Category: Uncategorized

  • Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (9) #rwanda #RwOT

    Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n’ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n’umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bashaka kunkangisha. Nehemiya:6:14

    Yesu ashimwe.

    Dukomeje kwiga Igitabo cya Nehememiya uyu munsi turakomeza tureba abanzi b’umurimo.

    Nehemiya yari afite abanzi benshi barwanyaga umurimo mu bo twavuze harimo Sanibalati , Geshemu ndetse na Tobiya ariko ikibazo gikomeye ni uko yari afite n’abo bari kumwe bamurwanyaga kandi bafite amakuru yose kuko babanaga.

    Harimo aba bahanuzi uwitwa Nowadiya n’abandi bazanaga ubuhanuzi bupfuye burwanya umurimo, Imana ikurinde abanzi b’umurimo mubana.

    Hari abayuda birirwaga bakorana umurimo wo gusana ariko bwakwira bagataha mu banzi b’umurimo bagatwara amakuru yaho umurimo ugeze.

    Bene Data burya abanzi bo munzu ni bo babi kuko bo baba baba bazi amakuru yose kuko tubana na bo, Imana izakurinde kugira abakurwanya mufatanyije umurimo.

    Ibi byatumaga abanzi b’umurimo bamenya amakuru yose kandi bayahawe na bamwe mu bayuda barwanyaga umurimo kandi bawurimo.

    Ibyo nubu birahari kuko dufite abantu babana natwe ariko bameze nka ba nyamujyiryanino baba munzu y’Imana ariko bakaba no mu bindi ibyo bituma umwanzi atugiraho imbaraga kuko afite abo akoresha baba muritwe.

    Imana iturinde abanzi b’umurimo tubana kandi irwanye ba Tobiya na ba Sanibalati na Geshemu badashaka ko umurimo ujya mbere.

    Ev Innocent

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-9.html

  • COVID-19 : Ku Cyumweru habonetse abanduye bashya 2.773, hapfa 11 #rwanda #RwOT

    Aba banduye bashya 2 773, babonetse mu bipimo 73 608 byafashwe mu gihugu hose ubwo mu mpera z’iki cyumweru hakorwaga igikorwa cyo gupima mu buryo bwa rusange cyakozwe mu Tugari dutandukanye.

    Bariya bantu 2 773 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19, barimo 2 225 bo mu Mujyi wa Kigali, 47 bo mu Karere ka Musanze, 44 bo muri Burera ndetse na 42 bo mu Karere ka Kamonyi.

    Uturere dutatu ni two tutagaragayemo umuntu n’umwe ufite ubwandu bw’iki cyorezo kuri iki Cyumweru, ari two, Gisagara, Nyaruguru na Bugesera.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abakize iki cyorezo kuri iki Cyumweru ari 1 855 mu gihe abo cyahitanye ari 11.

    Aba bahitanywe na COVID-19, barimo abagore batanu barimo uw’imyaka 75 w’i Rulindo, ab’imyaka 71 n’uwa 66 b’i Kigali, uw’imyaka 69 w’i Rubavu n’uw’imyaka 69 w’i Rusizi ndetse n’abagabo batandatu barimo uw’imyaka 71 w’i Rulindo, ab’imyaka 69, 60, 57 bo mu Mujyi wa Kigali, uw’imyaka 62 w’i Huye ndetse n’uw’imyaka 50 w’i Karongi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Ku-Cyumweru-habonetse-abanduye-bashya-2-773-hapfa-11

  • Nyagatare: Yiyahuye amaze iminsi asezera ku nshuti n’abaturanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, Karengera Katabogama Alex, avuga ko Rukundo ngo yageze iwe ava mu nshuti ze afite icupa rya essence mu ntoki yinjira mu nzu.

    Ngo umugore yari mu gikoni atetse, nyuma ngo yinjiye mu nzu yumva iranukamo essence abajije umugabo aramwihorera ndetse ngo anamubaza iby’ikibiriti amubonana, nabwo akomeza guceceka.

