Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Runda: Umunsi wa mbere wa Guma mu rugo hafashwe abasaga 50 barenze ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Abafashwe bari mu bigero by'imyaka itandukanye, barimo abagore n'abagabo. Bakusanyirijwe mu kibuga kigari ahazwi nka MAGERWA mu isantere y'ubucuruzi ya Ruyenzi. Mu butumwa bahawe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, bibukijwe ko bakwiye kubahiriza ingamba n'amabwiriza byo kwirinda Covid-19, bakirinda ingendo zitari ngombwa zishobora kubakururira kuba ikiraro cy'iki cyorezo.

    Mu butumwa umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee yahaye abafashwe bose, yabibukije ko iki cyorezo cya Covid-19 ntawe kirobanura, ko kitita ku mpamvu za buri wese mubyo agiyemo atubahirije ingamba zo kwirinda. Yababwiye ko iyi minsi 10 ya Guma mu rugo bayitwayemo neza ishoboraa kuza ari umuti, ubuzima bukagaruka.

    Meya Tuyizere

    Meya Tuyizere yagize ati' Iyi minsi icumi, ni umuti tugomba kunywa tugakira Covid-19.  Mukore gahunda zanyu neza mwubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo, uhaha ahahire rimwe yirinde ingendo zitari ngombwa zishobora gutuma ajya mu byago byo kwandura akananduza umuryango wose'.

    Nyuma yo kumva inama n'impanuro z'ubuyobozi, abafashwe biyemeje ko bagiye kujya mu rugo, bakirinda kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Babwiwe kandi ko bagiriwe ubuntu ku munsi wa mbere bagahabwa imbabazi, ariko ko imbababazi za mbere aribo bakwiye kuzigirira bakirinda kuba icyambu cya Covid-19.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko Akarere ka Kamonyi muri iyi minsi 10 ya Guma mu rugo kamaze gukora amatsinda ya bamwe mu bakozi bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwirizwa n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo, aho buri murenge ufite abakozi bagomba kuwukurikirana kandi bari mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere.

    Mu muhanda ni Polisi, urubyiruko rw'abakorerabushake n'izindi nzego.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-runda-umunsi-wa-mbere-wa-guma-mu-rugo-hafashwe-abasaga-50-barenze-ku-mabwiriza/

  • Nyarugenge : Umugabo wari umwarimu yahiriye mu nzu n’umwana we barapfa #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Karitasi, Aagari ka Kinyange, mu Murenge wa Gitega, inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, bikaba bivugwa ko yahiye ari gukosora amanota y’abanyeshuri yigishaga mu Karere ka Ruhango.

    Mu gihe yari ahugiye muri iyo mirimo, abana be ku ruhande bakinaga, barasa umwambi ukongeza matora, umuriro urazamuka uhura n’amashanyarazi, inzu iba ifashwe n’inkongi ahiramo hamwe n’umwana we. Gusa undi mwana wari muri iyo nzu yabashije kurokoka.

    Ibyo bikimara kuba abaturage batabaye ariko biba iby’ubusa, bitabaza Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi, niyo yagerageje kuzimya gusa isanga abantu bamaze gushiramo umwuka.

    Ni mu gihe umugore wa nyakwigendera nawe akimara kumva inkuru y’akababaro yahise ahungabana, ajyanwa ku Bitaro bya Muhima.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’murenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie yavuze ko abantu bagerageje gutabara ariko birangira bitabye Imana.

    Yagize ati 'Ni inkongi y’umuriro yabaye mu masaha ya saa yine,abantu bagerageza kuzimya, birangira ubuzima butabashije kurokorwa.'

    Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe bagize ikibazo gitunguranye.

    Ati 'icyo twakongera kubasaba ni ugutabarana, n’ugize ikibazo agakoresha uburyo bw’itumanaho, hari umurongo w’Akarere utishyurwa, Uw’Umujyi wa Kigali, nimero za Polisi, ugize ikibazo yahamagara nimero kugira ngo ashobore kubona ubutabazi bwa hafi.'

    Nyuma y’aho u Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane nyirizina intandaro y’iyo nkongi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Umugabo-wari-umwarimu-yahiriye-mu-nzu-n-umwana-we-barapfa

  • Uwaririmbaga muri Choral Jehovah Jireh wari utwite inda y’amezi 6 yitabye Imana azize COVID #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko umwe mu baririmbyi ba Choral Jehovah Jireh yemeje aya makuru ko uriya mugenzi wabo witabye Imana, yari amaze iminsi arwaye kiriya cyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Yari afite intege nke kuko yamufashe anatwite inda y’amezi atandatu, yari amaze iminsi mu bitaro.'

    Uwamariya yinjiye muri korali Jehovah Jireh yamenyekaniyemo cyane ubwo yigaga muri Kaminuza ya ULK.

    Nyakwigendera yitabye Imana amaze imyaka irindwi arushinze na Gakire Aimable asiganye umwana umwe babyaranye.

    Uyu mubyeyi yahitanywe na Covid-19 mu gihe mu Rwanda hatangiye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kuyihashya, Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twari twugarijwe tukaba twose twamaze gushyirwa muri Guma mu Rugo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.

    Kugeza uyu munsi mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba Coronavirus 14.716 barimo 74 barembye bakiri kwitabwaho n’abaganga.

    Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda by’umwihariko imibare y’abo gikomeje guhitana ikaba ikomeje gutumbagira.

    Nibura mu minsi 16 y’uku kwezi, imibare abantu bishwe n’iki cyorezo mu Rwanda, irenga igiteranyo cy’abishwe na cyo mu mwaka ushize wa 2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwaririmbaga-muri-Choral-Jehovah-Jireh-wari-utwite-inda-y-amezi-6-yitabye-Imana-azize-COVID

  • Mu gahinda kenshi, Meya wa Bugesera yasezeye ku muvandimwe we wishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Muri ubu butumwa yatangiye avuga amateka akomeye y’uburyo Nadège yavutse atsinze urupfu kubera amateka mabi yaranze u Rwanda rwatotezaga Abatutsi, avuga uko yarutsinze bwa kabiri arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamutwariye umuryango we, ariko akaba ahitanwe n’icyorezo cya Covid-19 kidatinya umuntu umwe.

    Yagize ati “Hari muri Kanama 1989 ubwo masenge Mukabaranga Alivera yendaga kwibaruka, maze ubwo yari ari kugerageza kujya kwa muganga ngo yitabweho ahura n’itsinda ry’abajandarume bamubuza kujyayo bamuhagarika amasaha n’amasaha kuri bariyeri.”

    “Mu gihuru cyari hafi y’iyo bariyeri hari ababyeyi maze bamwe muri bo bakora nk’ababyaza, bafasha Alivera kwibaruka umwana w’uruhinja. Urwo ruhinja ni Uwimbabazi Nadège wacu witabye Imana ejo hashize.”

    Akomeza avuga ko Nadège atitwaga gutyo ahubwo ko bakundaga kumwita Nyirabajandarume akiri umwana kugira ngo bajye bibuka ubutwari mama we yagize akamwibaruka nyuma yo kumara amasaha menshi ahagaze kuri bariyeri yabangamiwe n’abajandarume ariko ku bw’amahirwe akavuka kandi akabaho.

    Mutabazi yavuze ko iri zina bakundaga kurihina bakamwita Nyirabajede, ariko akaryanga kuko ryamuteraga ihungabana kubera ko ryari rifitanye isano na Jenoside yamutwariye abo mu muryango we.

    Gusa nyuma y’amezi make Jenoside yarokotse bigoranye irangiye, yarabatijwe ahabwa izina Nadège, Mutabazi avuga ko ari impano yamugeneye kuko ari we warimwise.

