Category: Uncategorized

  • Uregendo rw’u Rwanda muri Beach Volleyball rwagarukiye muri 1/8 #rwanda #RwOT

    Urugendo rw’u Rwanda mu irushanwa rya 'Beach Volleyball World Tour 2-star’ ririmo kubera i Rubavu, rwagarukiye muri 1/8 nyuma y’uko ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine basezerewe n’ikipe yo muri Ukraine ibatsinze amaseti 2-0.

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe imikino ya 1/8 na 1/4 mu bagore ni mu gihe mu bagabo bakinnye 1/4.

    U Rwanda rukaba rwari rusigaranyemo ikipe imwe, Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine, ariko yasezerewe muri 1/8 itsinzwe n’Abanya-Ukraine Inna Makhno na Iryna Makhno amaseti 2-0 (21-7, 21-9).

    Aba bakiyongera ku ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick basezerewe ku munsi w’ejo nabo muri 1/8.

    Ni mu gihe kandi mu bagore ikipe ya Mukandayisenga Benitha na Musabageni Claudine no mu bagabo ikipe ya Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves batigeze barenga ijonjora.

    Ku munsi w’ejo nibwo hazakinwa imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma mu bagabo no mu bagore.

    Ukraine yasezereye ikipe y’u Rwanda yari isigayemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uregendo-rw-u-rwanda-muri-beach-volleyball-rwagarukiye-muri-1-8

  • Dore ibyo ukwiriye kumenya ku ndwara yumutim… – #rwanda #RwOT

    NINDE URWARA INDWARA Y'UMUTIMA ?

    Indwara y'umutima itera impfu nyinshi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Center For Diseases Control And Prevention (CDC). Muri Amerika umuntu umwe muri 4 bapfa aba yishwe n'umutima. Abantu 610,000 bapfa buri mwaka bishwe n'indwara y'umutima. Indwara y'umutima ntihitamo abo yica; abazungu, abirabura bose ibageraho.

    NI UBUHE BWOKO BW'INDWARA Y'UMUTIMA ?

    1.      Arrhythmia

    2.      Atherosclerosis

    3.      Cardiomyopathy

    4.      Congenital Heart Defects

    5.      Coronary arty diseases (CAD).

    6.      Heart infection

    NI IBIHE BIMENYETSO BIGARAGARA KU MUNTU URWAYE INDWARA Y'UMUTIMA ?

    Nk'uko indwara y'umutima ifite amoko atandukanye, ni nako n'ibimenyetso byayo na byo bitandukanye bishingiye ku bwoko bw'iyo ufite. Bimwe muri ibyo bimenyetso twavugamo ibi bikurikira:

    1.      Umutima utera cyane cyangwa gahoro gahoro

    2.      Kuribwa umutwe w'imbere

    3.      Gucika intege

    4.      Kuribwa mu gatuza

    5.      Kumva ufite ubukonje bwinshi by'umwihariko mu mbavu

    6.      Uburibwe budasanzwe, bugutunguye

    7.      Gucika intege mu maguru no mu maboko

    8.      Uruhu ruhinduka ubururu

    9.      Guhumeka bikugoye

    10.  Umunaniro ukabije, (imbaraga nke)

    11.  Kugira umuriro

    12.  Kwangirika k'uruhu rw'urwaye

    13.  Kuruka bya hato na hato

    14.  Kuribwa mu mugongo

    IBIMENYETSO BY'INDWARA Y'UMUTIMA KU BAGORE

    Igitsina gore kigira ibimenyetso bitandukanye n'iby'abagabo iyo bigeze ku ndwara y'umutima. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2003, bwerekanye ko umugore warwaye indwara y'umutima ahura n'ibibazo byo kuba yabura urubyaro rimwe na rimwe, kubangamirwa mu gihe aryamye, umunaniro atabonera igisobanuro,…

    Numara kumenya ko urwaye indwara y'umutima, inama nyamukuru isumba izindi ni ukujya kwa muganga. Irinde kwinaniza, ishyire mu mutuzo ubeho mu buzima bwiza, urye neza ndetse ukore imyitozo ngororangingo niba udashaka kwandura iyi ndwara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107635/dore-ibyo-ukwiriye-kumenya-kundwara-yumutima-ihitana-benshi-ku-isi-buri-mwaka-107635.html

  • Uko byifashe mu mujyi wa Musanze ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uwo mujyi ndetse no mu ma karitsiye awukikije hagaragaraga umuturage umwe umwe mu muhanda na we wabaga afite impamvu zifatika zirimo nko kujya kwivuza, abagemurira abarwayi, abajya guhaha ariko bagaragaje impamvu zifatika bagiyeyo n’abandi bafite impamvu zihariye.

