Category: Uncategorized

  • Ntibarebe isura mu gutanga ibiribwa – Umuturage w’i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Nizeyimana utwara moto, avuga ko yagiye muri “Guma mu rugo” yari amaze igihe kinini adakora kubera uburwayi, ariko uwamwitegereza abona ko ari umuntu ubyibushye kandi wambaye ibintu bisukuye.

    Nizeyimana akagira ati “Mu gutanga ibiribwa ntibarebe isura, ibiryo babitange uko biri nta byo kureba isura ngo umuntu afite inda, yambaye gute, ubwo se ko umuntu aba ari mu rugo ntaba abonye akanya ko kubikura wa mwenda aho wari ubitse!”

    Nizeyimana avuga ko urugo rwe rugizwe n’abantu batanu n’ubusanzwe rwafunguraga ibiro bibiri by’ibishyimbo mu gihe cy’iminsi ine, akaba yishimiye guhabwa ibiro bitanu yemeza ko bizamara iyi minsi umunani isigaye ya “Guma mu rugo”.

    Uwitwa Mukahigiro ukora ubucuruzi buciriritse bw’ibiribwa, avuga ko muri iyi minsi ibiri ishize adakora, urugo rwe rushonje cyane kuko ngo nta kintu babasha kwizigamira gisaguka ku mafaranga akorera buri munsi.

    Abaturage batuye ku Gisozi baganirije na Kigali Today bishimira kuba mu biribwa bahawe harimo n’umuceri, ndetse bamwe bakaba banyuzwe n’ingano y’ibirimo gutangwa.

    Umuceri wiyongereye ku ifu y’ibigori (kawunga) n’ibishyimbo byari bisanzwe bitangwa ku baturage muri “Guma mu rugo” ya mbere n’iya kabiri, aho umuryango ufite abantu kuva kuri 1-2 uhabwa ibiro bibiri by’ibishyimbo, ibiro 2.5 bya kawunga hamwe n’ibiro 2.5 by’umuceri.

    Umuryango ufite abantu 3-5 uhabwa ibiro bitanu by’ibishyimbo, ibiro 4.5 bya kawunga hamwe n’ibiro 4.5 by’umuceri, naho umuryango ufite abantu kuva kuri 6 kuzamura ugahabwa ibiro 10 by’ibishyimbo, ibiro 9 bya kawunga hamwe n’ibiro 9 by’umuceri.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yijeje ko abaturage bakeneye ibiribwa bose ko bari bubihabwe ariko bakaba bagomba kuguma mu rugo, kugira ngo badasohoka bakajya kwandura Covid-19.

    Umwali yagize ati “Abantu bashonje bakeneye ibyo kurya bose tugomba kubaha ntibagire ikibazo, ni ukubibashyira mu rugo kuko dufite abayobozi ku rwego rw’umudugudu, abatwarasibo, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abandi bafashamyumvire bagomba gukora uwo murimo, abaturage baturize mu rugo rwose ibyo kurya turabibashyira”.

    Gahunda ya “Guma mu rugo” i Kigali no muri tumwe mu turere twagaragayemo ubwandu bwa Covid-19 bukabije iramara iminsi 10 guhera tariki 17 Nyakanga 2021.

    Icyakora Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari uduce tuzafatirwa ingamba zihariye mu gihe igikorwa cyo gupima cyarangiye kuri iki cyumweru kizaba cyagaragaje ko ari two dufite ubwandu bwinshi bwa Covidi-19.

  • Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Ni ubwa mbere ibizamini bya Leta bisoza icyikiro rusange ndetse n’ayisumbuye kigiye gukorwa kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda guhera ku wa 15 Werurwe 2020.

    Biteganyijwe ko ku wa 20 Nyakanga 2021 ari bwo ibyo bizamini bizakorwa mu gihugu hose bikaba bigiye gukorwa mu gihe kidasanzwe no mu buryo budasanzwe, bitewe n’icyorezo cyibasiye isi guhera mu mpera z’umwaka wa 2019.

    Abanyeshuri bazakorera ku rwunge rw’amashuri rwa St Vincent Palloti, bavuga ko batagomba kwivutsa amahirwe bagize yo kwemererwa gukora ibizamini bya Leta, ahubwo bagiye kuyabyaza umusaruro barushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Uwimana Grâce n’umwe mu banyeshuri bazakora ikizamini cya leta mu cyiciro rusange, avuga ko ibizamini bije bikenewe.

    Ati “Iki kizamini kijye gikenewe bitewe n’igihe cyashize tuvuga ngo tuzakora ibizamini ariko ntitubikore bitewe n’impamvu za Covid-19. Nkatwe twahuye n’ingaruka zo kudakora ubushize kubera Corona, ubungubu dufite ingamba zo kuba twayikwirinda turimo gukora ibizamini, tukubahiriza amabwiriza ndetse tukita no ku bindi bijyanye no kwirinda icyo cyorezo”.

