Category: Uncategorized
-
Umunsi w’ikiruhuko wa Eidil-Ad’ha ntuzabuza abanyeshuri gutangira ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umunsi w’ikiruhuko wa Eidil-Ad’ha ntuzabuza abanyeshuri gutangira ibizamini bya Leta
Ni umunsi mukuru uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu itangazo ryayo, ikaba imenyesha abakandida bose bazakora ibizamini, ko gahunda y’ibizamini ikomeza, bikazatangira kuri uwo munsi nk’uko byari biteganyijwe.
Mu yandi mabwirizwa akubiye muri iryo tangazo, abanyeshuri bose bazakora ibizamini baributswa kujya ku ma santere bazakoreraho ibizamini kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, bitarenze saa tatu za mu gitondo kugira ngo bamenyeshwe gahunda izagenderwaho, n’amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini, kandi ko nta wemerewe gusiba.
Ku bakandida bigenga bazakora ibizamini, barasabwa kuva mu rugo cyangwa agasubirayo bitwaje amafishi biyandikishijeho, ndetse n’ikarita y’irangamuntu ye kugira ngo yoroherezwe mu ngendo.
Ni mu gihe abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali n’abandi bafite inshingano mu bizamini kandi bafite ikarita bahawe na NESA, bazafatira imodoka ku byapa basanzwe bategererezaho zikazabageza ku byapa byegereye aho bazakorera ibizamini guhera saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, aho zizongera kubafasha gutaha guhera saa cyenda n’igice (15h30).

-
-
Burera: Abasaga 70 basanzwe mu birori ku Muyobozi w’Umudugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko umwe mu baturage atanze amakuru, inzego z’umutekano zahise zijyayo; abantu 31 barimo abagore 28 barafatwa, abasaga 40 biganjemo abagabo baratoroka barimo na nyiri urugo wari Umukuru w’Umudugudu.
Mu gihe bagishakishwa, abafashwe bajyanywe ku biro by’Umurenge wa Gahunga mu gihe bagiye gupimwa Covid-19 bakajyanwa mu kato.
Ibyo bibaye mu gihe Akarere ka Burera kari mu turere 8 turi muri Guma mu Rugo hamwe n’Umujyi wa Kigali.

-
Kazungu Claver ntakiri umuvugizi wa APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Kazungu Claver
Nk’uko Kazungu Claver yabyitangarije, yavuze ko yamaze gutandukana na APR FC guhera kuri uwa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2021.
Yabitangarije mu kiganiro ‘Urukiko’ gitambuka kuri Radio 10, aho yemeje ko mu myaka itanu yari amaze ari umuvugizi wa APR FC abyishimira.
Yagize ati “Impamvu natinze ni akanama nabanjemo, guhera ubu sinkiri umuvugizi wa APR FC kandi na byo nabishimiye kuko natangiye bavuga ngo sinzamara n’umwaka umwe ndi umuvugizi wa w’iyo kipe”.
Yavuze ko gutandukana na APR FC nta ruhare yabigizemo, ahubwo ubuyobozi bw’ikipe ari bwo bwifuje kutamwongerera amasezerano.
Yavuze ko n’ubundi yari yahawe ako kazi atagaharaniye ahubwo ari ikizere ubuyobozi bwamugiriye.
Ntiharatangazwa uwamusimbuye ariko ubu inshingano akaba yazisigiye umunyamabanga w’ikipe.

-
-
Jacob Zuma yagejejwe imbere y'urukiko #rwanda #RwOT
Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y'Epfo yagejejwe imbere y'urukiko hakoreshejwe video aho ari muri gereza, aregwa ibyaha bya ruswa.
Nibwo bwa mbere yabonetse mu ruhame kuva akatiwe amezi 15 y'igifungo kubera gusuzugura urukiko, nyuma akishyikiriza polisi.
Zuma yari yicaye atuje, yambaye ishati yera ikoti ry'umukara na karuvati itukura, ari mu cyumba cya gereza itatangajwe.
Yavuze macye mu gihe umwunganizi we yasabaga ko uru rubanza ku byaha aregwa ko yakoze mu myaka ya 1990 nanone rwigizwayo.
Iri buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impungenge z'umutekano n'icyorezo cya Covid.
Ubu hashize icyumweru kirenga Zuma ari muri gereza nyuma y'uko ahamwe n'icyaha cyo kwanga gufasha iperereza ku bindi birego bya ruswa aregwa.
Icyemezo cyo gufunga Zuma amezi 15 cyateje imidugararo vuba vuba yahise ihinduka urugomo, gutwika no gusahura ndetse ikicirwamo abantu barenga 200.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yavuze ko iyi myigaragambyo ari ibintu byateguwe bigamije guhungabanya demokarasi y'icyo gihugu.
Ariko abashyigikiye Zuma bavuga ko ibyo nta kibihamya, bakavuga ko ibyabaye byavuye ku mujinya wa rubanda utewe n'ubukene n'ubushomeri bikabije.
Ivomo: BBC
Source : https://impanuro.rw/2021/07/19/jacob-zuma-yagejejwe-imbere-yurukiko/
-
Impera z'icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y'intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball #rwanda #RwOT
Hirya no hino ku isi haberaga amarushanwa atandukanye by'umwihariko imikino y'intoki, aaha muri ayo marushanwa u Rwanda rwari ruhagariwe nubwo yasojwe ayo makipe atitwaye neza, muri Beach Volleyball yaberaga mu Rwanda mu bagabo n'abagore irushanwa ryatwawe na Leta z'unze Ubumwe za Amerika, ikipe yari mu Buholandi yatahanye umwanya wa 15 mu mikino y'igikombe cy'isi naho muri Basketball abari bakiniraga muri Kigali Arena begukanya umwanya wa gatatu.

Mu gihugu cy'u Buholandi haberaga igikombe cy'isi cy'abakobwa bakina umukino wa Volleyball, abangavu begukanye umwanya wa 15 mu makipe 16 yari aturutse hirya no hino ku isi.
Kuva taliki ya 9 kugeza kuya 18 Nyakanga 2021 mu gihugu cy'u Buholandi ndetse no mu Budage haberaga irushanwa ry'igikombe cy'isi mu bakobwa batarengeje imyaka 20, u Rwanda rukaba rwari muri ayo makipe yabonye iyo tike yo gukina imikino y'igikombe cy'isi.

Ku i kubitiro abari b'u Rwanda bari mu itsinda rimwe na Brazill, u Buholandi ndetse na Argentine, iyi mikino yo muri iritsinda ikaba yararangiye ntamukino n'umwe babashije gutsinda, ibi byatumye ruhatanira gushaka umwanya wa cyanda kugera ku mwanya wa 16, gusa ntabwo byagenze neza kuko rwasojereje ku mwanya wa 15.
I Rubavu amakipe ane yari ahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beachvolleyball nayo ntabwo yitwaye neza kuko ibikombe byerekeje mu gihugu cya Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika haba mu bagabo ndetse n'abagore.
Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu karere ka Rubavu, aho imwe mu makipe abiri y'abagabo yari ahagarariye u Rwanda yasezerewe atabashije kurenga amatsinda naho imwe mu ikipe y'abakobwa yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine yo yageze muri 1/8 cy'irangiza.
Muri rusange abakinnyi bari bahagarire u Rwanda mu bagabo ni Akumuntu Kavalo Patrick wafatanyaga na Ntagengwa Olivier, hakaba indi kipe ya Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves, mu bagore hakinnye Nzayisenga Charlotte wari kumwe na Munezero Valentine ndetse n'ikipe yari igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine.
Mu makipe yari yaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, iri rushanwa ryo ku rwego rwa kabiri muri uyu mukino, Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15) ku mukino wa nyuma begukana igikombe ndetse n'umudali wa Zahabu.
Naho mu kiciro cy'abagore , umukino wa nyuma wasize umudali wa Zahabu wegukanywe n'Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14).
Mu mukino w'intoki wa Basketball, muri Kigali Arena haberaga imikino y'abakobwa yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika gitegerejwe muri Cameruni muri Nzeri uyu mwaka.
I Kigali hari hateraniye amakipe ane yo mu karere ka Gatanu (Zone 5), ariyo u Rwanda rwakiriye iri rushanwa, Misiri, Sudani y'Epfo ndetse na Kenya yegukanye umwanya wa mbere wayihesheje guhagarira zone 5 mu gikombe cy'Afurika.
Muri iyi mikino u Rwanda rwakinnye imikino itatu ibanza itsinda ibiri itsinda umwe, yatsinze Kenya na Sudani y'Epfo itsindwa na Misiri, gusa muri 1/2 cy'irangiza yatsinzwe na Kenya ndetse Misiri nayo itsinda Sudani y'Epfo.
Ku mukino wa nyuma ikipe y'igihugu ya Kenya yatsinze iya Misiri amanota 99 kuri 83 bihita biyihesha itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika mu bakobwa, ku ruhande rw'u Rwanda bo batsinze amanota 83 kuri 56 ya Sudani y'Epfo.
The post Impera z'icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y'intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball appeared first on RUSHYASHYA.
-
Nakundanye n'umusore antera inda none iwabo banze ko tubana ngo ndi ikirara| Mbigenze nte? â YEGOB #rwanda #RwOT
Mwaramutse! ndagira mumfashe mungire inama byancanze kabisa, nakundanye n'umuhungu antera inda nyuma abibwiye iwabo nyina arabyanga amubwirako atamwemerera gushakana n'umukobwa wabyaye, ngo ndi ikirara ngo ubwose umuntu wabyariye iwabo ngo uzi yararyamanye n'abagabo bangahe? Aramubwira ngo ntago yanshaka akiriho mbese njye byancanze knd kongera kubyarira murugo nabyo birankomereye cyane kuyikuramo nabyo simbishoboye mumfashe mungire inama nukuri.'
-
Nyuma y’imyaka 5 Kazungu Claver ntakiri umuvugizi wa APR FC #rwanda #RwOT
Kazungu Claver wari umuvugizi wa APR FC mu myaka 5 itambutse yatangaje ko atakiri kuri uyu mwanya.
Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru, yagizwe umuvugizi wa APR FC muri 2016 ubwo yari umunyamakuru kuri City Radio.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga yatangaje ko atakiri umuvugizi w’iyi kipe ashimira icyizere yagiriwe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Ati “Guhera uyu munsi si nkiri umuvugizi wa APR FC, reka mbivuge wenda hatagira numbaza amakuru, ndabashimira ku myaka 5 twari tumaranye, byari byiza gukorana hari n’abavugaha ko n’umwe utazarangira ariko wararangiye ariko hari hashize 5.”
Amakuru avuga ko n’amasezerano nk’umuvugizi wa APR FC yari arangiye ikipe ihitamo kutamwongerera amasezerano.
Kazungu Claver ni umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Sana Radio, Contact FM, Flash FM, City Radio, Radio1 ubu bakaba akunzwe cyane mu kiganiro cy’imikino cya Radio 10 cyizwi nk’Urukiko.
Kazungu Claver yemeje ko atakiri umuvugizi wa APR FCSource : http://isimbi.rw/siporo/nyuma-y-imyaka-5-kazungu-claver-ntakiri-umuvugizi-wa-apr-fc
-
Kazungu Clever ntakiri umuvugizi wa APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Kazungu Clever
Nk’uko Kazungu Clever yabyitangarije, yavuze ko yamaze gutandukana na APR FC guhera kuri uwa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2021.
Yabitangarije mu kiganiro ‘Urukiko’ gitambuka kuri Radio 10, aho yemeje ko mu myaka itanu yari amaze ari umuvugizi wa APR FC abyishimira.
Yagize ati “Impamvu natinze ni akanama nabanjemo, guhera ubu sinkiri umuvugizi wa APR FC kandi na byo nabishimiye kuko natangiye bavuga ngo sinzamara n’umwaka umwe ndi umuvugizi wa w’iyo kipe”.
Yavuze ko gutandukana na APR FC nta ruhare yabigizemo, ahubwo ubuyobozi bw’ikipe ari bwo bwifuje kutamwongerera amasezerano.
Yavuze ko n’ubundi yari yahawe ako kazi atagaharaniye ahubwo ari ikizere ubuyobozi bwamugiriye.
Ntiharatangazwa uwamusimbuye ariko ubu inshingano akaba yazisigiye umunyamabanga w’ikipe.

-
-
Kenya: Abantu 13 bapfuye bazize ikamyo itwaye lisansi yakoze impanuka igahita ishya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ibyo byabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, impanuka ikimara kuba, abantu bahise bahururana amajerekani baza kuvoma lisansi yari muri iyo kamyo yari imaze gukora impanuka, ari byo yahise ifatwa n’inkongi.
Polisi ya Kenya ikorera muri ako gace kabereyemo impanuka, itangaza ko abantu bagera kuri 24 ubu bari mu bitaro nyuma yo gutwikwa cyane na lisansi, ikongeraho ko mu bakomeretse harimo n’abana.
Abashinzwe iperereza barimo gushakisha ahabereye impanuka kugira ngo barebe niba hari abantu bahiye bagakongoka ku buryo imibiri yabo itakigaragara, ibyo ngo bikaba bivuze ko imibare y’abahitanywe n’iyo mpanuka ishobora kwiyongera.
Umuyobozi wa Polisi muri icyo gihugu, Charles Chacha yagize ati “Dukeneye kubanza gukora igenzura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba hari abantu bahiriye ahabereye impanuka bagakongoka burundu, kuko hari amagufa yahabonetse”.
Byafashe amasaha abiri kugira ngo abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bagere ahabereye impanuka hafi y’Umujyi wa Malanga, uherereye mu birometero 320 mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Nairobi, Umurwa mukuru wa Kenya.
Ikamyo itwaye amata yari mu kindi cyerekezo cy’umuhanda, ngo ni yo yagonganye n’iyo kamyo itwaye lisansi nk’uko ababibonye bari hafi aho babivuze.
Umwe mu bakomerekeye muri iyo mpanuka witwa Wycliffe Otieno, yabwiye ibiro ntaramakuru ‘AFP’ ukuntu we n’abandi baje bazanye amajerekani yo kuvoma lisansi nyuma yo kumva iyo mpanuka y’ikamyo, n’ukuntu we yagize amahirwe akarokoka mu gihe hari abahasize ubuzima.
Otieno, aganira n’icyo gitangazamakuru aho aryamye mu bitaro yagize ati “Nashoboye kwiruka ndahunga, Sinzi uko nagize ayo mahirwe kuko numvise ko hari abandi bantu mu bo twari kumwe batashoboye kurokoka “.
Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru gitangaza ko muri Kenya hakunze kubaho impanuka zo muhanda zitejwe n’amakamyo afite umuvuduko mwinshi agongana n’ibindi binyabiziga.
Muri Kenya kandi, ngo abantu bagera hafi ku 3.000 bapfa baguye mu mpanuka zo mu muhanda buri mwaka.