    Nk’uko bisanzwe urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano, bakomeje gukora akazi gakomeye, bayobora abaturage batabahutaza, ahubwo babaganiriza banabereka ububi bw’icyorezo cya COVID-19.

    Inzu hafi ya zose mu mujyi wa Musanze zirafunze, uretse Farumasi, amaduka make acuruza ibiribwa, Banki na Station za Essence.

    Icyagaragaye ni uko abacuruza ibiribwa babuze abaguzi aho bafite impungenge z’uko byangirika dore ko kubera gahunda yo guhana intera hagakora 30%, uwakoze nko ku itariki 17 azagaruka ku itariki 21, bakagira impungenge ko bazajya basanga ibiribwa byabo birimo inyanya n’ibindi bibora bizaba byaramaze kwangirika.

  • Nyanza : Umunyeshuri yafashwe n’ibise by’inda ari mu kizamini cya Leta cya Primaire #rwanda #RwOT

    Uyu munyeshuri w’umukobwa w’imyaka 16 wasoje amashuri abanza, yafashwe n’ibise by’inda yicaye ari gukora ikizamini cya nyuma ku wa Kabiri ubwo bagombaga gusoza biriya bizamini.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yatangaje ko uriya munyeshuri yatewe inda yiga ariko aza gukomeza amasomo kugeza igiha batangiriye ibizamini bya Leta.

    Yagize ati 'Ibizamini bibanza yarabikoze, arangije icy’umunsi wa kabiri yafashwe n’inda bahita bamujyana kwa muganga bukeye arabyara.'

    Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki 12 Nyakanga 2021, hari bamwe mu banyeshuri batabashije kubyitabira ku buryo mu Ntara zose z’igihugu habarurwa abagera ku 4 000 batabyitabiriye kandi bari bariyandikishije.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Radio Rwanda ko abana batitabiriye ibizamini abenshi babujijwe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba baratwaye inda.

    Yagize ati 'Icyo twagiye tubona ni uko usanga abo mu mijyi usanga ari bo batitabira. Twabonye impamvu zitandukanye aho usanga abana ntacyo bibabwiye n’ababyeyi ntibabishyiremo imbaraga.'

    Yongeyeho ko indi mpamvu yatumye abana batitabira ibizamini ari uko hari abatewe inda ntibabashe gukomeza amashuri.

    Ati 'Harimo na ba bandi batwaye inda zitateganyijwe ndetse hari n’aho twagize ibyago umwana abyara akiri mu kizamini, yaraje gukora ku munsi wa mbere atwite ku munsi wa kabiri niba harajemo n’umunaniro ahita abyara.'

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abana batabashije kwitabira ibizamini bazategereza undi mwaka akaba ari bwo bazabyitabira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Umunyeshuri-yafashwe-n-ibise-by-inda-ari-mu-kizamini-cya-Leta-cya-Primaire

  • Ku munsi wa mbere wa 'GumaMuRugo’ abantu 239 bafashwe bari gusengera i Kanyarira #rwanda #RwOT

    Aba bantu 239 barimo n’abavue mu Karere ka Kamonyi kari mu Turere turi muri Gahunda ya Guma mu Rugo kimwe n’ab’i Muhanga na bo bari muri Guma mu Karere.

    Aka gasozi ka Kanyarira bafatiweho, gaherereye mu Kagari Mpanda mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

    Uretse kuba bariya baturage bari bahuriye ahantu hamwe kandi bitemewe, bari barimo n’abasanzwe batambaye udupfukamunwa.

    Banarenze kandi kuri ariya mabwiriza ya Guma mu Rugo na Guma mu Karere ubu ariho yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje
    gukaza umurego mu Rwanda.

    Mu kiganiro yaraye atangiye mu makuru kuri Television Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibukije abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Guma mu Rugo ni guma mu rugo, guma mu Karere ni guma mu Karere, abantu bagomba kubyuhiriza ntamikino.'


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ku-munsi-wa-mbere-wa-GumaMuRugo-abantu-239-bafashwe-bari-gusengera-i-Kanyarira

  • Uduce tw’Umujyi wa Kigali tuzagaragaramo Covid-19 nyinshi tuzafatirwa ingamba zihariye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri site ya APAPEC Rebero mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi harapimirwa abagera ku 1,229 muri gahunda ya Minisiteri y
    Kuri site ya APAPEC Rebero mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi harapimirwa abagera ku 1,229 muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gupima 15% by’abatuye buri Kagari ko mu Mujyi wa Kigali

    Gahunda yo gupima Covid-19 abaturage b’Umujyi wa Kigali bangana na 15% by’abatuye buri kagari, yatangiye gukorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 kugera ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

    Lt Col Dr Mpunga yabwiye Kigali Today ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ukumenya uko ubwandu buhagaze mu Mujyi wa Kigali, abarwayi bakavurirwa mu bitaro mu gihe baba barembye, abatarembye cyane bagakurikiranwa bari mu ngo iwabo.

    Dr Mpunga yakomeje agira ati “Agace dusanga karimo ubwandu buri hejuru ugereranyije n’ahandi turashyiraho ingamba zihariye zo kugira ngo na bo tubafashe ubwandu bugabanuke, abandi mu gihe bazaba bagiye mu kazi, bo bazaba baretse kugira ngo badateza indwara”.

    Yavuze ko barimo gupima umuntu umwe urengeje imyaka 18 mu muryango, ariko ko uwo biza kugaragara ko yanduye, bahita bajya gupima n’abandi bose bo muri urwo rugo.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yasabye abantu batatoranyirijwe kujya kwipimisha Covid-19, kwirinda kujyayo bitumiye kugira ngo bidateza akavuyo katari ngombwa cyangwa bikica imibare yateganyijwe, akabizeza ko bazagenerwa gahunda yabo mu gihe kizaza.

    Dr Mpunga yavuze ko uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abajya kwipimisha Covid-19 ari ubwo gutombora, nta muntu watoranyijwe kubera ko hari ikintu azwiho cyihariye.

    Umuturage witwa Mugabo Bernard utuye mu Mudugudu wa Amajyambere mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, avuga ko mu minsi itatu ishize hapfuye umubyeyi wabo wari utuye mu marembo y’urugo rwe, umuhungu babanaga na we akaba icyo gihe yari arwariye mu bitaro, bose bazira Covid-19.

    Mugabo yagize ati “Uwo mukecuru wapfuye ku wa Gatanu yishwe na Covid-19 twaramushyinguye, kandi ubwo umuhungu we na we yari yaraye mu bitaro bya Covid-19. Jye ni amahirwe ngize yo kuza kwipimisha ku buntu kuko nateguraga n’ubundi kuzatanga amafaranga”.

    Mugabo avuga ko abakerensa Covid-19 bavuga ko idahari ngo ari ukubera ko batarahura n’ibyago byo gupfusha uwabo uzize icyo cyorezo.

    Mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi aho Mugabo yisuzumishirije Covid-19 harapimirwa abaturage bagera ku 1,928 muri iyi minsi ibiri kuva kuri uyu wa Gatandatu.

  • Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin bakunda kwita Rooney

    Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yahaye amasezerano y'imyaka ibiri umutoza Masudi Djuma Irambona, iyi kipe ikomeje kwiyubaka aho kuri uyu wa gatanu iyi kipe yahaye amasezerano Muvandimwe Jean Marie Vianney wakinaga muri Police FC, yahaye kandi amasezerano Mugisha François uzwi nka Master ndetse na Byumvuhore Trésor, Buri umwe yasinye amasezerano y'imyaka ibiri (2021-2023).Amakuru yageze ku kinyamakuru RUSHYASHYA NEWS, ni uko ikipe ya Rayon Sports yaraye ihaye amasezerano myugariro ukina ku ruhande rw'i bumoso inyuma Muvandimwe Jean Marie Vianney uzwi nka Kurzawa, ni umukinnyi wari umaze imyaka itandatu akina mu ikipe ya Police FC gusa mu mwaka ushize w'imikino uyu mukinnyi akaba atarabashije gukina uyu mwaka bitewe n'uko yari amaze iminsi yaragize imvune mu ivi.

    Undi mukinnyi wahawe amasezerano y'imyaka ibiri ni umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Bugesera FC, Mugisha Francois ariko uyu akaba mu mwaka we wa nyuma akaba yarakinaga nka myugariro muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Bugesera.

    Ni ku ncuro ya kabiri Master aje muri Rayon Sports kuko mbere y'uko ajya muri Bugesera yari amaze gutandukana n'iyi kipe izwi nka Gikundiro, ni umukinnyi kandi wanakoranye na Masudi DJuma ubwo banatwaranye kandi igikombe cya shampiyona ndetse n'igikombe cy'amahoro hagati ya 2016 ndetse na 2017.

