Category: Uncategorized

  • Hari ukuntu bibeshya ngo twakuze: Minisitiri Uwamariya avuga ku myitwarire mibi mu banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abanyeshuri bagaragaza imico idasanzwe ku buryo abantu batandukanye, batangiye kwibaza ku burezi buhabwa abana bari mu mashuri.

    Hari ingero z’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagaragayeho imyitwarire idahwitse irimo nko gukubita abarezi babo ndetse n’indi mico idakwiye kuranga umunyeshuri mwiza.

    Urugero ni mu Karere ka Rutsiro aho ku wa 15 Kamena 2021, umunyeshuri yahiritse umwarimu wari utwite, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga. Hari kandi abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu bagaragayeho imico y’ubusinzi, kunywa itabi n’indi migirire y’isoni nke irimo gusomana imbere ya mwarimu.

    Mu minsi yashize kandi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’abanyeshuri biga mu Karere ka Ruhango aho bari bari kubyina nk’abari gusambana, bakaba bari bari kwishimira ko umuyobozi wabo yirukanywe.

    Izi ngero n’izindi zigaragara mu mashuri ni zo zituma abantu bibaza niba mu mirerere y’abanyeshuri hatarimo ikibazo.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange imyitwarire y’urubyiruko yahindutse.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba urubyiruko imyitwarire muri rusange harimo icyahindutse […] Hari ukuntu urubyiruko rwibeshya ngo twakuze, cyane abarangiza amashuri yisumbuye basa n’aho bigaragaza nk’abavuye mu cyiciro kimwe bagiye mu kindi ariko bakabyitwaramo nabi.”

    Yakomeje avuga ko kuba uru rubyiruko rufite imyitwarire idasanzwe usanga harabayeho kudohoka haba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse n’abarezi.

    Ati “Iriya myaka iba igoye ku buryo aba yumva yakora icyo ashaka cyose ariko hakaba no kudohoka muri rusange mu bijyanye n’imyitwarire. Ibi ndabisubiramo kugira ngo inzego zose zumve ko dukwiye gufatanya. Buriya umwana unanirana ku ishuri no mu rugo ntabwo aba ari umwana ufite gahunda. Biba byaratangiye gupfa mbere.”

    Yakomeje agira ati “Mu muryango niho umwana atorezwa kubaha. Kera twatinyaga mwarimu n’aho atambutse ukaba wumva ko ugomba kumuha icyubahiro akwiye ariko iyo umwana yubahuka mwarimu nk’aho twabonye babakomeretsa, ibyo biza mu burere. Si ukwikuraho inshingano nka Minisiteri ariko iyo ababyeyi bafatanyije n’ishuri babasha gukemura icyo kibazo kuko si bwo uwo munyeshuri aba yitwaye gutyo.”

    Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi n’amashuri gukorana bakamenya uko imyitwarire y’abana ihagaze.

    Ati “Hari amashuri atubwira ngo duhana umwana umubyeyi akaza kutumerera nabi, ni byiza ko ababyeyi n’amashuri bakorana umunsi ku munsi bakamenya ngo umwana yitwara ate, abayeho ate?”

    “Kera tukiri mu mashuri wajyaga kubona ukabona umubyeyi aje kureba uko umwana yitwara cyangwa umurezi agatumaho umubyeyi ngo ngwino tuganire ku kibazo cy’umwana. Ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amashuri bongere gukorana umunsi ku munsi kugira ngo barere umwana ufite ubumenyi n’uburere.”

    Kugeza ubu 60 % by’Abanyarwanda ni urubyiruko benshi bari mu mashuri, ibi bikaba bitanga umukoro ku babyeyi n’abarezi wo kubaha uburere bwiza kuko aribo bazagira uhurare mu kubaka u Rwanda rw’ejo.

    Inkuru bijyanye:

    Imvano y’amashusho y’abanyeshuri bo mu Ruhango bagaragaye babyina nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina

    Rutsiro: Umwarimu utwite yahiritswe n’umunyeshuri we ahura n’ikibazo

    Kunywa itabi, inzoga no gusomanira imbere ya mwarimu biravuza ubuhuha ku biga ku Kabusunzu

    Dr Uwamariya Valentine yavuze ko imyitwarire mibi y’abanyeshuri iterwa n’idohoka ry’ababyeyi n’abarezi

  • Bijoux ukina muri Bamenya Series yavuze imvano yo kwiyongera kw'ikibuno cye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi kubera ikura ry'imbuga nkoranyambaga ndetse no kuba hari umubare munini warikoresha mu Rwanda ninako haza abibasira abandi kuri izi mbuga bitewe  n'ingingo runaka iba ihari.

    Mu minsi ishize hari abaherutse kwibasira umukinnyi wa filime Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y'uruhererekane ya Bamenya, yavuze ko abantu bamaze iminsi bamutuka bamuziza ko yiyongeresheje ikibuno.

    Aba bamutuka bavuga ko uyu mukobwa yari afite ubwiza buhagije atari akwiye kwiyongeresha ikibuno mugihe we avuga ko byatewe na Siporo yakoze ntakindi.

    Bijoux  yavuze ko batangiye kumutuka bitewe n'amafoto yashyiraga kuri Instagram bavuga ko aba yihaye ikibuno adafite ari amafoto yasubiyemo(edit).

    Ati'Nabanje kujya nshyiraho amafoto bakantuka ngo ayo mannyo yawe ngo mba nakoze edit y'ifoto, nshyiraho amashusho kuko yo bazi ko iteditingwa(edit) bati banyweye imiti.'

    Bijoux akomeza avuga ko nta muti yigeze yitera ngo yongere ingano y'ikibuno, ahubwo ari umubiri we wahindutse bitewe na siporo akora.

    Ati'Nta muti niteye baribeshye, narahindutse. Njye njya mbwira abantu ngo iyo ukoze siporo inda ikagenda ikibuno kiriyongera, n'aho iby'imiti byo sibyo.'

    Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuntu ahinduka kuko uko umuntu aba ameze uyu munsi siko azaba ameze mu myaka iri imbere.

    Uyu mukobwa yabwiye abakomeza kubamutuka kubera imyambarire ye , yavuze ko yambara bitewe n'ibimunezeza kandi bimubereye, ngo abakunda ko yambara imyenda miremire bajye aba ari yo bakunda bareke aho yambaye imigufi kuko hari abandi bayikunda.

    Imiterere ya bijoux ikomeje kuvugisha benshi hanze aha.

    Source : https://yegob.rw/bijoux-ukina-muri-bamenya-series-yavuze-imvano-yo-kwiyongera-kwikibuno-cye-amafoto/

  • Beach Volleyball imidari ya Zahabu yose yatashye muri Amerika #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Beach Volleyball ryari rimaze iminsi ribera i Rubavu ryasojwe ryegukanywe n’Abanyamerika.

    Kuva tariki ya 14 Nyakanga mu Rwanda haberaga irushwanwa rya Volleyball yo ku mucanga “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2- Stars', rikaba ryasojwe ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021 aho mu bagabo ryegukanywe n’Abanyamerika batsinze bagenzi babo, ni mu gihe mu bagore nabwo ryatwawe na Amerika itsinze Abadage.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 4, abiri y’abagabo n’abiri y’abagore, aho Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ari bo bgeze kure muri 1/8.

    Ku Cyumweru hakinwe imikino ya 1/2 mu bagabo n’abagore ndetse n’imikino ya nyuma no guhatanira umwanya wa 3.

    Muri ½, Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner bari batsinze Abarusiya Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-19, 21-15) mu gihe Chase Budinger na Troy Field batsinze Abarusiya Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov amaseti 2-0 (21-15, 21-19).

    Umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagabo waje kwegukanwa n’Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15) ku mukino wa nyuma.

    Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov ni bo begukanye umwanya wa gatatu batsinze bagenzi babo bo mu Burisiya, Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-11, 21-15).

    Mu bagore, umukino wa nyuma wasize umudali wa Zahabu wegukanywe n’Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14).

    Muri ½, Chantal Laboureur na Sarah Schulz bari batsinzeValentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-1 (23-25, 23-21, 15-11) naho Sara Hughes na Emily Day batsinda Svenja Müller na Sarah Schneider amaseti 2-0 (21-16, 21-18).

    Umwanya wa gatatu wegukanywe na Svenja Müller na Sarah Schneider bo mu Budage, batsinze Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-0 (21-19, 21-19).

    Amakipe ya mbere mu byiciro byombi yahawe 4000$ (agera kuri miliyoni 4 Frw), aya kabiri ahabwa 3000$, aya gatatu yatwaye 2000$, aya kane 1400$, aya gatanu 1000$, aya gatandatu 800$, aya karindwi 600$ mu gihe aya munani yahembwe 500$.

    Ibi bihembo byose bingana n’ibihumbi 25$ mu gihe ubwo u Rwanda rwakiraga irushanwa ry’inyenyeri imwe mu mpeshyi ya 2019, hatanzwe ibihembo bingana n’ibihumbi 10$.

    Minisitiri wa Siporo hagati y’Abanyamerika ba mbere n’Abarusiya ba gatatu

    Abarusiya babaye aba gatatu mu bagabo n’abadage babaye aba kabiri mu bagore

    Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz babaye aba kabiri

    Abanyamerika begukanye imidari ya Zahabu mu byiciro byombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/beach-volleyball-imidari-ya-zahabu-yose-yatashye-muri-amerika

  • Ngizi couples z'abastar nyarwanda zirimo gutwika kurusha izindi muri iyi minsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe hari couples z'abastar zirimo kugenda zigarukwaho cyane ndetse zinavugwa na benshi bitewe n'ibintu bitandukanye bagenda bakora.

    Hano twabakoreye urutonde rwa couples z'abastar nyarwanda zirimo gutwika muri iyi minsi.

    1. The Ben na Miss Pamella

    2. Juno Kizigenza na Ariel Wayz

    3. Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine

    4. Lague Byiringiro na Kellia Uwase

    Source : https://yegob.rw/ngizi-couples-zabastar-nyarwanda-zirimo-gutwika-kurusha-izindi-muri-iyi-minsi/

  • Nawe wasobanukirwa igitera kwayura n'akamaro bifitiye ubuzima bwacu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri wese mu buzima bwe yaba umwana muto cyangwa umusaza n'umukecuru ntawe utayura. Kwayura ni igikorwa ahanini cyizana, nta ruhare ubigizemo ndetse akenshi birakongera kuko akenshi iyo ukuri iruhande yayuye nawe uhita wayura. Kandi usanga ahanini bigendana no kwinanura.

    Nubwo byizana ariko, biba ari ikimenyetso cy'impinduka runaka mu buzima, ndetse binagirira umubiri akamaro. Icyakora nubwo bimeze gutyo, kubikora igihe kinini cyangwa inshuro nyinshi biba bigaragaza impinduka zitari nziza ku buzima ndetse bishobora no kugaragaza uburwayi runaka.

    Kwayura biterwa n'iki?

    Uretse mu bundi buryo turi buze kubona hepfo, ariko muri rusange biterwa n'imwe mu mpamvu zikurikira:

    • Umunaniro
    • Ibitotsi
    • Imbeho
    • Gusonza
    • Kuba hari ukwegereye wayuye

    Ibi tumaze kuvuga byo ubwabyo ntacyo bitwaye ndetse bifite akamaro kanini ku buzima

    Akamaro ko kwayura

    Bifite akamaro mu buryo 2:

    • Ubwa mbere, bifasha mu guhoza ubwonko. Iyo wayuye, winjiza umwuka mwinshi kandi ukonje ugereranyije n'uwari muri wowe imbere. Uyu mwuka rero utuma umusokoro wari washyushye wongera gukonja nuko ukamanuka mu rutirigongo, bikagabanya umunaniro no kuremererwa umutwe
    • Bwa kabiri, bifasha inzasaya kurambuka no gukora neza cyane cyane mu gihe cy'ubukonje aho uba usanga umubiri wose wakonje.
    Ubusanzwe ni byiza kuko bifasha ubwonko gukora no kuruhuka neza

    Nyamara nkuko twabivuze tugitangira, iyo bibaye kenshi kandi buri gihe, biba ari ikibazo.

    Kwayura cyane bivugwa ryari

    Havugwa ko wayura cyane mu gihe wayura inshuro nyinshi zikurikiranyije. Binavugwa kandi mu gihe wayura ntiwitse vuba, mbese ugatinda kandi bikaza kongera kugaruka mu kanya gato cyane.

    ibi biterwa rimwe na rimwe n'imiti uri gufata cyangwa se uburwayi runaka umubiri ufite.

    Ibishobora gutera kwayura cyane

    • Indwara zinyuranye z'umutima
    • Guhindura amasaha yo waryamiragaho, cyane cyane nk'iyo ugiye mu gihugu kidahuza amasaha n'icyo wabagamo cyangwa se uhinduye akazi wenda wakoraga manywa ukajya ukora ijoro
    • Amaraso macye mu mitsi
    • Kutagira imyunyungugu ihagije
    • Gukorwa kw'imisemburo micye ikorerwa muri thyroid
    • Imwe mu miti
    • Indwara zifata urutirigongo n'ubwonko
    • Kurambirwa ikintu runaka
    • Kwiheba no kwigunga
    Kwayura bishobora kwerekana ko unaniwe

    Rimwe na rimwe kandi hari ibitera kwayura cyane, bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku buzima, biba bikeneye kwihutira kujya kwa muganga

    • Igicuri
    • Guturika k'umutsi ujyana amaraso mu bwonko
    • Indwara zangiza ibihaha harimo bronchite n'izindi

    Niyo mpamvu mu gihe cyose wayura cyane uba usabwa guhita ujya kwa muganga kuko ntuba uzi neza icyaba kiri kubigutera

    Uretse kwayura kandi, hari ibindi bimenyetso bigendana na byo

    • Kuribwa mu nda
    • Ikibazo cy'uburinganire, no kuba wagwa
    • Ikizungera n'isereri
    • Umunaniro
    • Kuribwa umutwe
    • Kubura ibitotsi
    • Gucika intege no kugaragaza kudakomera
    • Kugira ibinya
    Uretse kwayura ubyutse, iyo kwayura bikubuza gusinzira, kiba ari ikibazo

    Hari ibindi bimenyetso bisaba guhita wihutira kujya kwa muganga

    • Guta ubwenge niyo byaba akanya gato
    • Kunanirwa guhumeka cyangwa guhumeka insigane
    • Ikizungera gitinda
    • Kuraba
    • Isereri imeze nk'igicuri
    • Kuvuga udatobora
    • Kunanirwa ibyo wari uzi nko kwandika no gusoma, kimwe no kwibagirwa vuba

    Kuko kwayura cyane bishobora guturuka ku ndwara ikaze, gutinda kwivuza bishobora kubyara ingaruka zikomeye ndetse zimwe zikaba akarande.

    Niyo mpamvu mu gihe cyose ubonye ko kwayura kwawe cyangwa k'uwo muri kumwe kudasanzwe kandi biri kuba cyane usabwa guhita ugana ivuriro rikuri hafi nibo bazabasha kumenya ikiri kubitera kandi nigikosorwa, na kwa kwayura cyane bizashira.

    Niyo yaba umwana ukabona yayura buri gihe kandi kenshi, uzamujyane kwa muganga

    Source : https://yegob.rw/nawe-wasobanukirwa-igiterwa-kwayura-nakamaro-bifitiye-ubuzima-bwacu/

  • Ntendeka abakobwa 2 none bose baje iwanjye ngo tubane muri Guma mu rugo kandi mfite icyumba kimwe| Mungire inama? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muraho,njye ndi umusore w'imyaka 26 nkaba nikorera ariko nkaba nsanzwe mfite abakobwa 2 dukundana ntanumwe wari ubizi ko mfite undi ariko uyu munsi ubu nonaha nisanze mu ihurizo rikomeye…bombi mbasanze murugo iwanjye baje ngo tubane mugihe cy'iyi minsi ya lockdown …..mubyukuri sinzi uko mbigenza tu,noneho mba munzu y'icyumba kimwe?…ndaha ndasamye gusa nukuri..

     

    mungire inama

    Source : https://yegob.rw/ntendeka-abakobwa-2-none-bose-baje-iwanjye-ngo-tubane-muri-guma-mu-rugo-kandi-mfite-icyumba-kimwe-mungire-inama/

  • Inkomoko ,ibisobanuro n'imiterere y'abantu bitwa Jeannine. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jeannine ni izina rihabwa umwana w'umukobwa, rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Jehanne rikaba risobanura ngo 'Imana igira ibambe cyangwa impuhwe' hari n'aho risobanura 'impano ivuye ku Mana'.

    Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye ku buryo bitewe n'igihugu udashobora kurondora uko ryandikwa ngo ubirangize hari aho bandika Janine, Jeannine,Janene, ,Jannine n'ubundi buryo butandukanye.

    Bimwe mu biranga ba Jeannine

    Ni umunyakuri, umuhanga, uzi guhimba udushya kandi ugira umwete mu byo kora byose. Ajya avamo umuyobozi mwiza ku bw'impamvu runaka aba afite, mu buyobozi bwe yitwara neza akavugisha ukuri kandi ntabogame.

    Akunda gukora akazi yumva ko kamuhesha ishema muri sosiyete ku buryo yishimira kubwira abandi ibyo akora.

    Aho akorera naho atuye Jeannine aba ashaka ko haba ari ahantu hatuje kandi hiyubashye ndetse akumva no mu rugo rwe ariko hakwiriye kumera.

    Ni umuntu ushyira buri kintu cyose ku murongo ndetse akanoza n'ibyo akora akabigiramo isuku ku buryo buri kintu kiba kiri aho cyagenewe.

    Nubwo adakora agamije kwigaragaza, ibikorwa bye birivugira ugasanga arazwi.

    Iyo ari umwana Jeannine aba agoye atavuga, yitinya, arakazwa n'ubusa kandi yiriza. Aba akeneye ko abamurera bamuha umwanya uhagije bakamutetesha bakamuganiriza ndetse bakamutinyura kugira ngo abashe gukura yisanzura ku bantu.

    Mu rukundo Jeannine arirekura, icyo ashoboye cyose akagikora kandi ntabwo uwo bakundana ashobora kwicuza kuko abikora uko ashoboye.

    Akunda kuyobora, gukora ubucuruzi, kwigisha no gukora akandi kazi yumva ko kamuhesheje ishema.

    Source : https://yegob.rw/inkomoko-ibisobanuro-nimiterere-yabantu-bitwa-jeannine/

  • Ibiteye amatsiko wibaza kuri KANKWANZI wo mu runana||Umubano we na Bushombe ||icyo apfana na Claire. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kankwanzi ni rimwe mu mazina aza imbere iyo uvuze Urunana, abarukurira bamuzi cyane nk'umugore w'injiji utuye mu cyaro cya Nyarurembo aho abana na Bushombe, umugabo we muri uyu mukino umaze imyaka myinshi utanga inyigisho.

    Uwo akina ari we mu Ikinamico Urunana bitandukanye cyane n'uko abayeho mu buzima busanzwe. Ni umugore wigejeje kuri byinshi abikesha ubuhanga mu gukina ikinamico yatangiye mu 1987.

    Ubusanzwe yitwa Muhutukazi Marie Mediatrice, yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Ecole Sociale. Mbere yo kwiyegurira ubuhanzi yakoze mu mishinga itandukanye irimo uw'Abongereza witwa ODA no mu w'Abaholandi witwa Refugee Trust nk'uko yabitangarije Afrimax.

    Kankwanzi avuga ko gukina ikinamico ari umwuga yubaha kandi wamugejeje kuri byinshi mu myaka awumazemo.Gukina yabitangiriye muri Troupe Teatrale Rafiki nyuma ajya muri muri Mashirika mu 1998, ari na bwo yabonye akazi ko gukina Urunana binyuze mu ijonjora ry'abagaragazaga ubuhanga.

    Ati 'Icyo gihe babanje kumpa gukina ndi Kankwanzi, nsomye nkumva ni umugore w'ikigoryi [Aseka], ndavuga nti iyi [role] ntabwo nyishaka. Umuntu witwa Perpétue wandikaga urunana icyo gihe yarambwiye ati 'Wayifashe ko izakugaburira, nyifata ariko mbabaye numva ntayishaka.'

    Yavuze ko uko yagiye akina Kankwanzi byakomeje kumugwa neza ndetse akarushaho kwishimira uwo mawnya yahawe mu Ikinamico Urunana, biturutse ku buryo we na Bushombe mu bukene bwabo usanga ari umuryango wumvikana kandi wuzuzanya.

    'Narihiye abana ishuri, nubaka inzu mbikesha ikinamico'

    Kankwanzi mu buzima busanzwe atuye i Nyamirambo, benshi mu baturanyi bamuzi nk'icyamamare ariko avuga ko bitababuza kumwisanzuraho no kugenderana na we no kumugirira icyizere nka mugenzi wabo kugeza ubwo banamutoreye kujya muri Njyanama ya Nyarugenge.

    Uyu mugore ashimangira ko gukina ikinamico byamugejeje kuri byinshi mu buzima bwe ndetse bigatuma ari wo mwuga yiyegurira akareka ibindi byose. Aha inama yo kwitinyuka abanyempano muri byo bakibyiruka.

    Ati 'Ikinamico rero burya ni akazi twiboneye, nabashije kurihirira abana amashuri kugeza na n'ubu, nta kandi kazi ngira. Ni ibintu bidutunze, nabashije kubaka inzu, urumva ko ari akazi nk'akandi iyo ugakoze neza kaguteza imbere.'

    Kankwanzi avuga ko nubwo yatangiye gukina muri filime zirimo na Seburikoko, yiyumvamo imikino y'ikinamico kurushaho kuko zo zisaba umwanya munini atabasha kubona bitewe n'ibiraka aba agiye afite bitandukanye.

    Kankwanzi avuga ko mu bagore bakinanye uwo afata nk'icyitegererezo ari Domina bishingiye ku buryo yitwaraga mu mwanya wose ashyizwemo.

    Kankwanzi abanye ate na Bushombe mu buzima busanzwe?

    Ku mubano we na Bushombe hanze y'akazi ko gukina Ikinamico, Kankwanzi avuga ko babanye nk'uko abana n'abandi bantu bakorana, ati 'We mu mirimo isanzwe akorera i Butare ariko tubanye neza kuko iyo yagize umunsi mukuru arantumira nkajyayo, nanjye naba nagize umunsi mukuru nkamutumira.'

    Kankwanzi ni nyina wa Claire no mu buzima busanzwe.

    Nubwo kubera guhurira mu Ikinamico nk'umugore n'umugabo hari benshi bakeka ko no mu buzima busanzwe byaba ari ko bimeze, Kankwanzi yemeza ko we na Bushombe babana neza nk'abantu bakorana ariko nta mubano wundi wihariye nk'uko abantu baba babitekereza.

    Muhutukazi [Kankwanzi] ni umubyeyi wa Umwali Aurore umaze kuba ikimenyabose mu Ikinamico Urunana aho akinamo nka Kerere [Claire]. Uyu yinjiyemo akoreshejwe ikizamini nk'uko n'abandi batoranywa muri uyu mukino.

    Usibye uyu mwana we wamukurikije, ni n'umubyeyi wa Kanyarwanda Patrick, umuhungu we ukora umwuga w'ubunyamakuru. Mu muryango wabo, usibye we, umuvandimwe witwa Ndagijimana Pie uba mu Bubiligi na we ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa 'Nizere Nde?'.

    Ubuzima Kankwanzi abayemo i Nyamirambo ahazwi nko kuri 40 ari naho yavukiye avuga ko butandukanye n'ubwo benshi bamuziho mu Ikinamico Urunana, ni umugore wigejeje kuri byinshi abikesha gukina ikinamico na filime

    Source : https://yegob.rw/ibiteye-amatsiko-wibaza-kuri-kankwanzi-wo-mu-runanaumubano-we-na-bushombe-icyo-apfana-na-claire/

  • Waruziko kurya umwembe bishobora gutuma ugabanya ibiro byawe? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwembe ni umwe mu mbuto zizwi cyane kandi zikundwa na benshi kubera impumuro n'uburyohe ufite, ukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye dore ko witwa 'umwami w'imbuto'. uba mu mabara 3; icyatsi, umuhondo n'umutuku.

    Ese umwembe ukungahaye kuki?

    Umwembe uboneka mu mabara anyuranye
    • Umwembe ukize cyane ku ntungamubiri nyinshi, kuko ugaragaramo: Vitamine 20 zitandukanye, fibre kimwe n'izindi ntungamubiri
    • Vitamine C yose umubiri ukenera ku munsi ushobora kuyibona mu mwembe 1 wa garama 100, ¼ cya vitamine A; ifasha kubona neza no gukomeza kurinda uruhu, umubiri ukenera nayo wayibona mu mwembe ungana utyo.
    • Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana ko urinda kanseri ku rugero rwo hejuru. Kanseri y'amara, iy'ibere, iy'amaraso ndetse na kanseri y'uruhago ku bagabo.
    • Niba wifuza urubuto rukungahaye kuri potasiyumu wizuyaza, kuko umwembe wa 100g ubamo ingana na 156mg. ibi kandi byabera byiza abantu barwaye cg bifuza kwirinda indwara z'umutima cg umuvuduko w'amaraso.
    • Ibishishwa byawo ntukabijugunye! Ibi bikungahaye kuri phytonutrinets, izi ntungamubiri zifasha umubiri guhangana n'indwara zitandukanye zirimo kanseri, diyabete ndetse n'iz'umutima
    • ushobora kugufasha gukomeza amagufa kuko ukize kuri calcium ndetse na vitamine D
    • Ku bantu bifuza kugabanya ibiro cg kugumana agataye; umwembe wagufasha cyane. Kurya nibuze 1 (ugaragaramo calorie 100) mbere yo kurya bikugabanyiriza kurya ibiryo byinshi, kuko wongera amazi mu mubiri bityo ibinure bikagabanuka.
    Umutobe w'umwembe
    Umutobe w'imyembe ukungahaye ku ntungamubiri nyinshi
    • Kuba ukungahaye kuri vitamin E bituma uba urubuto rwiza ku batera akabariro kuko ubongerera akanyabugabo n'ubushake kandi ugatuma imisemburo ikora neza
    • Umwembe kandi ukungahaye ku muringa. Ibi bituma umwembe uba mwiza mu mikorerwe y'insoro zitukura kuko umuringa utuma zikorwa cyane
    • Vitamini C, pectin na za fibre byose biba mu mwembe bituma igipimo cya cholesterol mbi (LDL) kigabanyuka bityo bikarinda bikanarwanya indwara zinyuranye z'umutima
    • Mu mwembe dusangamo tartaric acid, malic acid na citric acid. Izi nubwo ari aside ariko kuba ziri mu mwembe bifasha uwawuriye kuringaniza acide n'imyunyu yo mu mubiri imbere
    • Uru kandi ni urubuto rwiza ku igogorwa. Biterwa nuko muri wo dusangamo esters, terpenes na aldehydes byose bifasha urwungano ngogozi gukora neaza. Ukaba rero ufasha abituma impatwe, abagira ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya kimwe n'abarwara ikirungurira

    Uko utegurwa

    ushobora kuwurya gutyo, ushobora gukora salade yawo cg se ugakora umutobe w'imyembe hose ubona intungamubiri zikwiye

    Umwembe ushobora kwifashishwa mu gukora salade
    ushobora kuwifashisha mu gukora salade

    Src: Umutihealth 

    Source : https://yegob.rw/waruziko-kurya-umwembe-bishobora-gutuma-ugabanya-ibiro-byawe/