    Ati “Umugore yari atetse ariko yinjiye mu nzu agiye gutunganya uburiri kugira ngo basoze kurya baryama, yumva haranukamo essence na ho umugabo yari yamaze kuyisiga umubiri wose ndetse yayinyanyagije mu bintu bimwegereye”.

    Akomeza agira ati “Umugore yaramubajije undi araceceka ahubwo mu gihe akimubaza undi aba arashe ikibiriti, umugore akurura umwana wari mu muryango arasohoka, umugabo asubizaho urugi atangira gushya”.

    Karengera avuga ko ngo umugore yavugije induru ariko abaturanyi baje bazibiranywa n’ikibatsi cy’umuriro bategereza ko inzu ikongoka basanga yamaze gushiramo umwuka.

    Rukundo ngo yari amaze iminsi anyura mu baturanyi n’inshuti ababwira ko ashaka kuvugana na bo ndetse ashaka kubasezeraho bwa nyuma, nk’uko Gitifu Karengera akomeza abivuga.

    Agira ati “Mbere y’uko agera iwe yari yagiye anyura mu baturanyi ababwira ko ashaka kuvugana nabo kuko ngo ibyo arimo gutegura bishoboka ko batazongera kubonana bityo bamusezeraho, kandi yari amaze iminsi abivuga ariko atababwira aho ajya”.

    Rukundo ubusanzwe ngo nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we babyaranye umwana umwe, uretse ko ngo yagendaga yivugira ko ashobora kuzikura ku isi.

    Gitifu Karengera avuga kandi ko ubuzima bw’umuntu butarangirira mu biganza bye, bityo ko akwiye kubuha agaciro ntabwiyambure.

    Kuri Rukundo by’umwihariko haranakekwa ko kwiyahura kwe ari umuvumo w’umuryango dore ko ngo na se yapfuye yiyahuye.

    Ati “Uretse nk’uyu ibyo abaturage bavuga bishobora kuba ari nk’umuvumo uri mu muryango, kwiyahura si umuco mwiza no mu muco nyarwanda ubundi kirazira, kuko ni umuvumo ku muryango”.

    Asaba abaturage kudatekereza kwiyahura kuko uretse kuba ari ikizira mu muco nyarwanda, ari n’umuvumo ku muryango.

    Karengera akomeza asaba abaturage kwegera ubuyobozi mu gihe bafite ibibazo bukabafasha kubikemura aho kwifatira umwanzuro.

    Rukundo Emmanuel asize umugore n’umwana umwe.

  • Dore uburyo ikigo gifasha abahohotewe gikoramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rangira Anicet
    Rangira Anicet

    Ni yo mpamvu Kigali today yegereye Umuyobozi w’ikigo Isange One Stop Center, maze adusobanurira ihohoterwa icyo ari cyo ndetse n’uburyo bakira ababagana.

    Umuyobozi wa Isange one stop center, akaba n’umugenzacyaha ushinzwse ubukangurambaga mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Rangira Anicet, asobanura ko icyo kigo cyakira abantu bafite ibibazo bitandukanye, by’umwihariko abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa.

    Ihohoterwa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri kandi ku gahato, ndetse kikanagaragara ko kizagira ingaruka mu gihe kizaza.

    Asobanura ibimenyetso biranga uwahohotewe by’umwihariko mu bijyanye n’ihungabana, avuga ko ibimenyetso bigaragara bitewe n’imiterere y’umuntu kuko buri wese afite uko ateye, ati “hari uza afite ibimenyetso bigaragara hari n’uwo biba byihishe utahita ubibona ariko bitabujije ko abifite”.

    Ihohoterwa rishyirwa mu byiciro bine nk’uko uyu muyobozi wa Isange one stop center abisobanura.

    Ati “Irya mbere n’ihohoterwa ryo gufata ku ngufu, umuntu agasambanywa ku gahato, ihohoterwa rishingiye ku mubibi aho umuntu akubitwa, ihohoterwa rishingiye ku itotezwa ryo ku mitungo, ihohoterwa rishingiye ku mutima, aho usanga umuntu ahora atotezwa cyangwa n’ibindi bintu bikora ku mutima w’umuntu”.

    Avuga ko iyo umuntu yahuye n’ihohoterwa runaka bwa mbere, abagomba kubanza kunyura kuri RIB ikamwohereza kuri Isange. Ariko na none akenshi urwo rwego rwa Isange rushobora kwakira uwasambanyijwe ku gahato kugira ngo ibimenyetso bidasibangana, agahura n’abagenzacyaha bahakorera ku buryo izo serivisi zose azifashwa akabasha no kubona ubutabera.

    Ati “Hari ihungabana rishobora kugaragaza ibimenyetso ako kanya, hakaba n’irindi ritabigaragaza ako kanya. N’ubwo buri wese bitamugaragaraho, nkatwe twakira abantu benshi hano twemeza neza ko bahura n’ikibazo cy’ihungabana. Akenshi uje yahohotewe akunze kuza yibaza ku muntu wamuhohoteye niba yamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abenshi bagira ubwoba, kwishinja n’ibindi”.

    Urugero iyo umukobwa asuye umuhungu akamufata ku ngufu buri gihe umukobwa yishinja ko yijyanye, akagira ubwoba, yewe akaba yagira n’isoni kuko hari isoni ziterwa n’ihungabana.

    Umwana w’umukobwa w’umwangavu iyo asambanyijwe ku gahato, akenshi agira isoni kuko iyo ajyanywe gusobanura uko byagenze kuri RIB baramubaza, na we agasubiza uko byagenze. Ahanini biba byarabaye mu ibanga, nyuma iyo ajyanywe kwa muganga benshi babyibazaho, iwabo mu rusisiro na ho bakabimenya bityo bigatuma yishinja ndetse akagira n’isoni z’ibyamubayeho.

    Rangira asobanura ku ihohoterwa ryo gukubitwa ku baturutse mu ngo zabo, avuga ko akenshi abafata icyemezo cyo kuregana babikora byamaze kurenga ubushobozi bwabo bwo kwiyunga cyangwa kwikemurira ikibazo, bararembye cyangwa bakazanwa ku gahato, rimwe na rimwe bahabwa imiti ibafasha muri iryo hungabana.

    Ati “Akenshi usanga iyo imiryango igiranye amakimbirane, hari abafata ibiyobyabwenge kugira ngo biyibagize ibyo bibazo biri mu rugo cyangwa babashe gusinzira. Icyo gihe twebwe nka Isange One Stop Center tubohereza ku bitaro bidukuriye ku rwego rwa santé mental, bagakurikiranwa nko kuri Caraes Ndera”.

    Icyo gihe ariko iyo wafashe ibiyobyabwenge bikomeye hari ibitaro bikuru bikomeye byomu kigo cya Reabilitation center ya Huye bigufasha.

    Ibyo bitaro baragusuzuma ku buryo bashobora kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge wafashe, uko bingana n’uburyo wafashwamo mu gihe basanze bikomeye, birimo ibiterwa mu nshinge, Urumogi n’ibindi, nk’uko Rangira akomeza abivuga.

    Rangira avuga kandi ko n’ibitaro biherereye ku Kacyiru bifasha cyane ndetse ko babona umusaruro wabyo.

    Ati “Ukurikije ibibazo baba bafite cyangwa ibyo twakira hano, abenshi bava hano bakize. Iyo ufashije umuntu ukamwereka ko utameze nka wa wundi wamuhohoteye arishima agakira. Ikindi kandi dukurikije imiterere y’ibibazo by’ihohoterwa twakira hano, iyo dufite umurwayi tumuha imiti ishobora kumufasha ndetse tukamuha rendez-vous akagaruka guhura na muganga ku buryo akurikirana ihungabana rye kugeza akize”.

    Avuga ko hari abarwayi bamwe na bamwe bakira, kabone n’ubwo yaba yaranyoye imiti agakira ariko bafata umwanzuro wo kujya bamusura aho ataha cyangwa atuye, ndetse bakifashisha n’inzego zibanze kugira ngo atazongera akagira ihungabana bitewe n’ihohoterwa yakorewe rishobora kugaruka mu gihe runaka.

    Avuga kandi ko ku bijyanye n’ihohoterwa ryo mu muryango, akenshi umwana wahohotewe avurwa ari kumwe n’ababyeyi kuko umwana hari igihe ashinja nyina ko yaba yaragize uruhare mu ihohoterwa yakorewe, kabone n’ubwo uwarimukoreye yaba afunzwe. Icyo gihe ngo bavura umubyeyi n’umwana bakoresheje ‘approche systemique’ ifasha abantu bafite ihohoterwa ryo mu muryango.

    Kuva 2009 ubwo Ikigo Isange One Stop Center cyatangiraga kwakira umurwayi wa mbere waje abagana, kugeza 2021 ubwo Kigali Today yagiranaga ikiganiro n’umuyobozi wa Isange, bari ku mubare wa 25,931 ariko ukomeza kwiyongera uko bakiriye umurwayi mushya.


  • Kigali: Polisi yafashe abari bagiye kwambura umuturage miliyoni 15 bamushutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonsaba na Mbarushimana baracyekwaho guhuza umugambi wo gukora ibyangombwa bihimbano ngo bagurishe umutungo w
    Niyonsaba na Mbarushimana baracyekwaho guhuza umugambi wo gukora ibyangombwa bihimbano ngo bagurishe umutungo w’umuturage

    Uwari ugiye kugura iyo mitungo ni Kimenyi Vincent wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, akavuga ko mu cyumweru gishize yari agiye kwamburwa n’abo bagabo babiri bamushuka ko bafite ikibanza kirimo inzu bashaka kugurisha, nyuma Polisi ibafata batarangije umugambi wabo.

    Yagize ati “Tariki ya 13 Nyakanga 2021 umuntu ntazi yarampamagaye ambwira ko azi ahantu hagurishwa ikibanza cya make, byahuriranye ko nagishakaga. Yambwiye ko agiye kumpuza n’umuntu witwa Ndori utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango, ari na ho hari icyo kibanza”.

    Kimenyi akomeza avuga ko yagiyeyo ndetse n’ikibanza arakibona aragishima, hanyuma uwo Ndori amuca Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 15, ariko kuko we yari umukomisiyoneri yamubwiye ko agiye kumuha nimero ya telefoni y’uwitwa Ngarambe Antoine, ari na we bita nyiri ikibanza.

    Ati “Amaze kumpa iyo nimero koko nasanze yanditse kuri Ngarambe Antoine ari na we bitaga nyiri ikibanza. Twemeranyije ko muri Miliyoni 15 mbanza nkamuha Miliyoni 13 andi nkazayamuha tumaze kurangiza ibijyanye no guhererekanya ubutaka (Mutation), Polisi yabafashe turi kwa noteri wigenga, turi mu nzira zo gukora Mutation”.

    Niyonsaba aremera ko koko yari mu mugambi wo kugurisha ikibanza cy’umuturage witwa Ngarambe Antoine, akaba ari umugambi yafatanyije na Mbarushimana Emmanuel ari na we wamufashije guhindura nimero ya telefoni (Sim Swap) ya Ngarambe ndetse anahimba icyangombwa cy’ubutaka cya Ngarambe.

    Niyonsaba yagize ati “Tariki ya 16 Nyakanga 2021 nafashwe na Polisi ndi mu Murenge wa Muhima mu Kiyovu, nafashwe turi mu mugambi wo kugurisha ikibanza kitari icyacu. Tariki 15 Nyakanga nahamagawe na Mbarushimana Emmanuel n’umugore witwa Claudette bambwira ko bafite ikibanza bashaka kugurisha, njyewe nkitwa umugabo w’uwo mugore banyita Ngarambe. Nari mbizi ko icyo kibanza atari icyabo, bari bambwiye ko bazampemba ariko ntibambwiye amafaranga nzahembwa”.