    Uyu mukinnyi kandi ari kumwe na Rayon Sports yayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu mwaka wa 2018, Master kandi wahawe amasezerano y'imyaka ibiri ubusanzwe akina mu kibuga hagati ndetse ni umwe mu bakinnyi bashobora no gukina mu gice cy'aba myugariro.

    Ku rundi ruhande iyi kipe kandi yahaye amasezerano umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Gasogi United, witwa Byumvuhore Tresor uzwi nka Wanyama, ni umukinnyi wari umaze imyaka irenga ibiri muri iyi kipe isanzwe ikorerea umwiherero mu karere ka Bugesera, uyu nawe akaba yamaze guhabwa amasezerano y'imyaka ibiri ari muri gikundiro.

    Usibye abo bakinnyi bahawe amasezerano na Rayon Sports, iyi kipe kandi iherutse guha amaezerano uwahoze ari rutahizamu mu ikipe ya Police FC, Mico Justin wasinyiye gukinira iyi kipe mu gihe cy'Imyaka ibiri iri imebre.

    The post Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/batatu-barimo-myugariro-muvandimwe-jmv-wari-muri-police-fc-ndetse-na-master-basinyiye-ikipe-ya-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=batatu-barimo-myugariro-muvandimwe-jmv-wari-muri-police-fc-ndetse-na-master-basinyiye-ikipe-ya-rayon-sports

  • Mu Rwanda: Umubyeyi wari utwite inda y'amezi atandatu yishwe na Covid-19 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwimana Benie Grace waririmbaga muri korali Jehovah Jireh yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 16-17 Nyakanga 2021, yishwe na Covid-19 apfana n'umwana w'amezi atandatu yari atwite.

    IGIHE dukesha iyi nkuru yayahamirijwe aya makuru n'umwe mu baririmbyi b'iyi korali wavuze ko uyu muririmbyi yishwe na Covid-19 yari amaze iminsi arwaye, ati 'Yari afite intege nke kuko yamufashe anatwite inda y'amezi atandatu, yari amaze iminsi mu bitaro!'

    Uwimana yinjiye muri korali Jehovah Jireh yamenyekaniyemo cyane ubwo yigaga muri Kaminuza ya ULK.

    Nyakwigendera yitabye Imana amaze imyaka irindwi arushinze na Gakire Aimable asiganye umwana umwe babyaranye.

    Uyu mubyeyi ahitanywe na Covid-19 mu gihe mu Rwanda hatangiye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kuyihashya, Uturere umunani n'Umujyi wa Kigali twari twugarijwe tukaba twose twamaze gushyirwa muri Guma mu Rugo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.

    Kugeza kuri uyu munsi, mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba Coronavirus 14.716 barimo 74 barembye bakiri kwitabwaho n'abaganga.

    Nibura abantu 52.552 bamaze gusanganwa ubwandu bwa Covid-19 mu bipimo 1.762.774 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.

    Uwimana Benie Grace

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umubyeyi-wari-utwite-inda-yamezi-atandatu-yishwe-na-covid-19/

  • “ Isabukuru nziza! Turakundana ” – Amwe mu magambo Social Mula yabwiye umwana we w'imfura ku munsi we w'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugwaneza Lambert wamamaye ku izina rya Social Mula yifurije isabukuru nziza umwana we w'imfura wujuje imyaka ine y'amavuko. Ibi Social Mula yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yo gushyira hanze amwe mu mafoto y'umwana we.

    Social Mula yagize ati ” F is for my favorite, O is for outstanding, U is for unbelievable, R is for remarkable. Happy Birthday my Four year old boy ❤️❤️ We love each other 👦🏽🎉🎁🎂🎊 “.

    Source : https://yegob.rw/isabukuru-nziza-turakundana-amwe-mu-magambo-social-mula-yabwiye-umwana-we-wimfura-ku-munsi-we-wamavuko/

  • Video: dore uko mu mujyi rwagati hameze ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi wa mbere wa guma mu rugo, mu mujyi wa Kigali rwagati hari umutuzo udasanzwe. Ahasanzwe hazwi nka quartier commercial n'ahandi hakorerwa ubucuruzi nta bantu bahari.

    The calm inside the Central Business District on day one of #Kigali lockdown🇷🇼 pic.twitter.com/t3GYRW456W

    — Richard Kwizera (@Muzungu4) July 17, 2021

    Source : https://yegob.rw/video-dore-uko-mu-mujyi-rwagati-hameze-ku-munsi-wa-mbere-wa-guma-mu-rugo/