Category: Uncategorized

  • Umurambo w’uwarangije ku Nyundo bawusanze mu cyuzi kigabanya Ruhango na Muhanga #rwanda #RwOT

    Uyu Bukuru David w’imyaka 50 y’amavuko, bamusanganye ibyangombwa yafatiye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ariko akaba kuri ubu yari atuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

    Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yavuze ko umurambo wa Bukuru David bawusanze mu cyuzi cya AIDER saa munani z’amanywa.

    Mutabazi kandi avuga ko mu bindi byangombwa bamusanganye birimo ikarita ya RSSB n’iyo kubikuza amafaranga (ATM).

    Yagize ati 'Amakuru y’urupfu rwa Bukuru twayahawe n’umuturage, twarangije kumurohora ubu umurambo we uri mu Bitaro bya Kinazi.'

    Gusa Mutabazi avuga ko bataramenya impamvu y’urupfu rwe.

    Bamwe mu biganye na Bukuru mu ishuri ry’imyuga rya Muzika i Nyundo, bavuga ko yari yaratandukanye n’umugore we wa mbere w’isezerano, ashaka undi babanaga batarasezeranye aho i Kinazi.

    Umurambo wa Bukuru David uracyari mu Bitaro i Kinazi mu gihe ugitegereje gukorerwa isuzuma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umurambo-w-uwarangije-ku-Nyundo-bawusanze-mu-cyuzi-kigabanya-Ruhango-na-Muhanga

  • Umugabo yitwikiye mu nzu na Lisansi ashyana n' ibye byose i Nyagatare #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Kajevuba mu Kagari ka Katabagemu mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, haravugwa inkuru y' umugabo wigeze kugerageza kwiyahura, ko kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, yitwikiye mu nzu akoresheje Lisansi arashya arakongoka n'ibyari birimo byose.

    Uyu mugabo wiyahuye yitwikiye mu nzu yabagamo akodesha ubwo yatahaga abanje gusezera abo yahuraga na bo bose ababwira ko batazongera kumubona.

    Ubwo ngo yavugaga ibyo yari yaguze lisansi, ageze mu rugo ahita ayicucagira mu nzu hose aho umugore we aziye asanganizwa n'umunuko wa Lisansi abaza umugabo we icyabaye ariko undi amwima amatwi ahubwo akomeza gushaka ikibiriti.

    Muri ako kanya ngo akimara kubona ikibiri yahise akongeza ubundi umugore ahita afata umwana bakizwa n'amagur mu gihe undi we yahise akingaho urugi ubundi ahira mu nzu arashya arakongoka n'ibyari biyirimo byose.

    Nyakwigendera yasize umugore babanaga batarasezerana ndetse n'umwana bari baribarutse.

    Karengera Alex uyobora Umurenge wa Katabagemu, avuga ko uriya mugabo yitwikiye mu nzu ari umugambi amaranye igihe kuko yari amaze igihe avuga ko aziyahura ndetse ngo yigeze no kubigerageza ariko abaturage baratabara.

    Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahiye ugakongoka cyane ndetse n'ibyari biri mu nzu byose.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacayaha RIB rwo rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'uriya mugabo

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/19/umugabo-yitwikiye-mu-nzu-na-lisansi-ashyana-n-ibye-byose-i-nyagatare/

  • Ese burya mwari muziko kunywa inzoga cyane ari kimwe mu bishobora kugutera indwara ya Cancer _ Soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Indwara ya Cancer ikomeje guhitana abantu benshi cyane kw'isi, ikaba iterwa n'ibintu byinshi bitandukanye aho usanga hari abayirwara ntibamenye ko bayifite ndetse ikazagera naho ibahitana batazi ikibahitanye, naho abandi ugasanga barayirwaye ariko bakazabimenya yaramaze kurenga igaruriro.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri Cancer mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (CIRC), cyerekanye ko byibuze abantu bangana na 4% barwaye indwara ya Cancer mu mwaka wa 2020 bayirwaye biturutse cyane ku nzoga banywaga.

    Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n'Ikigo gikora ubushakashatsi kuri Cancer (CIRC) cyamuritse muri The Lancet Oncology muri iki cyumweru dusoje, bwagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu barenga 6,3 aribo babaruwe ko bari barwaye cancer mu bice bitandukanye birimo cancer y'umwijima, cancer yo mara, cancer yo mu kanwa, cancer yo mu muhogo ndetse na cancer yo mu mabere kandi abenshi muri bo barwaye iyi ndwra biturutse ku nagruka batewe no kunywa inzoga cyane.

