Category: Uncategorized

  • Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (6) #rwanda #RwOT

    Kandi Ezeri mwene Yoshuwa umutware w’i Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubiko bw’intwaro z’intambara, aho inkike ihetera. Nehemiya:3:19

    Yesu ashimwe!

    Dukomeje kwiga Igitabo cya Nehemiya uyu munsi turareba ububiko bw’intwaro zintambara.

    Nkuko tubisomye Abisiraheli bagiraga ububiko bw’intwaro z’intambara Nehemiya naho yarahasuye asanga harasenyutse naho ategeka ko hasanwa.

    Ububiko bw’intwaro bwari bumaze iki ku Bisiraheli ? Ni izihe ntwaro barwanishaga? Kuki Nehemiya yategetse ko naho hasanwa? Kurikira

    Abacamanza: 13: 19

    Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isiraheli kuko abafirisitiya bavuze bati ” Tujye tubuza abaheburayo kwicurishiriza inkota n’amacumu.

    Nkuko tubisomye, hari igihe cyageze Abisiraheli bakena intwaro zo kurwanisha Abafirisitiya bakajya babuza Abisiraheli kwicurishiriza intwaro , ibyo bituma mu bubiko bw’intwaro hasigara ubusa.

    Abisiraheli bagiraga ububiko bw’intwaro kandi byatumaga nta mwanzi ubatera ngo abaneshe , Kandi intwaro barwanishaga twazumvise haruguru” ni inkota n’amacumu.

    Inkota bisobanura ijambo ry’Imana kandi Bibiliya ivuga ko rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka , rikagabanya ingingo n’umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. Abaheburayo: 4:12

    Intwaro ya kabiri barwanishaga (Icumu) nkuko twabisomye.

    Ubusanzwe icumu ubasha kuritera umuntu uri kure ukamwica atarakwegera, ibi mu Bisiraheli byasobanuraga kurwanya icyaha kikiri kure kitarakwegera mu yandi magambo bivuze (kwirinda) ngizo intwaro 2 barwanishaga.

    Abafirisitiya rero bamaze kubabuza gucura intwaro ngo basigaranye intwaro zidafite umumaro arizo ibihosho, ibihabuzo, isuka , imipanga , ingobe n’ibindi byose bajyaga gutyaza mu bafiritiya kuko nta matyazo y’ibyo yabaga muri Isiraheli.

    Aha rero wakwibaza nawe uko Isiraheli yari imeze itakigira intwaro bivuze ko uwashakaga kuhatera wese yahateraga akahatsinda kuko batari bafite uburyo bwo gukumira ibitero byumwanzi kandi batagira intwaro

    Ngaho ibaze nawe , ese mu bubiko bw’itwaro haracyarimo intwaro? Ese urikurwanisha iyihe ntwaro? Mbibutse ko na Yesu aterwa na Satani yarwanishije inkota ari ryo Jambo ry’Imana (Handitse ngo) niyo yatsindishije Satani.

    Nehemiya rero asanga nta bubiko bw’intwaro bukiba muri Isiraheli asaba ko basana Kandi Abisiraheli bakongera bagacura intwaro z’intambara.

    Isuzume urebe intwaro ufite nusanga ububiko bw’intwaro burimo ubusa usabe Data yongere agusubize intwaro wahoze urwanisha kuko tukiri ku rugamba.

    Muhabwe umugisha n’Uwiteka.

    Ev Innocent.

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-VI.html

  • Bwa mbere umukunzi wa Kimenyi Yves yagaragaje ifoto ye atwite #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi bivugwa ko umukunzi wa Kimenyi Yves, Uwase Muyango Claudine atwite, byashimangiwe n’ifoto ye yagiye hanze imugaragaza ko yenda kwibaruka.

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rumaze imyaka irenga 2, ni urukundo rwavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’uburyo umwe agaragariza undi amarangamutima cyane ko bose ari n’ibyamamare mu Rwanda.

    Kuva muri Gashyantare 2021 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko uyu mukobwa yaba atwite inda ya Kimenyi ariko ntabwo impande zombi zigeze zishaka ko bijya mu itangazamakuru.

    Uyu munsi hakaba hasohotse ifoto y’uyu mukobwa wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, imugaragaza akuriwe yenda kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves, umunyezamu wa Kiyovu Sports uheruka kumwambika impeta ya fiancailles muri Gashyantare 2021.

