Category: Uncategorized

  • Umugabo yasazijwe n'uburakari ubwo yasangaga umugore we asangira amafunguro n'undi mugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yagize umujinya w'umuranduranzuzi ashaka gukubita umugore we, ubwo yinjiraga mu rugo rwe agasanga uyu mugore arimo gusangira amafunguro n'undi mugabo bikekwa ko yaba amuca inyuma.

    Muri iyo videwo,yashyizwe hanze n'uwitwa ijeomadaisy kuri instagram igaragaramo uyu mugabo yinjira mu nzu iwe maze agasanga undi mugabo mugenzi we yiteretse ibyo kurya asangira n'umugore wa nyir'urugo baryohewe n'amafunguro.Ibi bikaba byatuma uyu mugabo ahita arakara atangira gutukana.

    Umugore yabonye umugabo we ahindutse ahita agira isoni ndetse n'ubwoba maze yihina mu nguni ,kuko yabonaga bihinduye isura. Umugabo bivugwa ko ari umukunzi w'uyu mugore we ntacyo byamubwiye kuko yakomeje ararya, ubona ashishikaye mu gihe nyirurugo we yatonganyaga madamu,amubaza impamvu agaburira abagabo mu nzu ye.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yasazijwe-nuburakari-ubwo-yasangaga-umugore-we-asangira-amafunguro-nundi-mugabo/

  • Guma mu rugo itumye Yaka avugishwa| Inzererezi ziri gufungura Cano| Inzoga zamugize imbata – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasore Pacifique wamamaye cyane ku izina rya Yaka Mwana yavuze ukuntu muri iki gihe hari abantu benshi yise Inzererezi bari gufungura channel (cano) za YouTube zo gushyiraho ibiganiro byabo. Yabagarutseho avuga ko benshi muri aba bantu usanga nta kintu bafite ku buryo umwaka n'inoti ya 1000Frw akareba hejuru.

    Mu kiganiro Yaka yagiranye na Yago Tv show yasabye abamukunda bose ndetse n'abafana be ko bamuremera kugirango arebe ko iminsi 10 ya guma mu rugo yayirangiza dore ko yanavuze ko nta mafaranga na make afite.

    Yaka kandi yavuze ko ubusanzwe inzoga ziramuyobora cyane akaba nk'umusazi ndetse yongeyeho ko inzoga zamugize imbata (chronique) ku buryo iyo yasinze ashobora gutanga telefoni ye akayihera indaya kuko inzoga ziramutegeka iyo yazinyweye.

    Source : https://yegob.rw/guma-mu-rugo-itumye-yaka-avugishwa-inzererezi-ziri-gufungura-cano-inzoga-zamugize-imbata/

  • Intare y'inyabwoba yakubitanye n'ishyo ry'imbogo, ibyo yahise ikora birasekeje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Intare umwami w'ishyamba yagize ubwo yitabaza igiti ,ubwo yagwaga mu ishyo ry'imbogo ,maze igira ubwoba ibura aho ikwirwa.

    Gafotozi witwa Olav Thokle w'imyaka 54 ukomoka Norway,niwe washyize hanze ifoto y'iyi ntare iri mu giti yihishe izi mbogo zari nyinshi.

    Intare 4 zo mu itsinda ryiswe Black Rock Boys zirukanse ku mbogo 500 ariko izi ntare zahuye n'uruva gusenya kuko imwe muri izi imbogo yahagaze izirukaho iyi ntare y'inyabwoba ibona pariki iyicikiyeho niko guhita yurira igiti ngo idapfa.

    Uyu gafotozi warimo kwirebera ibi birori yavuze ko iyi ntare yamaze amasaha menshi yihishe muri iki giti kubera ubwoba.

    Olav yagize ati 'Imbogo zamenye ko hafi yazo hari intare hanyuma ikomeye muri zo ihita izirukaho 3 muri zo zirahunga zirayisiga hanyuma imwe igotwa n'ishyo ry'izi mbogo inanirwa gucika.

    Yahise ibona igiti kiri cyonyine niko kwiruka iracyurira ihunga izi mbogo zari nini cyane.Yahamaze isaha kugeza ubwo imbogo zavuye muri ako gace.'

    Olav akunze kuzenguruka isi yose afotora inyamaswa z'inkazi aho yageze muri Alaska, Svalbard, Finland no hirya no hino muri Africa.

