendo bakora, kandi nta gisubizo cyihuse kirimo kuboneka.

    Ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere birazira ko nta nkingo zihagije za Covid-19 birimo kubasha kwibonera kugira ngo bibashe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

    Kugeza ubu abatuye umugabane wa Afurika bamaze gukingirwa ntabwo bararenga 1.2% by’abagomba gukingirwa bose, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

    By’umwihariko mu Rwanda kugeza kuri uyu wa mbere tariki 05 Nyakanga 2021, abamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bangana na 251,719 mu barenga miliyoni zirindwi barukeneye.

    Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku Isukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite gahunda yo gushinga uruganda mu gihugu rukora inkingo (zirimo urwa Covid-19).

    Kugeza ubu ibihugu bya Afurika bimaze kugira umugambi wo gukora inkingo za Covid-19 harimo Afurika y’epfo, u Rwanda Senegal na Tanzania.

    UNCTAD ivuga ko igihombo mu rwego rw’ubukerarugendo ku isi kizatuma imirimo itanditswe igera kuri miliyoni 120 ihagarikwa, abayikoraga biganjemo urubyiruko n’abagore bakaba abashomeri.

    Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya LONI rishinzwe Ubukerarugendo, Zurab Pololikashvili, yagize icyo avuga kuri iyo raporo ya UNCTAD ati “Ubukerarugendo ni umurongo wo kubaho kwa za miliyoni z’abaturage, kubakingira mu rwego rwo kubarinda ndetse no gufasha ubukerarugendo kongera kwiyubaka, ni ngombwa cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.

    Raporo ya UNCTAD ivuga ko uretse ikibazo cyo kutabona inkingo zihagije mu bihugu bikennye, ubukerarugendo n’amahoteli kandi bibangamiwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    UNCTAD ikavuga ko kugira ngo abantu bongere gusubirizwaho ingendo nk’uko byahoze, ibihugu bigomba kumvikana uko byahuza uburyo bwo gupima Covid-19, buhendutse kandi bwizewe, kandi bikaba bigomba gutanga ibyemezo biteye kimwe by’abantu bapimwe.

  • Urutonde rw'abakinyi 24 b'igihugu cya zambia rwamaze gushirwa ahagaragara. #rwanda #RwOT

    Urutinde rwabakinnyi 24 bazakina irushanwa rya COSAFA rwamaze kumenyekana

    FINAL SQUAD

    (GOALKEEPERS)

    Kennedy Mweene (Mamelodi Sundowns-RSA), Gregory Sanjase (Young Green Eagles), Lameck Siame (Kabwe Warriors)

    (DEFENDERS)

    Adrian Chama, Simon Silwimba (both Zesco United), Isaac Shamujompa (Buildcon), Dominic Chanda (Kabwe Warriors), Kabaso Chongo (TP Mazembe-DRC), Benedict Chepeshi (Red Arrows), Zachariah Chilongoshi (Power Dynamos), Prosper Chiluya (Red Arrows)

    (MIDFIELDERS)

    Benson Sakala, Spencer Sautu (both Power Dynamos), Salulani Phiri (Polokwane City-RSA), Augustine Mulenga (Amazulu-RSA), Kelvin Mubanga (Zesco United), Felix Bulaya (Red Arrows), Gamphani Lungu (SuperSport United-RSA), Roderick Kabwe (Black Leopards-RSA), Prince Mumba (Kabwe Warriors), Collins Sikombe (Lusaka Dynamos)

    (STRIKERS)

    Brian Mwila (Buildcon), Justin Shonga (Cape Town City-RSA), Moses Phiri (Zanaco), Jimmy Mukeya (Napsa Stars)

    The post Urutonde rw'abakinyi 24 b'igihugu cya zambia rwamaze gushirwa ahagaragara. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/06/urutonde-rwabakinyi-24-bigihugu-cya-zambia-rwamaze-gushirwa-hanze/

  • Ruhango: Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yahawe inzu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatujwe mu Mudugudu wa Buhoro bavuga ko bishimiye ubuzima bagiyemo
    Abatujwe mu Mudugudu wa Buhoro bavuga ko bishimiye ubuzima bagiyemo

    Abahawe inzu bavuga ko byari bigoranye gutura mu nzu bakodesha imyaka 27 yose ishize, bakaba bavuga ko bagiye kurushaho kwiteza imbere kuko ibyo batangaga mu bukode bazabishakamo ibindi bakeneye.

    Umuryango wa Uwimana Abdul Karim wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ugizwe n’abantu batanu, abana batatu n’umugore hamwe na we ubwe.

    Uwimana avuga ko yari amaze imyaka 14 akodesha inzu we n’umuryango we baturamo mu mujyi wa Ruhango, ubundi agacumbikirwa n’abagiraneza ku buryo byari bimugoye mu kwiyubaka igihe nta hantu afite ho kuba.

    Agira ati “Ba nyiri inzu bahoraga bantera hejuru ugasanga niba uyu munsi nabuze ay’ubukode ba nyirayo baransohoye najya ahandi ngo imuka imuka, kubona ubukode byansabaga guca inshuro n’umugore agaca inshuro ku buryo hari n’igihe najyana nibaza icyatumye ncika ku icumu”.

    Imiryango yahawe inzu zirimo ibikoresho binyuranye, inahabwa ibiribwa
    Imiryango yahawe inzu zirimo ibikoresho binyuranye, inahabwa ibiribwa

    Umubyeyi washakanye na Uwimana avuga ko yibazaga ukuntu imibereho ye izaba imeze n’abana be igihe bakomeje gukura kandi ariko banakeneye ibyo kubitaho ku ishuri ngo agashenguka umutima, ariko akiyumanganya.

    Agira ati “Najyaga nibaza ukuntu nzajya nimukana n’abasore n’inkumi ngashenguka umutima, ubundi twakoreraga inda ku buryo nta bushobozi bwo kubaka twari dufite, ariko ubu abana banjye na bo barishimye kuko na bo bafite iwabo”.

    Ashimira ubuyobozi bwakoze ibishoboka kugira ngo babone icumbi kuko nibura bagiye gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.

    Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Vuganeza Aron, avuga ko mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyamuryango n’abaturage muri rusange byabaye ngombwa ko bakusanya ubushobozi ngo aba bacitse ku icumu bafashwe kubona amacumbi.

    Umuryango wa Uwimana ni umwe mu batujwe wari ufite ikibazo cy
    Umuryango wa Uwimana ni umwe mu batujwe wari ufite ikibazo cy’icumbi

    Ashimira kandi Abaturage muri rusange biyumvamo bagenzi babo bacitse ku icumu bakemera gufatanyiriza hamwe ngo batange umusanzu wabo mu kubabonera aho baba no kubafasha mu bindi bakeneye hakurikijwe ubushobozi buhari.

    Vuganeza avuga ko intego nyamukuru y’Umuryango RPF Inkotanyi ari uguharanira ko ubuzima bw’umuturage bugira agaciro kandi bukarushaho kuba bwiza, ari na yo mpamvu yo kubakira abo baturage amacumbi meza.

    Agira ati “Umuturage wacu agomba kubaho mu buzima bwiza kandi yishimye, ntabwo wakwishima urara ahantu hatameze neza. Turishimira ko nibura aba baturage babonye amacumbi meza tunashimira abaturage bacu bashyize hamwe ngo bafatanye kubabonera ibyo kubafasha”.

    Vuganeza avuga ko Umuryango RPF Inkotanyi wifuza ko buri Munyarwanda gira imibereho myiza
    Vuganeza avuga ko Umuryango RPF Inkotanyi wifuza ko buri Munyarwanda gira imibereho myiza

    Mu rwego rw’ibikorwa byo Kwibohora ku nshuro ya 27, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Ruhango bashyikirije kandi abaturage inkunga z’ibiribwa mu mirenge ya Kinihira na Bweramana, ndetse banagabira inka umuryango wa Gatare Innocent wo mu Murenge wa Mbuye wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.


  • Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse umwana mu bitaro n’abakozi babyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’Abayobozi ba Police ndetse n’Abayobozi b’ibyo bitaro, hagabwe ibitero bibiri icyarimwe, kimwe kuri ibyo bitaro, ikindi kuri Polisi ikorera hafi yabyo, bikaba byabereye muri Leta ya Kaduna mu Mujyaruguru ya Nigeria.

    Igitero cyagabwe kuri ibyo bitaro nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wabyo, Maryam Abdulrazaq, aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, cyabaye ku Cyumweru mu masaha ya mu gitondo, kimara nibura isaha imwe.

    Uwo muvugizi w’ibitaro yavuze ko mu bashimuswe harimo abaturage batandatu, abaforomokazi babiri harimo umwe bajyananye n’umwana we ufite umwaka umwe, umukozi wo muri Laboratwari, ushinzwe gucunga umutekano aho ku bitaro ‘security guard’ n’undi mukozi umwe w’ibitaro.

    Polisi yatangaje ko abashimuswe muri rusange ari abantu umunani. Kugeza ubu abo babashimuse ntibaratangira gusaba ingurane y’amafaranga cyangwa ikindi bashaka kugira ngo babarekure, nk’uko umuvugizi w’ibyo bitaro abivuga.

    Abdulrazaq ati “Kugeza ubu, nta mafaranga turasabwa gutanga ngo barekurwe. Nta kintu na kimwe turumva gitangazwa n’ayo mabandi kuva yabajyana”.

    Mu itangazo Polisi yasohoye, umuvugizi wayo i Kaduna witwa Muhammed Jalige yagize ati “Umubare munini w’abantu bitwaje intwaro baturutse muri iryo tsinda, bateye ku cyicaro cy’ishami rya Polisi ku masaha amwe n’ayo batereye ku bitaro, bagamije kuvanaho abapolisi bari ku kazi muri ayo Masaha”.

    Jalige yavuze ko muri abo bantu bitwaje intwaro harimo abakomerekeye muri iyo mirwano na Polisi mu gihe yarimo ishaka gutabara abari bashimuswe ku bitaro.

    Abantu bitwaje intwaro ngo baturuka mu mutwe uzwi ku izina rya ‘bandits’, bibasira cyane ibice by’Amajyaruguru no hagati mu gihugu cya Nigeria. Batera mu giturage, bakiba amatungo bagashimuta n’abantu cyane cyane abanyeshuri kugira ngo basabe amafaranga y’umurengera, babone kubarekura.

    Guhera mu kwezi k’Ukuboza 2020, ngo abanyeshuri basaga 800 barashimuswe, 150 muri bo bakaba n’ubu baraburiwe irengero.

  • RURASHONGA: Zari Hassan yihimuye ku mukunzi we mushya yari yarasimbuje Diamond Platnumz amukorera igikorwa kibi bagitandukana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli w'umuherwe Zari Hassan yihimuye ku mukunzi we ,Dark Stallion yari yarasimbuje Diamond Platnumz maze ahita asiba amafoto ye yose nyuma yuko batandukanye.

    Zari umugore w'ikimero gihebuje w'imyaka 41 wamamaye cyane ku izina rya Zari The Boss Lady wakanyujijeho mu rukundo n'icyamamare Diamond , Uyumugore w'umucuruzi ukomoka mu gihugu cya Uganda n'umucuruzi ukomoka ubu ubarizwa muri Afurika yepfo yatandukanye n'umukunzi we mushya Dark Stallion nyuma yo gukundana umwaka umwe gusa, kuri ubu yasibye amafoto ye yose amuha n'impamvu yabimuteye.

    Zari Hassan abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram, yashyize ahagaragara amashusho magufi yerekana impamvu .yagize ati'' Nzamukumbura, ariko nagombaga kumureka akagenda. Niba atanyubatse si nari gukomeza kubana we.'

    Zari akimara kwandika ubwo butumwa yahise asiba amafoto ye yose yari hamwe na Dark Stallion, harimo amafoto yerekana impano zose Dark Stallion yamuhaye mugihe bari bagikundana.

    Nubwo yatandukanye na Dark, ntituramenya neza niba Zari yongeye kuba ingaragu kuko vuba aha azashyira ahagaragara igitaramo cye .

    Source : https://yegob.rw/rurashonga-zari-hassan-yihimuye-ku-mukunzi-we-mushya-yari-yarasimbuje-diamond-platnumz-amukorera-igikorwa-kibi-bagitandukana/

  • Ibyo wamenya ku nkumi Ndanda wabyaranye na Anita Pendo amaze iminsi yambitse impeta(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ndanda Alphonse wabyaranye na Anita Pendo, yambitse impeta ya fiancailles umukunzi we usanzwe uba hanze y’u Rwanda ariko akaba amaze iminsi muri Kigali.

    Ku munsi w’ejo nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu musore wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali yambika impeta umukunzi we ahamya ko bakuranye.

    Ndanda utifuza gutangaza byinshi ku rukundo rwe n’iyi nkumi, avuga ko bamaze igihe kinini baziranye kuko bakuranye.

    Yagize ati”uko bimeze ni kuriya mwabibonye. Ni umukobwa twakuranye tumaze igihe dukundana, turaziranye bihagije.”

    Uyu munyezamu wahagaritse gukina akomeza avuga ko nubwo amafoto yagiye hanze ejo ariko atari bwo yamwambitse ahubwo bimaze igihe.

    Iyi nkumi Ndanda yemeye gusaba ko yazamubera umugore, asanzwe aba ku mugaba w’u Burayo, ISIMBI yamenye ko yageze mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Kamena 2021.

    Nyuma y’uko ageze mu Rwanda mu kwezi gushize, nibwo yamwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

    Ntabwo Ndanda yifuza kuvuga byinshi byerekeye ku mukuzi ariko ISIMBI yamenye ko uyu mukobwa yitwa Grace ndetse asanzwe aba mu Bwongereza, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda.

    Muri 2018 nibwo Ndanda wari umaze kubyarana abana babiri na Anita Pendo, batangaje ko batakiri mu rukundo.

    Grace umukunzi wa Ndanda

    Yamwambitse impeta fiancailles

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Urukundo rurahari hagati yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-ku-nkumi-ndanda-wabyaranye-na-anita-pendo-amaze-iminsi-yambitse-impeta-amafoto

  • Abasenateri ba DR Congo bambuye ubudahangarwa uwahoze ari Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT

    Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yambuye ubudahangarwa Augustin Matata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w'intebe. Ibi byakozwe hagamijwe ku mukuraho amaboko ngo bitume ashobora gukurikiranwa mu maperereza ku inyerezwa ry'imari ya Leta.

    Bwana Ponyo ari gukorwaho iperereza ku ruhare bivugwa ko yagize mu mushinga w'ubuhinzi utaragize icyo ugeraho. Sena yari yaranze ubusabe bw'urwego rw'ubucamanza bwo kumukuraho ubudahangarwa kugira ngo aburanishwe.

    Abakora iperereza nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko miliyoni 200 z'amadolari y'Amerika (agera kuri miliyari 201 mu mafaranga y'u Rwanda) zaburiwe irengero mu gihe cy'ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga w'ubuhinzi, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Bivugwa ko Bwana Ponyo ari we wize uwo mushinga, ateganya uko wakorwa ndetse yiyemeza ko ushorwamo amafaranga. Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze.

    Bwana Ponyo yabaye Minisitiri w'intebe kuva mu 2012 kugeza mu 2016, ku butegetsi bw'uwari Perezida Joseph Kabila.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abasenateri-ba-dr-congo-bambuye-ubudahangarwa-uwahoze-ari-minisitiri-wintebe/