    Kanama 2019 nibwo urukundo rwabo rwamenyekanye, ni nyuma y’iminsi mike Kimenyi atandukanye n’uwari umukunzi we Didy d’Or, gusa ngo abantu babimenye we na Muyango babimazemo iminsi byaramaze gufata indi ntera.

    Muyango ari hafi kwibaruka imfura ye na Kimenyi

    Aherutse kumwambika impeta ya fiancailles

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-umukunzi-wa-kimenyi-yves-yagaragaje-ifoto-ye-atwite

  • U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 3, Kenya itungura Misiri yegukana igikombe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori yakinaga ijonjora ryo gushaka ikipe y’igikombe cy’Afurika mu mukino Basketball kizabera muri Cameroun mu kwezi kwa Nzeri 2021, yasoje ku mwanya wa 3 ni mu gihe Kenya ari yo izahagararira akarere ka 5 mu gikombe cy’Afurika, ni nyuma yo kwegukana igikombe itsinze Misiri amanota 99 kuri 83.

    U Rwanda rwatakaje aya mahirwe nyuma y’uko rwaraye rutsinzwe na Kenya mu mukino wa ½, uyu munsi rwahataniye umwanya wa 3 na Sudani y’Epfo yaraye itsinzwe na Misiri mu irushanwa ryaberaga muri Kigali Arena.

    Mu mukino w’umwanya wa 3, u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo amanota 83-56. Agace kambere karangiye ku manota 31 y’u Rwanda kuri 14 ya Sundani y’Epfo.

    Agace ka kabiri u Rwanda rwagatsinze amanota 23 kuri 9, aka gatatu ni Sudani yagatsinze ku manota 16 ku 8 ni mu gihe aka nyuma u Rwanda rwagatsinze ku munota 20 kuri 17.

    U Rwanda rwatsinze Sudani rwegukana umwanya wa 3 mu makipe 4

    Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma ari na wo watanze ikipe igomba kwitabira iki gikombe, wahuje Kenya na Misiri. Kenya niyo yaje kwegukana umwanya wa mbere itsinze amanota 99 kuri 83 ya Misiri.

    Uduce tubiri tubanza twatsinzwe na Kenya, aka mbere ku manota 29 kuri 24, aka kabiri 21 kuri 18.

    Agace ka 3 amakipe yombi yanganyije 27 kuri 27, ni mu gihe Kenya yatsinze agace ka nyuma ku manota 22 kuri 14.

    Victory Reynolds wa Kenya ni we waje gutorwa nk’umukinnyi w’irushanwa.

    Misiri yari yizeye ko iri buyisubire

    Abakinnyi ba Misiri bagerageje biranga

    Bayitsinze banayirusha

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Kenya

    Victory ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-ku-mwanya-wa-3-kenya-itungura-misiri-yegukana-igikombe-amafoto

  • IFOTO Y’UMUNSI: Abafana ba Yanga n’icyapa cyanditse mu Kinyarwanda basezera Haruna #rwanda #RwOT

    Ni kenshi abantu batungurwa kumva umuntu badakomoka mu gihugu kimwe avuga ururimi rw’iwabo, cyane iyo uri mu gihugu cy’amahanga ukumva umuntu uvuga ururimi rw’iwanyu ubyibazaho, ibi nibyo byabaye kuri Haruna Niyonzima ubwo bamwe mu bafana ba Yanga bazaga kumusezeraho bazanye ibyapa byanditseho Ikinyarwanda.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2021, Yanga yakoze umuhango wo gusezera kuri Haruna Niyonzima utazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino, ndetse binavuze ko atazayigarukamo nk’umukinnyi.

    Ni nyuma y’imyaka 8 yakiniye iyi kipe ndetse akayifasha kwitwara neza muri Tanzania byatumye agira igikundiro cyinshi.

    Bamwe mu bafana baje gusezera kuri uyu mugabo, bakaba baraje bitwaje icyapa cyanditseho mu Kinyarwanda, bamushimira ibyiza byose yabakoreye.

    Bati “Murakoze cyane Haruna Niyonzima.”

    Haruna Niyonzima yinjiye muri iyi kipe muri 2011 avuye muri APR FC, kuva yayigeramo bagiranye ibihe byiza, kugeza muri 2017 bari bamaze kwegukana ibikombe 4 bya shampiyona( 2012—13, 2014—15, 2015—16 na 2016—17), bitatu bya Community Shield Cup inshuro 3(2013, 2014 na 2014), kimwe cya FA Cup 2015-16, kimwe cya Mapinduzi Cup(2020) ndetse na CECAFA 2012.

    Bazanye icyapa cyanditse mu Kinyarwanda

    Bamusezeyeho neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-aafana-ba-yanga-n-icyanditse-mu-kinyarwanda-basezera-haruna

  • Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (7) #rwanda #RwOT

    Sadoki mwene Imeri akurikiraho asana ahateganye n’inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya umukumirizi w’ irembo ry’iburasirazuba, akurikiraho asana. Nehemiya: 3:29

    Yesu ashimwe,

    Uyu munsi turareba irembo ry’iburasirazuba

    Iri rembo riri mu marembo make atarasanwe ahubwo yari agihagaze atarigeze asenywa.

    Iri rembo ry’iburasirazuba ryari rifite amateka akomeye cyane kubw’ubuhanuzi bwagiye burivugwaho ndetse n’ibyagiye biriberamo byinshi.

    Umwami wacu Yesu Kristo yinjira i Yerusalemu mbere yo gupfa, yinjiriye muri iri rembo ry’iburasirazuba, ahetswe n’icyana cy’indogobe, rubanda basasa imyambaro mu nzira ndetse bazunguza amashami bati Hozana hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka!

    Iri rembo ryongera kutwibutsa ko Kristo ari Umwami kandi azagaruka kwima ingoma ye nkuko yasize avuze ko azagaruka.

    Ese muri make kugaruka kwa Kristo kongera kutwibutsa iki twebwe abamwizera? Kubera iki ari ngombwa ko Kristo agaruka?

    Kugaruka kwa Kristo kuvuze gusohorezwa isezerano ku bizera by’ukuri, kandi kutwibutsa kuba maso tumutegereje.

    Ni ngombwa ko Kristo agaruka kugira ngo amurikire Data itorero maze twimane na we. Ndetse birakwiriye ko aza kugira ngo Ijambo ry’Imana risohore.

    Mu mwaka w’ 1517 , Ubwami bwa Ottoman buyobowe n’Umwami witwa Suleiman, bwagerageje kuburizamo ubuhanuzi buvuga ku kugaruka kwa Mesiya, uwo mwami ategeka ko basiba iri rembo ry’iburasirazuba ndetse anashyira irimbi imbere y’iri rembo kugira ngo hatazagira uhanyura!

    Ariko Imana ishimwe ko aho kuburizamo umugambi w’Imana, yarushijeho gusohoza icyo Umuhanuzi Ezekiyeli yahanuye!

    Ezekiel: 44:1-3

    Maze angarura mu nzira y’irembo ry’ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye i Burasirazuba, ariko ryari ryugariwe. Nuko Uwiteka arambwira ati 'Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye. Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere y’Uwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y’ibaraza ry’iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.'

    Bene Data, dusoza, ndabibutsa ko Kristo azagaruka. Ese uriteguye? Witeguye kuzimana nawe ingoma ye? Ongera witekerezeho.

    Duhore turi maso dukenyeye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe! Hahirwa umugaragu shebuja azaza agasanga akiri maso!

    Gusohora kw’ibyahanuwe byerekana ko igihe kiri gushira. Tugumye kuba maso tumenye ibyo bimenyetso bigaragaza kuza kwa Kristo Umwami wacu. Amen.

    Ibihe byiza tuzakomeza.

    Ev Innocent .

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-7.html

  • Yagiye kwipimisha ku Kagari bamusangamo COVID-19. Dore ubutumwa atanga (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Daniel Barakengera wo mu Gatenga muri Kigali ni umwe mu bapimwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 bamusangamo COVID-19.

    Muri iki kiganiro arasobanura uko yabyakiriye n’icyo agiye gukora

  • Ruhango: Abasaga 230 bafashwe basengera mu ishyamba rya Kanyarira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu karere ka Ruhango basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu karere ka Ruhango basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Aba bantu biganjemo abagore n’abagabo n’urubyiruko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 baza gusenga, mu gihe uturere twose turi muri gahunda ya guma mu karere, utundi turi muri guma mu rugo.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango yabwiye abafashwe ko butabujijwe gusenga ariko abantu basabwa gusengera mu ngo kugira ngo badahura bakanduzanya Covid-19.

    Yababwiye ko gusengera i Kanyarira bitemewe mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abasaba gutegereza icyorezo kikagabanuka.

    Abafashwe bemera ko bakoze icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya Leta kandi baje gusenga Imana, bakavuga ko basaba imbabazi ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bacibwa amande bakabareka bagasubira mu ngo.

    Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bahanwa hakurikijwe amakosa bakoze bitewe n’uko basuzuguye ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepho SP Theobald Kanamugire avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwambuka uturere nta ruhushya bafite, kandi bakaba banarenze nkana ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Avuga ko inzego z’umutekano zikomeza gukaza ingamba zigafata abarenze ku mabwiriza kandi abantu basabwa kwibuka ko kwirinda ari byo byiza kurusha gucengera mu nzira zitemewe.

    Agira ati, “Inzego z’umutekano turakaza ingamba kandi buri wese ushashaka kurenga ku mabwiriza ava mu karere ajya mu kandi ntibyemewe twafatiyemo n’abavuye muri Kamonyi kandi bari muri gahunda ya guma mu rugo urumva ko bashobora gukwirakwiza ubwandu”.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango yabagejejeho ubutumwa bwo kwirinda kuza gusengera kuri uyu musozi
    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango yabagejejeho ubutumwa bwo kwirinda kuza gusengera kuri uyu musozi

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bari harimo abari basanzwe baza gusengera Kanyarira kandi bitemewe kuko hatarashyirwa ibya ngombwa bifasha abaza gusenga.

    Avuga ko abafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 10frw ahanishwa abanyuranyije n’amabwiriza ya Leta, abatayabona bakaba barara mu kigo cy’imyuga cya MPANDA TVET School bigishwa.

    Akarere ka Ruhango kamaze gupfusha abantu 17 bahitanywe na Covid-19, abarwayi na bo bakomeje kwiyongera kuko bashobora kubona abarenze batanu ku munsi.


  • Ruhango-Kanyarira: Abantu 239 bafatiwe mu ishyamba basenga mu buryo butemewe #rwanda #RwOT

    Abantu 239 baturuka mu madini n'amatorero atandukanye mu Turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango bafatiwe mu ishyamba ahanzwi nka Kanyarira ho mu Murenge wa Byimana basenga mu buryo butemewe kuko barenze ku mabwiriza ya Guma mu Karere na Guma mu rugo yashyizweho nk'ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire yabwiye intyoza.com ko abafashwe atari abayoboke b'idini rimwe, ko barimo abo muri Kiliziya Gatolika, Abadiventiste n'abo muri ADEPR n'abandi.

    Muri aba baturage bafashwe, Akarere ka Ruhango niko gafitemo abantu benshi kuko gafite 169 mu gihe Muhanga ikurikira n'abasaga 60 naho Kamonyi ikagira babiri nkuko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo abivuga.

    SP Kanamugire, avuga ko kugeza ubu nta kintu kindi kihishe inyuma y'iki gikorwa cyo gusenga baratahura ngo kuko aha hantu ari ahasanzwe kuva cyera abasenga bahaza. Gusa avuga ko muri ibi bihe bidakwiye ko abantu bahaza kuko binyuranije n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi, SP Kanamugire akomeza avuga ko uko aba bantu bahura usanga ari amatsinda mato mato y'abantu batumanaho ngo bajye gusenga, bakisanga bose bahahuriye, ariko ngo ntabwo barabona niba hari umugambi baba bahurije rimwe bose. Abagaragaye ku mubare mu nini ni igitsina Gore.

    Mu nama, nk'umuvugizi wa Polisi asaba buri muntu wese kwitwararika, akubahiriza amabwiriza n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo nkuko zatanzwe. Ashimangira ko' niba ari guma mu Karere ni Guma mu Karere, niba ari Guma mu rugo ni Guma mu rugo'. Avuga kandi ko abafashwe bigishijwe, bacibwa amafaranga y'amande ateganywa n'inama njyanama y'Akarere ka Ruhango bafatiwemo, ariko kandi ngo buri wese yanasabwe kwipimisha Covid-19 yiyishyuriye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-kanyarira-abantu-239-bafatiwe-mu-ishyamba-basenga-mu-buryo-butemewe/

  • Amazi ntakiri yayandi! Bwa mbere mu mateka Ar… – #rwanda #RwOT

    Ben White w'imyaka 23 y'amavuko agiye gutangwaho miliyoni 50 z'amapawundi, akaba ariwe myugariro wa mbere iyi kipe izaba itanzeho amafaranga y'umurengera mu mateka yayo.

