Category: Uncategorized

  • Intore Tuyisenge aratakamba ngo abahanzi bama… – #rwanda #RwOT

    Ubu umuhanzi wese aho ava akagera umusaruro yakuraga muri muzika waragabanutse mu buryo bwo guhabwa ibiraka, gusa ntitwakwirengagiza ko muzika Nyarwanda itumbagiye mu myaka yaranzwe n'icyorezo cya Covid-19, aho usanga hari indirimbo zagiye zigera ku banyarwanda bose bari mu ngo zabo bumva cyane umuziki, banamenya indirimbo zigezweho ku buryo hari nyinshi izarebewe kuri Youtube n'abantu basaga Miliyoni.


    Intore Tuyisenge, umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi mu njyana gakondo akaba n’Umuyobozi wa Federasiyo y’Abahanzi mu Rwanda, mu butumwa bwuje umuco w'abanyarwanda, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asaba abayobozi mu nzego za Leta cyane barimo Hon. Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, ko bazatekereza ku bahanzi bamerewe nabi kubera nta mafaranga bakibona cyane abacurangaga mu ma Hotel, Utubari, Ibisope n'ibindi.


    Intore Tuyisenge yasabye abarimo Bamporiki Edouard kugoboka abahanzi 

    Intore Tuyisenge yagize ati: “Muraho Bamporiki, mu bo Ruza kuganuza twizere ko abahanzi bamaze umwaka hafi n'igice Covid-19 yarababujije umwero bazaganuzwa! Dore hari nk'abacurangaga mu ma Hotel, Utubari, Restaurant, Igisope, kuva kuwa 8/3/2020 basa n'abari muri Guma mu rugo mubazirikane mubyeyi”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107797/intore-tuyisenge-aratakamba-ngo-abahanzi-bamaze-umwaka-nigice-nta-biraka-batekerezweho-mur-107797.html

  • Espoir FC ntirekura ndetse na Gatera Moussa n… – #rwanda #RwOT

    Tariki 10 Kamena 2020 ni bwo Gatera Moussa yasinyiye ikipe ya Espoir FC amasezerano y’imyaka 2 nyuma y’iminsi nta kazi yari afite. Kuri ubu Gatera Musa wari usigaje umwaka umwe, yifashishije umunyamategeko aherutse gusaba ikipe ya Espoir FC ko basesa amasezerano kuko batubahirije ibyari bikubiye mu masezerano.

    Gatera mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Espoir FC avuga ko batangiye kwica amasezerano ubwo bahagarikaga amasezerano ye ndetse ko shampiyona yagiye kurangira bamurimo amezi abiri y’ikirarane, ibyo byose rero bikaba biri mu byatumye yifuza gutandukana n’iyi kipe yambara umweru n’umutuku.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bo bavuga ko impamvu Gatera Moussa yatanze nta gaciro zahabwa kuko ibyakozwe byose byari mu masezerano. Ubuyobozi bukomeza buvuga ko mu masezerano bagiranye na Gatera, harimo ingingo ivuga ko ashobora guhagarikwa ku mpamvu runaka ariko ntibirenze amezi 3 kandi ayo mezi ntabwo yarenze.

    Indi ngingo y’ibirarane ubuyobozi buvuga ko shampiyona yarangiye tariki 25 Kamena Espoir FC yari irimo Gatera ikirarane cy’ukwezi kumwe dore ko n’ukwezi kwa 6 kwari kutararangira.

    Kamuzinzi Godfrey uyobora Espoir FC   

    Ese kuki Gatera Moussa ashaka gutandukana na Espoir FC ?

    Usibye ibyo Gatera Moussa yanditse asaba gusesa amasezerano,  Moussa bivugwa ko impamvu nyamukuru ari uko ashaka akazi gashya ndetse hari n’amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Gorilla FC ahubwo igisigaye ari ugushaka uko yatandukana na Espoir FC. Musanze FC nayo bivugwa ko iri kugera amajanja uyu mutoza wazamuye Sunrise FC mu 2014. 

    Gatera Moussa akiri umutoza wungirije muri Rayon Sports 

    Ese kuki Espoir FC itifuza kurekura Gatera Musa?

    Mbere na mbere Espoir FC yo bavuga ko nta mpamvu yatuma batareka umutoza Gatera ngo yigendere, ahubwo ko uburyo yabisabyemo bidahwitse, amakuru ava mu buyobozi avuga ko bababajwe no kubona Gatera yitabaje amategeko kandi nta ngingo n’imwe imurengera mu mategeko. 

