Category: Uncategorized

  • Hashize imyaka 7 yitabye Imana: Juliana Kanyo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri uyu muhanzikazi yifashishije urubuga rwa Twitter maze agaragaza ko hashize imyaka 7 abuze umuhungu we Keron Raphael Kabuga amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro. Yagize ati: 'Nta munsi washira ntagutekereje cyangwa ngo nkukumbure. Ruhukira mu mahoro ndagukunda iteka muhungu wanjye'.


    Yongeyeho ko ubu uyu munsi imyaka ibaye 7 abuze uyu muhungu we witabye Imana azize uburwayi bwa Asthma. Keron Raphael Kabuga wari ufire imyaka 11, yaguye mu biganza bya se Amon Lukwago mu bitaro bya Aga Khan biherereye Nairobi muri Kenya muri Nyakanga 2014.

    Uyu mubyeyi w’imyaka 40 nyuma yo kubura uyu mwana we, yagize umugisha wo kubyara undi muhungu yise Taj.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107773/hashize-imyaka-7-yitabye-imana-juliana-kanyomozi-yavuze-amagambo-akomeye-ku-muhungu-we-yab-107773.html

  • Eddy Kenzo Makasaka Kids imukoreye amateka az… – #rwanda #RwOT

    'Masaka Kids', ni itsinda ry'abana babyina indirimo zitandukanye cyane ingande n'izindi ziba zikunzwe kandi ziba zibyinitse. Mu ndirimbo Masaka Kids bagejeje ku rundi rwego, ni iya Eddy Kenzo yitwa 'Tweyagale', iyi ndirimbo yandikiye amateka nyirayo aho ubu yamaze kuzuza abantu Miliyoni 100 bayirebeye ku rukuta rwa Youtube.


    'Tweyagale', abantu bakunda muzika banayikurikiranira hafi yabanyuze mu matwi k'uburyo bw'amajwi n'amashusho y'aba bana ba 'Masaka kids Africana'. Eddy Kenzo mu byishimo bikomeye yeretse urukundo abantu anabashimira gushyigikira igihangano cye cyesheje agahigo cyikagira Miliyoni 100 kuri Youtube.

    Eddy Kenzo, ubusanzwe ni umuhanzi ukurirwa ingofero muri Uganda no muri Afurika y'iburasirazuba, niwe muhanzi kandi wa mbere ufite abo twakwita abafatabuguzi (Subscribers) benshi k'urukuta rwe rwa Youtube bagera kuri Miliyoni imwe n'ibihumbi Magana arindwi n'imisago. Kuba 'Tweyagale' iciye agahigo kuri youtube birasaba abandi bahanzi gukora udushya mu ndirimbo no gusohora igihangano gikangaranya abanyamuziki muri Afurika kugira ngo bazese cyangwa bakureho agahigo ka Eddy Kenzo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107768/eddy-kenzo-makasaka-kids-imukoreye-amateka-azatuma-abandi-bahanzi-babira-ibyuya-mu-kuyesa-107768.html

  • Amatsiko ari kugana kumusozo! Igihe kiregere… – #rwanda #RwOT

    Meddy niwe muhanzi nyarwanda 'wa mbere ukunzwe' ku mbuga nkoranyambaga yaba kuri instagram, youtube, facebook n'izindi zinyuranye. Indirimbo ye Slowly iri muri nkeya muri Afrika zabashije guca agahigo ko kurebwa na Miliyoni 50 kandi n'ubu ikaba ikomeje kuzamuka aho igeze kuri Miliyoni 51 z'abamaze kuyumva no kuyireba.

    Mu minsi ishize, aherutse kuzuza abantu bagera ku bihumbi magana arindwi aba icyamamare cya kabiri giciye aka gahigo mu Rwanda kuri instagram. Kwandika ijambo 'Meddy' ku mbuga nkoranyambaga uhita ubona ibisubizo bitagira ingano 'bigaragaza urukundo' afitiwe n'abakunzi b'umuziki.

    Rumwe mu rukuta runyuzwaho amakuru y'iki cyamamare n'abafana be b'akadasohoka bazwi nk'inkoramutima nta kindi gikomeje gucicikana kuri rwo nk'ijambo mpererekanya butumwa rya 'Marry me' indirimbo biteganijwe ko izajya hanze mu bihe bya vuba n'amagambo amwe azumvikamo akaba nk'ayaciweho amarenga.

    Agira ati: 'Ndatecyereza urenze, nsekera mwana nkunda (Oh la la), ngaho ngwino unyegere (yego sha), uri umwamikazi wanjye Sheba, reka mbe, reka mbe uwawe wenyine nzagukunda nguteteshe.'

    'Marry me' akaba atari yo ndirimbo yonyine ikomeje kugaragazwa ko izasohoka yaba n'abafana yaba na Meddy nyir'izina, kuko hari n'indi y'isezerano yagiranye n'umukunzi yitwa 'My Vow' nayo biteganijwe ko izajya hanze mu bihe bya vuba nkuko byemezwa n'uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa youtube, aho akomeje kuyivugaho byinshi kandi akemeza ko mu gihe  nyacyo abakunzi b'umuziki bazaryoherwa.

    Ubutumwa bwa Meddy avuga ku ndirimbo ye 'My Vow'

    Mu butumwa bwe yagize ati: 'Igihe kiregereje! Isezerano ryanjye, muzaryoherwa naryo.' Avuga ku ndirimbo ze by'umwihariko iyo yise 'My Vow' yakozwe na Lick Lick mu buryo bw'amajwi bigaragara ko irajya hanze mu bihe bya vuba nk'uko nyirubwite akomeje kubitangaza.

    Meddy wamaze gutangaza ko igihe cyegereje agashyira hanze indirimbo zizanyura abatari bacye uhereye kuri ‘My Vow’

    KANDA HANO WIYUMVIRE SLOWLY IKOMEJE KUBICA BIGACIKA WANAKORA SUBSCRIBE KURI CHANNEL YA MEDDY NIBA UTARAYIKORA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107766/amatsiko-ari-kugana-kumusozo-igihe-kiregereje-ubutumwa-bwa-meddy-avuga-ku-ndirimbo-ye-yise-107766.html

  • Umuslay yashatse kwibagisha ngo akurure abagabo birangira ahasize ubuzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'umushinwa usanzwe ari ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga yagize ibyago umubiri we uhagarika gukora ubwo yarimo kwiyongeresha ibice 3 by'umubiri ku munsi umwe.

    Madamu Xiaoran w'imyaka 33,yahuye n'uruva gusenya ubwo yarimo kwibagisha umubiri we birangira bimuviriyemo urupfu.

    Uyu mugore yakoze amahitamo y'ubwiyahuzi kuko ku munsi umwe yashatse kwibagisha ibice by'umubiri 3 icyarimwe birangira ahasize ubuzima.

    Xiaoran arakunzwe cyane mu Bushinwa kuko akurikirwa n'imbaga y'abantu 130,000 ku rubuga rwo mu Bushinwa rwitwa Sina Weibo.

    Uyu mugore yari yahisemo kwihindura ibice by'umubiri we no kongereshaamabere mu ntara ya Zhejiang ndetse yemera gusinya ku mpapuro zivuga ko ingaruka zamugeraho ntawe ukwiriye kuziryozwa.

    Nyuma yo kubagwa,umubiri we wananiwe gukomeza gukora niko gupfa yishwe no gushaka ubwiza ku buryo bukabije.

    Ivuriro ryakoreraga madamu Xiaoran ryemeye amakosa ryakoze yo kwemerera uyu mugore ibyo yashakaga bituma abayobozi bahita barifunga.

    Umuryango wa nyakwigendera wakamejeje aho uri gusaba ibi bitaro impoazamarira y'ama Yuan 920,000.

    Muri gicurasi nibwo uyu mugore yasuye iri vuriro agirwa inama yo kwibagisha amaboko,mu rukenyerero n'inda ndetse no kongeresha amabere.

    Uyu mugore yemeye gukoresha ibi bintu byose icyarimwe bituma amara amasaha 5 abagwa byatumye nyuma y'iminsi 2 atangira kumva uburibwe budasanzwe no kunanirwa guhumeka.

    Yihutiye kwa muganga igitaraganya ariko nyuma y'umunsi umwe bimwe mu bice by'umubiri we bihagarika gukora byatumye ajyanwa mu bitaro by'indembe.

    Source : https://yegob.rw/umuslay-yashatse-kwibagisha-ngo-akurure-abagabo-birangira-ahasize-ubuzima/

  • Ubushakashatsi bwerekanye uko bigendekera umutima w'umuntu ukunda kunywa ikawa cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bw'abahanga mu by'indwara z'umutima bwerekanye ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo gutera cyane kwawo.

    Hagendewe ku byavuye mu nyigo yakorewe ku barenga ibihumbi 36 bamaze imyaka itatu banywa ikawa hagasuzumwa n'uko ibyago byo gutera k'umutima byanganaga; hanzuwe ko byagiye bigabanuka.

    Umwarimu muri Kaminuza ya California akaba n'umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, Dr Gregory Marcus, yavuze ko uko umuntu agira akamenyero kunywa ikawa bigenda bimugabanyiriza ibyago byo kuba umutima watera cyane.

    Ati 'Buri gikombe cya ikawa kinyowe by'akamenyero gituma habaho igabanuka rya 3% ku byago byo kuba umutima watera cyane.'

    Iyo nyigo yavuguruje izari zisanzwe zakozwe mu myaka ya kera, zerekanaga ko ikawa yongera ibyago byo gutera cyane k'umutima.

    Marcus yakomeje ati 'Ubusesenguzi bw'inyigo 201 bwagaragaje ko kunywa ikawa mu rugero bigira akamaro cyane kurusha uko byagira ingaruka.'

    Ubwo bushakashatsi bwemeje ko mu bindi ikawa ishobora gufasha umubiri harimo kugabanya ibyago byo kurwara cancer, diabète, indwara z'umutima n'imitsi ndetse n'ibyago byo gupfa muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwerekanye-uko-bigendekera-umutima-wumuntu-ukunda-kunywa-ikawa-cyane/

  • CECAFA U23: umukino wahuzaga u Burundi na Eri… – #rwanda #RwOT

    U Burundi bwakinaga umukino wa mbere buhura na Eritrea yakinaga umukino wa 2 nyuma y’umukino banganyijemo na Ethiopia ibitego 3 kuri 3.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 46 imvura yagumye kuba nyinshi byatumye umusifuzi w’umukino aba ahagaritse umukino ngo imvura igabanyuke ariko birangira byanze kuko imvura yagumye kugwa ari nyinshi. Umukino wahagaze u Burundi bufite igitego kimwe ku busa igitego cyatsinzwe na Ismail Nshimirimana.

    Ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko umukino usubikwa ukazasubukurwa kuri uyu wa Gatatu ku munota wa 47  nabwo u Burundi buyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Eritrea.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107779/cecafa-u23-umukino-wahuzaga-u-burundi-na-eritrea-wahagaritswe-ugeze-ku-munota-wa-46-107779.html

  • Umumotari yatunguye umukiriya we yatwaraga muri ibi bihe bya guma murugo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mumotari wo mu gihugu cya Uganda utatangajwe amazina yatunguye umukiriya we witwa Mwiza Sophy, uzwi cyane kuri Twitter muri iki gihugu, maze amujyanira ibyo kurya kuko yari amaze iminsi atamubona ngo amutware nk'ibisanzwe.

    Mwiza ni we watangaje ibyabaye kuri Twitter, avuga ko umumotari yamutunguye nyuma y'ibyumweru bitari bike Guma mu Rugo, itangiye.

    Uyu mukobwa avuga ko ' Maze igihe ntakora, mbona umumotari (Boda Boda) anzaniye ibyo kurya. Yari amaze igihe atambona, ahitamo kunzanira ibyo kurya. Umutima wanjye watunguwe. Jya uba umuntu mwiza kuwo ari we wese kuko utamenya igihe uzakenerera umuntu. Ndishimye.'

    My Boda guy has bought me these things after realizing I haven't been working since the lockdown started 🥺❤️.

    My heart has melted. Be nice to everyone you never know when you will need them❤️
    I AM SO HAPPY. pic.twitter.com/iIUB0TwJDK

    — Mwiza Sophy 🇺🇬🇷🇼 (@MwizaSophy) July 16, 2021

     

    Uyu mumotari yamuzaniye ibyo kurya birimo umuceri, isabune n'amakaroni.

     

    Source : https://yegob.rw/umumotari-yatunguye-umukiriya-we-yatwaraga-muri-ibi-bihe-bya-guma-murugo/

  • Mu Rwanda abandi bantu 11 bishwe na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 83 (Huye) na 61 (Kigali) n’abagabo icyenda b’imyaka 83 (Nyanza), 80, 61, 44, 42 (Kigali), 75 (Bugesera), 69 (Rusizi), 65 (Muhanga) na 52 (Gicumbi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 677 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,513.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Mzee Abdul wihakanwe na Diamond Platnumz yongeye kumuha impanuro za kibyeyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mzee Abdul wihakanywe na Diamond ko atari we Se, yongeye kumuha ubutumwa bwuje impanuro za kibyeyi aho yamwibukije ko adashishikajwe n'iby'isi umuhungu we yaguze kuko nta gaciro bifite mu maso ye bityo ko Diamond atagakwiriye kumera amababa ku by'isi.

    Ni nyuma y'aho uyu muhanzi aguriye imodoka ye nshya kandi ihenze cyane Rolls Royce Cullinan ndetse Abanyatanzaniya benshi bagacika ururondogoro.Ariko nubwo byagenze bityo, ibi byose Se Abdul n'ubwo yamwihakanye, abibona nko kubona ibintu utarigeze unabibona bitambuka mu muhanda ukaba wakwiremereza cyane. Iyi modoka ya Diamond 'Rolls Royce Cullinan' iri mu zihenze kuko igura asaga Miliyoni 330 z'Amanyarwanda.

    Mu kiganiro gito yagiranye na Bongo Touch, uyu musaza yabajijwe impamvu atashishikazwa kugendera mu modoka y'umuhungu we, iri mu zitunzwe na bake cyane mu gihugu, maze mu gisubizo cye, avuga ko ikintu yizera ko ari gito kuri we ni 'isanduku', ishobora gutuma abantu benshi bagutwaraho agasazana nayo. Yavuze ko aricyo kintu cyonyine gisigaye mu buzima bwe yizera kuko ibihenze byose yari yarabibonye mbere n'ubwo atabitunze ariko amaso ye arabizi.

    Uyu musaza wagize ati: 'Ikintu cyonyine gisigaye kuri njye, ntegereje isanduku yanjye gusa, n'ubundi iriya modoka ntabwo bayinshyinguramo, muhungu wanjye reka kuyagara iby'isi biraguruka, ariko isanduku murajyana, rero niyo nizera kandi ntegereje'.

    Source : https://yegob.rw/mzee-abdul-wihakanwe-na-diamond-platnumz-yongeye-kumuha-impanuro-za-kibyeyi/

  • Ronaldinho yatsinze igitego cy’impozamarira u… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino ukunze kuba buri mwaka ukitabirwa n’abakinnyi baba barakiniye aya makipe, kuri iyi nshuro wabereye mu gihugu cya Isiraheri. Ku ruhande rwa Real Madrid Iker Casillas ni we wari uri mu izamu, Kapiteni ari Roberto Carlos ndetse iyi kipe ikaba yari rimo abandi bakinnyi nka Luis Figo, Ivan Compo na Fernando Sanz.

    Barcelona yari irimo abakinnyi nka Rivaldo, Javier Saviola, Deco na Kizigenza Ronaldinho. Ibitego bya Barcelona byatsinzwe na Ronaldinho na Mateu mu gihe Real Madrid yatsindiwe na Munitis, Perez, De La Red.

    Ronaldinho muri uyu mukino yongeye kwerekana amacenga ye ya cyera yakoreshaga akiri mu kibuga. Aba bagabo bakanyujijeho muri Barcelona bazongera kugaruka mu kibuga mu mpera z’uku kwezi bakina na Manchester United.

    Abafana bagera ku bihumbi 30 nibo barebye umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107782/ronaldinho-yatsinze-igitego-cyimpozamarira-ubwo-real-madrid-yatsindaga-barcelona-107782.html