    Arsenal ntako itari yagize ngo ibone uyu myugariro mu bihe bishize kuri miliyoni 40 z'amapawundi barayanga, irayazamura igeza kuri 42 nayo barayanga, inageza kuri 47 nayo barayanga, ariko kuri iyi nshuro yemeye kurekura miliyoni 50 zifuzwa n'iyi kipe

    Ben White abaye umwe mu ba myugariro bahenze kurusha abandi bose mu bongereza nyuma y'abarimo Harry Maguire na Wan Bissaka.

    Uyu myugariro uzakora ikizamini cy'ubuzima tariki ya 26 Nyakanga 2021, yanamaze kumvikana na Arsenal ku bijyanye n'umushahara azajya ahembwa, akazashyira umukono ku masezerano y'imyaka 5 nyuma y'ikizamini cy'ubuzima.

    Biteganyijwe ko White azasinyira Arsenal avuye mu biruhuko yahawe nyuma ya Euro 2020.

    Ben White ntiyigeze akina umukino n'umwe muri Euro 2020 n’ubwo ari mu bakinnyi bitabajwe n'umutoza Gareth Southgate ngo asimbure Trent Alexander-Arnold wari umaze kuvunika.

    Uyu mukinnyi wari intizanyo muri Leeds United, yifuzwaga bikomeye na Chelsea ariko Arsenal birangiye ariyo imwegukanye.

    White yitezweho kuzahura ubwugarizi bwa Arsenal bwagiye burangwa n'amakosa ya hato na hato yatumaga ikipe yinjizwa ibitego umusubirizo, ndetse bigatuma itakaza imikino imwe n'imwe.

    Ben White azambara umwambaro wa Arsenal mu mwaka utaha w’imikino

    Bamwe mu bafana ba Arsenal bamaze kumwambika umwenda wabo mushya

    Ben White ni umwe mu bakinnyi bitabajwe mu ikipe y’u Bwongereza yakinnye Euro 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107651/amazi-ntakiri-yayandi-bwa-mbere-mu-mateka-arsenal-yaguze-myugariro-uhenze-107651.html

  • Espoir FC ntikozwa iby’ubusabe bw’umutoza Gatera Moussa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umutoza mukuru wa Espoir FC, Gatera Moussa yandikiye iyi kipe ayisaba gusesa amasezerano, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamusubije ko impamvu yatanze zitumvikana.

    Gatera Moussa yagizwe umutoza wa Espoir FC y’i Rusizi kuva mu mwaka ushize aho yasinye imyaka 2, mu mwaka we wa mbere yayifashije kurangiza ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.

    Uyu mutoza akaba yari yamaze kwandikira ikipe ya Espoir FC abasaba ko basesa amasezerano y’umwaka yari asigaranye akerekeza ahandi.

    Nk’uko umwe mu bantu ba hafi b’iyi kipe yabibwiye ikipe, ngo impamvu yasabye gusesa amasezerano ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe butamuha ibyo ashaka kandi bumvikanyeho mu masezerano birimo no kuba hari amezi 2 y’ibirarane by’umushahara bamufitiye batamuhaye, ibintu ikipe yo itera utwatsi ikavuga ko atari byo.

    Gatera Moussa amakuru akaba yarahisemo no kwifashisha umunyamategeko kugira ngo abe yabasha gutandukana n’iyi kipe, Espoir FC yabonaga atari cyo gihe cyo kumutakaza kuko ibihari byose bisa n’aho ari we byubakiyeho, yahisemo nayo gusa n’ihangana na we kuko nta ngingo mu masezerano ye imurengera.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Espoir FC ngo bumaze kwicara bugasesengura, bwasanze impamvu uyu mutoza yatanze zo gutandukana n’ikipe zitumvikana.

    Gatera Moussa yangiwe gusesa amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/espoir-fc-ntikozwa-iby-ubusabe-bw-umutoza-gatera-mpussa