    Masai Mara n'icyanya kinini kibamo intare,ingwe,ibisamagwe n'izindi nyamaswa nini z'inkazi.

    Source : https://yegob.rw/intare-yinyabwoba-yakubitanye-nishyo-ryimbogo-ibyo-yahise-ikora-birasekeje/

  • Sky2 Wabagahe afatiranye Bac T mu muhanda| Yaramubeshye| Ahise amuremera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sky2 Wabagahe umaze kumenyekana hano mu Rwanda yitambitse imodoka ya Bac T amubuza kugenda. Ni nyuma yuko hashize iminsi itari mike Bac T yemereye Sky2 ko azamufasha mu muziki we gusa Bac T ntabyo yakoze.

    Nkuko tubikesha Bigtown Tv, nyuma yuko Sky2 yitambitse imodoka ya Bac T akamubuza kugenda, Bac T yahise amusaba imbabazi amubwira ko yagize akazi kenshi bikaba aribyo byatumye adahita atangira gahunda yo gufasha Sky2 mu muziki we gusa avuga ko gahunda yo kumufasha akiyifite.

    Bac T kandi yabwiye Sky2 ko gahunda zijyanye no kumufasha bazazinoza neza nava nu isafari yari agiye kujyamo. Bac T yahise aremera Sky2 amuha amadolari 300 yo kuba aryoshyamo.

    Source : https://yegob.rw/sky2-wabagahe-afatiranye-bac-t-mu-muhanda-yaramubeshye-ahise-amuremera/

  • Umusore warangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ucuruza amagi ku muhanda yababaje abantu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'umusore witwa Dennis Obilo Ogola, wari umunyeshuri warangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ya Nairobi (Master's degree) muri Kenya, yabonye ko ibintu bikomeye mu cyaro avukamo yihangira akazi k'ubushobozi bugendanye n'igishoro afite, arangura amagi avanga n'ubunyobwa atangira kubizungura ku mihanda ya Mulli aho atuye.

    Iyi nkuru yageze no ku bayobozi bakomeye b'igihugu cya Kenya dore ko ngo yize ari umuhanga kabuhariwe mu ishuri ariko abura akazi. Guhitamo gucuruza amagi mu ndobo atembera mu muhanda agahereza abantu bamuha igiceri, yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite nyuma yo kubura akazi hirya no hino. Obilo aganira na Tuko yagize ati 'Muri rusange, mfite ibyemezo birenga 30 by'impamyabumenyi ariko byose ntabwo byagize akamaro kugeza magingo aya'.

    Iyo nkuru isohotse yageze ku musenateri Isaac Mwaura amwemerera kumufasha kubona akazi ariko katarashyirwa mu bikorwa. Uyu musore yongeyeho ati; 'Senateri yarampamagaye ambwira ko muri icyo gihe icyo aricyo cyose cyari gihari ari umwanya wo kwimenyereza umwuga muri Minisiteri ya ICT'.

    Obilo yatangiye imirimo yo kwimenyereza muri Gashyantare uyu mwaka, ariko akavuga ko ataratangira guhembwa nk'umukozi, ibyo akomeza ashimangira ko nibatinda kumuha akazi gahamye gafite amasezerano azasubira ku muhanda gucuruza amagi kuko byari bimutunze.

    Source : https://yegob.rw/umusore-warangije-icyiciro-cya-gatatu-cya-kaminuza-ucuruza-amagi-ku-muhanda-yababaje-abantu/

  • Umugabo wanjye yarankubitaga ngezaho musaba ko yakwahukana aragenda| Ko ntwite inda akaba arimo kunsaba imbabazi, mbigenze nte? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mwaramutse?!! Ndabinginze nimungire inama

    Ndi umugore,mfite umugabo tubanye imyaka3. Tukibana mumwaka 1 nibwo twabanye neza cyane! Gsa kd twatinze no kubyara ndetse ninda ntwise zikavamo! Havuyemo 3. Umugabo wange agira amahane cyane,ndetse akamfuhira, agakunda abagore ndetse rimwe na rimwe agasambana! yigeze gufungwa kubera ko yari yankubise bitewe no gufuha kdi mubyukuri narinzize ubusa ankubita! Naje kujya kumufunguza! (gsa mubigaragara arankunda kdi nange nuko arko ntitubasha kumvikana!) maze kumufunguza sinumvaga ko azaza tukabana, gsa aje yansabye imbabaz anyizeza guhinduka ndamubabarira,gsa nyuma yiminsi micye yatangiye kujya ankyurira ngo naramufungishije, akanantuka, ngezaho numva bindambiye musaba ko yakwigendera tugatandukana! Ntiyabikoze gsa hashize iminsi 5, yaratashye arangije afata imyenda ye arigendera! Nange ndamureka kuko numvaga ko ngize amahoro bitewe nuko atukana ibitutsi byindengakamere, kdi yari yarasubiye no kungeso ze arko atankubita!!

    #ikibazo: ubu ndatwite inda ya 4. Kdi nubwo yantaye arimo kunsaba imbabazi ngo dukomeze twubakane! Ngo agaruke tubane! Arko kdi ngo nge iwabo kwa se niwe babana, ngo mbwire ise ko ntazongera kumubwirira umuhungu ko ntamushaka! Cyane ko ise we yanga amakimbirane yibitutsi ahora murugo rwacu! Rero ngo ngende mugarure murugo ngo kuko nawe bimuteye isoni kongera gufata imyenda akagaruka murugo!! Nge mubyukuri nkumva bitewe nuburyo uyu mugabo ahora anteshamo umutwe, nakwitahira nkajya iwacu! Mungire inama, koko ubu mbigenze? Nge gucyura umugabo? Cg nitahire? Gsa kdi ubu ndatwite inda ye ya 4.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wanjye-yarankubitaga-ngezaho-musaba-ko-yakwahukana-aragenda-ko-ntwite-inda-akaba-arimo-kunsaba-imbabazi-mbigenze-nte/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Uwase Muyango arakuriwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nkuko bisanzwe twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto y'umunsi twabateguriye kuri uyu munsi ni iya Miss Uwase Muyango kuri ubu utwite ndetse akaba anakuriwe nkuko ifoto ikurikira ibigaragaza.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-uwase-muyango-arakuriwe/

  • Abantu 711 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Majyaruguru – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere wo gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 kuri uyu wa 17 Nyakanga 2021 arimo Guma mu karere muri Gakenke na Rulindo na Guma mu Rugo mu Turere twa Burera, Gicumbi na Musanze, Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ivuga ko yafashe abantu 711.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yavuze ko muri rusange kubahiriza amabwiriza yatanzwe byagenze neza ariko ko hari abayarenzeho.

    Yagize ati” Turashimira abaturage bubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo ariko tukanenga na bamwe muri bo bishe amabwiriza bakora ingendo zitari ngombwa.Polisi iraburira abarenga ku mabwiriza nkana harimo n’abagerageza gukoresha amayeri adakwiye bagamije gukora ingendo zitari ngombwa ko abo bose baza gufatwa bagahanwa.”

    “ Polisi ifatanije n’inzego z’ibanze bari hose mu kugenzura abarenga ku mabwiriza, abaturage bakwiye kumva ko Guma mu Rugo itandukanye na Guma mu karere bagume mu rugo nta kudohoka”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Nyakanga 2021 yashyize Umujyi wa Kigali n’uturere umunani tugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 muri gahunda ya Guma mu Rugo igomba gutangira kubahirizwa kuva kuwa 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.

    Mu Turere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Musanze two mu Ntara y’Amajyaruguru, Kamonyi, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza Kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose bagiye aho bashobora guhura n’abandi, gukaraba kenshi intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera byibuze ya metero hagati y’umuntu n’undi no kwirinda ingendo zitari ngombwa no guhurira hamwe ari benshi no gushyira mu bikorwa ingamba zose ziba zafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baganirijwe banacibwa amande

    Abaturage bibukijwe ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho aribwo buryo bwo guhangana n’icyorezo

  • Bugesera: Abagorozi 38 bafatiwe kuri Mbyo basenga barenze ku mabwiriza ya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bakristu bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange.

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko aba bakristu 38 bafashwe ngo abenshi batanemera ibijyanye na COVID-19 nubwo bari bambaye udupfukamunwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE ko aba baturage bo mu idini ry’Abagorozi bagiye gusengera ahantu ku musozi amakuru akamenyekana, bagafatwa.

    Ati “ Amakosa bakoze icya mbere ni ugusengera ahatemewe ku musozi, gusengera ahantu hatari urusengero kuko mu nsengero basaba uburenganzira tukagenzura ko bashobora kubahiriza amabwiriza ya COVID-19, ejo twarabaganirije baraye muri stade mu kanya turongera tubaganirize.”

    Gitifu Sebarundi yavuze ko bagiye kubaca amande angana 10 000 Frw kuri buri umwe bakabagira inama bakabarekura.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abibutsa ko ihari kandi yica.

    Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco kuri uyu wa Gatandatu yifashishije Bibiliya, asaba abasenga kwirinda iki cyorezo kugira ngo igihe Umwami azagarukira azabone abo atwara.

    Yagize ati “ Mu by’ukuri dusoma mu Byahishuwe ko ngo Umwami azagaruka gutwara Itorero ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara kwirinda no gukwirakwiza kino cyorezo cya Covid-19.”

    Yavuze ko abasenga bakwiriye kubikorera mu ngo zabo buri wese ku giti cye, kuko kujya gusengera mu misozi bitemewe.


  • Kinigi: Inyubako zatwaye arenga miliyoni 280 Frw zishobora kwangirika zidakoreshejwe – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka inyubako igezweho yari gukorerwamo n’Umurenge wa Kinigi yatangiye muri Werurwe 2019 igomba kurangira muri Nyakanga 2020 igatwara miliyoni 330 Frw. Imirimo yaje guhagarara muri Werurwe 2020 igeze ku kigero cya 86% bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda kigahungabanya ubukungu bwa Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola yari yiyemeje kuyubaka.

    Iyi nyubako yari igeretse rimwe yari imaze gutwara amafaranga arenga miliyoni 280 Frw.

    Nyuma yo kubona ko Sacola itagifite ubushobozi bwo kuba yayisoza, bandikiye Akarere ka Musanze basaba ko kakomeza imirimo ingana na 14% yari isigaye ariko umwaka urarenze nta kirakorwa.

    Umuyobozi wa Sacola, Nsengiyumva Pierre Célestin yagize ati ” Twari twawubatse ngo abaturage bacu babone aho bahererwa serivisi heza. Kubera ko natwe ubushobozi twabukuraga kuri hoteli yacu kandi icyo gihe ubukerarugendo bwasaga nk’ubwahagaze, byatumye natwe tubura ubushobozi, bigeze nyuma tuza kubivuganaho n’Akarere nako katwemerera ko imirimo isigaye kazayikomeza”.

    Yakomeje avuga ko n’ubwo inyubako basize ituzuye igikomeye “hari impungenge ko itaramiwe vuba ishobora kwangirika. Twifuza ko yakuzura igakoreshwa icyo yari igenewe”.

    Umuyobozi wa Best Realisers Company Ltd yari ifite isoko ryo kubaka iyi nyubako izakorerwamo n’Umurenge wa Kinigi, Kwitonda Emeritha na we avuga ko hari impungenge ko iyi nyubako ishobora kwangirika mu gihe cyose imirimo yo kuyirangiza yaba itihutishijwe.

    Yagize ati ” Twe twasabye Sacola ngo itwishyure itubwira ko nta mafaranga ifitee. Nari narahashyize amadirishya n’ibindi bikoresho byinshi byaribwe kuko nayarindishije igihe kirenga umwaka, nsaba Sacola ngo ihashyire umuzamu ntiyabikora, nsaba umurenge nawo ntiwabikora”.

    “Birumvikana ko iriya nyubako ikomeje kuriya yakwangirika kuko n’inzugi batangiye kuzikuramo. Twe nibaduhe amafaranga baturimo agera kuri miliyoni 68 noneho batubwire niba dushobora no gukomeza tugasoza imirimo yose yateganyijwe”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko imirimo yo kurangiza inyubako z’Umurenge wa Kinigi yateganyijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, icyo bategereje ari ugutanga isoko.

    Yagize ati ” Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka 2021/2022 twateganyije ko tugomba kuwuzuza ubu turi gushaka uzabidukorera kuko nawe agomba kujya kureba imirimo isigaye n’ibyo azadukorera, ubundi iriya mirimo tukayirangiza”.

    Byari biteganyijwe ko inyubako y’Umurenge wa Kinigi izuzura muri Nyakanga 2020 igatwara miliyoni 330 yari kuba ibaye iya kabiri yubatswe na Sacola kuko muri 2017 nabwo yari yujuje inyubako y’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yatwaye miliyoni 60.

    Inyubako y’Umurenge wa Kinigi yadindiye imaze gutwara arenga miliyoni 280 Frw

    Aho Umurenge wa Kinigi ukorera kuri ubu ni hato kandi ni mu nyubako zishaje cyane