Category: Uncategorized

  • Humura: Imana izakwibagiza imibabaro! #rwanda #RwOT

    Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, Uzawibuka nk’amazi amaze gutemba. Yobu 11:16

    Imana inyuranya ibihe ni yo ivuga iti”Uzibagirwa imibabaro yawe” Tuvuge tuti Imibabaro niyo igihe gito, kandi mukomere kuko imibabaro duhura nayo ntikwiriye kugereranwa n’ubwiza tuzahishurirwa. Mugire amahoro y’Imana!

    Umwigisha: Innocent Bizimungu

    Wakurikira kandi n’iyi nyigisho: Icyumweru cy’imibabaro ya Yesu by Pastor Desire

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Humura-Imana-izakwibagiza-imibabaro.html

  • Ubuhamya:Uko Nyinawamahanga wakoranaga n’umupfumu yakijijwe #rwanda #RwOT

    Nyinawamahanga yamaze igihe kirekire akorana n’umukecuru w’umupfumu, ariko igihe cyaje kugera ijwi ry’Imana riramusanga rimutegeka kujya mu rusengero hanyuma aratura yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe ndetse asengera n’umupfumu bakoranaga na we arakizwa.

    Mu magambo ye Nyinawamahanga arasobanura uko yakoranye n’umupfumu n’uburyo imbaraga z’Imana zabimukuyemo akakira agakiza.

    Ati: 'Mbere y’uko nkizwa inzu yanjye, yari ishinzwe kwakira abantu baje kwivuza ni ukuvuga ngo umuntu yazaga bitewe n’ibibazo afite wenda ari umusore ukeneye umugeni, umuntu watewe n’abazimu, abo baroze n’ibindi. Iyo salon yanjye abantu binjiragamo bakuzura kuko hazaga abakomeye, noneho wa mukecuru twakoranaga watangaga imiti yazanaga urwabya yakoreshaga hanyuma njyewe nari nshinzwe kwinjiza abantu nkabicaza neza nkajya numva ibibazo byabo noneho nkabamugezaho nkajya mubwira ikibazo cya buri muntu nkamufasha mu rwego rwo kwinjiza amafaranga.

    Mubyukuri ubwo buzima nabubayemo imyaka 14 Imana indeba ikanyihorera nkabibamo, ariko Imana yandinze kubiheramo. Nagiranye amakimbirane na wa mupfumu kuko mu rugo haje umuturanyi ufite umwana urembye arambwira ati 'Uri inshuti yanjye ariko mfasha umwana wanjye agiye gupfa'. Ndebye nsanga umwana yazanye urufuzi ameze nabi cyane! Ndirukanka kuko akazi kanjye kari ako kugeza ibyifuzo kuri wa mukecuru ndamubwira nti 'Mukecu! Hano hari umuntu ufite umwana urembye mubabarire byakomeye' Yansabye kumuzana aramureba ariko kuko atari afite amafaranga naramuvuganiye ariko umupfumu yanga kubyumva ngo amuvure.

    Umukecuru yanze kubyumva nazanye ya kamere yanjye n’ubushizi bw’isoni kuko nangaga agasuzuguro ndamutonganya nti: 'Ndaguha umuntu ngo umuvure ukabyanga ndakubwira ngo umuntu ni umuturanye arembesheje umwana kandi yemeye ko azana amfaranga kuki umwangiye?' Imana iteza ikibazo ngo ikemure ikindi kuko kuva uwo munsi urukundo twari dufitanye n’uwo mupfumu rwararangiye kuko nahise nsohora abantu bose bari mu nzu baje kwivuza ndabirukana mbabwira ko iby’imiti birangiye, nagize ifuhe rikomeye cyane ku buryo nta muntu wazaga kunkiniraho. Imishyikirano twagiranye dusinyana uwo munsi twarasinyuye'.

    Igihe cyarageze Nyinawamahanga ahamagarwa n’Imana mu buryo butangaje nk’uko abisobanura agira ati: 'Umunsi umwe nari ndimo gutekereza nigarukaho ndimo gutekereza ubutunzi bwanjye bugiye harimo imodoka, icyuma gisya, akabari kanjye na depot byose byabaye nko gukubura. Narimo nibaza niba ari Imana ibikoze cyangwa ari umuntu wabigizemo uruhare, ijwi ryansanze aho rirambwira ngo mama Burende mwana wanjye! Nararangaguje mbura umuntu ubimbwiye ndongera ndatuza ntekereza ngo ariko Mana ubu nzongera ncuruze koko?

    Mugihe nkirimo ntekereza gutyo ijwi ryarongeye riti 'Mwana wanjye haguruka ujye gusenga, nahise nibuka uko mu bapfumu twajyagayo tukumva amajwi avugira ahantu utabona, ubwa gatatu ijwi ryarambwiye ngo haguruka ujye gusenga, mpita mpaguruka niruka njya gusengera ku rusengero rwa ADEPR Kinamba, iryo jwi ryarankurikiranye ringeza ku rusengero nagiye ntazi ibyo ngiyemo mpagarara imbere y’urusengero nahakuwe n’umudiyakoni ati 'Ngwino nguhe umwanya wicare mukozi w’Imana'. Naramusubije ngo ntabwo ndi umukozi w’Imana' Yaranze ati 'Ndava aha nguhaye umwanya wo kwicaramo'.

    Nakomeje kwanga ariko rya jwi ni ryo ryantegetse kwinjira ngeze mu rusengero rirambwira ngo tuza. Nasanze umushumba arimo kwigisha ku nkuru za Gidiyoni ko ku rugamba atatsindishirijwe n’ingabo nyinshi, ahubwo yatsindishirijwe n’Imana yo mu ijuru. Yakomeje yigisha ngo Yesaya Imana iramweza imukoza ikara ryaka ku munwa iramutuma. Nabajije umubyeyi twari twegeranye nti 'Ese yamukojeje ikara ryaka ku munwa ni iryo mu ziko?' Yarandebye uko nambaye ipantaro na dredi zigera mu mugongo aho kunsubiza aranseka.

    Nakomeje numva ibyo pasiteri arimo kwigisha aravuga ngo abantu bagiye mu bapfumu, abantu bafite imitwaro ibaremereye Imana ije kubaruhura. Nanjye numvise ndemerewe kuko byose nabigiyemo, muri njye nabonye umuntu ampagaze imbere arambwira ngo haguruka ujye imbere, mu mutima nkibaza ngo ese ndahaguruka nambaye ipantaro ntibanseka? Narahagurutse basekera rimwe numva umutima umwe urambwiye ngo sohoka undi ukambwira ngo nicare nkirimo kubyibazaho rya jwi ryanzanye rirambwira ngo pfukama.

    Napfukamye ku mukeka ariko ntazi icyo mfukamiye kuko bwari ubwa mbere ngeze mu bantu b’Imana. Mugihe nkiri aho baradusengeye batujyana mu cyumba. Baratwakiriye tubasha kwiga turabatizwa twinjira muri Yorodani ku itari 20 Ukuboza mu mwaka wa 200'.

    Mubyukuri nkimara gukizwa nakomeje gusengera wa mupfumu twakoranaga ngo nawe Imana izamuhe agakiza noneho umunsi umwe araza arambwira ati 'Njyewe nabonye ko usenga Imana, narapfuye mara iminsi itatu hanyuma mbona Malayika arambwira ngo ninze gukizwa, none rero ndashaka gukizwa nkamaramaza njyana gusenga' Kurya yari afite impano yo guhanura akorera Satani, Imana yahise imuha impano y’ubuhanuzi.

    Source: vision tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-Nyinawamahanga-wakoranaga-n-umupfumu-yakijijwe.html

  • Iri banga, ryagufasha gutsinda amaganya y’isi-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo” Matayo 6:34. Mwibuke ko Yesu yavuze ngo 'Uwo munsi uzatungura bamwe, basinze amaganya y’isi!’

    'Rimwe nigeze kwicara Satani arantera ( natewe n’amaganya y’isi), mbona nta kiza na kimwe Imana yankoreye. Hari nko muri 2000 sinzabyibagirwa mvuye muri nibature. Uzi ko Satani adatinya n’urusengero? Yanteye mvuye muri nibature anyereka ukuntu Imana yanterereranye, yanyicishije umubabaro nta kiza nigeze mbona. Ndavuga nti 'Ariko ubu ko nkiri umusore muto, ibi bintu by’ivugabutumwa uwabireka nkazinga nkajya gushaka ibindi nkora?’ Yewe, erega naragiye mbishyira mu bikorwa! Ngiye kumva numva ijwi rirambwiye ngo 'Uzinge ibyawe, ibyo naguhaye ubirekere aho!'

    Ngiye kureba nsanga imyenda yose ni yo abantu bampaye, n’igikapu nicyo bampaye na Suvetoma (Sous vetements) nizo banguriye, nta kintu cyanjye na kimwe nari mfite! Mbura icyo nzinga Imana iranyihorera. Bigeze nimugoroba irambwira ngo 'Rero wavuze ibibazo byakugoye n’ibyo nagutereranyemo ntaragukorera. Fata urupapuro wandikeho ibyo nagukoreye' uzi ko nicaye nkabyandika umubababaro ukayoyoka numva! Uzi ko byo nabuze aho mbyandika?” Past Desire Habyarimana

    Twige kubara imigisha bizaturinda amaganya y’isi

    Muri iyi minsi hari ugutsikamira gukomeye, si abategereje urubyaro gusa: Yewe n’abacuruzi birabakomereye kubera ingaruka za Covid19, n’abiga birabakomereye, n’abubatse ingo birabakomereye. N’urubyiruko birarukomereye, yewe n’abashumba birabakomereye, nta muntu mwaganira ngo wumve atekanye. Hari ugutsikamirwa mu isi y’umwuka guteye ubwoba, hari ikirere kiremereye aho umuntu aterura isengesho akumva ntirirenze parafo! Hari ugutsikamirwa gukomeye aho abantu bumva hari igihu cy’umwijima gisa nkaho kibuditse ukumva nta bihe byiza bihari. Abantu benshi niko bamerewe mu mitima.

    Muri iyi minsi rero yo gutsikamirwa, muri iyi minsi komeye itya, muri iki gihe ikirere twumva ko kidafungutse nagira ngo mbabwire icyo tugomba gukora. Mbere yuko mbabwira icyo dukwiye gukora, reka mbanze mbabwire icyo dukwiye kwirinda: Dukwiye kwirinda 'kwiganyira' kuko iyo bimeze bityo, bizana n’umwuka wo gucika intege, bizana no kwibagirwa nuko hari icyo Imana yakoze ku buzima bwawe. Bizana kandi no kunanirwa gusenga ukumva Bibiliya yose ni nk’ikayi y’umweru itanditsemo ikintu na kimwe. Yewe, no kuririmba bikanga ubusabane n’Imana bugapfa, yewe n’ubuabane na mugenzi wawe nabwo bukagira ikibazo.

    Iyi minsi, ntabwo yoroheye abagenzi mu byukuri ntabwo ari ibihe byiza, ni ibihe bkomeye. By’umwihariko rero abagize ‘Agakiza Hope Family'(Imiryango itegereje urubyaro) bo bafite umwihariko kuko gutegereza urubyaro igihe kirekire nabyo ni ikindi kizana gutsikamirwa kwihariye. Bibiriya iratubwiye ngo “Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.”Matayo6:34

    Hano, ntabwo kizira gukora project, ntabwo kizira gushyira kuri konte, nta n’ubwo kizira gutekereza iby’igihe kirerkire. Ariko iyo Bibiliya ivuga ngo'Ntimukiganyire iby’ejo' reka dufatemo ko: kwiganyira ni icyaha(Amaganya y’isi ni icyaha). Mwibuke ko Yesu yavuze ngo 'Uwo munsi uzatungura bamwe basinze amaganya y’isi!’ uzi ko amaganya y’isi ajya kumera nk’ubusinzi, bigera igihe umuntu akibagira uko yitwa, apetit ikbura n’ibitotsi bikagenda! Ibintu byose bikagenda kubera kwiganyira. Kwiganyira nicyo kintu kibi kibasha umukristo, mwibuke ko ari nayo nkoni ikubita kwizera k’umuntu kukayoyoka kugashira pe!

    Kwiganyira ni ikintu kibi, Yesu yaratwihanangirije aratubwira ngo 'Ntitukiganyire’. Wari uzi ko amaganya y’isi yimura Imana mu murokore agatakaza Yesu, agafata imyanzuro yo kuva mu byizerwa kubera kwiganyira! Ntabwo batubujije gupanga imishinga y’igihe kirekire, ahubwo baravuze ngo 'Ntimukiganyire iby’ejo’. Muribuka ko mu butayu Imana yababwiye kwegeranya Manu y’umunsi umwe, mu isengesho rya Data wa twese haravuga ngo 'Uduhe ifunguro ryacu ry’uyu munsi ' byari bishatse kuvuga iki? Byashakaga kuvuga ko Imana itarwanya imishinga, guhunika no gukira,… Imana yifuza ubusabane bwacu nayo buri munsi. Ibyo byaba urukingo cyangwa se umuti udutera kwiganyira.

    Abataganyishwa no gutinda kubona abana, baganyishwa no kubura icyo babagaburira, abataganyishwa n’ibyo, baganyishwa n’ubushomeri bw’igihe kirekire. Narebye imibare iva mu bitaro by’indera honyine, aho bavuga ko mu gihe kitari kirekire(Mu myaka nk’2-3)bakiriye abantu bagize ikibazo cyo mu mutwe barenze ibihumbi bitatu. Birumvikana ko abo ni ababashije gutera intambwe bakajya kwa muganga, hari abandi bafite ibibazo by’agahinda gakabije kubera ihungabana n’ibyo banyuzemo. Kwiganyira ni ikintu gikomeye, Imana yifuza ko dusabana nayo buri munsi.

    Imana ukayigarukaho ukayibwira ngo’Wakoze kumpa amahoro y’uyu musi, wakoze kumpa ibyishimo by’uyu munsi, wakoze ko wandinze nkaba nagiye mu muhanda nkagaruka. Njya mbona abantu bumva ko ari abahanga, ariko gutwara imodoka ntugonge wagira ngo hari ubuhanga burimo cyane? Yewe, utanagonze wowe bakugonga! Hanyuma se, nta bantu uzi bakatiwe kubera kugonga, agakatirwa umwaka cyangwa ikindi gihe kubera ko yagonze? Hanyuma se wowe igihe uva mu rugo ugataha amahoro, si ubuntu?

    Nta bantu bava mu rugo bapanze imishinga bumva ntacyo bitwaye, hanyuma bagataha mu bitaro? yewe hari n’abataha muri moruge(Morgue) kandi harimo n’abakiranutsi. Imana ni yo ikurinda ikakubera ingabo igukingira, ikagufasha mu buzima bwa buri munsi ntabwo ukwiriye kwiganyira. Ahubwo ukwiye kumenya ko Imana ikiri umutabazi wawe, ikiri umurengezi wawe n’umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ukarushaho kuyiringira, ukayigarukaho buri munsi. Bibiliya iravuga ngo’Uduhe ifunguro ryacu ry’uyu munsi’

    Umuririmbyi yararirimbye ngo'Bara iyo migisha nonaha ntugire uwo usigaza, bizagutangaza ukuntu ari myinshi’. Hari abakurushije amajyambere, abandi bagutanze kubyara, yewe abana barakuze. Ni byiza ko babyaye nawe uzabyara mu gihe cyawe, ariko bara imigisha nubwo utarabona abana hari ibindi ufite abandi bantu badafite. Nyamara hari benshi cyane bifuza kumera nkawe: Nibura nawe umugabo muracyakundana, nibura nawe haracyari ibindi Imana yakoze ukwiye kubara.

    Erega Imana yagize neza, ushobora gusanga ibyo itaragukorera ari nka 3 cyngwa 4-5. Ariko mu buzima kuva ubayeho, ntuyikamire mu kitoze hari ibindi byiza Imana yakoze. Ni ukuri Imana yarakoze! Imana yarakoze ikwiriye gushimwa.

    Hanyuma rero wige kubara imigisha, ni ryo banga ryo gutsinda Satani, azatsindwa ku buzima bwawe . Niwiga kubara imigisha Satani azatsindwa kandi bizatuma utsinda amaganya y’isi!

    Reba hano iyi nyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iri-banga-ryagufasha-gutsinda-amaganya-y-isi-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Africa akira umuyaga w’impinduka- Igiterane Africa haguruka ku nshuro 22 #rwanda #RwOT

    Africa haguruka yumvikanye bwa mbere mu mwaka w’ibihumbi 2000 ku muhati n’ishyaka byashibutse mu iyerekwa rya Apostle Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w’itorero Zion Tample ku isi, igamije ko abatuye umugabane wa Afurika n’abanyafurika bose batera imbere mu Mwuka mu bugingo ndetse no mu mubiri.

    Muri uyu mwaka, Africa Haguruka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Africa haguruka wakire umuyaga w’impinduka nziza” (AFRICA EMBRACE THE WIND OF CHANGE)” Ezekiyari37:1-10. Iki giterane kizatangira ku itariki 11 z’ukwezi kwa karindwi, gisozwe kuri 18 zuko kwezi 2021. Nkuko kandi byagenze umwaka ushize wa 2020, kigiye kongera kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covi19.

    Intumwa, Dr Paul Gitwaza Muhirwa akomoza ku mateka n’iyerekwa ry’iki giterane mpuzamahanga kigamije kuzahura africa, yavuze ko ari ibintu Imana yari yabanje kumuganirizaho, ati” Imana yatubwiye ko ari igihe cyo guhaguruka kwa Africa, icyo gihe hari mu mwaka w’ibihumbi 2000. Imana yari yarabinganirijeho ariko tuza ku bishyira mu bikorwa muri uwo mwaka mu kwezi kwa 8″

    Nkuko byumvikana mu magambo y’uyu mushumba, ngo Africa haguruka wari umugambi w’Imana kugira ngo abanyafurika bose bumve(babwirwe), bamenye ko ari igihe cyabo cyo guhaguruka. Nubwo ari igihe cy’intambara, ari igihe cy’indwara, ari igihe cy’amapfa, ari igihe cy’ibibazo, ari igihe cy’ingorane. Nubwo ari igihe cy’inzara ariko Imana ni cyo gihe ishaka guhagurutsa abantu.

    Africa haguruka yagiye igira ibyiciro bitandukanye, aho hari ikiciro cy’inyigisho zihariye(imisozi 7). Inzego zirindwi ziyoboye isi arizo: Umuryango, idini, uburezi, ubucuruzi, politike, imyidagaduro, n’itangazamakuru. Iyi misozi yose igarukwaho mu guhugura abantu mu gitondo mbere ya sasita aho haba hatumiwe abantu basigiwe buri kiciro(umusozi) ngo harebwe icyakorwa bityo iyo misozi ibeho Imana Africa ibashe guhaguruka.

    Mu mugoroba kandi, habaho inyigisho z’ububyutse(z’ubuhanuzi) zigendanye n’ibyo abantu bahuguwe kuri iyo misozi itandukanye bitewe naho umuntu yisanga.

    Umushumba w’Itorero Zion Temple ku isi, Dr. Paul Gitwaza aragira ati”Twishimiye kubatumira muri Africa Haguruka ku nshuro yayo ya 22 Ntimuzacikwe!

    IMYITEGURO YA AFRICA HAGURUKA 2021 | PART 1 | Isaha y’agaciro | Dr. Paul Gitwaza

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Africa-akira-umuyaga-w-impinduka-Igiterane-Africa-haguruka-ku-nshuro-22.html

  • Ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali yiyongereyeho 15% – #rwanda #RwOT

    Amafaranga yose Umujyi wa Kigali uzakoresha ni 115.449.926.164 Frw.

    Imishinga izibandwaho harimo iyo kubaka imihanda mishya no kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’iyubatswe no kuvugurura isanzweho na za ruhurura.

    Mu 2021/22 Umujyi wa Kigali uteganya kubaka nibura igice cya mbere cy’imihanda ifite uburebure bwa 17 km no gukora igice cya kabiri cy’imihanda yari iri kubakwa ariko itaranozwa ifite uburebure bwa 42,971 km.

    Umujyi wa Kigali uteganya kuzakoresha 5.746.849.770 Frw mu kwimura abatuye mu manegeka mu Gatenga, kubaka neza ruhurura ya Mpazi no kwimura abayituriye.

    Abatuye mu manegeka i Nyabisindu na Nyagatovu nabo bazimurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Biteganyijwe ko hazakorwa inyingo igamije gufata amazi yangiza imihanda mu Rugunga, Rwandex, Gisozi, Karuruma, Kinyinya na Nyabisindu. Izo nyigo zateganyirijwe miliyoni 400 Frw.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Muganga Didas, yavuze ko gukoresha iyi ngengo y’imari neza ari byo bizatuma habaho impinduka mu iterambere ry’Umujyi n’ubuzima bw’abaturage bigaragarira buri wese.

    Amafaranga Umujyi wa Kigali uteganya gukoresha wagaragaje ko azava mu bafatanyabikorwa barimo ibigo bya Leta, ahazava miliyari 7,2 Frw avuye kuri miliyari zisaga 21, 3 Frw zatanzwe umwaka ushize .

    Uturere tuwugize tuzatanga asaga miliyari 45,3 Frw naho Umujyi wa Kigali ubwawo wishakire miliyari 60,5 Frw.

    Umujyi wa Kigali uzakoresha miliyari 115 Frw mu bikorwa bigamije iterambere /Ifoto: Niyonzima Moise

  • Karasira Aimable agiye gutangira kuburanishwa – #rwanda #RwOT

    Karasira yatawe muri yombi ku itariki ya 31 Gicurasi ashinjwa ibyaha bine birimo ibya Jenoside, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo, nk’uko bikubiye muri dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha kuwa 7 Kamena.

    Byari biteganyijwe ko ku wa 22 Kamena ari bwo Karasira yagombaga kugera imbere y’urukiko, akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa icyo gihe yaje kurwara Covid-19 bituma urubanza rwe rwimurwa, akazaburana nyuma y’iminsi 38 afunzwe.

    Nyuma y’uko Leta ishyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, zarimo ko abakozi ba Leta n’abigenga bakorera mu rugo, inkiko nazo zahagaritse ibikorwa byazo mu gihe cy’iminsi 14 mu turere twahagaritswemo ibikorwa bya Leta, bijyanye n’amabwiriza yatanzwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo.

    Icyakora imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo zemerewe gukomeza ariko zigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ari bwo buryo buzakoreshwa ku rubanza rya Karasira Aimable.

    Byitezwe ko Karasira azaba ari muri kasho afungiyemo, ubushinjacyaha buri ku biro byarwo ndetse n’abacamanza bari ku Rukiko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko inkiko ziri mu turere tutarebwa n’iki cyemezo, zizakomeza kuburanisha hitabira 15% by’ubushobozi bw’icyumba cy’iburanisha.

    Mu bindi byemezo, nk’uko Mutabazi yakomeje abivuga harimo ko nyuma y’urubanza, ababuranyi batazajya basinya imyanzuro y’ubucamanza nk’uko byari bisanzwe bigenda, byose bigamije kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Aimable Karasira agiye gutangira kuburanishwa

  • Nizeyimana Olivier, umunyemari wihebeye ruhago; yaba ari we mucunguzi wa Ferwafa? – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibiri, uru rwego ruri mu zibumbatiye ibyishimo bya benshi dore ko rureberera umwe mu mikino benshi bihebeye, rubonye umuyobozi mushya, ukiri muto, ukunda ruhago byasaze.

    Azwi nka Cafu! Ku bakunzi ba ruhago, muzi Marcos Evangelista de Morais, umunya-Bresil wabaye umwe muri ba myugariro ba “Samba Boys” wegukanye ibikombe bibiri by’Isi mu 1994 na 2002. Uwarebye AC Milan mu myaka ya 2006 ubwo yari yarigaruriye u Burayi aramuzi. Ni we Nizeyimana Olivier yiyitirira kugeza n’aho “twitter handle” ye yitwa “CafuOli”.

    Ni umugabo wubatse kuva mu 1999 ndetse afite abana batatu. Bigaragara ko umupira w’amaguru umuri mu maraso nubwo nta kipe izwi yakiniye uretse kuwukina bisanzwe. Ajya agira atya akurira rutema ikirere dore ko kuri we itike atari ikibazo, akajya i Camp Nou agakurikira imikino ya FC Barcelone abereye umunyamuryango.

    Umukino wa ¼ cya UEFA Champions League, FC Barcelone yanyagiyemo Manchester City ibitego 4-0 mu Ukwakira 2016, ni umwe mu yo yarebeye i Camp Nou, aho ajya agira intebe ye yicaraho.

    Urwo rukundo rwa ruhago rwamukuye i Kanombe rukamugeza i Catalonia, ni rwo rwatumye ajya mu Majyepfo maze akiyemeza guteza imbere ikipe y’i Huye, akayibera Perezida kuva mu 2011 kugeza mu 2021, aho yayishoragamo ari hagati ya miliyoni 80 Frw na miliyoni 100 Frw ku mwaka.

    Mu myaka ine ishize, uwari Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle, yifuje ko yamwungiriza muri manda ya kabiri yari yiyamamajemo mu 2017, ariko uyu wayoboraga Mukura VS, avuga ko afite inshingano nyinshi. Ubanza ari igihe cyari kitaragera!

    Nizeyimana Olivier w’imyaka 48, yabanje kuba umushoferi w’abazungu mbere y’uko ashinga sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Ltd mu 1999 ubwo yasozaga Kaminuza y’u Rwanda i Huye, aho yageze mu 1995. Iyi sosiyete, yayishinze atangiriye ku modoka ebyiri gusa zavuye mu mafaranga yagurijwe n’Umuyobozi wa Akagera Motors mbere yo gukorana n’amabanki.

    Ibyo bigaragaza uburyo ari umuntu ushabika cyane kandi akaba arazwa ishinga no gukora ibyo yiyemeje kugeza abigezeho. Abamuzi, bavuga ko ari umugabo ubyuka kare, akaryama atinze.

    Uretse kuba umunyemari wikorera, asanzwe kandi ari mu bayobozi b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), aho ayobora Ishami ry’Ubucuruzi na Serivisi.

    Mu kazi ke kenshi agira, ntajya abura umwanya wo gukurikirana imikino y’umupira w’amaguru ndetse yakundaga kugaragara kenshi ku kibuga iyo Mukura Victory Sports yabaga yakinnye, Ikipe y’Igihugu cyangwa akitabira imikino ya FC Barcelone i Burayi, ibintu we afata nk’akazi bitewe n’urukundo rwabyo.

    Intsinzi ye muri FERWAFA yakirijwe yombi na benshi

    Ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye mu byumweru bitatu bishize, benshi bamuhaye amahirwe yo kuyobora FERWAFA batitaye ku wundi washoboraga kwiyamamaza.

    Nyuma yo gutorwa ku wa 27 Kamena 2021, intsinzi ye yakiriwe neza na benshi barimo abahoze bayobora FERWAFA, Martin Ngoga wigeze kuba Visi Perezida wayo, ubu akaba ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Ambasaderi Nduhungirehe Olivier n’abandi batandukanye.

    Kwiyamamaza wenyine nyuma yo gukuramo kandidatire kwa Rurangirwa Louis, agatorwa ku bwiganze bw’amajwi 52 kuri 59 y’abatoye bose, bigaragaza icyizere afitiwe n’abanyamuryango b’iri Shyirahamwe agiye kuyobora mu myaka ine iri imbere.

    Afatwa nk’utaje gushaka indonke muri FERWAFA

    Kuba Nizeyimana Olivier yaranze kujya mu buyobozi bwa FERWAFA mu myaka ine ishize, ariko akaba aje uyu munsi, birashoboka ko abona hari icyo ashobora gukora mu guhindura no guteza imbere umupira w’u Rwanda nk’uko yabigarutseho yimamaza.

    Bamwe mu bayoboye iri Shyirahamwe, bakunze gutungwa agatoki ko baba barajwe ishinga no kuhakura indonke, aho hari abashinjwe kwihemba ibihumbi 20$ (miliyoni 19,6 Frw) nk’umushahara bagenerwa na CAF ku mwaka nyamara batarayakorera, bakisabira uduhimbazamusyi kuko baherekeje Ikipe y’Igihugu cyangwa bakirengagiza ishingano zihari bakajya mu biraka bibinjiriza menshi mu bindi bikorwa bya CAF cyangwa FIFA.

    Kuri Nizeyimana Olivier, aya mafaranga si ikibazo kuri we kuko nka sosiyete ye ya Volcano Ltd, ishobora kuyinjiza mu gihe gito ndetse biroroshye kubyumva kuko yari asanzwe atanga asaga miliyoni 80 Frw ku mwaka muri Mukura Victory Sports abinyujije muri Volcano Ltd na Hyundai.

    Nk’uwize ibijyanye na Management muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere mu by’Imari (MBA) mu Buholandi, uyu mugabo yitezweho kandi imikorere ihamye n’imikoreshereze nyayo y’umutungo wa FERWAFA dore ko afatwa nk’inyangamugayo.

    Akenshi, uzasanga bamwe bavuga ko FERWAFA ibamo amafaranga menshi nyamara ukibaza icyo akoreshwa ukakibura. Ni mu gihe nko muri uyu mwaka wa 2021, iri Shyirahamwe ryatangaje ko ingengo y’imari yaryo izaba ingana na 6.364.175.639 Frw.

    Ategerejweho kubaka FERWAFA itajenjeka no kongera gukundisha ruhago Abanyarwanda

    Ubwo yari amaze gutorwa, Nizeyimana Olivier yavuze ko mu byo we n’abo bazakorana bazibandaho harimo gushaka abaterankunga no guteza imbere umupira w’amaguru bahereye mu bakiri bato no kunoza ibijyanye n’imiyoborere mu makipe.

    Ati “Tuzashaka abaterankunga, ariko icyo tugomba guheraho ni ukwicaza abo bantu bose bafite amarerero y’abana bakiri bato, tukababaza ibibazo bafite ndetse tukabigisha no gukora mu buryo bwa kinyamwuga. Tuzategura n’amarushanwa.”

    Yakomeje avuga ko kimwe mu byo bazashakira umurongo ari amasezerano FERWAFA iherutse gusinyana na Bralirwa nk’umuterankunga uzishyura miliyoni 640 Frw mu myaka ine.

    Ati “Icyo nabizeza ni uko gahunda yo gukosora ibitaganda neza ihari. Ku bijyanye n’abaterankunga, ntabwo twishimiye ubufatanye buhari uyu munsi, gusa no kubikosora hari inzira binyuramo, tumaze iminsi tuganira ariko no kubihagarika bigira inzira binyuramo.”

    Kimwe mu byo abakurikirana cyane umupira w’amaguru muri iyi minsi batishimira ni uburyo uyobowemo, aho bamwe bashinja urwego ruwushinzwe guhuzagurika mu iyubahirizwa ry’amategeko no kutagira imikorere ihamye kandi ifite icyerekezo no kuba mu bikorwa byarwo hadakunze kugaragaramo abakinnye ku rwego rukomeye (legends).

    Kuba Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ititwara neza ndetse ibyiciro byayo bimwe ntibyitabire amarushanwa mpuzamahanga atandukanye kubera amikoro, itoneshwa ry’amakipe amwe yitwa ko ari makuru no kutagira gahunda ihamye y’amarushanwa na gahunda zo guteza imbere umupira w’amaguru biri mu byinubirwa n’abakunzi bawo.

    Kuri ibi, hiyongeraho ruswa ivugwa mu makipe n’abasifuzi bakunze gushyirwa mu majwi ariko kugeza ubu hakaba nta muntu n’umwe urumvikana yabihaniwe mu gihe kandi n’ikibazo cy’amarozi cyabaye agatereranzamba mu mupira w’u Rwanda.

    Amaso ahanzwe Nizeyimana Olivier nk’umucunguzi wa Ferwafa bityo ibyishimo bikongera gutaha mu mitima y’abanyarwanda

    Ibyakozwe n’abandi bayoboye FERWAFA mu myaka 27 ishize

    Nizeyimana Olivier yabaye Perezida wa 17 w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuva rishinzwe mu 1976. Gusa, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo ruhago Nyarwanda yatangiye kumenyekana cyane ku rwego mpuzamanga.

    Ubwo u Rwanda rwari rumaze kubohorwa n’izahoze ari ingabo za APR mu 1994, FERWAFA yayobowe na Gasasira Ephraim wari usanzwe ari umunyamategeko, akaba yari yavuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

    Uyu mugabo yayoboye FERWAFA amezi atandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ategura amatora ari bwo hatorwaga Rtd. Lt Gen Caesar Kayizari wayoboye uru rwego rw’umupira w’Amaguru mu gihe cy’imyaka 10 kugeza mu 2005.

    Rtd. Lt Gen Caesar Kayizari afatwa nk’umwe mu bayobozi bubashywe banyuze muri FERWAFA dore ko ku gihe cye ari bwo amakipe yo mu Rwanda yagize ibihe byiza, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ijya mu Gikombe cya Afurika cya 2004 nyuma yo gutwara Igikombe cya CECAFA mu 1999 mu gihe amakipe nka Rayon Sports na APR FC yegukanye CECAFA mu 1998 na 2004, iyi ya nyuma ikanagera muri ½ cy’irushanwa rya Africa Cup Winner’s Cup mu 2003.

    Ingoma ya Rtd. Lt. Gen. Caezar Kayizari, yaranzwe n’umuco wo kubatiza abanyamahanga cyane bagakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda bagaragaragamo ari benshi. Ibi byatumye ahanini Shampiyona y’u Rwanda iba imwe mu mashampiyona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n’uko ahanini habagamo amafaranga menshi ndetse icyo gihe ni bwo abakinnyi batandukanye barimo Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa bagiye gukina hanze.

    Nyuma ye, hayoboye Gen Kazura Jean Bosco [wari ufite ipeti rya Brigadier General] hagati ya 2006 na 2011. Icyo gihe ni bwo u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 muri 2009 n’icy’Abatarengeje imyaka 17 muri 2011 aho rwakinnye umukino wa nyuma ndetse rubona itike y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

    Muri icyo gihe ni bwo hatangiye gahunda zo kuzamura umupira w’amaguru w’Abanyarwanda uhereye mu bana bato, ndetse haba ivugurura ry’amastade kandi hubakwa ibibuga bishya.

    Uwahoze ari umusifuzi mpuzamahanga, Ntagungira Célestin [Abega] ni we wasimbuye Gen Kazura mu 2011 mu gihe mu 2014, na we yasimbuwe na Nzamwita Vincent De Gaulle wigeze kuba Umunyamabanga wa APR FC, we wayoboye kugeza mu 2017.

    Bombi bahurira ku kuba baragerageje gushakira umupira w’u Rwanda abaterankunga mu byiciro bitandukanye no gutsura umubano n’amashyirahamwe y’ibindi bihugu, gusa umusaruro w’Ikipe y’Igihugu n’urwego bari bitezweho kugeza kuri ruhago y’u Rwanda nk’abari basanzwe bayizi, si rwo bagaragaje.

    Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yabaye undi wahoze mu gisirikare wagarutse muri FERWAFA nyuma y’imyaka irindwi Gen Kazura agiye, ariko na we nta kidasanzwe yafashije mu guteza uyu mukino abenshi bemeza ko uri gukura nk’isabune ndetse n’urukundo bari bawufitiye rukabaganuka.

    Ubusanzwe abakunzi ba ruhago baba bategereje intsinzi batitaye ku nzira byacamo. Amarangamutima yabo azwi na buri wese ku buryo byageze n’aho muri Guma mu Rugo bananira Polisi, bagasohoka mu ngo zabo bakajya kwishimira intsinzi y’Amavubi mu mihanda bamwe bakenyeye za essuie-main.

    Ugiye kureba, wasanga abanyarwanda bamaze igihe kinini basa n’abari mu kiriyo, ibyishimo byuzuye babiheruka mu 2004 ubwo u Rwanda rwajyaga muri CAN. Igihe kirageze ngo bahozwe ayo marira, ari nacyo Nizeyimana na Komite ye yiganjemo abakiri bato ariko bafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru itegerejweho.

    Bitewe n’uburyo ruhago ikundwa [ndetse umuntu ashobora kuvuga ko aricyo kintu gikundwa kurusha ibindi mu myidagaduro], umuntu uyobora Ferwafa aba asa n’uwigerezaho kuko aba ategerejweho byinshi.

    Birasaba ko Nizeyimana na Komite ye bakoresha ubunararibonye bafite ku buryo umupira w’amaguru uba isoko y’ubukire n’ibyishimo. Ubu ntibyumvikana ukuntu ruhago irushwa abaterankunga n’amarushanwa y’ubwiza afite abakunzi bake. Ni umukoro ukomeye we n’abo bafatanyije bafite.

    Nizeyimana Mugabo Olivier uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA yitezweho byinshi mu myaka ine yatorewe

    Nizeyimana Olivier mu ihererekanyabubasha ryabaye ku wa 29 Kamena 2019. Habyarimana Marcel wayobora Ferwafa by’agateganyo ni we uzaba umwungirije

    Abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje impinduka zitandukanye nyuma y’uko Ferwafa ibonye ubuyobozi bushya bukuriwe n’umunyemari Nizeyimana Olivier usanzwe ukunda ruhago

    Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora FERWAFA mu matora yabaye ku wa 27 Kamena 2021

    Nizeyimana yari amaze imyaka isaga 10 ari Umuyobozi wa Mukura Victory Sports ikina mu Cyiciro cya Mbere

    Mu gihe Nizeyimana Olivier yamaze ayobora Mukura Victory Sports, yegukanye Igikombe cy’Amahoro mu 2018, cyaje nyuma y’imyaka 26 idatwara igikombe cy’igihugu

    Mu mwaka w’imikino 2018/19, Nizeyimana Olivier yari ayoboye Mukura Victory Sports yongeye guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika nyuma y’imyaka 17 idasohoka

    Rtd Brig Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA muri Mata 2021, nyuma y’imyaka itatu n’igice atowe

    Ku buyobozi bwa Nzamwita Vincent De Gaulle, Ferwafa yabonye abaterankunga batandukanye barimo Azam TV n’ubufatanye n’amashyirahamwe arimo irya FRMF ya Maroc

    Ntagungira Célestin Abega ni umwe mu bayoboye FERWAFA bari bitezweho impinduka zikomeye mu mupira w’u Rwanda

    Ubwo Gen Kazura Jean Bosco yayobora FERWAFA, u Rwanda rwakiriye amarushanwa menshi Nyafurika

    Rtd Lt Gen Ceazar Kayizari afatwa nk’umuyobozi wafashije u Rwanda kugira ibihe byiza muri ruhago birimo no gukina Igikombe cya Afurika mu 2004

  • Umuzimu waritse muri WASAC – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo kivugwa mu bihombo kuva cyashingwa kandi gifite inshingano zikomeye zikora ku buzima bwa benshi. Nta muyobozi n’umwe ukirambamo, uwakabije yakiyoboye imyaka hafi ine kandi na we yasoreje muri gereza.

    Alfred Dusenge Byigero uherutse kwirukanwa ku buyobozi bukuru bwacyo, we manda ye yamaze iminsi 198. Ni umuntu wa Gatatu wambuwe inshingano zo kuyobora iki kigo mu gihe cy’imyaka irindwi.

    Iyirukanwa rya Byigero ryatumye bamwe bongera gutera agatima kuri iki kigo, bibaza ibibazo gifite n’igituma bikomeza kuba akarande. Yirukanywe nyuma y’amasaha make Inteko Ishinga Amategeko isubitse igikorwa cyo kwakira Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, kugira ngo atange ibisubizo ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri Wasac.

    Mu yandi magambo, Minisitiri w’Intebe yasabye ko kumva ibisubizo bya Gatete bihagarara arangije ahita yirukana Byigero wari Umuyobozi wa Wasac.

    Byigero yazize iki?

    Ubusanzwe Byigero ni umuhanga mu by’amashanyarazi, yabiminuje muri Kaminuza ya Twente mu Buholandi hagati ya 2006-2007 abona Masters, mbere yaho yari yarize muri Kaminuza y’i Benghazi muri Libya hagati ya 1991 na 1996 mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Electronics Engineering).,

    Hagati ya 2012 na 2017 yakoze muri RURA nk’Umuyobozi Mukuru wungirije, ahava ajya gukora muri Île Maurice aho yari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu wagereranya na RURA yo mu Rwanda. Yamaze kuri uwo mwanya umwaka n’amezi atatu, arahava amara undi n’amezi arindwi mu kigo cy’abikorera gikora mu bijyanye n’amashanyarazi ari na ho yavuye mu Ukuboza agirwa Umuyobozi Mukuru wa Wasac.

    Mu minsi 198 yamaze ayobora Wasac, bivugwa ko mu bintu bya mbere byamugoye harimo kumva neza imishinga y’iki kigo, ku buryo abasha guhuza icyerekezo n’abo ayobora ahubwo we yisanze “ashaka gutwara ibintu mu buryo bwe”.

    Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “We ni umuntu ukunda guca ibintu hejuru. Ni cyo Muzola yari yarabashije, nibura we wabonaga ko yumva neza imishinga kuko yamaze igihe kinini akora muri Mininfra ayobora imishinga, irimo n’ijyanye n’amazi, akamenya uko iteye no kuyishakira ibisubizo.”

    Hagati ya Mata na Gicurasi, abakozi batatu bo mu buyobozi bukuru bareguye ku mpamvu zabo bwite. Hari bamwe bavuga ko kubona nk’ushinzwe imari n’ushinzwe imishinga mu kigo nk’iki begura, bigaragaza ko “harimo ibibazo”.

    Ku rundi ruhande, Byigero ashimirwa ko yari umuntu uzi kuzamura “morale” y’abakozi, akabiyegereza, agaharanira ko bagira imibereho myiza. Urugero rutangwa ni nk’ukuntu ku munsi w’abagore, bose yabatunguye akabaha ururabo.

    Kuva Wasac yashingwa mu 2014 [ kuko mbere yaho, amazi n’amashanyarazi byari mu kigo kimwe, EWSA] imaze kuyoborwa n’abantu batatu.

    Uwabimburiye abandi ni Sano James, wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije muri EWSA. Yavuye ku buyobozi bw’iki kigo afunzwe mu 2017 nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma agirwa umwere.

    Mu gihe cye hakozwe amavugurura menshi, ibijyanye no gukoresha mubazi bishyirwamo imbaraga n’ibiciro by’amazi birahinduka. Gusa imishinga igamije gukwiza amazi ntiyari yakabaye myinshi cyane.

    Umudive “wifunga” yahinduye ibintu

    Sano yaje gusimburwa na Eng. Aimé Muzola wari uvuye muri Mininfra aho yari ashinzwe imishinga. Yamaze imyaka itatu ayobora iki kigo.

    Abenshi mu bakurikiranye imikorere ya Wasac ku ngoma ye, bahamya ko ari umuntu wari warashyize imbere gahunda zigamije guteza imbere imishinga, ku buryo hubatswe inganda z’amazi mu bice bya Nyagatare, Gishira [Rubavu], Bugesera n’ahandi.

    Yari azi kugenzura akantu ku kandi kubera inararibonye yari avanye muri Mininfra, ku buryo nk’umuntu wagenzuraga imishinga y’igihugu cyose, kugenzura ivuga ku mazi gusa bitari bimugoye.

    Yahuzaga cyane na Umuhumuza Gisèle wari umwungirije ku buryo uyu mugore yakurikiranaga inshingano ze mu buryo bwa tekiniki, umukuriye we akareba imishinga migari ku rwego rwa politiki.

    Ku bwa Muzola ngo nta mukozi wigeze winjira muri Wasac aciye mu nzira zidafututse zirimo iza ruswa nk’uko mbere yaho byari byarimakajwe, gusa akanengwa ikintu kimwe.

    Yanengwaga ko ari umuntu udasabana n’abakozi, ugira igitsure cyinshi ku buryo hari n’abakozi bamwe batinyaga kumuvugisha, bimwe abantu mu Kinyarwanda gipfuye bita “kwifunga”. Ni umugabo w’umudive wari ufite amahame akomeye agenderaho.

    Muzola ubwo yaba yarazize iki?

    Ku ngoma ye, Wasac yahawe amanota make inshuro zirenga eshatu zikurikiranya muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse yagera n’imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura uburyo umutungo wa leta ukoreshwa, akanengwa, na byo biba inshuro zikurikirana.

    Uko kubona amanota make imbere ya PAC no muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari bivugwa ko ari byo byamwirukanishije.

    Umuhumuza we ni shyashya?

    Abayobozi batatu bamaze kunyura muri Wasac basimburana ariko bagasigamo Umuhumuza Gisèle wanahawe inshingano zo kuba ayobora iki kigo by’agateganyo.

    Amaze imyaka umunani muri Wasac, ku buryo azi aho ibibazo byayo bishingiye. Yabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi kuva mu 2014 ubwo iki kigo cyayoborwaga na Sano.

    Abamuzi basobanura ko ari umugore w’umuhanga, uzi gukora inshingano ze kandi akagira umwete cyane. Bivugwa ko impamvu ahanini abayobozi bakuru birukanwa we agasigara, bishingiye ku buryo we yubahiriza ibyo ashinzwe.

    Hari abakozi ba Wasac bibaza impamvu ahubwo atazamurwa mu ntera ngo agirwe Umuyobozi Mukuru. Gusa hari uwabwiye IGIHE ko mu gihe na we yaba agiye ku buyobozi bukuru ashobora kwirukanwa mu gihe cyose nta mpinduka zabanje gukorwa muri Wasac.

    Wasac ifite abakozi bagera ku 1200 ku biro bikuru byayo, amashami 20 ndetse n’inganda 25 zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu.

    Ibihombo muri Wasac byabaye karande

    Kuva Wasac yashingwa mu 2014, ni cyo kigo cya leta gihora hejuru muri byose mu gucunga nabi umutungo wa leta. Ni mu gihe inshingano gifite zingana ubuzima, amazi yabuze, ubuzima na bwo bwaba mu marembera.

    Mu 2019 amafaranga y’u Rwanda, Miliyari 8,6 Frw yakoreshejwe nabi, mu gihe mu 2018 yari miliyari 5,6 Frw.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020, igaragaza ibibazo agahishyi muri iki kigo birimo kuba nta genamigambi rihamye gifite no kuba kuva muri Kanama 2019 gifite Inama y’Ubutegetsi ituzuye.

    Ibi byiyongeraho ko nta bugenzuzi buhamye bukorwa kugeza ku kuba hari inyandiko zimwe za banki zihimbwa n’andi makosa akomeye mu bijyanye n’icungamutungo.

    Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, iki kigo nticyigeze gitanga inyandiko zigaragaza uko umutungo wacyo uhagaze n’ibindi.

    Umwaka ku wundi, ni ko kandi muri iki kigo habonekamo ibihombo bishingiye ku mazi apfa ubusa nk’aho mu 2020, ayapfuye ubusa ashobora kubarirwa agaciro ka miliyari 6,3 Frw mu gihe waba ubariye meterokibe imwe kuri 323 Frw nk’igiciro cyo hasi, wayibarira ku giciro cyo hejuru akaba miliyari 17,4 Frw. Icyo gihe metero kibe imwe yaba ibariwe kuri 895 Frw.

    Muri uwo mwaka iki kigo cyahombye miliyari 9,4 Frw, uruhare runini rwayo ni amazi yapfuye ubusa n’atarishyujwe, amazi yishyujwe ku biciro bitari byo, imanza cyatsinzwe n’ibindi.

    Ubaze nibura amafaranga Wasac yagombye, ni 50% by’ayo yari yinjije mu 2019 kuko icyo gihe yari miliyari 18,7 Frw.

    Kugera muri Werurwe 2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyishuzaga Wasac imisoro irenga miliyari 2,2 Frw utabariyemo amande y’ubukererwe. Uyashyizemo ubu Wasac igomba kwishyura miliyari 3 Frw.

    Ibi bibazo bikurikira kandi imishinga idacungwa neza nk’uruganda rwa Nzove rwashowemo miliyoni 30$ mu 2018.

    Hari nk’umushinga witwa Kigali Water Ltd kugeza ku wa 30 Kamena 2019 wari umaze guhombya iki kigo miliyari 2,7 Frw.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, mu mwaka ushize yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko abayobozi ba Wasac bageze aho banga ko iki kigo kigenzurwa.

    Ati “Usibye ko Wasac ari ikigo cya Leta ubundi twari kuba twararetse kujyayo kuko baratubujije.”

    Hari ababona amazi bagashima rusengo

    Imikorere idahwitse ya Wasac ituma ibibazo by’amazi bikiri ingutu mu gihugu, nk’aho hari uduce tukivoma ibirohwa no mu Mujyi wa Kigali ukabona abantu babona amazi rimwe mu minsi itatu.

    Ibyo binajyana n’imiyoboro ishaje hirya no hino aho usanga amazi apfa ubusa. Iki kigo kandi cyakunze kunengwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari gukora amakosa mu isinywa ry’amasezerano gikorana n’abandi bafatanyabikorwa, ibintu bishobora kugira uruhare ku izamuka.

    Hari n’amavomo ari hirya no hino mu gihugu yubatswe ariko adakora uko bikwiriye, urugero ni nk’ayo mu Karere ka Nyagatare na Karongi aho 57% by’ayubatswe adakora.

    Mu Karere ka Gakenke ho hagaragara amavomo menshi yangiritse ariko ntiyasanwa, ibigega biva by’i Rwamagana n’ibindi byinshi.

    Ruswa yahawe intebe

    Wasac iri mu bigo bidasiba kugaragara muri Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda.

    Iherutse gushyirwa hanze igaragaza ko muri Wasac ruswa irimo ku kigero cya 5,40% ivuye kuri 3,53% mu 2019.

    Ingabire Marie Immaculée uyobora uyu muryango aherutse kubwira IGIHE ati “ Wasac, ni ikigo gishobora kuba cyaracunzwe nabi igihe kinini ku buryo no kukizahura bitazoroha […] cyajemo imico mibi, imikorere mibi isa n’iyabaye akarande.”

    Umuti uzaba uwuhe?

    Wasac ni kimwe mu bigo bya leta bikora ubucuruzi kandi bifite umutungo munini cyane. Nko mu 2019, umutungo wayo wagenzuwe wari ufite agaciro ka miliyari 49,8 Frw.

    Muri Kamena 2020, Biraro yabwiye IGIHE ko ibigo uko byaba bimeze kose bigomba kuba bihuriye ku buryo buhamye bwo gucunga umutungo ku buryo icyari kigamijwe kigerwaho. Hanyuma ibikorwa ubucuruzi, byo bikaba bihuriye ku kuba biba bigomba kubyara inyungu kandi inshuro nyinshi “ntibyoroha”.

    Yavuze ko ubundi iyo umuntu avuze ikigo cy’ubucuruzi, ikintu cya mbere kigomba kumvikana, aba ari inyungu, bityo ko mu gushyiraho itegeko, hakwiye no kurebwa ku bigomba kuba iyo inyungu itabonetse.

    Ati “Kuki bitabona inyungu? Ese birashoboka? […] Iyo inyungu itabonetse bigenda bite? Hari amategeko, hari ikiba cyabiteye, hari ibyo tugomba kuzirikana ku buryo ikintu cyose dukora duhagarara kuri rya hame rya mbere. Iyo bitabonetse bigenda bite?.”

    Itegeko rishya rijyanye n’imicungire y’ibigo bya leta bikora ubucuruzi, riha Perezida wa Repubulika ububasha busesuye bwo kuba yabikuraho cyangwa se yabihindurira inshingano.

    Kuba iteka rishyiraho ikigo cya leta cyangwa se rigikuraho rigomba kuba ari irya Perezida, bisobanurwa nk’ibigamije kwihutisha “ishyirwa mu bikorwa rya politike n’ingamba bya Leta naho sosiyete y’ubucuruzi igengwa na Leta igashyirwaho hakurikijwe amategeko agenga amasosiyete y’ubucuruzi”.

    Aho abo bayobozi ba Wasac ntibarengana?

    Wasac ni kimwe mu bigo bya leta bifite inshingano ziremereye. Mu 2024 kigomba guharanira ko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi bavuye kuri 86% bayafite uyu munsi.

    Ibyo bivuze ko kigomba gukora imishinga kikanacuruza kuko gikora ubucuruzi bw’amazi. Aha ni ho ruzingiye. Urebye nk’imiterere ya REG, ifite ibigo bibiri, EUCL na EDCL; kimwe gishinzwe ubucuruzi ikindi gishinzwe imishinga.

    Muri Wasac ho si ko bimeze, ibintu byose bibumbiye mu kigo kimwe, ku buryo kujya kugenzura ikigo gikora ubucuruzi ukabikora mu ndorerwamo y’amategeko ya leta byo ubwabyo hari ababibonamo igihanga.

    Ni kenshi na bamwe mu bayobozi ba Wasac bakunze kuvuga ko iki kigo gikwiriye kuvugururwa ku buryo bimera nk’uko muri REG bimeze, nibura ko byakemura ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Sano James yagiye ku buyobozi bwa WASAC muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga aribyo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC). Yakuweho ku wa 2 Nzeri 2017

    Eng Aimé Muzola yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ku wa 2 Nzeri 2017, akurwa kuri uyu mwanya ku wa 14 Ukuboza 2020

    Alfred Dusenge Byigero yirukanwe ku buyobozi bwa WASAC ku wa 1 Nyakanga 2021

    Yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Gisèle Umuhumuza wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije muri WASAC

  • Kwizera Olivier yahamijwe icyaha ariko ararekurwa #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier wari ukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha ikiyobabwenge cy’urumogi, yakatiwe iki gihano n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

    Uru rukiko rwahamije Kwizera Olivier na bagenzi be icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Kwizera Olivier yareganwaga na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021, ni bwo basomewe imyanzuro nyuma y’uko bari baburanye ku wa 28 Kamena 2021.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije bose icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

    Umwanzuro warwo uvuga ko bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse. Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye [kuri Kwizera na bagenzi be ni ukuvuga mbere y’umwaka], mu bihano bindi ahabwa na cya kindi utarangije cyongerwaho.

    Kwizera na bagenzi be bazafatanya gutanga amagarama y'urukiko ahwanye n’ibihumbi icumi (10 000Frw), aya batayatanga kuva uru rubanza rubaye ndakuka.'

    Urukiko rwategetse kandi ko urumogi rwafatiriwe rutwikwa, uru rubanza rukimara kuba itegeko mu gihe kujurira ari iminsi mirongo itatu (30), ibarwa kuva umunsi uru rubanza rwasomeweho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kwizera-Olivier-yahamijwe-icyaha-ariko-ararekurwa

  • Ntiwakwambara umwenda wa Pisine kandi uza kujyayo ubanje kunyura mu isoko guhaha Inyanya- Bamporiki #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro cy’imyidagaduro gitambuka kuri imwe muri Television zikorera mu Rwanda cyagarutse ku ngingo nyinshi zirimo n’ubuzima bwite bwa Bamporiki wasangije benshi ubutumwa bukomeye.

    Bageze ku bijyanye n’imyambarire, umwe mu banyamakuru bari bayoboye iki kiganiro, yabwiye Bamporiki ko bamwe mu bari mu nzego za Leta cyangwa abazihozemo na bo badahuza imyumvire kuri bimwe mu byakunze kunengwa mu muco nyarwanda.

    Uyu munyamakuru yavuze ko nka Hon. Tito Rutaremara yigeze gutangaza ko kuba umukobwa yagaragaza amaguru ye ntacyo bitwaye ndetse na Senateri Evode Uwizeyimana akabivuga uko mu gihe Bamporiki we yakunze kunenga imyambaro migufi ku bakobwa ikunze kwitwa impenure.

    Hon. Bamporiki yavuze ko hari ibitekerezo umuntu ashobora gutanga bishingiye ku marangamutima ariko mu gihe yaba ari mu nshingano akaba yabivuga ukundi.

    Yavuze ibitangazwa na bariya banyapolitiki bidatandukanye n’ibyo na we akunze gutangaza kuko atigeze arwanya ko umuntu yakwambara imyenda yifuza gusa agatanga inama ko umuntu yajya ahitamo imyambaro yambara agendeye ku byo agiyemo n’aho agiye.

    Yagize ati 'Niba ugiye muri pisine, urambara umwenda wo muri pisine kuva mu rugo uri bujye muri bisi, urabanza guteza ibibazo muri bisi. Urajya mu isoko kugura inyanya, wa mwambaro ujyanye guhaha ni na wo ujyana no kubyina, umwenda wo mu kabyiniro ntabwo ari uwo mu isoko.'

    Yahaye inama abariho babyiruka ko bajya bitondera ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga kuko bishobora kuzabagiraho ingaruka mu bihe biri imbere.

    Yagize ati 'Uyu munsi ushobora gusanga umwana ashyize hanze ifoto yambaye ubusa, ejo wazajya kumwamamaza ngo abe Meya w’Umujyi wa Kigali, abantu ugasanga baravuga bati ariko uriya muntu yambara ubusa ntabwo akwiye kutuyobora, ibyo bikaba nk’ibimwangije.'

    Hon Bamporiki kandi yagarutse kuri bimwe mu byo abantu batari bamuziho birimo kuba yarakinnye umukino njyarugamba ndetse ko afite n’umukandara muri uwo mukino asezeranya abantu ko azabyerekana vuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Ntiwakwambara-umwenda-wa-Pisine-kandi-uza-kujyayo-ubanje-kunyura-mu-isoko-guhaha-Inyanya-Bamporiki