    Mu bantu miliyoni 6,3 babaruwe ko barwaye cancer, abantu bangana n'ibihumbi 741.300 (4%) bashya babonetse mu 2020; aho byagaragayeko umubare munini w'abarwaye indwara ya cancer ari abagabo bakaba bangana na 77% mu gihe abagore barwaye iyi ndwara bangana na 23 %.

    Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku ndwra ya cancer (CIRC), cyatangaje ko Cancer ifata mu muhogo ariyo iza kw'isonga mu zifitwe n'abantu benshi kw'isi aho ifitwe n'abagera ku bihumbi 189.700, naho cancer y'umwijima ifitwe n'abantu bagera ku bihumbi 154.700, mu gihe cancer ifata mu mabere basanze ifitwe n'abantu bangana n'ibihumbi 98.300.

    Ibihugu byaje kw'isonga mu kugira abantu benshi cyane barwaye indwara ya cancer harimo ibihugu nka Mongolie, u Bushinwa, Maldives, na Romanie, naho ibihugu byagaragayemo abantu bacye barwaye indwara ya cancer n'ibihugu bigizwe n'abayisilamu cyane harimo nka Kuweit, Libya na Arabie Saoudite.

    Abashakashatsi bakoze iyo nyigo bavuze ko 'hakenewe kumenyekanisha isano iri hagati yo kunywa inzoga n'ibyago byo kurwara cancer haba mu bashyiraho ingamba zitandukanye ndetse na rubanda muri rusange.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/19/ese-burya-mwari-muziko-kunywa-inzoga-cyane-ari-kimwe-mu-bishobora-kugutera-indwara-ya-cancer-_-soma-inkuru-irambuye/

  • RIB yafunze Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ukurikiranyweho kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo #rwanda #RwOT

    Uyu Rukundo uyobora servisi z’Ubutaka (One Stop Center), yatawe muri yombi tariki 16 Nyakanga 2021, akaba ashinjwa kandi icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

    Rukundo avugwaho kuba yaratangaga ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka atabanje kubyumvikanaho n’abo bakorana nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Hari aho bivugwa ko yagombaga gutanga icyangombwa cyo kubaka aho gutuza umuryango umwe ariko agatanga icyo kubaka ah’imiryango itanu (5).

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye y’ikirego cy’uriya Rukundo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubu uyu Rukundo afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Dr Murangira yaboneyeho gutanga ubutumwa agira ati 'RIB iributsa abantu bashinzwe gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwukoresha mu nyungu zabo bwite kandi ko bihanwa n’amategeko. Uzabifatirwamo azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.'

    AMATEGEKO AVUGA IKI ?

    Ingingo ya 9 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igihano ku cyaha cyo kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo, ikagena igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza ko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Naho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10. 000.000 Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafunze-Umuyobozi-mu-Mujyi-wa-Kigali-ukurikiranyweho-kutabasha-gusobanura-inkomoko-y-umutungo

  • Iyo hatangwa ibiryo ntabwo buri wese ahabwa ibyo yifuza – MINALOC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bitangajwe nyuma yo gutangira igikorwa cyo gutanga ibiryo ku miryango itishoboye yaryaga ari uko abayigize bakoze, ariko bakaba ntaho barimo kujya kubera gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye ku wa 17 Nyakanga 2021 mu turere umunani hamwe n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugira ngo hakumirwe ubwandu bushya bwa Covid-19.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko babaze neza bakurikije ibyo umuntu akenera mu buzima ku munsi, ku buryo mu minsi icumi ya Guma mu Rugo abantu bose batekerejwe badafite ubushobozi bw’ibibatunga bazabibona bihagije, n’ubwo ngo buri wese adahabwa ibyo yifuza.

    Ati “Ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo dutanga ibyo buri wese yifuza, kuko ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza inzoga n’ibindi binyuranye ariko muri iki cyiciro turimo dutanga ibiryo n’ibishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi, azabone ibyo arya bimutungira ubuzima”.

    Gahunda yo gutanga ibiryo kuri iyi miryango itishoboye yatangijwe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali, ariko kandi bikaba byamaze no koherezwa mu tundi turere umunani turebwa na gahunda ya Guma mu rugo, ku buryo guhera kri uyu wa mbere naho bihita bitangira gushikirizwa abatishoboye kugira ngo badakomeza gukora ingendo zitari ngombwa bajya gushaka ibibatunga.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko hamaze kubarurwa imiryango ibihumbi 220 igomba kuzafashwa mu Mujyi wa Kigali, hamwe n’indi miryango 34,750 yo mu turere umunani twashizwe muri Guma mu Rugo.

    Ibiryo birimo gutangwa birimo ibyubaka umubiri nka kawunga n’umuceri, ibitanga za proteyine nk’ibishyimbo hakazatangwa n’amata n’ifu ya shisha kibondo ku miryango ifite abana cyangwa ababyeyi batwite ndetse n’abonsa, bikaba byarabazwe mu buryo bw’ubuhanga ku buryo buri wese azabibona kandi bihagije.

    Ikindi ni uko mu Mujyi wa Kigali ndetse na buri karere mu turere twa Burere, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Nyagatare, Rwamagana, Rubavu na Rutsiro, hashyizweho imirongo ya telephone izafasha abaturage bazaba basimbutswe cyangwa barenganyijwe kuba bahabwa ibiryo.

    Ariko kandi ngo hari umuntu ushobora kuba atarabazwe bitewe n’uko yari azwi nk’umuntu ufite ibimutunga ariko bikaba atari ko bikimeze, icyo asabwa n’ukwimenyekanisha ku buryo nta muntu uzacikanwa kuko igihugu gifite ubuhunikiro burimo ibishobora kuba byafasha Abanyarwanda, igihe habaye ingorane zirimo ibiza, imyuzure ndetse n’ibindi byatungurana byose.

  • Abantu 13 bapfuye bazize ikamyo itwaye lisansi yakoze impanuka igahita ishya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, impanuka ikimara kuba, abantu bahise bahururana amajerekani baza kuvoma lisansi yari muri iyo kamyo yari imaze gukora impanuka, ari byo yahise ifatwa n’inkongi.

    Polisi ya Kenya ikorera muri ako gace kabereyemo impanuka, itangaza ko abantu bagera kuri 24 ubu bari mu bitaro nyuma yo gutwikwa cyane na lisansi, ikongeraho ko mu bakomeretse harimo n’abana.

    Abashinzwe iperereza barimo gushakisha ahabereye impanuka kugira ngo barebe niba hari abantu bahiye bagakongoka ku buryo imibiri yabo itakigaragara, ibyo ngo bikaba bivuze ko imibare y’abahitanywe n’iyo mpanuka ishobora kwiyongera.

    Umuyobozi wa Polisi muri icyo gihugu, Charles Chacha yagize ati “Dukeneye kubanza gukora igenzura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba hari abantu bahiriye ahabereye impanuka bagakongoka burundu, kuko hari amagufa yahabonetse”.

    Byafashe amasaha abiri kugira ngo abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bagere ahabereye impanuka hafi y’Umujyi wa Malanga, uherereye mu birometero 320 mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Nairobi, Umurwa mukuru wa Kenya.

    Ikamyo itwaye amata yari mu kindi cyerekezo cy’umuhanda, ngo ni yo yagonganye n’iyo kamyo itwaye lisansi nk’uko ababibonye bari hafi aho babivuze.

    Umwe mu bakomerekeye muri iyo mpanuka witwa Wycliffe Otieno, yabwiye ibiro ntaramakuru ‘AFP’ ukuntu we n’abandi baje bazanye amajerekani yo kuvoma lisansi nyuma yo kumva iyo mpanuka y’ikamyo, n’ukuntu we yagize amahirwe akarokoka mu gihe hari abahasize ubuzima.

    Otieno, aganira n’icyo gitangazamakuru aho aryamye mu bitaro yagize ati “Nashoboye kwiruka ndahunga, Sinzi uko nagize ayo mahirwe kuko numvise ko hari abandi bantu mu bo twari kumwe batashoboye kurokoka “.

    Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru gitangaza ko muri Kenya hakunze kubaho impanuka zo muhanda zitejwe n’amakamyo afite umuvuduko mwinshi agongana n’ibindi binyabiziga.

    Muri Kenya kandi, ngo abantu bagera hafi ku 3.000 bapfa baguye mu mpanuka zo mu muhanda buri mwaka.

  • Uwafotoye Abanyamideri bakomeye avuga ko ubufotozi bwakwinjiriza Igihugu bukanakimenyekanisha #rwanda #RwOT

    Uyu gafotozi uzwi ku izina rya Gwiza Artist, yamenyekanye cyane mu gufotora abanyamideri batandukanye barimo n’abakomeye ku Mugabane wa Africa nka Georgina Akalanyabah wabaye Umunyamideri wa mbere muri Africa muri 2016, Akiwacu Colombe, Kaneza Lynka na Lindah.

    Mu Rwanda yakoranye n’ibigo bikomeye by’imideri nka Mashions, Tanga Design ndetse anafata amafoto y’ibitaramo bikomeye nka Mercedes Benz fashion week na Kigali fashion week ndetse anakorana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melody, the Ben na Riderman.

    Gwiza Artist wakuze akunda ubugeni bwo gushushanya ndetse akaza no kubukora, yaje kwerecyeza mu mwuga wo gufotora na wo yakunze akiri muto.

    Muri uyu mwuga wo gufotora, Gwiza Artist yakunze kwibanda ku mafoto agaragaza ubwiza, ay’imideri ndetse n’ay’abantu ku giti cyabo ariko akanabivanga no gufotora ibikorwa binyuranye birimo ubukwe n’ibindi birori kuko na byo biba bigaragaza ubwiza n’imyambarire y’abantu.

    Gwiza Artist avuga ko ubu amaze imyaka itanu muri aka kazi ndetse akaba yishimira urwego amaze kugeraho kuko uko imyaka yagiye ishira, uyu mwuga wagiye ukura ukaba ugeze ku rwego rushimishije.

    Ati 'Uretse iki cyorezo cyaje kikavangavanga ibintu ku buryo abakora uyu mwuga batipfa kubona akazi, ariko ubundi ni umwuga utunze benshi.'

    Uyu musore ubu washinze inzu ye itanga serivisi zo gufotora izwi nka CORNERSTONE IMAGES ibarizwa Kicukiro Centre mu isoko rishya rihari, avuga ko ubu yinjiye mu bufotozi bw’ubucuruzi (Commercial Photography).

    Gwiza Artist avuga ko ubu bwoko bw’ubufotozi bwinjiriza imisoro Igihugu ashaka kuzabuvanga n’ubwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

    Ati 'Ndashaka kuzafungura Photo gallery ku buryo abantu bazajya baza bakareba ubwiza bw’u Rwanda batiriwe bajya mu misozi cyangwa mu mashyamba.'

    Akomeza agira ati 'Ubusanzwe umwuga wo gufotora ni umwe mu myuga ishobora kugirira akamaro kanini Igihugu kuko uretse kuba abawukora batanga imisoro, bashobora no kugaragaza ubwiza bw’Igihugu ku buryo ibi bihangano dufotora bishobora kwereka amahanga ubwiza bw’u Rwanda bikaba byanatuma n’umubare w’abarusura wiyongera.'

    Gwiza Artist kandi avuga ko icyorezo cya COVID-19 nikigenza amaguru macye, azakora imurika azagaragarizamo ibihangano bye by’amafoto anogeye ijisho.

    AMWE MU MAFOTO YAFASHWE NA GWIZA ARTIST

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uwafotoye-Abanyamideri-bakomeye-avuga-ko-ubufotozi-bwakwinjiriza-Igihugu-bukanakimenyekanisha

  • Nyuma y'imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu bwamaze gutangaza ko uwari umuvugizi w'iyi kipe mu gihe cy'imyaka itanu, Kazungu Claver atakiri kuri uyu mwanya nyuma yaho amasezerano ye arangiye ntiyayongererwa.

    Nk'uko byatangajwe binyuze ku rubuga rwa internet rwa APR FC bashimangiye ko Kazungu Claver atakiri umuvugizi wayo ndetse kandi ko uyu mwanya w'umuvugizi washyizwe mu biro by'umuyobozi wungirije w'iyi kipe.
    APR FC yagize iti'Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y'ikipe n'aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo ndetse ubutumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y'ikipe'.

    'Bityo ibikorwa by' uwari umuvugizi wa APR FC byose bikaba bigiye mu nshingano z'umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana guhera 15 Nyakanga 2021.'

    Mu gusoza ubuyobozi bw'iyi kipe bukaba bwasoje bumushimira mu gihe cy'imyaka itanu yari amaze ari umuvugizi w'iyi kipe, bagize bati 'ni muri rwo rwego ubuyobozi bw'iyi ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy'imyaka itanu banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi ndetse abwirwa ko ikipe ubu imufata nk' umunyamuryango wayo uhoraho.'

    APR FC ikoze izi mpinduka mu gihe irimo kwitegura kwitabira imikino Nyafurika aho igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri uyu mwaka, ni nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y'umwaka wa 2020-2021 idatsinzwe.

    The post Nyuma y'imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-itanu-ari-umuvugizi-wa-apr-fc-kazungu-claver-ntakiri-kuri-uyu-mwanya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-itanu-ari-umuvugizi-wa-apr-fc-kazungu-claver-ntakiri-kuri-uyu-mwanya

  • Polisi yarokoye abantu 7 bari barohamye mu kiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nzabahimana Elia w’imyaka 33 niwe wari utwaye ubwato bwarimo abo bantu 7, yavuze ko bahagurutse ku cyambu kiri mu Murenge wa Boneza ku isaha ya saa yine n’iminota 15 za nijoro bajyanye ibicuruzwa by’ibiribwa mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba. Ikibazo baje kukigirira hagati mu kiyaga cya Kivu bamaze amasaha atatu bagenda.

    Yagize ati “Twageze mu mazi hagati haza umuyaga mwinshi uzamura amazi menshi yuzura mu bwato buribirindura. Moteri yahise izima, ariko nagerageje kuramira telefoni mpamagara inshuti yanjye impamagarira Polisi. Ntabwo byatwaye iminota 10 Polisi yahise ihagera iradutabara, nta muntu wagize icyo aba kuko bose bari bambaye amakote ababuza kurohama(life Jacket).”

    Nzabahimana yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise ibatabara kuko iyo itinda ibibazo byari kuvuka ndetse hakagira abitaba Imana. Yanashimiye inshuti ye yihutiye kubatabariza Polisi muri iryo joro.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yashimiye uwari utwaye ubwato wahise atabaza Polisi hakiri kare nayo ikabasha kubatabarira ku gihe. Yongeye kwibutsa abantu bakora ingendo banyuze mu kiyaga cya Kivu ko bagomba kwitonda muri iki gihe cy’impeshyi kuko harimo umuhengeri mwinshi kubera umuyaga.

    Yagize ati “Muri ibi bihe turimo by’izuba ryinshi (Icyi) mu kiyaga cya Kivu harimo umuyaga mwinshi bigatuma hahora umuhengeri amasaha yose. Abaturage rero usanga bakoresha amato ya gakondo akoze mu biti adafite imbaraga zo guhangana n’uwo muhengeri ari nabyo byabaye kuri bariya baturage.”

    ACP Mwesigye yakomeje akangurira abatwara abantu mu bwato ndetse n’abagenzi kujya bambara amakoti yabugenewe atuma batarohama kuko nabyo biri mu byatumye batabarwa nta kibazo bagize. Yanabasabye kujya bakora ingendo habona.

    Ati”N’iyo waba uzi koga ni ngombwa ko mbere yo kujya mu bwato wambara ikoti ryabugenewe (life jacket) kuko rifasha gukomeza kureremba iyo habaye impanuka, rinakurinda kugira imbeho ndetse rikakurinda kuba wakomereka. Tunabagira inama yo kujya bakora ingendo habona kumwanywa kugira ngo gutabarwa byoroshye kandi bakabanza gusuzuma ko ubwato bumeze neza.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi yibukije abantu kujya batunga nimero za telefoni za Polisi bakwifashisha igihe bahuye n’ikibazo bari mu mazi. Izo nimero ni: 110, 0788311545 cyangwa bakaba bahamagara 112.

    Abakoze impanuka Polisi yahise ibatwara mu bwato bwayo ibageza ku nkombe ahitwa i Kigufi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba. Bose nta n’umwe wagize icyo aba cyatuma ajya kwa muganga bategereje gushaka uko basubira mu miryango yabo.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

  • Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? #rwanda #RwOT

    Hashize igihe ibimenyetso simusiga bigaragarizwa isi yose ko Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, akorana bya hafi n'umutwe w'iterabwoba wa RNC, uyoborwa n'icyihebe Kayumba Nyamwasa. Ibi na Perezida Museveni ubwe yananiwe kubinyomoza, ahubwo ahitamo guhohotera Abanyarwanda bari muri Uganda, abashinja kuba intasi z'uRwanda, kandi mu by'ukuri ari abanze kuyoboka uwo mutwe wa RNC.

    Uretse iyo RNC ivuga ko ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Kongo(aho abarwanyi bayo bicwa buri munsi nk'udushwiriri, abarusimbutse bagafatwa mpiri, ari nabo batanga ubuhamya bw'uburyo Perezida Museveni ari umufatanyabikorwa wabo), muri ako gace hari n'indi mitwe y'iterabwoba ikorana bya hafi n'ibyegera bya Perezida Museveni. Amakuru dukesha urubuga 'Great Lakes Eye news Paper' rukorera kuri murandasi, aravuga uko umutwe wa ADF/MTM ukorana ubucuruzi bwa cocoa na murumuna wa Museveni, ariwe Salim Saleh.

    Great Lakes Eye News ivuga ko hari amasosiyete abiri akora ubwo bucuruzi bw'igihingwa cya cocoa, kivamo chocolate n'ibindi bintu bihenda cyane. Ayo masosiyete ni ESCO KIVU na ESCO Uganda, bivugwa ko Salim Saleh yaba afite imigabane myinshi muri iyi ESCO Uganda. ESCO Kivu ikorana n'umutwe wa ADF/MTM, kuko ariyo ifite ibirindiro ahitwa Beni muri Kivu y'amajyaruguru, aho ESCO Kivu na ESCO Uganda zisarura cocoa. Birumvikana ko ku mamiliyari ava muri ubwo bucuruzi, ADF/MTM ihabwaho agatubutse, kanayifasha gukomeza ibikorwa by'iterabwoba.

    Imibare yerekana ko hagati y'umwaka wa 2017 na 2020, akayabo ka miliyoni 25 z'amadolari y'Amerika, ariyo yanyujijwe muri amwe mu mabanki yo muri Uganda nka Equity ikorera Kasese, yohererejwe ESCO Kivu, nyamara aruhukira mu biganza bya ADF/MTM.

    Mu nkuru ya 'Great Lakes Eye' kandi, harimo ibyapa biranga amakamyo ya ESCO Uganda, yinjira muri Kongo nta nkomyi agiye gupakira cocoa. Muri yo twavuga: UAJ661R, UAD721Q, UAK878A, UAD749Q, UAJ653R, UAD727Q, UAH928U, UDE946L, UAJ660R, UAD719Q, SSD252H, UAQ826C, T403CSU, UBE440Z.

    Ibi birakorwa kandi mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe z' Amerika zashyize ADF/MTM ku ruronde rw'imitwe y'iterabwoba, ndetse Umuryango w'Abibumbye ukaba uvuga ko uwo mutwe w'abagizi ba nabi wishe abantu babarirwa muri 800 mu mwaka wa 2020 wonyine.

    Kuva tariki 29 Mata uyu mwaka, ESCO Kivu ifite urubanza ubutabera buyikurikiranyeho gufasha imitwe y'iterabwoba, harimo na ADF/MTM.
    Mu biganiro Perezida Museveni aherutse kugirana na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshissekedi, bumvikanye ko bagiye gufatanya kurandura imitwe y'iterabwoba mu Burasirazuba bwa Kongo.

    Abazi neza Perezida Museveni babihaye inkwenene, kuko basanzwe bamuziho ikinyoma, uburyarya n'ubugambanyi buhambaye. Ibyo aribyo byose nta bugome butagira iherezo, n'ibi bya Museveni n'agatsiko ke byo gushakira indonke mu maraso y'inzirarengane bizagera aho bishire.

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo'imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'ibuye ihakura inda y'akabati', kandi uru rurimi Museveni ararwumva neza.

    The post Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-yoweri-k-museveni-yafasha-ate-kugarura-umutekano-mu-karere-kibiyaga-bigari-kandi-abo-mu-muryango-we-bakorana-ubucuruzi-nimitwe-yiterabwoba-ikorera-mu-burasirazuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-yoweri-k-museveni-yafasha-ate-kugarura-umutekano-mu-karere-kibiyaga-bigari-kandi-abo-mu-muryango-we-bakorana-ubucuruzi-nimitwe-yiterabwoba-ikorera-mu-burasirazuba