    Gatera Moussa ubwo aheruka kuganira na InyaRwanda TV, yacaga amarenga ko atazasubira hakurya y’ishyamba 

    Ibi bisa n’aho Ubuyobozi bwa Espoir FC nyuma yo kohererezwa urwandiko nabo biyemeje guhangana na Gatera kuko ngo ariwe watangiye kuremereza ibintu. Indi mpamvu twavuga ko ari nyamukuru, ni uko Espoir FC itewe n’impungenge n’uko Gatera Moussa ashaka gusiga ikipe yiyubakiye.

    Ubwo Gatera yageraga muri Espoir FC yasanze ikipe yari ivuye mu bihe bibi haba mu mikoro ndetse no ku musaruro wo mu kibuga. Ibyo byatumye yubaka ikipe ye akoresheje amafaranga macye. Umwaka ushize wa shampiyona Espoir FC yakoresheje abakinnyi 27 barimo abakinnyi 22 Gatera Moussa yizaniye, ubwo Espoir FC ubwayo yari ifite abakinnyi 5 gusa.

    Abakinnyi Gatera yasanze muri Espoir FC: 1. Nkurunziza Felcien 2. Dusenge Bernard  3. Patience Gardien 4. Niyonsaba Eric 5.Niyitanga Youssuf Sankara.

    Sadick Soulley waguzwe na Gatera Moussa avuye muri Ghana, ni we watsindiye Espoir FC ibitego byinshi uyu mwaka

    Mu bakinnyi bose 22 Gatera Moussa yasinyishije basigaje amasezerano y’umwaka umwe. Ubundi iyo umutoza atandukanye n’ikipe yari afitemo abakinnyi yazanye, biba biteganyijwe ko hari abakinnyi bari bumukurikire. Biteganyijwe ko Gatera Moussa natandukana na Espoir nibura abakinnyi bagera kuri 4 bazamukurikira, ibintu Espoir FC itumva neza.

    Muhozi Fred wari wirukanwe na As Kigali ari mu bafashije Gatera muri uyu mwaka 

    Indi Mpamvu ituma Gatera Moussa ashaka gutandukana na Espoir FC avuga ko ubuyobozi bukunze gutererana ikipe ku maherere. Muri uyu mwaka urangiye bivugwa ko Gatera yakoresheje imbaraga z’umurengera harimo gutoza no kugaruka akihanganisha abakinnyi kuko ubuyobozi bwabaga bwabatereranye kandi bafite ikibazo cy’amikoro.

    Ese ni iyihe nzira nziza Espoir FC yatandukanamo na Gatera Musa?

    Mu buryo bw’amategeko Gatera yifashishije biragoye kuba yatsinda Espoir FC tugendeye ku itegeko gusa n’ubundi Gatera ni we ugomba gufata iya mbere agasasa inzobe kuko n’ubundi ariwe ushaka gukora impinduka. Kumvikana na Espoir byanashoboka akayisubiza amafaranga yamuhaye ubwo yageragayo ni imwe mu nzira zoroshye zatuma buri ruhande rwombi rutsinda iri hangana.

    Kayumba Ephrem uyobora Akarere ka Rusizi

    Comite ya Espoir FC: President : Kamuzinzi Godefroid, V/P 1 : Amani Casimir, V/P2: Ngiruwonsanga Theo, SG: Habimana François.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107787/espoir-fc-ntirekura-ndetse-na-gatera-moussa-ntarekura-uru-rugamba-ni-nde-uruhomberamo-107787.html

  • Ishyari n'ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho uRwanda rwoherereje ingabo n'abapolisi 1.000 kugarura amahoro n'umutekano ahitwa Cabo Delgado, intara ya Mozambike imaze imyaka 4 yarashegeshwe n'ibikorwa by'iterabwoba, hari abazamuye ijwi bagaragaza ko ngo bitari bikwiye ko uRwanda rutabara muri Mozambike, kuko rutari muri SADC, Umuryango w'ibihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo byiyemeje ubufatanye burimo no gutabarana.

    Abasimbukiye ku isunzu ry'inzu kubera ikimwaro, barimo OSSUFO NOMADE ukuriye ishyaka RENAMO ritavuga rumwe n'ubutegetsi, hakabamo Minisitiri w'Ingabo w' Afrika y'Epfo , NOSIVIWE MAPISA Nqakula, n'Ikigo Mpuzamahanga cy' Ubushakashatsi mu by'Umutekano'ISS', nacyo gifite icyicaro i Pretoria muri Afrika y'Epfo.

    Igitangaza abasesenguzi ni ukubona abantu bakabaye bahangayikishijwe n'abaturage ba Mozambike bicwa buri munsi, abandi basaga ibihumbi 800 bakaba bashwiragira kuko bavuye mu byabo, aribo barwanya igikorwa nk'icy'uRwanda cyo gutabara Abanyafrika benewacu bari mu kaga. Byaragaragaye ariko ko aba babura icyo batuka inka bati dore igiceye cyayo, babikora by'ishyari n'isoni gusa, no kujya mu kigare cy'abifitiye izindi nyungu za politiki.