    Niyonsaba avuga ko mbere yo gucura uwo mugambi yari asanzwe aziranye na Mbarushimana kuko bigeze guturana ku Gisozi. Muri uwo mugambi yari kuba yitwa nyiri ikibanza, Claudette akamubera umugore we.

    Ati “Claudette yari afite icyangombwa cy’ubutaka cy’igihimbano njyewe mfite nimero ya telefoni bahinduye ya nyiri ikibanza ari we Ngarambe. Twageze kwa noteri wigenga adusaba indangamuntu zacu dusohoka nk’abagiye kuzizana dusiga aho uwo twari tugiye kugurishaho ikibanza. Nkimara gusohoka ngeze hanze ni bwo nagiye kubona mbona abapolisi baramfashe”.

    Mbarushimana Emmanuel aremera ko yagize uruhare mu guhindura nimero ya telefoni yakoreshwaga muri ubwo bwambuzi, bari bamwemereye Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 nyuma yo kugurisha ikibanza.

    Ati “Nimero twayambuye umuturage witwa Ngarambe Antoine tuyiha Niyonsaba Marcel atangira kuyikoresha mu izina rya Ngarambe Antoine mu bikorwa byo kugurisha imitungo y’uwo Ngarambe Antoine”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP), John Bosco Kabera, yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru yari ahari ko barimo gushaka kugurisha imitungo y’umuturage, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

    CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kwitondera kugura ibintu ibyo ari byo byose batabanje gushishoza ngo bamenye ko uwo bagiye kugura ari nyirabyo koko.

    Ati “Ubwambuzi nk’ubu buriho, aho abantu bafata nimero ya telefoni y’umuntu bashaka kwiba imitungo bakayimwambura bakajya bayikoresha (Sim Swap), bakanahimba ibindi byangombwa bye nk’indangamuntu cyangwa icyangombwa cy’uwo mutongo bashaka kugurisha. Abantu bitondere abababwira ko bagiye kubagurisha imari ishyushye, bajye babanza bashishoze, babaze abantu batandukanye, barebe inzego zishinzwe kwandika imitungo y’abantu nk’ikigo cy’ubutaka cyangwa ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bamurebere ko uwo bagiye kugura ari we nyiri umutungo ugurishwa koko”.

    Mbarushimana na Niyonsaba bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Ingingo ya 177 ivuga ko Umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho ingwate ikintu cyimukanwa cyangwa kitimukanwa azi ko atari icye aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Kimenyi wari ugiye kwamburwa miliyoni 15
    Kimenyi wari ugiye kwamburwa miliyoni 15

    Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Seburikoko yavuze igihe yazakorera ubukwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye muri filime nyarwanda, Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko cyangwa Papa Sava yavuze ko nta gihindutse mu mwaka utaha wa 2022 azakora ubukwe.

    Uyu mugabo utarakunze kumvikana mu nkuru z’inkundo ndetse abakunzi bagiye bamubaza niba yaba afite uwo yihebeye ariko agakunda kubikwepa.

    Mu kiganiro Transit Line n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, yavuze ko ari muzima ndetse n’ibitekerezo bimwerekeza ku bakobwa yifuza bijya biza.

    Ati 'Mba numva ndimuzima nta kibazo, imashini mu ma saa kumi n’imwe, ibyiyumviro bikwerekeza ku mukobwa wumva wifuza nabyo birahari.'

    Ku kijyanye n’igihe azakorera ubukwe niba anafite umukunzi ndetse niba anafite ubukwe, yavuze ko mu mwaka utaha bigenze neza yazabukora.

    Ati 'Numvaga nanabukora muri uyu mwaka ariko se nabatumira hakaza abantu 10. Ni umwaka utaha, kuki umuntu atakwakwanya se. Umukazana se? umva ra wenda umuntu aba ataravuga ngo izi nyanya uyu munsi hatekwe uru ariko hari urwo uba ureba.'

    Yavuze ko ikintu cyatumye atinda gushaka ari uko yabanje gushaka amafaranga n’uwo bazabukorana none ubu byose byarakemutse ntacyamubuza gukora ubukwe.

    Niyitegeka Gratien yavuze ko umwaka utaha ashobora gukora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/seburikoko-yavuze-igihe-yazakorera-ubukwe

  • Hello world! #rwanda #RwOT

    Welcome to WordPress. This is your first post. Edit or delete it, then start writing!

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/19/hello-world/

  • Haruna Niyonzima yavuze umukinnyi yumva azasigira nimero 8 #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezerwaho mu cyubahiro mu ikipe ya Yanga, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yavuze ko umukinnyi yamaze guhitamo ko azasigarana nimero ye 8 yari amaze imyaka 8 ari Zawadi Mauya.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mukinnyi yasezeweho mu ikipe ya Yanga aho atazakomezanya nayo mu mwaka utaha w’imikino.

    Uyu mukinnyi mu myaka 8 yakiniye iyi kipe akaba yarambaraga nimero 8, akaba yarabajijwe niba yumva iyi nimero yashyirwa mu bubiko nk’uko abafana babyifuza, cyangwa niba yumva hari umukinnyi yayisigira.

    Haruna yavuze ko ku giti cye yamaze gutoranya umukinnyi azayisigira aramutse abyemeye ari we, Zawadi Mauya.

    Ati “ukuri nakwifuje ko njyana nayo ariko namaze guhitamo umukinnyi nzayisigira aramutse abikunze, abakinnyi bose ndabakunda ariko nkururwa cyane na Mauya(Zawadi), ni umukinnyi nkunda, nkunda uko akina, aramutse abikunze, ndabimusabye azambare nimero yanjye(8), ndabizi arayikwiye.”

    Zawadi Mauya asanzwe ari umunya – Tanzania, akaba yari asanzwe yambara nimero 20 muri iyi kipe ya Young Africans.

    Zawadi Mauya ngo nabyemera azambare nimero ya Haruna

    Haruna Niyonzima ngo yumva nimero itabikwa ahubwo yasigaranwa na Zawadi kuko ari umuhanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yavuze-umukinnyi-yumva-azasigira-nimero-8

  • Wenda abifuza inyama na byeri ntibazabibona ariko ibiribwa bikenerwa bizaboneka bihagije- Min. Gatabazi #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro yatanze kuri Television Rwanda mu makuru, aho yagarutse kuri gahunda yo guha ibiribwa bariya baturage yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango ibihumbi 220 ndetse n’imiryango 34 750 yo mu tundi Turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, izahabwa ibiribwa.

    Avuga ko buri muryango uzahawa ibiribwa hagendewe ku mubare w’abawugize kugira ngo hatagira abahabwa ibiribwa bidahagije.

    Hon Gatabazi kandi avuga ko ibiribwa bizatangwa bishingiye ku byo umubiri w’umuntu ukenera umunsi ku wundi ku buryo bazahabwa ibirimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara ndetse n’ibitera imbaraga.

    Ati 'Ku buryo mu minsi 10 abantu bose batekerejwe badafite ubushobozi bwo kubatunga bazabibona bihagije ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo ibiryo buri wese yifuza, ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza ibyeri […] ariko muri iki cyiciro turi gutanga ibiryo bishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi azabone ibyo arya bimutungira ubuzima.'

    Yagarutse kuri bimwe muri ibi biribwa birimo ifu ya kawunga, ibishyimbo n’umuceri ndetse n’ibizahabwa abana bato birimo amata n’ifu y’igikoma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Wenda-abifuza-inyama-na-byeri-ntibazabibona-ariko-ibiribwa-bikenerwa-bizaboneka-bihagije-Min-Gatabazi