    Ishimwe Cedric na we n’umwe mu bagomba gukora ibizamini bya Leta, avuga ko kuba bagiye gukora ibizamini mu bihe bidasanzwe no mu buryo budasanzwe, bagomba kugira ingamba zidasanzwe.

    Ati “Nkanjye ingamba mfite n’uguhana intera n’abandi banyeshuri, kuba ufite ibikoresho byawe ku buryo nta bintu byo gutizanya kugira ngo tudakwirakwiza Corona byihuse, ikindi ni uko intego ari ugutsinda”.

    Nyirabyenda Marie Claudine n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa St Vincent Palloti Gikondo, avuga ko bitewe n’uko abanyeshuri bazahakorera ubusanzwe biga bataha, biteganyijwe ko bazajya bahafatira ifunguro rya saa sita kugira ngo hirindwe ingendo.

    Ati “Iyo abana basohotse mu kiruhuko cya saa sita abenshi ntibabasha kujya iwabo, ukumva ngo bagiye mu tubutike. Twari dufite impungenge rero z’uko abana muri uko gusohoka bashobora kwanduzanya Covid-19, n’uko ikigo gitegura ko abana bose bazarira ku ishuri”.

    Biteganyijwe ko abana 520 baturutse mu bigo bine ari bo bagomba gukorera ibizamini bisoza icyikiro rusange ku rwunge rw’amashuri rwa St Vincent palloti, bakazakorera mu byumba 21 kuko mu cyumba hagomba kujyamo abatarenze 25 kandi buri wese akicara ku ntebe ye, kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Muri kino gihe cya Guma mu Rugo Minisiteri y’Uburezi yateguye uburyo abanyeshuri, abarezi ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ikorwa ry’ibizamini bya Leta baturuka kure, bazoroherezwa mu ngendo.

  • Menya uko Abayisilamu mu Rwanda bazizihiza umunsi mukuru w’igitambo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko yasinyweho na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, basobanuye uko gahunda zo ku munsi mukuru w’igitambo zizagenda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

    Isengesho rikorwa kuri uwo munsi mukuru w’igitambo cyangwa se ‘Iswala’, rizakorwa mu buryo bukurikira butandukanye.

    Mu bice byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, Abayisilamu bahatuye bazakorera Iswala ya EIDIL AD’HA mu ngo zabo, kandi abagize buri rugo bakayikora bonyine bativanze n’abandi kuko gahunda yo gusurana no gusabana ibujijwe muri ibi bihe bya Covid-19.

    Mu bice bitashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, Abayisilamu bahatuye bazakorera Iswala ya EIDIL AD’HA mu misigiti yujuje ibisabzwa isanzwe yarahawe uburenganzira bwo gukora, buri musigiti ukazakira abantu ku kigero cy’umubare utarenze 30% by’ubushobozi bw’umusigiti, kandi abaje mu musigiti bakubahiriza n’izindi ngamba n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ibyo byose bigakorwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze z’aho imisigiti iherereye kugira ngo gahunda igende neza.

    Gahunda yo gutanga igitambo izakorwa mu buryo bwubahirije ingamba n’amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19, ikazakorwa mu buryo bukurikira: Mu bice byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, igitambo kizatangwa mu buryo bwo kugeza inyama z’igitambo muri buri rugo, bigakorwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze z’ahazatangwa igitambo ndetse hifashishijwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Mu bice bitashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, igitambo kizatangirwa ku misigiti yujuje ibisabwa isanzwe yarahawe uburenganzira bwo gukora.
    Icyo gikorwa ngo kigomba gutegurwa hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda Covid-19, kandi ku bufatanye n’inzego z’ibanze z’aho imisigiti iherereye, bifashishije urubyiruko rw’abakorerabushake, kugira ngo gahunda igende neza kandi n’ingamba zo kwirinda Covid-19 zirusheho kubahirizwa.

    Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda bwateguye iyi nyandiko, bwibukije ba Imamu ko mu mitegurire y’izo gahunda zose zijyanye n’Umunsi mukuru w’igitambo, bagomba gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego bw’ahazabera ibikorwa bijyanye n’uwo munsi.

  • Ishimwe rya Nolla Izere ku mubyeyi we yariny… – #rwanda #RwOT

    'Mama' yabaye indirimbo ya mbere kuri Album uyu muhanzikazi ari gutegura, mu rwego rwo kugaragariza Nyina urukundo amukunda n'ishimwe afite kuri we.

    Iyi Album itarabonerwa izina izaba iriho indirimbo icyenda. Ni mu gihe uyu muhanzikazi amaze gukora esheshatu. Arifuza ko iyi Album izajya hanze mu 2021.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MAMA' YA NOELLA IZERE

    Album ya Noëlla Izere izaba igaragaza imbaraga ze mu muziki wa gakondo amaze mo igihe kitari gito n'ubutumwa bwagutse kuri sosiyete.