    Nyuma yo kuvuga aya mateka ababaje ya Nadège,Mutabazi yagize ati “Nyuma y’imyaka 27, ahitanwe n’iki cyorezo giteye ubwoba, avuye mu Isi y’abapfa agiye mu Isi y’abadapfa aho ababyeyi be n’abavandimwe bagiye bavuye muri ubu buzima hakiri kare.”
    “Nahura n’abo muryango we mu byishimo, azababwira ko ‘yabayeho’ nyuma y’urupfu. Azababwira ko yabonye Inkotanyi, zirimo na musaza we mukuru, ko zahagaritse Jenoside zigakura igihugu ibuzimu zikakizana ibuntu.”

    “Azababwira ko abajandarume ba kera batakiriho, ahubwo ko basimbuwe n’abandi b’ubu baherekeza ababyeyi kwa muganga mu kinyabupfura. Azababwira ko yababariye abataramugiriye impuhwe cyangwa ngo bazigirire umuryango we. Azabwira ko Nyirarume rukumbi yagiraga yahungutse kandi akamwitaho.”

    Yakomeje avuga ko amateka azahora yibuka ko ari we mwana muto wari uri mu muryango w’abarokokeye muri Kiliziya Gatolika ya Nyamata kuko yarokotse afite imyaka ine gusa, nubwo yasigaye ari impfubyi.

    Yasoje agira ati “Ubutaka bwatunywereye amaraso y’abacu buzakwakire nshuti. Yari inshuti yawe, musaza wawe mukuru waguhaye izina ryawe rya kabiri.”

    THREAD…
    Ma sœur #Uwimbabazi Nadège⚘.

    Il est Juin 1989, tante Alivera Mukabaranga est au terme de sa grossesse. En essayant de se rendre dans un hôpital pour y recevoir les soins d’un accouchement assisté, un groupe de gendarmes l’en empêche et …(1/12)⚘ pic.twitter.com/wByBei6SLW

    — Richard Mutabazi (@MutabaziRich) July 16, 2021

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasezeye kuri mushiki we,Uwimbabazi Nadège wahitanwe na Covid-19

  • “Eidil-Ad’ha” igiye gusanga Abayisilamu bamwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Eidil-Ad’ha ni umunsi wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

    Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya uyu munsi ugiye kwizihizwa mu bihe bikomeye bya Covid-19 kuko umwaka ushize wizihijwe ku wa 31 Nyakanga 2020 na bwo igihugu gihanganye n’iki cyorezo.

    Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo rivuga ko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 azaba ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu kuwizihiza.

    Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa habaho isengesho nyuma yaryo inshuti n’abavandimwe zigahurira ku meza, zigasangira cyane cyane hitawe ku batishoboye n’abakene bitabaye ngombwa ko ari abo muri Islam gusa.

    Kuri iyi nshuro ubwo busabane bwari busanzwe birasa n’aho butazabaho kubera ibihe bigoye igihugu kirimo aho abantu basabwa kwirinda guhurira hamwe ari benshi mu kwirinda kwandura.

    Itangazo:

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakoresha n’Abakozi bose bo mu Nzego za Leta n’abo mu Nzego z’Abikorera mu #Rwanda, ko ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ari Umunsi w’Ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eidil-Ad’ha. pic.twitter.com/K3CkPKxNek

    — Ministry of Public Service and Labour | Rwanda (@RwandaLabour) July 17, 2021


  • Ingabo z’u Rwanda ziri i Bria muri Centrafrique zambitswe imidali y’ishimwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Bria ni Umurwa Mukuru w’Intara ya Haute-Kotto iherereye mu bilometero 600 uvuye mu Mujyi wa Bangui. Ni urugendo rw’isaha n’igice mu ndege, mu gihe ukoresheje umuhanda bishobora kugufata iminsi igera kuri itatu kubera imihanda mibi iba muri Centrafrique.

    Ni intara ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 ku buso bwa kilometero kare 86.650, ni ukuvuga inshuro zirenga eshatu ku ngano y’u Rwanda.

    Umubare munini w’abatuye muri uwo mujyi utabona uko ugereranya n’indi yo mu Rwanda ni impunzi, zimwe zaturutse muri Sudani izindi zahatujwe nyuma y’amakimbirane akomeye y’abaturage b’abayisilamu n’abandi b’abakirisitu.

    Hashize igihe Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace, zirimo izikoresha ibifaru, aho zinafite ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bifasha abakozi ba MINUSCA n’izo mpunzi mu gihe zikeneye ubuvuzi bwisumbuyeho.

    Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, zashimiwe umusanzu wazo mu kugarura amahoro muri ako gace. Ukuriye Ingabo za Loni ziri muri Centrafrique, Lt Gen Daniel Sidiki Traoré, yazihaye imidali kubera ibyo bikorwa by’indashyikirwa.

    Col Prof Alex Butera uyobora ibitaro by’u Rwanda biri muri ako gace, yavuze ko byo n’abasirikare barwanisha ibifaru bakorera mu gice kigoye kuko cyakunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro. Gusa yavuze ko inshingano zabo zakozwe neza, baharanira ubuzima bwiza bw’ingabo binyuze mu buvuzi cyo kimwe no kurinda abasivile.

    Muri ako gace hari Batayo ebyiri z’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ibitaro biri ku rwego rwo hejuru.

    Abasirikare b’u Rwanda bari i Bria bashimiwe umusanzu wabo mu kugarura amahoro muri ako gace

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ubwo yambikaga imidali ingabo z’u Rwanda

    I Bria niho haba Ingabo z’u Rwanda zirwanisha ibifaru ndetse hari n’ibitaro byazo byo ku rwego rwo hejuru

    Inkuru wasoma: Tujyane i Bria mu Ngabo za RDF zirwanisha ibifaru: Agace kabaye amatongo!


  • Covid-19: Polisi yaburiye abaturage nyuma yo gufata 141 barenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    CIP Joseph Nzabonimpa Ushinzwe ibikorwa byo guhuza Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko kuri ubu abaturage 141 bamaze gufatwa muri utu turere barenze kuri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Yagize ati “Hari abantu twaraye dufashe bishe amabwiriza nka Nyagatare dufite abantu 87, baraye bafashwe kuko batubahirije amabwiriza, Rwamagana dufite abantu 54 nabo baraye bafashwe.”

    CIP Nzabonimpa yagiriye inama abaturage yo kwirinda kurenga ku mabwiriza no kubeshya inzego z’umutekano bahura na zo.

    Yavuze ko “Hari abenshi batangiye gufatwa bagendagenda bababaza iyo bajya bakabeshya ko bagiye kuri banki nyamara atari ho bagiye”, ahera aho asaba abaturage bo mu turere twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kwitwararika kugira ngo icyorezo kigabanuke.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwitwararika bakirinda kuva mu ngo zabo “Kuko icyorezo kigihari kandi kiri kwandura cyane.”

    Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twatangiye gahunda ya Guma mu Rugo kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021, yafashe iki cyemezo.

    Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, uturere dusigaye na two tukazakomeza kuhahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Polisi yasabye abantu bari mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo, kubahiriza amabwiriza bahawe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

  • Umwamikazi Elizabeth yashimiye Mutoni ku bwo guteza imbere urubyiruko rwo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mutoni Jean d’Amour wahawe igihembo n’Umwamikazi Elizabeth mu 2015 cya Queen’s Young Leaders Award, cy’umuyobozi mwiza wabashije guhindura sosiyete ye, yongeye kumushima ku bw’intambwe yateye yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, rukiteza imbere ruteza imbere n’abandi kuko iyo mirimo iha akazi urundi rubyiruko.

    Mutoni yashimiwe mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yari yahuje urubyiruko ruturuka mu Rwanda, mu Bwongereza, Maldives na Guyana rwabashije kuzana impinduka muri sosiyete rutuyemo, rutewe inkunga n’umuryango ufasha urubyiruko rufite imishinga ruba mu bihugu biri mu muryango witwa “The Queen’s Commonwealth Trust”.

    Iyi nama yari yitabiriwe n’Umuyobozi w’uyu muryango, Nicola Brentnall yanatumiwemo Umwamikazi Elizabeth, aho yeretswe ibyo urwo rubyiruko rwagezeho n’icyo imiryango rwashinze iri gufasha sosiyete yabo.

    Mutoni Jean D’Amour ubwo yerekanaga ibyo yagezeho yagize ati “Abantu baza hano [muri AOG] bafite ibitekerezo gusa, bagasohokamo bagiye gutangira imishinga ibyara inyungu.”

    Aho AOG ikorera hari urukuta rumanitseho amafoto y’urubyiruko rwabashije kwihangira imirimo rubikesheje amasomo rwakuye muri uyu muryango aho yatanze urugero rw’umwe muri bo.

    Yagize ati “Mfite urugero rw’umwe mu rubyiruko nshaka kubereka nyakubahwa [Umwamikazi Elizabeth]. Nina yatangiye muri porogaramu yacu mu 2019, ajya gutangira umushinga we mu byerekeye ubuhinzi, none mu cyumweru gishize yashimiwe kuri televiziyo y’igihugu kuko yahaye imirimo urubyiruko rurenga 80 mu myaka ibiri gusa.”

    Umwamikazi yamushimye cyane aramubwira ati “Ni byiza cyane kuba warabashije kuzana impinduka mu bantu […] urakoze kubidusangiza.”

    Mutoni Jean d’Amour yatangiye umuryango Act of Gratitude [AOG] mu 2011 afatanyije n’abanyeshuri bigaga hamwe muri Kaminuza y’u Rwanda bagamije gufasha abakene, aho batangaga ibiryo ku bana bashonje, imyenda ku mpunzi ziri mu nkambi no ku mfubyi zirera, bagasura abarwayi ndetse bagakora n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.

    Kugeza ubu AOG ni umuryango ukomeye ufasha urubyiruko kwihangira imirimo, aho umaze gufasha imishinga irenga 222, iyo mishinga ikaba yarahanze imirimo ku rubyiruko rurenga 637.

    🇷🇼 Jean d’Amour Mutoni from Rwanda showed Her Majesty around @AOGRwanda, an enterprise he co-founded that supports Rwanda’s social entrepreneurs.

    👨🏾‍💼 He spoke to The Queen about how AOG, which has had support from @queenscomtrust, encourages young people to start businesses. pic.twitter.com/HZjzub9UV1

    — The Royal Family (@RoyalFamily) July 16, 2021

    Mutoni Jean d’Amour wahawe igihembo n’Umwamikazi Elizabeth mu 2015 cya Queen’s Young Leaders Award, cy’umuyobozi mwiza wabashije guhindura sosiyete ye, yongeye kumushima ku bw’intambwe yateye yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo

  • Ruhango: Abantu 230 bafatiwe mu masengesho i Kanyarira; buri wese yari afite icyifuzo cyihariye ashyiriye Imana – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’inzego z’umutekano, kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 17 Nyakanga 2021, nibwo bwafashe aba bantu.

    Akarere ka Ruhango ni kamwe mu tutari muri gahunda ya Guma mu Rugo, gusa nubwo bimeze bityo abagatuye babujijwe gukora amateraniro ahuza abantu benshi.

    Bamwe mu bafashwe barenze kuri aya mabwiriza bavuga ko bari bagiye gusengera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera. Bemera ko bakoze amakosa bakanayasabira imbabazi.

    Uwitwa Niyigaba Nathan, wari waturutse mu Murenge wa Mbuye, ngo yari yatereye uyu musozi agiye gusengera umuvandimwe we urwariye Covid-19 i Kigali.

    Ati “Nari nazindutse nje gusengera umuvandimwe wanjye uri i Kigali urwaye, nakoze amakosa ndenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndasaba imbabazi ko bitazongera kuko ntiwakubaha Imana utubashye abayobozi kuko ni yo ibashyiraho”.

    Uwababyeyi Rosine we yari yaturutse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, yasabye abantu gusengera mu ngo aho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Nari naje nje gusengera igihugu cyacu ngo iki cyorezo kigabanuke, abantu bareke twubahe abayobozi two kurenga ku mabwiriza yashyizweho, abantu nibasengere mu rugo kuko iki cyorezo gikomeje kwiyongera, naje ntazi ko mpahurira n’abantu bangana gutya ariyo mpamvu nsaba imbabazi”.

    Mukamasabo Suzanne wari waturutse mu Murenge wa Byimana, mu byari byamutereje uyu musozi wa Kanyarira harimo n’icyifuzo cyo gusenga ngo abone amafaranga yo kurihira abana be amashuri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abantu kutarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, yongeraho ko bakwiye kujya basengera ahemewe kuko muri aka karere hari insengero zemerewe gukora.

    Ati “Ubusanzwe na mbere ya Covid-19 gusengera kuri uyu musozi ntibyari byemewe, bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abarenze akarere.”

    “Turashimira inzego z’umutekano zadufashije gufata aba bantu barenga ku mabwiriza yashyizweho, ntitwanze ko abantu basenga icyo twanga ni ukutubahiriza amabwiriza yashyizweho byashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yasabye abantu kwirinda kugwa mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Sinumva uburyo umuntu arenga akarere akajya mu kandi kandi abizi ko bitemewe, aba bantu bahuriye aha bavuye ahantu hatandukanye, bose nta n’umwe wari wipimishije iki cyorezo.”

    “Abantu bakwiye kujya baduha amakuru kugira ngo dukomeze guhashya abantu banyuranya n’amabwiriza yashyizweho. Turabasaba kandi kumva ko iki cyorezo gihari kandi giteye inkeke, bubahirize amabwiriza uko agenwa nibyo bizadufasha gutsinda iki cyorezo”.

    Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

    Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese agomba kurekurwa yishyuye 10.000Frw by’amafaranga y’u Rwanda.

    Uyu musozi wa Kanyarira waramamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by’ibibazo byabo. Uganwa n’abantu b’ingeri zose, bo mu madini atandukanye.

    Buri wese uwuzamuka aba afite icyifuzo kuri we kimukomereye, akizera ko azawuvaho asubijwe.

    Icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Ruhango kimaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 15.

    Abafatiwe kuri uyu musozi biganjemo urubyiruko

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye aba baturage gufasha ubuyobozi kwigisha abandi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Buri wese yaciwe amande y’ibihumbi 10.000 Frw

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yasabye abantu kwirinda kugwa mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Minisitiri Gatabazi yasezeye ku Ntumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz – #rwanda #RwOT

    Musenyeri Andrzej Józefowicz yageze mu Rwanda mu 2017.

    Ku wa Gatanu yabonanye na Minisitiri Gatabazi baganira ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika wahinduye isura ku wa 20 Werurwe 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzindiko rw’amateka i Vatican kwa Papa.

    Musenyeri Józefowicz yabwiye Minisitiri Gatabazi ko nyuma y’urwo ruzinduko Umukuru w’Igihugu yagiriye i Vatican “rwagabanyije imvugo mbi zavugwagwa kuri Kiliziya Gatolika, zari zitangiye kugira ingaruka mbi kuri Kiliziya cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Mu gihe yari amaze mu Rwanda, rwabonye Cardinal wa mbere Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, wahawe ubwo butumwa mu Ugushyingo 2020.

    Musenyeri Andrzej Józefowicz yavutse kuwa 14 Mutarama 1965, avukira muri Pologne mu Mujyi witwa Bicka.

    Mu 1990, uyu mugabo yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko mbonezamubano.

    Yahagarariye Papa mu bihugu birimo Mozambique, Thailand, Hongrie, Syria, Iran n’u Burusiya, akaba afite ubushobozi bwo kuvuga indimi zirimo Icyongereza, Igi-Portugal, Igitaliyani, Igifaransa n’Ikirusiya.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasezeye Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz