Category: Uncategorized

  • Riderman yavuze amazina yise impanga aherutse… – #rwanda #RwOT

    Riderman yifashishije konti ye ya Instagram mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, yatangaje ko hashize ukwezi yibarutse impanga n'umugore we.

    Uyu muraperi yatangiye ubutumwa bwe avuga ko mu buzima buri wese agira inzozi, ndetse akifuza 'kuzigeraho', ariko hari n'ibitangaza Imana 'idukorera bigasa n'inzozi dukabije nyamara tutarigeze tuzirota, ahubwo ari ubuntu bw'Imana burenze kwifuza kwacu.'

    Riderman yavuze ko tariki 13 Kamena 2021 yaryamye ari umubyeyi w'umwana umwe w'umuhungu, 'tariki 14 Kamena 2021 mbyuka ndi umubyeyi w'abana batatu.”

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Inyuguti ya R’ yavuze ko atari yarigeze nari rimwe arota ari umubyeyi w'impanga 'ariko Imana yangize we'. Avuga ko impanga yibarutse n'umugore we ari 'abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane'.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Riderman yavuze ko yamaze kwita amazina abana be, aho uwavutse mbere yamwise Kamba uwavutse nyuma amwita Randa.

    Riderman yavuze ko bahisemo kwita uwavutse mbere Kamba kuko bamwifuriza kuganza mu buzima. Ati 'Ikamba ryambikwa abami nk’ikimenyetso cy’ubutware. Twarimwise nko kumwifuriza kuganza mu rugendo rw’ubuzima batangiye.'

    Yavuze ko uwavutse nyuma bamwise Randa, bisobanuye kwaguka, bamwifuriza kugera kure hashoboka mu buzima.

    Ati 'Umuto yitwa Randa, bisobanuye kwaguka. Twarimwise tumwifuriza kuranda akagera kure hashoboka. Nk’uko baje ari impanga bagura umuryango wacu ndetse n’umuryango nyarwanda.'

    Uyu muraperi yavuze ko yifuriza abana be guhirwa mu buzima, bakaguka mu bwenge, mu bikorwa, mu bitekerezo, mu bukungu, mu rubyaro, n’ibindi. Maze aya moboko u Rwanda rwungutse akazarukorera akaruteza imbere.

    Agasaro Nadia wabaye Miss wa Kaminuza Mount Kenya University. Yarushinze na Riderman mu 2015. Ni nyuma y'uko bahuye mu 2012 bagakundana byeruye guhera mu 2014.

    Imfura yabo y'umuhungu bayise Eltad wabonye izuba tariki 11 Ukuboza 2015. Ubu bakaba bamaze kwibaruka impanga z’abakobwa babiri.

    Riderman yatangaje ko abana b'impanga yibarutse na Nadia Farida umwe bamwise Kamba undi bamwita Randa 

    Riderman yavuze ko bifuriza abana be guhirwa mu buzima, bakaguka mu bwenge…

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BABY BOO’ RIDERMAN AHERUTSE GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107697/riderman-yavuze-amazina-yise-impanga-aherutse-kwibaruka-nibisobanuro-byayo-107697.html

  • Miss Umuratwa yagiye muri Tanzania kuhashakir… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yagiye ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cy'iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, aherekejwe na Nyina wari umutwaye mu modoka.

    Akigera imbere mu kibuga cy'indege yahafatiye amashusho amugaragaza ari hafi y'indege ya RwandAir imugeza mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Nsengiyumva Alphonse utegura irushanwa rya Miss Rwanda Supranational, yabwiye INYARWANDA ko Umuratwa yagiye muri Tanzania kuri Ambasade ya Poland kuhashakira 'visa' izatuma abasha kujya muri iki gihugu guhagararira u Rwanda.

    Mbere yo guhagararira u Rwanda muri Poland uyu mukobwa amaze gukora ibikorwa bitandukanye:

    Aherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko yasangiye n'abana bafite imirire mibi n'abandi bafite ibibazo bitandukanye by'ubuzima. 

    Ni igikorwa yakoreye mu Murenge wa Kigali aherekejwe na Irasubiza Alliance wambitswe ikamba rya Miss Popularity Rwanda 2020.

    Yahaye ubufasha iyi miryango basangiye anayimeza kuyikurikirana by'umwihariko.

    Muri Mata 2021, Miss Umuratwa aherekejwe n'urubyiruko rwo muri za Kaminuza basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, biyemeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Mata kandi aherekejwe n'abakobwa bari bahatanye muri Miss Supranational Rwanda nabo begukanye amakamba basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura.

    Icyo gihe, Miss Umuratwa yabwiye INYARWANDA ko biri muri gahunda yatangiye yo kumenya u Rwanda birushijeho kugira ngo azabashe kurusobanura neza muri Miss Supranational izabera muri Poland.

    Mu mezi atatu ashize, abategura amarushanwa y'ubwiza ya Miss Supranational, Mister Supranational na Miss Polski abera mu gihugu cya Poland batangaje ko aya marushanwa yombi azaba mu mpera za Kanama 2021.

    Umuyobozi w'aya marushanwa, Gerhard Parzutka von Lipinski, yavuze ko aya marushanwa azaba mu gihe cy'iminsi itatu, kuva tariki 20 Kanama 2021 kugera tariki 22 Kanama 2021.

    Kuva mu Ukuboza 2020, ibihugu byohereza abakobwa n'abasore muri Poland byamaze guhitamo abazabaserukira. Gerhard Parzutka yavuze ko, binejeje kuba bagiye gukora iri rushanwa mu gihe cy'impeshyi.

    Yavuze ko biteguye kwakira neza abasore n'inkumi bahatanira ikamba rya Miss Supranational na Mister Supranational.

    Kandi ko aya marushanwa azaba mu gihe cy'ikirere cyiza, aho bafite icyizere cy'uko Isi yose izamenya ko Poland ari igihugu gifite ibyiza byinshi byo gusura.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubuzima bwiza bw'abahatana ari inkingi ikomeye muri iri rushanwa. Ko bari gukorana n'inzego z'ubuzima bireba kugira ngo 'aya marushanwa yose azabe nta nkomyi'.

    Ati 'Turakomeza gukorana no kuvugana n'inzego n'ibihugu bitandukanye byo ku Isi byohereza abakobwa muri iri rushanwa kugira ngo bakomeze gufata ingamba zo kwirinda Covid-19.'

    Umukobwa uzatorwa muri Miss Supranational izabera muri Poland azasimbura Anntonia Porsilf umaze umwaka urenga abitse ikamba kubera Covid-19 yatumye iri rushanwa mu 2020 risubikwa. Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 yagiye muri Tanzania gushaka 'visa' izatuma ajya muri Poland

    Mbere yo guserukira u Rwanda, Umuratwa yakoze ibikorwa by'urukundo anasura ahantu nyaburanga kugira ngo arusheho kumenya igihugu cye

    Miss Umuratwa azaserukira u Rwanda akorera mu ngata Miss Umunyana Shanitah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107695/miss-umuratwa-yagiye-muri-tanzania-kuhashakira-ibizamufasha-guserukira-u-rwanda-muri-polan-107695.html

  • Niyo ikunzwe ku Isi: Ifoto ya Lionel Messi ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 6 hari hashize icyumweru Argentina na Messi begukanye igikombe cya Copa America. Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Messi yashyize ku rukuta rwa Instagram ifoto ari wenyine afite igikombe cya Copa America yari atwaye bwa mbere mu mateka ye.

    Nyuma y’icyumweru gusa iyi foto igiyeho, yahise ikora amateka yo kuba ifoto yo muri Siporo ikunzwe n’abantu benshi mu mateka ya Instagram aho yakunzwe n’abantu basaga miliyoni 20.

    Ifoto ikunzwe (like) n’abantu benshi mu mateka y’amafoto ya Siporo kuri Instagram 

    Iyi foto yahise ikuraho agahigo k’ifoto ya Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram yihanganisha umuryango wa Maradona tariki 25 Ugushyingo 2020, Messi akaba yarushije Ronaldo abantu bagera kuri 19,800,000. Ifoto ya Messi yahise iza ku mwanya wa 6 mu mafoto yakunzwe ku isi  kuri Instagram aho ifoto ibanza ari iy’igi, ifoto ya Billie Eilish, xxxTentacion na Ariana Grande.

    Iyi niyo foto nimero ya mbere yakunzwe n’abantu benshi mu mateka ya Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107687/niyo-ikunzwe-ku-isi-ifoto-ya-lionel-messi-yakoze-amateka-kuri-instagram-ikuraho-agahigo-ka-107687.html

  • Umuyobozi wa Rayon Sports yafashe rutemikirer… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi tariki 18 Nyakanga 2021 nibwo umuyobozi wa Rayon Sport yafashe indege yerekeje mu guhugu cya Maroc mu ruzindiko rw’iminsi itandatu aho biteganyijwe ko azasinya amaserano y’ubufatanye hagati y’ikipe ayobora na Raja Athletic Casablanca.

    Uyu muyobozi biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru tuzatangira ejo.

    Raja Athletic Casablanca ni ikipe ikina ikiciro cya mbere muri Maroc ikaba ikipe ikunzwe muri iki gihugu aho ikunze kwigaragaza mu mikino nyafurika.

    Raja Athletic Casablanca ubu iri Ku mwanya wa 2 muri shampiyona ya Maroc

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107698/umuyobozi-wa-rayon-sports-yafashe-rutemikirere-yerekeza-muri-maroc-gushaka-amafaranga-nubu-107698.html

  • Ruhango: Abavandimwe bavuye mu byabo batangira urugendo rugana i Siyoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore n'inkumi bo mu Karere ka Ruhango bahisemo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo guhana intera ndetse no kwambara agapfukamunwa ahubwo bahitamo kujya kwegerana ndetse ni gusengera ahirengeye aho bavuze ko bari mu rugendo berekeza i Siyoni.

    Nkuko tubikesha TV1 yaganirije bamwe muri aba bavandimwe, basobanuye aho barimo kuva n'aho barimo kujya mu magambo agira ati ” Turi kuva mu mudugudu w'irimbukiro twerekeza i Siyoni, mu mudugudu w'ahazaza “. Bongeyeho ko impamvu badasiga intera hagati yabo ari Uko mu byanditswe byera handitse ngo ” Mutahishe Benedata guhoberana kwera “.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-abavandimwe-bavuye-mu-byabo-batangira-urugendo-rugana-i-siyoni/

  • Igisubizo ku bibaza niba Kami na Keza bakina muri Impanga Series ari umuntu umwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Fleury Ndayirukiye uzwi cyane ku izina rya Fleury Legend akaba ari nawe uyobora filime izwi nka Impanga Series yamaze amatsiko abantu benshi bibazaga niba Kami na Keza bakina mu Impanga Series ari umuntu umwe. Mu kiganiro Sunday Night show aho Fleury Legend yari yatumiwe nk'umutumirwa yabisobanuye nyuma yo kubibazwa na benshi mu bari bakurikiye iki kiganiro.

    Mu magambo ye bwite, Fleury Legend yagize ati ” Abantu bagomba kumenya ko hari Bahavu Jannet umwe hakaba na Kami na Keza bakina mu Impanga Series ntakindi “.

    Kami na Keza bari mu bakinnyi bakina mu Impanga Series

    Source : https://yegob.rw/igisubizo-ku-bibaza-niba-kami-na-keza-bakina-muri-impanga-series-ari-umuntu-umwe/

  • Kigali: Babiri bafashwe bagurisha ikibanza kitari icyabo kuri miliyoni 14 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga 2021, ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda i Remera, ni bwo Niyonsaba Marcel utuye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro na Mbarushimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, beretswe itangazamakuru.

    Bafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, ubwo bari kwa noteri wikorera, mu Murenge wa Muhima bahinduza inyandiko kugira ngo babone uko bagurisha iki kibanza.

    Kimenyi Vincent utuye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, wari muri gahunda zo kugura iki kibanza, yasobanuye uburyo yahamagawe n’aba bagabo.

    Ati “Nari narasabye umukomisiyoneri kunshakira ikibanza, tariki ya 13 Nyakanga 2021, nza guhamagarwa n’umugabo ambwira ko afite ikibanza ku Gisozi, nagiye kukireba ngezeyo komisiyoneri wari wandangiye icyo kibanza ambwira ko ataboneka. Yampaye nimero z’uwitwa Ndoli, ajya kunyereka icyo kibanza, yambwiye ko cyanditse ku witwa Antoine Ngarambe, ariwe turavugana igiciro.”

    “Bampaye nimero ye ndamuhamagara ambwira ko aba hanze kandi ashaka gusubirayo ariyo mpamvu adashaka ibintu bitinda, ansaba ko muha miliyoni 15 Frw, mubwira ko muha 14, twemeranya ko muha miliyoni 13 indi imwe nkazayimuha tumaze gukora mitasiyo.”

    Ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, ni bwo bagiye kwa noteri guhinduza ibyangombwa, ubwo bari kwa noteri Niyonsaba wiyitaga nyir’ikibanza yavuze ko umugore we ariwe ufite ibyangombwa byacyo kandi ari kwa muganga, ari butinde. Uyu mugore avuga ngo ni uwitwa Claudette nubwo bajye kuvumburwa ko ngo atari umugore we.

    Niyonsaba Marcel wari wigize nyir’ikibanza, avuga uburyo yisanze muri izi gahunda z’ubuhemu, n’impamvu yatumye asohoka kwa noteri agahunga abeshya ko yibagiwe indangamuntu.

    Ati “Njye ndi umushoferi wa Taxi, Claudette twari duhuye nka kabiri, ariko Emmanuel we twari duturanye ku Gisozi. Tariki ya 16 Nyakanga 2021, bampamagaye bambwira ko hari ikibanza bafite bashaka kugurisha kiri ku Gisozi, mpageze bansaba ko mba nyiracyo mfatanyije na Claudette wari ufite ibyangombwa bwacyo by’ibihimbano, ariko bari bambwiye ko atari icyabo.”

    Niyonsaba Marcel avuga ko icyamuteye guhunga ava kwa noteri nta byangombwa by’iki kibanza bimwanditseho bari bafite, ubwo yumvaga noteri abasaba amarangamuntu byamuteye kwibaza, ahitamo kubeshya ko ntayo afite arahunga, ariko aza gufatwa na Polisi ubwo yarimo acika. Yasabye imbabazi kuba yaremeye kujya mu mugambi w’ubuhemu kandi abizi, agasaba n’undi wese utekereza kwishora mu byaha nk’ibi kubireka.

    Uwiyitaga umukomisiyoneri, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko yari yemerewe 300.000 Frw yo guhindura nimero ya telefoni bakoresheje mu kugurisha icyo kibanza.

    Ati “Njyewe bari banyemereye ko bazampa ibihumbi magana atatu nyuma yo kugurisha ikibanza, nimero narayihinduye tuyiha Niyonsaba Marcel ayikoresha yiyita Ngarambe Antoine kuko ariwe yari yanditseho. Ndasaba imbabazi kuba narishoye mu buhemu, nkanagira inama undi wese ushaka kubijyama kubireka.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye n’undi wese ushaka kurya iby’abandi atavunitse, asaba abantu kuba maso kuko abatekamutwe bagwiriye.

    Ati “Abantu badukanye ubutekamutwe bwo kugurisha iby’abandi nk’ibibanza, inzu n’ibindi, aba twabafatiye mu cyuho bashaka kugurisha ikibanza kitari icyabo, turi urwego rw’umutekano kandi turiho ngo dukurikirane abanyabyaha n’imikorere yabo.”

    “Abantu barye bari menge, niba ushaka kugurishwa ikintu witonde ubaze inzego zibishinzwe. Amayeri mwayabonye, bafite inyandiko zigaragaza ko ikibanza ari icyabo, ntimukihutire kugura imari ishyushye kuko byabaviramo ibihombo.”

    Iki kibanza aba bagabo barimo bakigurisha miliyoni 14 Frw. Bafatiwe mu cyuho amafaranga batarayahabwa.

    Aba bagabo uko ari babiri bakurikiranyweho ibyaha bitatu, kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Uko ari babiri bakurikiranyweho gushaka kugurisha ikibanza kitari icyabo

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwigengesera igihe bafite icyo bagiye kugura