Category: Uncategorized

  • Mugore, ibi bintu ubikoreye umugabo wawe yarushaho kukwishimira cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu byiza umugore yakorera umugabo we bigatuma arushaho kumwishimira cyane ndetse akanezerwa cyane mu rugo rwe nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    1. Imibonano yigire nyambere

    Ukibisoma ushobora kumvamo gukabya ariko ibuka neza icyatumye agushaka. Ntiyari abuze umutekera, umufurira, umukoropera. Yashakaga umuryango umukomokaho kandi ntiyawubona hatabayeho imibonano. Ushobora guteka neza, ugakoropa, ugafura, ndetse ukarusha abandi bagore bose muturanye. Ariko niba ugera mu buriri buri gihe ugatera umugabo ikibuno, ugahindukira ari uko abigusabye gusa, kosora hakiri kare. Urugo rwubakirwa mu buriri ibindi bikaza nyuma.

    2. Tuma urugo ruba ijuru rito

    Buri wese ashinga urugo yifuza ko haba ahantu hatuma anezerwa, aruhukira agatuza. Mugore menya ko uko ufata urugo rwawe bishobora gutuma umugabo ahaguma cyangwa akahahunga. Niba ushaka ko agufata nk'umwamikazi, nawe usabwa kumufata nk'umwami. Ese iyo ashoje akazi yihutira gutaha cyangwa ahitira mu kabari akaza aryama? Reba niba nta ruhare ubifitemo ubikosore hakiri kare.

    3. Ubaha ibyifuzo bye

    Ni byiza kumenya ibyo umugabo wawe akunda ndetse n'ibyo yanga. Menya ibyo akunda kurya, niba akunda ko mutemberana, niba yikundira agacupa, akunda imibonano se, mwumve. Niba agusabye ngo ba ari wowe umutekera wisubiza ko umukozi ahari yabikora, ni wowe yashatse ntiyashatse umukozi. Ni byinshi, wowe ibyifuzo bye byumve ubyubahe

    4. Mureke ayobore

    Mu muco twasanze, mu myizerere inyuranye, umugabo ni we muyobozi w'urugo, umugore akaba umufasha. Ubwo buyobozi bwe bumurekere, niba hari icyo ubona kitagenda neza mukiganireho kuko si umutegetsi ni umuyobozi kandi umuyobozi mwiza yumvikana n'abo ayobora, muzabyumvikanaho birangire neza.

    5. Iyiteho

    Ibuka akikurambagiza. Wahoraga wisukura, akenda gafuze, umusatsi usukuye, mbese ngo atakubonaho inenge n'imwe. None ubu wibuka kwiyitaho ari uko uvuye mu rugo gusa. Aha rero hindura, umenye kwiyitaho igihe cyose. Nava mu kazi asange ucyeye, ntabyo koga ugiye kuryama cyangwa se ugiye ahandi. Icara niyo waba nta kazi, ukarabe wisige asange ucyeye. Azahora abona uri mwiza, ukiri wawundi yarambagizaga. Wikumva ko uzambara neza ugiye ahandi, wagera mu rugo ukambara itiriningi na yo idaheruka amazi.

    6. Mubabarire

    Yego yakosheje ndetse wanababaye cyane. None aciye bugufi asabye imbabazi. Iga kumubabarira, niyo yaba ari ikosa asubiyemo. Iyo ubabariye, uretse kuba utuye umutwaro ubwawe, uba unafashije umugabo wawe kongera kwishima, no kumva muri we atuje kandi bigarura umubano hagati yanyu.

    7. Irinde kwikuza

    Mu mvugo y'ubu babyita kwiyumva. Wikumva ko ari we ugukeneye wowe utamukenera. Niyo waba ari wowe winjiza menshi kumurusha, niyo waba uri nka Bwiza bwa Mashira budashira irora n'irongora, irinde kwiremereza ngo umwereke ko adahari wabona abandi. Iryo kosa abagore bamwe bajya bakora bakabwira abagabo babo ngo ugiye nabona abandi bakurenzeho, ryirinde niba ushaka gushimisha umugabo wawe no kubana neza na we.

    8. Menya inshingano zawe

    Ibuka inshingano zawe nk'umugore mu rugo. Niba ufite umukozi, ibuka ko ataje kugusimbura ahubwo yaje kugufasha ibyo waburiye umwanya, cyangwa gukora akazi runaka mu gihe wowe udahari ngo ubyikorere. Ariko uriya ni umucanshuro, akorera amafaranga. Ntabwo ashinzwe akazi kose. Ibuka ko afite imipaka atagomba kurenga. Ibi nubwo umugabo ashobora kutabikubwira ariko hari ibyo ushobora guharira umukozi, bikabangamira umugabo. Ibaze asanze umukozi ari gusasa, cyangwa ari we umenya imyenda ari bwambare, uhari?

    9. Ita ku bana

    Baba abo mwabyaranye, abo wasanze afite cyangwa abo yabyaye nyuma, bose ni amaraso ye. Umugabo azashimishwa nuko uha uburere bwiza abana, ubakosora mu rukundo utari umunyarutoto. Nibyo umwana w'undi ashobora kubishya inkonda ariko wowe kora uruhande rwawe, ufate umwana wese nk'uwawe. Uko wita ku bana umugabo aba abibona kandi biramunyura iyo ubitaho uko bikwiye.

    10. Ubaha aho akomoka

    Baba bene wabo, inshuti ze se, bagaragarize icyubahiro bagomba, urukundo nyarwo. Niba uhora mu ntambara zidashira na nyokobukwe, niba baramu bawe baza ugahita ubereka agasuzuguro, uri kwisenyera

    Source : https://yegob.rw/mugore-ibi-bintu-ubikoreye-umugabo-wawe-yarushaho-kukwishimira-cyane/

  • Ikipe y’abanyarwandakazi yari yageze muri 1/8 imaze gusezererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu hakomeje kubera irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, aho ibihugu 39 byaturutse ku mpande zitandukanye z’Isi ari byo byitabiriye.

    Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe imwe y’Abanyarwanda mu bagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier ndetse na Akumuntu Kavalo Patrick yasezerewe muri mikino ya 1/8 , aho yatsinzwe Brinck na Thomsen bo muri Danmark.

    U Rwanda rwasezerewe n
    U Rwanda rwasezerewe n’ikipe y’abavandimwe bakomoka muri Ukraine

    Kuri uyu munsi hari hatahiwe ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero nayo yari yabashije kubona itike ya 1/8, aho yaje gusezererwa n’iya Ukaraine igizwe n’abavandimwe Inna Makhno ndetse na Iryna Makhno.

    Iyi kipe yo muri Ukraine yaje gutsinda abanyarwandakazi mu buryo butayigoye iyitsinze amaseti 2-0, iya mbere yayitsinze amanota 21 kuri 7, naho iya kabiri iyitsindira ku manota 21 ku 9.

    Nyuma y’iyi mikino hakomeje imikino ya ¼ ku makipe yabashije gukomeza, naho ku munsi w’ejo hakazakinwa imikino ya ½ cy’irangiza ndetse n’umukino, ari nawo munsi amarushanwa azasozwa.

  • Guma mu Rugo ni Guma mu Rugo, nta bintu by’imikino – CP Kabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Polisi y’u Rwanda nka rumwe mu nzego zikurikirana iyubahirizwa ry’iyi gahunda, iraburira abarebwa na Guma mu Rugo ndetse na Guma mu Karere ko batagomba kuyizanamo ibintu by’imikino ahubwo ko bagomba kubahiriza ingamba zose nk’uko babisabwa.

    Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ubwo haburaga amasaha macye ngo Guma mu Rugo itangire.

    CP Kabera yagize ati “Turagira ngo tubabwire ko Guma mu Rugo ari Guma mu Rugo, Guma mu Karere ni Guma mu Karere nta mikino. Tumaze iminsi tubivuga abantu bakwiye kuba babyiteguye kuko twarabateguje kandi n’amabwiriza baba bayahawe igihe kirekire yo kwitegura”.

    CP Kabera kandi aburira abantu bahawe impushya z’ingendo mbere ya tariki 17 Nyakanga ko izo mpushya zataye agaciro abashaka gukora ingendo bakaba bagomba gusaba izindi mpushya.

    Ati “Turagira ngo tubibabwire kuko turabizi hari benshi bafite izo mpushya. Bamenye rero ko kuva iri joro saa sita z’ijoro izo mpushya zataye agaciro abazashaka kongera kugenda aho biri ngombwa bagomba gusaba izindi mpushya”.

    Ikindi ni uko abari muri gahunda ya Guma mu Rugo babujijwe gukorera sports hanze y’urugo, abazakenera kuyikora bakazajya bayikorera mu ngo zabo.

    Polisi yanihanangirije abantu bagiye bagaragara muri Guma mu Rugo zitandukanye bagaragaza ko bagiye gukora ibintu byemewe kandi babeshya harimo abatizanyaga amakarita y’akazi, gutizanya imodoka zemerewe kugenda, abitwazaga ibiryo bakuye mu ngo zabo bagera kuri polisi bakavuga ko bagiye guhaha, ngo uzagerageza kubikora azafatwa kandi azahanwa.


  • Zari yashimiye Diamond wubashye inama yamugiriye ku modoka nshya yaguze ihagaze irenga miliyoni 300 #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo Diamond Platnumz yatangaje ko yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan 2021, Zari Hassan wabyaranye abana babiri akaba yamushimiye ko yumviye inama yamugiriye kuko yaguze ibara bumvikanye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz, yagize ati'nakiriye Rolls Royce Cullinan 2021 yanjye ya zero kilometero uyu munsi. Mbega umunsi w’umugisha.'

    Iyi modoka y’ibara ry’ubururu, bivugwa ko ihagaze miliyoni zirenga 322 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu bitekerezo birenga ibihumbi 2 byatanzwe kuri aya mashusho yashyize kuri Instagram, na Zari yayivuzeho aho yamushimiye ko yubashye igitekerezo yabahaye.

    Ati'nishimiye ko wahisemo ibara twuvikanyeho.'

    Zari na Diamond babanye nk’umugore n’umugabo kugeza muri Gashyantare 2018 ubwo batandukanaga nyuma yo kubyarana abana babiri, gusa kuri ubu bivugwa ko basa n’abongeye gusubirana bari mu rukundo, nubwo buri umwe avuga ko afite umukunzi we.

    Imodoka nshya ya Diamond Platnumz

    Zari Hassan yashimiye Diamond ko yumviye inama ye

    Bafitanye abana babiri

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yashimiye-diamond-wubashye-inama-yamugiriye-ku-modoka-nshya-yaguze-ihagaze-irenga-miliyoni-300

  • Umuhanzi Mirabyo the Warren ari mu maboko ya RIB yafatanywe urumogi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yatangirije ikinyamakuru IMIRASIRE.COM ko uyu ITANGISHAKA Janvier yafatanywe ikiyobyabwenge kiri mubwoko bw’urumogi.
    Mirabyo the Warren, akaba yarafatiwe mu murenge wa Muhima muri Tetero taliki 15 Nyakanga 2021. Dr Murangira Thierry yavuzeko uyu muhanzi Mirabyo yiyemerera ko ankwa icyo kiyobyabwenge yafatankwe.

    Ubwo twageraga aho uyu muhanzi yafatiwe twasanze afite udupfunyika tw’urumogi tugera kuri 13 n’ubwo we yivugiraga ko yarafite 10, avugako ari urwo yari kuzajya yinywera.

    Umuvugizi wa RIB yatangaje ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba uyu muhanzi yaba acuruza, ankwa cyangwa atunda icyo kiyobyabwenge , akaba ategerejwe kubanza kujyanwa muri Laboratwari y’ ibimenyetso bya gihanga (Rwanda forensic Laboratory) ngo harebwe koko niba uyu muhanzi ankwa icyo kiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi.

    Police y’igihugu irakangurira abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge uko byaba bimeze kose cyane cyane urubyiruko kuko byangiza ejo hazaza habo.
    Police ikababurira abishora mu biyobyabwenge ko ibihano bikome bizabageraho.

    Source : https://imirasire.com/?Umuhanzi-Mirabyo-the-Warren-ari-mu-maboko-ya-RIB-yafatanywe-urumogi

  • Gitega: Umubyeyi n' umwana we bahiriye mu nzu ubwo yafatwaga n' inkongi y' umuriro #rwanda #RwOT

    Kalisa Claudien wari utuye mu Murenge wa Gitega ,Akagari ka Kinyange mu mudugudu wa Karitasi urugo rwe rwibasiwe n'inkongi , rurakongoka ,apfiramo hamwe n'umwana we .

    Ibi byabaye mu masaha ya ya saa tatu z'igitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 ubwo nyakwigendera yari mu rugo rwe aho yari asanzwe acumbitse.

    Hari amakuru ko uyu mugabo yari asanzwe ari umwarimu mu Karere ka Ruhango, akaba yari ari gukosora impapuro z'ibizami by' abanyeshuri bakoze.

    Mu gihe yari ahugiye muri iyo mirimo, abana be ku ruhande bakinaga, barasa umwambi ukongeza matora ,umuriro urazamuka uhura n'amashanyarazi, inzu iba ifashwe n'inkongi ahiramo hamwe n'umwana we. Gusa undi mwana wari muri iyo nzu yabashije kurokoka.

    Ibyo bikimara kuba abaturage batabaye ariko biba iby'ubusa , bitabaza Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi, niyo yagerageje kuzimya gusa isanga abantu bamaze gushiramo umwuka.

    Ni mu gihe umugore wa nyakwigendera nawe akimara kumva inkuru y'akababaro yahise ahungabana, ajyanwa ku Bitaro bya Muhima.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'murenge wa Gitega,Uzamukunda Anathalie yatangaje ko abantu bagerageje gutabara ariko birangira bitabye Imana.

    Yagize ati' Ni inkongi y'umuriro yabaye mu masaha ya saa yine,abantu bagerageza kuzimya, birangira ubuzima butabashije kurokorwa.'

    Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe bagize ikibazo gitunguranye.

    Ati'icyo twakongera kubasaba ni ugutabarana, n'ugize ikibazo agakoresha uburyo bw'itumanaho, hari umurongo w'Akarere utishyurwa, Uw'Umujyi wa Kigali, nimero za Polisi, ugize ikibazo yahamagara nimero kugira ngo ashobore kubona ubutabazi bwa hafi.'

    Nyuma y'aho u Rwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira ipererza kugira ngo hamenyekane nyirizina intandaro y'iyo nkongi.

    Src : Umuseke

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/17/gitega-umubyeyi-n-umwana-we-bahiriye-mu-nzu-ubwo-yafatwaga-n-inkongi-y-umuriro/

  • Mu minsi 16 gusa, mu Rwanda Covid-19 yishe abasaga inshuro 2 abo yishe muri 2020 yose #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, igaragaza ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19, bikanajyana n’ukwihinduranya kw’iyi virus, aho bigaragara ko iyo mu bwoko bwa Delta yandura byihuse kandi ikica abantu vuba, ikomeje gushyira ubuzima bw’abaturarwanda benshi mu kaga.

    Igiteranyo cy’imibare yatangajwe na RBC na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2020, kigaragaza ko Covid-19 yahitanye abantu 92 kuva mu ntangiriro z’uwo mwaka kugeza urangiye, nyamara mu minsi 16 ibanza y’ukwezi kwa Nyakanga, hamaze kubarurwa abishwe n’iki cyorezo bagera ku 188, bisobanura ko muri iyi minsi gusa hapfuye abarenga inshuro 2 abapfuye mu mwaka wa 2020 wose bishwe n’iki cyorezo.

    Kuzamuka kw’imibare y’abishwe n’iki cyorezo, binajyana n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya. Mu gusobanura ibi, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima, mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati : “Si umubare w’abandura COVID19 wazamutse gusa ahubwo n’abo ihitana umubare waratumbagiye. Ibi bifitanye isano n’ukwihinduranya kwa virusi. Bumwe mu bwoko bwa virusi duhanganye nabwo ni ubwitwa Delta kandi buzwiho kwandura vuba no kuzahaza ababwanduye”.

    KANDA HANO UREBE IMIBARE YOSE UKO IHAGAZE

    Si umubare w’abandura #COVID19 wazamutse gusa muri uku kwezi n’igice, ahubwo n’abo ihitana waratumbagiye. Ibi bifitanye isano n’ukwihinduranya kwa virusi. Bumwe mu bwoko bwa virusi duhanganye nabwo ni ubwitwa Delta kandi buzwiho kwandura vuba no kuzahaza ababwanduye. #Sindohoka pic.twitter.com/R8StOk4RZ1

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 15, 2021

    Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, we asobanura ko iyi virus igenda yihinduranya, n’ubwo igenda irushaho kugaragaza ubukana iguma ari imwe. Aha ati : “Iyi virusi igenda yihinduranya ariko iguma ari imwe nubwo ishobora kongera ubukana. Iyo dufite ubu, mu bigaragara, ifite ubukana, yandura vuba kandi ihitana abantu mu buryo bwihuse”

    Iyi virusi igenda yihinduranya ariko iguma ari imwe nubwo ishobora kongera ubukana. Iyo dufite ubu, mu bigaragara, ifite ubukana, yandura vuba kandi ihitana abantu mu buryo bwihuse. #NtaKudohoka@JujuLaBelle @nsanzimanasabin pic.twitter.com/az3GYOGbxz

    — Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) July 13, 2021

    Ubwiyongere bukabije bw’iki cyorezo bwatumye Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana kuwa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, ifata ibyemezo birimo ibirebana n’amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, harimo gushyira Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani muri gahunda ya guma mu rugo.

    JPEG - 73.2 ko

    Aha ni muri gare ya Nyabugogo aho abaturage bahise bajya gutegera imodoka ngo bajye iwabo kubera gahunda ya Guma mu rugo iri i Kigali

    REBA VIDEO UKO ABANTU BENSHI BITEGUYE GUMA MU RUGO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Mu-minsi-16-gusa-mu-Rwanda-Covid-19-yishe-abasaga-inshuro-2-abo-yishe-muri-2020-yose

  • Kigali: umwarimu n'umwana we bahiriye mu nzu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimu witwa Kalisa Claudien n'umwana we bari batuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali bapfuye bazize inkongi yafashe inzu bari batuyemo.

    Ahagana saa Tatu z'amanywa yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, ni bwo inkongi y'umuriro yibasiye urugo rw'uyu mugabo ruherereye mu Kagari ka Kinyange.

    Kalisa wari kumwe n'umwana we nyuma yo kubura uko basohoka mu nzu, umuriro wabatwikiyemo barapfa.Iyi nkongi ikimara kwibasira inzu ya nyakwigendera Kalisa wakoraga akazi k'ubwarimu, abaturage bagerageje kuyizimya ndetse na polisi ihita iza irabafasha ariko babisoza uyu mugabo n'umwana we bamaze gupfa.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yatangaje ko batari bamenya icyateye iyi nkongi.

    Yagize ati ' Nibyo inzu yahiye, umugabo n'umwana we bahiramo gusa ntabwo nahamya ko ari umwarimu nk'uko bivugwa kuko umugore we yari atameze neza ngo atange amakuru.'

    Yakomeje avuga ko Polisi yahise itabara uru rugo rwibasiwe n'inkongi iraruzimya nubwo imodoka zayo zagowe no kurugeramo bitewe n'imiterere y'uyu murenge, aho inzu nyinshi zegeranye kandi inzira zizerekezayo zikaba ari nto cyane.

    Inzu yahiye irakongoka

    Imana ibahe iruhuko ridashira.

     

     

     

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/kigali-umwarimu-numwana-we-bahiriye-mu-nzu/