    Abafite imitekerereze ishaje nk'iy'ishyaka rya RENAMO baracyumva ko kutavuga rumwe n'ubutegetsi bisobanuye kubushakira icyaha n'aho kitari, inyungu rusange z'abanyagihugu ukajugunya hirya. Iyo RENAMO imaze imyaka 46 ishinzwe. Yakabaye ifite ubunararibonye bwo gusesengura intandaro y'ikibazo cy'intambara mu ntara ya Cabo Delgado, no gutanga umuti urambye w'ikibazo. Byarayinaniye ihitamo kunenga ubutegetsi bw'igihugu cye bwasanze igikwiye ari ukwitabaza abafite ubushake n'ubushobozi bwo kugarura amahoro n'umutekano.

    Abayobozi ba RENAMO bakabaye bibuka ko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abaturage ba Mozamike, kuko urugamba rwo kwibohora kwabo urubyiruko rw'Abanyarwanda rwarugizemo uruhare.

    Minisitiri w'ingabo wa Afrika y'Epfo , Madamu Mapisa Nqakula yabaye uwa mbere mu kunenga igikorwa cyo kohereza ingabo n'abapolisi b'uRwanda muri Mozambike. Nyamara iki gihugu cyitwara nk'igihangange muri SADC, cyananiwe gufasha uwo muryango kohereza ingabo zawo kutabara abibasiwe n'iterabwoba muri Mozambike.

    Afrika y'Epfo irarwanira kuba umugaba uukuru w'izo ngabo, nyamara ibintu biradogera muri icyo gihugu, aho abigaragambya basenya bakanasahura, bakaba bahanganye n'abashinzwe umutekano. Byari kuba byiza iyo Minisitiri Mapisa Nqakula yerura akavuga ko atasiga ibye bita imitemeri ngo ajye gupfundikira iby'ahandi.

    Ikigo'ISS' ubundi gishinzwe gucukumbura umuzi w'ibibazo by'umutekano muri Afrika, byaba na ngomwa kigatanga inama y'uburyo byakemuka. Nyamara imyaka ibaye 4 ibikorwa by'iterabwoba biyogoza Mozambike, ISS yaratereye agati mu ryinyo. Aho kwerekana, mu buryo bwa gihanga, imiterere y'ikibazo cya Cabo Delgado n'uburyo iterabwoba ryaranduka, ISS ihangiyikishijwe n'uko ari Abanyarwanda bafashe iyambere bakajya gutanga imbaraga zabo.

    Ese ikibazo ni uwabanje kujya Cabo Delgado, ni uzajyayo nyuma se, cyangwa icya ngombwa ni uko ikibazo gikemuka, abaturage bakarekeraho gupfa, abavuye mu byabo bagatahuka?
    uRwanda ntirwagabye igitero cyo kwigarurira Mozambike. Abasirikari n' abapolisi barwo bari muri icyo gihugu mu buryo buzwi kandi bwemewe n'amategeko. Batumiwe na Perezida Filipe Nyusi, ashingiye ku masezerano Mozambike n'uRwanda byasinyanye, kandi ni uburenganzira bwabyo busesuye. Keretse niba hari ba mpatsibihugu bumva ibi bihugu byombi byaragombaga gusaba uruhushya mbere yo gusinya amasezerano.

    Ni byiza rero ko abanenga iki gikorwa babanza bagatanga umusanzu wabo mu gusesengura mbere na mbere imiterere y'ikibazo, naho kuguma mu matiku abantu bapfa uRwanda rwarabyanze. Ubuhamya bwatangwa n'abaturage bo muri Darfour muri Sudani, abo muri Sudani y'Amajyepfo, muri Santarafrika n'ahandi henshi uRwanda rwatabaye ubuzima bwari bugiye kuzima.

    The post Ishyari n'ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyari-nipfunwe-byabashoye-mu-kunenga-u-rwanda-rwiyemeje-kubungabunga-umutekano-muri-mozambike-aho-kubanza-gusesengura-icyateye-uwo-mutekano-muke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyari-nipfunwe-byabashoye-mu-kunenga-u-rwanda-rwiyemeje-kubungabunga-umutekano-muri-mozambike-aho-kubanza-gusesengura-icyateye-uwo-mutekano-muke

  • NBA: Giannis w’imyaka 26 yakoze amateka yaher… – #rwanda #RwOT

    Antetokounmpo yatowe ku bwiganze kuba ‘Most Valuable Player’ wa NBA Play-offs Finals nyuma yo gutsinda amanota 50 mu manota 105 kuri 98 batsinze Suns.

    Ni ubwa mbere mu gice cy’ikinyejana gishize Bucks yegukanye igikombe cya NBA, ni cyo cya mbere kandi kuri Antetokounmpo w’imyaka 26 na bagenzi be barimo Khris Middleton, Jrue Holiday na Bobby Portis nabo bigaragaje cyane.

    Bucks ibaye ikipe ya mbere yabanje gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, igahindukirana mucyeba igatsinda imikino ine ikurikiyeho muri NBA Play-offs Finals aho amakipe atanguranwa gutsinda imikino ine.

    Antetokounmpo, bahimba The Greek Freak, abaye umukinnyi wa mbere muri NBA uvuka hanze ya Amerika ubaye MVP w’imikino ya nyuma ya NBA kuva Umudage Dirk Nowitzki yabikora mu 2011.

    Ashyikiriye kandi Michael Jordan nk’umukinnyi wenyine watwaye NBA MVP, Finals MVP, All-Star Game MVP n’umukinnyi wugarira kurusha abandi mu myaka yo gukina kwabo.

    Bitandukanye na Jordan, Antetokounmpo ageze kuri iyo mihigo ine mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

    Intsinzi ya Bucks mu ijoro ryo ku wa kabiri (mu gitondo ku wa gatatu mu Burundi no mu Rwanda) ikuyeho icyizere kuri Chris Paul wa Suns wifuzaga gutwara igikombe cya mbere mu myaka 16 amaze muri NBA.

    Chris Paul w’imyaka 36 yarigaragaje muri iyi mikino itandatu ishize, no mu mukino warangiye yatsinze amanota menshi muri Suns, 26.

    Paul, bahimba Point God, agiye kuba umukinnyi wigenga nyuma y’uko amasezerano ye na Suns arangiye, Phoenix Suns ishobora kongera amasezerano ye imyaka ibiri kuri miliyoni $70.

    Naho Antetokounmpo yishimiye guha igikombe Bucks imbere y’abakinnyi b’ibirangirire babiri baheruka guha iyi kipe igikombe mu 1971, Oscar Robertson na Kareem Abdul-Jabbar.

    Mu 2013 ubwo Bucks yatoranyaga Antetokounmpo ari umuhungu w’imyaka 18, yavuze ko rimwe nawe izina rye rishobora kuzajya ahari irya Abdul-Jabbar na Robertson, kuko nimero bambaraga ubu nta mukinnyi ushobora kuzambara muri Bucks.

    ESPN ivuga ko yagize ati: “Mu myaka 15, imyaka 20 se…Wenda izina ryanjye rizaba riri hariya iruhande rwa Kareem, Oscar Robertson. Ndizera ko ndi hariya”.

    Giannis yahesheje ikipe ya Milwuakee igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 50

    Giannis niwe watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri NBA uyu mwaka (MVP)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107788/nba-giannis-yakoze-amateka-yaherukaga-mu-myaka-50-nyuma-yo-guhesha-igikombe-milwuakee-buck-107788.html

  • Byiringiro Lague mu nzira zigaruka muri APR F… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Byiringiro Lague yasubiye mu Busuwisi nyuma yo kuhava muri Mata kuvugana n'amakipe yaho arimo FC Zurich yamwanze, agahabwa amahirwe na Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

    Byiringiro Lague yahawe umwanya wo gukina mu mukino umwe wa gicuti iyi kipe yatsinzemo FC Thun igitego 1-0, ariko ntiyongera kugaragara mu mikino yakurikiyeho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Byiringiro Lague yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa yari yagiyemo, atigeze yimwa amahirwe.

    Yagize ati 'Amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza, bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigezemo uruhare'.

    Lague yavuze ko gutsindwa igeragezwa kwe yabyigiyemo amasomo akomeye ku buryo naramuka yongeye kubona andi mahirwe atazayapfusha ubusa.

    Ati 'Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro'.

    Ubuyobozi bwa APR FC akinira, bwari bwatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, azatangwaho ari hejuru y'ibihumbi 130$.

    Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b'u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n'iya 7 Gashyantare 2021.

    Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku wahuje u Rwanda na Togo byatumuye abengukwa n'amakipe atandukanye kandi akomeye, atangira ibiganiro nayo ariko birangiye amahirwe atamusekeye kuri iyi nshuro.

    Byiringiro Lague w'imyaka 21 y'amavuko, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020, azamugeza mu 2022 akinira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Ubutumwa bwa Byiringiro Lague nyuma yo gutsindwa igeragezwa mu Busuwisi

    Lague ari mu nzira zigaruka muri APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107794/byiringiro-lague-mu-nzira-zigaruka-muri-apr-fc-nyuma-yo-gutsindwa-igeragezwa-mu-busuwisi-107794.html

  • Guteza imbere impano z'abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y'ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Nyakanga 2021, umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ari mu gihugu cya Maroc aho yagiye mu rugendo rugamije kwagura umufatanye hagati ya Rayon Sports yo mu Rwanda ndetse na Raja Casablanca yo mu gihugu cya Maroc.

    Mu rugendo rw'iminsi itandatu biteganyijwe ko uyu muyobozi azasura ibikorwa bitandukanye byo muri icyo gihugu harimo nko kureba uko amashuri y'abakiri bato akora, hakabamo kugirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'ikipe ya Raja ndetse n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu cya Maroc.

    Binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Rayon Sports, bagaragaje ifoto iriho umuyobozi wa Rayon afashe umwenda wa Raja ndetse ari kumwe na Rachid Andaloussi umuyobozi wa Raja anwe afashe umwenda wa Rayon Sports, ibi bikaba ari ikimenyetso cy'ubufatanye bwatangijwe hagati y'amakipe bayoboye.

    Mu masezerano hagati y'aya makipe hategerejwemo urugendoshuri

    Mubyo amakipe yombi ategerejweho muri aya masezerano harimo ko hazkorwa urugenoshuri hagati y'aya makipe yombi, aha ni ukuvuga ko ikipe imwe izajya ifata umwanya ikerekeza aho indi kipe ibarizwa kwiga uko imwe mu mirimo itandukanye ikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere.

    Ubu bufatanye buzibanda kandi kuguhana amahugurwa

    Aha twavuga ko by'umwihariko ku ikipe ya Raja izafata umwanya wo gutegurira amahugurwa bamwe mu bagize ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports, amakuru hari aravuga ko bamwe mu bayobozi ba Gikundiro by'umwihariko baba muri Office yayo bazahabwa amahugurwa na bamwe mu bayobozi ba Raja.

    Hazategurwa amarushanwa azitabirwa n'abakinnyi bayo makipe

    Biteganyijwe ko ikipe imwe izajya itegura amarushanwa y'abakiri bato mu bihugu byombi hanyuma abakinnyi bajye kwitabira ayo marushanwa by'umwihariko abakinnyi bato ba Rayon Sports bakazitabira irushanwa rizaba ryateguwe n'iyi kipe ikomeye muri Maroc ndetse no kuri uyu mugabane.

    Andi makuru aravuga ko ikipe ya Raja Casablanca izategura amarushanwa aho izatumira amakipe yandi ane yo kuri uyu mugabane hakiyongeraho yo ubwayo ndetse na Rayon Sports rikaba irushanwa ry'amakipe atandatu azakina hagati yayo, iri rushanwa rikazaba ari nk'irushanwa rizabanziriza intangiriro za shampiyona mu bihugu bitandukanye.

    Guhererekanya abakinnyi hagati y'amakipe yombi

    Ku ruhande rwa Raja Casablanca ngo irategura uburyo bamwe mu bakinnyi bayo izabatiza ikipe ya Gikundiro kugirango bayifashe mu marushanwa atandukanye iyi kipe izakina, aha twavuga nka shampiyona y'igihugu ndetse n'igikombe cy'Amahoro kibera mu Rwanda.

    Mu gihe Rayon Sports kandi yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga harimo nka CECAFA, CAF Champions League cyangwa se Confederations Cup izakomeza kwifashisha aba bakinnyi bazaba batanzwe n'ikipe ya Raja.

    Ku ruhande rwa Rayon kandi nayo ifite amahirwe yo gutanga abakinnyi bayo bitwaye neza mu mikino izaba yakinnye, aha twavuga nk'umukinnyi ushaka kuzamura urwego rwo gukina iyi kipe ya Raja ikazamuha ikaze mu ikipe yayo kubera aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere muri Maroc.

    Mu bindi bitegerejwe mu aya masezerano harimo kandi ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere ibikorwa birimo ubucuruzi ndetse kandi hakabamo no gufashanya mu bikokorwaremezo.

    Mbere y'uko urugendo rwa perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele rusozwa biteganyijwe ko azakurikirana kandi n'umukino wa shampiyona uzahuza ikipe ya Raja Casablanca ndetse n'ikipe ya Renaissance sportive de Berkane.

    Raja Club Athletic ni imwe mu makipe akomeye mu gihugu cya Maroc kuko yashinzwe mu mwaka wa 1949, ni ikipe kandi ifite ibikombe 12 bya shampiyona, 8 by'igihugu ndetse n'ibindi bikombe 3 bya CAF Champions League ndetse n'ibindi 2 bya CAF Confederations.

    The post Guteza imbere impano z'abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y'ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/guteza-imbere-impano-zabato-gutegura-imikino-ya-gishuti-no-guhana-abakinnyi-ni-bimwe-mu-bikubiye-mu-masezerano-yubufatanye-hagati-ya-rayon-sports-na-raja-club-athletic-yo-muri-marocco/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guteza-imbere-impano-zabato-gutegura-imikino-ya-gishuti-no-guhana-abakinnyi-ni-bimwe-mu-bikubiye-mu-masezerano-yubufatanye-hagati-ya-rayon-sports-na-raja-club-athletic-yo-muri-marocco

  • Musanze: Hari abifuza gusobanurirwa neza imikorere y’igipimo cya Covid-19 gifatwa mu mazuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakeneye amakuru ku gipimo cyo mu zuru
    Bakeneye amakuru ku gipimo cyo mu zuru

    Ubwo bapimwaga Covid-19 mu murenge wa Cyuve, hari abagiye bava ku murongo bashyizweho bategereje gusuzumwa ubwo babonaga abapimwa bashyirwa igipimo mu zuru, bakagenda badapimwe kubera ubwoba ndetse haba n’abahitagamo kwihisha inzego z’ibanze zabakanguriraga kwipimisha kubera gutinya icyo gipimo.

    Umukecuru witwa Mukanyindo ati “Kariya kantu bambwiye ko karyana mu muhogo ku buryo natinye kujya kwipimisha, naratinye rwose bambwiye ko nkanjye ushaje kampitana, naratinye pe ariko ubwoba namaze kubushira ngiye kujyayo menye uko mpagaze, menye ko nta Corona mfite, ndaje mpagere bampime. Ni abantu rwose bantera ubwoba nahoze nshaka kujyayo najya kugerayo nkabakwepa nkagaruka, ariko ubu nafashe icyemezo ndagiye keretse ningerayo ubwoba bukagaruka”.

    Nsengamungu ati “Kariya kantu baragatinye cyane, hari n’abo nzi bemera kurembera mu rugo bakanga kujya kwa muganga ngo batabapima kubera kugatinya, Leta ikwiye kubisobanurira abaturage bakakamenya”.

    Nshimiyimana Evariste ati “Ndi mu bantu bagiye kwipimisha ubwoba bwanyishe ntitira kubera gutinya kariya kantu baseseka mu zuru, mbere y’uko bampima nari mfite ubwoba burenze igipimo kandi ni byo, burya akantu baseseka mu mazuru ntiwabura kugira ubwoba. Bakimara kukanshyiramo numvise nta kibazo, abantu ni batinyuke bajye kwipimisha ntacyo gatwaye nta n’ubwo karyana rwose”.

    Leta irimo gufasha abaturage kwipimisha Covid-19 ku buntu
    Leta irimo gufasha abaturage kwipimisha Covid-19 ku buntu

    Abaganiriye na Kigali Today bakimara kwipimisha aho abatuye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve bari bateganyirijwe kwipimisha Covid-19, abenshi muri bo bagaragaye bafite ubwoba bwinshi mbere yo gusuzumwa, kubera gutinya icyo gipimo gishyirwa mu mazuru.

    Gusa bakimara kwipimisha bagiye bagaragaza ko amakuru bari bafite kuri icyo gipimo ari ibihuha, kuko uko babwiwe ko kiryana mu mazuru ngo siko babisanze.

    Umwe mu bakobwa bari baje kwipimisha ati “Njye hari abo twazanye basubiyeyo bakibona ko bakanshyize mu zuru, no mu rugo hari abanze kuza bavuga bati ako kantu bari gushyira mu izuru kagahinguka mu gahanga kampitana! Nanjye nari muri abo bagafitiye ubwoba ariko nsanze nta kibazo, ndasaba abaturage kwikuramo ubwoba bakaza bagapimwa”.

    Nyirarukundo ati “Rwose bamaze kunsuzuma ntegereje igisubizo, naje ndi mu bafite ubwoba bwa kariya gapimo ko mu mazuru, ariko numvise nta kibazo”.

    Nirere Divine ati “Baransuzumye, biri kuryana ariko ntabwo ari cyane, namaze hano isaha yose natinye ko bakanshyiramo ngeze aho nishyiramo akanyabugabo ndaza bakanshyiramo ubwoba nsigaranye ni ubw’igisubizo naho kiriya gipimo nta kibazo. Uko bakambwiye ngo kararyana nsanze atari byo, turashimira Leta yaduhaye urukingo rw’ubuntu”.

    Mu gihe bamwe mu baturage bafite amakuru mabi ku gipimo cyo mu zuru, Leta yamaze kubona n’ubundi buryo buzakoreshwa aho abantu bazajya basuzumwa Covid-19 hifashishijwe amacandwe.

    Mu minota 15 bahabwaga ibisubizo
    Mu minota 15 bahabwaga ibisubizo

    Ubuyobozi mu Karere ka Musanze burishimira ko umubare minini w’abaturage bakomeje kwitabira gahunda yo kwisuzumisha Covid-19 ku buntu.

    Muhawenimana Alphonsine, SEDO w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, arashima abaturage bakomeje kwitabira icyo gikorwa anashimira kandi abaganga babegereye bakaba barimo gupima abaturage, aho muri ako kagari gafite abaturage 10,562 hapimwa abangana na 20%.


  • Menya uko abajyanama b’ubuzima bafasha abagore batwite banduye Covid-19 barwariye mu ngo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma ngo yaje kumva ababara mu ngingo, aza no kugira umuriro. Agiye kwipimisha basanze yaranduye Covid-19, kubera kumva iyo nkuru imutunguye, ngo yahise agira ubwoba bwinshi.

    Yagize ati, “Ikintu cya mbere natekereje ni uko umwana wanjye uri mu nda agiye gupfa. Ngira ubwoba cyane, ntangira guhamagara buri muntu nzi”.

    Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko nta gihamya ko abagore batwite bibasirwa na Coronavirus cyane kurusha abandi, ariko kuko bafatwa nk’abanyantege nke, bisaba kubahozaho ijisho.

    Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Mujawamariya yoherejwe mu rugo nk’uko bigenda no ku bandi barwayi ba Covid-19 badafite ibimenyetso bikomeye, akajya akurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima.

    Umuhoza Jeanne ufite imyaka 48 y’amavuko, amaze imyaka itatu ari umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, yavuze ko ikintu cya mbere bakorera umurwayi wa Covid-19 ugiye gukurikiranirwa mu rugo ari ukumuganiriza.

    Agira ati “Abantu bamenye ko barwaye, barahangayika ariko ku bagore batwite ho birushaho. Bahita batekereza ko bagiye gupfa, akazi kacu ni ukubahumuriza, tukamenya ko umubyeyi akomeje kwita ku buzima bwe n’ubw’umwana atwite”.

    Nk’uko Umuhoza akomeza abisobanura, Umujyanama w’ubuzima agomba gusura umugore utwite kenshi kurusha uko asura abandi barwayi ba Covid-19, kugira ngo amenye niba umubyeyi n’umwana atwite bameze neza.

    Yagize ati “Umugore utwite tumupima umuriro buri munsi, tukamukurikiranira hafi. Ashobora kugira ikimenyetso gikomeye ku buryo butunguranye, icyo gihe duhamagara imbangukiragutabara ikamujyana ku bitaro kugira ngo afashwe n’inzobere”.

    Nkusi Niyonsaba Jérôme, ni umujyanama w’ubuzima ubimazemo imyaka ibiri, akaba atuye mu Kagari ka Kibagabaga, mu Murenge wa Kimironko.

    Avuga ko ikibazo abagore batwite banduye Covid-19 bakunze kugira ari umuhangayiko, uko guhangayika rero ngo bibongerera umuvuduko w’amaraso utameze neza, kuko hari ababyeyi batwite bakunze kugira icyo kibazo.

    Nkusi avuga ko umwanya we munini awumara arimo kubahumuriza kugira ngo ababwira ko n’ubwo banduye Covid-19, ariko bagiye kwitabwaho kugeza babyaye abana babo.

    Yagize ati, “Umuntu wese afite ubwoba bwa Covid-19 (Delta variant), ariko ku bagore batwite bo birarenze. Jyewe mfata umwanya munini mbabwira kwikuramo umuhangayiko, mbibutsa ko n’ubwo barwaye iyo virusi ya Covid-19, bazitabwaho neza kugeza babyaye”.

    Dr. Félix Sayinzoga ushinzwe ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi muri ‘RBC’, yabwiye Ikinyamakuru ‘The New Times’ ko abajyanama b’ubuzima bahawe amahugurwa abafasha kumenya igihe umugore utwite afite ibibazo n’igihe akeneye ubufasha.

    Yagize ati, “Barabizi uko babireba, kandi n’amabwiriza arasobanutse neza. Hari ibyo bashobora gufasha umubyeyi, hari n’ibyo batashobora, icyo gihe bahita bahamagara ku bitaro bibegereye kugira ngo umugore utwite yitabweho byihutirwa”.

    Sayinzoga nawe yemeza ko akazi kanini k’umujyanama w’ubuzima ari uguhumuriza umugore utwite, kuko iyo ahangayitse cyane bigira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe, kandi ubuzima bwo mu mutwe bw’umugore utwite bugira uruhare mu bikurikiraho byose.

    Yagize ati, “Abenshi bariheba iyo bamenye ko banduye Covid-19, ni ngombwa cyane kubahumuriza no kubabwira uko bitwara kugira ngo ubuzima bukomeze. Urebye ubu, duhumuriza n’abatarandura icyo cyorezo cya Covid-19, kugira ngo bamenye ibyo bakwiye kwitega mu gihe baramuka bacyanduye”.

    Dr Sayinzoga yongeraho ko umugore utwite urwaye Covid-19 atayanduza umwana atwite cyangwa se ngo ayanduze umwana yonsa binyuze mu mashereka.

  • Umukuru w'ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Freeman Mbowe ukuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'iriri ku butegetsi CCM biravugwa ko yafashwe mu ijoro ryacyeye agafungwa.

    Mbowe yakuwe mu cyumba cya Hotel yari arimo mu mujyi wa Mwanza aho yari yagiye kwitabira inama z'iri shyaka rye, nk'uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzania abivuga. Abo mu ishyaka CHADEMA baravuga ko kugeza ubu batazi station ya polisi Mbowe afungiwemo.

    Ni ubwa mbere umuntu wo mu batavugarumwe n'ubutegetsi afashwe agafungwa mu gihe cy'ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan. Abatavugarumwe n'ubutegetsi bamaze iminsi basaba ko haba impinduka mu itegeko nshinga.

    Umwaka ushize nkuko BBC ikomeza ibitangaza, Mbowe yatezwe igico n'abantu mu ijoro mu murwa mukuru Dodoma ari gutaha iwe baramukubita bikomeye ajya mu bitaro.

    Icyo gihe hari hashize amasaha macye Tundu Lissu, undi munyapolitiki uzwi cyane wo muri iri shyaka wari mu Bubiligi, atangaje umugambi we wo guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu.

    Mu matora yakurikiyeho muri uwo mwaka John Pombe Magufuli yegukanye intsinzi n'amajwi 84%. Nyuma y'ayo matora, Freeman Mbowe n'abandi bakuriye ishyaka CHADEMA barafunzwe bashinjwa gutegura imyigaragambyo, nyuma baza kurekurwa.

    John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania, yaje gutabaruka mu kwa gatatu k'uyu mwaka azize indwara y'umutima, nk'uko Leta yari ayoboye yabitangaje.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umukuru-wishyaka-chadema-ritavuga-rumwe-nubutegetsi-muri-tanzania-yatawe-muri-yombi/

  • Abagore n'abana 100 bari bashimuswe n'abajura muri Nigeria batabawe   #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria bavuga ko babohoye abagore n'abana bose hamwe 100, biganjemo abagore bafite abana b'impinja, bari barafashwe n'abajura (cyangwa abasuma mu Kirundi).

    Iryo tsinda ryabo ryari ryashimutiwe muri leta ya Zamfara ku itariki ya 8 y'ukwezi kwa gatandatu. Abantu bane na bo barishwe ubwo iryo shimutwa ryabaga. Ubutegetsi bwa leta ya Zamfara bwavuze ko barekuwe nta ngwate irishywe, ariko nta yandi makuru arenzeho bwatanze.

    Ubu iryo tsinda rigiye gusuzumwa kwa muganga ndetse ribazwe amakuru ajyanye no gushimutwa, mbere yuko abarigize basubira mu miryango yabo. Mu mezi ya vuba aha ashize, habayeho uruhererekane rw'ibikorwa byo gushimuta muri ako karere.

    Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020 nkuko BBC ibitangaza, abantu barenga 1,000 barashimuswe. Benshi muri bo nyuma barabohowe, amakuru avuga ko harishywe amafaranga y'ingwate, ariko hari na bamwe muri bo bishwe.

    Ibyo bikorwa by'ubushimusi abategetsi babishinja abajura, ijambo muri rusange rikoreshwa ku bashimusi, abajura bitwaje intwaro, abajura biba inka ndetse no ku mitwe y'intagondwa yitwaje intwaro ikorera muri ako karere ahanini iba ishaka amafaranga.

    Kuva mu mwaka wa 2014 ubwo habaga ishimutwa ryagarutsweho cyane mu makuru ry'abanyeshuri b'abakobwa 276 bo ku ishuri ryisumbuye rya Chibok muri leta ya Borno, ishimutwa ryakozwe n'umutwe w'intagondwa za Boko Haram ziyitirira Islam, indi mitwe yitwaje intwaro yagiye ikora ibikorwa byo gushimuta abanyeshuri ku bwinshi.

    Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yategetse igisirikare kwirukana abagizi ba nabi muri leta ya Zamfara no muri leta zihana imbibi na yo za Kaduna na Katsina.

    Ku cyumweru, mu gitero ku mutwe w'abagizi ba nabi, indege y'intambara ya Nigeria yahanuriwe ku mupaka wa Leta za Zamfara na Kaduna. Umupilote w'iyo ndege yarokotse icyo gitero aturumbuka mu ndege ahungira mu baturage, nyuma aza gusanga abasirikare bagenzi be.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abagore-nabana-100-bari-bashimuswe-muri-nigeria-nabajura-batabawe/