Category: Uncategorized

  • Bimenyimana Bonfils Caleb yasezeye ku ikipe ye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi wahoze akinira Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniraga ikipe ya FK RFS(RĪGAS FUTBOLA SKOLA) yo muri Latvia, yasezeye kuri iyi kipe nyuma y’imyaka 2 ayigezemo.

    Muri 2019 nibwo uyu mukinnyi yatandukanye na Rayon Sports asinyira FK RFS yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia.

    Uyu mukinnyi wari wayigezemo muri Mata 2019, muri Kanama 2019 yaje gutizwa muri Atlantas, mu mpera za 2019 yasubiye mu ikipe ye aho yaje kongera kumutiza FK Pohronie yo muri Slovakia hari muri Kanama 2020, yaje kugaruka muri FK RFS mu Kuboza 2020 akaba ari ho yakinaga.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye iyi kipe ibihe byiza bagiranye abifuriza n’amahirwe masa.

    Ati”nshuti FK RFS, uyu munsi mbasezeyeho. Igihe kirageze ngo nkomereze ahandi. Ngiye kuzakumbura abakinnyi bagenzi banjye. Aya ni amahirwe yanjye yo kubashimira ku bwo kumfasha, inama mwampaye mu mezi 27. Twagiranye ibihe byiza nzahora mbashimira. Ariko buri cyose kigira iherezo, ndabifuriza umwanya mwiza muri UEFA Europa Leaue na shampiyona ya Latvia.”

    Bimenyimana Bonfils utatangaje aho yerekeje, yinjiye muri Rayon Sports 2017 avuye muri Vital’o FC y’i Burundi.

    Caleb yasezeye kuri FK RFS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimenyimana-bonfils-caleb-yasezeye-ku-ikipe-ye

  • Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa #rwanda #RwOT

    Callixte Mbarushimana wagaragaye mu mihanda ya Paris ku wa gatandatu ushize yigaragambya, arazwi bihagije dore ko amateka ye y'ubwicanyi atari ayo muri 1994 gusa kuko yabaye n'Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, umutwe ugizwe na bamwe mu bicanyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

    Callixte Mbarushimana wavutse tariki ya 14 Nyakanga 1963, avukira mu cyahoze ari Komini Ndusu muri Ruhengeli ubu ni muntara y'amajyaruguru akaba yarize ibijyanye n'ikoranabuhanga. Yagaragaye mu myigaragambyo hamwe n'abandi bantu babarirwa ku kiganza kimwe cy'intoki ngo barasaba ko Rusesabagina, Idamange na Karasira bafungurwa.

    Callixte Mbarushimana ni umwicanyi ufite umwihariko kuko mu gihe cya Jenoside yifashishije ibikoresho by'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye (UNDP) yakoragamo maze abigabiza abicanyi ngo umugambi wa Jenoside ugerweho. Mbarushimana yageze muri iki kigo muri 1992 ariko ubwo Jenoside yatangiraga bamwe mu bayobozi bagasubira iwabo, Callixte Mbarushimana yigize umuyobozi wiri shami mu Rwanda maze ibikoresho byaryo abigabiza interahamwe harimo imodoka, telefoni za satellite kugirango ubwicanyi bwihute. Yahereye no kubakozi biri shami rya LONI aho yicisihije Florence Ngirumpatse nabandi bari kumwe nawe mu rugo.

    Usibye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi biri ku mutwe wa Callixte Mbarushimana, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) narwo rwaramukurikiranye rumukoraho iperereza ku byaha yakoreye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umugenzacyaha wa ICTR Tony Greg yavuganye n'abatangabuhamya barenga 20 bemeza ko Callixte Mbarushimana yagize uruhare muri Jenoside.

    Mbarushimana atuye mu Bufaransa guhera muri 2003 ariko muri 2005, u Rwanda rwohereje impapuro zimufata. Yaje gufatirwa mu Budage muri 2008 aho yaje kurekurwa mu buryo butumvikanye gusa Leta zunze Ubumwe z'Amerika bwamaganye icyo gikorwa.

    Mbarushimana yaje gufatwa mu mwaka wa 2010 ashinjwa na ICC ibyaha bitanu bijyanye n'ibyaha byibasiye inyoko muntu n'ibyaha umunani bijyanye n'ibyaha by'intambara.

    Nta gitangaza kirimo kubona umwicanyi nka Callixte Mbarushimana yifatanya n'abandi bahakana Jenoside bihisha inyuma y'ibikorwa bya Politiki mu rwego rwo guhisha isura yabo nyayo y'ubwicanyi.

    The post Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwicanyi-callixte-mbarushimana-yagaragaye-mu-myigaragambo-i-paris-asaba-ko-rusesabagina-arekurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwicanyi-callixte-mbarushimana-yagaragaye-mu-myigaragambo-i-paris-asaba-ko-rusesabagina-arekurwa

  • Meya Richard Mutabazi yababajwe na mushiki we wishwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwimbabazi Nadège
    Uwimbabazi Nadège

    Kimwe mu byababaje Mutabazi ni uburyo Uwimbabazi yabayeho mu bihe bigoranye kuva igihe nyina witwa Alivera Mukabaranga yendaga kumubyara muri Kamena 1989. Ubwo yendaga kumubyara, yerekeje kwa muganga ariko mu nzira ahagarikwa n’Abajandarume, inda imufatira aho kuri bariyeri abyarira hafi aho abifashijwemo n’ababyeyi bagenzi be.

    Uwo mwana wavutse muri ubwo buryo bugoranye, ndetse akaza no kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi nabwo bigoranye, yitabye Imana ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021 nk’uko Meya Mutabazi yabivuze muri ubwo butumwa.

    THREAD…
    Ma sœur #Uwimbabazi Nadège⚘.

    Il est Juin 1989, tante Alivera Mukabaranga est au terme de sa grossesse. En essayant de se rendre dans un hôpital pour y recevoir les soins d’un accouchement assisté, un groupe de gendarmes l’en empêche et …(1/12)⚘ pic.twitter.com/wByBei6SLW

    — Richard Mutabazi (@MutabaziRich) July 16, 2021


  • Haruna Niyonzima yavuze kubyo kuza gukina muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na Yanga, Haruna Niyonzima yavuze ko atahita avuga aho azerekeza ariko nyuma y’umwaka w’imikino urangiye muri Tanzania abantu bazahita bamenya aho azerekeza.

    Ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, nibwo Yanga yasezeye kuri Haruna Niyonzima aho batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

    Uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, amakuru yahise avuga ko ashobora kuza mu ikipe ya Rayon Sports akaba ariho yakomereza gukina.

    Haruna akaba yatangaje ko atahita avuga aho azerekeza mu gihe umwaka w’imikino muri Tanzania utararangira, ariko nyuma y’uko usozwa bakaba bazahemenya kuko imbaraga zo gukina zo aracyazifite.

    Ati “ntabwo nahita mbitangaza kuko ndacyafite amasezerano muri Yanga kuko turacyafite imikino igera muri 2, umwe ya shampiyona n’umwe ya FA Cup, navuga ko Imana nidufasha tukarangiza amahoro, abakunzi ba Niyonzima, abakunzi b’umupira w’amaguru bagomba kumenya aho nzerekeza kuko ndacyari umukinnyi w’umupira, ndacyafite imbaraga, mfite gahunda zanjye byanze bikunze abakunzi banjye bazabimenya.”

    Ku munsi w’ejo nibwo shampiyona ya Tanzania izasozwa Yanga ya Haruna ikina na Dodoma Jiji, ni mu gihe ifite n’umukino wa nyuma wa FA Cup izahuramo na Simba SC.

    Haruna Niyonzima yavuze ko azatangaza aho azerekeza nyuma y’uyu mwaka w’imikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yavuze-kubyo-kuza-gukina-muri-rayon-sports

  • Imyiteguro ku munsi ubanziriza Guma mu Rugo yari ishyushye (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ni hamwe mu habonetse abagenzi benshi bashakaga kwerekeza mu Ntara kugira ngo Guma mu Rugo izabasangane n’imiryango yabo. Muri iyi gare kubona imodoka ntibyari byoroshye ndetse kugeza ku masaha y’umugoroba hakaba hari hakiri abagenzi batangiye gutakaza icyizere cyo kugera aho bashakaga kujya.

    Mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingendo z
    Mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingendo z’aberekezaga mu bice bitandukanye by’aho bashaka ko Guma mu Rugo ibasanga

    Zimwe mu mpamvu zatumye bashaka kuva muri Kigali ngo ni uko akazi bakoraga kahagaze kandi abenshi muri bo bakaba baryaga ari uko bakoze bityo bagasanga gusigara muri Kigali mu gihe cya Guma mu Rugo ubuzima bwarushaho kubakomerera kurusha uko baba bari kumwe n’imiryango yabo.

    Guhera ku wa Kane tariki 15 Nyakanga inzego zitandukanye za Leta zagiye zifasha abashaka kujya mu Ntara babasha kugera aho bagiye bityo bituma hari n’abagenda babimenya nyuma, ari byo byatumye kugeza ku munsi wa nyuma w’ingendo rusange habonetse abagenzi benshi bashakaga uko bagera iwabo.

    Muri abo bagenzi harimo n’abavugaga ko bashaka kwerekeza mu turere tutari muri Guma mu Rugo kugira ngo babe bahakomereza akazi, bityo babashe kubona imibereho.

    Umwe muri bo wari werekeje mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko kubera ko arya ari uko yakoze asanga kuguma muri Kigali bitamworohera.

    Ati “Erega iminsi 10 ku muntu iba ari myinshi cyane cyane ko hariya mu gace k’iwacu ntabwo ho hafunze, wenda umuntu yakora n’indi mirimo isanzwe. Ubwo rero kwicara waramenyereye gukora biba ari ikibazo tukaba tugira ngo tugende turebe indi mirimo yo mu rugo kuko iyo ugezeyo ugakomeza indi mirimo birakorohera”.

    Nubwo muri Gare ya Nyabugogo hagaragaraga abantu benshi mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’inzego zitandukanye za Leta burimo Polisi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’Umujyi wa Kigali, bwabizezaga ko bari butahe kuko abarimo bari bamaze kwandikwa amazina n’aho bagiye kugira ngo bakomeze bashakirwe imodoka zibageza iyo berekeje.

    Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga muri Gare ya Nyabugogo mu masaha ya saa munani z’amanywa, yahasanze abagenzi babarirwa hagati ya 500 na 700 bavugaga ko berekeje mu Ntara zitandukanye.

    Abahaha bibandaga cyane cyane ku biribwa
    Abahaha bibandaga cyane cyane ku biribwa

    Kuri uyu munsi ibinyabiziga na byo byagaragaye ku bwinshi bikora ingendo hirya no hino mu mihanda ya Kigali
    Kuri uyu munsi ibinyabiziga na byo byagaragaye ku bwinshi bikora ingendo hirya no hino mu mihanda ya Kigali

    Hari abagenzi muri Kigali basanze kubona imodoka aho zitegerwa bitaza kuborohera bahitamo kwigendera n
    Hari abagenzi muri Kigali basanze kubona imodoka aho zitegerwa bitaza kuborohera bahitamo kwigendera n’amaguru

    Reba uko umunsi ubanziriza Guma mu Rugo wari umeze muri iyi Video

    Amafoto: Abdul Tarib, Simon Kamuzinzi na Eric Ruzindana

  • Nyabugogo: Ahazwi nko kwa Mutangana hagaragaye abantu benshi bahaha mbere y'uko bajya muri guma mu rugo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku isoko ryo muri Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana ndetse n'ayandi masoko hagaragaye abantu benshi bari baje guhaha ibiribwa mbere yuko bajya muri guma mu rugo y'iminsi 10 izatangira ku munsi w'ejo tariki ya 17 Nyakanga 2021 ikarangira tariki ya 26 Nyakanga 2021.

    Amafoto: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-ahazwi-nko-kwa-mutangana-hagaragaye-abantu-benshi-bahaha-mbere-yuko-bajya-muri-guma-mu-rugo-amafoto/

  • Video: Nel Ngabo yagaragaye arimo gusigwa ibirungo by'abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nel Ngabo wamamaye hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Zoli, Nzahinduka, Mukwakarindwi, Byakoroha n'izindi, yagaragaye arimo gusigwa ibirungo ku munwa bisanzwe bisigwa ndetse binisigwa n'abakobwa ndetse n'abagore nkuko Amashusho dukesha Thecatbabalao abigaragaza.

    Source : https://yegob.rw/video-nel-ngabo-yagaragaye-arimo-gusigwa-ibirungo-byabagore/

  • MINEDUC yatangaje amabwiriza ajyanye n'ikorwa ry'Ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n'icya kabiri by'Amashuri yisumbuye ndetse n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri Y'Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje amabwiriza ajyanye n'ikorwa ry'Ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n'icya kabiri by'Amashuri yisumbuye ndetse n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro. Ni amabwiriza atangajwe mu guhe habura amasaha make ngo Umujyi wa Kigali n'uturere twa ngo tujye muri gahunda ya guma mu rugo, izatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

    Itangazo ku mabwiriza ajyanye n’ikorwa ry’Ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Amashuri yisumbuye ndetse n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro. pic.twitter.com/BH6VQy1Xmq

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) July 16, 2021

    Source : https://yegob.rw/mineduc-yatangaje-amabwiriza-ajyanye-nikorwa-ryibizamini-bya-leta-ku-banyeshuri-barangiza-icyiciro-cya-mbere-nicya-kabiri-byamashuri-yisumbuye-ndetse-nayimyuga-nubumenyingiro/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Abantu benshi bazinze utwabo berekeza mu miryango yabo ku munsi ubanziriza Guma mu Rugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 muri Gare ya Nyabugogo abantu bari uruvunganzoka aho abenshi bari batashye mu miryango yabo aho bavugaga ko iminsi 10 ya Guma mu rugo bashaka kuyimara bari kumwe n'imiryango yabo. Amafoto y'aba bantu bari muri gare ya Nyabugogo niyo mafoto y'umunsi twabakusanyirije kuri uyu munsi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-abantu-benshi-bazinze-utwabo-berekeza-mu-miryango-yabo-ku-munsi-ubanziriza-guma-mu-rugo/

  • Ben Kayiranga yahuriye mu ndirimbo nabahanzi… – #rwanda #RwOT

    Umunyamerika Graham Czach ni we wandikiye Ben Kayiranga amusaba kuririmba muri iyi ndirimbo. Yamwandikiye nyuma yo kureba byinshi bimwerekeyeho, akabona ari umuhanzi mpuzamahanga uri kugwiza ibigwi.

    Graham kandi yafashe umwanya wo kumva indirimbo za Ben Kayiranga, yifuza ko nawe yaririmba muri iyi ndirimbo yatewe inkunga n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

    Buri muhanzi agaragaramo amasegonda macye muri iyi ndirimbo y'iminota itatu gusa. Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yaririmbye muri iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi 123 bo mu bihugu 110 byo ku Isi.

    Ati 'Mu ndirimbo y'iminota itatu gusa kuri njye byankoze ku mutima kubona bampamagara kuva Amerika kunsaba gushyiramo ijwi ryanjye.'

    Iyi kandi yaririmbye Junior Bay wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Aramide wo muri Nigeria, Adam Ben Ezra wo muri Israel, Graham Czach wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanatunganyije iyi ndirimbo n'abandi.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw'umuziki, amazina y'abahanzi agaragara mu mashusho no mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Graham Czach, ari naho video yashyizwe.

    Yatunganyijwe na Graham Czach muri studio ya Sliced Tomato Studio yo mu Mujyi wa Los Angeles, inononsorwa na Ted Jensen muri studio ya Sterling Sound yo mu Mujyi wa Nashville, hanyuma itunganywa mu buryo bw'amajwi na Graham Czach.

    Iyi ndirimbo yumvikanamo ibucurangisho by'abanyamuziki barimo Stuart Liddell wo muri Scotland, Richard Bissill wo mu Bwongereza, Ingrid Jensen wo muri Canada, Luke Malewicz wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abandi.

    Iyi ndirimbo yatangiye gutunganywa kuva ku mezi atanu ashize. Ivuga ku kwiyunga, amahoro no guharanira ko abantu bose babaho kimwe ku Isi.

    Ben Kayiranga ubana n'umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y'Umurwa Mukuru w'Ubufaransa Paris umwibuke mu ndirimbo nka 'Uruhimbi' yakoranye na Miss Shanel, 'Nyaruka' na Knowless Butera, 'Isezerano' na Dream Boyz, 'Nahisemo' na Frankie Joe n'izindi nyinshi.

    Ben Kayiranga ari mu bahanzi 123 baririmbye mu ndirimbo 'One Human' ivuga ko abantu bose bafite agaciro kamweBen Kayiranga yavuze ko ari iby'igiciro kinini kuba yararirimbye muri iyi ndirimbo ihuriyemo abahanzi bakomeye ku Isi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ONE HUMAN' Y'ABAHANZI 123 BARIMO BEN KAYIRANGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107636/ben-kayiranga-yahuriye-mu-ndirimbo-nabahanzi-123-bakomeye-ku-isi-video-107636.html