Category: Uncategorized

  • CP Kabera yifashishije Bibiliya aburira abitwaza gusenga bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’uko abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    CP Kabera yifashishije ubutumwa buboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe, avuga ko Umwami Yesu Kristo azagaruka mu Isi aje gutwara Itorero [Abera], ko baramutse batirinze icyorezo cya Covid-19 uwo mwami yazasanga cyarabahitanye.

    Ati “Mu by’ukuri, dusoma ko […] mu Byahishuwe ko ngo ‘Umwami’ azagaruka gutwara Itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe [abavugabutumwa] turinde abo azaza gutwara, kwirinda no gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid-19. Ni ikintu gikomeye cyane rwose ngira ngo abantu bashyiremo imbaraga.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo gusengera mu rugo rw’umuntu ku giti cye bibujijwe, yabikora ariko ngira ngo ibintu byo guhamagarana noneho bikarenga n’aho mugenda mugahurira mu ishyamba nka hariya uko mwabibonye nkeka ko biri ku rundi rwego.”

    Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

    Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese arekurwa yishyuye amande 10.000 Frw.

    Uyu musozi wa Kanyarira waramamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by’ibibazo byabo. Uganwa n’abantu b’ingeri zose, bo mu madini atandukanye.

    Aha hantu hazwi nko ‘Mu Butayu’ buri wese uhazamuka aba afite icyifuzo kuri we kimukomereye, akizera ko azawuvaho asubijwe.

    CP Kabera yaburiye Abakirisito barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Abaturage benshi biganjemo abagore bafite n’abana bafatiwe i Kanyarira bagiye gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

  • Zimbabwe yashyigikiye iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique; Menya inzira yagegeje RDF na RNP i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za Mata ni bwo Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, icyo gihe byatangajwe ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

    Bivugwa ko Nyusi ubwo yazaga mu Rwanda, yari azanywe no gusaba Kagame ubufasha mu kurwanya imitwe y’iterabwoba yigabije igihugu cye. Ngo ni inama yari yaragiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wamubwiye ko agomba kwegera Kagame akamusaba ubufasha.

    Macron ubwo yari mu Rwanda muri Gicurasi mu ruzinduko yahagiriye rw’iminsi ibiri, yaciye amarenga kuri iki kintu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino, atanga urugero kuri Centrafrique na Mozambique.

    Macron yavuye mu Rwanda, hashize iminsi mike muri Kamena, itsinda ry’abasirikare bakuru b’u Rwanda 35 rihita ryerekeza muri Mozambique ahitwa Pemba mu gikorwa cyiswe “reconnaissance” cyo kugenzura neza uburyo ibintu byifashe.

    U Rwanda rwabonywe nk’umucunguzi

    Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mozambique, hari Tanzania. Ni kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n’umutekano muke uri ku muturanyi wayo. Ubwo byatangiraga kuvugwa ko u Rwanda rushobora kohereza Ingabo n’Abapolisi mu bice birimo intambara, Tanzania yahise ibishyigikira kuko ari igisubizo ku mutekano wayo.

    Mu ntangiriro za Gicurasi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, bagiriye uruzinduko muri Tanzania bahura na bagenzi babo.

    Amakuru avuga ko Nyusi yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye bigamije gusaba ubufasha bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba imwugarije. Yaganiriye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel.

    U Rwanda yarubonaga nk’igihugu gisanzwe gitanga ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro, gifite n’inararibonye muri ibyo bikorwa ndetse yari amahitamo ya hafi agendeye ku kazi keza ruri gukora muri Repubulika ya Centrafrique.

    Ku rundi ruhande, Tanzania nta bushake yagaragazaga bwo kuba yajya muri iyi ntambara, ari yo mpamvu yahise ishyigikira u Rwanda. Bivugwa ko u Bufaransa bwo bwabigiyemo gake kubera uko bwakunze kunengwa ku ntambara yo muri Sahel.

    Ikindi kandi uko kongera kujya mu ntambara muri Afurika byari gutuma amahirwe ya Macron mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha agera aho yabarirwa ku ntoki.

    Umuvugizi w’Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Zanu PF, Simon Khaya Moyo, yavuze ko igihugu cye nta kibazo kibona mu kuba Mozambique yakorana n’u Rwanda.

    Ati “Byasobanuwe neza kandi Perezida Emmerson Mnangagwa na Biro Politiki y’ishyaka, yemera ko Mozambique ari igihugu cyigenga, gifite ubushobozi bwo kugirana imikoranire na Repubulika iyo ari yo yose ku bw’inyungu z’umutekano mu gihe koherezayo izo ngabo bidateye ikibazo kuri Zimbabwe.”

    Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byo muri SADC byemeye ko ingabo zabyo zizajya muri iyi ntambara yo muri Mozambique mu gace ka Cabo Delgado.

    Ku rundi ruhande, Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyonyine mu byo muri Afurika y’Amajyepfo kitishimiye ko u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique aho mu minsi ishize Minisitiri w’Ingabo, Mapisa-Nqakula, yabwiye itangazamakuru ko batanyuzwe no kuba Perezida Nyusi yarafashe umwanzuro wo gusaba ubufasha u Rwanda atabanje kubagisha inama.

    Ati “Birababaje kubona iri yoherezwa riba mbere y’iyoherezwa ry’ingabo za SADC, kuko uko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique waba umeze kose, umuntu yakwiteze ko u Rwanda rujya muri Mozambique hagendewe ku butumwa bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu bo mu karere ka SADC”.

    Hagati aho kandi, mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aheruka kugirira muri Afurika y’Epfo, yavuze ko ibihugu byombi bishobora gukorana mu gushakira igisubizo amakimbirane n’umutekano muke ukigaragara muri Afurika, atanga urugero kuri Mozambique.

    U Bufaransa, Amerika na Portugal byemeye gutoza ingabo

    Portugal yakolonije Mozambique yemeye gutanga ubufasha binyuze mu myitozo ya gisirikare. Nibura abasirikare 60 ni bo bazoherezwa n’iki gihugu ariko bikemezwa n’itsinda ry’u Burayi rishinzwe iby’imyitozo ya gisirikare, EUTM.

    Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi, EU, na wo wemeye ko uzatanga ubufasha mu bijyanye n’imyitozo ya gisirikare. U Bufaransa, u Butaliyani na Espagne na byo byemeye kuzatanga abazaha imyitozo ingabo za Mozambique binyuze muri EUTM.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemeye gutanga ubufasha ariko na bwo buzanyura mu myitozo ya gisirikare. Muri Werurwe ni bwo itsinda ry’abasirikare ba Amerika bo mu mutwe udasanzwe ryatangiye gutoza Ingabo za Mozambique.

    Mu mpera z’ukwezi gushize, Inama y’Abaminisitiri bo muri SADC, yemeje ingengo y’imari ya miliyoni 12 z’amadolari nk’azifashishwa n’umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye muri uyu muryango.

    Igice kimwe cyakuwe mu kigega cy’uyu muryango hanyuma miliyoni 7$ zitangwa nk’imisanzu n’ibihugu binyamuryango.

    Muri Werurwe byavugwaga ko SADC izohereza ingabo 3000 muri Mozambique mu gace ka Cabo Delgado. Izo zirimo Batayo eshatu z’ingabo zirwanira ku butaka, imwe igizwe n’abasirikare 630, ingabo zo mu mutwe udasanzwe wa gisirikare ziri mu matsinda abiri rimwe rigizwe n’abasirikare 70, kajugujugu ebyiri, ubwato bubiri bw’intambara, kajugujugu ebyiri z’intambara, ubwato bugendera munsi y’amazi n’ibindi.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda ruzishyura ibizakenerwa byose n’ingabo zarwo muri iyi ntambara.

    Ku wa 10 Nyakanga nibwo Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda batangiye kwerekeza muri Mozambique

  • Kayonza : Umuturage yishe mugenzi we kubera kutumvikana ku wishyura inzoga basangiraga #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye ahagana saa tatu z’ijoro rishyira uyu munsi, bivugwa ko aba baturage baguze inzoga bakajya kuyisangirira mu rugo rumwe, nyuma ngo baje gushwana bapfa agacupa kamwe batumvikanaga ku buryo kishyurwa biba ngombwa ko umwe ajya kuzana umuheto n’umwambi yari atunze, arasa mu jisho umwe mu bari baje kubakiza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo yatangaje ko aba baturage kugira ngo bashwane bigere n’aho kwicana byatewe n’inzoga izwi nka Super Gin bari baguze ntibumvikana uburyo bwo kuyishyura.

    Ati 'Bapfuye agacupa batari bishyuye bari bari gusangira noneho umusore umwe akebesha urwembe umwe mu bashyamiranaga ahita ajya iwe kuzana umuheto. Uwo bashwanaga ngo yahise atwarwa na murumuna we, mu gihe bazamukaga bahura n’uwagiye kuzana umuheto arafora arasa umwe wari uje gutabara amuhamya umwambi mu jisho.'

    Karuranga yavuze ko bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nasho babona ameze nabi cyane bamwohereza ku Bitaro bya Kirehe, agezeyo ahagana mu rukerera ahita yitaba Imana.

    Yongeyeho ko abo baturage batari bari mu kabari ahubwo baguze inzoga bafata urugo rumwe muri eshatu zegeranye bakaba ari rwo basangiriramo. Ubuyobozi bwafatanyije n’abaturage gushyingura umurambo biakba byari biteganyijwe ko nyuma buhuza impande zombi bukaziganiriza kugira ngo hatabaho kwihorera.

    Yavuze ko kuri ubu uwishe uwo muturage akoresheje umwambi n’umuheto yahise atoroka akaba ari gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Umuturage-yishe-mugenzi-we-kubera-kutumvikana-ku-wishyura-inzoga-basangiraga

  • Olivier Giroud yasohotse muri Premier League… – #rwanda #RwOT

    Giroud wari umaze imyaka icyenda akina muri shampiyona y'u Bwongereza 'Premier League' kuko yakinnye imyaka itandatu muri Arsenal ndetse akaba yari asoje imyaka itatu muri Chelsea, yakomereje muri AC Milan aho yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, nibwo ikipe ya AC Milan yatangaje ko yasinyishije rutahizamu mushya wakiniraga Chelsea, Olivier Giroud, amasezerano y'imyaka ibiri ndetse bamuha ikaze muri iyi kipe.

    Chelsea yari amazemo imyaka itatu, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo yifurije ishya n'ihirwe Olivier Giroud mu ikipe nshya ndetse banamushimira ubwitange n'umuhate yagaragaje mu gihe yamaze i Londres.

    Giroud wari kumwe n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu irushanwa rya Euro 2020, avuye muri Chelsea ayihesheje ibikombe bitatu bikomeye, birimo Champions League, Europa League na FA Cup.

    Mu mikino 119 amaze I Stamford Bridge, Giroud yatsinze ibitego 39, mu gihe Arsenal yakiniye imyaka 6, yayitsindiye ibitego 105 mu mikino 253.

    Umutoza wa AC Milan Stefano Pioli yifuje Giroud kugira ngo azamufashe mu mikino ya Champions League iyi kipe izitabira mu mwaka utaha w'imikino ndetse no muri shampiyona y'u Butaliyani bifuza kwegukana nyuma y'igihe kirekire.

    Olivier Giroud yasinyiye AC Milan amasezerano y’imyaka ibiri

    Giroud yahawe nimero 9 azajya yambara muri AC Milan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107662/olivier-giroud-yasohotse-muri-premier-league-yari-amazemo-imyaka-9-yerekeza-muri-ac-milan-107662.html

  • #COVID19: Abarwayi bashya 1,391 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri rusange aba bantu 1,997 basanzemo Coronavirus babonetse mu bipimo 50,880, iyi mibare ku mpande zombi ikaba ishobora kuba yazamuwe na gahunda yakozwe muri Kigali yo gupima abantu benshi bikorewe ku rwego rw’Akagari.

    Abitabye Imana ni abagore batandatu b’imyaka 81 (Bugesera), 66, 35, 28 (Kigali), 63 (Karongi) na 57 (Rulindo) n’abagabo batandatu b’imyaka 83 (Rutsiro), 81 (Karongi) 76, 72, 72 (Kigali) na 65 (Karongi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 638 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 15,725.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Abazunguzayi bafite impungenge z’imibereho mu gihe cya Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba hashize iminsi irenga 40 imibare y’abasangwamo kino cyorezo ku munsi yiyongera cyane ndetse Umujyi wa Kigali ukaba ukomeje kuza kw’isonga y’abafite ubwandu bwinshi, nibyo abawutuye bashingiraho bemeza ko ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri bizatangira gushyira mu bikorwa guhera kuwa 17/Nyakanga byari bikwiye kugirango hakomeze gukumirwa ubwandu bushya

    Bavuga bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 kugirango iminsi igera ku 10 ya Guma mu Rugo izarangire bavayo aho kugirango bazongezwe iyindi kubera kutabyubahiriza.

    Mushyimiyimana Joseline utuye mu karere ka Nyarugenge n’umuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko byari bikwiye ko bagumishwa mu Rugo kuko bari batewe impungenge no kwiyongera ku bwandu bushya.

    Ati “n’ukuri birakwiye kuko byari bikabije, hamwe natwe twagendaga tukumva ubwoba buratwishe, noneho nkatwe duhetse abana baba batambaye udupfukamunwa n’ikibazo. Ubu rero twiteguye kubahiriza amabwiriza tuguma mu Rugo, twajya guhaha wenda twabonye icyo tugura tukambara agapfukamunwa, dusigamo intera ya metero, dukaraba intoki twubahirize amabwiriza yose”.

    Nyirandayambaje Janette wo mu murenge wa Kimisagara, avuga ko Leta ikwiye kureba uko ibitaho kuko batazoroherwa n’imibereho.

    Ati “Nta kundi byagenda ariko bashake ikintu baduha, nkatwe twazunguzaga hano urabona inzara igiye kutwica, abana, amazu y’abandi bagiye guteramo ubwo rero ibintu birakomeye cyane ku buryo twumva badufasha wenda bakaduha ibyo kurya tukubahiriza gahunda za leta ariko bafite icyo baduhaye kuko nk’udufaranga twakoreraga ntatwo turi bube tukibona”.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Dr. Mpunga Tharcise asaba abantu gukomeza kwitararika kuko virus nshya ikwirakwira mu buryo bworoshye.
    Ati “mu bipimo turimo gukora muri iyi minsi birimo biragaragara ko 60% y’abandura bafite iyi virus nshya shya ya Delta ari nayo ntandaro y’ubwandu buzamuka cyane, n’abapfa bakiyongera, n’abajya kwa muganga.

    Abantu baragirwa inama yo kugabanya ingendo, bakagabanya ibintu bibahuza n’abandi kuko aribyo bituma bandura ukaba ariwo muti wonyine watuma iyi virus ireka gukwirakwira bikazafasha guhangana niyi ndwara no gusubira mu buzima busanzwe.

    Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko leta ifite inshingano ku baturage bayo ku buryo nta wakwicwa n’inzara kubera ko bafite ikibazo cya Covid-19.

    Mu rwego rwo kwita ku bafite ibibazo by’imibereho, inzego z’ibanze zo mu masibo, mu tugari no mu mirenge zahawe inshingano yo gufasha abo baturage kandi bakabikora mu buryo bwa nyabwo.

  • Uwayoboye ibitero bya Rusizi yasabye imbabazi yifashishije ivanjili #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bizimana Cassien
    Bizimana Cassien

    Bizimana Cassien yari umusirikare wa MRCD-FLN ari umuganga w’abayobozi bakuru ba FLN ukwizerwa kwe gutuma ahabwa inshingano yo kuyobora ibitero mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Rusizi.

    Mu iburana rye, Bizimana Cassien yaburanye yemera ibyaha byose bitandatu aregwa ndetse abisabira n’imbabazi ku banyarwanda, umukuru w’Igihugu ndetse n’umuryango we.

    Mu gusabirwa ibihano ariko ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25 kubera ko ukwemera ibyaha kwe kutemewe dore ko ngo yemeye ibikorwa ariko agahakana uburyozwa cyaha.

    Ahawe umwanya n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga ndetse n’ibyambukiranya imipaka, kugira ngo agire icyo avuga ku byavuzwe n’ubushinjacyaha, ku bihano yasabiwe ndetse n’indishyi kuri uyu wa 16 Nyakanga 2021, Bizimana Cassien yatangiye asaba guhabwa amahirwe ahabwa abahoze mu mitwe irwanira muri Congo agasubizwa mu buzima busanzwe.

    Yifashishije ingero za bamwe bari abayobozi be bari I Mutobo bari kwigishwa uburere mboneragihugu kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe, yavuze bitumvikana ukuntu bamwe mu bayobozi be bahawe amahirwe yo gusubizwa mu busanzwe we ntamugereho.

    Ariko nanone yavuze ko gusaba gusubizwa mu buzima busanzwe atari uburyo bwo guhunga uburyozwa cyaha ku byaha yakoze kuko ari gatozi, akaba yasabye urukiko kuzaha agaciro ukwemera ibyaha kwe maze akagabanyirizwa ibihano.

    Ati “N’ubwo nsaba kujyanwa mu ngando nkasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abo twari kumwe, si uburyo bwo guhunga uburyozwa cyaha kuko ari gatozi.”

    Akomeza agira ati “Ariko nanone nasabaga ko mugihe muzaba mwiherereye mufata umwanzuro ku bihano ubwemera cyaha bwanjye bwazahabwa agaciro ndetse bumviremo ko mungenera ibihano mwazampa ibyoroshye kandi bisubitswe bityo ubutabera buzaba bwubahirijwe.”

    Naho ku bijyanye n’indishyi, Bizimana Cassien avuga ko atabona aho ahera kuko nta mutungo afite yaheraho ariko yicuza ibikorwa yakoze kandi akabisabira imbabazi.

    Agira ati “Nta ruhare ruziguye n’urutaziguye mu bitero bya Nyabimata na Kitabi n’ahandi ariko kuri ibi by’I Rusizi ndi gatozi kuri byo ariko nta kintu na kimwe kera kirabura muri iki gihugu, ba bosi banjye ni babiri, ni igihugu cy’u Rwanda natorotse nkorera mu gisirikare undi bosi ni FLN, undi mutungo ni umugore n’abana batandatu bari i Rusizi.”

    Akomeza agira ati “Undi mutungo mfite ni jye ubwanjye kuba nkiri muzima, igihe bosi wanjye wa mbere nakoreye ndi umusirikare mbere ya 1994, kitandihiye kikandekura, uruhare nagira kuri biriya bikorwa by’I Rusizi, nemera kandi ndi gatozi kuri byo nakora buke buke nkishyura.”

    Bizimana Cassien yanasabye urukiko kumugereza ubutumwa ku mukuru w’Igihugu ko yahemukiye igihugu kubera ubuyobe bityo akaba asaba imbabazi Leta y’u Rwanda, abanyarwanda n’umuryango nyarwanda.

    Imbabazi za Bizimana Cassien kandi yazisabye ashingiye ku ivangiri rya Luka 15:11-22 aho umwana w’ikigoryi yagarutse ku mubyeyi gusaba imbabazi.

    Ati “Nkaba nsaba imbabazi nk’uko umwana w’ikirara nawe yagarutse iwabo asaba umubyeyi we imbabazi, nkuko bigaragara mu ivangiri ya Luka umutwe wa 15:11-22. Nkaba mbizeza nkanabasezeranya ko nyuma y’ubuyobe nabayemo ubu nasobanukiwe.”

    Yavuze ko mugihe yaba ahawe imbabazi agasubizwa mu muryango nyarwanda, azakurikiza amategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi ku kigero gisumbye kure icyo bazaba bamukeneyeho.


  • Kwibohora27: Kaneza Sheja arataramira abakuri… – #rwanda #RwOT

    Amb. Dr Richard Sezibera, umwe mu bantu bane bagizwe Intumwa zihariye z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, ndetse akaba ari no mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni we Mushyitsi Mukuru muri iki kiganiro n’urubyiruko kiri bube hifashishijwe ikoranabuhanga kuva saa Munani z’amanywa ku isaha yo muri Canada.

    Kaneza Sheja uri bususutse abari bukurikire iki kiganiro yamenyekanye mu ndirimbo ‘Kagame karambe’

    Ni ikiganiro cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 27 Umunsi Mukuru wo Kubohora u Rwanda. Cyateguwe n’umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada, gitumirwamo umuhanzi Kaneza Sheja na Inzora group (abacuranzi) nk’abari butaramire abari bwitabire iki kiganiro. Mu banyacyubahiro bari batumiwe iki kiganiro bari bunagire ubutumwa batanga ku rubyiruko ruri bwitabire, harimo Dr. Richard Sezibera ndetse na Amb. Prosper Higiro uhagarariye u Rwanda muri Canada.

    Kaneza Sheja uri buririmbe muri iki kiganiro, afite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, akaba yaramamaye mu ndirimbo ‘Kagame karambe’. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kaneza yateguje abari bukurikire iki kiganiro kuza kumva indirimbo zibakumbuza inganzo yari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ati “Icyo nabateguza ni uko ndibubakumbuze inganzo yari ku rugamba mu gihe cyo kubohora u Rwanda, nk’uko twabitojwe na bamwe bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu barimo Massamba Intore wantoje”.

    Iki kiganiro kiraba mu masaha macye ari imbere

    Iki kiganiro agiye kuririmbamo, yagituye abantu bose babaye ku rugamba rwo kubohora igihugu anagitura abanyarwanda bose muri rusange. Ati “Iki gitaramo ngituye ababaye ku rugamba bose rwo kubohora igihugu, n’abanyarwanda bose”. Yavuze ko afite ishema ryo kuba yaratojwe ubutore na bamwe mu bari ku rugamba rwo kubohora igihugu barimo Massamba Intore. Yavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yo kwibuka intwari zatabarukiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ati “Ndi guteura indirimbo yo kwibuka intwari zatabarutse ku rugamba”.

    Dr. Sezibera watumiwe nk’Umushyitsi mukuru muri iki kiganiro n’urubyiruko ruba mu gihugu cya Canada, yavutse tariki 5 Kamena 1964, ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yize amashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umuganga wabyigiye, yabaye Visi Perezida w'Inama Rusange ya OMS, anaba kandi Perezida wa Komite Nyafurika ya OMS. 

    Dr. Richard Sezibera niwe mushyitsi mukuru muri iki kiganiro n’urubyiruko

    Dr. Sezibera yabaye mu nzego z'ubuyobozi z'Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine). Yabaye Intumwa yihariye (Special Envoy) ya Perezida Kagame mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Umusenateri kuva mu 2016 kugera mu 2018. Dr Sezibera yahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Mexique na Brésil. 

    Dr. Richard Sezibera yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016. Mu 2018, yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, aza gusimburwa mu Ugushyingo 2019. Kuri ubu ni umwe mu bantu bane bagizwe Intumwa zihariye z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

    Kaneza Sheja yateguje abantu kuza kumva indirimbo zibakumbuza inganzo yari ku rugamba rwo kubohora igihugu

    Kaneza Sheja kuri Instagram ndetse no kuri Youtube yitwa ‘Kaneza Sheja Official’

    REBA HANO ‘KAGAME KARAMBE’ INDIRIMBO YA KANEZA SHEJA

    UMVA HANO INDIRIMBO ‘AKANYANGE K’URUKUNDO’ YA KANEZA SHEJA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107663/kwibohora27-kaneza-sheja-arataramira-abakurikira-ikiganiro-nurubyiruko-rwo-muri-canada-cya-107663.html

  • Umuto niwe uyoboye! Ibitangaje ku bavandimwe… – #rwanda #RwOT

    Luke yaciye uduhigo mu bagabo iy'isi ifite bafite imbaraga gusa byaje kurangira bigaragaye ko ari ibintu biri mu turemangingo tw'umuryango kuko murumuna we nawe yaje kuzamuka kugera ageze ku bigwi bya mukuru we aranabimusubya.

    Yavutse kuwa 22 Ugushyingo 1984 afite imidali n'ibigwi mu isi mu marushanwa yabanyembaraga b'ibizigira n'ibigigira by'umwihariko mu gihugu cy'amavuko cye cya Scotland mu gace ka Ivergordon yatsindiye inshuro zigera kuri eshanu umudali wo ku rwego rw'igihugu mu marushanwa y'abagabo b'igitinyiro n'imbaraga.

    Luke Stoltman ubitse imidali itanu mu marushanwa y'abanyembaraga mu gihugu cya Scotland

    Mu  busanzwe yaba mbere nyuma y'ibigwi bye nk'umunyembaraga akora mu nganda zitunganya amavuta byaje kurangira murumuna we amize izina ry'uyu mugabo benshi mu nshuti zabo nkumuryango batangira kujya bamuhamagara 'Tom's Brother' bivuze umuvandimwe  wa Tom mu kimbo cy'izina rye Luke.

    Yagize ibihe byiza kugera  n'ubu mu mwaka wa 2019 yashyizwe ku mwanya wa 7 mu bagabo b'imbaraga no muri 2021 niwo ariho, areshya na metero 1.91 afite ibiro 160.

    Umunya Scotland Tom Stoltman wambaye umudali w'abagabo bafite imbarga ku isi ku myaka 27

    Ni mu gihe murumuna we afite metero 2.03 n'ibiro 174 Tom murumuna wa Luke niwe uhagaze ku mwanya wa mbere unambaye umudali wa 2021 nk'umugabo w'ibizigira n'imbaraga.

    Tom afite imyaka 27 kuko yavutse kuwa 30 Gicurasi 1994 avukira nawe mu gace ka Invergordon mu gihugu cya Scotland. Yegukanye umudali kuwa 20 Kamena 2021 mu marushanwa rurangiranwa yari abaye ku nshuro ya 44 .  

    Tom StoltmanAbavandimwe babairi umukuru uri kumwanya wa 7 n’umuto uri ku mwanya wa 1 mu banyembaraga batuye isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107653/umuto-niwe-uyoboye-ibitangaje-ku-bavandimwe-babanyembaraga-ku-isi-bakomoka-muri-scotland-l-107653.html

  • Miss wa Tanzania Rose Manfere wari kuzitabira… – #rwanda #RwOT

    Rose Manfere, ufite ikamba rya Miss Tanzania kugeza ubu, yatunguwe no kumenya ko atariwe uzitabira Miss World ahagarariye igihugu cye, ntiyamenye igihe bamusimburije yabibonye mu binyamakuru agwa mu kantu. Rose yahise yegera Minisiteri ishinzwe iby'abahanzi atanga ikirego ngo abashe gusobanukirwa ihohoterwa yakorewe.


    Rose Manfere 

    Abategura Miss Tanzania bari bamaze gutangaza ko mu Kuboza 2021 bazohereza igisonga cya mbere Juliana Rugumisa muri Puerto Rico muri Miss World ahagarariye igihugu. Iki cyemezo cyababaje Miss Rose wari kuzajyayo. Anyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashimangira ko agomba kwitabaza inzego zibishinzwe kuba yarasimbujwe atabimenyeshejwe atazi n'icyatumye abategura Miss Tanzania bamwamagana.


    Mu nkuru ya Citizen yerekana ko Miss Rose kuba yarasimbujwe ahanini ari uko yakoze amakosa yatumye bamwima amahirwe yo gusohokera igihugu kuko atari indakemwa nk'uko Azama Masango umuyobozi mukuru wa Miss Tanzania abivuga. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107655/miss-wa-tanzania-rose-manfere-wari-kuzitabira-miss-world-bamuciye-mu-rihumye-bamusimbuza-m-107655.html