    Mu ndirimbo esheshatu amaze gukora, yahisemo ko indirimbo 'Mama' ariyo iba iya mbere kuri Album ye mu rwego rwo kugaragariza Nyina urukundo amukunda.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Noëlla yavuze ko yanditse iyi ndirimbo bitewe n'ibintu byiza Nyina yari amaze kumukorera. Avuga ko byaje byiyongera ku bindi byinshi amucyesha kuva akiri muto.

    Uyu mukobwa yavuze ko atabona uburyo avuga ishimwe afite kuri Nyina, ariko ko ari umuntu w'ingirakamaro acyesha byinshi.

    Ati 'Ibihe byose twagiranye ni ibihe byiza, ni ibihe utagirana n'undi muntu uwo ari we wese, birihariye. Natekereje kuri iyi ndirimbo hari ibyabaye, hari ibyo yankoreye numva ko nkwiriye kumushimira, mbona ari ubwo buryo bwo gukoresha.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko n'ubwo iyi ndirimbo yayikoreye umubyeyi we, ariko abantu bose bashobora kuyifashisha bakayitura ababyeyi babo.

    Izere avuga ko yasohoye indirimbo atarayumvisha umubyeyi we, kuko ashaka kumutungura. Yavuze ko ari Nyina, ari inshuti ye ya hafi, imuhora hafi, agisha inama, akanabwira buri kimwe.

    Muri iyi ndirimbo 'Mama' avugamo urukundo rudasanzwe umubyeyi agirira umwana, ishimwe ku Mana yamuhaye amahirwe yo kubona umubyeyi we n'ibindi.

    Umuhanzikazi Noëlla Izere yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Mama' y'ishimwe afite kuri Nyina

    Noëlla Izere yavuze ko ari gutegura Album ye ya mbere ashaka kuzasohora mu 2022

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA' YA NOELLA IZERA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107731/ishimwe-rya-noella-izere-ku-mubyeyi-we-yarinyujije-mu-ndirimbo-ya-mbere-kuri-album-ye-vide-107731.html

  • Umunyamakuru Kazungu Claver yavuze akamuri ku mutima nyuma yo gusezererwa na APR FC yari abereye umuvugizi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikimo kuri Radio/Tv 10 ,Kazungu Clever wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi w'ikipe ya APR FC, kuri ubu yamaze gusezererwa n'iyi kipe.

    Kazungu yemeje aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu kiganiro 'Urukiko' gitambuka kuri Radio 10 avuga ko akigera muri iriya kipe hari abamucaga intege bavuga ko nta n'umwaka azayimaramo.

    Yagize ati: 'Guhera uyu munsi si nkiri umuvugizi wa APR FC, reka mbivuge wenda hatagira numbaza amakuru, ndabashimira ku myaka itanu twari tumaranye, byari byiza gukorana hari n'abavugaga ko n'umwe utazarangira ariko wararangiye ariko hari hashize itanu.'

    Kazungu Claver yari yarahawe inshingano zo kuba umuvugizi wa APR FC muri 2016 ubwo yari akiriri umunyamakuru wa City Radio.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-kazungu-claver-yavuze-akamuri-ku-mutima-nyuma-yo-gusezererwa-na-apr-fc-yari-abereye-umuvugizi/

  • APR FC yamaze gutiza Buteera Andrew #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze gutiza umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati asatira, Buteera Andrew mu ikipe ya AS Kigali.

    Buteera Andrew wari usigaje umwaka w’amasezerano muri APR FC, ntabwo yahiriwe n’umwaka ushize w’imikino kuko yagize imvune yatumye amara umwaka wose adakinnye.

    Nyuma yo gukiruka imvune, ikipe ya APR FC ikaba yafashe umwanzuro wo kumutiza mu ikipe ya AS Kigali umwaka umwe yari asigaranye.

    Bayingana akaba umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya AS Kigali (Team Manager), yabwiye ISIMBI ko ayo makuru ari yo.

    Ati”nibyo, ayo makuru niyo ariko twamutiye nk’uko mwabyumvise ntabwo yaguzwe.”

    Buteera Andrew yinjiye muri APR FC muri 2013, ni nyuma yo gutandukana na Proline FC yo muri Uganda, akaba yarageze mu Rwanda muri 2011 yitabiriye ubutumire bw’Amavubi atarengeje imyaka 11 yakinnye igikombe cy’Isi.

    Buteera Andrew yamaze gutizwa muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yamaze-gutiza-buteera-andrew

  • Menya uko Abayisilamu mu Rwanda bazizihiza umunsi mukuru w’igitambo? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT